Blog

  • Ingona zigiye gutezwa cyamunara izindi zihigwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guhera taliki ya 17 Nyakanga muri uyu mwaka mu gihugu cya Namibia hazatangira igikorwa cyo guteza cyamura ingona 40 ndetse hatangwe n'uburenganzi bwo gutangira kuzihiga ku babifitiye ubushobozi.

    Ibi bigiye kuba nyuma yuko izi ngona zizonze iki gihugu my kwangiza ibintu byinshi. Minisitiri w'ibidukikije muri kiriya gihugu yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe bitewe nuko izi ngona zikomeje gutwara ubuzima bwa bantu benshi ndetse n'amatungo yabo.

    Ndetse yavuze ko izi ngona zizahabwa abantu bazerekana ko bafite ubushobozi bwo kuzitunga ndetse n'ibisabwa byose.

    Ndetse ni mugihe iki gihugu cyasohoye amafaranga menshi cyane yo kwishyura indishyi y'akababaro ku baturage bagiye bahungabanywa n'izi ngona ndetse n'ababuze ababo guhera muri 2019 amafaranga yarikubye.

    Source : https://yegob.rw/ingona-zigiye-gutezwa-cyamunara-izindi-zihigwe/

  • Inkuru y’akababaro ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda: Nduhirabandi Abdul Karim “Coka” wabayeho umutoza wa Marines FC imyaka irenga 18 yitabye Imana  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'akababaro ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda: Nduhirabandi Abdul Karim 'Coka' wabayeho umutoza wa Marines FC imyaka irenga 18 yitabye Imana

    Nduhirabandi Abdul Karim 'Coka' wabayeho umutoza wa Marines FC imyaka irenga 18, agatoza Kirehe FC n'andi makipe, yitabye Imana nyuma y'igihe kinini yari amaze arwaye.

    Imana imwakire mu bayo.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-ku-bakunzi-ba-ruhago-mu-rwanda-nduhirabandi-abdul-karim-coka-wabayeho-umutoza-wa-marines-fc-imyaka-irenga-18-yitabye-imana/

  • Asigaye yambara nk’abahanzi: Umukinnyi w’Amavubi Mangwende yasanze bagenzi be i Gisagara yambaye neza cyane (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Imanashimwe Emmanuel wamamaye cyane ku izina rya Mangwende yasanze bagenzi be mu mwiherero yambaye neza cyane.

    Myugariro w'ikipe ya AS Far Rabat yo mu gihugu cya Morocco Mangwende yasanze bagenzi be mu mwiherero aho bagiye kwitegura ikipe y'igihugu ya Mozambique bazakina tariki 18 Kamena 2023 kuri Sitade ya Karere ka Huye.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/asigaye-yambara-nkabahanzi-umukinnyi-wamavubi-mangwende-yasanze-bagenzi-be-i-gisagara-yambaye-neza-cyane-amafoto/

  • Azakumburwa: Hamaze kumenyekana amakuru atari meza ku bakunzi b’ikipe ya Manchester United – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamaze kumenyekana amakuru atari meza ku bakunzi b'ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'u Bwongereza ku mukinnyi wabakiniye imyaka igera kuri 12 yose.

    Umunyezamu David De Gear wabaye ikimenya bose kubera ubuhanga budasanzwe afite hamaze kumenyekana amakuru y'uko uyu mugabo agomba gusohoka mu ikipe ya Manchester United muri iyi mpeshyi.

    Uyu mugabo yakiniye ikipe ya Manchester United imikino igera kuri 415 mu gihe cy'imyaka igera kuri 12 yose ubu ntazongera kuyigaragaramo ukundi.

    Source : https://yegob.rw/azakumburwa-hamaze-kumenyekana-amakuru-atari-meza-ku-bakunzi-bikipe-ya-manchester-united/

  • Biteye agahinda! Abana 2 bavukana bishwe urwagashinyaguro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Biteye agahinda! Abana 2 bavukana bishwe urwagashinyaguro.

    Mu gihugu cy'ubwongereza abana babiri basanzwe mu nzu bishwe urwagashinyaguro, bishwe batewe ibyuma.

    Umwana umwe witwa John Ethan w'imyaka 11 na mushiki we Elizabeth w'imyaka 7 nibo basanzwe mu nzu iri mu mujyi wa Stoke-on-Trent ku muhanda wa Flax Street.

