Iyi kipe y’ahuye n’uruva gusenya ubwo yashakaga ikipe y’abagabo itakigikina (amateur) igatsindwa ibitego 12 k’ubusa. Ibi ni ibintu byarakaje cyane aba feministes kw’isi yose aho bari biteze ko abagore babigize umwuga badashobora gutsindwa n’ikipe y’abagabo y’abataribigize umwuga (amateur). Inkuru irambuye murayisanga muri iyi videwo :
Blog
-
Bariye karungu: Abafana ba Manchester United baramushinja kubatsindisha – YEGOB #rwanda #RwOT
Nyuma yo gutsindwa na Man City ibitego 2-1, abafana ba Man United bakomeje kwikoma umwe mu bakinnyi b'iyi kipe bamushinja kubatsindisha ndetse banifuza ko yasimbuzwa undi.
Ni mu butumwa buri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n'abafana b'iyi kipe bashinja umunyezamo David De Gea kubatsindisha bigatuma mucyeba wabo abatwara igikombe cya FA Cup.
Abafana b'iyi kipe mu mujinya ugaragarira mu magambo bari kwandika, ntibiyumvisha uburyo umupira wamucitse ukavamo igitego cya 2, ndetse bamwe bifuza ko yasimbuzwa undi mu mwaka utaha w'imikino.

Umutoza w'iyi kipe Erik Ten Hag yabajijwe ku myitwarire y'uyu munyezamu we muri uyu mukino atangaza ko batsinda ndetse bakanatsindwa nk'ikipe, bityo ko badakwiye kwitana ba mwana abubwo bagakosora ibitagenda neza.


Source : https://yegob.rw/bariye-karungu-abafana-ba-manchester-united-baramushinja-kubatsindisha/
-
Naguhisemo Abandi Mbareba, Bo Mbagezeho Mfunga Amaso⦠– Umutoma W’umunsi – YEGOB #rwanda #RwOT
Naguhisemo abandi mbareba,
Bo mbagezeho mfunga amaso,
Ngo hatagira n'uyajijisha,
Urwo ngukunda akarutokoza,
Nkava aho nkubabaza uri ihogoza,
Rihogoza umutima ugatuza.
Source : https://yegob.rw/naguhisemo-abandi-mbareba-bo-mbagezeho-mfunga-amaso-umutoma-wumunsi/
-
Breaking News: Karim Benzema ntakiri umukinnyi wa Real Madrid – YEGOB #rwanda #RwOT
Nyuma y'imyaka 14 rutahizamu Karim Mostafa Benzema akinira Real Madrid, uyu mugabo ntakiri umukinnyi wayo.
Mw'itangazo ryashyizwe hanze n'iyi kipe mu minota ishize, hatangajwe ko uyu mugabo w'imyaka 35 azatandukana n'iyi kipe muri iyi mpeshyi ubwo amasezerano ye azaba ageze ku musozo.
Benzema ufatwa nk'umwe mu bataka beza babayeho muri ruhago, yakiniye Real Madrid imikino 438 ayitsindira ibitego 237 anayifasha gutwara ibikombe 25 mu gihe cy'imyaka 14, biteganyijwe ko aho azerekeza hazamenyekana mu minsi ya vuba.
Source : https://yegob.rw/breaking-news-karim-benzema-ntakiri-umukinnyi-wa-real-madrid/
-
Abayobozi n’abakozi ba SACCO z’imirenge bongerewe ubumenyi buzagabanya n’ubujura bwabagamo #rwanda #RwOT
RCA iherutse guhugura abayobozi n’abakozi ba za SACCO z’imirenge igize akarere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo kandi abahuguwe bashimangira ko bahawe ubumenyi buzabageza kuri byinshi byiza.
Pierre Claver Mushimimana ni Umucungamutungo wa SACCO Urufunguzo rw’Ubukire yo mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Ashimangira ko nk’abayobozi bungutse byinshi bijyanye no kuvugurura imikorere ya buri rwego mu zishinzwe kuyobora no kugenzura za SACCO, bikaba akarusho ko n’abakozi bakorana bahuguwe.
