Blog

  • Basketball: U Rwanda (U16) rwegukanye igikomb… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi kipe yamanutse mu kibuga ku mukino wa nyuma bahuyemo na Tanzania, bayitsinda amanota 66 kuri 65.Nk’ibisanzwe, uyu mukino nawo wabereye muri LDK doreko ari naho iyi mikino yose yaberaya haba mu bahungu n’abakobwa.

    Agace ka mbere, karangiye u Rwanda rufite amanota 14 kuri 17 ya Tanzania, agace ka kabiri karangira Tanzania ifite amanota 32 kuri 31 y’u Rwanda, agace ka gatatu karangira Tanzania ifite amanota 47 kuri 49 y’u Rwanda, mu gihe agace ka kane karangiye u Rwanda rufite amanota 66 kuri 65 ya Tanzania.

    U Rwanda rwahise rwegukana igikombe cyo muri Zone ya gatanu, ndetse rubona itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Tunisia kuva tariki 13 kugera 23 Nyakanga uyu mwaka. 

    U Rwanda mu batarengeje imyaka 16, banze ko igikombe gutaha imahanga 

    Abanyeshuri bo muri LDK bari abafana bakuru n’aba bana kuva amarushanwa yatangira 

    Tanzania n’u Rwanda zahatanye kugera ku munota wa nyuma  

    Ibyishimo byari byose muri sitade nyuma yo gutsinda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131293/basketball-u-rwanda-u16-rwegukanye-igikombe-cya-zone-v-rubona-itike-yigikombe-cyafurika-am-131293.html

  • Imyaka yamujyanye! Miss Jojo uherutse kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga yagize isabukuru y’amavuko abantu batungurwa n’imyaka ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Uwineza Josiane uzwi nka Miss Jojo yujuje imyaka 41 y'amavuko.

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo uyu mubyeyi wakanyujijeho mu muziki nyarwanda yujuje imyaka 41.

    Mu minsi yashize hasohotse amakuru ko Miss Jojo agiye kugaruka mu muziki nyuma y'igihe kitari gito awuhagaritse.

    Source : https://yegob.rw/imyaka-yamujyanye-miss-jojo-uherutse-kuvugisha-abatari-bake-ku-mbuga-nkoranyambaga-yagize-isabukuru-yamavuko-abantu-batungurwa-nimyaka-ye/

  • Ethan umuhungu wa Mukunzi Yannick yatangiye kwiga ruhago mu ikipe se akinamo muri Suwede – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa Yannick yatangiye kwitoza umupira mu ikipe Papa we akinira muri Sweden.

    Ethan Mukunzi umuhungu wa Mukunzi Yannick yatangiye kwiga ruhago mu ikipe ya Sandvikens IF.

    Uyu muhungu yatangiriye mu ikipe y'abato b'iyi kipe ikanamo na se.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ethan-umuhungu-wa-mukunzi-yannick-yatangiye-kwiga-ruhago-mu-ikipe-se-akinamo-muri-suwede/

  • Nyuma y’amajwi yaka ‘Happiness’ hari andi majwi yazanywe mu rukiko bituma urubanza rwa Prince Kid rusubira ibubisi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amajwi yaka 'Happiness' hari andi majwi yazanywe mu rukiko bituma urubanza rwa Prince Kid rusubira ibubisi.

    Isomwa ry'urubanza rwa Prince Kid ryasubitswe, hanzurwa ko iburanisha ryongera gutangira kubera amajwi mashya Ubushinjacyaha bwatanze, atarigeze aburanwaho mbere.

    Yaba Prince Kid cyangwa abamwunganira mu mategeko, nta n'umwe wagaragaye ku Rukiko Rukuru.

    Urubanza rwa Prince Kid ryasubutwe rwimurirwa tariki 14 Nyakanga 2023.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yamajwi-yaka-happiness-hari-andi-majwi-yazanywe-mu-rukiko-bituma-urubanza-rwa-prince-kid-rusubira-ibubisi/

  • Ubushakashatsi bwagaragaje ukuntu Abanyarwanda bakunda agasembuye ku rwego rwo hejuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwa kabiri Minisiteri y'Ubuzima yamuritse bwakozwe ku ndwara zitandura mu Rwanda, bwerekanye ko kunywa inzoga byiyongereyeho 6.8 mu myaka icyenda ishize nka kimwe mu byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2023, nibwo hamuritswe ubwo bushakashatsi.

