Blog

  • “Mufate nimero yanjye muzampamagare mbajyaneyo” Umutoza wa Mozambique yabwiye abanyamakuru b’abanyarwanda igisabwa kugira ngo Amavubi azagere mu gikombe cy’Africa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino wahuje Amavubi na Mozambique, umutoza Chiquinho wa Mozambique yavuze ko niba u Rwanda rwifuza kujya mu gikombe cy'Afurika rugomba kumuha akazi ko gutoza Amavubi.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyari kirangiye, Chiquinho yahise ababwira ko niba u Rwanda rwifuza kujya mu gikombe cy'Afurika basigarana nimero bakazamuvugisha ko ari we uzabatwarayo.

    Yagize ati 'Niba mushaka kujya mu gikombe cy'Afurika mufate nimero yanjye muzampamagare mbajyaneyo.' Abivuze nyuma y'uko ikipe ye ya Mozambique itsinze Amavubi ibitego 2-0.

    Source : https://yegob.rw/mufate-nimero-yanjye-muzampamagare-mbajyaneyo-umutoza-wa-mozambique-yabwiye-abanyamakuru-babanyarwanda-igisabwa-kugira-ngo-amavubi-azagere-mu-gikombe-cyamahoro-africa/

  • U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy'Afurika 2023 ahita ayoyoka #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023 nibwo hakinwe umukino w'umunsi wa 5 wo mu itsinda L, ni umukino wahuje u Rwanda rwatsinzwe na Mozambique ibitego bibiri ku busa.

    Ni umukino wabereye mu Karere ka Huye ko muntara y'Amajyepfo, ni umukino wagiye gukinwa ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi asabwa gutsinda kugirango yizere ko ku munsi wa nyuma wo mu matsinda wazagenda neza  akerekeza mu gikombe cya Afurika.

    Uyu mukino wo mu itsinda L watangiye Mozambique yari yasuye ikina neza Ku buryo byanashobokaga ko mu minota mike ibanza yanabona igitego, gusa uko iminota yiyongera niko Amavubi yitwaraga neza.

    Ibi ariko ntakintu byatanze mu minota 45 y'umukino kuko igice cya mbere cyawo mbere y'uko kirangira Mozambique yafunguye izamu ry'u Rwanda ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.

    Ku munota wa 43 w'umukino, Cypriano Macano yatsindiye Mozambique nyuma y'uko yari kumwe na mugenzi we bagasiga Mutsinzi Ange agatera ishoti ryagenderaga hasi bityo kimwe kiba kijyimo.

    Igice cya Kabiri cy'uyu mukino cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rw'u Rwanda gusa ntacyo byatanze kuko iminota 90 yo yarangiye ntampinduka.

    Mu minota ya nyuma y'umukino nibwo amahirwe y'u Rwanda yashize kuko ubwo hari ku munota wa 93, Clesio David Bauque yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yambuye Manzi Thierry, aroba umunyezamu Ntwari Fiacre.

    Gutakaza uyu mukino bivuze ko Amavubi y'u Rwanda agumye ku mwanya wa nyuma n'amanota abiri mu gihe Mozambique igize amanota arindwi ku mwanya wa kabiri, irushwa na Senegal (yamaze kubona itike), amanota atandatu naho Benin ni iya gatatu n'amanota atanu.

    The post U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy'Afurika 2023 ahita ayoyoka appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rutsinzwe-na-mozambique-2-0-amahirwe-yo-kujya-mu-gikombe-cyafurika-2023-ahita-ayoyoka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rutsinzwe-na-mozambique-2-0-amahirwe-yo-kujya-mu-gikombe-cyafurika-2023-ahita-ayoyoka

  • Musanze: Yiyahuye nyuma yo kubona amarorerwa akoreye umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Musanze mu murenge wa Nkotsi, haravugwa inkuru y'umugabo yiyahuye arapfa nyuma yo gutema umugore we akamukomeretsa bikabije.

    Byamenyekanye mu ma saa 9h30 z'igitondo cyo kuri uyu wa 18 Kemana, mu mudugudu wa Buhanga, Akagari ka Gashinga ho mu murenge wa Nkotsi.

    Uwo mugabo witwa Ntezimana Jean Bosco yatemye umugore we Nakafero Marie Rose bari basanzwe banana mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Yahise yiyahura akoresheje umuti wica udoko, nk'uko byemejwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius.

