Blog

  • Mu magambo arimo ubufana bwinshi Minisitiri wa Siporo yemeje ikipe afana hagati ya Rayon Sports na APR FC zahuriye kuri Final – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 3 kamena 2023, ku isaha ya saa cyenda z'amanwa hakinwaga umukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro wahuje ikipe ya APR FC na Rayon Sports zihora zihanganye.

    Ni umukino wari wahuruje abanyarwanda benshi baturutse mu turere dutandukanye, ku isaha ya saa munani z'amanwa Sitade yari yamaze kwinjira ndetse na Sitade yari yafunzwe nkuko FERWAFA yari yabitangaje mbere. Umukino ugiye gutangira habaye igisa no gushwana cyane hagati y'amakipe yombi bapfa ibyicaro.

    Umukino waje gutangira ikipe zombi ubonako zishaka gutwara igikombe ariko ikipe ya APR FC ntibyaza kuyihira nyuma y'uburyo yagiye ihusha amahirwe asekera Rayon Sports yegukana igikombe itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe mu gice cya mbere kigizwemo uruhare na Ngendahimana Eric.

    Nyuma y'umukino Minisitiri w'imikino Madam Aurore Mimosa Munyangaju niwe wahereje igikombe ikipe ya Rayon Sports nk'umutumirwa mukuru wari uri kuri uyu mukino. Iki ntabwo ari agashya ahubwo ni uko akimara gutanga iki gikombe yagiye kumbuga nkoranyambaga ze atangaza amagambo agira Ati' Ohh RAYOOOON 🏆, Congratulations ' bigaragaza ko ashobora kuba nawe intsinzi ya Rayon Sports yayishimiye mu buryo bukomeye.

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yibyavugwaga byose ko ishobora gusohokera u Rwanda ibifashijwemo na APR FC, yahise byose ibitera umugongo nyuma yo kubona intsinzi imbere ya Gikundiro, ikipe ikunzwe n'abatari bacye hano mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-arimo-ubufana-bwinshi-minisitiri-wa-siporo-yemeje-ikipe-afana-hagati-ya-rayon-sports-na-apr-fc-zahuriye-kuri-final/

  • Rayon Sports yatanze ibyishimo koko! Amashusho ya Anita Pendo na Mc Buryohe bishimira igikombe Murera yatwaye APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports itwaye igikombe cy'Amahoro itsinze APR FC, byatumye abafana y'iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru bagaragaza akanyamuneza.

    Mu bakunzi ba Murera bishimiye ko yatwaye igikombe, harimo Anita Pendo ndetse na Mc Buryohe.

    Reba videwo aho hasi:

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yatanze-ibyishimo-koko-amashusho-ya-anita-pendo-na-mc-buryohe-bishimira-igikombe-murera-yatwaye-apr-fc/

  • Rayon Sports yegukanye Igikombe cy'Amahoro cya 2023 yaherukaga muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, mu gihe APR FC izakina CAF Champions League.

    Iki ni Igikombe cy'Amahoro cya 10 cyegukanywe na Gikundiro iraza guhabwa sheki ya miliyoni 10 Frw.

    APR FC ifite ibikombe byinshi, yagitwaye inshuro 14.

    Umwanya wa gatatu wegukanywe na Mukura itsinze Kiyovu SC igitego 1-0.

    Rayon Sports yaherukaga Igikombe cy'Amahoro mu 2016 ubwo yatsindaga APR FC 1-0.

    Ni igikombe cya mbere Gikundiro itwaye kuva mu 2019 itwaye Shampiyona.






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yegukanye-igikombe-cy-amahoro-cya-2023-yaherukaga-muri-2016

  • Perezida Ruto yakebuye urubyiruko rwe rudakoresha ikoranabuhanga riri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu agaragaza ko aba banyarwenya usanga barihangiye umurimo bikaba binafasha urubyiruko rwinshi na sosiyete bityo ko abona bakwiye kugabanyirizwa imisoro.