    Muri ubu bushakashatsi bwerekana ko kunywa inzoga mu 2013 byari kuri 41.3%, bikaba bigeze kuri 48.1%.

    Bugaragaza ko umubyibuho ukabije wavuye kuri 2.8% muri 2013 ukaba ugeze kuri 4.3% muri 2022.

    Ubushakashatsi bwo muri 2022 ko mu banywa inzoga abagabo ni 61.9% mu gihe abagore 34.%.

    Intara yiganje kugira abanywi b'inzoga ni iy'Amajyaruguru aho bari ku kigero cya 56.5%, iy'Amajyepfo nayo ni 51.6%,Iburengerazuba ni 46.5%, iy'Iburasirazuba ni 43.9%, Umujyi wa Kigali 42.0%.

    Source : https://yegob.rw/ubushakashatsi-bwagaragaje-ukuntu-abanyarwanda-bakunda-agasembuye-ku-rwego-rwo-hejuru/

  • Itike ya sezo y’ikipe ya Rayon Sports yashyizwe kuri Milliyoni 5 z’amanyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateguye ikiganiro n'itangazamakuru kugirango hatangazwe kumugaragaro itike ya Sezo.

    Umwaka ushize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye iki gikorwa cyo kugurisha amatike ya sezo kugirango habonwe amafaranga yo kwifashisha muri sezo yose. Umwaka utaha w'imikino itike ya menshi yari ihagaze Milliyoni 1, hari igura ibihumbi 500 ndetse n'ibihumbi 200.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru ubuyobozi bwatunguye abantu nyuma yo gushyira ahagaragara ko itike ya sezo ya menshi ihagaze Milliyoni 5 z'amanyarwanda yahawe izina rya Gold. Iyi tike uzayigura azaba yemerewe guhabwa umwenda wose Rayon Sports izagurisha azajya ajyana n'ikipe mu mikino ya CAF Confederations Cup izakina ndetse azajya areba umukino wose iyi kipe izaba yakiriye muri Shampiyona ndetse n'uwo izaba yakiniye hanze.

    Iyi tike uzayigura kandi azaba yemerewe guhabwa icyo kurya no kunywa mu gihe igice cya mbere kizajya kiba kirangiye ndetse azaba afite aho ashyira imodoka ye hazwi ndetse yicare ahantu he hihariye ndetse hemezwa ko uzaba yaraguze iyi tike ku munsi wa Rayon Sports (Rayon Day) azahereza Jesy umukinnyi bivuze ko azaba ari mu berekana abakinnyi kuri uwo munsi.

    Andi matike hari iyagizwe Milliyoni 1 yahawe izina rya Siliva nawe azaba yemerewe kwicara muri VIP mu mikini ya Shampiyona ndetse hari n'itike ihagaze ibihumbi 500 naho ahasanzwe hose abazajya bahicara bazajya bagura itike bisanzwe.

     

     

    Source : https://yegob.rw/itike-ya-sezo-yikipe-ya-rayon-sports-yashyizwe-kuri-milliyoni-5-zamanyarwanda/

  • Rayon Sports yamuritse itike ya miliyoni 5 #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangaje ko mu mwaka w’imikino wa 2023-24 hashyizwe ku isoko amatike y’umwaka (season tickets) iri mu byiciro 3 harimo n’izajya igura miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu aho cyagarukaga kuri ubu buryo buzifashishwa mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ari mu rwego rwo kurinda abantu guhora bakanda akanyenyeri buri uko umukino wabaye.

    Ati “Ubishoboye uko umukino wabaye ajye ahora akanda akanyenyeri, yagura itike y’umwaka, igihe ashakiye akaza ku mupira akaba yakwicazwa bigendanye n’itike yaguze.”

    Yakomeje avuga ko ibi bizafasha ikipe mu buzima bwa buri munsi kuko aba ari amafaranga azaba aziye rimwe.

    Ati “Iyo baguze itike y’umwaka amafaranga azira rimwe, mu bihe nk’ibi dukeneye amafaranga nko kugura abakinnyi biradufasha. Uyu munsi rero turaza gushyira hanze amatike y’umwaka atandukanye n’ibizajya bigenerwa abayaguze.”