    Source : https://yegob.rw/musanze-yiyahuye-nyuma-yo-kubona-amarorerwa-akoreye-umugore-we/

  • Neymar Jr yamaze gutangaza aho azerekeza umwaka utaha w’imikino. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Paris Sait-Germain ,Neymar Jr nyuma yo kwamaganwa n'abafana b'iyi kipe yamaze guhishura ikipe y'amahitamo ye muziri kumwifuza.

    Nyuma yuko mu mezi abiri ashize, Neymar Jr yatewe iwe mu rugo n'abafana ba Paris Saint-Germain bamusaba ko yabavira mu ikipe.
    Dore ko bamushinjaga kuba ntacyo afasha ikipe ya Paris Saint-Germain kuko ngo iyo bigeze ahakomeye uyu mukinnyi ahita avunika. Ibi bikarushaho gushavuza abakunzi ba Paris Saint-Germain kubera akavagari ka mafaranga ahebwa.
    Neymar Jr ubu afite amahitamo menshi ku makipe amwifuza. Kuko muruhande rwo ku makipe yo mu bwongereza nka Manchester United na Newcastle United zimushaka .Andi mahitamo ya Neymar Jr, Hari amakipe yo muri Arabia Saudite yatangiye ku munuganuga ngo abe yayerekezamo.

    Ikinyamakuru bita The Sun kivuga ko Neymar Jr yavuze ko yishyimiye kuzaba akinira kuri Old Trafford umwaka w'imikino utaha mw'ikipe ya Manchester United.

    Source : https://yegob.rw/neymar-jr-yamaze-gutangaza-aho-azerekeza-umwaka-utaha-wimikino/

  • Agahinda kose tuzajya tukimarira muri Basketball ! U Rwanda rwakubise izakabwana igihugu k’ikigugu muri Basketball  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agahinda kose tuzajya tukumarira muri Basketball ! U Rwanda rwakubise izakabwana igihugu k'ikigugu muri Basketball.

    U Rwanda nandi makipe yo muri Africa ziri mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu mikino mpuza mahanga nya Furika muri Basketball.

    U Rwanda ruri mu makipe yatangiye neza kuko rwihanije Eritrea ruyikubita amanota 114 yose kuri 34 gusa.

     

     

    Source : https://yegob.rw/agahinda-kose-tuzajya-tukumarira-muri-basketball-u-rwanda-rwakubise-izakabwana-igihugu-kikigugu-muri-basketball/

  • Ahora arinzwe bikomeye cyane: Amashusho ya Alliah Cool mu modoka ye yihagazeho aba ari kumwe n’umucungira umutekano – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugwizatunga Isimbi Alliance wamenyekanye muri filime nyarwanda nka Alliah Cool yagaragaye arinzwe bikomeye cyane ubwo yinjiraga mu modoka ye nziza cyane.

    Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Insta Story ye, Alliah Cool yagaragaye ashagawe n'umucungira umutekano akaba ari nawe umukorera ibintu byose nko kumufungurira urugi rw'imodoka no kurufunga.

    Source : https://yegob.rw/ahora-arinzwe-bikomeye-cyane-amashusho-ya-alliah-cool-mu-modoka-ye-yihagazeho-aba-ari-kumwe-numucungira-umutekano-videwo/

  • Niba mushaka kujya muri CAN mumpe akazi – Umutoza wa Mozambique abwira Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Mozambique, Chiquinho yavuze ko niba u Rwanda rwifuza kujya mu gikombe cy’Afurika rugomba kumuha akazi.

    Ni nyuma yo gutsinda u Rwanda 2-0 mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    Gutsindwa uyu mukino bikaba byahise bishyira akadomo ku nzozi z’u Rwanda zo kuba rwabona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Mozambique akaba yavuze ko u Rwanda yari yize neza imikinire yarwo.

    Yakomeje avuga ko igice cya mbere cyari gihagije ngo abe yamaze kwica imikinire y’u Rwanda wabonaga ko rwasatiraga cyane runyuze ku mpande.

    Ubwo ikiganiro n’itangazamakuru cyari kirangiye, Chiquinho yahise ababwira ko niba u Rwanda rwifuza kujya mu gikombe cy’Afurika basigarana nimero bakazamuvugisha ko ari we uzabatwarayo.

    Ati “Niba mushaka kujya mu gikombe cy’Afurika mufate nimero yanjye muzampamagare mbajyaneyo.”

    Mu gihe hasigaye umukino umwe usoza itsinda, Amavubi yamaze kuva mu mibare y’ibihugu bishobora kubona itike y’igikombe cy’Afurika aho ubu ari urwa nyuma n’amanota 2, Benin ifite 5, Mozambique 7 mu gihe Senegal yamaze kubona itike ifite 13.

