Blog

  • Umunyezamu Ntwari Fiacre ashobora gusinya muri Afurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko umunyezamu w’umunyarwanda, Ntwari Fiacre yamaze kumvikana n’ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo isaha n’isaha yahita ayisinyira.

    Mu rukerera rwo ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 28 Kamena 2023 nibwo uyu munyezamu wari umaze imyaka 2 muri AS Kigali yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo.

    Ntabwo hari hazwi ikipe agiyemo ariko ejo ku wa Kane tariki ya 29 Kamena 2023 nibwo byamenyekanye ko ari iyi kipe agiyemo ndetse ko yamaze kumvikana na TS Galaxy ikina mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu.

    Bivugwa ko bamaze kumvikana aho igomba kumwishyura ibihumbi 80 by’amadorali akazajya ahembwa ibihumbi 9 by’amadorali.

    Nyuma yo kumvikana akaba yarahise akoreshwa ikizami cy’ubuzima, nagitsinda azahita asinya imyaka 2.

    Ntwari Fiacre yakuriye mu ishuri ryigisha umupira wa APR FC, nyuma imutiza muri Marines FC azajya kujya muri AS Kigali ari nayo asojemo amasezerano.

    Ntwari Fiacre ashobora gusinyira TS Galaxy muri Afurika y’Epfo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-ntwari-fiacre-ashobora-gusinya-muri-afurika-y-epfo

  • Ibyihariye kuri Taher uri mu bahetse uruganda… – #rwanda #RwOT

    Uraranganyije amaso mu mashusho y’indirimbo ziri gusohoka mu Rwanda, biragoye ko wareba icumi utarabonamo zirindwi zatunganyijwe na Taher Visuals.

     Ni umusore utunganya amashusho ubimazemo igihe kitari gito ndetse izina rye riri muri amwe akomeye muri uru ruganda rw’amashusho rumaze kwaguka no gutera imbere ugereranije n’imyaka yashize.

    Kabanda Bertrand uzwi cyane nka Taher Visuals cyangwa Tallboy, ibiganza bye byahaye umugisha indirimbo nyishi z’abahanzi batandukanye yaba mu Rwanda no hanze yarwo. Niwe uri inyuma y’amashusho y’indirimbo zitandukanye zirimo nka Hafi ya Bulldog, Tequila ya Amalon, Si Swing ya Yago, Curvy Neighbor ya B2C bafatanyije na Bruce Melodie n’izindi nyinshi zatumye Taher akundirwa ibikorwa bye.

    Taher uri mu bahetse uruganda rwo gutunganya amashusho mu Rwanda

    Uretse kuba yarayoboye amashusho y’indirimbo nyinshi, yanabaye Director Of Photography (DOP) wazimwe mu ndirimbo zigezweho muri iyi minsi zirimo nka My Type ya Dany Nanone, Woman ya Nel Ngabo, Do Me ya Bwiza, Sawa ya Izra afatanije na DJ Marnaud, Full Stop ya Ish Kevin na Juno Kizigenza hamwe n’izindi.

    Mu kiganiro cyihariye Taher yagiranye na InyaRwanda, yagarutse ku rugendo rwe mu gutunganya amashusho. Yagize ati” Indirimbo ya mbere nakoreye amashusho ikamenyekana ni Sindaza ya B Threy. Niyo abantu batangiye kumenyeraho ibikorwa byanjye”.

    Yakoranye cyane na Sasha Vybz Produtions ari naho yakuye bumwe mu bumenyi bwo gutunganya amashusho

    Taher uvuga ko yahoze akunda umuziki no gutunganya amashusho yawo, yatangaje ko akimara kwiyemeza kubikora bya kinyamwuga yahise agana muri Uganda agakorana na Sasha Vybz uri mu bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, akamuha ubumenyi mu bijyanye no gutunganya amashusho ndetse banagiye banafatanya gutunganya zimwe mu ndirimbo.

    Ntibyagarukiye aho, Taher yakomeje kugira inyota y’ubumenyi bwinshi mu gutunganya amashusho maze ahitamo kujya kubyiga muri Proline Film Academy muri Uganda. Nyuma yahise agaruka mu Rwanda kuza gutanga umusanzu we mu kuzamura uruganda rwo gutunganya amashusho ndetse biranamuhira dore ko ubu ari mu bayatunganya bahagaze neza.

    Avuga ko aharanira kugira umwihariko mu kazi ke

    Yashimangiye ko afite umwihariko mu kazi dore ko agaha igihe gihagije akirinda guhubuka ndetse akatanga amashusho meza kandi  aryoheye  uyareba wese. Ikindi kandi uyu musore ngo yirinda gukora ibisa n’iby’abandi ku buryo ibye biza bifite umwimerere.