    Ni amatike ari mu byiciro 3, Zahabu (Gold), Ifeza (Silver) n’Umuringa (Bronze), akaba ari amatike yo mu myanya y’icyubahiro (VIP) kuko ari cyo gice cyoroshye kuba abantu bategura neza bakakira abantu mu buryo bwa Kinyamwuga.

    Igice cya mbere ni icya VVIP kirimo ibice 2 icya VVIP A na VVIP B ni mu gihe igice cya gatatu ari muri VIP isanzwe.

    Itike ya mbere ya Zahabu cyangwa Gold izajya igura miliyoni eshanu y’amafaranga y’u Rwanda.

    Ibyo azahabwa: Umuntu azaba afite intebe ye yaba ahari cyangwa adahari nta muntu uzajya uhicara, azaba afite parikingi iriho izina rye, azaba afite amahirwe yo kwerekana umukinnyi no kumuha Jersey kuri Rayon Day, azahabwa ibikoresho byose bya Rayon (buri gikoresho kizacuruzwa ku isoko cya Rayon Sports azaba afiteho icye), azaba ari muri delegasiyo ya Rayon Sports izajya mu mikino Nyafurika, azahita yinjira mu kanama ngishwanama ka Rayon Sports, ahita abona itike yo kwinjira ku mikino yose Rayon Sports yakiriye ariko azahita abona n’iyo ku mikino Rayon Sports yasuye, azitabwaho mu buryo bwihariye (ni mu cyumba bakiriramo abantu muri halftime), afite kandi uburenganzira bwo kwinjira ku bikorwa byose bya Rayon Sports yateguye atishyuye.

    Itike ya kabiri y’Ifeza cyangwa Silver ni miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

    Ibyo azahabwa: Uyu azaba afite intebe ye azajya yicaraho yaba ahari cyangwa adahari, azajya aba afite parikingi imbere muri stade ariko asanze yuzuye aparike hanze, azahabwa umwambaro w’ikipe wo mu rugo, hanze ndetse n’uwa gatatu, mu gihe yifuje kujyana n’ikipe hanze bazamufasha kujya muri delegasiyo, azajya mu kanama gishwa nama, kwinjira ku mikino Rayon Sports yakiriye gusa, kwitabwaho muri halftime no kwinjira mu bikorwa Rayon Sports byose yateguye.

    Itike ya gatatu ya Bronze cyangwa se Umuringa izajya igura ibihumbi 500 y’amafaranga y’u Rwanda.

    Ibyo azahabwa: Azajya yinjira ku mikino Rayon Sports yakiriye, ahabwe Jersey imwe muri eshatu z’ikipe bitewe n’iyo yifuza, guhabwa amakuru y’ikipe ya buri munsi, umwanya we uzaba uhari mu myanya y’ubururu n’umweru no guhabwa icyo kunywa mu gihe cya halftime.

    Ni amatike azagurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ariko ishobora kugurwa mu byiciro bibiri aho umuntu ashatse yagura irangirana n’igice kibanza cya shampiyona ikindi kikishyurwa mu mikino yo kwishyura.

    Ibyiciro by’amatike Rayon Sports yashyize ku isoko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yamuritse-itike-ya-miliyoni-5

  • Byinshi wamenya ku icungwa ry’umutekano w’ibizamini bya Leta #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 17 Nyakanga kugeza tariki 4 Kanama 2023, abanyeshuri basoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri abanza n’ay’isumbuye bazaba barimo gukora ibizamini bya Leta. Hirya no hino imyiteguro y’ibizamini irarimbanyije. Mu bigo twasuye harimo Groupe Scolaire Nkanga, ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 riherereye mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba. Umuyobozi w’iki kigo Bwana Tuyisingize Deogratias asobanura ko imyiteguro y’ibizamini bayigeze kure, ndetse ngo imikoranire yabo na NESA ituma barushaho gutegura abanyeshuri bitegura gukora ibyo bizamini.

    Tuyisingize Deogratias uyobora G.S Nkanga ahamya ko imyiteguro bayigeze kure

    N’ubwo ibi bizamini bibura igihe ngo bikorwe, biba byarateguwe cyera ndetse hari bamwe mu bantu batandukanye twaganiriye bibaza umutekano w’ibyo bizamini ndetse bakanibaza niba nta mpungenge z’uko icyo gihe cyose bimara byaba bikoperwa cyane ko ababifite baba bazi ibikubiyemo.