    Aba bana basanzwe mu nzu na polisi ubwo police yari iciye hafi aho igiye kureba ikibazo cy'umugabo wari ari kogereza imodoka ahatemewe.

    Hafashwe umugore ucyekwaho ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rw'aba bana, nkuko byatangajwe n'umukuru wa police muri kariya gace. Iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane ababa bagize uruhare muri urwo rupfu bose.

     

    Source : https://yegob.rw/biteye-agahinda-abana-2-bavukana-bishwe-urwagashinyaguro/

  • Inkuru y’akababaro ku bakunzi b’ikipe ya Manchester United – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamaze kumenyekana inkuru y'akababaro ku bakunzi b'ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'u Bwongereza.

    Umukecuru wari umufana ukomeye cyane w'ikipe ya Manchester United akaba yari n'umufana ukomeye cyane w'umukinnyi Marcus Rashford yamaze kwitaba Imana nyuma y'iminsi mike arwaye.

    Uyu mubyeyi amazina ye ni Jane Wandune wamenyekanye cyane nka Shosh wa Kinangop akaba yarabaye ikimenya bose kubera urubuga rwa TikTok n'uburyo yakundangamo ikipe ya Manchester United.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-ku-bakunzi-bikipe-ya-manchester-united/

  • Bahombye umukinnyi: Kiyovu Sports yahombye umukinnyi wari uyifatiye runini maze yerekeza mu ikipe bahora bahanganye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports itarahiriwe n'umwaka w'imikino hano mu Rwanda dore ko ibikombe byose yagiye ibitakaza mu buryo budasobanutse none na bamwe mu bakinnyi bayo bingenzi bakomeje kuyishiraho.

    Ikipe ya Police FC y'umutoza Mashami Vincent watoje ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ikomeje kwiyubaka mu buryo budasanzwe aho iri gusinyisha abakinnyi bakomeye cyane gusa kuri uyu munsi hari hatahiwe rutahizamu wa Kiyovu Sports Mugenzi Beinvenue.

    Police FC yamaze gusinyisha amasezerano y'imyaka ibiri rutahizamu Mugenzi Beinvenue wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports.

     

    Source : https://yegob.rw/bahombye-umukinnyi-kiyovu-sports-yahombye-umukinnyi-wari-uyifatiye-runini-maze-yerekeza-mu-ikipe-bahora-bahanganye/

  • Abakinnyi barenga 10 ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gutandukana nabo nyuma y’intwaro zikomeye iyi kipe yatangiye kumvikana nazo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuba irimo gushaka abakinnyi benshi kandi bakomeye, iyi kipe igiye gusezerera abakinnyi barenga 10 muri iyi meshyi.

    Mu gihe hano mu Rwanda hafunguwe isoko ry'igura n'igurishwa ry'abakinnyi, Hari amakipe arimo kugenda asezerera abakinnyi cyane ikipe ya Kiyovu Sports yashimiye abakinnyi barimo Pitchou, Abedi, Bienvenue ndetse n'abandi bari bayihetse muri uyu mwaka turangije. Ntabwo ikipe ya Kiyovu Sports ari yo izasezerera abakinnyi benshi gusa, biravugwa ko APR FC na Rayon Sports nazo zamaze kumenyesha abakinnyi batigaragaje ko batangira gushaka aho bakerekeza.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports ubuyobozi buri gutegua gutandukana n'abakinnyi barenga 10 muri iyi menshyi. Muri abo bakinnyi amakuru twamenye harimo Paul Were, Rudasingwa Prince, Ndekwe Flex Bavakure, Mugisha Francois Masta, Tuyisenge Arsené, Nkurunziza Felicien, Twagirayezu Amani, Mbirizi Eric, Muvandimwe Jean Marie Vianey hamwe na Moussa Essenu Simba.

    Ntabwo aba ari bo gusa Rayon Sports izatandukana nabo gusa, ahubwo harimo na Moussa Camara ndetse na Boubacar Traoré bumvikanye n'ubuyobozi bw'iyi kipe gutandukana mu buryo bw'ubwumvikane mu minsi ishize. Biranavugwa ko na Hakizimana Adolphe wafatiraga iyi kipe ko ashobora kugenda mu gihe ubuyobozi bwaba butamusezeranyije ko azaba ari umuzamu wa mbere kugirango yongere amasezerano.