    Taher nubwo ashima aho ibyo  gutunganya ry’amashusho bimaze kugera mu Rwanda, avuga ko bagihura n’imbogamizi nyinshi zirimo nko kuba badahabwa uburenganzira bwo gukoresha ibikoresho birimo nka Drone. Aho gukorera amashusho naho ni hacye aho usanga no kuhabona biba ingorabahizi.

    Ubwo yarari gufata amashusho y’umuhanzikazi Ariel Wayz

    Mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Nyash ya Kataleya & Kandle bakoranye na Afrique

    Uyu musore uvuga ko ahazaza mu  gutunganya amashusho ari heza mu Rwanda, yasabye abashoramari ko batera ijisho muri uru ruganda ruri kwaguka uko bwije n’uko bukeye, bagashora imari mu kugura ibikoresho nkenerwa mu gutanganya amashusho  ndetse bakanashora imari bubaka aho kuyakorera kuburyo abahanzi nyarwanda batazongera kurira indege bajya gushaka aho bakorera amashusho.

    Taher yasabye abashoramari gushora mu ruganda rwo gutunganya amashusho

    Taher wakoranye n’abahanzi bafite izina muri East Africa, barimo nka Bobi Wine, Pallaso, itsinda rya B2C, Kataleya & Kandle n’abandi, kugeza ubu anamaze gukorana n’abandi ba Directors barimo nka Meddy Saleh, Fayzo, Oscar Oskados n’abandi. Byumwihariko anakunze gukorana byahafi na Eazy Cuts uhagaze neza muri uyu mwuga ndetse banahuriye mu itsinda rya ‘Jewish Brothers’.

    Yasoje avuga ko abatunganya amashusho mu Rwanda bakwiye gushyigikirwa ndetse byumwihariko asaba abari muri uru ruganda ko bafatanyiriza hamwe kugeza igihe bagejeje ku rwego mpuzamahanga amashusho y’abahanzi nyarwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131266/ibyihariye-kuri-taher-uri-mu-bahetse-uruganda-rwo-gutuganya-amashusho-mu-rwanda-131266.html

  • Bushali&B-Threy bunamiye Jay Polly, Davis D a… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyiswe '5 Years Anniversary Live Concert' cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023 mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, nyuma y'ukwezi kurenga cyamamazwa.

    Ni kimwe mu bitaramo bikomeye byari bitegerejwe mu Rwanda; ahanini biturutse ku kuba iyi kompanyi yarakoranye n'ibigo bikomeye mu bihe binyuranye, abahanzi yatumiye mu kwizihiza iyi myaka n'abandi banyuranye bayifashije kwizihiza iyi sabukuru.

    Umukundwa Joshua washinze Kigali Protocol yavuze ko bagejeje imyaka itanu biturutse ku bantu bakoranye bagiye babaha akazi, uhereye ku munyarwenya Clapton Kibonke, Aline Gahongayire wakunze kubashyigikira, ikigo cya Samsung 250 gicuruza telefoni, umubyeyi we, ababyeyi b'abasore n'abakobwa babarizwa muri iyi kompanyi n'abandi.

    Ati 'Ndashimira buri wese wagize uruhare kugirango ubu tube twizihiza imyaka itanu ishize. Rwari urugendo rutoroshye, ariko rwarimo amasomo akomeye, twizeye  kuzakomeza gutanga serivisi za 'Protocol' tubifashijwemo namwe mu gihe kiri imbere.'

    Iyi Kompanyi uretse gukorana n'ibigo bikomeye muri iyi myaka itanu ishize, yanakoranye n'abahanzi ndetse n'abandi bakenera serivisi za Protocol.


    1.Bushali na B-Threy bunamiye Jay Polly

    Ibi biri mu byatumye umuraperi Bushali afata ikiruhuko mu bitaramo yari afite mu Burayi aza kwifatanya na Umukundwa Joshua avuga ko ari 'inshuti ye y'igihe kirekire'.

    Ku rubyiniro, Bushali yari kumwe n'umuraperi B-Threy utari kuri gahunda y'abaza kuririmba muri iki gitaramo. Bombi binjiriye mu ndirimbo 'Ku gasima' yakunzwe mu buryo bukomeye.

    Nyuma y'iyi ndirimbo, Bushali yavuze ko bishimiye kuba ari bamwe mu bafashije Kigali Protocol kwizihiza imyaka itanu ishize bari ku isoko. Ati 'Mumfashe dushimire Joshua ku bwo kwizihiza iyi myaka itanu ishize. Murakoze.'