    Mu gushaka kumenya ukuri ku mutekano w’ibyo bizamini, twaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini no kugenzura amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, ashimangira ko n’ubwo ibizamini bya Leta bitegurwa hagashira igihe kirekire byarateguwe, ngo hari uburyo bwo gucunga umutekano w’ibyo bizamini kuburyo haba hari icyizere ko muri icyo gihe cyose bimara ntawashobora kubikopera. Kimwe mu byateganyijwe kugirango umutekano w’ibyo bizamini ube wizewe, harimo no kuba ababicapa baba ahantu bafungiranye kuburyo batemerewe kugira abandi bahura na bo ndetse bakaba baba ahantu batemerewe no kugira itumanaho nka telefone kugirango batagira ibyo bavugana n’abandi bo hanze.

    Aha Dr Bernard Bahati yagize ati : “Ibizamini bya Leta guhera bitegurwa kugeza bigiye mu icapiro mu by’ukuri biba bicungiwe umutekano kuburyo hari amahirwe macye cyane umuntu yagereranya na hafi 0% yo kuba byajya hanze, kuko iyo bimaze gutegurwa n’abakozi ba NESA bibavaho bijya mu icapiro, aho mu icapiro biba ari ibizamini byinshi hari abantu badufasha ako kazi kaba katoroshye, ni abantu bagiyeyo mu kwezi kwa Gatanu kandi babayo ntabwo basohoka kuzageza igihe ibizamini bizarangirira mu kwezi kwa munani. Nta telefone baba bafite, baba bafite inzego z’umutekano bari kumwe, ntaho bagira bahurira n’abantu bo hanze, baguma aho kandi rwose nta makuru ahari azwi afatika uretse ibihuha bidafite ishingiro, nta makuru y’ikizamini cya Leta cyamenyekanye ko cyasohotse. Ibizamini uburyo biba bifunze mu mutekano, uko bicungwa bigeze mu mashuri n’ubundi buryo bwose bumaze igihe bukoreshwa ni ibintu bitanga icyizere gisesuye.”

    Dr Bernard Bahati, Umuyobozi Mukuru wa NESA

    Ikindi kijyanye n’umutekano uyu muyobozi avuga, ni uko haba hatareganyijwe ibizamini bibiri kuri buri somo, kuburyo nubwo baba bizeye ko ikizamini cyateguwe kirinzwe bikomeye, ngo hagize ikibazo cyose cyavuka haba hari ikindi kizamini bitandukanye ariko biri ku rwego rumwe kuburyo ari cyo cyahita gikoreshwa.

    Uyu muyobozi kandi asobanura ko imyiteguro y’ibizamini igeze ku kigero gishimishije, akanabwira abanyeshuri bitegura ibizamini bya Leta ko bakwiye kwitegura neza bagasubiramo amasomo biga mu mashuri yabo kuko ibizamini bitegurwa hagendewe kuri porogaramu, ikindi ibindi bizamini baba baragiye bakora mbere bikaba bigenda bibategurira kuzakora ibyo bizamini bya Leta.

    Dr Bernard Bahati ati : “Imyiteguro igeze kure, rwose nta kibazo ubu icyiciro tugezeho ni icyo gutubura ibizamini. Ni ukuvuga kubicapa no kubitubura kuko kubitegura byo byararangiye. Ikindi tugezeho kinakomeye ni igikorwa tunafatanyaho n’abashinzwe uburezi mu karere. Murabizi ko ibizamini biba bizakorwa mu gihugu cyose, tuba dukeneye ikipe ngari izadufasha mu kugenzura uko ibyo bizamini bikoreshwa, ubwo uwo mwitozo nanone niwo ugezweho wo kureba ngo dufite amashuri azakorerwaho ibizamini ibi n’ibi, ni inde uzaba ahayoboye, abarimu bazaba bagenzuye uko ibizamini bikorwa ni bande, uwo ni wo mwitozo tugezemo hagati”

    Dr Bahati kandi asobanura ko ubu kwiyandikisha ku bakora ibizamini byarangiye, ndetse ko hari n’ibizamini bya Leta bimwe byatangiye nko ku banyeshuri biga ibya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro kuburyo imyiteguro muri rusange yo gusoza umwaka w’amashuri igeze ku rwego rushimishije ku bijyanye n’inshingano za NESSA kandi ngo n’imikoranire n’ibigo by’amashuri ibagamiriza ko na bo biteguye neza ibyo bizamini.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Byinshi-wamenya-ku-icungwa-ry-umutekano-w-ibizamini-bya-Leta

