Blog

  • Ubu ni ugupfa no gukira – Abakinnyi b’Amavubi… – #rwanda #RwOT

    Amavubi ari kwitegura umukino wa gatandatu wo mu itsinda L aho azakira kuri iki cyumweru ikipe y’igihugu ya Mozambique, mu mukino uzabera kuri sitade ya Huye. N’itsinda ry’abakinnyi bakiri bato, bahuje imyumvire ndetse n’inyota yo guhesha ishema abanyarwanda bakora ibyo buri umwe wese uririmba Rwanda Nziza yifuza. Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi baremeza ko igihe kigeze bakabona amanota atatu kandi ko nta mahitamo yandi ahari, gusa bagasaba abafana kizaza kubashyigikira.

    “>Manzi Thierry ni umwe mu bakinnyi bakuru bari muri iyi kipe, yemeza ko igihe ari iki bakagira icyo bakora. Yagize Ati'Ndatekereza ko umukino turi kwitegura, ari nk’umukino wa nyuma kuri twebwe, ibyo turi kuganira byose imyitozo turi gukora nta kindi igamije usibye kubona amanota 3. Icyo navuga, abanyarwanda nibaze badushyigikire, akenshi dukunze kugerageza bikanga ariko kuri iyi nshuro turi kwirebaho kandi tugomba kugerageza tugaha intsinzi abanyarwanda banyotewe.”

    Amanzi Thierry, niwe mukinnyi uheruka gutsindira Amavubi igitego mu mikino iyariyo yose 

    Ntabwo ari Thierry gusa kuko na Djihad ushobora no kuba Kapiteni, nawe yunga mu rye. Yagize Ati”ubu tumaze iminsi itari mike  twitoza, imyitozo turi gukora iragaragaza ko uyu ari nk’umukino wa nyuma wacu. Nta yandi mahitamo dufite, urebye umukino wa Benin uheruka uko byagenze, so rero uyu mukino ni ugupfa no gukira kugira ngo dusubire mu irushanwa neza.”

    Djihad Bizimana, umwe mu bakinnyi bo gutanga icyitegererezo mu ikipe y’igihugu bigendanye ni igihe ayimazemo 

    Ntabwo u Rwanda rwari ruherutse kugira itsinda ry’abakinnyi bafite impuzandengo y’imyaka mito, dore ko ukoze igereranya, wasanga nibura ikipe yahamagawe ifite ikigero cy’imyaka 26, kuko umukinnyi mukuru urimo, ni Usengimana Faustin ufite imyaka 29.

    Abandi bakinnyi baganiriye n'itangazamakuru nabo bemezaga ko kubera ubufatanye bafitanye hagati yabo, bizeye ko bizagenda neza mu mukino ukurikira

    Amavubi arasabwa nibura gutsinda Mozambique akuzuza amanota 5, ubundi Senegal igatsinda Benin bakanganya amanota, hanyuma U Rwanda rugasigara rusabwa gutsinda Senegal.

    “Uyu ni umukino wa mbere tugiye gukinira mu rugo dufite abafana, kandi n’umukino wa mbere uheruka twakinnye neza. Ubu nta mukinnyi n’umwe tubura, ndizera ko uyu mukino wa Mozambique twakwizera intsinzi kuko ni umukino ufite igisobanuro gikomeye.” Umutoza Carlos aganira n'itangazamakuru 


    Amavubi arerekeza i Huye kuri uyu wa Gatatu nta gihindutse

    Kanda hano urebe amaforo menshi y’imyitozo y’Amavubi

    Amafoto: Ngabo Serge – InyaRwanda

    Video: Nyetera Bachir – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130562/ubu-ni-ugupfa-no-gukira-abakinnyi-bamavubi-bamaramaje-amafoto-video-130562.html

  • Me Gasengayire Alice wunganira Rtd Maj Mudathiru na bagenzi be yafatiwe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ubujurire rwaciye Me Gasengayire Alice wunganira bamwe mu bareganwa na Rtd Maj Habib Mudathiru, ihazabu ya 200.000 Frw ashinjwa gutinza urubanza.

    Ni urubanza ruregwamo abantu 26 mu bujurire, aho Urukiko rwari rwiyemeje kuburanisha uru rubanza kugeza ku wa 15 Kamena. Icyakora kugeza ubwo hafatwaga iki cyemezo, hari hamaze kuburana abantu icyenda.