    Aba baraperi baririmbye indirimbo zinyuranye kugeza ubwo baririmbaga indirimbo ya Jay Polly yitwa 'Ndacyariho' mu rwego rwo kumwunamira.

    B-They yavuze ko baha icyubahiro Jay Polly kubera ko 'yabaye icyitegererezo cya benshi bakora umuziki muri iki gihe'. Ati 'Imana ikomeze kumuhisha mu mababa yayo'.

    Ubwo baririmbaga iyi ndirimbo, aba baraperi basabye abantu bose gucana amatara ya telefoni mu rwego rwo guha icyubahiro Jay Polly.


    2.Davis D yatunguranye muri iki gitaramo:

    Uyu muhanzi niwe washyize akadomo ku gitaramo cya Kigali Protocol cyarangiye ahagana saa sita z'ijoro.

    Ni nyuma y'amasaha macye yari ashize abashije kugarura ku rubuga rwa Youtube indirimbo ye yise 'Bermuda' yakoranye n'umuraperi Bull Dogg.

    Davis D yabwiye InyaRwanda ko yishuye Miliyoni 1.8 Frw kugirango iyi ndirimbo igarurwe kuri Youtube.

    Byari byatewe n'uko umucuranzi wacuranze Saxophone yumvikana muri iyi ndirimbo atari yabitangiye uburenganzira.

    Uyu musore w'umucuranzi asanzwe akorana n'abahanzi bakomeye muri Nigeria nka Burna Boy, Wizkid n'abandi.  Yari yacuranze Saxophone muri iyi ndirimbo nyuma y'ibiganiro yagiranye na Producer Element wakoze iyi ndirimbo, ariko ntiyishyurwa.

    Davis D yaririmbye iyi ndirimbo 'Bermuda' n'izindi nshya aherutse gushyira hanze. Asoza ashima uko yakiriwe muri iki gitaramo.

    3.Ruti Joel yaririmbye indirimbo 'Nasara' ya Meddy

    Muri iki gihe Meddy yafashe ikiruhuko mu muziki, ndetse benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze gutebya bamusaba kugaruka mu muziki.

    Uyu mugabo w'umwana umwe aherutse gutangira gukora umuziki w'indirimbo zihimbaza Imna. Indirimbo ye 'Nasara' iri mu zaciye ibintu.

    Ubwo yari ku rubyiniro, Ruti Joel yasabye abitabiriye iki gitaramo gufatanya nawe kuririmba indirimbo 'Nasara' ya Meddy.

    Ku rubyiniro yari kumwe na Producer Clement wanamufashije kuririmba indirimbo zirimo izo aherutse gukubira kuri album ye 'Musomandera'.

    Ruti avuga ko ari gutekereza gukora igitaramo cyo kumurika iyi album, kuko kuva yayishyira hanze abantu bataramubona ayibaririmbira. 

      

    Abasore n’inkumi bo muri Kigali Protocol bakase umutsima mu kwizihiza imyaka itanu ishize 


    Ally Soudy yifashishije undi mukobwa nyuma y’uko abuze Kayumba Darina na Mutabazi Sabine


    Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019


    Abanyamideli bo muri Uno Fashion mu batambutse ku itapi itukura



    4.Ibyamamare byatambutse ku itapi itukura

    Kuva kuri Bertrand wakiniye Kiyovu Sports kugeza kuri Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019, ibyamamare byanyuranye umuco ku itapi itukura.

    Abanyuze ku itapi itukura barimo abasore n'abakobwa babarizwa muri Kigali Protoco, itsinda ry'abanyarwenya rya Zuby Comedy ryitegura gukorera ibitaramo mu Burundi, umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime Clapton Kibonke, umuraperi Danny Nanone, Babo uherutse gusohora indirimbo 'Yogati' yakoranye na Bruce Melodie, Dj Sonia, Benimana Ramadhan [Bamenya] n'abandi.

    Bakirwaga na Ally Soudy wayoboye ibirori byo gutambuka ku itapi itukura, ubundi buri wese akabazwa uko yamenye Kigali Protocol yizihiza imyaka itanu ishize.

    Samu wo muri Zuby Comedy yavuze ko kimwe mu byo azi kuri Kigali Protocol ari uko 'ifite abakobwa beza' kandi ko ubwo babahaga akazi mu gitaramo cyabo bahuriyemo n'umunyarwenya Tricky wo muri Kenya, abantu babishimiye cyane.

    5.Umuraperi Chopper, Bruce the 1st ndetse n'umuhanzi uzwi nka 'Imana y'imahanda' bagaragaje ko bafite ahazaza

    Umuraperi Boy Chopper azwi n'abantu benshi cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko atakunze kumvikana cyane mu itangazamakuru. Imiterere ye, imyambarire ye n'imivugirire yisanisha cyane na mugenzi we Bushali.