  • Igitaramo cya Makanyaga cyahumuye! Abahanzi n… – #rwanda #RwOT

    Azagihuriramo n'abahanzi bo mu bihe bye ndetse na Christopher Muneza wo mu kiragano gishya cy'umuziki. Uyu mugabo umaze gutaramira mu bice bitandukanye by'u Rwanda, azakora iki gitaramo tariki 4 Nyakanga 2023, ku munsi wo Kwibohora.

    Kizabera kuri Romantic Garden, ndetse amatike yatangiye kugurishwa binyuze ku rubuga rwa www.Noneho.com.

    Makanyaga yari yabanje gutangaza ko mu bahanzi bazifatanya nawe muri iki gitaramo harimo Cyusa Ibrahim, ariko yaje kumusubimbuza Ngabonziza Augustin.

    Ibi byakurikiwe no gutangaza ko Umunyamakuru Scovia ndetse na Cyamatare aribo bazafatanya kuyobora iki gitaramo. Aba bashyushyarugamba bombi baherutse gufatanya kuyobora igitaramo cyahuje abakunzi b'indirimbo za 'Karahanyuze'.

    Makanyaga avuga ko iki gitaramo gisobanuye byinshi mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko imyaka 50 ishize ari mu muziki, biturutse ku kuba yarashyigikiwe byimazeyo n'abandi. 

    Ni igitaramo agiye gukora kandi mu rwego rwo kongera kwiyegereza abafana n'abakunzi b'umuziki we nyuma y'uburwayi bwatumye asubika iki gitaramo.

    Ku rutonde rw'abahanzi yatumiye muri iki gitaramo, yitaye cyane ku bahanzi bo mu gihe cye, ndetse n'umuhanzi Christopher Muneza wo muri iki gihe.

    Yatumiye Mavenge Sudi, umunyamuziki umaze igihe kinini mu muziki wa gakondo. Arazwi cyane ahanini biturutse ku ndirimbo zirimo 'Gakoni k'abakobwa', 'Ku Munini' n'izindi zamwubakiye izina. Uyu mugabo ntiyaherukaga kugaragara mu bitaramo byagutse nk'ibi.

    Mu bandi bazaririmba muri iki gitaramo harimo Bushayija Pascal, umuhanzi akaba n'umunyabugeni ubimazemo igihe kinini- Hotel nyinshi zo muri Kigali zimanitsemo imitaho yahanze, ndetse yagiye akorana n'ibigo bikomeye mu Rwanda.

    Uyu mugabo yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo gitari nka 'Elina', 'Dina' n'izindi.

    Makanyaga yanatumiye kandi Mariya Yohana, umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda binyuze mu ndirimbo 'Intsinzi'- Mu gihe nk'iki cyo kwizihiza Kwibohora, uyu munyamuziki akunze kugaragara cyane mu bitaramo byagutse byubakiye kuri iyi nsanganyamatsiko.

    Makanyaga yanatumiye Orchestre Impala ibarizwamo Munyanshoza Diuedonne. Iyi Orchestre irazwi cyane mu ndirimbo nka Anitha Mukundwa, Abagira amenyo, Ibyisi ni amabanga, Inkuru mbarirano, Mbega ibyago, Hogoza ryanjye, Amavubi, Bonane, ndetse n'izindi zitandukanye

    Hari kandi Muyango Jean Marie witegura gusohora album ye nshya. Asanzwe ari Umutoza w'itorero ry'igihugu 'Urukerereza'. Akomora inganzo kuri Sekuru witwaga Butera, akagira indirimbo nyinshi zikora ku mitima ya benshi zigasubiza intekerezo mu bihe byashize.

    Yakoze indirimbo nka 'Sabizeze' icurangwa henshi, 'Karame nanone', 'Utari gito', 'Karame uwangabiye' n'izindi nyinshi zuje umuco Nyarwanda.

    Makanyaga aherutse kubwira InyaRwanda ko nyuma y'uburwayi bwamugejeje mu bitaro, yafashe igihe cyo kuruhuka asubukura gahunda y'ibitaramo byo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki, yisunze indirimbo zizwi nka 'Karahanyuze' zigera benshi ku nzoka.

