Blog

  • Element yahawe ikaze na Harmonize mu muryango w’abasore bigumuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Element yahawe ikaze na Harmonize mu muryango w'abigumuye

    Byakunze kumvikana kenshi Harmonize ahamya ko asezeye iby'inkundo ubwo yatandukanaga n'umukunzi we Frida Kajala mu mezi yashize, kugeza na nubu uyu muhanzi nta wundi mukobwa barajya mu rukundo.

    Ni muri ubwo buryo producer akaba n'umuhanzi Element Eleeh ubwo yari ari muri gym ari guterura ibyuma biremereye yakoresheje indirimbo ya Harmonize yitwa 'single' bisobanuye umuntu udafite umukunzi.

    Nyuma yo kuyikoresha yahise ataginga Harmonize n'uko Harmonize na we ahita asubiza amuha ikaze mu muryango w'abasore badafite abakunzi.

    Nk'uko byagiye bigaragara Harmonize ndetse na Element basigaye bafitanye ubushuti budasanzwe kuva igihe uyu muhanzi aherukira mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/element-yahawe-ikaze-na-harmonize-mu-muryango-wabasore-bigumuye/

  • Nimwonke! Fofo wo muri Papa Sava ari mu byishimo byo kwibaruka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Fofo wo muri Papa Sava ari mu byishimo byo kwibaruka.

    Umukinnyi kazi wa filime nyarwanda, Niyomubyeyi Noella wamenyekanye nka Fofo muri filime y'uruhererekane Papa Sava ndetse n'umugabo we bari mubyishimo byo kwibaruka imfura yabo.

    Uyu mubyeyi ndetse n'umugabo we bibarutse kuri uyu munsi wo ku cyumweru ndetse bibaruka umwana mwiza w'umukobwa. Ni mugihe aba bombi bamaze amezi 8 gusa barushinze.

     

     

    Source : https://yegob.rw/nimwonke-fofo-wo-muri-papa-sava-ari-mu-byishimo-byo-kwibaruka/

  • Ifoto: havumbuwe inkota bivugwa ko ariyo yishe Yesu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi ku bisigaratongo bavumbuye mu irimbi ryo muri Leta ya Bavaria mu Budage, inkota ifite impande umunani bavuga ko imaze imyaka irenga ibihumbi bitatu.

    Inkuru ya CNN ivuga ko iyi nkota ari iyo mu kinyejana cya 14 mbere y'ivuka rya Yesu, ikaba yari ikozwe mu muringa ku buryo ubwoko bw'izo nkota budakunze kuboneka.

    Abahanga mu bisigarankota bemeje ko iyi nkota ikozwe mu buryo inkota bicishije yesu yari imeze dore ko iyi nkota nayo yabayeho mbere y'uko Yesu avuka.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-havumbuwe-inkota-bivugwa-ko-ariyo-yishe-yesu/

  • Reba ibyo ukwiye kwitondera mbere yo kuryamana n'umusore mukundana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nubwo bisa nkaho byabaye umuco ko umukobwa ukundanye n'umusore ko bagomba kuryama mbere yo gukora ubukwe

    Ariko Ibi nanone ntibibuza ko usanga hari abagifite umutimanama muzima, bafite amahame bemera mu mitima yabo, ndetse ahanini batinya no gukora icyaha. Kera kabaye umukobwa nk'uyu abona umukunzi, akamwihebera, akibwira ko atabanye n'uwo nta wundi babana.

    Wa muhungu umukobwa yimariye, akamusaba ko baryamana ariko kubera gutinya gusama, gutinya indwara, gutinya gukora icyaha, kurwana n'umutimanama, ariko ahanini anarwana no kugumana urukundo rw'umuhungu yihebeye, umukobwa agahera mu gihirahiro.

    Ibi rero ni bimwe mubyo ukwiye gutekereza mbere y'uko wemera ko muryamana:

    1. Urukundo rwa mbere, premier amour, ari narwo rukunda guteza ibibazo, usanga rudakunda guhira abantu benshi. Nubona rero uwo wakunze mbere y'abandi atangiye kukugora, ntuzumve ko igikuba cyacitse, ngo ukora n'ibyo utateganyaga gukora ngo uri gukiza urukundo rwanyu.

