Blog

  • Ntitwaba dufite ibishyimbo tukifuza kurya inyama? Ni abakinnyi cyangwa ni umutoza udashoboye? #rwanda #RwOT

    Inkuru yagarutsweho cyane ni ukubura itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 ku ikipe y’igihugu Amavubi, ni nyuma y’uko Amavubi yaraye atsinzwe na Mozambique.

    Wari umukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho Amavubi yaraye atsindiwe na Mozambique i Huye 2-0 ndetse ahita abura iyi tike.

    Benshi bababajwe cyane n’uku gusezererwa, bamwe amarira arashoboka bibaza icyo bazira bamwe bavuga akabari ku mutima.

    Muri iyi nkuru ISIMBI iragaruka ku ngingo nke zigaragaza ishusho nyayo y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda “Amavubi”.

    Umutoza Carlos Alós Ferrer ni we kibazo?

    Ni umutoza wagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi muri Werurwe 2022 aho yasinye umwaka, urangiye yongeye andi masezerano y’imyaka 2 izarangira muri 2025.

    Gusa umusaruro we muri uyu mwaka amaze ayitoza ni ntawo kuko nta mukino n’umwe yatsinze kuko mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 (Mozambique 1-1 Rwanda, Rwanda 0-1 Senegal, Benin 1-1 Rwanda, Rwanda 0-3 Benin [mpaga] na Rwanda 0-2 Mozambique).

    Yasezerewe kandi mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), yasezerewe na Ethiopia (Ethiopia 0-0, Rwanda 0-1 Ethiopia).

    Uyu musaruro ubwawo wakabaye ugaragaza ko yakagombye kwirukanwa nta nteguza kubera ko utamurengera.

    Gusa na none dukome urusyo dukome n’ingasire, nibyo umutoza umusaruro ntumurengera ariko na none kuva 2004 u Rwanda rwakina igikombe cy’Afurika bwa mbere ntirasurbirayo, kuva icyo gihe ntabwo ari Carlos watozaga Amavubi.

    Nyuma y’aho kugeza 2023 Amavubi yanyuzemo abatoza benshi bagiye bashimaho ariko biranga itike irabura neza.

    Ku ngoma ya Carlos Alós mu mwaka umwe yagiye ahindura abakinnyi cyane agira ngo arebe ko yabona ikipe itsinda ariko kugeza ubu byaranze.

    Nubwo atsindwa na we abigiramo uruhare

    Ni umutoza akenshi wagiye unengwa imihamagarire ye mu ikipe y’igihugu ari nabyo benshi bahamya ko ari byo bimuha umusaruro mubi.

    Dufashe urugero ku ikipe y’igihugu aheruka guhamagara yatsinzwe na Mozambique, benshi batunguwe no kubona atarahamagaye umunyezamu Kwizera Olivier ngo kuko atabonetse inshuro iheruka akishingikiriza Ntwali Fiacre benshi banemeza ko ari umwe mu baraye bamutanze.

    Ntabwo bamwe bahurije ku buryo yahisemo kudahamagara Kimenyi Yves kuko atakinnye umukino usoza shampiyona kandi nyamara yarahamagaye Bizimana Djihad umaze unwaka udakina na Manzi Thierry na we wamaze igihe kinini adakina.

    Batunguwe no kubona aba bakinnyi uko ari babiri barabanje mu kibuga ndetse akaba ari na bamwe mu bagize amanota yo hasi cyane ko nk’igitego cya kabiri ari Manzi Thierry witangiye umupira.

    Yahamagaye abakinnyi benshi bakina hanze y’u Rwanda ariko benshi muri bo iminota 90 bayimaze ku ntebe y’abasimbura.

    Gukinisha Manzi Thierry umaze igihe adakina, Usengimana Faustin yakuye muri Syria kandi akina anitwara neza ntamukinishe ntibyavuzweho rumwe, gukinisha kandi Djihad umaze umwaka adakina akicaza Rubanguka Steve uhora akina, abantu kandi ntabwo biyumvishije uburyo umukinnyi nka Yannick Mukunzi amwicaza iminota 90 yaramukuye muri Sweden.

    Abanyarwanda baba bateka ibishyimbo bakitega kurya inyama?

    Ukurikije abakinnyi bahari, n’uburyo bakinishwamo inkuru yakabaye ahubwo ko Amavubi yatsinze.