    Me Gasengayire yunganira Mfitumukiza Assiel, Haguma Claude na Lubwama Suleiman. Uyu Lubwama ni Umunya-Uganda wanabaye mu Ngabo za RPA zabohoye igihugu, uvuga ko yinjiye muri P5 afashijwe n'Umunyarwanda witwa Felix uba muri Uganda.

    Uru rubanza rwasubukuwe kuri uyu wa Kabiri, rwatangiye rutinze kubera ko Inteko Iburanisha yabanje gutegereza ko ikoranabuhanga rihuza ababuranyi, Urukiko n'izindi nzego z'ubutabera (IECMS) risubira ku murongo.

    Kuri uyu wa 13 Kamena 2023, hagombaga kubanza kuburana Rtd Maj Mudathiru wunganiwe na Me Umulisa Paula, ariko umucamanza avuga ko imyanzuro ye yayishyize mu ikoranabuhanga yanditswe n'intoki, ibintu yavuze ko bitemewe ku mwavoka.

    Umucamanza yahise asaba Me Umulisa gushyiramo imyanzuro ye yanditse n'imashini, ahamagara itsinda ryunganirwa na Me Gasengayire, abavoka bagenzi be bavuga ko mu gitondo yanditse ku rubuga bahuriraho ko yaherekeje umwana wagiye kubyara, ariko umucamanza avuga ko yagombaga kubimenyesha ubwanditsi bw'urukiko, ku buryo iyi myitwarire igamije gutinza urubanza.

    Abavoka ariko bagaragaje ko IECMS yari yapfuye ku buryo atari kubishyira muri iri koranabuhanga, ariko umucamanza avuga ko yashoboraga no gutuma mugenzi we mu bwanditsi, urukiko rukabimenya mbere y'uko iburanisha ritangira.

    Yavuze ko ari imyitwarire ikwiye guhanirwa hakurikijwe ingingo ya 18 y'Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'umurimo n'iz'ubutegetsi.

    Iyo ngingo iteganya ko umuburanyi wese utinza ku bushake, iburanisha ry'urubanza kimwe n'uwiyambaza inzira zo kujurira mu buryo bwo gutinza urubanza, acibwa ihazabu mbonezamubano
    y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 20.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw.

    Umucamanza yakomeje ati “Bityo, turahana Me Gasengayire Alice. Ahanishijwe ihazabu ingana na 200.000 Frw, akazakomeza urubanza ari uko amaze kuyishyura.”

    Iri tegeko riteganya ko iyo gutinza urubanza ku bushake bikozwe n'umwavoka cyangwa undi muntu uhagarariye umuburanyi, acibwa ihazabu mbonezamubano y'amafaranga y'u Rwanda
    atari munsi ya 200.000 Frw ariko atarenze 500.000 Frw.

    Iburanisha ryakomeje humvwa ubujurire bw'abaregwa, Rtd Maj Mudathiru ufatwa nk'uwari uyoboye iri tsinda akazaburana kuri uyu wa Gatatu.

    Abaregwa uko ari 26 barimo Pte Muhire Dieudonné usanzwe muri RDF, barangajwe imbere na (Rtd) Major Habib Mudathiru wari Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa n'Imyitozo mu Gisirikare cya P5, cyubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People's Congress, Forces Démocratiques Unifieés — Inkingi (FDU-Inkingi); People's Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri. Bose ngo bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.

    Abafashwe bose bakuwe mu mashyamba ya Congo nyuma y'igico gikomeye batezwe n'ingabo z'icyo gihugu, FARDC, aho mu iburanisha benshi bahuriza ku kuvuga ko bashyikirijwe u Rwanda ku wa 18 Kamena 2019.

    Icyo gihe ngo barashwe bari mu rugendo bava mu Bijabo muri Kivu y'Amajyepfo bimukira i Masisi muri Kivu y'Amajyaruguru, bashaka kwegera aho bazaturuka bagaba ibitero mu Rwanda. Abarokotse icyo gico bamwe bafashwe na FARDC, abandi bishyikiriza MONUSCO.

    Mu rubanza, benshi bahuriza ku kuba barajyanywe muri uyu mutwe bashutswe n'abantu babizezaga imirimo itandukanye irimo gucukura amabuye y'agaciro n'ubuhinzi, ku buryo basanga bataragize ubushake bwo gukora icyaha, bityo ko badakwiye guhanwa.

