Blog

  • Karangazi: Abaturage bati nibaduhe ubutaka bwacu dufite ibyangombwa'.Ubuyobozi buti:' ni ubwa leta.' #rwanda #RwOT

    I Nyagatare  Hari abaturage basaba kurenganurwa kuko bavuga ko banyazwe ubutaka n'ubuyobozi  bubabwira ko aho bari batuye muri santere ya karangazi ko hagiye kubakwa gare.

    Imyaka umunani irashize abaturage 46 bari batuye muri santere ya Karangazi mu karere ka Nyagatare bavanwe mu butaka bari batuyeho.

    Ubu butaka bwari bwaratujweho n'abaturage batandukanye .

    Bamwe bahatujwe na leta kugirango bahashakire imibereho

    Abandi bahahabwa nk'ingurane nyuma y'uko mu gace bari batuyemo hashyizwe irimbi.

    Nyuma y'igihe bahatuye ndetse bakanahubaka amazu , ubuyobozi bwahise buhabirukana ,Buri umwe ajya gutura ukwe bose baratatana.

    Umwe ati'babanje kunsenyera mu kaje mfite inzu yanjye nubatse n'urugo rwanjye baransenyera mbura iyo njya baravuga ngo baraza kumpa ingurane,ingurane bayimpereza hano ejobundi nanone barongera baransenyera ubu nabuze uko mbigenza n'abana banjye ntibakiga,nabuze naho naba.'

    Undi ati'urabona iyi yari inzu yacu,igihe kimwe abayobozi badutumaho ngo tujye mu nama,tujyezeyo dutungurwa no kumva batubwira ngo tuvemo vuba,twagiye mu nama mugitondo baratubwira ngo ntago bashaka ko saa mu nani tuba tukirimo,jyewe naraje kubera ubwoba bwinshi baduteraga mfata umwana ndangara ni nko kwangara.'

    Muri aba baturage harimo abafite ibyangombwa by'ubutaka n'amazu dufitiye kopi.

    Baravuga ko barenganijwe ku buryo bakeneye kurenganurwa kugirango basubirane imitungo yabo.

    Ati'baduhaye ingurane hano,ingurane barongera barayisenya,ubuyobozi bwaraduhaye ibyangombwa none rwose turasaba kurenganurwa.'

    Nyuma y'uko aka gace kari gateganijwe nk'akagiye kubakwaho Gare ya Karangazi ariko bikanga ku mpamvu zitarasobanuka , Hari umuturage wahise ahabwa ubu butaka arabuhinga.

    Uyu avuga ko ubuyobozi bwahamuhaye kugirango hatazamera ibihuru.

    Ati'jyewe mu kuhahinga narasabye kubera ko nabonaga hari ikinani,nsaba akagari ngo bahampe icyo kinani njye nkikuraho ntabirenze kuko rero sinkodesha.'

    Umunyamabanganshingwabikorwa w'umurenge wa Karangazi Madamu Mutesi Hope avuga ko ubu butaka n'amazu babyambuye abaturage kubera ko ubutaka bwari ubwa Leta bityo ko ufite ikibazo yakwerekana ibyangombwa by'ubutaka.

    Ati'ahangaha nil eta yahadutije dushyiramo imidara dukoreramo igihe kirashyika tuvamotwubakamo utuzu tw'udusoko gutyo,ariko uyumunsi niba leta ihakeneye,ubutaka ni ubwa leta ,baze rero batubwire uko babonye ubutaka tukareba icyo kibazo uko giteye tukagikemura.

    kugeza ubu abaturage bose uko ari 46 bakimara kwirukanwa kuri ubu butaka buri umwe yagiye gushaka aho yatura .

    Hari abakomeje gutsimbarara ku mitungo yabo kugeza nubu bakomeje kugendana ibyangombwa mu nzego zitandukanye kugirango barebe ko bagaruza imitungo yabo.

