Blog

  • Karabaye; Amajyaruguru iwabo wabakunda agatama cyane, menya impamvu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima Bea RBC, bwagaragaje ko 48,1% by'Abanyarwanda bose banywa inzoga aho 61,9% byabo ari abagabo.

     

    Intara y'Amajyaruguru ni yo iyoboye mu kugira abaturage benshi bagotomera ka manyinya kuko bangana na 56,6%, Amajyepfo afite 51,6%, Uburengerazuba bufite 46,5% mu gihe Uburasirazuba ari 43,9% naho Umujyi wa Kigali ni 42%.

     

    Mu bakoreweho ubushakashatsi b'ibitsina byombi, 3,4% banyoye inzoga mu minsi 30 ishize, aho abagabo bihariye umubare munini, ungana na 4,5% mu gihe abagore bo bangana na 2,2% ku bijyanye n'ubwitabire ku kunywa inzoga.

     

    Ku rundi ruhande ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 22,8% by'Abanyarwanda binangiye kunywa inzoga mu buzima bwabo bwose, aho umubare w'abagore banze kuzinywa ukubye hafi uw'abagabo inshuro ebyiri, ndetse ngo umuntu umwe muri batanu ntiyigeze anywa inzoga mu mezi 12 ashize.

    Ku rundi ruhande ariko abanywa inzoga zikabije, ni ukuvuga izifite alcool iri hejuru cyane baragabanutse aho bavuye kuri 23,5% bagera kuri 15,2% mu 2022, aho abagabo bavuye kuri 30,6% bakagera kuri 20,7%, abagore bava kuri 17,2% bagera ku 9,8%.

    Intara y'Uburengerazuba niyo iyoboye mu kunywa inzoga zifite alcool iri hejuru aho ifite 19,1% igakurikirwa n'iy'Amajyaruguru ifite 15,8%, hagakurikiraho iy'Amajyepfo ifite 15,1%, Uburasirazuba bugakurikiraho na 13,8% hagaheruka Umujyi wa Kigali ufite 10,5%.

    Muri rusange kunywa inzoga zifite alcool nyinshi byagabanyutseho 8% mu myaka umunani ishize.

    Source : https://yegob.rw/karabaye-amajyaruguru-iwabo-wabakunda-agatama-cyane-menya-impamvu/

  • Chelsea ikomeje gutakaza abakinnyi ngenderwaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    AC Milan yasinyishije umukinnyi wa Chelsea ukina mu kibuga hagati, Ruben Loftus-Cheek, amasezerano ye akaba azamara imyaka ine muri iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Milan mu gace ka Madonina.

    Uyu mukinnyi ngo yifuzwaga n'amakipe abiri ubuyobozi bwa Chelsea butavuze amazina. Gusa AC Milan yo yari imukeneye cyane kuko yatangaga Miliyoni 15€ ikongeraho n'andi ahabwa ikipe iyo umukinnyi yitwaye neza.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 27 y'amavuko yatangiye gukinira i Stanford Bridge kuva akiri muto.

    Ruben Loftus-Cheek mu mikino 155 yakinnye muri Chelsea, yatsinze ibitego birindwi, yatwaye English Premier League ebyiri, UEFA champions league imwe na FIFA Club world Cup imwe.

    Uyu mukinnyi umaze gutwara ibikombe 10 mu mateka ye, yagiye atizwa mu makipe atandukanye arimo Crystal Palace na Fulham.

    Ku mbuga nkoranyambaga za Chelsea, yavuze ko Ruben Loftus-Cheek ari umukinnyi mwiza haba mu kibuga no mu myitwarire. Chelsea yasoje yifuriza Ruben Loftus-Cheek kuzahirwa mu buzima bushya ahinduye.

    Source : https://yegob.rw/chelsea-ikomeje-gutakaza-abakinnyi-ngenderwaho/

  • Ntawutakwifuza kuhakora! Sosiyete yemereye mukozi wayo arenga miliyoni 1Frw kuri buri mwana abyaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sosiyete y'Ubucuruzi yo mu Bushinwa yitwa Trip.Com isanzwe itanga serivisi z'ingendo yemereye abakozi bayo amafaranga kugira ngo bazabyare.

    Sosiyete ya Trip.Com yatangaje ko abakozi bayo bakabakaba 32.000 bemerewe miliyoni 138 kugira ngo babyare. Iyi sosiyete ivuga ko umukozi wayo uhamaze imyaka itatu ahakora azajya ahabwa 1.376$ (asaga miliyoni 1,5 Frw) y'ishimwe buri mwaka ku mwana mushya bibarutse kugeza nibura umwana yujuje imyaka itanu.

