Blog

  • Irabisoje: Paris Saint Germain isinyishije umutoza w’umunyabigwi ku Isi (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa imaze gusinyisha umutoza w'umunyabigwi ku Isi.

    Akakanya nibwo ikipe ya Paris Saint Germain imaze gutangaza Luis Enrique nk'umutoza wabo mushya akaba ahawe amasezerano azamugeza muri 2025 atoza iyi kipe y'ubukombe mu Bufaransa.

    Luis Enrique n'umutoza ukomeye cyane dore ko yigize gutoza ikipe ikomeye cyane ya FC Barcelona yo muri Espane mu gihe rutahizamu Neymar Jr yari umukinnyi wa kipe FC Barcelona akaba yaranatojwe na Luis Enrique.

    Amafoto ya Luis Enrique uje gukemura ibyananiranye muri Paris Saint Germain:

    Source : https://yegob.rw/irabisoje-paris-saint-germain-isinyishije-umutoza-wumunyabigwi-ku-isi-amafoto/

  • Koko se nibyo?: Chriss Eazy ukuri kose yagushyize hanze ku makuru avuga ko yaba yaramaze gutandukana na Junior Giti – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi havugwa amakuru y'uko umuhanzi Rukundo Nsengiyumva Christian wamamaye cyane ku izina rya Chriss Eazy yaba yaramaze gutandukana na Bugingo Bonny uzwi ku izina rya Junior Giti.

    Chriss Eazy yatangaje ko aya makuru atari ukuri bitewe n'uko atigize atandukana na Junior Giti ushinzwe ku reberera inyungu ze mu bya muzika uyu musore avuga ko impamvu yatumye abantu batangira kuvuga aya magambo ari uko babonaga Giti atagikunda kumuherekeza cyane aho agiye nk'uko byari bisanzwe.

    Chriss avuga ko impamvu yateye ibi byose ari uko Junior Giti yarwaje umubyeyi we bikaba ngombwa ko ajya kumwitabaho.

    Source : https://yegob.rw/koko-se-nibyo-chriss-eazy-ukuri-kose-yagushyize-hanze-ku-makuru-avuga-ko-yaba-yaramaze-gutandukana-na-junior-giti/

  • Basore Imana irabakunda pe! Irebere ubwiza butagira icyasha bwa murumuna wa Bahavu Jannette – YEGOB #rwanda #RwOT

    Basore Imana irabakunda pe! Irebere ubwiza butagira icyasha bwa murumuna wa Bahavu Jannette.

    Umukinnyi wa Film nyarwanda, Bahavu Jannette ni umwe mu badamu bafite abavandimwe babo beza. Uyu Bahavu Jannette afite murumuna we witwa Uwase Bahavu Trecy, akaba ari umwe mu bahogoje abasore kubera ubwiza bwe.

    Ndetse uyu mukobwa Bahavu Trecy ari mubari kuzamuka muri Showbiz nyarwanda.-Amafoto

     

    Source : https://yegob.rw/basore-imana-irabakunda-pe-irebere-ubwiza-butagira-icyasha-bwa-murumuna-wa-bahavu-jannette/

  • Nyuma y’ibyumweru 13 bakoze ubukwe, Myugariro w’ikipe ikomeye mu Rwanda n’umugore we bibarutse imfura nyuma y’igihe gito babanye nk’umugore n’umugabo (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ibyumweru 13 bakoze ubukwe, Myugariro w'ikipe ikomeye mu Rwanda n'umugore we bibarutse imfura nyuma y'igihe gito babanye nk'umugore n'umugabo.

    Myugaririro wa Gasogi United, Ndabarasa Tresor n'umugore we Uwera Josiane bibarutse imfura y'abo.

    Impundu ni zose muri uyu muryango nyuma y'uko bibarutse umwana wabo w'imfura akaza ari n'umukobwa.

