Blog

  • Ihere ijisho amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turangije,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1.Amb.Isimbi Alliance

    2.Miss Mutesi Jolly

    3.Shaddyboo





    4. Miss Doriane Kundwa

    6.Sacha_katee



    7.Kayumba darina

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-71744

  • Miss Hannah yaciye amarenga ku rukundo rwe na Eddy Kenzo – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Miss Hannah Karema wegukanye ikamba rya Miss Uganda ry'uyu mwaka nyuma y'inkuru zavuzwe ko ari murukundo n'umuhanzi Eddy Kenzo yaciye amarenga ko ari we muhanzi wo mu gihugu cya Uganda yemera kurusha abandi.

    Ibi yabitangaje mu kiganoro yagiranye na Musogo Eclipse ubwo yabazwaga ku bahanzi baza imbere mu bo akunda birumvikana Eddy Kenzo ntiyaburamo, ariko yahereye ku b'igitsinagore.

    Miss Hannah ati: 'Nkunda Sheebah Karungi, Spice Diana, Chosen Becky, Juliana Kanyomozi, Cindy Sanyu n'abandi batandukanye.' Mu b'igitsinagabo ati: 'Jose Chameleone, Eddy Kenzo na Pallaso.'

    Abajijwe impamvu Eddy Kenzo ari mu bahanzi akunda, yavuze ko ari ukubera ko yabashije kwigwizaho abafana yaba muri Uganda no hanze yarwo.Eddy Kenzo yavuzweho kugirana umubano wihariye na Miss Uganda 2023 Hannah ngo byanahesheje uyu mukobwa ikambaMiss Hannah wagarutse ku bahanzi akunda uburanga bwe bwatigishije imyidagaduro y'Akarere k'IbiyagabigariAheruka kujya gusura ku ivuko aho yakiriwe nk'Umwamikazi agenda mu modoka ahagaze.

    Yavuzwe kandi mu rukundo na Eddy Kenzo ahanini bamwe bakanemeza ko ari we watumye yegukana ikamba, ibintu yahakanye avuga ko aziranye n'uyu muhanzi kuko ari inshuti y'umuryango w'iwabo.

    Muri Werurwe 2023 ni bwo Uganda yatoye Nyampinga mushya ari we Hannah Karema Tumukunde. Uyu mukobwa yavuzweho kuba umunyarwandakazi kubera ubwiza bwe n'amazina ye, nyamara atangaza ko ari umugande nubwo nyina ari umunyarwandakazi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-hannah-yaciye-amarenga-ku-rukundo-rwe-na-eddy-kenzo

  • Mukura Victory Sport itsinze Kiyovu Sport biyihesha umwanya wa 3 muri Peace (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibi bivuze ko Mukura vs ariyo yegukanye igikombe n'agaciro ka Miliyoni 5 mu mafaranga, ahabwa ikipe yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa ry'Ikombe cy'Amahoro.

    Umukino waberaga kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye, ubanziriza undi w'amakipe ahatanira iki gikombe ariyo Rayon Sport na APR FC zageze ku mukino wanyuma.

    Mbere y'umukino wa Kiyovu Sports na Mukura VS, hafashwe umunota wo kwibuka no guha icyubahiro abahitanywe n'ibiza.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Gicurasi, byatwaye ubuzima bw'abantu 135 mu Ntara y'Iburengerazuba, iy'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo.

    FERWAFA yavuze ko igice cy'amafaranga yinjira kuri uyu wa Gatandatu, kizatangwamo inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n'ibi biza.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mukura-victory-sport-itsinze-kiyovu-sport-biyihesha-umwanya-wa-3-muri-peace-cup

  • Kimasagara: Haravugwa urupfu rw'umufundi bicyekwako yishwe n'abo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugabo wakoraga akazi k'ubufundi wari utuye mu Mudugudu wa Muganza mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, yiciwe mu nzira aho bikekwa ko byakozwe n'abo bakoranaga.

    Urupfu rw'uyu mugabo rwamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kamena 2023.

    Amakuru ducyesha IGIHE avuga ko uyu mugabo yumvikanye ari gutabaza mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu anasaba imbabazi abari barimo kumukubita bashaka kumwambura amafaranga yari yakoreye.