    Iyi gahunda izatangira kuri uyu wa Gatandatu. Ayo mafaranga azajya atangwa guhera ku isabukuru ya mbere y'umwana.

    Source : https://yegob.rw/ntawutakwifuza-kuhakora-sosiyete-yemereye-mukozi-wayo-arenga-miliyoni-1frw-kuri-buri-mwana-abyaye/

  • Kompanyi y’ubwikorezi ya CMA-CGM yakoze igiko… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali i Masaka ku kicaro gikuru cya DP World, aho abakozi ba kompanyi ya CMA-CGM, bari kumwe nabo mu zindi kompanyi bakorana nazo bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso kubayakeneye kwa muganga.

    Iyi kompanyi CMA-CGM yakoze iki gikorwa, ni kompanyi y’ubwikorezi ikura ibicuruzwa hanze ibizana mu Rwanda no kubikura mu Rwanda ibijyana mu bindi bihugu. Imaze imyaka 11 ikorera mu Rwanda ndetse iri ku mwanya wa gatatu ku isi mu bijyanye n’ubwikorezi. Ikaba ikora ubwikorezi bwo mu mazi no kubutaka.

    Umuyobozi wa CMA-CMG, Fred Mulisa mu gikorwa cyo gutanga amaraso

    Fred Mulisa umuyobozi wa CMA-CMG mu Rwanda no mu Burundi, yatangarije InyaRwanda ko igikorwa cyo gutanga amaraso bagitekereje mu buryo bubiri. Yagize ati: ”Buri mwaka tugira uburyo bw’amaboko cyangwa amafaranga dufashamo abanyarwanda. Ni uburyo twashyizeho kugirango dufashe kominote dukoreramo nk’uko natwe twahawe uburenganzira bwo gukora neza”.

    Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga amaraso

    Yakomeje agira ati: ”Twahisemo gutanga amaraso kuko ni igikorwa cyiza kandi gifite akamaro. Hari ibyo amafaranga atakora ariko amaraso yabikora. Yarengera ubuzima bw’abantu benshi. Iki ni igikorwa kitigeze kibaho mbere kuko ni inshuro ya mbere twihurije hamwe tugakora ikintu gifitiye akamaro ubuzima bw’abanyarwanda”.

    Fred Mulisa yanatangaje ko abakozi ba kompanyi ya CMA-CMG ataribo gusa bitabiriye iki gikorwa kuko bafatanyije n’abandi bakorana mu bwikorezi barimo nk’abazana ibicuruzwa byabo babikuye hanze babizanye mu Rwanda hamwe n’abandi bafite ibicuruzwa mu Rwanda bohereza hanze. Aba bose ni bamwe mu bafatanyije na CMA-CMG muri iki gikorwa.

    Umwe mu bakozi ba CMA-CMG watanze amaraso yatangarije InyaRwanda uko yakiriye iki gikorwa, yagize ati: ”Ubuyobozi bukitugezaho iki gitekerezo twacyakiriye neza kuko ni ingirakamaro ku buzima. Ni ibintu bikomeye kuba abantu bangana gutya twahuriye muri iki gikorwa kuko hari benshi babitinya. Ni igikorwa kiri busige ingaruka nziza ku buzima bwa benshi bari kwa muganga bakeneye amaraso”.

    Abakozi ba CMA-CMG bari kumwe n’aba DP World bitabiriye iki gikorwa

    CMA-CMG yakoze iki gikorwa, yanatangaje ko ibikorwa byayo byo gufasha abanyarwanda bitagarukiye ku gutanga amaraso gusa kuko bateganya no gukora ibindi birimo nko gutanga ubufasha bw’amafaranga nk’uko bajya babikora.

    Kanda HANO urebe andi mafoto menshi y’iki gikorwa cyo gutanga amaraso

    AMAFOTO: Rwigema Freddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131294/kompanyi-yubwikorezi-ya-cma-cgm-yakoze-igikorwa-cyo-gutanga-amaraso-amafoto-131294.html

  • Liberation Day Night Run yitabiriwe n’ingeri… – #rwanda #RwOT

    Ni isiganwa ryabaye ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda ndetse na MTN Rwanda. 