    Ni ibintu uyu myugariro yishimiye ku rwego rwo hejuru aho yabyishimiye binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yibyumweru-13-bakoze-ubukwe-myugariro-wikipe-ikomeye-mu-rwanda-numugore-we-bibarutse-imfura-nyuma-yigihe-gito-babanye-nkumugore-numugabo-amafoto/

  • Iminsi y’ibisambo ni 40, Abagabo batatu banywaga ibiyobyabwenge ubundi bakajya kwambura abaturage ibyabo bafashwe batarangije akazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iminsi y'ibisambo ni 40, Abagabo batatu banywaga ibiyobyabwenge ubundi bakajya kwambura abaturage ibyabo bafashwe batarangije akazi.

    Abagabo 3  nyuma yuko bamwe mu bakorera mu nyubako ya Gare batabaje bavuga ko babangamiwe n'abantu bahoraga bicaye kuri Sitasiyo ya Lisansi ituzuye bakambura abahakorera n'abagenzi bahategera imodoka zijya mu Cyakabiri ndetse n'i Munyinya.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Habiyaremye Emmanuel yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko aho bamenyeye ayo makuru ahamya ko hari abantu bakekwaho ibi byaha, bihutiye kujyayo barabafata .

    Avuga ko abatawe muri yombi ubu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

    Source : https://yegob.rw/iminsi-yibisambo-ni-40-abagabo-batatu-banywaga-ibiyobyabwenge-ubundi-bakajya-kwambura-abaturage-ibyabo-bafashwe-batarangije-akazi/

  • Amakuru mashya kuri wa mugore ukurikiranweho kwica Akeza yari abareye mukase – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukanzabarushimana Marie Chantal ukurikiranweho kwica Akeza Elsie yari abereye mukase akamujugunya mu kigega cy'amazi, yitabye urukiko kuri uyu 5 Nyakanga 2023, gusa urubanza rwe nanone rwongera gusubikwa. Ubwo yitabaga urukiko kuwa 22 Kamena 2023, uru rubanza rwasubitswe ku inshuro yarwo ya kane, aho yari yatanze imbogamizi z'uko umwunganira mu mategeko Me. Brigitte Nyirabagenzi atabashije kuboneka.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-kuri-wa-mugore-ukurikiranweho-kwica-akeza-yari-abareye-mukase/

  • Mfite ubwoba ko nazakora ibindi byaha kubera uburwayi-Aimable Karasira #rwanda #RwOT

    Aimable Karasira Uzaramba wongeye kwitaba urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda yikomye ubuyobozi bwa gereza abwira urukiko ko afite ubwoba ko azongera gukora ibyaha bitewe n'amagambo avuga.

    Mu rukiko umucamanza yabanje gusoma raporo yakozwe na Docteur Schadrack Ntirenganya, Docteur Charles Mudenge na Docteur Xavier Butoto bavuga ko basuzumye Karasira Uzaramba Aimable.

    Iyo raporo igaragaza ko Karasira Aimable Uzaramba arwaye indwara zitandukanye zirimo nizatewe n'ingaruka zo kubura ababyeyi be mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 ariko ubwo burwayi bwe butamubuza gutekereza neza.

    Nyuma y'uko umucamanza amaze gusoma iyo rapora Karasira amanitse akaboko yasabye ijambo.

    Aimable Karasira ati'Maze iminsi ndwaye simeze neza nakoze imyanzuro ubuyobozi bwa gereza bwanga kuyishyira muri system nanditse imyanzuro bayiha abaganga aho kuyishyira muri system'

    Karasira akomeza avuga ko mu iburanisha ry'ubushize Karasira atanze kuza kuburana ahubwo gereza yabyanze ko aza mu rukiko bamubeshya ko bamujyana kwa muganga.