    2. Zirikana ko urukundo nyakuri rwihanganira byinshi. Umuhungu ugukunda by'ukuri, azemera kandi yubahe icyemezo cyawe cyo kudakora imibonano mpuzabitsina mbere y'uko murushinga.

    3. Umuhungu ugukunda by'ukuri ntagushyiraho iterabwoba ngo nutamuha ibyanyu birarangirira aho. Ubigenza atya akenshi ni wa wundi wamuha utamuha, ntabwo aba agukunda, aba azakwanga igihe runaka. Ikindi ni uko numuhungu ugukangisha ko mushwana niba utamuhaye, n'iyo murushinze ntimubana neza. Mubana by'umuhango, cyangwa se amaherezo mukazanatandukana.

    4. Akenshi umuhungu ugukoresheje imibonano umutimanama wawe utabishaka, usanga ahita agutera n'inda. Ikibabaje ni uko akenshi bene uyu muhungu iyo aguteye inda ahita akwanga.

    5. Zirikana ko iyo umuntu yashatse kugukatira nta kindi warenzaho. Kandi umenye neza ko gutandukana n'umuhungu wakundaga, byoroha iyo mutigeze mukorana imibonano mpuzabitsina, kurusha kuba mwarigeze kuyikorana. Iyo mwayikoranye birakomeretsa cyane kurushaho, noneho yaba yaraguteye inda cyangwa yaragusigiye ibirwara akaba akwishe kabiri.

    Source : https://yegob.rw/reba-ibyo-ukwiye-kwitondera-mbere-yo-kuryamana-numusore-mukundana/

  • Abagororerwa iwawa bafatiwe ingamba zikarishye  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagororerwa iwawa bafatiwe ingamba zikarishye

    Ku munsi wo Kuwa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023 nibwo Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, yabwiye abagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya i Iwawa ko bagiye kujya basinya amasezerano yo kudasubira mu byaha mbere yo gutaha, ababurira ko uzajya abisubiramo azajya ahanwa by'intangarugero.

    Col (Rtd) Ruhunga ari kumwe n'Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, basuye abagororerwa i Iwawa muri gahunda yo gukumira ibyaha bitaraba.

    Ni igikorwa kibaye mu gihe hashize imyaka 13 Leta y'u Rwanda ishyizeho gahunda yo kugororera mu bigo ngororamuco, abafite imyitwarire ibangamiye umuryango nyarwanda irimo n'igize ibyaha.

    Mu mezi ane ashize nibwo i wawa hatangiye kugororerwa icyiciro cya 24 kigizwe n'abasore n'abagabo 5190. Kuva mu cyiciro cya 23 NRS yashyizeho uburyo bwo kujyana ababyeyi i Iwawa kugira ngo baganirize abagororerwayo bizabafashe kutabishisha igihe bazaba batashye.

    Source : https://yegob.rw/abagororerwa-iwawa-bafatiwe-ingamba-zikarishye/

  • Paris/Biguma: Kwicira Abatutsi mu Kiliziya kwari ukwereka Abahutu ko Abatutsi n'Imana yabanze-Umutangabuhamya #rwanda #RwOT

    I Paris mu gihugu cy'Ubufaransa hakomeje urubanza rw'Umunyarwanda Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma wahoze ari Umujandarume. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri uyu wa 16 Kamena 2023, umunsi wa 23 w'urubanza, umutangabuhamya yabwiye urukiko ko kimwe mu byatinyuye benshi mu bahutu kwica Abatutsi ari ukubona mu Kiliziya ahafatwaga nk'inzu y'Imana hicirwa Abatutsi. Ahamya ko ibi byari ugutinyura abicanyi, ukwereka Abahutu b'abicanyi ko Abatutsi n'Imana yabanze.

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, mu kiliziya hafatwaga nk'ahantu hatagatifu, kizira kuhakorera ikibi icyo ari cyo cyose. Ibi niko byafatwaga mu bemera Imana by'umwihariko abayoboke b'idini Gatolika ari naryo ryari rigwije abayoboke benshi mu Gihugu, bikanatuma abandi bahatinya.

    Mu rukiko, umutangabuhamya ubwo yavugaga byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yabwiye inteko iburanisha ndetse n'abari mu rukiko ko kuba Abatutsi bariciwe mu Kiliziya, kwari ugutinyura Abahutu b'abicanyi ngo bice bashishikaye Abatutsi ntacyo batinya cyangwa se bikanga.

