Blog

  • Ruhango: Umugabo yatemye abantu batatu barimo Nyirabukwe amaze gukora ayo mahano nawe ntiyisize – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana mu kagari ka Kamusenyi haravugwa inkuru y'inshamugongo y'umugabo witwa Hagenimana Vincent w'imyaka 30 watemye abantu batatu barimo nyirabukwe, umugore we na muramu we arangije ariyahura.

    Ibi byabaye ahagana saa yine z'umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2023, bibera mu mudugudu wa Kinamba.

    Umurambo w'uyu mugabo wabonetse mu gitondo bikekwa ko nyuma yo gukora ayo mahano yahise yiyahura.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yarahukanye agasubira mu rugo nyuma yo kugirana amakimbirane.

    Ntiharamenyekana intandaro y'amakimbirane bari bafitanye ariko ko hagikorwa iperereza kuri urwo rupfu.

    Source : https://yegob.rw/ruhango-umugabo-yatemye-abantu-batatu-barimo-nyirabukwe-amaze-gukora-ayo-mahano-nawe-ntiyisize/

  • Amakipe aragowe: Manchester United yongeye gutitiza amakipe yo muri Premier League nyuma yo gusinyisha rutahizamu karundura (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakipe aragowe: Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'u Bwongereza yongeye gutitiza amakipe yo muri Premier League nyuma yo gusinyisha rutahizamu karundura.

    Ikipe ya Manchester United yongereye amazerano y'imyaka itanu rutahizamu wayo w'Umwongereza Marcus Rashford aho uyu musore agiye kujya ahabwa agera ku 325 € buri cyumweru akaba ari umukinnyi w'umuhanga cyane witezweho gufasha byinshi iyi kipe y'ubukombe mu gihugu cy'u Bwongereza.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/amakipe-aragowe-manchester-united-yongeye-gutitiza-amakipe-yo-muri-premier-league-nyuma-yo-gusinyisha-rutahizamu-karundura-amafoto/

  • Umuryango wa FPR/ Inkotanyi Wamaganye umuhang… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa FPR Inkotanyi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga, ryarimo ubutumwa  bugeneye abanyamuryango bawo ,wananenze  umuhango wo kwimika umutware  w’Abakono mu Rwanda wabereye mu Karere ka Musanze.

    Muri iryo tangazo Umuryango  FPR Inkotanyi wibukije abanyamuryango bawo ko kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda ari inshingano ya buri wese.

    Muri iryo tangazo ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi bwatangaje  ko nubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiriye gukosorwa kuko bishobora kuba intandaro yo kubangamira ubwo bumwe. Muri iryo Tangazo hatanzwe urugero ku  'Iyimikwa ry'Umutware w'Abakono' byabereye mu  Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi,  taliki ya 9 Nyakanga 2023. 

    Iryo tangazo  riti 'Ibirori nk'ibi ntabwo ari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n'ubufatanye bw'Abanyarwanda bose.Imitekerereze, imigirire n'imyitwarire nk'iyo bigomba guhinduka kandi abanyamuryango babigizemo uruhare'. 

    Umuryango FPR-Inkotanyi usaba buri munyamuryango wese kugaragaza, kwitandukanya no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe.

    FPR iti 'Buri wese agomba kubazwa inshingano ze mu gihe habaye ikibi ntacyamagane ngo yitandukanye nacyo, cyangwa akagihishira. Abanyamuryango barasabwa gushyigikira kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda no gukomeza guha urubyiruko icyizere cy'ejo hazaza mu gihugu Abanyarwanda babanyemo neza'.

    Umuryango wa FPR Inkotanyi washinzwe mu mwaka wa 1987 .

    Uwo muryango ugendera mu mahame remezo icyenda  yashyizweho umaze gushingwa.

     Ayo mahame remezo aya akurikira :Ihame rya mbere ni UKugarura Ubumwe bw'Abanyarwanda ,irya Kabiri Kubumbatira ubusugire bw'Igihugu n'umutekano w'abantu n'ibintu,irya gatatu, ni Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi;irya Kane  Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w'Igihugu.

    Irya gatanu  ni Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y'umutungo w'Igihugu n'izindi ngeso zijyanye na byo; irya gatandatu  imibereho myiza y’abaturage irya karindwi Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi;irya munani Guharanira umubano hagati y'u Rwanda n’bindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n'ubuhahirane;irya cyenda ni : Kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132079/umuryango-wa-fpr-inkotanyi-wamaganye-umuhango-wiswe-uwo-kwimika-umutware-wabakono-wabereye-132079.html

  • Chairman wa APR FC na Perezida Mvukiyehe Juvenal wa Kiyovu Sports Ltd baramukijwe inshingano zo kuyobora Premier League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'inama yahuje abayobozi b'amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere n'ubuyobozi bw'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru, Ferwafa, umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira na Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Ltd bagiriwe icyizere cyo kuba mu buyobozi bw'icyitwa Rwanda Premier League Board.