    Urukiko rwamubajije niba imyanzuro abunganizi be bakoze atayemera, mugusubiza Karasira yavuze ko abunganizi be ari aba leta kandi nahabwa igihano ataribo bazagikora ahubwo ariwe uzagikora

    'Imyanzuro bakoze ndayemera ariko ntiyuzuye hari ibyo nakongeramo'

    Urukiko rwabajije Karasira niba imyanzuro abunganizi be batanze batarayiganiriyeho maze Karasira asubiza agira ati'Ku bijyanye n'uburwayi bwanjye bwo mu mutwe ninjye wo kubyivugira kuko ni njye urwaye niyo napfa ariko bagenzi banjye byibura mbasezere, nakoze imyanzuro nyiha gereza ntiyayishyira muri system'

    Urukiko rwamubajije ibimenyetso byibyo (Karasira) avuga maze Karasira nawe ati'Murakoze abayijyanye nibo babifite'

    Karasira yavuze ko yarokotse jenoside abe bishwe

    Karasira ati'Maze iminsi ndota nincwa, ndota pfa kenshi buri gihe nincwa niyo Perezida Kagame yaba ari hano nabivuga gusa iyo mbibwiye ubuyobozi bwa gereza bumbwira ko ndi guteta'

    Karasira yongeraho ati'Icyo mbwira urukiko ndashaka kwandika ubuzima bwanjye nkakora imyanzuro nkayishyira muri system nayisinyeho'

    Me Gatera Gashabana wunganira uregwa we aravuga ko ikibazo kijyanye n'imyanzuro Karasira Aimable yakigejeje Ku bavoka be ubwo bamusuraga

    Me Gatera ati'Iyo myanzuro yatubwiye ko yahaye gereza n'ubu ntiturayibona muri system nk'urukiko turarusaba ko rutegeka gereza rugashyira uwo mwanzuro rwahawe na Karasira maze ugashyirwa muri system'

    Urukiko rwamubajije icyo ruri bushingireho Me Gatera nawe mugusubiza ati'Ntibyadutangaza iyo ari ikibazo kireba Karasira ibye byose barabidutwara bakadusaka twe nk'abavoka kandi Karasira afite uburenganzira ko nawe hari ibyo yakongeramo bityo Karasira ahabwe ubutabera buboneye'

    Me Evode Kayitana umwe muri babiri wunganira Karasira yavuze ko Karasira adashobora kwandika ibintu byose ngo abimuhe hari ibyo ashobora gukora akabiha gereza noneho nawe akabibona muri system

    Ati'Ibintu Karasira avuga nanjye sinabisubiramo kuva na mbere nangira kumwunganira namubujije kuvuga Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu rukiko kuko nta kibazo bafitanye ariko yarananiye aranga akamuvuga'

    Karasira adahawe ijambo yahise arangurura ijwi abwira Me Kayitana ati'Mpora murota, mpora murota wowe rero ntufite ubushobozi bwo kugenzura inzozi zanjye'

    Karasira yabwiye urukiko ko ataje kunanirana ko niyo yahabwa iminota mirongo itatu cyangwa isaha imyanzuro ivuga kuri raporo y'uko abaganga bamusuzumye yaba ayirangije kuyandika

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Karasira aburana avuga amagambo arenza umurongo

    Ubushinjacyaha buravuga ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw'ibyo aburana kuba yarakoze imyanzuro ntijye muri system akabivuga ku magambo gusa urukiko rutagakwiye kubiha agaciro kuko nta bimenyetso bihari

    Ati'Karasira yashoboraga guhura n'abunganizi be muri gereza bakandika imyanzuro binagendanye ko abavoka badakumirwa kuba rero bari kuvuga ibyo turabona ari imico idakwiye yo gutinza urubanza'

    Ubushinjacyaha bwavuze ko budashaka gusabira ibihano uruhande rwa Karasira Uzaramba Aimable ariko bakwiye kwihanangirizwa naho guhabwa umwanya Karasira agakora imyanzuro byaharirwa urukiko rukabyigaho.

    Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko kuba abavoka bakumirwa ibyo bitabaho ntabyo bazi

    Ubuhagarariye ati'Gereza nk'urwego rwa leta dukorana ibyo baruvuzeho ntabihaba niba ari ugusakwa ntawudasakwa kuko ari mu rwego rw'umutekano nta gitangaza gusa Karasira amagambo avuga yarenze umurongo ntibikwiye'

    Uruhande rwa Karasira rwasubiranye umwanya

    Me Gatera wabanje gufata umwanya yavuze ko badashaka gutinza urubanza

    Ati'Ikidushishikaje niriya raporo iminota mirongo itatu kuri twe ntihagije kugirango haboneke igihe cyo kiyitegura'

    Me Gatera akomeza avuga ko kuba Karasira arenga umurongo biterwa nuko urubanza rwe rwihariye kuko nyine arwaye ari nayo mpamvu asuzumwa mu bihe bitandukanye

    Karasira we ati'Njye nabaye umurezi nanjye gutandukira simbishyigikiye gusa ubanza ndikuburana n'icyishi mfite ubwoba ko nzongera nkakora ibindi byaha mu magambo, nkeneye kuvuzwa gukorera imyanzuro muri gereza byo ntibishoka nzi kwandika mureke iyo myanzuro nyikorere aha'

    Urukiko rwafashe icyemezo ko rukwiye guha umwanya Karasira agakora imyanzuro kuri raporo yabaganga bamusuzumye kandi akaba yayikorera aho ashaka haba mu igororero (gereza) cyangwa yanayikorera mu rukiko urubanza rukazasubukurwa taliki ya 26/07/2023.

    Bwana Karasira Uzaramba Aimable yamenyekanye cyane kumbuga nkoranyambaga nka YouTube ndetse no mu buhanzi bwe yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside guha ishingiro jenoside, gukurura amacakubiri, gutangaza amakuru y'ibihuha, icyaha cyo kudasobanura inkomoko y'umutungo n'icyaha cy'iyozandonke.

    Yunganiwe na Me Gatera Gashabana ndetse na Me Evode Kayitana.

    Theogene NSHIMIYIMANA

    The post Mfite ubwoba ko nazakora ibindi byaha kubera uburwayi-Aimable Karasira appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/05/mfite-ubwoba-ko-nazakora-ibindi-byaha-kubera-uburwayi-aimable-karasira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mfite-ubwoba-ko-nazakora-ibindi-byaha-kubera-uburwayi-aimable-karasira

  • Serumogo Ali yavuze impamvu yahisemo Rayon Sports, ubutumwa ku bakunzi b’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Serumogo Ali nyuma yo gusinyira Rayon Sports yavuze ko impamvu yahisemo iyi kipe ari uko ikomeye abona azafasha na we ikamufasha kugera ku nzozi ze mu rugendo rw’umupira w’amaguru.

    Ni nyuma y’uko ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023 uyu mukinnyi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports.

    Serumogo wakiniraga Kiyovu Sports ariko ikaba yari yaramwirukanye, yavuze ko impamvu yahisemo iyi kipe ari uko ari ikipe ikunzwe n’abanyarwanda benshi, ikaba ikipe nkuru abona izamuzamurira urwego mu mikinire ndetse akaba abona ijyanye n’ubushobozi afite.

    Ati 'Impamvu nahisemo Rayon Sports, ni ikipe y’abanyarwanda, ni ikipe ikunzwe n’abanyarwanda benshi ni ikipe kandi nkuru mu Rwanda mu bijyanye no gutwara ibikombe, ni ikipe izakina amarushanwa mpuzamahanga ni ikipe numva izanzamurira urwego mu byo nifuza mu iterambere ryanjye kandi ni n’ikipe numva bijyanye n’ubushobozi bwanjye mbona nzagiriramo ibihe byiza niyo mpamvu nahisemo Rayon Sports.'

    Yakomeje abwira abafana b’iyi kipe ko aje kubaha ibyo afite, aje ngo bafatanye bagere ku byo batagezeho mu myaka itambutse nko gutwara igikombe cya shampiyona.

    Ati 'Ubutumwa ngenera abafana ba Rayon Sports ni uko nje kubaha ibyo mfite muri njyewe, nje kubakorera akazi ikirushijeho nje ngo dufatanye kugira ngo bagere kubyo batarageraho mu myaka ishize bataratwara igikombe cya shampiyona, nje kugira ngo dufatanye mu marushanwa mpuzamahanga, nje gufatanya nabo kandi tuzakorana neza.'

