Blog

  • Kinyinya: Umwalimu akomeje guteza urujijo nyuma yo gusangwa mu nzu yari acumbitsemo yapfuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwalimu akomeje guteza urujijo nyuma yo gusangwa mu nzu yari acumbitsemo yapfuye.

    Mu murenge wa Kanyinya,mu karere ka Nyarugenge , haravugwa urupfu rw' umwalimu wigishaga ku rwunge rw' amashuri rwa Kanyinya bikekwa ko yaba yariyahuye.

    Byasabye ko bica urugi kugira ngo bagere kuri uyu mwalimu wigishaga muri ako gace.

    Ni mu gihe inzego z' ubugenzacyaha zikiri mu iperereza.

    Source : https://yegob.rw/kinyinya-umwalimu-akomeje-guteza-urujijo-nyuma-yo-gusangwa-mu-nzu-yari-acumbitsemo-yapfuye/

  • N’umuhungu we arimo! Abamaze kugura amatike ya Milliyoni 5 ya Rayon Sports bamaze kumenyekana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara amatike ya sezo, hamenyekanye abamaze kugura aya matike benshi bemeza ko ahenze.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports ejo nibwo bwashyize ahagaragara ko itike ya Sezo ihenze kurusha izindi ihagaze Milliyoni 5 z'amanyarwanda. Andi matike harimo ihagaze Milliyoni 1 ndetse n'iyizaba ihagaze ibihumbi 500 by'amanyarwanda.

    Nyuma yo gushyira ahagaragara aya matike benshi bari baziko kugurwa bishobora kuzagorana cyane bitewe ni uko bisa nkaho harimo ayahenze ariko amatike kugeza ubu yatangiye kugurwa kandi abantu bakomeje kwitabira iki gikorwa nubwo bataraba benshi.

    Amakuru dufite ni uko itike ihagaze Milliyoni 5 imaze kugurwa n'abantu 3 ndetse biravugwa ko Munyakazi Sadate n'umuhungu we barimo ndetse n'undi muntu umwe. Itike ihagaze Milliyoni 1 imaze kugurwa n'abantu 8 naho itike y'ibihumbi 500 imaze kugurwa n'abantu 4, ubwo Rayon Sports imaze kwinjiza Milliyoni 25.

    Rayon Sports nkuko Uwayezu Jean Fidel arimo kugenda abitangaza, ishobora kuzaba ikipe ikomeye umwaka utaha w'imikino ndetse inahatanira ibikombe bizaba bikinirwa hano mu Rwanda ndetse inagera kure mu mikino nyafurika.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/numuhungu-we-arimo-abamaze-kugura-amatike-ya-milliyoni-5-ya-rayon-sports-bamaze-kumenyekana/

  • N’umuhungu we arimo! Abamaze kugura amatike ya Milliyoni 5 ya Rayon Sports bamaze kumenyekana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara amatike ya sezo, hamenyekanye abamaze kugura aya matike benshi bemeza ko ahenze.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports ejo nibwo bwashyize ahagaragara ko itike ya Sezo ihenze kurusha izindi ihagaze Milliyoni 5 z'amanyarwanda. Andi matike harimo ihagaze Milliyoni 1 ndetse n'iyizaba ihagaze ibihumbi 500 by'amanyarwanda.

    Nyuma yo gushyira ahagaragara aya matike benshi bari baziko kugurwa bishobora kuzagorana cyane bitewe ni uko bisa nkaho harimo ayahenze ariko amatike kugeza ubu yatangiye kugurwa kandi abantu bakomeje kwitabira iki gikorwa nubwo bataraba benshi.

    Amakuru dufite ni uko itike ihagaze Milliyoni 5 imaze kugurwa n'abantu 3 ndetse biravugwa ko Munyakazi Sadate n'umuhungu we barimo ndetse n'undi muntu umwe. Itike ihagaze Milliyoni 1 imaze kugurwa n'abantu 8 naho itike y'ibihumbi 500 imaze kugurwa n'abantu 4, ubwo Rayon Sports imaze kwinjiza Milliyoni 25.

    Rayon Sports nkuko Uwayezu Jean Fidel arimo kugenda abitangaza, ishobora kuzaba ikipe ikomeye umwaka utaha w'imikino ndetse inahatanira ibikombe bizaba bikinirwa hano mu Rwanda ndetse inagera kure mu mikino nyafurika.