    Kuri uyu wa Kabiri, hateranye inama y'abayobozi b'amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere, bahita banitoramo batanu baziyongeraho abandi bo mu Cyiciro cya Kabiri kugira ngo buzure 13 nk'uko biteganyijwe.

    Abatowe kuri uyu munsi, ni Lt Col Richard Karasira, Hadji Mudaheranwa Yussuf uyobora Gorilla FC, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, Gahigi Jean Claude uyobora Bugesera FC na Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Ltd.

    Biteganyijwe ko ku munsi w'ejo ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga, aboyobora amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri, na bo bazahura bakitoramo abandi bazuzuza abantu 13 muri rusange bazaba bagize Rwanda Premier League Board.

    Mu nteko rusange y'abanyamuryango ba Ferwafa iheruka yabaye tariki 24 Kamena 2023, yemeje ko hagomba kubaho League izigenga ariko ikazatangira iterwa inkunga n'ubuyobozi bw'iri shyirahamwe kugira ngo ibanze yisuganye.

    Source : https://yegob.rw/chairman-wa-apr-fc-na-perezida-mvukiyehe-juvenal-wa-kiyovu-sports-ltd-baramukijwe-inshingano-zo-kuyobora-premier-league/

  • Nawe uratungurwa: Killa Man yagaragaje uburyo yari ateye mu mwaka wa 2010 avugisha rubanda bitewe n’uburyo yahindutse (Ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nawe uratungurwa: Umukinnyi wa filime nyarwanda Killa Man yagaragaje uburyo yari ateye mu mwaka wa 2010 maze avugisha rubanda bitewe n'uburyo yahindutse.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze umunyarwenya ukunzwe cyane hano mu Rwanda Killa Man yagaragaje uburyo yari ateye mu mwaka wa 2010 maze atangaza ko agiye gukora iyo bwabaga kugira ngo yongera asubire nk'uko yahoze.

    Ifoto:

    Bimwe mu byo abantu batangaje nyuma yo kubona iyi foto ya Killa Man atarazana inda nini:

    Source : https://yegob.rw/nawe-uratungurwa-killa-man-yagaragaje-uburyo-yari-ateye-mu-mwaka-wa-2010-avugisha-rubanda-bitewe-nuburyo-yahindutse-ifoto/

  • RIP Kwizera Emmanuel! Umugabo yanze gutanga inkwano ashaka kujyana umukobwa w’abandi ku buntu ni maze biza kumubyarira kwicwa urw’agashinyaguro n’iwabo w’umukobwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP Kwizera Emmanuel! Umugabo yanze gutanga inkwano ashaka kujyana umukobwa w'abandi ku buntu ni maze biza kumubyarira kwicwa urw'agashinyaguro n'iwabo w'umukobwa.

    Umugabo w'imyaka 35 y'amavuko witwa Kwizera Emmanuel wari utuye mu karere ka Kiruhura muri Uganda yishwe n'abo mu muryango wa sebukwe, bamuhora kuba yaranze kwishyura inkwano y'umukobwa wabo.

    Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023 yatangaje ko Kwizera yakubiswe kugeza apfuye ubwo yari yagiye gucyura umugore we wari warahukanye.

    Akimara kwicwa yahise amujugunya mu kidendezi cy'amazi cy'uwitwa Rwakashuji George, ari na ho umurambo we waje kuboneka.

    Babiri muri batanu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Kwizera bamaze gutabwa muri yombi. Aba ni Margaret Kendere na Ronald Bakashaba, mu gihe Grace Namara, Allen Ikiriza na James Amupire bo bagishakishwa.

    Source : https://yegob.rw/rip-kwizera-emmanuel-umugabo-yanze-gutanga-inkwano-ashaka-kujyana-umukobwa-wabandi-ku-buntu-ni-maze-biza-kumubyarira-kwicwa-urwagashinyaguro-niwabo-wumukobwa/

  • Birasekeje: Umunyarwenya Rusine Patrick yahawe urw’amenyo nyuma yo kugaragara ahagararanye na Deejay Pius wagira ngo n’umwana na Se (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birasekeje: Umunyarwenya ukunzwe cyane hano mu Rwanda Rusine Patrick yahawe urw'amenyo nyuma yo kugaragara ahagararanye na Deejay Pius wagira ngo n'umwana na Se.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Rukabuza Pius wamamaye cyane ku izina rya Deejay Pius akoresha mu bikorwa bye by'ubuhanzi yagaragaje amafoto ari kumwe n'umunyarwenya Rusine Patrick maze bituma abantu bayavuga bitewe n'uburyo asumbamo uyu musore.