    Ni ingingo ariko Ubushinjacyaha butemera, kuko buvuga ko mu gihe bamaze muri Congo bakoreshwaga imyitozo ya gisirikare, bazi neza ko intego ari ugukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Byongeye, ngo ubwo bishyikirizaga MONUSCO ntizari impuhwe bagize, ni uko barashweho bagakwirwa imishwaro, kandi ngo umurwanyi umanitse amaboko n'uwafatiwe mu mirwano bose ni kimwe.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/me-gasengayire-alice-wunganira-rtd-maj-mudathiru-na-bagenzi-be-yafatiwe-ibihano

  • Imana yakinze akaboko! Jay Rwanda yerekanye impamvu ifatika yatumye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Jay Rwanda nyuma yo kwerura ko yamaze gukizwa ndetse ko yanakiriye agakiza ku buntu , yerekanye Impamvu ifatika yatumye yiyegurira Yesu Kirisitu nneza.

    Jay Rwanda usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatangaje ko yakiriye agakiza byeruye, nyuma yuko Imana imwiyeretse akemera guhindukira agatekereza ku hazaza he.

    Mu mashusho y'iminota isaga irindwi yatambukije kuri Instagram uyu musore yavuze ko Imana yamwiyeretse ubwo yari mu ndege, imiyaga ikomeye kandi iteye ubwoba igahuha cyane ishaka kuyihanura ariko Rurema agakinga ukw'iburyo.

    Nyuma y'iyi videwo yahise asohora n'andi mashushusho agaragaza ko yigeze gukora impanuka ikomeye ariko Imana igakinga akaboko ,ari nabyo bihamya bye byerekana ko Imana ikora koko nkuko indirimbo iri muri aya mashusho ivuga .

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/imana-yakinze-akaboko-jay-rwanda-yerekanye-impamvu-ifatika-yatumye-yiyegurira

  • America yasabye abaturage bayo bajya Uganda kwitwararika – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    America ivuga ko abo baturage bagomba kwitwararika igihe bari muri Uganda kubera ibikorwa by'ubugizi bwa nabi, iterabwoba, n'itegeko ritihanganira abatinganyi.

    Itangazo ryo ku wa Mbere tariki 12 Kamena, 2023 rivuga ko muri Uganda no mu karere irimo hakunze kugaragara ibikorwa by'iterabwoba.

    Ibikorwa by'iterabwoba ngo byakunze kubaho mu bice byo mu burengerazuba bwa Uganda mu Ukuboza, 2022 ndetse no mu mujyi wa Kampala ngo wakunze kubamo ibikorwa by'iterabwoba mu mwaka wa 2021.

    America ivuga ko nubwo ibyo bikorwa bitagambiriye abanyamahanga, uwo ari we wese yabigwamo, bityo ngo abaturage ba America bagomba kuba biteguye, bakirinda kujya mu bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.

    Ikindi gikwiye ngo gutera abaturage ba America kuba maso, ni ibyaha by'urugomo birimo ubujura bwitwaje intwaro, gutera ingo z'abantu, kwibasira abantu bitewe n'imiterere ishingiye ku gitsina, ibyo ngo bikwiye gutuma abasura Uganda bitegura kuko byababaho igihe icyo ari cyo cyose.

    Muri iryo tangazo America ivuga ko ibyo bikorwa bikunze kuba mu mijyi minini nka Kampala, Entebbe, no mu gace ka Karamoja, mu duce tw'Iburengerazuba no mu Majyruguru ya Uganda aho ihana imbibe n'ibindi bihugu.

    America ivuga ko hamwe na hamwe Polisi ya Uganda idafite ubushobozi buhagije bwo gutabara ku gihe iyo habaye bimwe muri biriya byaha.

    Amwe mu mabwiriza America yahaye abaturage bayo harimo kudasiga ibyo kunywa cyangwa ibiryo nta we ubirinze bizeye igihe bari ahantu hahurira abantu benshi, by'umwihariko mu tubari dusanzwe.

    Kwitwararika igihe bakora ingendo za nijoro. Kumenya umuntu ubariiruhande.

    Kutagaragaza ko batunze ibintu by'agaciro nk'amasaha ahenze, cyangwa indi mitako. Kwirinda kurwanya abantu baje kubiba bakoresheje intwaro.

    Kwirinda gukingurira umuntu ukomanze ku rugi muri hoteli barimo, keretse igihe bazi uwo ari we.

