Blog

  • Wagirango U Rwanda rwakinaga ari benshi mu kibuga! U Rwanda rwihanangirije Tanzania ku buryo ufashe amanota ya Tanzania ukayakuba 2 atangana nay’u Rwanda  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wagirango U Rwanda rwakinaga ari benshi mu kibuga! U Rwanda rwihanangirije Tanzania ku buryo ufashe amanota ya Tanzania ukayakuba 2 atangana nay'u Rwanda.

    Mu mikino ny'Afurika muri Basketball urwanda rwakinnye na Tanzania mu bagabo, ariko ibyo Tanzania yakorewe ni agahumamunwa.

    U Rwanda rwatsinze Tanzania amanota 142 yose kuri 48.

     

    Source : https://yegob.rw/wagirango-u-rwanda-rwakinaga-ari-benshi-mu-kibuga-u-rwanda-rwihanangirije-tanzania-ku-buryo-bufashe-amanota-ya-tanzania-ukayakuba-2-atangana-nayu-rwanda/

  • U Bwongereza n’u Rwanda byamaganye ikurwaho r… – #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ubujurire i Londres mu Bwongereza uyu munsi rwategetse ko umugambi wa Leta wo kohereza abimukira n'abasaba ubuhingiro mu Rwanda, utemewe n'amategeko.

    Uyu mwanzuro wakuyeho uw'urukiko rukuru rwa Londres rwafashe mu Ukuboza 2022, rwari rwafashe rukanzura ko icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda gikurikije amategeko.

    Abacamanza batatu b'urukiko rw'ubujurire bavuze ko kohereza abimukira mu Rwanda bidakurikije amategeko kugeza habaye impinduka mu bijyanye n'abimukira mu Rwanda.

    Uyu mwanzuro wafashwe abacamanza bose bagize inteko batawemeranyaho kuko umwe muri bo yemeranyije n'umwanzuro w'Urukiko Rukuru ko u Rwanda ari igihugu cyizewe cyo koherezamo abo bimukira byakurije amategeko.

    Umucamanza Ian Burnett wo muri uru rukiko rw’ubujurire ubwo yasomaga imyanzuro ku cyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda, yavuze ko abacamanza babiri muri batatu bafashe umwanzuro wo gukuraho icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Ariko anavuga ko kuba abasaba ubuhungiro bashobora gusubizwa ibyo bihugu bahunze bishobora gutuma batotezwa cyangwa bagafatwa mu buryo butesha agaciro ikiremwamuntu.

    Umucamanza Burnett yavuze ko abo bacamanza babiri basanze ko icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda gikwiye kuvanwaho.

    Yolande Makolo, Umuvugizi Mukuru wa Leta y'u Rwanda, aganira na BBC yavuze ko ibyashingiweho bakuraho icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda bihabanye n’ukuri.

    Ati: 'Nubwo uyu ari umwanzuro w'inkiko zo mu Bwongereza, dufite ikibazo ku kwanzura ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku buryo cyakwakira abasaba ubuhungiro n'impunzi.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku isi kandi rwemejwe na UNHCR n'izindi nzego mpuzamahanga kuba intangarugero mu kwakira impunzi.”

    Makolo yakomeje agira ati: “Tugira uruhare rufatika mu guhangana n'ingaruka z'ikibazo cy'abimukira ku isi. Abanyarwanda bazi icyo bisobanuye guhunga iwanyu, no gukora ubuzima bushya mu kindi gihugu.

    Nka sosiyete, na leta, twubatse ahantu hatekanye, hakwiye, hiyubashye hatuma abimukira n'impunzi bagira uburenganzira bumwe n'amahirwe nk'Abanyarwanda. Buri wese wimuriwe hano muri ubwo bufatanye azungukira muri ibi'.

    Leta y’u Bwongereza nayo yamaganye ibyashingiweho urukiko rw’Ubijurire rukuraho icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda cyafashwe n’urukiko rukuru.

    Uwo mwanzuro w’urukiko rw’ubujurire, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak  yawamaganiye kuri avuga ko atemera ibyashingiwe mu gufata uwo mwanzuro.

    Ati: “Nubwo nubaha urukiko sinemeranya n’imyanzuro yarwo. Nemera nkomeje ko leta y’u Rwanda yatanze ibisabwa byose bya ngombwa mu gutuma nta byago abimukira bahura nabyo igihe  bahimurirwa.

    Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda, Leta izajurira kugira ngo hafatwe umwanzuro ukwiriye.

    “U Rwanda ni igihugu gitekanye. Urukiko rukuru rwarabyemeye. UNHCR ifite abimukira yohereje mu Rwanda.  Tuzasaba ko icyo cyemeje cyongera kujuriririrwa mu rukiko rw’ikirenga. 

    Gahunda y’iyi Guverinoma irasobanutse neza, ni iki gihugu — na guverinoma yanyu bikwiye gufata icyemezo ku muntu uza hano, si ibico by’abagizi ba nabi kandi nzakora icyo ari cyo cyose cya ngombwa kugira ngo ibyo bibe”.

    Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, Penny Mordaunt, asubiza kuri uyu mwanzuro mu nteko, yavuze ko kohereza abimukira mu Rwanda ari umwanzura ukwiye ariko uzemezwa n’inkiko.

    Leta y'u Bwongereza yumvikanye n'iy'u Rwanda ku kohereza abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, hagamijwe ahanini guca intege abandi bageregeza kwinjira mu Bwongereza mu buryo bunyujijwe n’amategeko.

    Guverinoma y’u Bwongereza biteganyijwe ko izatanga ubujurire mu rukiko rw’Ikirenga irusaba gutesha agaciro icyemezo cyafatiwe mu rukiko rw’Ubijurire kubera ko itemera ibyashingiweho hafatwa icyo cyemezo birimo kuvuga ko u Rwanda rudatekanye.

    Ibihugu by’u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda ariko mu Ukuboza 2022 ubwo Abimukira ba mbere bagomba kwerekeza i Kigali urugendo rwabo rwasubitswe igigitaraganya, nyuma y’uko hatanzwe ikirego mu rukiko abaharanira Uburenganzira bw’abimukira basabaga urukiko gufata umwanzuro rukemeza ko batoherezwa mu Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131248/u-bwongereza-nu-rwanda-byamaganye-ikurwaho-ryicyemezo-cyo-kohereza-abimukira-mu-rwanda-131248.html

  • Rayon Sports yatangaje umukinnyi wa mbere yaguze (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kwemeza ko yasinyishije umunyezamu w’umugande, Simon Tamale.

    Uyu munyezamu wanifuzwaga cyane n’ikipe ya Mukura VS, yasinyiye Rayon Sports ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kamena 2023 amasezerano y’umwaka umwe.

    Simon akaba yarageze mu Rwanda ejo hashize ku wa Gatatu, uyu munsi bakaba babyutse bakora ikizami cy’ubuzima mbere yo gusinya.

    Simon Tamale akaba yakiniraga ikipe ya Maroons FC, akaba yaratowe nk’umunyezamu mwiza wa shampiyona ya ya Uganda 2022-23.

    Tamale yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatangaje-umukinnyi-wa-mbere-yaguze-amafoto

  • Haringingo Francis Christian Mbaya agiye kurega ikipe ya Kiyovu Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwari Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis Christian Mbaya agiye kurega ikipe ya Kiyovu Sports.

    Umwaka ushize umutoza ukomoka mu gihugu cy'u Burundi, Haringingo Francis yatandukanye n'ikipe ya Kiyovu Sports yerekeza muri Rayon Sports nyuma yo kugira sezo 2021/2022 itari mbi kuko yasoreje ku mwanya wa kabiri.

    Uyu mutoza nyuma yo gutandukana n'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports yatangaje ko atazigera ababarira abayoboraya iyi kipe barimo Mvukiyehe Juvenal ngo kuko nibo bagize uruhare ku gutakaza igikombe cya Shampiyona kigatwarwa na APR FC.

    Amakuru YEGOB twamenye, ni uko uyu mutoza ngo agiye kurega Kiyovu Sports muri FIFA bitewe ni uko ngo hari amafaranga iyi kipe imufitiye itigeze imwishyura mu minsi ya nyuma ya Shampiyona.

    Ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo kugeza ubu yorohewe nyuma yo kubwirwa ko itemerewe kwandikisha abakinnyi kubera ikirego cyatanzwe n'abakinnyi 2 bakomoka mu gihugu cya Sudan nyuma yo gusesa amasezerano mu buryo butemewe n'amategeko. Kiyovu Sports kugeza ubu irasabwa kwishyura Milliyoni 67 zigomba guhabwa aba bakinnyi.