    Ntiyari ku rutonde rw'abagombaga kuririmba muri iki gitaramo, ariko yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka.

    Byari bimeze nk'aho yitwaje abafana be muri iki gitaramo. Ariko byaturukaga ku murindi w'abafana bari bicaranye na mushiki we. Uyu musore nawe ashyize imbere injyana ya Drill.

    Asanzwe afite indirimbo ebyiri: 24/7 ndetse na 'Do it again'. Ariko yanaririmbye indirimbo nshya avuga ko izasohoka mu gihe kiri imbere.

    Undi muraperi watunguranye muri iki gitaramo ni Bruce the 1st . Uyu musore asanzwe afitanye indirimbo 'Demo' na Ariel Wayz biri mu byamufashije kumusanga ku rubyiniro bagafatanya kuyiririmba, anamuha umwanya wo kuririmba zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye ya mbere aherutse gusohora.

    Kenny uzwi nka 'Imana y'imihanda' niwe wafunguye iki gitaramo.

    Uyu musore nawe ntiyari ku rutonde rw'abagombaga kuririmba muri iki gitaramo. Asoje kuririmba iyi ndirimbo 'Imana y'imihanda' yamuciriye inzira, yashimye abari kumufasha mu muziki.

    6.Luckman Nzeyimana, Mutabazi Sabine na Kayumba Darine babuze mu gitaramo:

    Kuva igitaramo cya Kigali Protocol cyatangazwa, cyaherekejwe no gutangaza ko umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru Luckman Nzeyimana azafatanya na Rusine Patrick kuyobora iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu ariko siko byagenze.

    Kuko Rusine Patrick yayoboye iki gitaramo ari wenyine kuva gitangiye kugeza kirangiye. Hari amakuru avuga ko Luck yagize inshingano zatumye atabasha kuboneka muri iki gitaramo.

    Mutabazi Sabine uri mu bakobwa 10 bavuyemo Miss Rwanda 2022 ndetse na Kayumba Darine wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022, nibo bagombaga gufatanya na Ally Soudy kuyobora ibirori byo gutambuka kuri 'Red Carpet' ariko siko byagenze.

    Aba bakobwa bari bicaye ku meza y'imbere, ndetse Rusine yabasabye gusohoka gufatanya na Ally Soudy kuyobora abatambuka ku itapi itukura ariko ntibahakandagiye.

    Ibi byatumye Ally Soudy yitabaza Rusine Patrick mu gihe cy'iminota micye, ubundi aranzika anifashisha undi mukobwa ubarizwa muri Kigali Protocol. 




    Uyu musore yahaye indabo Ally Soudy, amubwira ko akunda ibikorwa bye


    Rukundo Patrick uzwi nka Patycope ni umwe bitabiriye iki gitaramo
     

    Kayumba Darina na Mutabazi Sabine bari muri iki gitaramo ariko ntibayoboye umuhango wo gutambuka ku itapi itukura nk’uko byari biteganyijwe 

    Ababyinnyi bo muri Seven Stars barimo Jojo Breezy babyinnye indirimbo zinyuranye muri iki gitaramo



    Umuhanzi Sky2 ndetse na Kamaro banyuze kuri Red Capet- Sky2 yabajije Kamaro igihe azakorera ubukwe, Kamaro abaza Sky2 impamu bamufata nk’ikirara
     

    Amagana y’abantu yashyigikiye Kigali Protocol mu kwizihiza imyaka itanu ishize babonye izuba





    Inkumi z’ikimero zari zakoze ku myambaro yihariye muri iki gitaramo




    Mu gitaramo nk’iki ufata amashusho n’amafoto by’urwibutso by’igihe kirekire





    Umuraperi Bruce the 1st yasanganiye ku rubyiniro Ariel Wayz

     

    Umunyamuziki Chriss Eazy yaririmbye muri iki gitaramo afite ku mutima indirimbo ‘La La’ aherutse gusohora yakoranye Kirikou Akilli


    Umuraperi Danny Nanone ntiyacitswe  n’iki gitaramo 

    Ibyishimo birahenda niko abahanga mu buzima bwa muntu bavuga…… 

    Umuhanzikazi Ariel Wayz yaririmbye muri iki gitaramo nyuma yo gutanga ibyishimo mu gitaramo cya Amstel 

    Mutesi Lea uri mu bakobwa 10 bavuyemo Miss Rwanda 2022, ni umwe mu babarizwa muri Kigali Protocol [Uri ibumoso]