    Zimwe mu ngero yatanze ni abanyarwenya bamaze kwamamara barimo uwitwa Timothy 'Njugush' Njuguna na Eddie Butita, basanzwe ari bakizigenza muri iki gihugu mu bijyanye no gusetsa, aho avuga ko biteje imbere hakaba hari n'urubyiruko rubafataho icyitegererozo binyuze kuri izo mbuga.

    Perezida Ruto yavuze ko umushinga wo gukuriraho abinjiza agatubutse binyuze kuri izo mbuga zirangajwe imbere na You Tube, yamaze kuwushyikiriza komite yiga ku misoro ishami rishinzwe iby'ikoranabuhanga ngo hasuzumwe uko wazajya utangwa mu buryo butari hejuru.

    Yagize ati' Ndabizi hari umushinga watanzwe muri uyu mwaka wo kongera ingengongo y'imari mu bihangira imirimo binyuze mu ikoranabuhanga,reka tubahe ubwinyagamburiro kuko baradufasha cyane. You Tube yaradufashije cyane niyo mpamvu abayikoresha badufasha gukora akazi kacu neza .'

    Ikinyamakuru The Citizen gitangaza ko uyu mushinga uteganya ko muri rusange abinjiza amafaranga biturutse ku ikoranabuhanga bazagabanyirizwa 15% by'imisore batanganga.Muri abo abiganjemo cyane n'ibanyarwenya bakorera akazi kabo kuri You Tube.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/perezida-ruto-yakebuye-urubyiruko-rwe-rudakoresha-ikoranabuhanga-riri-gutanga

  • RDC:Imwe mu ndenge y'intambara iherutse kugurwa yasandaye itaragera i (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Izi ndege zaguzwe muri Tchad binyuze muri Agemira RDC, akaba ari ikigo kiyoborwa n'Umufaransa, Olivier Bazin, wamenyekanye nka 'Colonel Mario'. Kuva muri Gicurasi 2022, iki kigo gikora mu gusana no kubungabunga indege za FARDC.

    Amakuru avuga ko iyi ndege yakoze impanuka , ubwo yari yari iri hafi kugera mu mugi wa Bozoum, n'umujyi wa Ouham-Pendé muri Repubulika ya Centrafrique mu gihugu cya yerekeza muri Kongo.Ni mu gihe kandi kandi izindi ndege eshatu zamaze koherezwa I Kinshasa zivuye muri Tchad aho zaguzwe.

    Leta ya Kongo yatumije izi ndege ziri mu bwoko bwa MI-24 mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwikiza umutwe wa M23.Zaje ziyongera ziyongera ku zindi Sukhoi Su-25s ebyiri na Mi-24 ebyiri ziri muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Shene (Channel) ya AFRO INFOS 243, itangaza ko Nyuma y'iyi mpanuka abayirokotse barimo n'abapilote, bahise bajyanwa mu bitaro by'abarusiya biri i Bangui ngo bitabweho, gusa amakuru akomeje kuvugwa, ngo ni uko bameze neza.Icyateye iyi mpanuka ntikivugwaho rumwe koko hari ibivugwa ko yaba yarashwe , ariko andi makuru akavuga ko yaba yarakubiswe n'inkuba dore ko izi ndege zitaguzwe ari nshyashya ahubwo ngo zari zarakoze.

    Iyi kajugujugu ikoze impanuka, mu gihe Félix Tshisekedi Perezida wa Congo,amaze igihe agira imigenderanire n'ibindi bihugu birimo n'Ubushinwa, aho bikomeje kuvugwa ko arimo gukomeza gushakisha amaboko amufasha kwikiza M23 , ashinja gushaka kwigarurira uduce tw'iki gihugu harimo n'umujyi wa Goma.