    Ikipe ya Kiyovu Sports muri iyi wikendi ku munsi wo ku cyumweru ifite inteko rusange izatorerwamo abayobozi bashya bagomba kuyobora umuryango w'iyi kipe ndetse banigiremo uko ikipe izabaho umwaka utaha w'imikino.

     

     

    Source : https://yegob.rw/haringingo-francis-christian-mbaya-agiye-kurega-ikipe-ya-kiyovu-sports/

  • Kuri uyu wa gatanu ikipe ya Rayon Sports irashyira ahagaragara igikorwa ubuyobozi bwatangije cyikishimirwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports ku munsi w'ejo kuwa gatanu buzashyira ahagaragara amatike ya sezo 2023/2024, nyuma yo kubitangiza benshi bakabyishimira.

    Umwaka ushize w'imikino nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Uwayezu Jean Fidel ndetse na Namenye Patrick bwatangije ikintu cyo kugura itike ya sezo gikunze gukorwa n'amakipe menshi yo kumugabane w'iburayi.

    Tike ya Sezo umwaka ushize yari ihenze kurusha izindi yaguraga amafaranga angana Milliyoni 1 y'amanyarwanda, iyi tike uwayiguraga yabaga yemerewe no gutanga ibitekerezo mu nteko rusange. Hari na tike ihagaze ibihumbi 500 ya VIP, ihagaze ibihumbi 200 ahatwikiriye ndetse niyaguraga ibihumbi bigera kuri 50 ahasanzwe hose.

    Ntabwo iki gikorwa kitabiriwe na benshi ariko wabonaga ko babyishimiye, gusa uyu mwaka ubona ko bishobora kuzaba bitandukanye bitewe n'ibyishimo abafana bafite nyuma yo gutwara igikombe cy'amahoro baherukaga cyera.

    Uyu mwaka hategerejwe kumenya niba izaba yongereye bitandukanye ni uko byari bimeze umwaka ushize ariko kwiyongera byaba bifite ishingiro bijyanye ni uko uyu mwaka ishobora kuba yaraguza abakinnyi bakomeye ndetse ikaba izanasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika.

     

     

    Source : https://yegob.rw/kuri-uyu-wa-gatanu-ikipe-ya-rayon-sports-irashyira-ahagaragara-igikorwa-ubuyobozi-bwatangije-cyikishimirwa-nabakunzi-bumupira-wamaguru-hano-mu-rwanda/

  • Agahinda ni kenshi kuri Ndayizeye Samuel wa Rayon Sports wapfushije umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe ya Rayon Sports, Ndizeye Samuel ari mu gahinda kenshi ko gupfusha umugore we.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n'abagize umuryango w'umugore uba mu Burundi, rimenyesha ko uyu mugore yapfuye.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-ni-kenshi-kuri-ndayizeye-samuel-wa-rayon-sports-wapfushije-umugore-we/

  • Umuzamu ukunzwe na benshi hano mu Rwanda kubera kutitsindishwa agiye kurongora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuzamu ukomeye wigaragaje cyane umwaka ushize w'imikino Sebwato Nikolas agiye gushaka umugore.

    Uyu muzamu ukomoka mu gihugu cy'ubugande Sebwato Nikolas amaze iminsi arimo gutegura ubukwe nyuma y'igihe kinini akunzwe n'abantu benshi bakurikira shampiyona y'u Rwanda.

    Sebwato Nikolas agiye kongera amasezerano mu ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma y'ibiganiro yagiranye n'ubuyobozi bw'iyi kipe. Uyu muzamu agiye guhabwa Milliyoni 12 z'amanyarwanda akazajya ahembwa Milliyoni 1 buri kwezi.

    Bivugwa ko impamvu yakomeje kugora ikipe ya Mukura Victory Sports ndetse akanaganira n'ikipe ya Rayon Sports nubwo bitagenze neza byari uko ashaka amafaranga ahagije yo gukoresha mu myiteguro y'ubukwe afite mi minsi micye iri imbere.