    Umuraperi Boy Chopper yigwijeho abafana muri iki gitaramo


    Ruti Joel yaririmbye indirimbo ‘Nasara’ ya Meddy, n’izindi ndirimbo ziri kuri album ye nshya



    Dj Brianne yarangaje benshi ubwo yabyinanaga n’umukobwa mugenzi we 

    Umunyarwenya Claptoni Kibonke niwe wa mbere wakoranye na Kigali Protocol 



    Byari ibyishimo bidasanzwe ku nkumi zibarizwa muri Kigali Protocol


    Umushyushyarugamba Ally Soudy asoje kuyobora ‘Red Carpet’ yagiye kwicara 

    Umuhanzikazi Aline Gahongayire yashimiwe gushyigikira Kigali Protocol-Aha yari kumwe na Rusine Patrick


    Umuraperi B-Threy yatunguranye muri iki gitaramo asaba abantu kunamira Jay Polly 


     

    Bushali yaririmbye asaba abafana gufatanya nawe kwishimira intambwe ya Kigali Protocol


    Ni uku Davis D yaserutse muri iki gitaramo cyo kwizihiza isabukuru ya Kigali Protocol


    Abakinnyi ba filime ‘Nyaxo’ na ‘Bamenya’ bazwi cyane ku rubuga rwa Youtube- 

    Umuraperi B-Threy yatunguranye muri iki gitaramo afatanya na Bushali gutanga ibyishimo 


    Inkumi z’ikimero zari zabukereye mu gushyigikira bagenzi babo babarizwa muri Kigali Protocol






    REBA UKO IBYAMAMARE MU NGERI ZINYURANYE BANYUZE KU ITAPI ITUKURA

    “>

    UMUHANZIKA BABO YAGARUTSE KU RUPFU RWA PASITERI THEOGENE

    “>

    ZUBY COMEDY BAKOMEJE KU BITARAMO BAFITE MU BURUNDI

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Kigali Protocol

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye&Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131269/bushalib-threy-bunamiye-jay-polly-davis-d-aratungurana-ibintu-6-byaranze-igitaramo-cya-kig-131269.html

  • Zari Hassan yavuze amagambo ku magabo we atari meza yatunguye benshi #rwanda #RwOT

    Hagiye hanze amajwi ya Zari Hassan arimo asa n’usebya umugabo we baheruka gukora ubukwe, Shakib Lutaaya, aho yavuze ko ubugoryi bwe ari bwo amukundira.

    Zari yumvikana avuga ko umugabo we nta cyizere yigirira, ari umuntu ucecetse cyane ndetse ko imyitwairire ye itangaje.

    Aya majwi ye yasaga n’urimo aganirira umuntu kuri telefoni, yavuze ko yamutunguye cyane ubwo bari barimo bashaka visa yo kujya mu Bwongereza aho yari yagize igitutu cyinshi n’ubwoba.

    Akomeza avuga ko umugabo agira ubwoba cyane kandi akaba ari umuntu uba utuje cyane ndetse ngo ubwo bugoryi bwe ari bwo amukundira.

    Ati 'Aracecetse cyane, agira ubwoba, buri gihe aba afite isoni n’ubwoba bwinshi cyane ariko mukundira ubwo bugoryi bwe.'

    Muri Mata 2023, ubwo Abayisilamu bari mu gisibo cya Ramadhan, ni bwo Zari Hassan na Shakib bari bamaze igihe kitari kinini bakundana bakoze imihango y’ibanze y’ubukwe bwabo yabereye muri Afurika y’Epfo.

    Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 nibwo Zari yahishuye ko yavuye kwerekanwa iwabo wa Shakib ndetse bamwishimiye.

    Icyo gihe yagize ati 'Yego nahuye n’ababyeyi be. Yantwaye mu muryango we n’inshuti ze kandi bose baranyemeye. Nzamubyarira ariko si ukubera igitutu cy’abantu.'

    Kuva yatandukana n’uwahoze ari umugabo we Ivan Semwanga muri 2013 nyuma akaza no kwitaba Imana, Zari yagiye agerageza kujya mu rukundo kenshi ndetse no kuba yakongera kurushinga aho yanabanye na Diamond bakanabyarana abana 2 ariko bakaza gutandukana nta bukwe bari barakoze.

    Zari yavuze amagambo yatunguye benshi ku mugabo we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yavuze-amagambo-ku-magabo-we-atari-meza-yatunguye-benshi

  • Mbere yo gusinya, umunyezamu Simon Tamale yahishuye icyo Ojera yamubwiye kuri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umunyezamu mushya wa Rayon Sports, Simon Tamale ahamya ko atapfuye gusinyira iyi kipe ahubwo yabanje gushakisha amakuru yayo kuri umwe mu bakinnyi bayikinira, Ojera Joackiam maze abona gufata umwanzuro.