    Ni isiganwa n’ubundi rikunze kuba ngaruka kwezi, aho riba mu masaha y’umugoroba aho abasigwa banyura mu mihanda ya Kacyiru, Kimihurura no kugishushu ho mu Karere ka Gasabo.

    Abasiganwa bageze kuri Kigali Heights ku isaha ya saa 18:00 PM, batangira kwishyushya, ku isaha ya saa 19:00 PM kaba bari batangiye kwiruka.

    Ingeri zitandukanye zari zabukereye zaje kwikorera siporo nk’urukingo rw’ubuzima 

    Ubusanzwe igitekerezo cy'iyi siporo ya Kigali Night Run cyaje ahanini hagamijwe gukangurira abantu gukora siporo ariko kinategura irushanwa ngaruka mwaka rya Kigali International Peace Marathon, aho abantu baboneraho umwanya wo gusobanurirwa byinshi kuri iri rushanwa, ndetse no kuryitegura.

    Tariki 4 Nyakanga ni bwo u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya 29, umunsi wo Kwibohora nk’ikimenyetso cyo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

    Kuri iyi tariki ya 4 Nyakanga nibwo Ingabo zari iza RPA zaje kuba RDF, zafashe Umujyi wa Kigali ndetse zinahagarika Jenoside yakorerwaga Abatusi aho bari bamaze iminsi 100 bicwa  urw’agashinyaguro nta kivurira. 


    Abato n’abakuru bose bari bitabiriye uyu mugoroba udasanzwe 

    Inshuti z’u Rwanda nazo ntabwo ziba zacikanwa 

    Abana bato nabo baba bizinduye bari kumwe n’ababyeyi babo  

    Umutima wari umwe ku bitabiriye Liberation Day Night Run 

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Ngabo Serge InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131295/liberation-day-night-run-yitabiriwe-ningeri-zose-abana-bahacana-umucyo-amafoto-131295.html

  • Assia yongeye kumwenyura: Mama Pastor yashimiye abamubaye hafi mu gusezera umugabo we Pastor Théogene / Umuhungu we nawe yagabiwe (Videwo)  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mama Pastor 'Uwanyana Assia', yashimiye abantu batandukanye bamubaye hafi mu gusezera umugabo we Pastor Théogene witabye Imana azize impanuka yakoreye muri Uganda.

    Mubo yashimiye harimo abanyamakuru batandukanye nka Murungi Sabin wa Isimbi Tv na Chita Magic, ndetse n'abandi nka Bamenya, Tidjara Kabendera ndetse n'abandi benshi bamubaye hafi, abivugana akanyamuneza.

    Ndetse kandi, umwana w'umuhungu wa kabiri wa Pastor Théogen yabyaranye na Assia, yahawe inka maze arishima.

    Source : https://yegob.rw/assia-yongeye-kumwenyura-mama-pastor-yashimiye-abamubaye-hafi-mu-gusezera-umugabo-we-pastor-theogene-umuhungu-we-nawe-yagabiwe-videwo/

  • Hari abagize ngo ni abagabo! Imyitozo y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yakanze abatari bake kubera imbaraga bayikoreye (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari abagize ngo ni abagabo! Imyitozo y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore yakanze abatari bake kubera imbaraga bayikoreye.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore ikomeje imyitozo yitegura imikino ibiri izayihuza na Uganda, mu gushaka itike y'imikino Olempike y'umupira w'amaguru.

    Aba bari kwitegura gucakirana na Uganda mu minsi ya vuba.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/hari-abagize-ngo-ni-abagabo-imyitozo-yikipe-yigihugu-yu-rwanda-yabagore-yakanze-abatari-bake-kubera-imbaraga-bayikoreye-amafoto/

  • Rusizi: Moto yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka ihinduka ivu nyirayo ari kurebera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imbere ya gare ya Rusizi, mu Murenge wa Kamembe, umugabo wari ugiye gutwara moto ye yayakije ihita ishya, irakongoka ayireba.

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena, 2023.

    Ngendabanyika Jean nyiri moto yasobanuriye yavuze ko na we yatunguwe n'ibyabaye ko yayakije bisanzwe igahita ifatwa n'inkongi.