    Mu myanzuro iherutse gufatirwa i Bujumbura mu Burundi, wanzuye ko M23 igomba kujya mu gice cya Rumangabo mu rwego rwo kuyihuza na Leta, ariko umuvugizi wayo mu by'igisirikare Willy Ngoma aherutse kubwira itangazamakuru ko mu gihe Leta ya Congo itemeye ibiganiro byaba ari ukwibeshya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-imwe-mu-ndenge-y-intambara-iherutse-kugurwa-yasandaye-itaragera-i-goma

  • Rayon Sports itsinze APR FC yegukana igikombe… – #rwanda #RwOT

    nyuma y’imyaka 7 Rayon Sports idakora ku gikombe cy’Amahoro, yegukanye igikombe cy’umwaka w’imikino 2022-23 itsinze mucyeba wayo igitego kimwe kuba.

    ni umukino wabereye kuri sitade Mpuzamahanga y’akarere ka Huye aho umukino wari gutangira ku isaha ya saa 15:00 pm, ariko ukaza gutindaho iminota 20. uyu mukino wagiye kuba usanga umukino wari wahuje Mukura nayo yegukanye umwanaya wa 3 itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.

    UKO UMUKINO WAGENZE

    90+3″ umukino urarangiye 

    abafana ba APR FC batangiye kwiheba ndetse bamwe barimo kwitahira 

    90″ umusifuzi yongeyeho iminota itatu

    dore uko igitego cyagiyemo: Luvumbu yarekuye ishoti

    Ishimwe Pierre awukuramo ariko nti yawugumana

    Ngendahimana ahita amusubya  

    Ngendahimana Eric ahita yigira kwishimira igitego

    79″ APR FC nayo ikoze impinduka Niyibizi Ramadhan yinjira mu kibuga asimbuye Mugisha Girbelt

    75″ Rayon SPORTS ikoze impinduka, Luvumbu ava mu kibuga Iraguha Hadji arinjira

    Ngendahimana Eric nyuma yo gutsinda igitego yagiye kwishimira hafi y’abafana be

    66″ Rayon Sports ikoze impinduka, Kanamugire Roger ajya mu kibuga asimbuye Raphael Osaluwe, naho APR FC ikuramo Bizimana Yannick, hinjiramo Mugunga Yves

    64″ APR FC ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira Ruboneka yari yohereje mu izamu, umupira usanga Mugisha ndetse na Nshuti Innocent bari imbere y’izamu bonyine, umupira bananirwa kuwushyira mu izamu

    60″ APR FC ikoze impinduka za mbere.

    Alain Kwitonda Bacca avuye mukibuga hinjira Ishimwe Anicet

    mu bakinnyi bari mu kibuga ubwo APR FC iheruka kwegukana igikombe cy’amahoro mu 2017, Nshiti Innocent niwe mukinnyi ukuri muri iyi kipe rukumbi

    52″ Rayon Sports ibonye kufura itewe na Luvumbu ku ikosa ryari rikorewe Ojera, umupira Ishimwe awukuramo umugoye uruhukira muri koroneri itagize icyo itanga

    45″ Reka twongere tubahe ikaze kuri sitade ya Huye, ahatangiye igice cya kabiri mu mukino uri guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC, aho igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ifite igitego kimwe ku busa bwa APR FC

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

    45+2″ Igice cya mbere kirarangiye, amakipe akaba agiye kuruhuka Rayon Sports iyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa APR FC

    45″ Umusifuzi yongeyeho iminota 2 gusa kugira ngo igice cya mbere kibe kirangiye

    39″ Igitego cya Rayon Sports

    Rayon Sports itsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Ngendahimana Eric, ku mupira Luvumbu ateye umunyezamu wa APR FC awukuramo ariko awushyira mu banzi, usanga Ngendahimana warimo gucaracara imbere y’izamu, ahita aterekamo.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga


    Rwaka utoza Rayon Sports yungirije ‘mushatse mwajya kwicara hariya tugakina nta kibazo’

    Intangiriro z’urwicyekwe zatangiye APR FC ivuga ko itari bwicare aho Kiyovu Sports yari yicaye

    Abakinnyi ba Rayon Sports bakoreshejwe ku mukino, bicaye mu ntangiriro za sitade


    Abafana bakubise sitade barayuzura no hejuru

    27″Rayon Sports iri gucungira ku mipira y’imiterekano, mu gihe APR FC yo iri kurwana n’uburyo yatsinze igitego yinjiye mu rubuga rw’amahina

    18″Rayon Sports itsinze igitego umusifuzi avuga ko Ngendahimana Eric wari uteye mu izamu umupira wamugezeho yari yaraririye