Yagize ati : “Baduhuguye ku mikorere ya buri rwego, yaba ari komite y’inguzanyo bakayihugura ku bijyanye na politiki y’inguzanyo, uko bakira bakanaha amakuru y’ingenzi umukiliya usaba inguzanyo, uko basesengura amadosiye y’usaba inguzanyo n’uko zigomba kwishyurwa. Komite nyobozi nayo bayihugura ku bijyanye n’imiyoborere n’uburyo ihuza komite zose, ikagenzura raporo za komite zitandukanye ndetse na raporo z’abakozi”
Pierre Claver akomeza agira ati : “Komite ngenzuzi nayo ihugurwa ku bijyanye n’uko ubugenzuzi bukorwa, igihe bukorerwa n’igikorwa mu gihe habonetse ikibazo. Abakozi ba SACCO nabo bagiye bahugurwa mu bijyanye n’inshingano zabo kugirango birusheho guteza imbere ikigo. Abakozi twese twanahuguwe ku bijyanye na ICT”.
Mu gusoza, Pierre Claver Mushimimana ashima cyane umusaruro uva mu mahugurwa bahabwa na RCA, kuko uretse kuba afasha inzego zitandukanye guteza imbere za SACCO, ngo unarushaho kugabanya ubujura bwajyaga bugaragara muri za SACCO.
Aha yagize ati : “Byaradufashije cyane kuko nk’abantu batowe mu nzego z’ubuyobozi bwa SACCO n’abakozi bashya, ntibaba bafite ubumenyi buhagije mu kunoza neza inshingano zabo. Aya mahugurwa rero afasha mu kuzamura umusaruro muri SACCO ndetse habamo no kwikebuka bakareba aho bakosora. Ikindi byagiye binagabanya ibintu bijyanye n’ubujura muri SACCO, kuko uko bagenda barushaho gutyaza izo nzego zose na Komite ngenzuzi ikaba izi neza ahari ibyaha ikabigenzura ikabimenya hakiri kare, cyane ko mu kubahugura bibanda ku buryo bwo gukumira ibyaha bitaraba”
Mugambage Richard, ni umukozi wa RCA ushinzwe guteza imbere servisi z’imari muri za koperative (Financial Services Cooperatives Development and Sustainability Specialist). Asobanura ko amahugurwa batanga agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abayobozi n’abakozi ba za SACCO, bakamenya ubwabo uburyo bavugurura politiki z’imbere muzi za SACCO kugirango bijyane n’igihe.
-
Amarangamutima ya Iradukunda Pascal umwe mu b… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo hakinwe umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023, aho Rayon Sports yegukanye iki gikombe itsinze APR FC igitego 1-0. Mu bakinnyi bambaye imidari harimo n’umwana ukiri muto, Iradukunda Pascal w’imyaka 17.
Uyu musore aganira na InyaRwanda nyuma y’umukino, yavuze ko ko kwegukana igiko cy’Amahoro, ari ibintu byamurenze. Yagize Ati “Ni ibintu byandenze ku giti cyanjye kuko gutangira gutya umupira w’amaguru ukegukana igikombe ku myaka 17 ndetse unatsinze ikipe nkuru ku mukino wa nyuma, ni ibintu biba bishimishije cyane.”
Pascal yemeza ko atari aziko ku myaka afite yaba abonye igikombe nk’umukinnyi wabigize umwuga. Ati” njye numvaga nibura ko ku myaka 20 aribwo natangira gutekereza igikombe, ariko kubera gusenga Imana ndetse n’ubushobozi bwacu bitumye tubona igikombe cy’Amahoro.“
Iradukunda Pascal abaye umwe mu bakinnyi mu Rwanda babashije kwegukana igikombe cy’Amahoro akiri muto, kuko ubu ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.
Pascal yageze muri Rayon Sports mu mpera za shampiyona y’umwaka ushize, ariko aza kubona amasezerano y’uyu mwaka w’imikino urangiye ari nawo mwaka wa mbere akinnye nk’uwabigize umwuga.Â
-
Amabere azarikora! Umuhanzi ukomeye yaciwe akayabo k’amafaranga yakorera mu myaka 5 azira ibere ry’umukobwa – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzi w'imyaka 38, Trey Songz yaciwe akayabo k'amafaranga menshi cyane azira kwambika umukobwa ubusa mu ruhame.