    Ati 'Kwicira abatutsi mu Kiliziya, kwari ukwereka abahutu ko n'Imana yabanze ndetse ko na Bikiramariya yabataye (abandoner)'. Akomeza avuga ko mu busanzwe cyari ikizira, ko kuri we yabonye ko ibintu byafashe indi ntera kuko n'ibitatinyukwaga byafatwaga nk'ikizira mu nzu y'Imana byakozwe.

    Uyu Mutangabuhamya, avuga ko no mu bundi bwicanyi bwose bwabaye, 'nta muntu wari warigeze ahungira mu Kiliziya ngo bamusangemo'. Aha niho yahereye yerekana ko kuba abicanyi baratinyutse kwicira Abatutsi mu Kiliziya, ahafatwaga nk'ahera, mu nzu y'Imana byari ugutinyura Abahutu b'abicanyi.

    Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma, mu rubanza aburana yitwa Phillipe Manier cyane ko yahawe ubwenegihugu bw'u Bufaransa. Muri dosiye ye 'Biguma', avugwa mu bwicanyi yakoreye ku musozi wa Nyamure, ubu ni mu murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, ahaguye Abatutsi basaga ibihumbi icumi.

    Avugwa kandi mu bwicanyi bwo ku musozi wa Nyabubare uri mu murenge wa Rwabicuma. Avugwaho kandi kwica/ kwicisha uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse. Hakaba ubwicanyi bwabereye muri ISAR (ubuni mu murenge wa Kinazi), gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.

    Philippe (Filipo) Hategekimana wari uzwi nka 'Biguma' w'imyaka 67, yavukiye mu yahoze ari Komini Rukondo ubuni mu murenge wa Nyagisozi mu karereka Nyanza. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ( Jandarumori) ya Nyanza. Yaje guhungana na Leta yari imaze gutsindwa agera mu Bufaransa mu 1999, aho yaje kubona ubuhungiro (statut de réfugié) akoresheje umwirondoro utari wo (fausse identité) aza no kubona ubwenegihugu muri 2005, aho akoresha ibyangombwa birimo amazina ya Phillipe Manier. Yatuye mu gace ka Rennes, akora akazi kajyanye n'ibyo gucunga umutekano.

    Mu mwaka wa 2015, Hategekimana Filipo Manier, yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bwa CPCR n'indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, maze ishami rya PNAT (Parquet National Antiterroriste) rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by'intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura ibyo byaha. Yahise ahungira muri Cameroun aza kuhafatirwa muri Werurwe 2018, asubizwa mu Bufaransa aho byemejwe ko ahita afungwa by'agateganyo kuva tariki 15 Gashyantare 2019. Taliki 20 Nzeri 2021, urukiko rw'ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu rukiko rwa rubanda (Courd'Assises). Urubanza rwe rwatangiye tariki 10 Gicurasi 2023 i Paris mu gihugu cy'Ubufaransa.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/18/paris-biguma-kwicira-abatutsi-mu-kiliziya-kwari-ukwereka-abahutu-ko-abatutsi-nimana-yabanze-umutangabuhamya/

  • Aka kazi n’indyankurye pe!: Hagaragaye akazi katoroshye aho abagabo bamwe bakubita ibice by’ibanga ku giti (Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hagaragaye akazi k'indyankurye aho bamwe mu bagabo bahuraga n'ingorane zo gukubita bimwe mu bice bigize imyanya y'ibanga ku giti.

    Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abantu bari mu marushanwa yo kunyura ku giti kinyerera cyane kugira ngo bagere kuka darapo kari ku mpera z'icyo giti aho bamwe mu bagabo bahuraga n'ingorane zo gukubita imyanya y'ibanga ku giti.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/aka-kazi-nindyankurye-pe-hagaragaye-akazi-katoroshye-aho-abagabo-bamwe-bakubita-ibice-byibanga-ku-giti-amashusho/

  • Abasore biki gihe ni ntakigenda! Umukobwa yakubiswe arinda apfa umukunzi we yirukanse yamusize(RIP) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore biki gihe ni ntakigenda! Umukobwa yakubiswe arinda apfa umukunzi we yirukanse yamusize(RIP).

    Muri Africa yepfo hatoraguwe umurambo w'umukobwa witwa Lydia yapfiriye mu gace kazwiho ko gatuyemo amabandi n'indaya nyinshi.