    Rayon Sports

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Hategekimana Bonheur

    Rwatubyaye Abdul

    Mitima Isaac

    Mucyo Didier Junior

    Ganijuru Elie

    Ngendahimana Eric

    Raphael Osaluwe

    Luvumbu Heritier Nzinga

    Musa Esenu

    Ojera Joackiam

    Esomba Willy Leandre Onana

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje

    Ishimwe Pierre

    Fitina Omborenga

    Buregeya Prince

    Dieudonne

    Ishimwe Christian

    Mugisha Bonheur

    Ruboneka Bosco

    Mugisha Gilbert

    Alain Kwitonda

    Nshuti Innocent

    Yannick Bizimana

    11″ Mucyo Didier uruhande rwe rurugarijwe cyane kuko gufata Mugisha Girbelt na Bizimana Yannick byamunaniye

    08″ Rayon Sports ihushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira Onana yazamukanye, ari kumwe na Ojera, yanga kumuhereza ahubwo umupira arindira Luvumbu aba ariwe awuha, nawe awutera nabi umupira ujya hanze

    07″ Kugeza magingo aya, APR FC iri kurusha cyane ikipe ya Rayon SPORTS, ndetse imaze no kuyibonamo koroneri n’ubwo ntacyo yatanze

    05″ Rayon Sports nayo ibonye kufura itewe na Luvumbu, umupira ntiwagira icyo utanga.

    03″ APR FC ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Bizimana Yannick, ariko umupira Ishimwe Christian awuteye Rwatubyaye awukuraho

    15:27″ UMUKINO URATANGIYE: InyaRwanda yongeye kubaha ikaze kuri sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye, ahatangiye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, umukino uri guhuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports,

    15: 24″ Hafashwe umunota wo kwibuka abaturage baherutse guhitanwa n’ibiza mu ntara y’Amajyaruguru, ndetse n’Iburengerazuba.

    15: 20″ Amakipe agarutse mu kibuga ba kapiteni bari gutombora ibibuga

    15: 18″ Cyere kabaye APR FC yemeye kujya kwicara mu mwanya wayo yari yemerewe, nyuma y’ibiganiro bimaze hafi iminota 20

    15: 10″ Imikino ibaye icumi, umukino utaratangira, Jules Karangwa umunyamabanga wa FERWAFA ari guhamagara kuri telephone, ntituzi abo ari kuvugana nabo.

    15:00″ Amasaha yo gutangira umukino yageze ariko byanze. APR FC yanze kwicara aho yari yemerewe ijya gusanga Rayon Sports ku ntebe zabo bavuga ko aho bahawe batahicara.

    Rayon Sports na APR FC zigiye gucakirana ku nshuro ya kane zihuriye ku mukino wa nyuma mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Stade ya Huye, tudaciye kuruhande, yamaze kuzura ndetse hanze haracyari abafana batabonye uko binjira.

    Muri sitade ubwoba ni bwose kuri buri mufana n’ubwo ubona ko bafite akamwenyu kuko umukino utaratangira.

    Abafana ba Rayon Sports na APR FC bagiye kujya muri uyu mukino bose bafite ibyishimo nyuma yaho bafanaga ikipe ya Mukura Victory Sports imaze gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Zubel ku munota wa 90+1.

    APR FC na Rayon Sporrts zahuye bwa mbere ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu 2002 ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports ibitego 3-1, mu 2010 nabwo aya makipe arahura, Rayon Sports yongera gutsindwa na APR FC igitego 1-0, mu 2016 Rayon Sports iza kwihimura itsinda APR FC igitego 1-0.

    Rayon Sports igiye gushaka igikombe cya 10 cy’Amahoro, nyuma y’ibikombe 9 imaze kwegukana ikaba yarabitwaye ku mu 1976, 1979, 1982, 1989, 1993, 1995, 1998, 2005 na 2016.

    APR FC irashaka igikombe cya 14 cy’Amahoro nyuma y’ibikombe 13 iheruka gutwara kuva 1994, 1996, 1999, 2000, 2002, 2006, 2007, 2008, 2010, 2011, 2012, 2014 na 2017.