    Ejo hashize ku wa Kane tariki ya 29 Kamena 2023 nibwo Rayon Sports yatangaje umunyezamu w’umugande wakiniraga Maroons FC, Simon Tamale.

    Uyu munyezamu w’imyaka 28, yavuze ko intego yazanye mu ikipe ya Rayon Sports ari ugukora cyane kugira ngo ahamagarwe mu ikipe y’igihugu ya Uganda.

    Ati 'Gahunda ubu ni ugukora cyane kugira ngo ikipe y’igihugu ya Uganda izampamagare no gufata umwanya uhoraho mu izamu rya Rayon Sports.'

    Yakomeje avuga ko aje kongera ihangana muri iyi kipe ku buryo yava ku rwego rumwe ikaba yajya no ku rundi.

    Ati 'Impamvu ndi hano ni ugutuma ikipe ya Rayon Sports nubwo ari ikipe nkuru, ni ugutuma iba nini kurushaho no kongeramo ihangana.'

    Ngo mbere yo gusinyira iyi kipe yabanje kuyishakaho amakuru aho yifashishije rutahizamu w’umugande na we ukinira iyi kipe, Joackiam Ojera.

    Ati 'Ntabwo wajya mu ikipe cyangwa aho ari ho hose utabanje gushaka amakuru ngo uvugane n’abantu bari muri icyo gihugu, navuganye na Joackiam Ojera, yambwiye ibintu byiza n’inzitizi rero nk’umukinnyi uba ugomba gufata umwanzuro. '

    Intego ye ni ugukora cyane ku buryo nyuma y’umwaka yasinye ashobora kubona ikipe nziza kurushaho cyangwa se na Rayon Sports ikaba yashima umusaruro we ikaba yamugumana.

    Simon Tamale watowe nk’umunyezamu mwiza wa shampiyona ya Uganda 2022-23, yarize aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri 'Kampala University’ muri 'Mass Communications’.

    Tamale yavuze ko mbere yo gusinyira Rayon Sports yabanje kuyishakaho amakuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbere-yo-gusinya-umunyezamu-simon-tamale-yahishuye-icyo-ojera-yamubwiye-kuri-rayon-sports

  • Umukinnyi ukunzwe ku isi yaguzwe mu ikipe ikomeye na we ahita agura ikipe mu Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'Umufaransa, ukina hagati mu kibuga, N'Golo Kanté, uherutse kwerekeza muri Shampiyona ya Arabie Saudite nyuma yo kugurwa n'ikipe yaho, na we yaguze ikipe yo mu Bubiligi.

    N'Golo Kanté, wari usanzwe akinira Chelsea, yamaze kugura ikipe yo mu Bubiligi yitwa 'Royal Excelsior Virton' yakinaga muri Shampiyona y'icyiciro cya 2 mu Bubiligi (Challenger Pro League).

    Iyi kipe yaguzwe na Kanté iva mu mujyi witwa Virton, wegeranye cyane n'umupaka w'Igihugu cy'u Bufaransa n'uw'Igihugu cya Luxembourg.

    Umwaka w'imikino wa 2022-2023 wasize iyi kipe ya Royal Excelsior Virton imanutse muri Shampiyona y'icyiciro cya 3.

    Fabio Becca, wari nyiri iyi kipe, yasimbuwe na N'Golo Kanté.

    Iyi kipe ya Royal Excelsior Virton irifuza gushinga imizi ku bana bo mu gace ibarizwamo.

    Biteganyijwe ko N'Golo Kanté azaba nyirayo kuva ku ya 01 Nyakanga 2023.

    Source : https://yegob.rw/aka-ni-agashya-ngolo-kante-waguzwe-mu-gihugu-cyamafaranga-yahise-agura-ikipe-na-we-yinjira-mu-batunze-amakipe/

  • Iyo umukobwa yakunze arasara! Dore uburyo umukobwa akubwiramo ko agukunda atabivuze mu magambo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo umukobwa yakunze arasara! Dore uburyo umukobwa akubwiramo ko agukunda atabivuze mu magambo.

    Ni kenshi usanga umukobwa akunda umusore ariko kubivuga bikamunanira kuko usanga bitinya cyane kandi baba bumva ari ibintu bitarebetse neza.

    Rero Dore bimwe mu bimenyetso umukobwa agenda ukubwiriramo ko agukunda atagombye kubivuga mu magambo.