    Ntambara Garleon

    The post Karangazi: Abaturage bati nibaduhe ubutaka bwacu dufite ibyangombwa'.Ubuyobozi buti:' ni ubwa leta.' appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/26/karangazi-abaturage-bati-nibaduhe-ubutaka-bwacu-dufite-ibyangombwa-ubuyobozi-buti-ni-ubwa-leta/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=karangazi-abaturage-bati-nibaduhe-ubutaka-bwacu-dufite-ibyangombwa-ubuyobozi-buti-ni-ubwa-leta

  • Gatsibo:Abangavu baritana bamwana n'ikigonderabuzima kuri service zo kuboneza urubyaro #rwanda #RwOT

    Hari abangavu basaga 200 bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore  bahohotewe babyarira iwabo, bavuga ko bagorwa no kubona Serivisi zo kuboneza urubyaro ngo birinde ibyababayeho mbere, bagacibwa intege no kwishyuzwa iyo bagiye kuboneza kandi ubusanzwe ari ubuntu.

    Umuryango uharanira uburenganzira bw'umugore n'umukobwa Empore Rwanda,urasaba ko hakongerwa ubukangurambaga, aba bangavu bagasobanurirwa uko bahabwa izi Serivisi kuko iyo banyuze mu kigo cy'urubyiruko bazihabwa k'ubuntu.

    Ntihazwi neza imibare y'abangavu bahohotewe bakabyara imburagihe mu mirenge 14 igize akarere ka Gatsibo, ariko umurenge wa Kabarore wonyine habarurirwa abasaga 200.

    Bamwe mu batuye muri uyu murenge, bavuga ko bagorwa no kubona Serivisi zo kuboneza urubyaro ngo birinde ibyababayeho mbere,bagacibwa intege no kwishyuzwa iyo bagiye gusaba izi serivise kandi ubusanzwe ari ubuntu.

    Ati'service zo kuboneza urubyaro twahuguwe n'umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Kabarore ko izo service tuzajya tuzihabwa ku buntu,ariko iyo tugiye gushaka izo service tukajyenda mu cyumba cyurubyiruko dusangamo umukoz urimo cg se umuganga wamubwira ko uje kuboneza urubyaro akakubwira ko iyo service yishyurwa kandiibyari byatubayeho mbere ntabwo twari twabyiteguye.'

    Nyuma y'ibiganiro byahuje inzego zitandukanye, zirebera hamwe uko umubare w'abangavu bahohoterwa wagabanyuka, NIYOMUKIZA Davide, umukozi ushinzwe imiyoborere mu murenge wa Kabarore nka hamwe hari umubare munini w'ababyariye iwabo, avuga ko hagiye guhuzwa amakuru yo ku kigo nderabuzima cya Kabarore, kugira ngo aba bangavu bahohotewe babone serivisi basaba.

    Iki kintu tugiye kibafasha twasanze amakuru ajya atangwa nabi abana bakagera ku bigo nderabuzima bakayoba tugiye kureba ukuntu twajya duhuza amakuru ku kigo nderabuzima no mu giturage.ubu butumwa bugatangwa mu nteko n'iminsi ikigo cy'urubyiruko gikoreraho.'

    UWASE Joan umukozi w'umuryango uharanira uburenganzira bw'umugore n'umukobwa Empore Rwanda, asaba ko hakongerwa ubukangurambaga, aba bangavu bagasobanurirwa uko bahabwa izi Serivisi kuko iyo banyuze mu kigo cy'urubyiruko bazihabwa k'ubuntu.

    Ati'ibyo kuvuga ngo bagerayo bakabishyuza twasanze ari ukutagira amakuru kuko niba umwana yaje aje gushaka akanini gatuma adasama agataha atakabonye ya amasaha ateganyijwe yo kuba yagafata akarenga wa mwana azatwita.twasabye ko habaho ubukangurambaga cyane cyane kuri cyo cyumba cy'urubyiruko gihereze abo bana b'ababakobwa service.'

    Mu murenge wa Kabarore gusa, abangavu hohotewe bakabyarira iwabo 100 bigishijwe na Impore Rwanda, 20 muri bo bize gukora imigati n'ibindi bikorwa mu ifarini, 30 bigishwa kudoda na 50 bigishijwe gukora amasabune akomeye n'ay'amazi, abandi 100 nabo bagiye kwigishwa imyuga nka bagenzi babo.

    KWIGIRA Issa-FFM&TV.