     

    Source : https://yegob.rw/numuhungu-we-arimo-abamaze-kugura-amatike-ya-milliyoni-5-ya-rayon-sports-bamaze-kumenyekana-2/

  • Ibyishimo ni byose, Umugore ufite ubumuga bw’amaboko witegura kwibaruka imfura -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sinikiwe Kademaunga, umugore wo mugihugu cya Zimbabwe abana n'ubumuga bwo kutagira amaboko n'amaguru yatangaje ko atwite ndetse agiye kwakira umwana we w'imfura n'umugabo baherutse gukora ubukwe.

    Sinikiwe yakoze ubukwe mu Ukwakira 2021 n'umugabo ubonako ntakibazo nakimwe afite cy'ubumuga, ni ibintu bisa nibyatangaje abantu benshi aho hari abavugagako uyu mugabo atari urukundo gusa ahubwo hari ikindi akurikiye kuri uyu mugore.

    Source : https://yegob.rw/ibyishimo-ni-byose-umugore-ufite-ubumuga-bwamaboko-witegura-kwibaruka-imfura-amafoto/

  • Harmonize wazonzwe n’inkumi za Kigali akomeje gushyira Kenny Sol mu bitugu akamubangatana (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize uri mu bahetse umuziki w'Akarere, akomeje kugaragaza ko ashyigikiye abahanzi nyarwanda barimo Kenny Sol baherutse gukorana indirimbo.

    Uretse kugaragaza ko ashyigikiye abahanzi nyarwanda, uyu muhanzi yasubije ubutumwa Kenny Sol yari aherutse gutangaza bumushimira kuba barakoranye, avuga ko uyu musore uri kwigaragaza cyane ku isoko ry'Akarere akwiye gushimira nyuma yo gushyira hanze Ep nshya yise ' Stronger Than Before'

    Harmonize abinyujije kuri Instagram yagize ati ' Kubw'urukundo mfitiye Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba, nkurase amashimwe Kenny Sol.'

    Nyuma yo kumushima, Harmonize yateguje abantu amashusho y'indirimbo bakoranye yitwa 'One More Time' iri hafi kujya hanze.

    Kenny Sol aherutse gushyira ahagaragara Ep ya mbere yise 'Stronger Than Before' igizwe n'indirimbo 7 zirimo 'Addicted', 'Intro', 'Joli Remix' yakoranye na na Peruzzi zari zisanzwe hanze.

    Izi ndirimbo ziyongeraho inshyashya zirimo 'Enough', 'Falling in Love' ft Ariel Wayz, 'Call' ft Fik Fameica na 'One more Time' yakoranye na Harmonize na Element Eleeeh.

     

    Source : https://yegob.rw/harmonize-wazonzwe-ninkumi-za-kigali-akomeje-gushyira-kenny-sol-mu-bitugu-akamubangatana-amafoto/

  • I Nyarugenge byashyushye, Igitaramo cya Makanyaga Abdoul cyaciye ibintu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi utanga ibyishimo ku bisebukuru, Makanyaga Abdoul ageze kure imyiteguro yo gutaramira abakunzi be mu gitaramo yateguye cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki.

    Azagihuriramo n'abahanzi bo mu bihe bye ndetse na Christopher Muneza wo mu kiragano gishya cy'umuziki. Uyu mugabo umaze gutaramira mu bice bitandukanye by'u Rwanda, azakora iki gitaramo tariki 4 Nyakanga 2023, ku munsi wo Kwibohora.

    Kizabera kuri Romantic Garden, ndetse amatike yatangiye kugurishwa

    Makanyaga yari yabanje gutangaza ko mu bahanzi bazifatanya nawe muri iki gitaramo harimo Cyusa Ibrahim, ariko yaje kumusubimbuza Ngabonziza Augustin.

    Ibi byakurikiwe no gutangaza ko Umunyamakuru Scovia ndetse na Cyamatare aribo bazafatanya kuyobora iki gitaramo. Aba bashyushyarugamba bombi baherutse gufatanya kuyobora igitaramo cyahuje abakunzi b'indirimbo za 'Karahanyuze'.

    Makanyaga avuga ko iki gitaramo gisobanuye byinshi mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko imyaka 50 ishize ari mu muziki, biturutse ku kuba yarashyigikiwe byimazeyo n'abandi.