    Umugore utarifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati ' Ni umotari waje kutubyutsa aratubwira ngo wa mugabo bamwishe, ubwo twahise tubyuka n'umugabo tuhageze dusanga umuntu yapfuye, dusanga aho bamwiciye hari inkweto, hari n'amaraso twinjiye mu nzu dusangamo ikofi ye n'amaraso menshi.'

    Umugore wa nyakwigendera yavuze ko umwana we ari we wa mbere wamubwiye ko umugabo we yapfuye.

    Ati 'Numvise bavuga ngo hano hepfo haguye umuntu kubera ko yari yaraye atatashye kandi atajya arara mu gasozi ndavuga ngo wasanga ari papa w'abana reka njye kureba manuka nihuta n'igitenge nagitwaye mu ntoki ngezeyo nakubitanye n'umwana wanjye arambwira ngo ni papa wapfuye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yabwiye IGIHE ko bari gushishikariza abaturage bo muri aka gace umuco wo gutabarana.

    Ati ' Urebye nta muco wo gutabarana uhari kuko ukurikije uwo muntu uburyo bamumanuye barwana baturutse mu Murenge wa Kigali, yavuzaga induru ariko ntibamutabare. Twakoranye inama y'umutekano n'abaturage batuye muri aka gace ndetse twari twavuganye n'Umurenge wa Kigali kuko gahana imbibi n'uwo murenge twemeranya ko ku wa Mbere tureba ingamba zirambye kugira ngo habe imikorere n'imikoranire y'irondo.'

    Yongeyeho ko bafite amakuru ko nyakwigendera yari afite amafaranga ndetse hari abagabo bane bakoranaga bamaze gutabwa muri yombi bakekwa ko ari bo bamwishe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/kimasagara-haravugwa-urupfu-rw-umufundi-bicyekwako-yishwe-n-abo-bakoranaga

  • Imvururu zabanjirije umukino wa APR FC na Rayon Sports, abasimburana bivangira ku ntebe y’abasimbura imwe rubura gica (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mbere y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uhuza APR FC na Rayon Sports, wabanjrijwe n’imvururu nyuma y’uko amakipe yombi yari yananiwe kumvikana aho abasimbura bayo bari bwicare.

    Ni umukino wagombaga gutangira saa 15h00′ ariko wakerereweho iminota 27 yose amakipe yananiwe kumvikana.

    Amashusho yagaragaje ubwo abakinnyi basimbura ba APR FC bari bavuye mu rwambariro bagiye ku ntebe y’abasimbura (bench), umutoza w’abanyezamu yabahamagaye abatwara kuri bench yari iriho abakinnyi ba Rayon Sports.

    Imvuru zatangiye ubwo maze n’abayobozi ba FERWAFA babyinjiramo, ni imvururu zamaze iminota 27 yose kugeza aho umusifuzi Cucuri yatangije uyu mukino.

    Amakuru ISIMBI ikesha umwe mu bantu bo muri federasiyo bari i Huye ni uko ejo inama yabaye mbere y’umukino yemeje ko Rayon Sports ari yo izakina nk’iri mu rugo (yakiriye) ni mu gihe APR FC izakina yasuye.

    Ikibazo cyaje kuvuka ubwo abakinnyi b’amakipe yombi bari basohotse bagiye ku ntebe z’abasimbura maze APR FC ijya aho Rayon yari yicaye ibabwira ko aho bicaye ari ah’ikipe yasuye.

    Abakinnyi ba Rayon Sports babyanze bavuga ko baguma aho bateguriwe kandi ko ubushize ubwo bakinaga na APR FC bayisuye atari ho bari bicaye ndetse ko batajya kwicara kuri bench iri imbere y’abafana ba APR FC.

    FERWAFA yinjiye muri iki kibazo ndetse hazamo n’abayobozi b’amakipe yombi maze biza kurangira APR FC yemeye kujya kwicara aho yari yateguriwe.

    Ubusanzwe ku ntebe z’abasimbura mu mikino nk’iyi haba handitseho A indi B cyangwa se ku ikipe yakiriye handitseho (Home) mu gihe kuyasuye haba handitseho (Away), gusa ntabyo FERWAFA yigeze yandikaho.