    Sebwato Nikolas agiye gushaka umugore

    Source : https://yegob.rw/umuzamu-ukunzwe-na-benshi-hano-mu-rwanda-kubera-kutitsindishwa-agiye-kurongora/

  • Kim Kardashian yahishuye uko agatama kafashij… – #rwanda #RwOT

    Umunyamideli Kim Kardashian udasiba kugarukwaho, yahishuye ibanga rya kibyeyi ridasanzwe nyina Kris Jenner yakoresheje abarera, harimo n’ikirahure kimwe cya Vodka buri munsi.

    Avuga ku mbogamizi zo kurera abana, Kardashian yashimye nyina kuba yarashoboye guhangana n’ibibazo byo kurera abana batandatu, buri wese akamuha imico mizima.

    Mu kiganiro Kim Kardashian yagiranye n’ikinyamakuru Vogue Italia, yagize ati: 'Nubaha cyane ababyeyi kandi ubu sinifuza kunyura mubyo mama yanyuzemo, kuko biragoye.'

    Kubera ko Kim yari afite amatsiko yo kumenya ubushobozi bwa nyina bwo gukemura ibibazo byo kurera, Kim yavuze ikiganiro yagiranye na nyina, asetsa avuga ko yatangajwe n’umugenzo wa nyina wo kunywa vodka buri munsi nk’imwe nkingi yishyingikirijeho abarera.

    Kim yahishuye ko nyina yanywaga ikirahure kimwe cya Vodka kugirango abashe kwita ku muryango we

    Yagize ati: ”Nigeze kuganiriza Mama mubaza ku ibanga yakoresheje aturera ambwira ko buri joro yanywaga ikirahure kimwe cya Vodka kugirango atuze. Vodka cyangwa indi nzoga yose niyo yabashaga kumuturisha tukabona ameze neza kandi mu byukuri afite ibibazo byinshi”.

    Kris Jenner ngo yabashije kurera abana be b’ibyamamare abifashijwemo n’agatama

    Kim yakomeje agira ati: ”Yambwiye ko kunywa inzoga bya buri munsi byamuhaga umutuzo bikanamwibagiza ibibazo byo mu rugo. Urabona Papa akimara kwitaba imana byari bikomeye cyane, natwe kuturera ntibyamworoherega ariko yansekeje ambwira ko inzoga arizo zabimufashijemo”.

    Kim Kardashian ariko ngo ntagaya amahitamo ya nyina yo kunywa agatama

    Uyu mugore w’imyaka 42 nubwo atemeranya n’amahitamo ya Nyina yakoze yo kunywa Vodka cyangwa indi nzoga iyariyo yose buri munsi, avuga ko mu byukuri atabimugayira cyane ko yabikoraga kandi ntibimubuze kuzuza inshingano ze nk’umubyeyi ndetse akaba ari nawe nkomoko y’ubutunzi uyu muryango ufite.

    Yanavuze ko Nyina amufasha mu bijyanye no kurera abana be

    Kim Kardashian yasoje avuga ko nawe nk’umubyeyi uri kurera abana be bane ari wenyine nyuma yo gutandukana na Kanye West, avuga ko abifashwamo cyane na nyina Kris Jenner ndetse ko iyo agize ibibazo bijyanye no kurera ari we wa mbere agisha inama y’uko yabyitwaramo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131233/kim-kardashian-yahishuye-uko-agatama-kafashije-nyina-kumurera-we-nabavandimwe-be-131233.html

  • Umunyapolitike wiyeguriye Imana! Ibyihariye k… – #rwanda #RwOT

    Igiterane cya Bugesera ni kimwe mu byo Ev. Dana Morey agiye gukorera mu Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba. Kizaba tariki 14-16 Nyakanga 2023, muri Stade ya Bugesera. Ni nyuma y’uko Dana Morey azaba avuye mu kindi giterane kizabera muri Nyagatare tariki 07-9 Nyakanga 2023.

    Kwinjira muri ibi biterane by’Ibitangaza n’Umusaruro, ni ubuntu ndetse abazabyitabira nta rungu bazahura naryo kuko bazataramirwa n’abahanzi b’ibyamamare nka Rose Muhando na Theo Bosebabireba. Igitaramo cy’i Bugesera kizanaririmbamo itsinda Healing Worship Ministry.

    Ibi biterane byateguwe n’Umuryango w’ivugabutumwa witwa A Light to the Nations Africa Ministries, bizabwirizwamo n’umuvugabutumwa w’umunyamerika Dana Morey. Amatorero ya Gikristo akorera mu Karere ka Bugesera ndetse n’akorera muri Nyagatare, yahagurukiye gutegura iki giterane.