    1. Akunda ku gusoma ku kiganza.

    2. Akunda ku kwita amazina atari ayawe.

    3. Iyo muhuye buri gihe aba yumva ku guhobera ariyo nsuhuzanyo gusa.

    4. Iyo muri kumwe n'izindi nshuti hamwe nawe, ntago aba yisanzuye nkuko asanzwe abikora, muri make aba yitwararitse.

    5. Akunda ku kwibarisha ibyerekeye sheri wawe kugirango yumve niba umugira cyangwa se mumeranye neza.

    Urugero (uzumva umukobwa agiye ku gukorera ikintu ubundi ahite avuga ngo ' sheri wawe atazanyicira').

    6. Akunda kureba amazina yanditse ku bantu bawe muri Telefone.

    7. Akunda ku gushyira ku mbuga nkoranya mbaga ze.

    8. Akunda gu postinga amagambo y'urukundo ubundi agashyiramo akajambo muhuriyeho muri babiri. Iyo abikoze abasore benshi batangira gukeka ko aribo bavuze, ariko kubera kakajambo yashyizemo wowe uhita wiyumva neza, mu gihe babandi bakiri mu gihirahiro.

     

    Source : https://yegob.rw/iyo-umukobwa-yakunze-arasara-dore-uburyo-umukobwa-akubwiramo-ko-agukunda-atabivuze-mu-magambo/

  • Muhanga! Umugore yaguye mu kantu ubwo yasangaga umugabo we mu mugozi kandi yari amusize mu rugo amubwira ko agiye kureba ibikoresho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yaguye mu kantu ubwo yasangaga umugabo we mu mugozi kandi yari amusize mu rugo amubwira ko agiye kureba ibikoresho.

    Umugabo uri mu kigero cy'imyaka 32 y'amavuko bamusanze mu mugozi yapfuye.

    Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera wamenyekanye ku mazina ya Nteganyijwenimana Jean d'Amour yamenyekanye saa mbili n'igice za mu gitondo.

    Umunyamabanga Nsingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko uriya mugabo yabyutse mu gitondo mu masaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice (6h30 a.m), abwira umugore we ko agiye gufata ibikoresho by'akazi kuko yari yabibitse mu yindi nzu batabamo.

    Gitifu avuga ko umugore we witwa Mukamana Vestine yategereje ko umugabo we agaruka ku musezeraho nk'uko yajyaga abikora araheba.

    Uyu mugabo yakoraga akazi k'ubufundi, naho umugore we ni umudozi.

    Source : https://yegob.rw/muhanga-umugore-yaguye-mu-kantu-ubwo-yasangaga-umugabo-we-mu-mugozi-kandi-yari-amusize-mu-rugo-amubwira-ko-agiye-kureba-ibikoresho/

  • Umunyarwenya winjiye mu mwuga wo kumurika imideli yafashe bugwate imbuga nkoranyambaga kubera inkweto asigaye yambara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya winjiye mu mwuga wo kumurika imideli yafashe bugwate imbuga nkoranyambaga kubera inkweto asigaye yambara.

    Eric Omondi ukomoka mu gihugu cya Kenya akomeje kuba kimenyabose ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye kubera imiterere y'inkweto.

    Uyu mugabo usanzwe ari umunyarwenya ari kugaragara yambaye ibikweto binini cyane ku buryo budasanzwe.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwenya-winjiye-mu-mwuga-wo-kumurika-imideli-yafashe-bugwate-imbuga-nkoranyambaga-kubera-inkweto-asigaye-yambara/

  • Abacapa ibizamini bya Leta bamaze igihe bafungiranye, batemerewe kugira uwo bahura cyangwa gutunga telefone #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 18 Nyakanga kugeza tariki 4 Kanama 2023, abanyeshuri basoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri abanza n’ay’isumbuye bazaba barimo gukora ibizamini bya Leta. Hirya no hino imyiteguro y’ibizamini irarimbanyije. Mu bigo twasuye harimo Groupe Scolaire Nkanga, ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 riherereye mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba. Umuyobozi w’iki kigo Bwana Tuyisingize Deogratias asobanura ko imyiteguro y’ibizamini bayigeze kure, ndetse ngo imikoranire yabo na NESA ituma barushaho gutegura abanyeshuri bitegura gukora ibyo bizamini.

    Tuyisingize Deogratias uyobora G.S Nkanga ahamya ko imyiteguro bayigeze kure

    N’ubwo ibi bizamini bibura igihe ngo bikorwe, biba byarateguwe cyera ndetse hari bamwe mu bantu batandukanye twaganiriye bibaza umutekano w’ibyo bizamini ndetse bakanibaza niba nta mpungenge z’uko icyo gihe cyose bimara byaba bikoperwa cyane ko ababifite baba bazi ibikubiyemo.