    Raporo yatanzwe na Polisi yo muri Africa yepfo ivuga ko uyu mukobwa yakubiswe inkoni, ingumi n'imigeri kugeza apfuye.

    Ndetse amakuru aravuga ko uyu mukobwa yari arikumwe n'umukunzi we ubwo bacaga muri ako gace, nibwo amabandi bitaramenyekana icyo bapfaga yaje kubatangira, gusa nyamusore yaje kubaca mu rihumye ariruka basigarana umukobwa, niko kumukubira akarinda yitaba Imana.

     

     

    Source : https://yegob.rw/abasore-biki-gihe-ni-ntakigenda-umukobwa-yakubiswe-arinda-apfa-umukunzi-we-yirukanse-yamusizerip/

  • Ashobora kurekurwa vuba: Menya impamvu nyamukuru ihora ituma urubanza rwa Titi Brown rusubikwa ndetse n’ikibyihishe inyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye ku izina rya Titi Brown amaze igihe kigera ku mwaka umwe n'amezi atandatu afunzwe azira gusambanya umwana utaruzuza imyaka y'ubukure.

    Titi Brown urubanza rwe rumaza gusubikwa inshuro zigera kuri eshanu zose gusa impamvu nyamukuru ibitera ntayindi n'uko hategerejwe ibisubizo by'ibizamini byafashwe muri 'Rwanda Forensic Laboratory' ngo barebe niba koko DNA ze zihuye neza n'ibyakuwe mu nda y'umukobwa bivugwa ko yateye inda nyuma ikaza gukurwamo.

    Hari amakuru ari kuvugwa kandi meza cyane ku bakunzi b'uyu musore avuga ko ibizamini byafashwe byasanze Ishimwe Thierry ari we Titi Brown byagaragaje ko utunyangingo twe ari two DNA ntaho duhuriye n'ibyakuwe mu nda yuyu mukobwa bivugwa ko yatewe inda na Titi Brown.

    Ibi bizamini bishobora gufasha ku buryo bukomeye uyu musore kuba yakurwa mu buroko amazemo igihe cy'umwaka urengaho amezi atandatu yose akurikiranyweho icyaha cyo gutera inda umwana utaruzuza imyaka y'ubukure.

    Uyu musore biteganyijwe ko azasubira imbere y'ubutabera tariki 20 Nyakanga 2023 ndetse hari amakuru avuga ko bishobora kugenda neza uyu musore akarekurwa mbese akaba yataha.

    Source : https://yegob.rw/menya-impamvu-nyamukuru-ihora-ituma-urubanza-rwa-titi-brown-rusubikwa-ndetse-nikibyihishe-inyuma/

  • Ese ni ukubera iki? Bwa mbere mu mateka ya Brazil yambaye umwambaro w'umukara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese ni ukubera iki? Bwa mbere mu mateka ya Brazil yambaye umwambaro w'umukara

    Bwa mbere mu mateka ya Brazil yambaye umwambaro w'umukara kubera campaign ko kurwanya irondaruhu.

    Mu minsi yashize inkuru ya Vinicius Junior ukinira ikipe y'igihugu ya Brazil yabaye kimono kubera ironda ruhu yakorewe n'abafana bamwe na bamwe no mu gihugu cya Espagne.

    Ibi byababaje benshi ndetse benshi mu byamamare bahumuriza uyu musore kubw'irondaruhu yari yakorewe.

    Ikipe y'Igihugu ya Brazil na yo kugira ngo ishyire itafari ryayo mu kurwanya iri rondaruhu yahisemo kwambara amajezi y'umukara ubwo yari igiye gukina n'ikipe ya Guinea umukino wa gishuti wanarangiye Brazil itsinze ibitego 4 kuri 1 cya Guinea.

    Ubusanzwe iyi kipe ya Brazil isanzwe yambara imyenda ibiri ari yo Umuhondo ndetse n'ubururu gusa mu buryo bwo kurwanya ironda ruhu rikorerwa abirabura yahosemo kwambara umukara.

    Imyambaro Brazil isanzwe ikoresha

    Source : https://yegob.rw/ese-ni-ukubera-iki-bwa-mbere-mu-mateka-ya-brazil-yambaye-umwambaro-wumukara/