    Kumenya kugendera kure ahantu hakunze guhurira abakerarugendo b'abanyamahanga. Kwitwararika igihe bagiye kuri banki cyangwa gukoresha ibyuma bya banki bitanga amafaranga

    America yanasabye abaturage bayo kugendana passport bafotoje, original bakazibika aho bishoboka.

    Ikindi America yasabye abaturage bayo kubwira abavandimwe babo aho bagiye kujya, cyangwa bakabimenyesha inshuti zabo.

    America yanasabye abaturage bayo kumenya ko muri Uganda hari itegeko rihana abatinganyi, ko bityo abagaragara muri ibyo bikorwa mu buryo butemwe bashobora guhanwa, harimo gucibwa imanza, cyangwa bakaba bagirirwa nabi n'abaturage.

    Ubwo Uganda yasinyaga itegeko ryo guhana abatinganyi, America yavuze ko izafata ibihano birimo no kubuza abaturage bayo kujya muri Uganda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/america-yasabye-abaturage-bayo-bajya-uganda-kwitwararika

  • New Zealand NBR Rich List 2023: Top 10 #rwanda #RwOT

    New Zealand NBR rich list 2023 — Forbes top 10.Richest […]

    The post New Zealand NBR Rich List 2023: Top 10 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/new-zealand-nbr-rich-list/

  • Kiyovu SC yatumije inama y'intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk'umutoza mushya wayo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu bwamaze gutumira abanyamuryango bayo mu nama y'intekorusange itegura umwaka utaha w'imikino ndetse no kurebera hamwe uko urangiye wagenze.

    Mu ibaruwa bashyize ahagaragara, Kiyovu SC yatangaje ko iyo nama rusange isanzwe iteganyijwe ku itariki ya 02 Nyakanga 2023 saa tatu za mugitondo, ikazabera kuri Kigali Pele Stadium.

    Muri iyi nama, mubyo abanyamuryango bazaganiraho harimo kugezwaho Raporo y'umutungo, raporo tekinike, kongera kunoza ibisabwa ngo umuntu yemererwe kuba umunyamuryango ndetse n'amatora ya komite Nyobozi.

    Kiyovu SC iheruka kandi gutandukana na bamwe mu bakinnyi bayo basoje amasezerano, yanatangaje ko umutoza ukomoka mu gihugu cy'u  Bugereki Koukouras Petros ariwe ugiye kuyibera umutoza mushya.

    Petros w'imyaka 34 y'amavukoo yatoje imipe ya SC Villa yo mu gihugu cya Uganda ndetse yanabaye umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu ya South Sudan.

    The post Kiyovu SC yatumije inama y'intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk'umutoza mushya wayo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yatumije-inama-yintekorusange-yatangaje-koukouras-petros-nkumutoza-mushya-wayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yatumije-inama-yintekorusange-yatangaje-koukouras-petros-nkumutoza-mushya-wayo

  • Nitutamagana abantu nka Charles Kambanda na Thomas Nahimana, ababacumbikiye ntibazakeka ko twese dutekereza macuri? #rwanda #RwOT

    ' Profeseri'Kambanda ejobundi ahaze ibiyayuramutwe, araduka ati nabonanye n'abaperezida bazamfasha guhirika ubutegetsi mu Rwanda. Abumirwa twarumiwe, abaseka baraseka, abamwamagana nabo barabikora.

    Hatarashira n'iminsi 2, 'Padiri' Nahimana Thomas nawe ati ntanze amapeti ku basirikari badindiye! Kandi ubwo, birazwi kuva hambere ko uwo utanga amapeti, yadindiye mu mutwe kubarusha n'abo ayahaye.

    Kambanda a.k.a Rwandarikamurizo, ufite ubuhe bubasha bwo kubonana n'abakuru b'ibihugu, ugenda ubabwira ko uri iki, uhagarariye nde?Niba byarabaye se, uri mugabo ki, umena 'amabanga' akomeye nk'ayo?

    Thomas Nahimana warumbiye Imana n'abantu, ukaba ukiyita 'umusaserdoti' kandi uri umusakazabinyoma, utanga amapeti nka nde, abo uyaha bari mu zihe ngabo?Ushingira ku rihe tegekonshinga riguha ububasha bwo kuzamura ingabo mu ntera? Uretse umurwayi nka Nahimana, ninde muntu utekereza wajya mu bintu nk'ibi by'ibitakaragasi?