Byari mu birori mu mwaka 2013 ubwo uyu mugabo yari yitabiriye ibirori yari yatumiwemo, agezeyo yahuriye yo n'abantu b'ingeri zitandukanye, muri abo bantu bari bahari hari umukobwa wamusabye ko bifotozanya.

Ubwo bari bagiye kwifotoza uyu mugabo yakoze ku ibere ry'uwo mukobwa, umwambaro yari yambaye uvaho amabere aragaragara. Abari bari aho bose baramusetse bati 'amabere hanze!, amabere hanze!,'.
Nyuma y'imyaka myinshi iciyemo, umukobwa yafashe icyemezo cyo kurega uyu mugabo avuga ko yamwambuye ubusa ku karubanda. Ubu uyu mugabo yatswe ihazahabu y'amafaranga angana na Miliyoni 10 y'indishyi y'akababaro.
-
Amazina y’abakobwa bakunze kuba bagifite inzira ifunze(bakiri amasugi) akomeje kwibazwaho – YEGOB #rwanda #RwOT
Amazina y'abakobwa bakunze kuba bagifite inzira ifunze(bakiri amasugi) akomeje kwibazwaho.
Ku rubuga rwa Facebook abantu benshi bakomeje kwibaza ku kibazo kigira giti ni ayahe mazina y'abakobwa bakunze kuba bakiri amasugi mu bukuru bwabo.
Iki kibazo cyabajijwe n'umwe mu bakoresha urubuga rwa Facebook, bagenzi be bagiye ku musubiza bashyize mu majwi aya mazina akurikira.
Mukamana
Lorance
Simoniya
Nyirabikari
Mariya
Murebwayire
Mukandatwa.
Hari nandi menshi yagiye ashyirwa mu majwi gusa ayo niyo yibanzweho cyane.
Amafoto yakoreshejwe muri iyi nkuru yakozwe mu buryo bwa A&IÂ
Â
Â
Â
-
Bwiza akoze agashya yereka Harmonize ko ntacyo amurusha – YEGOB #rwanda #RwOT
Ni igihe kitari kinini umuhanzi Harmonaize ajye mu Rwanda akahakora udutendo twinshi, mu byo yakoze yageze mu mujyi anyanyagiza iza bitanu mu baturage bari bahari.
Ubu bwiza yamweretse ko ntacyo amurusha nawe akora nkibyo yakoze, bwiza nawe yageze mu mujyi, abikura umushandiko w'izumutuku gusa gusa, arangije azinyanyagiza mu baturage.
Ibi yabikoze ubwo yari munzira yigira muri gahunda ze, ageze aho ava mu modoka abantu baramushagara.
Â
Source : https://yegob.rw/bwiza-akoze-agashya-yereka-harmonize-ko-ntacyo-amurusha/
-
“Bamwe barangayaga abandi baranutse cyane” Wa mukobwa wagaragaye mu ndirimbo ya Juno Kizigenza yatangaje ibintu byinshi byamuvuzweho abantu batigeze bamenya – YEGOB #rwanda #RwOT
Umukobwa wamamaye cyane kubera amashusho y'indirimbo yitwa 'Please Me' y'umuhanzi Juno Kizigenza yagaragayemo yambaye mu buryo budasanzwe ndetse bigatuma benshi binjira mu buzima bwe cyane yatangaje byinshi abantu batigeze bamenya.
Mu kiganiro n'umunyamakuru Yago kuri YouTube channel ye yitwa Yago Tv Show umukobwa witwa @ezy_greek yatangaje uburyo abantu bagiye bamuvuga nabi ndetse akanatukwa mu buryo bukomeye bitewe n'amashusho yagaragayemo y'indirimbo ya Juno Kizigenza ubwo yari yambaye mu buryo budasanzwe kandi akomoka mu muryango ukijijwe.

Uyu mukobwa avuga ko biriya yakoze aribyo bikwiye kuranga umuntu ugaragara mu mashusho y'indirimbo kugira ngo agaragaze ubunyamwuga kandi yanyomoje amakuru avuga ko haba hari umubano wihariye yagiranye n'umuhanzi Juno Kizigenza avuga ko bahujwe na kazi nta kindi kintu cyari kibyihishe inyuma.