    Abafana batangiye bunze ubumwe gusa si ko biri burangire

    Gacuma wa Rayon Sports yafashe umujyi wa Huye hakiri kare

    Nta babeshye umupira w’amaguru ni idini mu yandi! Uyu mubyeyi yabyutse asaba umwana we koga akambara ya myenda y’igitenge, ubundi akarenzaho akenda k’umweru n’umukara, bakajya gufana ikipe ya APR FC bihebeye

    Imyinjirize kuri sitade ya Huye imaze gufata umurongo kuko buri wese yinjira ku murongo

    Umukino wa Mukura na Kiyovu Sports wagiye gutangira bamwe mu bafana bamaze kwinjira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130117/live-ikaze-i-huye-aho-umwana-agiye-kurira-nyina-ntiyumve-hagati-ya-rayon-sports-vs-apr-fc–130117.html

  • Rayon sports yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze APR FC 1-0, yegukana Miliyoni 10Frw #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Kamena 2023 nibwo hakinwe umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro, Rayon Sports yatwaye igikombe itsinze APR FC igitego kimwe ku busa.

    Uyu mukino wagiye kuba impande zombi zihigira kwitwara neza, cyane kuri APR FC yo yashakaga gutwara igikombe cya Kabiri cyayo cya kabiri muri uyu mwaka w'imikino.

    Kuri Rayon Sports yo yashakaga gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa hano mu Rwanda dore ko muri shampiyona yari yasoje ku mwanya wa gatatu.

    Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Sitade y'akarere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo, Rayon Sports ikaba yegukanye igikombe itsinze igitego kimwe cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ubwo hari ku munota wa 39 w'umukino.

    Iki gitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino cyaherekeje ikipe ya Rayon Sports kugeza ku munota wa 90 ubwo umusifuzi Ishimwe Claude yashimangiye ko umukono urangiye, Rayon sports yegukana igikombe.

    Rayon Sports yegukanye igikombe ndetse inahabwa imidali hamwe na Miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda.

    APR FC ikaba yasoje ku mwanya wa kabiri naho Mukura Victory Sports yatwaye umwanya wa gatatu itsine Kiyovu SC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Hakiziman Zubel.

    APR FC yegukanye Miliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda naho Mukura yo yegukanye Miliyoni Eshatu.

    Gutwara igikombe kwa Rayon Sports byatumye izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

    The post Rayon sports yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze APR FC 1-0, yegukana Miliyoni 10Frw appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yegukanye-igikombe-cyamahoro-itsinze-apr-fc-1-0-yegukana-miliyoni-10frw/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yegukanye-igikombe-cyamahoro-itsinze-apr-fc-1-0-yegukana-miliyoni-10frw

  • Mu mafoto y’ubwiza agaragaza ikimero, ihere ijijo ubwiza bw’umukobwa wahoze akundana na Nizzo Kaboss wo muri Urban Boyz  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mafoto y'ubwiza agaragaza ikimero, ihere ijijo ubwiza bw'umukobwa wahoze akundana na Nizzo Kaboss wo muri Urban Boyz.

    Bamwita Sacha Kate akaba ari umukobwa mwiza cyane wahoze akundana n'umusore Nizzo Kaboss akibarizwa mu muryango wa Urban Boyz.

    Uyu mukobwa yakundaga Nizzo birenze Igipimo ku buryo yari yarishyirishijeho tattoo y'izina rya Nizzo inyuma mu bitugu.

    Gusa nyuma yo gutandukana uyu mukobwa yahise ajya guhinduza tattoo, ryazina barikuraho bashyiraho ibindi.

    Ihere ijijo ubwiza bw'uyu mukobwa.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-yubwiza-agaragaza-ikimero-ihere-ijijo-ubwiza-bwumukobwa-wahoze-akundana-na-nizzo-kaboss-wo-muri-urban-boyz/

  • Muhanga-Ngororero: Bunamiye Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo n'abiciwe ku ngoro ya Muvoma #rwanda #RwOT

    Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi ku itariki ya 2 Kamena 1994, bibutse ababyeyi, Abavandimwe n'inshuti bahavanywe bajyanwa kujugunywa mu ruzi rwa Nyabarongo ahitwa ku Cyome. Abatarajugunywe mu ruzi bakomezaga inzira y'Umusaraba bakajyanwa kwicirwa ku ngoro ya Muvoma, ubu yahinduwe urwibutso mu karere ka Ngororero.