    Ati 'Ni igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 irenga maze mu muziki Nyarwanda ndetse no kongera guhura n'abantu bakunda ibihangano byanjye.'

    Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Urukundo', 'Indwara y'umutima' n'izindi, avuga ko nyuma yo gukora iki gitaramo azajya gukorera ibitaramo i Burayi nyuma agaruke i Kigali, ategura ibitaramo azakorera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda.

    Avuga ko nyuma y'ibi bitaramo byo mu Ntara azahita ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko kugeza ubu ibitaramo amaze kwemeza n'aho bizabera ni mu 'Bubiligi no mu Bufaransa'.

    Akomeza ati 'Icyo abantu bakwitega muri ibi bitaramo ni ukubona Makanyaga wizihiza imyaka irenze 50 mu muziki, dore ko kizaba ari igitaramo cyo kwishimira ibyo nagezeho ndetse n'igitaramo kizagaragaza Makanyaga aho yavuye n'aho ageze, ubu mbese nibwo urugendo rwanjye muri muziki rutangiye.'

    Muri iki gitaramo biteganyijwe ko, inzego za Leta zishinzwe umuziki zizashimira Makanyaga ku bw'uruhare rwe mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda, no gufasha abakiri bato bagakomeza kuvoma ku isoko y'umurage n'umuco by'u Rwanda.

    Amateka ye agaragaza ko amaze imyaka 56 yunze ubumwe n'umuziki. Imyaka itanu ya mbere yayibayemo yiga ibicurangisho by'umuziki no kuririmba.

    Naho imyaka 50 ari nayo yitegura kwizihiza muri ibi bitaramo, yatangijwe no gukora umuziki mu buryo bw'umwuga ubwo yaririmbaga muri Orchestre imwe n'abarimo Sebanani Andre witabye Imana, aho amajwi y'indirimbo zabo bayafatiraga kuri Radio Rwandaa.

    Inganzo ye yatumye ataramira abakomeye n'aboroheje, ari nayo mpamvu yahisemo gutegura ibitaramo nk'ibi byo kwizihiza uruhare umuziki wagize ku buzima bwe.

    Muri ibi bitaramo azanacuruza album kandi ayitangemo impano ku bantu banyuranye, kandi azayishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

    Ni album yakozweho na ba Producer batandukanye, cyane cyane Trackslayer wamufashije gusubiramo nyinshi mu ndirimbo ze zo ha mbere zakunzwe.

    KANDA HANO UBASHE KUGURA ITIKE YO KWINJIRA MU GITARAMO CYA MAKANYAGA

    Makanyaga agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki


    Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Cyamatare ategerejwe muri iki gitaramo

     

    Umunyamakuru washinze Ikinyamakuru Mama Urwagasabo, Scovia uzwi cyane ku muyoboro wa Youtube azayobora iki gitaramo cya Makanyaga

    Umuhanzi Ngabonziza Augustin wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Sugira usagambe Rwanda’, ‘Ancila’ n’izindi yasimbuye Cyusa Ibrahim muri iki gitaramo 

    Umuhanzi Christopher Muneza uherutse gusohora indirimbo ‘Pasadena’ ategerejwe mu gitaramo cya Makanyaga cyo kwizihiza imyaka 50 

    Umuhanzikazi wagwije ibigwi, Mariya Yohana azifatanya na Makanyaga muri iki gitaramo kizaba ku wa 4 Nyakanga 2023 

    Umuhanzi akaba n’umunyabugeni, Bushayija Pascal uzwi mu ndirimbo nka ‘Elina’, ‘Kera nkiri umwana mutoya’ n’izindi 


    Umunyamuziki Mavenge Sudi wamanyekanye mu ndirimbo ‘Gakoni k’abakobwa’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131283/igitaramo-cya-makanyaga-cyahumuye-abahanzi-nabashyushyarugamba-batangajwe-131283.html

  • Umukinnyi Benjamin Mendy yavuze ko yaryamanye n’abagore ibihumbi 10 #rwanda #RwOT

    Umukinyi wa Manchester City Benjamin Mendy yabwiye umukobwa yafashe ku ngufu ko yaryamanye n’abagore ibihumbi 10.