    Andi makuru ahari avuga ko Ndizeye Samuel yamaze gusohoka muri Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya Police FC. Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutwara igikombe cy'amahoro izaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup. Iyi kipe izasohokana na APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona.

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-barenga-10-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bugiye-gutandukana-nabo-nyuma-yintwaro-zikomeye-iyi-kipe-yatangiye-kumvikana-nazo/

  • MINISPORTS yavuze ku kuba yafasha APR FC na Rayon Sports zizahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Auarore Mimosa yavuze ko kuba Minisiteri yafasha amakipe ahagarira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga bishoboka ariko na none iyi Minisiteri ikaba idakorana n’amakipe, ibyaba byose byanyura muri Federasiyo.

    Yabivugiye mu kiganiro nyunguranabitekerezo Minisiteri ya Siporo, abayobozi b’amafederasiyo bagiranye n’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda.

    Ubwo yari abajijwe niba iyi Minisiteri itafasha amakipe aba agiye guhatana ku ruhando mpuzamahanga cyane cyane ko akenshi akunda kugongwa n’ikibazo cy’amikoro kandi hakaba hari aho bijya bigaragara ko ifasha amakipe amwe n’amwe, Aurore yavuze ko Minisiteri idafasha amakipe.

    Ati “Ntabwo Minisiteri ifasha amakipe, ahubwo ifasha federasiyo gutegura.”

    Aha niho yahise asobanura ko kuba bigaragara ko hari uburyo ifasha ikipe ihagararira u Rwanda muri BAL akenshi biba bishingiye ku masezerano u Rwanda rufitanye na BAL.

    Aha niho yavuze ko u Rwanda niba rwemera gutanga amafaranga wenda binyuze nko muri Visit Rwanda (aho amakipe yose akina yambaye iki kirango), ikanagaragara muri Stade ahabera irushanwa, amasezerano avuga ko ikipe y’u Rwanda nayo igomba kugira uburyo ifatwa bwihariye ari ho bigaragara ko MINISPORTS isa niyifasha.

    Bivugwa ko ikipe iba ihagarariye u Rwanda yo hari amafaranga ihabwa yo kwitegura ndetse ikagira n’umukinnyi umwe izanirwa kuyifasha bigizwemo uruhare na RDB.

    Tugarutse ku bufasha, Minisitiri yavuze ko n’andi makipe bishoboka ko yabonerwa uburyo afashwa ariko binyuze mu mafderasiyo yayo.

    Ati “Birashoboka ariko binyuze mu mafederasiyo kuko Minisiteri nk’uko nabivuze ntifasha amakipe.”

    Ni kenshi cyane cyane nko mu mupira w’amaguru amakipe yagiye ahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika yagiye agongwa n’ikibazo cy’amakoro.

    Hari nka Mukura VS nyuma yo gusohoka byayigizeho ingaruka aho yanamaze hafi amezi 7 idahemba abakinnyi bayo, AS Kigali yahuye n’ikibazo cy’amikoro yatewe no gusohoka n’andi.

    Minisiteri yemeje ko hari uburyo yafashamo amakipe agiye gusohoka mu mikino Nyafurika ariko binyuze mu mafederasiyo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisports-yavuze-ku-kuba-yafasha-apr-fc-na-rayon-sports-zizahagararira-u-rwanda-mu-mikino-nyafurika

  • Gacinya Chance Denis yasabwe icyemezo cy’uko atafunzwe, atanga icy’uko yahamwe n’ibyaha #rwanda #RwOT

    Komisiyo y’amatora yatangaje ko kuba Gacinya Chance Denis yangiwe kwiyamamaza muri Komite Nyobozi ya FERWAFA kubera ubunyangamugayo buke aho yabehsye.

    Gacinya Chance Denis yari yatanze kandidatire ku mwanya wa visi perezida wa kabiri muri FERWAFA ushinzwe tekinike mu matora azaba tariki ya 24 Kamena 2023.

    Komisiyo y’amatora yaje kugaragaza ko atemerewe kwiyamamaza ajya kujurira muri Komisiyo y’ubujurire maze ivuga ko ubujurire bwe bufite ishingiro yemerewe kwiyamamaza.

    Uyu munsi Komisiyo y’amatora yaje kongera kumumenyesha ko atemerewe kwiyamamaza muri aya matora kubera ko atujuje ubunyangamugayo.