    Mu gushaka kumenya ukuri ku mutekano w’ibyo bizamini, twaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini no kugenzura amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, ashimangira ko n’ubwo ibizamini bya Leta bitegurwa hagashira igihe kirekire byarateguwe, ngo hari uburyo bwo gucunga umutekano w’ibyo bizamini kuburyo haba hari icyizere ko muri icyo gihe cyose bimara ntawashobora kubikopera. Kimwe mu byateganyijwe kugirango umutekano w’ibyo bizamini ube wizewe, harimo no kuba ababicapa baba ahantu bafungiranye kuburyo batemerewe kugira abandi bahura na bo ndetse bakaba baba ahantu batemerewe no kugira itumanaho nka telefone kugirango batagira ibyo bavugana n’abandi bo hanze.

    Aha Dr Bernard Bahati yagize ati : “Ibizamini bya Leta guhera bitegurwa kugeza bigiye mu icapiro mu by’ukuri biba bicungiwe umutekano kuburyo hari amahirwe macye cyane umuntu yagereranya na hafi 0% yo kuba byajya hanze, kuko iyo bimaze gutegurwa n’abakozi ba NESA bibavaho bijya mu icapiro, aho mu icapiro biba ari ibizamini byinshi hari abantu badufasha ako kazi kaba katoroshye, ni abantu bagiyeyo mu kwezi kwa Gatanu kandi babayo ntabwo basohoka kuzageza igihe ibizamini bizarangirira mu kwezi kwa munani. Nta telefone baba bafite, baba bafite inzego z’umutekano bari kumwe, ntaho bagira bahurira n’abantu bo hanze, baguma aho kandi rwose nta makuru ahari azwi afatika uretse ibihuha bidafite ishingiro, nta makuru y’ikizamini cya Leta cyamenyekanye ko cyasohotse. Ibizamini uburyo biba bifunze mu mutekano, uko bicungwa bigeze mu mashuri n’ubundi buryo bwose bumaze igihe bukoreshwa ni ibintu bitanga icyizere gisesuye.”

    Dr Bernard Bahati, Umuyobozi Mukuru wa NESA

    Ikindi kijyanye n’umutekano uyu muyobozi avuga, ni uko haba hatareganyijwe ibizamini bibiri kuri buri somo, kuburyo nubwo baba bizeye ko ikizamini cyateguwe kirinzwe bikomeye, ngo hagize ikibazo cyose cyavuka haba hari ikindi kizamini bitandukanye ariko biri ku rwego rumwe kuburyo ari cyo cyahita gikoreshwa.

    Uyu muyobozi kandi asobanura ko imyiteguro y’ibizamini igeze ku kigero gishimishije, akanabwira abanyeshuri bitegura ibizamini bya Leta ko bakwiye kwitegura neza bagasubiramo amasomo biga mu mashuri yabo kuko ibizamini bitegurwa hagendewe kuri porogaramu, ikindi ibindi bizamini baba baragiye bakora mbere bikaba bigenda bibategurira kuzakora ibyo bizamini bya Leta.

    Dr Bernard Bahati ati : “Imyiteguro igeze kure, rwose nta kibazo ubu icyiciro tugezeho ni icyo gutubura ibizamini. Ni ukuvuga kubicapa no kubitubura kuko kubitegura byo byararangiye. Ikindi tugezeho kinakomeye ni igikorwa tunafatanyaho n’abashinzwe uburezi mu karere. Murabizi ko ibizamini biba bizakorwa mu gihugu cyose, tuba dukeneye ikipe ngari izadufasha mu kugenzura uko ibyo bizamini bikoreshwa, ubwo uwo mwitozo nanone niwo ugezweho wo kureba ngo dufite amashuri azakorerwaho ibizamini ibi n’ibi, ni inde uzaba ahayoboye, abarimu bazaba bagenzuye uko ibizamini bikorwa ni bande, uwo ni wo mwitozo tugezemo hagati”

    Dr Bahati kandi asobanura ko ubu kwiyandikisha ku bakora ibizamini byarangiye, ndetse ko hari n’ibizamini bya Leta bimwe byatangiye nko ku banyeshuri biga ibya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro kuburyo imyiteguro muri rusange yo gusoza umwaka w’amashuri igeze ku rwego rushimishije ku bijyanye n’inshingano za NESSA kandi ngo n’imikoranire n’ibigo by’amashuri ibagamiriza ko na bo biteguye neza ibyo bizamini.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abacapa-ibizamini-bya-Leta-bamaze-igihe-bafungiranye-batemerewe-kugira-uwo-bahura-cyangwa-gutunga-telefone