    Kuri bench bari bivanze

    Byasabye ibiganiro byinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imvururu-zabanjirije-umukino-wa-apr-fc-na-rayon-sports-abasimburana-bivangira-ku-ntebe-y-abasimbura-imwe-rubura-gica-amafoto

  • Amashuri abanza ya Utah yakuye Bibiliya mu is… – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo kije gikurikira kwijujuta kw'ababyeyi bavuga ko Bibiliya ya King James ifite inyigisho zidakwiriye abana. 

    Guverinoma ya Repubulika ya Utah yemeje itegeko muri 2022 ribuza amashuri gutunga ibitabo bya birimo ibiiteye isoni. Ibyinshi mu bitabo byahagaritswe kugeza ubu birimo insanganyamatsiko zifitanye isano n'imibonanompuzabitsina.

    Kubuza ibitabo bimwe na bimwe bifatwa nk’ibitutsi nabyo muri Texas, Florida, Missouri na Carolina y’Amajyepfo. Ibihugu bimwe byigenga byabujije kandi ibitabo mu mashuri no mu masomero amwe n’amwe, kubera ko bigaragara ko bikubiyemo ivanguramoko.

    Icyemezo cya Utah cyafashwe muri iki cyumweru n'ishuri ry'akarere rya Davis riherereye mu majyaruguru y'Umujyi wa Salt Lake City nyuma y'ikirego cyatanzwe mu Kuboza 2022. 

    Abayobozi bavuga ko bamaze gukura kopi zirindwi cyangwa umunani za Bibiliya bari bafite ku bubiko bwabo, bavuga ko inyandiko zayo zitigeze zijya na rimwe mu nteganyanyigisho z’abanyeshuri. Komisiyo ntiyasobanuye neza impamvu zayo cyangwa ngo ivuge ibice birimo “ubugome cyangwa urugomo”.

    Nk'uko ikinyamakuru Salt Lake Tribune kibitangaza ngo umubyeyi winubye yavuze ko Bibiliya ya King James “nta gaciro gakomeye ifitiye abana bato” kubera ko arimo ibiteye isoni,' ashingiye ku itegeko ryo guhagarika ibitabo ryo muri 2022.

    Umudepite wa leta ya Utah wanditse itegeko rya 2022 mbere yari yaranze icyifuzo cyo gukuraho Bibiliya, ariko muri iki cyumweru yisubiraho nyuma yo kubyita “ibigoye gusomwa” n'abana bato.

    Icyemezo cy’akarere cyemeje ko ibikubiye muri Bibiliya bitanyuranyije n’amategeko yo muri 2022, ariko ko bikubiyemo inyigisho z'ubugome cyangwa urugomo bidakwiriye abanyeshuri bato”. Igitabo kizagumaho mu mashuri yisumbuye yaho gusa.

    Bob Johnson, se w'umunyeshuri wiga kuri iryo shuri ry'ibanze rya Davis, yabwiye CBS News ko atishimiye ikurwaho rya Bibiliya. Ati: “siniyumvisha ibiri muri Bibiliya bakeneye  gukuramo kandi nta n'amashusho arimo.”

    Aka karere ntabwo ari aka mbere muri Amerika gakuye Bibiliya mu bubiko bwayo.

    Ishuri ryo mu karere kamwe muri Texas umwaka ushize, yakuye Bibiliya mu bubiko bw'ibitabo nyuma y'ibirego by'abaturage babuzaga ibitabo bimwe na bimwe. Ukwezi gushize, abanyeshuri bo muri Kansas basabye ko Bibiliya yakurwa mu isomero ry'ishuri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130113/amashuri-abanza-ya-utah-yakuye-bibiliya-mu-isomero-kubera-ko-ikubiyemo-inyigisho-zubugome–130113.html

  • Inyange yashyize ku isoko ubwoko bw’imitobe i… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, ni bwo Inyange yamuritse ku mugaragaro ibi binyobwa. Ni igikorwa cyabereye ku isoko rya Kimironko aho abantu benshi bari babukereye, baje kumva uburyohe buri muri iyi mitobe (Juice). 

    Muri ubu bwoko bw’imitobe harimo ubukoze muri Pome, umwembe ndetse n’umutobe ukoze muri Cherry. Iyi mitobe yose iboneka muri litiro 2 ndetse na litiro 5.