    Umutoza wa Mozambique yasabye ko niba u Rwanda rushaka kujya muri CAN rwamuha akazi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niba-mushaka-kujya-muri-can-mumpe-akazi-umutoza-wa-mozambique-abwira-abanyarwanda

  • Umukino Amavubi yari ategetswe gutsinda warangiye abarimo Muhadjiri Hakizimana bikomanga mu mutwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yagombaga gutsinda warangiye abakinnyi barimo Muhadjiri Hakizimana bikomanga mu gahanga kubera kutabyumva.

    Umukino watangiye ikipe ya Mozambique ikinana imbaraga nyinshi, ari nako igenda yabonye uburyo bukomeye ku mupira bari biherewe na Manzi Thiery ariko abakinnyi ba Mozambique ntibagira icyo bakora.

    Ntabwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda yakomezanyije imbaraga nke, yaje gukomeza kugenda ikomanga cyane ishaka igitego ariko abakinnyi bataha izamu barimo Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent amahirwe ntiyaza kubahira.

    Ku munota wa 25 w'igice cya mbere ikipe ya Mozambique yaje kuzamukana umupira ukomeye cyane ateye ishoti rikomeye cyane ariko umuzamu Ntwari Fiacre ahita ashyira umupira muri Koroneri utewe ntibyagira icyo bitanga.

    Umukino wabonaga urimo imbaraga nyinshi cyane ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, yaje kuzamukana umupira ku munota wa 30 w'igice cya mbere Ruboneka Jean Bosco werekanye imbaraga nyinshi atera Sentire ikomeye cyane Mugisha Gilbert acenga yinjira mu rubuga rwa nyezamu atanga umupira mwiza Mutsinzi Ange ateye ishoti rikomeye cyane umuzamu wa Mozambique ashyira muri Koroneri.

    Igice cya mbere cyahuza ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi itozwa na Carlos Alos Ferrer cyaje kurangira ikipe y'igihugu ya Mozambique itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Geny Catamo cyaje nyuma y'amahirwe akomeye Nshuti Innocent yabonye mu minota 40 umupira awukubita ipoto bahita badukosora.

    Igice cya kabiri cyaje gutangira n'ubundi Mozambique yari yabonye igitego cya mbere, yataka mu buryo bukomeye binyuze ku basore bayo bataha izamu ndetse baza no kubona umupira mwiza utewe nanone na Geny Catamo ariko nimero 13 wa Mozambique ateye uhita ushyirwa muri Koroneri n'umuzamu Ntwari Fiacre.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yaje gukomeza nayo ishaka uko yabona igitego cyo kwishyura, nko ku munota wa 60 baje kuzamukana umupira mwiza cyane ariko Muhadjiri Hakizimana ateye ishoti rikomeye umuzama wa Mazambique awuhoza ntamungenge.

    Mu mukino wahuza ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi n'ikipe ya Mozambique mu minota ya nyuma ntakintu zerekanye cyane cyane ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda yashakaga kwishyura byaje kwanga umukino urangira ari ibitego 2-0 nyuma y'amakosa ya Manzi Thiery.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukino-amavubi-yari-ategetswe-gutsinda-warangiye-abarimo-muhadjiri-hakizimana-bikomanga-mu-mutwe/

  • Abakunzi ba Rayon Sports ntibumva ukuntu ubuyobozi bw’iyi kipe bwakomeza ibiganiro n’umukinnyi werekanye ubushobozi bucye mu Amavubi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports banenze cyane umukinnyi wagaragaje urwego ruri hasi mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Kandi byavugwaga ko ari mu biganiro n'iyi kipe ikunzwe na benshi hano mu Rwanda.

    Kuri iki cyumweru tariki 18 kamena 2023, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakinnye umukino w'umunsi wa 5 n'ikipe ya Mozambique wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Coté de voire 2024.

    Wari umukino mwiza watangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ishaka ibitego ariko ntibyaza kuyihira bijyanye n'uburyo bumwe na bumwe abakinnyi bagendaga bahusha biza kurangira bakosowe cyane batsindwa ibitego 2-0. Uyu mukino witabiriwe n'abakunzi benshi b'Amavubi ariko bose bataha bababaye cyane kubera uko u Rwanda rwitwaye.

    Nyuma y'umukino twaganiriye n'abafana b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda biganjemo abafana andi makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC ndetse n'izindi. Icyadutunguye ni uburakari abafana ba Rayon Sports bagaragaje bitewe n'umukinnyi babonye yitwara nabi mu ikipe y'igihugu Amavubi kandi bivugwa ko ubuyobozi buri mu biganiro nawe ngo azabafashe mu mwaka utaha w'imikino.