    Amafoto:

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona amafoto y'umunyarwenya Rusine Patrick ahagararanye na Deejay Pius:

    Source : https://yegob.rw/icyo-bita-ikilo-ninusu-umunyarwenya-rusine-patrick-yahawe-urwamenyo-nyuma-yo-kumubona-ahagararanye-na-deejay-pius-wagira-ngo-numwana-na-se-amafoto/

  • Sebihogo, Sabine na Pascaline mu batarahiriwe… – #rwanda #RwOT

    Amarushanwa y'ubwiza ni amwe mu akurikirwa na benshi akanaba mu nkingi za mwamba z’ibigize isi y'imyidagaduro ikurikiranwa na benshi. Mu Rwanda hamaze kugera atari macye ariko irifite izina binumvikana rikaba ari irya Nyampinga w'u Rwanda.

    Kuri ubu ikamba rya Miss Rwanda rifitwe na Nshuti Divine Muheto guhera mu mezi ya mbere y'umwaka wa 2022. Bamwe mu bakobwa bitabira iri rushanwa usanga baba bahanze amaso cyane amakamba anyuranye atangwamo, ataboneka bagacika intege cyane.

    Nyamara harimo n’abajyamo bazi neza ko irushanwa ari irushanwa n’ubwo batabashije kubona ikamba, ariko ubuzima bukaba bugomba gukomeza mu bundi buryo. 

    Rimwe usanga kuba baranakandigiye muri iri rushanwa, bigira icyo byongera ku byo bakora umunsi ku wundi bikanabafungurira ayandi marembo batatekerezaga.

    Unyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga, urasanga amashusho ari guhererekanwa cyane ari ay'umuhango wa Nkota wasabye anakwa Sebihogo.

    Uyu mukobwa nubwo atabashije guhirwa muri Miss Rwanda 2022, ariko izina rye riri mu mazina ahagaze neza mu bamikazi b'ubwiza muri Kigali.

    Abandi bakobwa bari kugarukwaho cyane ni bane banyuze muri Miss Rwanda 2022, nabo batabashije kubona amakamba ni bo twifuje kwitsaho.

    Duhereye kuri Sebihogo Kazeneza Marie Mercie yinjiye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda 2022, aho yiyamamarije mu Burengerazuba, aza no kugera mu mwiherero, gusa ntiyabasha kubona ikamba na rimwe.

    Nubwo ariko ataribonye uburyo yari ashyigikiwe byatumye akomeza gukurikirwa na benshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hatandukanye. Uyu mukobwa kandi yari anasanzwe afite ikamba rya Miss Photogenic ndetse n’iry'Igisonga cya Nyampinga wa UTB.

    Sebihogo Marie Mercie uri no myiteguro yo kubana akaramata na Nkota, ari mu bakobwa bafite izina rikomeje guhagarara neza na nyuma ya Miss Rwanda 2022 atagiriyemo amahirwe yo kwegukana ikamba

    Umuhoza Emma Pascaline uri kuminuza muri Kaminuza mu gihugu cya Poland, ari mu bakobwa bashyushya imyidagaduro kakahava. Kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022, bikaba byararushijeho kumuzamurira izina.

    Mbere gato y’uko ajya gukomereza amasomo hanze, yari amaze gusinyana amasezerano na kompanyi zitandukanye zagendaga zimwifashisha mu bikorwa byo kwamamaza. Ni ibintu byanamukurikiranye n'ubu aho yiga hari izatangiye kumugirira icyizere.

    Umuhoza Emma Pascaline uri mu bageze kure muri Miss Rwanda 2022, uri kwiga muri Poland, ari mu bagiriye umugisha muri irushanwa atabashije gukuramo ikamba

    Umutesiwase Raudwa ari mu bakobwa bacye bamamaye cyane yaba mu gihe cy'amarushwa ya Miss Rwanda na nyuma yayo, ahanini bitewe n'uburanga bwe ariko na none no kuba ari umusilamukazi witabiye iri rushanwa anitandiye.

    Nyuma yo kuva muri aya marushanwa, yakoze mu itangazamakuru ry’imyidagaduro igihe gito, ibintu yafatanyaga n'amasomo yiga muri Kaminuza aya ALU. Uyu mukobwa ari mu bitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza kompanyi nto ndetse n’inini.