    Duhereye ku bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda usanga mu bakinnyi bahamagarwa abakina ku rwego wavuga ko rwakora itandukaniro ari mbarwa, nka Imanishimwe Emmanuel Mangwende wa FAR Rabat muri Maroc, Mutsinzi Ange Jimmy wa FK Jerv mu cyiciro cya mbere muri Norway, Hakim Sahabo wari mu bato ba Lille ubu akaba yarasinyiye Standard de Liège mu Bubiligi na Rafael York wa Gefle mu cyiciro cya kabiri muri Sweden ariko kuri iyi nshuro akaba atarahamagawe kubera imvune, nibo bakinnyi bakina mu makipe meza wavuga.

    Abandi usanga bakina mu makipe utatandukanya urwego rwayo n’ayo mu Rwanda ari nayo mpamvu bamwe baza bakicazwa n’abakina imbere mu gihugu.

    Tugarutse ku bakina imbere mu, ntabwo urwego shampiyona y’u Rwanda iriho yakabaye igipimo cyiza cy’umukinnyi ushobora kujya mu ikipe y’igihugu akitwara neza.

    Ni shampiyona ikiri hasi, guhatana biracyari ku rwego rwo hasi ari nayo mpamvu amakipe ahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika atarenga umutaru avamo rugikubita, uwo mukinnyi kumuhamagara mu ikipe y’igihugu nta kintu yagufasha.

    Igisubizo cyihuse cyaba ikihe?

    Inzira ya mbere ni ukuganiriza abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakina hanze y’u Rwanda nka Kamanzi ukina muri Toulouse mu Bufaransa, Emeran Noam muri Manchester United na Igaba Maniraguha wa Arsenal zo mu Bwongereza n’abandi bakabumvisha bagomba gukinira u Rwanda, byaba hari n’ibyo bifuza bakabihabwa.

    Hari kandi guha ubwenegihugu abanyamahanga bafite ubushobozi bakaza mu ikipe y’igihugu nk’uko byakozwe 2003 babona itike ya CAN 2004, byarakozwe bitanga umusaruro, ntibyaba ari umwihariko w’u Rwanda gusa kuko n’i Burayi ibihugu birabikora.

    Ibi ariko byajyana no gushyiraho Komisiyo ibishinzwe kandi ivuga ururimi rw’umupira abakinnyi bumva atari urwa politiki. Komisiyo ikaba igizwe n’abantu babasha kuganiriza abakinnyi bakabumva.

    Amavubi yateje ururondogoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntitwaba-dufite-ibishyimbo-tukifuza-kurya-inyama-ni-abakinnyi-cyangwa-ni-umutoza-udashoboye

  • Shaddy Boo arabyiruye: imfura ya Shaddy Boo ikomeje gukura isa nka Nyina yongeye kugaragara(reba uko asigaye angana)  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yaribyaye pe: imfura ya Shaddy Boo ikomeje gukura isa na Nyina yongeye kugaragara

    Shaddy Boo ukunze kuvugwaho ko agira abana beza yongeye kugaragaza imfura ye ndetse abonera ho ayifuriza n'isabukuru Nziza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Kuri ubu Shaddy Boo afite abana 2 b'abakobwa yabyaranye n'uwahoze ari umugabo we Meddy Saleh gusa bakaza gutandukana.

    Reba video yakoresheje amwifuriza isabukuru nziza.

    Ko

    Source : https://yegob.rw/shaddy-boo-arabyiruye-imfura-ya-shaddy-boo-ikomeje-gukura-isa-nka-nyina-yongeye-kugaragarareba-uko-asigaye-angana/

  • Umutoza w’amavubi utazi uko insinzi isa yavuze ko nta bwoba bwo kwirukanwa afite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'amavubi utazi uko insinzi isa yavuze ko nta bwoba bwo kwirukanwa afite

    Umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yavuze ko ntabwoba afite bwo kuba yabura akazi ke, ni nyuma y'uko u Rwanda rwabuze itike y'igikombe cy'Afurika.

    Ejo hashize nyuma yo gutsindwa 2-0 na Mozambique, inzozi z'u Rwanda mu gikombe cy'Afurika cya 2023 zahise zirangira.

    Umunya-Espagne utoza Amavubi, abajijwe niba abona agikwiye akazi ko gutoza ikipe y'igihugu, yavuze ko atari we wikorera isuzuma.

    Ati 'Si akazi kanjye, kwikorera isuzuma si akazi kanjye, abantu bashinzwe kurinkorera babikora, nk'uko nabivuze inshuro nyinshi ibyo ntabwo ari ikibazo. Nizera ibyo nkora ni urugendo cyane cyane nko guhindura uburyo bw'imikinire by'umwihariko mu ikipe y'igihugu.'