    The post Gatsibo:Abangavu baritana bamwana n'ikigonderabuzima kuri service zo kuboneza urubyaro appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/26/gatsiboabangavu-baritana-bamwana-nikigonderabuzima-kuri-service-zo-kuboneza-urubyaro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gatsiboabangavu-baritana-bamwana-nikigonderabuzima-kuri-service-zo-kuboneza-urubyaro

  • Muhanga: Musenyeri Ntivuguruzwa yasabye abarangije amasomo muri CEFOPPAK kwigisha abandi ubuhinzi butangiza ibidukikije #rwanda #RwOT

    Nyiricyuhahiro Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA,  Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kabgayi yasabye abarangije amasomo mu Kigo cya CEFOPPAK (Centre de formation professionelle et de promotion Agro-Ecologique de Kabgayi), ko ubumenyi bahavanye badakwiye kubwicarana, ko babubyaza umusaruro, bakinjira mu buhinzi butangiza ibidukikije bagamije kurinda urusobe rw'ibinyabuzima, bakanigisha abandi uko bakwiye kubikora kandi neza.

    Musenyeri Ntivuguruzwa, ibi yabigarutseho mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 60 barangije amasomo yabo. Ni umuhango wabereye aho iri shuri riherereye i Kabgayi mu kigo cyaragijwe Mutagatifu Andereya Kagwa.

    Imirima shuri y'ikigo.

    Yagize Ati' Tujya gutangiza iki kigo twashakaga ko gitanga ubumenye ku buhinzi n'ubworozi kandi twamaze kubigeraho namwe murabibona hari abahawe impamyabumenyi z'uko bamenye guhinga neza kandi bakabungabunga ibidukikije ndetse n'ibishamikiye ku rusobe rw'ibinyabuzima bakoresha imiti bakoze mu bindi bimera kandi bitagira icyo byangiza, bagakoresha n'ifumbire itica ubutaka ahubwo ibugira bwiza'.

    Akomeza yemeza ko ubu buhinzi bugeze kuri buri muhinzi akabwitabira byatuma abantu barya ibyo bejeje bidahinduriwe imiterere n'amafumbire ya kizungu ndetse bakaba bizeye ko ubutaka bwabo butagundutse. Yashimiye abaterankunga bafashije kugirango iki kigo kibashe kubaho kinatangirwemo ubu bumenyi.

    Umuyobozi wa RAB, Ndabamenye Telesphore yashimiye Diyosezi ya Kabgayi uburyo igira uruhare mu guteza imbere ubumenyi bushingiye ku buhinzi, yongeraho ko ubuhinzi n'ubworozi bakora buzakorwaho ubushakashatsi.

    Yagize Ati' Turashimira Diyosezi Gatolika ya Kabayi umusanzu itanga mu guteza imbere igihugu biciye mu bikorwa bitandukanye ikora. Ubu buhinzi bukoresha imiti ya kamere n'ifumbire ya Kamere bitangiza ibigize urusobe rw'ibinyabuzima tuzabukoraho ubushakashatsi turebe niba n'abandi baturage bose batabukoresha twese tukagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima'.

    Umuyobozi wa SECOVED, Anne Simon yashimiye abanyeshuri ndetse n'ubuyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi bwagize uruhare mu kubaka iki kigo kikaba cyaratangiye gutanga ubumenyi ku rubyiruko. Avuga ko batangira bari bafite intego zo gufasha urubyiruko kwiga imyuga, rukagira ubumenyi burufasha kwinjira ku isoko ry'umurimo bakiteza imbere n'imiryango yabo n'Igihugu mu iterambere.

    Abarangije bavuga iki ku masomo bahawe?

    Aha, bafunguraga ikigo ku mugaragaro.

    Manishimwe Laurien warangije amasomo muri iki kigo, avuga ko ubuzima bwamaze guhinduka babikesha ubumenyi bahawe. Yongeraho ko batangiye kwigisha abandi bahinzi borozi kumenya neza uko bakora ubuhinzi butangiza ibidukikije n'urundi rusobe rw'ibinyabuzima.

    Murekatete Clarisse, avuga ko ubumenyi bahawe buzatuma babasha kwigisha abandi bahinzi uburyo bwo kubungabunga ibidukikije n'ibindi byose bigize urusobe rw'ibinyabuzima bikabungabungwa.