    Myugariro Manzi Thiery uba witezweho gukora ibintu byiza mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nubwo muri iyi minsi muri AS Kigali bitari bimeze neza, yaje gukora amakosa agiye atandukanye muri uyu mukino ndetse ayo makosa atuma u Rwanda rutsindwa mu buryo bworoshye.

    Mu makosa yakoze ku munota 93, uyu mukinnyi yaje kubona umupira kuwurinda cyangwa ngo awushyire hanze y'ikibuga ntiyabikora abakinnyi ba Mozambique bamwotsaho igitutu bituma bawumwaka bahita batsinda igitego cya 2 gishimangira intsinzi y'ibitego 2-0 u Rwanda rwatsinzwe. Iri kosa ryaje rikurikiye andi menshi yakoze mu gice cya mbere bituma benshi bongera kumwibazaho.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi bidasubirwaho yamaze gutakaza itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika nubwo hagisigaye umukino izakina na Senegal mu minsi iri imbere. Kugeza ubu ikipe ya Senegal ifite amanota 13 ikurikiwe na Mozambique ifite amanota 7, Benin iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 5 u Rwanda ni urwanyuma n'amanota 2 gusa.

     

    Source : https://yegob.rw/abakunzi-ba-rayon-sports-ntibumva-ukuntu-ubuyobozi-bwiyi-kipe-bwakomeza-ibiganiro-numukinnyi-werekanye-ubushobozi-bucye-mu-amavubi/

  • Amavubi yatsinzwe na Mozambique, bidasubirwaho abura itike y’igikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzwe na Mozambique 2-0 ahita anabura itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

    Wari umukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho u Rwanda rwari rwakiriye Mozambique kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Ni umukino Amavubi yagiye gukina nta kosa na rimwe asabwa gukora kuko kuwutsinda ni byo byari gutuma aguma mu mibare yo guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika. Undi mukino wo muri iri tsinda rya L waraye ubaye, Benin yanganyije na Senegal 1-1.

    Ku munota wa 5 w’umukino ku ikosa rya Manzi Thierry, Mozambique yabonye amahirwe ariko umunyezamu Fiacre arahagoboka.

    Ku munota wa 11, Muhadjiri yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu maze Mutsinzi Ange ashyizeho umutwe, umunyezamu Ivane Francisco arawufata.

    Muri iyi minota Amavubi yari yahumutse akina neza cyane ko na nyuma y’iminota 2 bahushije ubundi buryo bwa Hakim Sahabo.

    Ku munota wa 27 Stanley Ratifd yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Fiacre awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku mupira yari ahawe na Mugisha Gilbert ku munota wa 30, Bizimana Djihad yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu awukuramo.

    Amavubi yahushije ubundi buryo bukomeye ku munota wa 37 aho Serumogo Ali yahaye Nshuti Innocent ariko ateye mu izamu ukagarurwa n’umutambiko w’izamu.

    Mozambique yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 43 gitsinzwe na Geny Cipriano Catamo. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Amavubi yatangiye igice cya kabiri ubona ashaka igitego ariko mu minota 15 ya mbere yacyo nta mahirwe yaremye afatika.

    Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 66 aho Bizimana Djihad na Nshuti Innocent basimbuwe na Steve Rubanguka na Mugisha Didier ni nako ku munota wa 76 Savio na Biramahire Abeddy basimbuye Mugisha Gilbert na Ruboneka Bosco. Omborenga yaje gusimbura Serumogo Ali.

    Amavubi yasatiriye byibuze ashaka kwishyura iki gitego biranga ahubwo Mozambique itsinda icya kabiri ku munota wa nyuma cyatsinzwe na David Baluque. Umukino warangiye ari 2-0. Bivuze ko mu gihe hasigaye umukino umwe usoza itsinda, Amavubi yamaze gusezererwa aho ububari aya nyuma mu itsinda n’amanota 2, Mozambique ifite 7, Benin 5 n’aho Senegal ikagira 13.

    U Rwanda ruzasoza imikino y’itsinda rukina na Senegal muri Nzeri uyu mwaka.

    11 Amavubi yari yabanje mu kibuga

    Ntwali Fiacre, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Bizimana Djihad, Ruboneka Bosco, Hakim Sahabo, Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent

    Amavubi yasezerewe

    Igitego Mozambique yatsinze Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yatsinzwe-na-mozambique-bidasubirwaho-abura-itike-y-igikombe-cy-afurika