    Aganira n'abanyamakuru Carlos Alós Ferrer yavuze yongeye ho ko ikibazo atari we kuko aba yakoze ibishiboka byose

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wamavubi-utazi-uko-insinzi-isa-yavuze-ko-nta-bwoba-bwo-kwirukanwa-afite/

  • Abarimo umugore wa Tom Close, uwa Meddy na Miss Muheto Divine bazirikanye umunsi w’abagabo – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 18 Kamena 2023, nibwo abantu bose bagendera ku mico n'imibereho yo mu Burengerazuba bw'Isi bizihije uyu munsi ku wa 18 Kamena 2023, biziheje umunsi w'ababyeyi b'abagabo.

    Mu bafashe umwanya wo kuzirikana Se umubyara ni Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto wagize ati'Umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagabo Data, ndagukunda cyane.'

    Undi ni Mutabazi Isingizwe Sabine wagaragaye mu bakobwa batanu bavuyemo Miss Rwanda 2022 yazirikanye Se ati'Umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagabo ku nshuti yanjye magara.'

     

    Mimi Mehfira na we yazirikanye umugabo we Meddy ati'Umunsi mwiza w'ababyeyi b'ababagabo kuri uyu mugabo w'agatangaza unahuza na roho yanjye turagukunda mubyeyi wacu.'

    Umugore wa Tom Close na we yerekanye ko akumbuye cyane Se umubyara witabye Imana ati'Ndagukumbuye Papa nararize ubwo watabarukaga n'ubu ndacyarira nubwo bwose ngukunda mukundwa sinabashije gutuma tugumana.'

     

     

    Source : https://yegob.rw/abarimo-umugore-wa-tom-close-uwa-meddy-na-miss-muheto-divine-bazirikanye-umunsi-wabagabo-amafoto/

  • U Rwanda ruramara impungenge abaturage ku biribwa bitubuye #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage barasaba Leta y' u Rwanda kubasobanurira ibiryo bise iby'ibutuburano byerera igihe gito kuko babifitiye Impungenge ko bishobora kubatera indwara.

    Nk'urugero ku matungo ntibumva ukuntu inkoko ishobora kuribwa ku minsi 25.

    Hashize imyaka itari mike mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo korora amatungo  aho Inkoko , ingurube n'andi matungo ashobora gukura mu gihe gito akaba arariwe.

    Ubu ni ubworozi bwiswe ubwa Kijyambere kubera gutanga umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito .,

    Hari abaturage batizera ubuziranenge bw'inyama zikomoka kuri aya matungo bitewe n'uburyo zororoka vuba.

    Umwe ati'nk'inkoko ntago wakwizera ko uriye inkoko yujuje ubuziranenge yarakuriye iminsi 25,uko byajyenda kose ni nk'ibintu biba biturutse mu nganda uburiye gusa byibi poroduwi shimike biraho ngaho.'

    Undi ati'inyama y'inzungu cg i intuburano,jyewe nkubu uko ngana gutya  ntanubwo navuga ngo ngiye kugura inkoko yo kurya .'

    Aba baturage barasaba leta gusobanura ubuziranenge bw'izi nyama bise intuburano kubera ko bafite impungenge zuko zishobora kubagiraho ingaruka zirimo iz'uburwayi.

    Ati'tuba dufite impungenge ko ushobora kurya ikintu kigituburano ukarwara ibirwara.'

    undi ati'aba ari inyama za pilate bya bindi bayishizemo bayikuza nibyo bijya mu mubiri w'umuntu.'

    Bwana Shirimaka Jean Claude umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu ruganda  ruri mu majyepfo y'u Rwanda rutunganya ibiryo by'amatungo avuga ko bavanga amoko  atandukanye y'ibihingwa ari uko babanje kugenzura ubuzinange bw'aho byaturutse.

    Ati'HASAP idufasha gukurikirana izo nzira zose  igakurikirana buri rugendo rwose kugira ngo bibashe kugera ku muntu wanyuma byujuje ubuziranenge.'

    Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB busobanura ko impamvu amatungo akurira igihe gito ari ukubera ibiryo by'intungamubiri aba yagaburiwe .

    Umuyobozi w'agashami gatanga ibirango by'ubuziranenge ku bicuruzwa mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB  Bwana Mulindi Jean Bosco aramara impungenge abaturage ko hari amahugurwa yo kubungabunga ubuziranenge.

     ati'inkoko itora ,ishoboran gutora igatora ibiryo by'ubwoko bumwe ariko abakora mu nganda cyane cyane nkuru twasuye ruba rwarahamirijwe ubuziranenge ibyo byose biba byaritaweho mu kureba iby'itungo rikenera niba ari intungamubiri zikenewe mu biryo runaka ziba zuzuye kandi noneho zikaba zujuje n'ubuziranenge ntacyakwangiza itungo kiba kirimo.'