    Nk’uko BBC ibitangaza, uyu mukinnyi w’imyaka 28 aregwa kuba yarafashe ku ngufu uyu mugore, icyo gihe yari afite imyaka 24, mu nzu ye iri Mottram St Andrew mu karere ka Cheshire, hari mu Kwakira 2020.

    Aregwa kandi kugerageza gusambanya ku ngufu undi mugore wari ufite imyaka 29 icyo gihe, na we avuga ko hari hashize imyaka ibiri amufatiye mu rugo iwe.

    Benjamin Mendy akaba ahakana ibi byaha byose aregwa avuga ko ari ukumubeshyera.

    Inteko y’abacamanza igizwe n’abagore batandatu n’abagabo batandatu babwiwe n’umucamanza ufite uru rubanza Stephen Everett, ko basanze ibyaha abandi bagore barega uno mukinyi mpuzamahanga w’Umufaransa bitamuhama, nyuma y’urubanza rwarangiye mu kwa Mbere uno mwaka.

    Yabwiye inteko y’abacamanza ko Urukiko rwananiwe ufata umwanzuro ku byaha bibiri aregwa, icyo gufata ku ngufu no kugerageza gufata ku ngufu, ibyatumye asubira kuburanishwa kuri ibi byaha.

    Uwo mucamanza yababwiye ko batagendera ku byavuzwe rubanza rushize cyangwa ku makuru anyuzwa mu binyamakuru, ahubwo bagendera ku mategeko, ibimenyetso n’ingingo zitangwa mu rubaza.

    Afungura urubanza, Benjamin Aina KC, yagize ati: “Benjamin Mendy ni umukinyi w’umupira w’amaguru yari afitaniye amasezerano Manchester City FC”

    “Yashoboraga kuba afite iminsi mikuru n’ibirori mu rugo rwe, The Spinney, i Mottram St Andrew muri Cheshire. Yakiraga abashyitsi b’abagore n’abagabo mu birori bye.”

    “Abamurega bemeza ko inshuro ebyiri, Mendy yakoze kuri babiri mu bashyitsi be b’abagore.”

    “Ubwa mbere, yagerageje gusambanya ku ngufu umushyitsi w’umugore, umugore A.”

    “Ikindi gihe yasambanije ku ngufu umushyitsi w’umugore muri kimwe mu byumba bye, umugore B'.

    Aina yavuze ko Mendy yabonanye ubwa mbere n’uyu mugore A, umunyeshuri w’Umwongerezakazi, bahuriye mu kabari i Barcelona mu mpera za 2017 akaba yarahise akundana n’umwe mu nshuti za Mendy

    Bakomeje kuvugana nyuma y’umwaka, uyu mugore yateguye kubonana n’inshuti ya Mendy bahuriye kwa Mendy.

    Bukeye mu gitondo, uyu mugore avuye koga, Mendy yagiye mu cyumba cy’uyu mugore yambaye akenda k’imbere kandi igitsina cye cyafashe umurego nk’uko byabwiwe Urukiko.

    Mendy aregwa ko yahise afata uyu mugore amuryamisha ku gitanda ashaka kumufata ku ngufu undi amubwira ko yasigaho.

    Nyuma y’imyaka ibiri, wa mugore B yasohokanye na bagenzi be mu kabari ahitwa Alderley Edge muri Cheshire, hafi yo kwa Mendy, hanyuma uno mukinnyi arabatumira mu rugo rwe.

    Uyu mugore B avuga ko bageze kwa Mendy maze akamwaka telefoni ye agahita yirukira mu cyumba ari ho yahise amusanga amusaba telefoni ye.

    Mendy yamusabye gukuramo imyenda ye kuko ashaka kumureba gusa, undi yarabikoze maze Mendy ahita ajugunya telefoni ku buriri, agiye kuyifata Mendy amuturuka inyuma amufata ku ngufu.

    Aina yabwiye Inteko iburanisha ati “aha Mendy yasubiye inyuma amubwira ko ajunjamye (shy).”

    Mendy ngo yunzemo amubwira ati “nta kibazo, naryamanye n’abagore 10,000”.

    Gusa ibi byaha byose Benjamin Mendy akaba yarabihakanye avuga ko bamubeshyera.

    Mendy ngo yaryamanye n’abagore ibihumbi 10

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-benjamin-mendy-yavuze-ko-yaryamanye-n-abagore-ibihumbi-10