    Ni igitaramo agiye gukora kandi mu rwego rwo kongera kwiyegereza abafana n'abakunzi b'umuziki we nyuma y'uburwayi bwatumye asubika iki gitaramo

    Source : https://yegob.rw/i-nyarugenge-byashyushye-igitaramo-cya-makanyaga-abdoul-cyaciye-ibintu/

  • Taliki ya 1/7 wari umunsi wo kwigenga! Menya ikindi gihugu cyaboneye ubwigenge rimwe n’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Taliki ya 1/7 wari umunsi wo kwigenga! Menya ikindi gihugu cyaboneye ubwigenge rimwe n'u Rwanda.

    Umunsi nk'uyu ntago uzibagirana mu mateka y'Abanyarwanda ndetse na y'aba rundi. Kuko taliki nk'iyi 1/7/1962 nibwo u Rwanda ndetse n'u Burundi byabonye ubwigenge.

    U Burundi n'u Rwanda byombi birizihiza isabukuru y'imyaka 61 bibonye ubwigenge. Ndetse taliki 1 Nyakanga 1962 nibwo u Burundi bwahawe iri zina buvuye kuri. Ruanda-urundi.

     

    Source : https://yegob.rw/taliki-ya-1-7-wari-umunsi-wo-kwigenga-menya-ikindi-gihugu-cyaboneye-ubwigenge-rimwe-nu-rwanda/

  • Rayon Sport yakomoje kubyo kuba APR FC igiye gukinisha abanyamahanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko burimo kubaka ikipe bijyanye n'amarushanwa bazakina batareba ibyo abo bahanganye bakora.

    Ni nyuma y'uko bivuzwe ko kuba APR FC izakoresha abakinnyi b'abanyamahanga uyu mwaka byatumye amwe mu makipe asanzwe abakoresha harimo na Rayon Sports yaratangiye gutekereza kabiri ku bakinnyi bagura.

    Rayon Sports ni ikipe yakundaga kugura abanyamahanga ndetse benshi ugasanga ntacyo bayimariye kubera urwego rwabo, gusa kuri iyi nshuro bivugwa ko irimo kubigendamo gake cyane aho izanyisha uwo ikeneye, bivugwa ko ari ukubera ko na mukeba izakoresha abanyamahanga bityo bakaba bagomba kwitegura ku rwego rwiza rwo kuzahangana nayo.

    Gusa ibi ntabwo umuyobozi wa Rayon Sports, Jean Fidele Uwayezu abyemera aho avuga ko batiyubaka bagendeye ku bandi ahubwo bagendera ku marushanwa bazakina nka CAF Confederation Cup.

    Ati 'ntabwo Rayon Sports nyubaka nshingiye ku yindi kipe cyangwa umuntu uyu n'uyu, nubaka Rayon Sports izakina shampiyona igakina igikombe cy'Amahoro, igakina amarushanwa yo mu gihugu iri ku rwego rushimishije rugenda rutera imbere, Rayon Sports izaserukira igihugu igahura n'amakipe yo mu bindi bihugu tutazi cyangwa tunazi ariko tutazi ko ari yo tuzahura nayo.'

    Yakomeje agira ati 'iyo niyo Rayon Sports nifuza ko abantu bose dufatanya kuyubaka twabyumva gutyo, imitegurire, imyubakire y'indi kipe ibyo ntabwo dukeneye no kubimenya, tuzahurira mu kibuga niho tuzakinira, ibindi buri kipe igira uko yiyubaka.'

    Yemeje ko ubu yamaze gusinyisha umukinnyi umwe gusa, umunyezamu w'umugande Simon Tamale ni mu gihe abandi bari mu biganiro bamwe bazasinya mu cyumweru gitaha.

    Nta gihindutse bifuza gutangira imyitozo tariki ya 10 Nyakanga 2023 ni mu gihe Rayon Day y'uyu mwaka izaba tariki ya 5 Kanama 2023.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-yakomoje-kubyo-kuba-apr-fc-igiye-gukinisha-abanyamahanga/

  • Iyapfuye ntawutayiryaho! APR FC yamaze gusinyisha umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports wayihetse umwaka ushize – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC ikomeje gukora ibintu byayo mu ibanga yamaze gusinyisha umukinnyi w'ikipe ya Kiyovu Sports wigaragaje cyane umwaka ushize.

    Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n'abatoza bayo bagomba kuyifasha umwaka utaha w'imikino, amakuru ahari avuga ko ku munsi wejo ku cyumweru ari bwo bazaba bageze hano mu Rwanda gutangira akazi basinyiye.

    YEGOB twaje kumenya ko nubwo aba batoza bataragera hano mu Rwanda ariko ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gusinyisha myugariro Ndayishimiye Thiery wafashije cyane Kiyovu Sports umwaka ushize w'imikino isoza iri ku mwanya wa kabiri.

    APR FC Kandi biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo izatangira gutangaza kumugaragaro abakinnyi yasinyishije ndetse nabo igomba kwirukana batigaragaje muri uyu mwaka ushize yatwayemo igikombe cya Shampiyona.

     

    Source : https://yegob.rw/iyapfuye-ntawutayiryaho-apr-fc-yamaze-gusinyisha-umukinnyi-wikipe-ya-kiyovu-sports-wayihetse-umwaka-ushize/

  • Iyo ni imitekerereze icuramye! Perezida wa Ra… – #rwanda #RwOT

    Imyaka 2 y’imikino irashize Uwayezu Jean Fidele atangiye kuyobora ikipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda akaba ari nayo ifite abafana benshi mu Rwanda ariyo ya Rayon Sports. 

    Kuva yatangira kuyiyobora yatwaye igikombe 1 cy’Amahoro batwaye mu mwaka ushize w’imikino wa 2022-2023 ubwo batsindiraga APR FC ku mukino wa nyuma waberaga kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

    Ku munsi w’ejo nibwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru abayobozi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidele bamurika amatike y’umwaka w’imikino wa 2023-2024. 

    Aya matike agizwe n’ibyiciro A3, icya mbere ni VVIP ‘A’ ariyo bise Gold igura miliyoni 5 z’amanyarwanda, icyiciro cya 2 ni VVIP’B’ ariyo bise Silva igura miliyoni 1 y’amanyarwanda naho icyiciro cya 3 ni VIP ariyo yiswe Bronze ikaba igura ibihumbi 500 by’amanyarwanda.

    Mbere y’uko iki kiganiro n’itangazamakuru kirangira, Perezida wa Rayon Sports yafashe umwanya agena ubutumwa bwo gutangiza umwaka utaha w’imikino. Yagarutse ku kubaka Rayon Sports ihamye ndetse anagaya abagitekereza ko ikipe abereye Umuyobozi yakomeza gukorera mu kajagari.

    Yagize ati: “Ndahitamo ko Komite igihe izarangiriza imyaka yayo igihe yagenewe, uwaza hari aho azahera nta gusubira inyuma. Ntabwo ari ukuza ngo nubake ibyanjye by’uyu munsi kuko ntabwo waba ukorera abantu. Amakosa yakozwe umwaka wa mbere siyo yakozwe umwaka wa 2, ugenda wiga utera imbere, ibyo rero nibyo turimo”.

    “Turacyafite igihe, turimo turitegura kugira ngo niba hari n’amakosa yakozwe atazongera kandi noneho dushake abakinnyi beza n’abatoza beza”. 

    “Turagerageza gukora kinyamwuga, njya ntanga urugero Yanga mu myaka 4 ishize twarayitsindaga ariko ubu irimo irakina imikino ya nyuma ya Confederation Cup. Kuki abandi babishobora, kuki twe tutabishobora?”. 

    “Imvugo ivuga ngo turekere Rayon Sports yacu y’akajagari niyo tumenyereye, iyo ni imitekerereze icuramye, ikipe y’abantu miliyoni zingahe ukavuga ngo Rayon y’akajagari niyo tumenyereye?”. 

    “Urumva iyo mitekerereze, siyo dushaka, siyo mwe mukiri bato mushaka, siyo abana bacu bashaka, siyo u Rwanda rushaka, siyo isi y’uyumupira w’amaguru ishaka. 

    Dukeneye Rayon Sports ikina umupira ikagera ahantu hashimishije ha handi yageze igakomeza ntizanasubire hasi. Twebwe dukeneye Rayon Sports ikora muri shampiyona igatwarwa ibikombe”.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele mu kiganiro n’itangazamakuru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131300/iyo-ni-imitekerereze-icuramye-perezida-wa-rayon-sports-yageneye-ubutumwa-abashaka-ko-ikipe-131300.html