    Source : https://yegob.rw/rusizi-moto-yafashwe-ninkongi-yumuriro-irashya-irakongoka-ihinduka-ivu-nyirayo-ari-kurebera/

  • Kaminuza ya Mount Kigali yakiriye amarushanwa… – #rwanda #RwOT


    Kaminuza ya Mount Kigali yakiriye amarushanwa ya Mourt Court

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 kamena 2023, nibwo mu nzu mberabyombi ya Kaminuza ya Mount Kigali, hateraniye imbaga y'abanyeshuri benshi baturutse muri Kaminuza zitandukanye, ubona ko bari babukereye, biteguye neza igikorwa cy'amarushanwa bari bitabiriye. Mu myambaro myiza cyane, aba banyeshuri bose baje bagaragiwe na bagenzi babo n'abayobozi baje bahagarariye Kaminuza zabo.


    Abanyeshuri bose bari bitabiriye basaga neza ubona ko biteguye irushanwa

    Aya marushanwa, yitabiriwe na Kaminuza eshanu arizo: Kaminuza ya Mount Kenya, ishami rya Parklands Law (MKU), Kaminuza ya Kigali (UK), Ines Ruhengeri, Kminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, ndetse na UNILAK. Aya marushanwa, yari afite insanganyamatsiko igira iti: 'Imihindagurikire y'ibihe ku mpunzi — Guteza imbere Guverinoma ikorera mu mucyo kandi yita ku nshingano zayo mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu.'

    Ines Ruhengeri

    Kaminuza ya UNILAK

    Kaminuza ya Kigali

    Kaminuza ya Mount Kenya ishami rya Parklands Law

    Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

    Nyuma y'uko buri Kaminuza yahawe umwanya wo kumurika ibyo yateguye, abagize akanama nkemurampaka biherereye maze bagaruka batangariza imbaga yari iteraniye aho uko Kaminuza zagiye zirushanwa mu manota. 

    Ku ikubitiro hatashye Kaminuza y'u Rwanda, hakurikiraho Kaminuza ya UNILAK, ku mwanya wa gatatu haje Ines Ruhengeri, ku mwanya wa kabiri haza Kaminuza ya Kigali, naho umwanya wa mbere wegukanwa na Kaminuza ya Mount Kenya. 

    Nyuma yo gutangaza uko Kaminuza zagiye zikurikirana, hakurikiyeho kurushanwa hagati ya Kaminuza ebyiri zatsindiye imyanya ibiri ya mbere arizo: Mount Kenya na Kaminuza ya Kigali. Iri rushanwa naryo ryarangiye nta mpinduka rikoze, kuko n'ubundi umwanya wa mbere wagumanwe na Kaminuza ya Mount Kenya.


    Mount Kenya mu byishimo byinshi byo gutahana intsinzi

    Mu byiciro byahembwe harimo icyiciro cy'uwavuze neza mu ruhame kurusha abandi mu basore, cyegukanwe na Moses Mumo wa Mount Kenya, ishami rya Parklands Law. 


    Akanyamuneza kari kose kuri Moses watsindiye iki gihembo

    Mu bakobwa, iki gihembo cyegukanwe na Ratipfa Mariza wiga muri Kaminuza ya Kigali.


    Ratipfa yashyikirijwe igihembo cy’umukobwa wavuze neza mu ruhame 

    Kaminuza yegukanye iri rushanwa, ni Mount Kenya yahawe igikombe nyamukuru k'ishimwe. Izindi Kaminuza zisigaye, nazo zagiye zihembwa uko zagiye zikurikirana mu manota.


    Kaminuza ya Mount Kenya yabaye iya mbere, yashyikirijwe igihembo


    Ibyishimo byari byose kuri Mount Kenya nyuma yo kwegukana intsinzi

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Mount Kigali yakiriye iri rushanwa, Dr Martin Kimemia yasobanuye ko akamaro k'aya marushanwa ari ugufasha abanyeshuri biga amategeko gushyira mu bikorwa ibyo biga, ndetse bamwe bakagira ubumenyi bwisumbuye bungukira ku bandi.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko bifuza ko aya marushanwa yava ku rwego ariho uyu munsi, akaba mpuzamahanga kuko basanga ari ingirakamaro. Yagize ati 'Uyu ni umwanya mwiza ku banyeshuri biga amategeko aho bagaragaza icyo bashoboye, ubushobozi bwo gukorera hamwe nk'itsinda ndetse n'ubumenyi bafite mu bijyanye n'ubushakashatsi. 

    Nizera ntashidikanya ko impande zombi zize, icyizere kiyongereye, kandi haribyo abanyakenya babonye ko bakwigira ku banyarwanda, kimwe nuko n'abanyarwanda haricyo babigiraho.'