    A Light to the Nations Africa Ministries, iyoborwa muri Afrika na Pastor Dr Ian Tumusime wa Revival Palace Church (RPC) mu Karere ka Bugesera. Abanyamadini bakorera mu Karere ka Bugesera, banze gutererana Pastor Dr Ian muri iki giterane ahubwo bamutiza amaboko, igiterane bakigira icyabo. Ni na ko bimeze muri Nyagatare.

    Twitse ku giterane cy’i Bugesera ari na cyo cya mbere gikomeye kigiye kubera muri aka Karere. Abanyamadini bakoze inama, bitoramo Umuyobozi ugomba gukurikirana umunsi ku wundi ibijyanye n’igiterane cya Dana Morey kizabera muri Stade ya Bugesera tariki 14-16 Nyakanga 2023.

    Byarangiye izi nshingano bazitoreye umukozi w’Imana witwa Pastor Rugambwa Emmanuel ukorera umurimo w’Imana muri EENR Nyamata, akaba ari umugabo ukunda Imana ndetse ufite amateka akomeye dore ko yakoze Imirimo inyuranye mu nzego za Leta.

    Ibi byatumye InyaRwanda igirana nawe ikiganiro kirambuye, tumubaza byinshi birimo ubuzima bwe n’umurimo w’Imana muri rusange. Birumvikana, twanamubajije ku giterane cya Dana Morey kiri kuvugisha benshi muri Bugesera ndetse n’i Kigali.

    Pastor Emmanuel Rugambwa akorera umurimo w'Imana mu itorero ryitwa Eglise Evangelique de la Bonne Nouvelle au Rwanda (EENR) mu ishami rya Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse ni Umuvugizi Wungirije waryo. Amaze igihe kinini ari umukristo kuko yakiriye agakiza mu 2002.

    Yabaye umupasiteri usanzwe mu mwaka wa 2016, aza gusengerwa kuba umushumba mu mwaka wa 2017. Yashatse mu mwaka wa 2016, ashakana na Rugambwa Tegemeya Aurore, bafitanye abana batatu. Uretse umurimo w'Imana, afite indi mirimo inyuranye yakoze muri Leta.

    Yabayeho Umwarimu igihe cy'umwaka umwe, aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari (ES of Cell) imyaka 5, aba umukozi ushinzwe ubutaka mu Karere (Land Administrator) mu gihe cy'imyaka 5 ndetse aba Umuyobozi w'ibiro by'ubutaka w'Umusigire (Director of One Stop Center Bugesera) mu gihe cy'umwaka umwe.

    Yabaye kandi Umujyanama wa Komite Nyobozi y'Akarere w'Umusigire (Ag.Advisor to the Executive Committee) mu gihe cy'imyaka ibiri, ubu akora nk'Umunyamategeko w'Ibiro by'ubutaka mu Karere ka Bugesera (One Stop Center Lawyer).

    Ni umushumba ariko akabifatanya n’izindi nshingano zitandukanye “kuko Imana yampamagaye n’ubundi nkora akazi kandi ntabwo yigeze imbwira ngo nkareke ubwo nibimbwira nzayumvira”.

    Ubu Pastor Rugambwa Emmanuel ni Chairman w'igiterane cya Ev. Dana Morey i Bugesera. Yabwiye inyaRwanda ko izi nshingano yazakiriye neza “kuko ni inshingano twahawe biturutse ku cyizere twagiriwe n'abandi bashumba bakorana mu karere ka Bugesera”.

    Pastor Rugambwa Emmanuel, Umushumba wa EENR Nyamata

    Mu mboni ze, asanga iki giterane gifitiye akamaro kanini abanya-Bugesera. Ati “Abantu bose by'umwihariko abaturage ba Bugesera bitege kubona gukora k'Umwami w'abami Kristo Yesu ndetse no kubona abantu benshi bakira umwami Yesu mu bugingo bwabo (bakira agakiza). Abantu bitege ububyutse bwinshi no kugarura isura y'itorero rya Kristo”.

    Yagarutse ku bumwe buri kuranga amatorero n’amadini yo muri Bugesera mu mitegurire y’iki giterane, avuga ko ibanga riri kubibashoboza ari rimwe, akaba ari uko “twasobanukiwe ko ubufatanye buzana imbaraga kandi imbaraga zizana impinduka. Burya ababiri baruta umwe (Umubwiriza 4 :9-10)”.