    Yaagize kandi ati' Mwabonye ko dushobora gukoresha ibimera birimo Cariandra, Nyiramunukanabi n'ibibabi by'amapapaye n'ibindi bitandukanye bituma tudakoresha imiti yatuma n'ibindi binyabuzima bihungabana. Imiti twikoreye ntakindi kintu yangiza, bivuze ko buri wese abashije kumenya kwikorera iyi miti twaba dufashije benshi kubungabunga bya binyabuzima.

    CEFOPPAK, ni Ikigo gihugura kinyamwuga kikanateza imbere Ubuhinzi bubungabunga ibidukikije n'imihindagurikire y'ikirere. Ni ikigo cya Diyosezi ya Kabgayi biciye muri Cartas ya Diyosezi. Giterwa inkunga na SECODEV (Service Cooperation Development) kikaba ikigo cya Cartas ya Geneve y'Ubusuwisi. Gishinzwe gufasha imishinga yo hanze y'Ubusuwisi mu bihugu bikiri mu nzira y'Amajyambere.

    Iki cyigo, Cyatangiye muri Werurwe 2021 i Kabgayi. Kimaze gutanga amasomo mu byiciro bibiri by'abanyeshuri kandi kikaba gifite intego yo gusakaza ubumenyi. Gifite hegitare 6,5. Bafite intego yindi yo gusakaza ubumenyi mu buhinzi n'ubworozi butangiza ibidukikije umutungo kamere n'urusobe rw'ibinyabuzima. Bavuga ko batangiye ibiganiro na NESA na RTB ku buryo abazajya barangiza bazajya bahabwa impamyabushobozi zitangwa n'ibi bigo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/26/muhanga-musenyeri-ntivuguruzwa-yasabye-abarangije-amasomo-muri-cefoppak-kwigisha-abandi-ubuhinzi-butangiza-ibidukikije/

  • Ibi ni ubunyamanswa! RIB yataye muri yombi umuganga wafashe kungufu umugore yari agiye kubyaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi ni ubunyamanswa! RIB yataye muri yombi umuganga wafashe kungufu umugore yari agiye kubyaza.

    Mu Karere ka kirehe umuganga wakoreraga Ikigo ndera buzima cya Mahama yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gufata kungufu umubyeyi yari agiye kubyaza.

    Amakuru dukesha umuseke, avuga ko uyu mubyeyi w'imyaka 23 yafashwe kungufu n'umuforomo w'imyaka 46 ubwo yari mu gikorwa cyo kumupima yitegura kumubyaza.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, Yagize ati 'Ntabwo RIB izihanganira umuntu wese uzishora mu byaha nk'ibyo. Ni ubunyamwuga buke kandi ni ibikorwa bihanwa n'amategeko, gufatirana umuntu uri mu ntege nke warangiza ukamokorera ibyaha nk'ibyo.'

    Ubu uyu muganga ari mu maboko ya RIB mu karere ka kirehe. Ndetse dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinja cyaha.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ibi-ni-ubunyamanswa-rib-yataye-muri-yombi-umuganga-wafashe-kungufu-umugore-yari-agiye-kubyaza/

  • “Umusirikare wa Yesu” Umuhanzi Aline Gahongayire uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yahawe ipeti rya Lieutenant ‘Lt’ – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yahawe Impamyabumenyi mu kurwanya ibiyobyabwenge no guharanira amahoro mu ishuri rya Conacce Chaplain Rwanda.

    Yasoje amasomo afite ipeti rya Lieutenant (Lt), kandi ahabwa umudari w'icyubahiro ku bw'ibikorwa byiza byo kurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu asanzwe akora mu bihe bye binyuranye, afasha abantu n'ibindi.

    Gahongayire yari kumwe n'abandi banyeshuri barenga 60 bahawe impamyabumenyi na Conacce Chaplain Rwanda. Byatumye bamwe mu bakunzi be bamwita 'Umusirikare wa Yesu'.