    Martin yavuze ko abanyeshuri bakwiye kwigira byinshi muri aya marushanwa kuruta kurushanwa

    Yongeye ati 'Aya ni amarushanwa ahuza ibihugu byo mu Karere, turifuza kubatangariza ko ibi bitareba u Rwanda na Kenya gusa, ejo byaba Cameroon cyangwa Nigeria n'ahandi. Iki ni igikorwa mpuzamahanga. Mwibuke ko ejobundi tuvuye muri covid, ubu turi kuzahura ibyasaga n'ibyahagaze. 

    Turacyafite imbogamizi y'ubushobozi, tunahamagarira za kaminuza zose kubigira ibyabo, mu rwego rwo kugeza abanyeshuri biga amategeko ku kigero gishimishije.'


    Dr. Martin Kimemia, umuyobozi wa Mount Kigali

    Serugo Jean Baptiste, umwalimu w'amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, yavuze ko nubwo batabashije kwegukana intsinzi ariko hari byinshi bigiye muri iri rushanwa ndetse bagiye kongeramo imbaraga nk'ishuri.

    Ati 'Iki gikorwa ni ingenzi cyane, kuko twari tumenyereye kurushanwa nka Kaminuza z'imbere mu gihugu gusa, ariko kuba uyu munsi haje n'abanyamahanga twizeye ko haricyo baje kwigisha abanyeshuri bacu. 

    Twiteze ko ibikorwa nk'ibi bigiye kongera ingufu mu butabera bwacu ndetse n'ubushakashatsi. Icyo twe, nka Kaminuza tubura ni ugutinyuka kw'abanyeshuri cyane cyane mu kuvuga ururimi rw'icyongereza;

    Kuko usanga abanyeshuri bo mu Rwanda bafite ubumenyi, bandika neza ariko rimwe na rimwe bakananirwa gusobanura ibyo bazi kubera imbogamizi y'ururimi. Igikwiye gushyirwamo imbaraga, ni ukongera ibiganiro mpaka (debates) n'aya marushanwa ya Moot Court.'


    Serugo Jean Baptiste, Umwalimu w’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

    Moses Mumo, watsindiye igihembo cy'umusore wavuze neza muri aya marushanwa, yatangarije Inyarwanda ko icyamufashije gutsinda aruko yagiye yitabira andi marushanwa nk'aya anavuga ko yishimiye kwitabira kuko hari byinshi yigiyemo mu rugendo rwe rwo kuzaba umunyamategeko mu gihe kiri imbere.


    “Nize kandi nkomeje kwiga.” Moses Mumo wegukanye igihembo cy’uwavuze neza mu ruhame mu basore

    Ati 'Nagiye kuba naragiye nitabira amarushanwa atandukanye muri Kenya, nibyo byamfashije kubona iyi nsinzi. Aha nahigiye byinshi bizamfasha, kandi nanahungukiye abantu bashya. Uru ni urugendo rwo gukura, kwiga, gukorera hamwe kugira ngo uzashobore kuvamo umunyamategeko mwiza. Nize kandi ndacyakomeje kwiga.'


    Moses mu rukiko


    Aya marushanwa yateguwe na Kaminuza ya Mount Kigali ku bufatanye na Kaminuza ya Mount Kenya, ishami rya Parklands Law riherereye muri Kenya mu rwego rwo gufasha abanyeshuri biga amategeko gusangira ubumenyi no kuzamura ubushobozi bwabo mu bushakashatsi, kugira ngo bazavemo abanyamategeko bafitiye umumaro Afurika ndetse n'isi yose mu cyiciro cy'ubutabera.


    Abagize uruhare mu gutegura iki gikorwa bafashe ifoto y’urwibutso


    Abari bagize akanama nkemurampaka


    Abashyitsi bakuru muri aya marushanwa


    Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri muri Mount Kenya, ishami rya Parklands Law






    Abitabiriye basusurukijwe n’itorero rya Kaminuza ya Mount Kigali

    Intore nazo ntizahatanzwe 



    Abitabiriye nabo bari bizihiwe


    Byari biryoheye ijisho muri aya amarushanwa yasusurikijwe n’Itorero rya Mount Kigali University


    AMAFOTO: Ngabo Serge – inyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131279/kaminuza-ya-mount-kigali-yakiriye-amarushanwa-ya-moot-court-yitezweho-impinduka-ikomeye-mu-131279.html