    Arakomeza ati “Ikindi kandi Bugesera ni Akarere k'ubudasa kitezweho iterambere rikomeye kandi ryihuse bityo abanyamadini tutagomba gusigara inyuma tugomba guteza imbere iby'Umwuka kandi n'iby'umubiri tutabisize kandi twabonye nta kindi cyabidushoboza keretse ubumwe bwacu”.

    Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ku bw’imikoranire myiza bagirana n’abanyamadini. Ati “Tubanye neza n'Akarere kacu ka Bugesera kuko ni Akarere buri wese yakwifuza gukoreramo kandi ntacyo kigeze katubangamiraho cyane ko ari ko kanaduhaye ibyangombwa byo gutegura iki giterane n'ibindi byose twari dukeneye kandi nubu kagikomeje”.

    Pastor Rugambwa Emmanuel yagaragaje ibikwiriye gusigasigwa muri iyi mikoranire yabo n’Akarere. Ati “Ibyo tugashimira twifuza byakomeza ni uburyo gakorana n'amadini n'amatorero ndetse n'uburyo gaha amahirwe buri muntu ufite icyo yifuza gukora giteza Akarere imbere ndetse n'igihugu muri rusange”.

    Avuga ko umuvugabutumwa Dana Morey utegerejwe muri Bugesera, “ni umuvugabutumwa mwiza cyane nkunda, Imana ikoresha ibimenyetso n'ibitangaza kandi ushishikajwe no kubona abantu bava mu mwijima bakakira umwami Yesu Kirsto”.

    Yunzemo ko Ev Dana Morey ari umuvugabutumwa warezwe neza azamukira ku muvugabutuwa w'ikirangirire uherutse kwitaba Imana, Reinhard Bonnke. Ati “Bityo ubona akorera Imana n'umutima we wose, Ubwenge, Imabaraga n'Ubutunzi bwe”.

    Uyu mushumba yavuze ko Itorero EENR akoreramo umurimo w’Imana, rifite umutwaro wo kwagura Umwami bw’Imana. Mu magambo ye aragira ati “Nk’uko izina ry'itorero tuyoboye ryitwa, vision yacu ni ukwagura ubwami bwa Kristo Yesu, Mission yacu ni ukwamamaza Kristo Yesu”.

    Yanavuze ku mihigo n’imigambi y’Itorero ashumbye mu Karere ka Bugesera, ati “Umwe mu mushinga ukomeye nabasangiza bitewe na Vision yacu yo kwagura ubwami bwa Kristo, dufite umushinga wo kuzubaka urusengero runini rushobora kwakira abantu ibihumbi bitatu (3000)”.

    Pastor Rugambwa yasoje ararikira abanya-Bugesera kuzitabira igiterane cy’umuvugabutumwa Dana Morey usanzwe ari inshuti ikomeye y’u Rwanda, anavuga ko mu mboni ze yiteze kubona ibintu bine bikurikira: Kubona ‘abantu benshi’ bakira umwami Yesu Kristo;

    Kubona ibitangaza bikoreka mu bazitabira igiterane, Kubona amatorero yaguka abashumba bayobora amatorero yuzuye abantu ndetse n'ububyutse, no Kubona Akarere ka Bugesera gahabwa umugisha kuko kakiriye Umukozi w'Imana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131247/umunyapolitike-wiyeguriye-imana-ibyihariye-kuri-pastor-rugambwa-chairman-wigiterane-cya-ev-131247.html

  • Abavoka batunzwe agatoki guca intege gahunda y'ubuhuza ku manza zaregewe inkiko #rwanda #RwOT

    Akanama Ngishwanama k'Abahuza mu manza zaregewe inkiko katunze agatoki Abavoka bo mu Rwanda, ko hari abaca intege gahunda y'igihugu yo gukemura ibibazo hatiyambajwe inkiko, kuko batekereza ko izatuma batongera kubona igihembo babonaga mu gihe cy'urubanza.

    Byagarutsweho kuri uyu wa 29 Kamena 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku guteza imbere uburyo bwo gukemura ibibazo hatabayeho kwiyambaza inkiko. 

