Musanze: Abaturage bashoreye umukobwa wari wakuye mo inda acigatiye intumbi y'uruhinja yari amaze kuvutsa ubuzima, gusa icyatangaje benshi ni ubusobanuro yatanze ubwo yireguraga
Ni amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku itariki 03 Nyakanga 2023, aho abaturage babonye uwo mukobwa ava amaraso, barebye hafi ye bahasanga uruhinja rwapfuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Ninda, Mukamanzi Jeannette mu kiganiro yagiranye na Kigali Today dukesha iyi nkuru , yavuze ko n'ubwo uwo mukobwa yari atuye mu kagari ka Muhabura ari naho yakuriyemo inda, ngo yari amaze igihe gito yimukiye mu kagari ka Ninda mu buryo bw'ibanga aho ubuyobozi bw'aba ubw'umudugudu n'ubw'akagari batigeze bamenya ayo makuru.
Uwo muyobozi avuga ko ku mugoroba wo kuwa mbere, aribwo abaturage bamugezeho bashoreye uwo mukobwa asigatiye umwana wapfuye, aho bamushinjaga gukuramo inda y'uwo mwana.
Ati 'Abaturage batuzaniye uwo mukobwa asigatiye uruhinja rutagihumeka, tugerageje kumubaza ngo atubwire uko yabigenje yanga kutubwiza ukuri, twamubajije aho yarari atubwira ko yari mu murima ahinga, yumvise aribwa mu nda ajya hirya gato mu murima w'ibishyimbo, yicaye ngo abona umwana araje'.
Uwo muyobozi yabajije abamuzaniye uwo mukobwa, aho bamusanze, ati 'Abo baturage bamunzaniye, batubwiye ko basanze ari kuvirirana, bamubajije ibyamubayeho ababwira ko ari inyama yo munda yagize ikibazo, barebye hafi ye bahabona uruhinja rwapfuye'.
Ngo urwo ruhinja rwari hagati y'amezi arindwi n'umunani n'igice, nk'uko umwe mu bajyanama b'ubuzima yabibwiye Gitifu Mukamanzi, dore ko ngo uwo mwana yari afite ibice by'umubiri byuzuye, aho yari n'umukobwa.
IVOMO: KIGALI TO DAYÂ







Ibi biheruka kwemezwa na LT Gen Mubaraka Muganga wari Chairman wayo, aho yemeje ko iyi kipe nitsindira guhagararira u Rwanda mu mu mikino mpuzamahanga bazagarura abanyamahanga.
Nyuma yaho APR FC itwariye Shampiyona ya 2022-2023 ikaba izakina imikino Nyafurika, yahise ishyira mu ngiro gusinyisha abanyamahanga ihereye ku murundi Nshimirimana Ismael Pitchou.
Pitchou aje muri APR FC nyuma yo gusoza amasezerano y'imyaka ibiri muri Kiyovu SC yagezemo mu mwaka w'imikino wa 2021-2022 avuye i Burundi.
Nk'uko byanditswe n'urubuga rwa AP FC, Pitchou ni umukinnyi witezweho kuza gukora ikinyuranyo, ku buryo usibye gufasha APR F.C kugera ku ntego zayo mu marushanwa mpuzamahanga, azanafasha abakinnyi b'Abanyarwanda kuzamura urwego rwabo.
APR FC yatwaye Shampiyona ikaba izakina imikino ya CAF Champions League, iritegura kongeramo abandi bakinnyi b'abanyamahanga aho bivugwa ko muri rusange izaba ifite abakinnyi 7 bakomoka hanze y'u Rwanda.