    Source : https://yegob.rw/umusirikari-wa-yesu-umuhanzi-aline-gahongayire-uzwi-mu-ndirimbo-zo-kuramya-no-guhimbaza-imana-yahawe-ipeti-rya-lieutenant-lt-amafoto/

  • Yahariye Salima Mukansanga na bagenzi be! Umusifuzikazi wari ukomeye cyane yashyize akadomo ku mwuga yari amazemo imyaka itari mike – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusifuzi wari ukomeye cyane yashyize akadomo ku mwuga yari amazemo imyaka itari mike

    Umusifuzikazi kazi Lidya Tafesee wari ukomeye muri Afurika yamaze guhagarika uyu mwuga.

    Uyu munya-Ethiopia yahagaritse uyu mwuga nyuma y'imyaka 20 awukora nk'umwuga we.

    Lidya Tafesee akaba yahagaritse ibi ku myaka ye 43 y'amavuko bivuze ko yawutangiye afite imyaka 23.

    Source : https://yegob.rw/yahariye-salima-mukansanga-na-bagenzi-be-umusifuzikazi-wari-ukomeye-cyane-yashyize-akadomo-ku-mwuga-yari-amazemo-imyaka-itari-mike/

  • Perezida mushya wa FERWAFA yatangiye imirimo ye hakiri kare – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida mushya wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yatangiye akazi yitabira imikino ya nyuma y'Irushanwa #UmurengeKagameCup iri kubera i Huye kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023.

    Munyantwali watowe ku wa Gatandatu w'iki cyumweru dusoza, ni umwe mu bayobozi barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, batangije umukino wa nyuma w'Umupira w'Amaguru wahuje Umurenge wa Murunda wo muri Rutsiro n'uwa Rwimbogo w'i Rusizi mu bagore.

    Source : https://yegob.rw/perezida-mushya-wa-ferwafa-yatangiye-imirimo-ye-hakiri-kare-amafoto/

  • Police yataye muri yombi umugore wagaragaye asenga yicaye hejuru y’amazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Police yataye muri yombi umugore wagaragaye asenga yicaye hejuru y'amazi.

    Mu gihugu cya Guinea umugore utamenyekanye izina yagaragaye ari gusenga ari hejuru y'amazi.

    Uyu mugore yatawe muri yombi na polisi yo mu majyaruguru yicyi gihugu kuko ibyo yakoraga bitemewe n'amatege yo muri kiriya gihugu.

    Polisi yatangaje ko uyu mugore yasaga nkushaka gukora ibitangaza, ariko bo bakabifata nk'ubwiyahuzi ndetse no kuyobora abandi munzira y'ubuyobe.

    Uyu mugore yari yajyanye akantu gato k'akabaho, yarambuyeho agakeka gato aribyo yicayeho, amazi nayo akaguma amutemberana.

     

     

    Source : https://yegob.rw/police-yataye-muri-yombi-umugore-wagaragaye-asenga-yicaye-hejuru-yamazi/

  • Mu marira n’agahinda, Umunyamakuru Murindahabi Irene yasezeye bwa nyuma kuri Nyirakuru witabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Murindahabi Irene yasezeye bwa nyuma kuri Nyirakuru witabye Imana.

    Irene yasezeye kuri Nyirakuru ubyara Mama we nyuma yo kwitaba Imana.

    Yamusezeyeho mu mpera z'iki cyumweru dusoje.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yamwifurije kuruhukira muri Paradizo.

    Source : https://yegob.rw/mu-marira-nagahinda-umunyamakuru-murindahabi-irene-yasezeye-bwa-nyuma-kuri-nyirakuru-witabye-imana/

  • Ni mutembashyushyu pe! Ubwiza n’ikimero bya Ndayizeye wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2023 ukomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Ndayizeye Lellie Carelle niwe wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2023, ahigitse abakobwa 11 bari barabashije kugera mu mwiherero.

    Carelle wari uhagarariye Intara ya Bubanza muri iri rushanwa, yegukanye iri kamba asimbura Miss Kelly Ngaruko wari urimaranye umwaka n'ukwezi kumwe.

    Umuhango wo guhitamo nyampinga w'Uburundi wa 2023, wabaye mu ijoro rya tariki 24 Kamena 2023. Dore amafoto agaragaza ubwiza bwe:

    Source : https://yegob.rw/ni-mutembashyushyu-pe-ubwiza-nikimero-bya-ndayizeye-wegukanye-ikamba-rya-miss-burundi-2023-ukomeje-gutitiza-imbuga-nkoranyambaga-amafoto/