    Imibare itangwa n'Ubugenzuzi bukuru bw'Inkiko, igaragaza ko imanza zikomeza kwiyongera zikarenga ubushobozi bw'Abacamanza.

    Nk'ubu imanza ziri mu nkiko zitegerejwe kuburanishwa zigera 90.480 kandi inyinshi ni iz'inshingabyaha zihariye 74%.

    Mu Kiganiro nyunguranabitekerezo ku guteza imbere uburyo bwo gukemura ibibazo hatabayeho kwiyambaza inkiko, cyahuje Sena y'u Rwanda n'izindi nzego hagaragajwe gahunda y'ubuhuza ikwiye guhabwa imbaraga kuburyo ibibazo bikemuka bitageze mu nkiko.

    Gusa hagaragajwe ko uburyo bw'ubuhuza bukomwa mu nkokora n'imyumvire y'abaturage, bacyumva ko ibibazo byabo byakemuka ari uko bigiye mu nkiko.

    Icyakora ngo hari na bamwe mu bavoka baca intage  ubu buryo,  batekereza ko izatuma batongera kubona inyungu babonaga mugihe urubanza rwaburanishijwe mu nkiko.

     Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda ,ni umwe mubagize Akanama Ngishwanama k'Abahuza mu manza zaregewe inkiko.

    Ati 'Twasanze abavoka bafite ikibazo cya mbere cyo kutumva akamaro k'ubuhuza, ariko twanasanze hari ikibazo cy'uko abavoka hari igihe babona ko ubuhuza ari inzira yo kubambura ikiguzi bari kubonera mu manza.'

    Urugaga rw'Abavoka, rwasabye ko hashyirwa uburyo umwavoka yajya abona igihembo cye no mugihe yafashije mu gucyemura ikibazo binyuze mu nzira z'ubuhuza. 

    Me Nkundabarashi Moïse, ni Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda.

    Ati ' Iki ni ikibazo dukwiye kureba mu buryo bwagutse haba no mu nkiko uno munsi, ntabwo icyo cya 'honoraire' z'abavoka cyari cyakemuka. Dufite 'baleme' igaragaza ibihembo abavoka baba bagomba kubona barimo gukora iyi mirimo, ntabwo ari ikibazo cyarebewe kuruhande rwa 'mediation' cyangwa 'arbitration' ahubwo ni ikibazo cyagutse natwe nk'urugaga rw'abavoka' turimo gutekereza ngo ariko ni iki cyakorwa kugira uwo mwavoka wakoze iyo 'mediation' abone icyo agombwa?'

    Zimwe mu ntumwa za Rubanda nazo zagaragaje ko hakwiye gutekerezwa uko umwavoka yajya agenerwa igihembo, mugihe yafashije gucyemura ikibazo binyuze mu nzira z'ubuhuza.

    Depite Mukamana Elisabeth, arabisobanura.

    Ati ' Aha naho byakwigwaho neza, birumvikana ntabwo cya kiguzi kijyanye na honoraire d'avocat aba yishyura yagiye murukiko, ahubwo hakaba nk'igiciro cyakumvikanwaho mugihe wa mwavoka koko yashoboye guhuza abantu.'

    Minisitiri w'Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, asanga ari ngombwa ko umwavoka yajya abona igihembo mugihe yafashije gukemura ibibazo binyuze mubuhuza.

    Ati 'Nibyo koko  hari imanza, niba umuntu akora umwuga wo guhuza abantu aba akeneye igihembo, ni bimwe mubyo tuganira. Ni izihe nzira twabona zatuma habaho igihembo?'

    Kuri ubu mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kumvikanisha Ubushinjacyaha n'uwakoze icyaha, ndetse ikomeje gutuma bamwe bafungurwa abandi bakagabanyirizwa ibihano.

     Ibi ni bumwe mu buryo bugaragazwa nk'ubuzafasha kugabanya ibirarane by'imanza mu nkiko,binagabanye ubucucike mu magereza. 

     Daniel Hakizimana

    The post Abavoka batunzwe agatoki guca intege gahunda y'ubuhuza ku manza zaregewe inkiko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/29/abavoka-batunzwe-agatoki-guca-intege-gahunda-yubuhuza-ku-manza-zaregewe-inkiko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abavoka-batunzwe-agatoki-guca-intege-gahunda-yubuhuza-ku-manza-zaregewe-inkiko