    Abaturage bakorera hafi y’isoko rya Kimironko bari babukereye ndetse bamwe batahanye imitobe bihitiyemo dore ko yari no ku giciro cyo hasi

    Umwihariko w’iyi mitobe

    Imitobe yose twavuze haruguru, uwo uguze bitewe n’uko ungana, uwufungura ukoresheje amazi akubye gatatu ingano y’umutobe waguze. Urugero: Niba uguze umutobe w’umwembe wa litiro 1, urawufunguza litiro 3, ubwo uhite ubona litiro 4.

    Maureen Maina ushinzwe ubucuruzi mu Inyange, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko bahisemo gukora iyi mitobe kugira ngo batange amahitamo ku bakiriya bayo. Yagize ati “Twumva ko abakiriya bacu baba bakeneye guhangirwa udushya ndetse dukubiyemo uburyohe butandukanye, kandi natwe ni byo dukunda. 

    Hanyuma imitobe mishya rero twahisemo kuyikora kugira ngo dutange amahitamo ku bakiriya bacu, ndetse tukaba twari tugamije korohereza itsinda ry’abantu bakorera mu biro, imiryango minini, ndetse n’abantu bateguye ibirori, kuko iratubuka cyane.”

    Uwimana Shakira umwe mu baturage banyweye kuri iyi mitobe yemeza ko ifite icyanga ndetse izamufasha mu muryango we. Yagize ati “Iyi mitobe, twayishimye cyane kuko iraryoshye. Yose nagerageje kuyinywaho ariko ifite icyanga cyanshi. Ubu niyemeje kuyigura nkayifungura, ubundi nkajya nsukiraho abana banjye bagiye ku ishuri.” 

    Ntabwo ari Kimironko gusa Inyange igomba kwerekana iyi mitobe yashyize ku isoko, kuko no kuri iki cyumweru bazakomereza muri Nyabugogo.

    Uruganda rw’Inyange rwatangiye ibikorwa byarwo ahagana mu 1999, aho batangiye bagurisha amata, nyuma batangira gukora n’amazi yo kunywa yaba amato ndetse n’amanini.

    Habaye n’igikorwa cyo kumvisha abaturage icyanga cy’iyo mitobe 

    Bamwe mu bakinnyi ba filime barimo Intare y’ingore, bari baje gususurutsa abaturage 

    Iyi mitobe iri mu tubido twa Litiro 2 ndetse na Litiro 5 




    Abitabiriye iki gikorwa basusurukijwe bikomeye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130102/inyange-yashyize-ku-isoko-ubwoko-bwimitobe-ifungurwa-izafasha-abakiriya-kuzigama-amafarang-130102.html

  • Mukura VS yahinduye imfabusa umwaka wa Kiyovu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wagatandatu  saa sita zuzuye kuri sitade mpuzamahanga y'akarere ka Huye habereye umukino wo gushaka umwanya wa gatatu mu gikombe cy'Amahoro cya 2023. Mukura VS yasezerewe na Rayons Sports muri ½ yatsinze Kiyovu Sports yasezerewe na APR FC.

    Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga:Nzeyurwanda Djihad ,SERUMBOGO Ally,IRACYADUKUNDA Eric,MUGIRANEZA Froduard,MUHOZI Fred,NSHIMIYIMANA Ismail,NSABIMANA Denis,TWAHIRWA Olivier,BIGIRIMANA Abedy na BIZIMANA Amissi.

    Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga:SEBWATO Nicholas,,KUBWIMANA Cedric,KAYUMBA soter,MUHOZA Tresor,NGIRIMANA Alex,NTARINDWA Aimable,HABAMAHORO Vincent, IRADUKUNDA Elie Tatou,HAKIZIMANA Zubel, MICO Justin na MUKOGHOTYA Robert.

    Uko umukino uri kugenda umunota ku munota

    Umukino urangiye Mukura VS ariyo yegukanye umwanya wa 3 itsinze igitego 1-0
    90′ MUkura VS ibonye igitego gitsinzwe na HAKIZIMANA Zubel ahawe umupira na KUBWIMANA Cedrick

    86′ Umuzamu wa Mukura VS aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugongwa na BIZIMANA Ammissi

    83′ Mukura VS ikoze impinduka mu kibuga, Elie TAtou avuyemo hinjiramo NSABIMANA Emmanuel

    78′ Mukura VS yongeye kurata igitego cyabazwe,Mukoghotya azamukanye umupira acenze umuzamu ariko b IRACYADUKUNDA Eric ahita atabara ashyira umupira muri koroneri