    Mu butumwa bahawe n'Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije Ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bizimana Eric yabwiye abibuka ababo bajugunwe muri Nyabarongo n'abandi biciwe ku ngoro ya Muvoma mu karere ka Ngororero ko ababo bishwe kubera ingengabitekerezo y'amoko yigishijwe igakomeza gufumbirwa, ikabagarwa nk'ikimera, ikaba igiti cy'Inganzamarumbo cyatumye abari abaturanyi bica  ababyeyi, abavandimwe n'inshuti zabo.

    Yagize ati' Turibuka abatutsi bishwe nabi bazira urwango rukomoka ku ngengabitekerezo ya Jenoside yabibwe igihe kirekire, iragenda irakura iba nk'igiti cy'Inganzamarumbo cyatumye abatutsi bahereye cyera batotezwa kugeza ubwo ababyeyi bacu n'abavandimwe bicwa n'abari inshuti zabo, bari baturanye'.

    Akomeza avuga ko Leta mbi yatumye' abacu bicwa bajyana agahinda ariko dufite inshingano zo gutuma abahindutse imfubyi batabizi bakomeza kwiyubaka'. Asaba ko buri wese warokotse ndetse n'abandi banyarwanda bakwiye gukomeza kwirinda abagikomeje ubuhezanguni, batumye habaho Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ahubwo bagaharanira ko ibyabaye bitakongera kubaho, bagakomeza kwiyubakira u Rwanda bategura neza ejo heza h'Igihugu.

    Uwari uhagarariye imiryango yibuka ababo bajyanywe kujugunywa muri Nyabarongo n'abandi bajyanwe kwicirwa ku ngoro ya Muvoma ahari Sous Perefegitura ya Ngororero, Niyodusenga Thomas avuga ko hari itariki zitazibagirana harimo tariki ya  24-25 Gicurasi 1994 ubwo abatutsi bavanwaga i Kabgayi bagezwa mu Meru, ubu ni mu Murenge wa Muhanga mu yahoze ari Segiteri Mushubati, abahagezwaga bacuzwaga imyambaro yabo bakabakomezanya ku ruzi, aho bamwe babiciraga bakabajugunya mu ruzi, abandi bakabajyana kubicira ku ngoro ya Muvoma.

    Yagize ati' Itariki ya 24-25 Gicurasi 1994 ni itariki kuri twebwe n'abacu kuko bari bahahungiye bava ahantu hatandukanye mu ma Perefegitura atandukanye, ariko interahamwe zazaga gutwara abatutsi bagahamagara amazina yabo n'amakomini baturutsemo, bakurizwa amamodoka y'icyahoze ari 'Onatracom' bakajya kwicirwa ku mugezi wa Nyabarongo bakajugunywamo babanje gucuzwa imyambaro yabo, abandi baticirwaga aha bajyanwaga ku ngoro ya Muvoma mu Ngororero bakahicirwa. Abacu barishwe kandi bicwa nabi, ariko kubibuka biradusubiza icyizere cyo kubaho no kugarura agatima impembero'.

    Umuyobozi wungirije mu muryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi-Ibuka mu karere ka Muhanga, Fidele Turahirwa avuga ko bashimira inkotanyi zabashije kurokora abatutsi bari basigaye bataricwa muri benshi bari bahungiye i Kabgayi.

    Avuga ko tariki ya 24-25 Gicurasi 1994 bari bagoswe n'Interahamwe ku buryo ntawari gusigara. Avuga kandi ko hari andi makuru bamenye y'uko abageze ahitwa mu Meru hari abakuruwe inyuma y'imodoka, abandi bacuzwa imyambaro mbere yo kwicwa.