    Kuva mu mwaka wa 2019 Leta y' u Rwanda yatangiye gushishikariza amahoteli gushaka amahugurwa y'abakozi n'ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kubungabunga ubuziranenge bw'ibiribwa kugirango bigere ku mukiriya byujuje ubuzirangenge .

    Kugeza ubu  ikigo cy'igihugu gishizwe ubuziranenge gikomeje gushishikariza abategura amafunguro uhereye ku mahoteli kugeza mu ngo z'abaturage kubungabunga ubuziranenge bw'ibiribwa kuva bikiri mu mirima kugeza ku isahane.

    Ntambara Garleon Flash FM.TV.

    The post U Rwanda ruramara impungenge abaturage ku biribwa bitubuye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/19/u-rwanda-ruramara-impungenge-abaturage-ku-biribwa-bitubuye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-ruramara-impungenge-abaturage-ku-biribwa-bitubuye

  • Umusaruro mbumbe w'igihugu warazamutse muri iki gihembwe ugereranyije n'umwaka washize #rwanda #RwOT

    Mu gihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023, umusaruro mbumbe w'u Rwanda wageze kuri miliyari 3.901 Frw uvuye kuri miliyari 3.021 Frw wari uriho mu gihembwe cya mbere cy'umwaka ushize.

    Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rungana na 44% by'umusaruro wose mu gihe ubuhinzi bwihariye 27%. Inganda zihariye 22 % mu gihe habonetse izamuka ringana na 8% biturutse ku mpinduka zabonetse mu misoro.

    Ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2022, Umusaruro mbumbe wiyongereye ku kigero cya 9,02%.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarururishamibare, Yussuf Murangwa, yavuze ko izamuka rya 9,02% rigomba kujyana n'impinduka mu mibereho y'abaturarwanda.

    Ati ' Iyo ubukungu bwazamutse, tuba tugomba kubona imibereho y'abanyarwanda izamuka, iyo buzamutse bivuze ko baba bakoze imirimo, bakunguka. Iyo ubucuruzi bw'abantu badangaza bwazamutse biba bivuze ko abanyarwanda bari kugura. Nk'uko mubibona, byazamutse 17%, ibi ni ibintu byiza cyane.'

    Nko mu buhinzi, umusaruro w'ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 3% bitewe n'umusaruro muke w'igihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2023. Umusaruro w'ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 25% bitewe n'izamuka rya 54% ry'umusaruro w'ikawa n'izamuka rya 7% ry'umusaruro w'icyayi.

    Mu nganda, imirimo y'ubwubatsi yiyongereyeho 1%, umusaruro w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri wiyongereyeho 15% naho umusaruro w'inganda zitunganya ibintu bitandukanye wiyongereyeho 16%.

    The post Umusaruro mbumbe w'igihugu warazamutse muri iki gihembwe ugereranyije n'umwaka washize appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/19/umusaruro-mbumbe-wigihugu-warazamutse-muri-iki-gihembwe-ugereranyije-numwaka-washize/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umusaruro-mbumbe-wigihugu-warazamutse-muri-iki-gihembwe-ugereranyije-numwaka-washize

  • Ibibanza byiza bihendutse mu Bugesera #rwanda #RwOT

    Dufite ibibanza 2 byiza bigurishwa mu karere ka Bugesera buri
    kimwe gifite 20/25,
    biherereye ahajya ku gahembe haruguru yaho bari kubaka station,
    buri kibanza kiragura 6500000 nigocible

    Source : http://www.ukwezi.rw/Store/article/Umuburo-wa-MINAGRI-nyuma-y-ibyatangajwe-na-FMI

  • Ukraine yashyize abasirikare benshi ku mupaka wa Belarus #rwanda #RwOT

    U Burusiya bwatangaje ko bwabonye amakuru ko Ukraine yohereje abasirikare benshi ku mupaka uyihuza na Belarus, ndetse mu bihe bitandukanye yagiye igerageza urwego rw'ubwirinzi bw'icyo gihugu.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibihugu bituranye n'u Burusiya bizwi nka CIS (Commonwealth of Independent States), muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga, Alexey Polishchuk, yabitangarije TASS.

    Yagize ati 'Amakuru dufite kandi yakomeje kugarukwaho mu mvugo z'abayobozi batandukanye, agaragaza ko Ingabo za Ukraine zohereje abasirikare benshi ku mupaka uhuza Belarus na Ukraine, buri gihe bakagerageza gusuzuma ubushobozi bw'ubwirinzi bw'icyo gihugu.'