    Ikibabaje rero, ibyo bihugu murimo bafata 'Profeseri' nk'umuntu ukataje mu buhanga, ukoresha umwanya we mu bushakashatsi buzagirira abandi akamaro.
    Iyo babonye rero Charles Kambanda wiyita ' 'profeseri', utakaza umwanya mu manjwe ayobya ab'imyumvire yo hasi, bashobora kwibwira ko abaporofeseri bo muri Afrika, by'umwihariko abakomoka mu Rwanda, ari abanyabibazo byo mu mutwe.

    Muri sosiyete y'Abafaransa, umupadiri afatwa nk'inyangamugayo, umunyakuri,umunyabwenge.
    Iyo babonye rero Thomas Nahimana nawe witwa'Padiri', bashobora kwibwira ko abapadiri bo mu Rwanda ari ba Bavugurije, ba Mpemukendamuke, babeshejweho no gushukashuka ab'intege nke,ngo babacuze utwabo.

    NAHIMANA yitiranya amaturo asanzwe atangwa n'Abakristu nk'ikimenyetso cyo gushimira Imana umusaruro babonye, n'imisanzu abona mu buriganya, abeshya injiji ngo azakuraho ubutegetsi bw'u Rwanda. Ntazi ko abakrisitu bamaze kumucishamo ijisho. Bazi ko ari padiri w'umunyoni, umuhemu utita ku bana be bandaraye hirya no hino, umunyamwanda mu bwonko no mu mutima.

    Abayobozi ba Kiliziya gatolika bo mu Rwanda rero,ndetse no mu mahanga, mwari mukwiye guhaguruka, mukitandukanya n'uwahoze ari mugenzi wanyu, Thomas Nahimana, ndetse ukibiyitirira, ubu akaba ahangayikishijwe no guhindanya izina n'icyubahiro cyanyu.

    Nimukomeza kurebera amahano Nahimamna akora, bizagera aho babashyire mu gatebo kamwe nawe, cyane ko Kiliziya Gatolika inisanganiwe ubusembwa, kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Amahanga asanzwe yarumiwe kubera uruhare muri Jenoside rw' abihaye Imana, barimo abapadiri nka Athanase Seromba, Emmanuel Rukundo, Edouard Nturiye, Guy Thenis, Wenceslas Munyeshyaka, Abasenyeri nka André Perraudin, Augustin Misago, Phocas Nikwigize, Thadeyo Ntihinyurwa, n'ababikira nka Mama Gertrude Mukangango na  Julienne Kizito bamaze abantu i Sovu, none hiyongereyeho NAHIMANA Thomas wagirango akoreshwa n'abazimu.

    Abahanga b'Abanyarwanda, cyane cyane abo mu rwego rwa porofeseri na dogiteri, namwe nimwamagane Charles Kambanda utobanga icyubahiro mukwiriye. Nimwerekane ko adakwiye kwitwa 'porofeseri dogiteri' kandi ari umuswa mubi, ukora akanatekereza macuri.

    Murabizi isi yose isanzwe izi nabi 'intiti' zoretse u Rwanda, nka ba Dogiteri Léon Mugesera, Casimir Bizimungu, Matayo Ngirumpatse, Sosthène Munyamana, Eugène Rwamucyo, J. Néppo Nsengiyumva, Pascal Habarugira, Geoffrey Gatera, Etienne Mbarutso, n 'abandi bajenosideri nyamara baminuje mu mashuri, none hiyongereyeho na Porofeseri Dogiteri Charles Kambanda ujyana abantu mu mugambi utazabagwa amahoro.

    Nimutabare, naho ubundi abadogiteri n'abapadiri biyita 'abanyapolitiki' barabasiga icyasha.

    The post Nitutamagana abantu nka Charles Kambanda na Thomas Nahimana, ababacumbikiye ntibazakeka ko twese dutekereza macuri? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nitutamagana-abantu-nka-charles-kambanda-na-thomas-nahimana-ababacumbikiye-ntibazakeka-ko-twese-dutekereza-macuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nitutamagana-abantu-nka-charles-kambanda-na-thomas-nahimana-ababacumbikiye-ntibazakeka-ko-twese-dutekereza-macuri

  • Celebrities Embrace Ozempic #rwanda #RwOT

    Celebrities Embrace Ozempic In recent years, Ozempic has gained significant […]

    The post Celebrities Embrace Ozempic appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/celebrities-embrace-ozempic/