    Serumogo Ali ubu usigaye ari nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi yari amaze imyaka 4 muri Kiyovu Sports yagezemo avuye muri Sunrise FC yo mu burasirazuba bw’u Rwanda.

    Abaye umukinnyi wa kabiri Rayon Sports itangaje yasinyishije nyuma y’umunyezamu Tamale Simon w’umugande ndetse na Mitima Isaac bongereye amazezerano.

    Yahisemo Rayon Sports kuko ari ikipe abona azafasha na we ikamufasha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/serumogo-ali-yavuze-impamvu-yahisemo-rayon-sports-ubutumwa-ku-bakunzi-b-iyi-kipe

  • Sam Karenzi nyuma yo kuvugwa muri APR FC yatangaje impamvu ikomeye irimo gutuma bakomeza kuzana ibi bihuha ndetse nicyo bashaka mu mukorera kitari cyiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sam Karenzi nyuma yo kuvugwa muri APR FC yatangaje impamvu ikomeye irimo gutuma bakomeza kuzana ibi bihuha ndetse nicyo bashaka mu mukorera kitari cyiza

    Umunyamakuru w'imikino ukomeye hano mu Rwanda, Sam Karenzi yatangaje ko ibyo kujya muri APR FC ntabihari ahubwo abantu ngo hari icyo bamushaka ndetse yemeza n'icyabiteye kugirango bizanwe.

    Mu ijoro rya cyeye nibwo hagiye ahagaragara ko ikipe ya APR FC igiye guha akazi abanyamakuru b'imikino barimo David Bayingana ndetse na Sam Karenzi ko gukora mu gice cy'itumanaho (communication).

    Mu kiganiro Sam karenzi akora buri munsi yaje kuza mu buryo bweruya atangaza ko ari umunyamakuru wa Fine FM ibyo kujya muri APR FC ntabihari. Uyu munyamakuru anavuga ko impamvu irimo gutera ibi ngo ni abakinnyi iyi kipe yatangaje ku munsi wejo hashize abanyamakuru bamwe bamugirira ishyari ko ngo yabatanze aya makuru.

    Ntabwo Sam Karenzi yigeze atangaza abo banyamakuru ariko abakurikirana ibiganiro by'imikino ku maradio atandukanye hano mu Rwanda bahita babibwira. Karenzi yavuze ko ahubwo abo baba batangaza ibintu nka biriya baba bashaka ko umuntu atabona akazi kuko ngo ntawanga akazi keza.

    Ikiganiro Urukiko rw'ubujurire gikunzwe cyane hano mu Rwanda Sam karenzi akora buri munsi, akorana n'abandi banyamakuru bakunzwe barimo Muramira Regis, Niyibizi Aime ndetse na Dukuze Jean De Dieu.

     

    Source : https://yegob.rw/sam-karenzi-nyuma-yo-kuvugwa-muri-apr-fc-yatangaje-impamvu-ikomeye-irimo-gutuma-bakomeza-kuzana-ibi-bihuha-ndetse-nicyo-bashaka-mu-mukorera-kitari-cyiza/

  • Nyuma ya City Maid bongeye guhurira muri filime imwe! Amashusho y’integuza ya filime irimo Bahavu Jannet na Nick yagiye hanze – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize icyumweru ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto yavugishije benshi, yagaragazaga Bahavu Jannet akikiwe na Nick,  aho bateguzaga Filime bazahuriramo doreko baherukaga guhurira muri filime imwe ariyo City Maid, bakinaga ari abavandimwe.

    Kuri uyu wa Gatatu, nibwo amashusho y'integuza y'iyi filime bongeye guhuriramo yagiye hanze, ni filime bise Bad Choice cyangwase 'Amahitamo mabi'.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-ya-city-maid-bongeye-guhurira-muri-filime-imwe-amashusho-yinteguza-ya-filime-irimo-bahavu-jannet-na-nick-yagiye-hanze-videwo/