    Kalisa Adolphe ukuriye Komisiyo y’amatora mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati “Biragoye gupima cyangwa kuvuga ngo ubunyangamugayo burahera aha bugere aha. Usanga umuntu abaha amakuru atuzuye, ni cyo gihari. Habaho kwakira icyangombwa, tukemera ko twakibonye, ariko dushobora gusanga icyo watanze kitujuje ibisabwa [kitameze uko cyifuzwa]. Ni ho havuye yego na oya. Ibaze ko byabaye ku muntu w’inzobere umaze igihe mu mupira. Na Moussa [Hakizimana] byamuhayeho.'

    'Hari aho ubaza umuntu niba yaba yarigeze gukurikiranwa n’inkiko, akakubwira oya. Yazana icyemezo cy’uko atafunzwe [Gacinya yazanye icyerekana ko yakatiwe], ugasanga biratandukanye. Ibyaha yahamijwe ni inyandiko mpimbano, ubuhemu no gukoresha inyandiko mpimbano. Hari urundi rubanza rwa kabiri, yahamijwe gukubita no gukomeretsa [kandi ni we wabituzaniye hano].'

    Kalisa yagaragaje ko Gacinya yatanze icyemezo cyerekana ko atigeze afungwa ariko hari ingingo zimuzitira.

    Yagize ati 'Twabonye icyemezo cy’Ubushinjacyaha Bukuru kigaragaza ko atigeze afungwa amezi atandatu. Guhamwa n’icyaha ni kimwe no gukatirwa ni ikindi. Yahamwe n’icyaha ariko hari n’izahabu yaciwe. Na cyo ni igihano. Hamwe yaciwe miliyoni 5 Frw, ahandi acibwa ibihumbi 100 Frw.'

    'Amategeko ya FIFA [ingingo ya 75] avuga ko niba mu myaka itanu warahamijwe icyaha, utemerewe kuba mu buyobozi bw’Ishyirahamwe, ikipe cyangwa Komisiyo.'

    Abakandida bemerewe

    Muri rusange abari biyamamaje bari 24 ariko abemerewe, bujuje ibisabwa ni 18 ariko umwe akuramo kandidatire hasigara 17.

    Ku mwanya wa perezida ni Munyatwali Alphonse wiyamamaje wenyine.

    Ku mwanya wa visi perezida ushinzwe imiyoborere n’imari ni Habyarimana Matiku Marcel ni mu gihe visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike hiyamamaje Mugisha Richard.

    Ku mwanya wa Komiseri ushinzwe imari batatu nibo bemerewe kwiyamamaza ni 2; Rugamba Jean Marie na Niwemugeni Chantal.

    Ku mwanya wa Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga hiyamamaje Rwankunda Quinta wenyine.

    Kuri Komiseri ushinzwe amarushanwa hiyamamaje 2, Turatsinze Amani Evariste na Nyiringabo Rodrigue Diallo.

    Ku mwanya wa Komiseri ushinzwe tekinike n’umupira w’amaguru hiyamamaje abakandida 2 barimo Habimana Hamdan na Ndayiragije Bosco ariko Ndayiragije yaje gukuramo kandidatire ye.

    Mukanka Ancilla ni we wiyamamaza wenyine ku mwanya wo kuba Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore.

    Babiri, Rurangirwa Louis na Ntageruka Jerome nibo bahataniye umwanya wa Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mukino.

    Ku mwanya wa Komiseri ushinzwe amategeko hariho Gasarabwe Claudine ni mu gihe ku mwanya wa Komiseri ushinzwe ubuvuzi bwa Siporo ari Gatsinzi Herbert.

    Komiseri ushinzwe amakipe y’igihugu uhanganiwe n’abantu 3 ari bo; Bizimungu Clement na Ngendahayo Vedaste

    Abataremerewe 6 ni Gacinya Chance Denis, Kanamugire Fidele na Rukundo Eugene bose bari wiyamamarije ku mwanya wa visi perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.

    Abandi ni Murangwa Eugene wari wiyamamaje ku mwanya wa Komiseri ushinzwe tekinike n’iterambere ry’umupira w’amaguru, Mutesi Gloria wiyamamaje ku mwanya wa Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore na Hakizimana Moussa ku mwanya wa Komiseri ushinzwe ubuvuzi bwa Siporo.

    Gacinya yabeshye Komisiyo y’amatora ya FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gacinya-chance-denis-yasabwe-icyemezo-cy-uko-atafunzwe-atanga-icy-uko-yahamwe-n-ibyaha