    79Abakinnyi ba MUkura VS nibo bafite umupira bahererekanya gake gake

    76′ BIZIMANA Amissi aryamye hasi ari kwiatabwaho n’abaganga

    73′ Umukino washyushye amakipe yombi yatangiye gusatirana cyane ashaka igitego

    66′ Mukura VS itsinze igitego umusifuzi aracyanga bitewe nuko hari habyemo kurarira,NTARINDWA Aimable arekuye ishoti maze umuzamu arikuramo umupira uhita usanga Elie Tatou atsinda igitego yari yarariye

    61′ Kiyovu Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo MUHOZI Fred hinjiramo ISHIMWE Patrick

    60′ Zubel agerageje uburyo arekura ishoti ariko rinyura hejuru kure

    58′ Kiyovu Sports irase igitego kitaratwa,bamyugariro ba Mukura VS bakoze amakosa maze MGENZI Bienvenue abona umupira ahita aroba umuzamu asigarana n’izamu gusa ariko gutereka mu nshundura biranga

    54′ NSABIMANA  Denis ahaye umupira mwiza IRACYADUKUNDA Eric ahita arekura ishoti ariko umuzamu wa MUkura VS awufatira ku giti cy’izamu

    51′ SERUMBOGO Ally ahinduye umupira Mugenzi ariko SEBWATO ahita asohoka arawumutanga

    Igice cyakabiri n’ubundi Mukura VS ikomeza gusatira cyane

    Igice cyambere kirangiye ari 0-0

    43′ Mukura VS iri kurata uburyo bw’inshi cyane imbere y’izamu, HABAMAHORO Vincent arekuye ishoti riremereye imbere y’izamu ariko Djihada ahita arifata

    39′ Muhozi Fred ateye kufura maze Bizimana Amissi asimbutse ngo ashyireho umutwe ahita anyerera aragwa

    36′ SERUMBOGO Ally ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Zubel ndetse akanasuzugura umusifuzi

    32’Mukura VS ikomeje kubona uburyo imbere y’izamu,Habamahoro Vincent arekuye ishoti riremereye ariko umuzamu wa Kiyovu Sports aratabara

    31′ Zubel yongeye kuzamukana neza umupira ariko arekuye ishoti rijya kure y’izamu

    26′ Mugenzi Bienvenue akinanye neza na Abedi imbere y’izamu ariko umuzamu wa Mukura VS aba maso akuraho umupira hakirikare

    24’Zubel ahaye umupira Mukoghotya nawe awushyira kwa Mico Justin arekuye ishoti rinyura hejuru y’izamu kure

    22’Amakipe yose akomeje gukina asa nkayigana nta nimwe ishaka gusatira cyane

    15′ Muhoza Trezol wa Mukura VS akoze amakosa maze Bigirimana Abed abona uburyo ariko gutereka mu nshundura biranga

    11′ Umupira uri gukinirwa mu kibuga hagati gusa Mukura VS irikunyazamo ikabona uburyo imbere y’izamu ariko ba myugariro ba kIyovu Sports bakihagararaho

    7’Mukura yaritsinze igitego habura gato,Zubel ahinduye umupira uragenda ukubita ku giti kizamu hejuru uhita urenga

    5’Uruhande rw’ibumoso rwa Mukura VS ruri kunyurwaho na Zubel rurikubona imipira myinshi ariko ntihagire ikivamo imbere y’izxamu
    3′ Muhoza Tresol wa Mukura VS agerageje guhindura umupira mwiza imbere y’izamu ariko Mugiraneza Froduard aba hafi akuraho umupira

    1′ Ikipe ya Kiyovu Sports niyo yatangije umukino ndetse inahererekanya neza

    abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga

    abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130110/live-kiyovu-sports-iri-kwesurana-na-mukura-vs-130110.html

  • Kenya: Ubushinjacyaha bwashinje Pasiteri gushyingura Abakristu be bishwe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mackenzie uri mu maboko y'inzego z'umutekano za Kenya, yafashwe nyuma yo kuvumbura imva zashyinguwemo bamwe mu bakirisitu be bishwe n'inzara, kubera inyigisho yatangiraga mu ishyamba rizwi nka Shakahola mu Burasirazuba bwa Kenya.

    Izo nyigisho yahaga abayoboke be, zabahatiraga kwiyicisha inzara kugeza bashizemo umwuka ngo bazabone ubwami bw'ijuru.