    Mu rwego rwo gucunga umutekano, yavuze ko guhera mu Ukwakira 2022 abasirikare bo mu mutwe udasanzwe uhuriweho, boherejwe muri Belarus.

    U Burusiya na Belarus ni inshuti cyane, ndetse buheruka gutangaza ko bwimuriye muri icyo gihugu zimwe mu ntwaro za kirimbuzi.

    Perezida Vladimir Putin aheruka kuvuga ko izo ntwaro zizifashishwa igihe cyose u Burusiya cyangwa Belarus bizaba bigabweho igitero.

    Leta zunze ubumwe za Amerika zivuga ko nta makuru zirabona yatera impungenge ko izi ntwaro zishobora guterwa muri Ukraine.

    The post Ukraine yashyize abasirikare benshi ku mupaka wa Belarus appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/19/ukraine-yashyize-abasirikare-benshi-ku-mupaka-wa-belarus/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ukraine-yashyize-abasirikare-benshi-ku-mupaka-wa-belarus

  • Kayonza:Bizeye ko ubuhinzi bw'imbuto bahuguriwe buzabateza imbere #rwanda #RwOT

    Hari abahinzi bo mu turere twa Kayonza na Ngoma bigishijwe uburyo bwiza bwo guhinga imbuto, ibi bikaba byitezweho kuzahura ubukungu ndetse n'imibereho myiza.

    Ni amajwi y'abamwe mubahuguwe batuye mu mirenge ya Kabarondo na Murama mu karere ka Kayonza, nabo mu murenge wa REMERA mu karere ka Ngoma bahuguwe guhinga imbuto zirimo avoka, ibifenesi, amatunda, ibinyomoro ndetse n'imyembe. Bavugako bahoze batazi agaciro k'imbuto ariko kugeza ubu bakaba barahawe ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere ndetse bakarwanya n'imibereho mibi.

    Umwe yagize ati'Ni ukuvuga ngo  mbere ntabwo twezaga ariko ubu dufite icyizere ko tuzeza neza cyane kuko ibyo biti byateranywe ifumbire mbere nta fumbire twakoreshaga.izo nyungu zizadufasha kwiteza imbere,kubaho neza kubaka neza kandi zikadufasha no kuvana mu mirire mibi abana bacu.'

    Undi yungamo ati'mfite amacunga 84 nkagira avoka ibiti 85,nkagira n'imyembe 140.inyungu zizabonekamo ni uko ibi biti bizera kandi n'isoko rirahari dufite isoko bazatugurira ubundi tukitezimbere.'

    Minisitiri w'ubuhinzi n'umutungo Dr. Ildephonse Musafiri, avuga ko ibi bikorwa biri muri gahunda yo guteza imbere umuturage kandi ko bazafashwa kubona isoko.

    Ati'tuzakomeza kubaba hafi nka leta imishinga ikorera ahangaha ndetse dufite na gahunda yo gushaka umushoramari uzaza kugira ngo anabagurire umusaruro.'

    Muri rusange abahuguwe ngo bazafashe bagenzi babo bagera kuri 200, bakaba barahuguwe kubufatanye n'umushinga KIIWP wagizwemo uruhare rukomeye na Leta y'u Rwanda ukaba uterwa inkunga n'Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi (IFAD).

    Valens NZABONIMANAFLASH FM&TV

    The post Kayonza:Bizeye ko ubuhinzi bw'imbuto bahuguriwe buzabateza imbere appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/19/kayonzabizeye-ko-ubuhinzi-bwimbuto-bahuguriwe-buzabateza-imbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayonzabizeye-ko-ubuhinzi-bwimbuto-bahuguriwe-buzabateza-imbere

  • Mwanafunzi ntabwo yisondetse pe! Mahoro Claudine witegura kurushinga Ismaël Mwanafunzi yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mahoro Claudine wahoze ari umunyamakuru wa Radio 10, witegura gusezerana na Ismaël Mwanafunzi uri mu banyamakuru bakundirwa ijwi rye mu biganiro akora, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka 'Bridal Shower'.

    Ibi birori bya Bridal Shower byabaye wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki 17 Kamena 2023, mu rugo rwa mukuru wa Mahoro ruherereye i Masaka.

    Amakuru avuga ko Ismaël Mwanafunzi yamaze gufata irembo hakaba hatahiwe umunsi w'ibirori by'ubukwe.

    Ismaël Mwanafunzi na Mahoro ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 1 Nyakanga 2023, buzabera mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye. 

     

     

    Source : https://yegob.rw/mwanafunzi-ntabwo-yisondetse-pe-mahoro-claudine-witegura-kurushinga-ismael-mwanafunzi-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ubukumi-bridal-shower-amafoto/