    Akomeza ashimangira ko ababarokoye babashimira kuko iyo badatabara nta wari burare. Ko bumvise ko bahari babanza kuza kubarokora, ko ndetse hari hahungiye benshi mu bakomoka mu makomini yaragize Perefegitura ya Gitarama. Yongera ho ko ubu bamaze kwiyubaka kandi bashimira n'akarere ka Muhanga kuko kagira uruhare mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, aho ubuyobozi bugira uruhare mu gukomeza kubaha ubuzima.

    Urwibutso rw'Akarere ka Ngororero rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, harimo abatwawe n'amamodoka yatwaye bamwe bari barahungiye i Kabgayi bagatwarwa, bagacuzwa imyenda, bakajugunywa muri Nyabarongo abaharenze bakicirwa ahari Sous Perefegitura ya Ngororero.

    Kugeza ubu nta mibare iramenyekana y'abatwawe n'amamodoka bavanwa i Kabagayi bajugunywe mu ruzi rwa Nyabarongo ndetse n'abaharenze bakicirwa ku Ngoro ya Muvoma. Gusa uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 8,477.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/03/muhanga-ngororero-bunamiye-abatutsi-bajugunywe-muri-nyabarongo-nabiciwe-ku-ngoro-ya-muvoma/

  • Rayon Sports yegukanye igikombe cya 11 cy’Amahoro itsinze APR FC #rwanda #RwOT

    APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2023 itsinze APR FC 1-0 ku mukino wa nyuma cya Ngendahimana Eric.

    Aya makipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2016 ubwo Rayon Sports yatsindaga APR FC1-0 cya Ismaila Diarra.

    Rayon Sports kandi ikaba ari bwo iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro ni mu gihe APR FC igiheruka muri 2018 ubwo yatsindaga ku mukino wa nyuma Espoir FC. Bivuze ko aya makipe akumbuye igikombe cy’Amahoro.

    Ni umukino wabanjirijwe n’imvururu abakinnyi bashwanira kuri bench imwe bose bashaka kuyicaraho ntawushaka kubisa undi.

    APR FC yatangiye umukino isatira ndetse no mu minota ya mbere nk’itanu Mugisha Gilbert ndetse na Nshuti Innocent babona amahirwe batagize icyo bayabyaza.

    Rayon Sports yahise yinjira mu mukino ndetse irasatira cyane ku munota wa 9 Onana yatanze umupira mwiza ariko Luvumbu ntiyawubyaza umusaruro.

    Ku munota wa 23, Ndayishmiye Dieudonne yarokoye ikipe ye aho yakuyemo umupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Luvumbu.

    Ku munota wa 26 Ishimwe Pierre yarokoye ikipe ye ubwo yakuraga umupira ku mutwe wa Onana, ni ku mupira yari ahawe na Ojera.

    Rayon Sports yari yakomeje kwisirisimbya imbere y’izamu rya APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 48 ubwo Ojera yahaga umupira Luvumbu atera mu izamu maze Pierre arawuruka, Ngendahimana Eric ahita awushyira mu rushundura. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Rayon Sports nubundi yatangiranye igice cya kabiri imbaraga aho ku munota wa 52 yabonye kufura yatewe na Luvumbu ariko Pierre awushyira muri koruneri.

    Ku munota wa 59, APR FC yakoze impinduka za mbere havamo Kwitonda Alain Bacca hajyano Ishimwe Anicet.

    Kumunota wa 62, Bonheur yakuyemo umupira wa Bizimana Yannick maze Anicet awusubijemo unyura hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 66 Osalue Rapahael yahaye umwanya Kanamugire Roger ku ruhande rwa Rayon Sports ni nako APR FC yakuyemo Bizimana Yannick hajyamo Mugunga Yves. APR FC yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 78 ubwo Niyibizi Ramadhan yasimbuye Mugisha Gilbert. Umukino warangiye ari 1-0 Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro 2023, kiba igikombe cya 11 yegukanye mu mateka yayo.

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Igikombe cy’amahoro yegukanye

    Abatoza b’ikipe y’igihugu

    Ngendahimana Eric watsinze igitego cyahesheje Rayon Sports igikombe

    Byari ibyishimo kuri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yegukanye-igikombe-cya-11-cy-amahoro-itsinze-apr-fc