    Kugeza ubu imibiri isaga 240 imaze gutabururwa muri iryo shyamba Pasiteri Mackenzie yari yaragize nk'ibirindiro bye, ariho atangira inyigisho.

    Ubushinjacyaha bwa Kenya bwashyikirije urukiko ibindi bimenyetso bishinja Pasiteri Mackenzie, aho abatangabuhamya biganjemo abatabawe bataricwa n'inzara muri iryo shyamba, bavuze uburyo ari we wayoboraga imihango yo gushyingura abiyirije bagapfa, ari nako ashishikariza abandi kwiyiriza kugira ngo bapfe vuba bajye mu ijuru.

    The Nation yatangaje ko mu gihe cyo gushyingura abapfuye, Pasiteri Mackenzie ngo yabitaga intwari.

    Mackenzie ngo yari yaratanze itegeko ko abana n'abagore aribo bazabanza guherwaho biyiriza kugeza bapfuye, abagabo bakaza nyuma mu gihe we ngo yababwiraga ko ari we uziyiriza bwa nyuma akabasanga mu ijuru.

    Muri iryo shyamba ngo Mackenzie yari yarashyizeho abarinzi bacunga abayoboke baryinjiyemo, ku buryo nta wapfaga kwemererwa kurisohokamo.

    Abo nibo bacungaga ko buri wese yiyiriza cyangwa se yitwara uko bikwiriye, ubirenzeho agakubitwa.

    Ngo yari afite abantu bake bafatwa nka Guverinoma, bakoranaga inama buri wa gatandatu ari nabo babaga bazi amabanga y'ibyo ateganya gukora byose.

    Mu koroshya imicungire y'ababaga binjiye muri iryo shyamba rya Shakahola, Mackenzie ngo yari yaraciyemo ibice bitandukanye byiswe imijyi, aho buri gice cyabaga gifite abagicunga.

    Mu mijyi yari yaraciye muri iryo shyamba harimo nk'iyitwa Galileya, Yudeya, Betelehemu, Yeruzalemu, Emawusi, Sidoniya n'indi.

    Mackenzie ni umwe mu babwirizabutumwa bari bakunzwe muri Kenya ahanini biturutse ku kwifashisha ibinyamakuru n'izindi nzira zose, zatumaga abagana itorero rye mu ishyamba rya Shakahola baba benshi.

    Kugeza ubu imibiri imaze gutabururwa igaragaza ibimenyetso byo kuzira inzara, kunigwa, gukubitwa n'ibindi. Ibikorwa byo gushakisha ahandi abayoboke ba Mackenzie baba baragiye bashyingurwa birakomeje.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-ubushinjacyaha-bwashinje-pasiteri-gushyingura-abakristu-be-bishwe-n

  • Mexico: Urujijo ku bikapu 45 byavumbuwe byuzuyemo imibiri y'abantu – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    CNN yatangaje ko byari bifite ibimenyetso bigaragaza ko ari iby'abakozi b'ikigo cy'Ubushinjacyaha cya Jalisco bakoraga muri serivisi yo kwakira abifuza ubufasha kuri telephone, ibi bizwi nka Call Center.

    Umwe mu bashinjacyaha bakorera muri iki kigo witwa Joaquin Mendez Ruiz yatangaje ko aba bakozi bagera kuri barindwi baburiwe irengero mu gace ka Guadalajara mu burengerazuba bwa Mexico hagati ya tariki 20 na 22 z'ukwezi kwa Gatanu 2023, aho ngo polisi yahise ibimenyeshwa, igatangira iperereza.

    Ikigo gikora ubugenzuzi bw'imirambo hagamijwe kuvumbura umuntu wapfuye n'icyateye urupfu cyitwa Jalisco Institute of Forensic Science, kiracyakora ubucumbuzi ngo kimenye neza ba nyir'ibindi bice by'imibiri byasigaye kugira ngo imiryango yabo ibimenyeshwe.

    Muri Mexico, ikibazo cyo kuburirwa irengero kw'abantu bya hato na hato cyabaye nk'icyorezo gikomeye, aho buri mwaka habarurwa abarenga ibihumbi 100 baburirwa irengero, cyane cyane abimukira.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/mexico-urujijo-ku-bikapu-45-byavumbuwe-byuzuyemo-imibiri-y-abantu