    Umutesiwase Raudwa ari mu bakobwa bakomeje kugarukwaho banyuze muri Miss Rwanda 2022

    Isingizwe Mutabazi Sabine ari mu bakobwa bageze kure mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, aho ari muri batanu bavuyemo uwegukanye ikamba na we yahabwaga amahirwe menshi yo kuryegukana ariko ntiyasekerwa n’amahirwe.

    Mbere yo kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze imyaka myinshi yitegurira kuzegukana, yari asanzwe azwi cyane mu kwandika aho mu 2019 yanashyize hanze igitabo cye cya mbere.

    Ari mu bakomeje kwiyambazwa mu bikorwa byo kwamamaza n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga biyongera umunsi ku wundi

    Kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda atabashije kugira ikamba na rimwe yegukanamo, byazamuye izina cyane rya Sabine.  Kimwe na mugenzi we Umuhoza Pascaline, bari muri ba Nyampinga bakiriwe na Madamu Jeannette Kagame.

    Undi wungukiye kuri Miss Rwanda nubwo nta kamba ryakuyemo, ni Umunyamideli kuri ubu wamaze kubihuza n'ubushabitsi Qrista Iradukunda ufite iduka rikomeye ricuruza inkweto zigezweho z'abari n'abategarugori rya Qrista Collection rikorera Downtown L1-34.

    Uyu mukobwa ari mu bakomeje kubyaza izina ryabo umusaruro ndetse kwitabira Miss Rwanda byshyize itafari ku byo akora mu buryo buziguye n'ubutaziguye.

    Uyu mukobwa yasoreje ayisumbuye muri Uganda, aza gukomeza amasomo mu bijyanye no gukora mu ndege. Ari muri bacye bafite amafoto ahererekanwa mu nguni zitandukanye z'imbuga nkoranyambaga.Qrista Iradukunda nyiri Qrista Collection ari mu banyamideli n’abakobwa banyuze muri Miss Rwanda bamaze kuba ibyamamareAmahirwe y’amarushanwa y’ubwiza asumba kure kwegukana ikamba Mutabazi Sabine na Umuhoza Pascaline nubwo batabashije kwegukana ikamba, kwitabira Miss Rwanda byabahesheje amahirwe akomatanije arimo no guhura na Madamu Jeannette Kagame imbonankubone, ibintu byifuzwa na benshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132066/sebihogo-sabine-na-pascaline-mu-batarahiriwe-namakamba-ya-miss-rwanda-2022-bagitigisa-imih-132066.html

  • Mu bakinnyi 11 Rayon Sports izakoresha umwaka utaha hiyongeyemo umukinnyi umwe utari waratangajwe mbere wamaze kurangizanya n’iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu bakinnyi 11 Rayon Sports izakoresha umwaka utaha hiyongeyemo umukinnyi umwe utari waratangajwe mbere wamaze kurangizanya n'iyi kipe benshi batunguwe ni uko byagenze

    Mu bakinnyi 11 batangajwe mbere ikipe ya Rayon Sports izakoresha uyu mwaka w'imikino, hiyongeyemo umukinnyi umwe ukomeye utari waratangajwe mbere nyuma yo kuba yamaze kumvikana n'iyi kipe.

    Mu minsi ishize nibwo hagiye agaragara ikipe y'abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports izakoresha umwaka utaha w'imikino ariko igitangaje ni uko benshi batigeze bashyiramo umukinnyi kandi mwiza waharaniye gukinira iyi kipe bikomeye.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports izakoresha umwaka utaha kugeza ubu

    Mu izamu: Simon Tamale

    Ba myugariro: Nsabimana Aimable, Rwatubyaye Abdul, Serumogo Ally, Bugingo Hakim

    Abo hagati: Aruna Moussa Madjaliwa, Bigirimana Abedi, Jonathan Ifunga Ifaso

    Ba rutahizamu: Charles Bbaale, Youseff Rharb, Joachiam Ojera

    Muri aba bakinnyi mu minsi ishize ntabwo uwitwa Bigirimana Abedi yigeze ashyirwamo bijyanye ni uko ibiganiro yari yagiranye na Rayon Sports byari byanze kubera ibyo batumvikanagaho ariko kugeza ubu byamaze kurangira abaye umukinnyi wa Gikundiro.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/mu-bakinnyi-11-rayon-sports-izakoresha-umwaka-utaha-hiyongeyemo-umukinnyi-umwe-utari-waratangajwe-mbere-wamaze-kurangizanya-niyi-kipe/