Blog

  • Myugariro wa APR FC Niyigena Clement agiye kwerekeza hanze y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona ijya gusozwa myugariro w'ikipe ya APR FC Niyigena Clement yari afite uburwayi bukomeye ariko kugeza ubu agiye kujyanwa hanze y'u Rwanda.

    Uyu mukinnyi ubwo Shampiyona yaburaga imikino micye bivugwa ko yarwaye Maralia ariko abatoza kuko bashakaga ko uyu mukinnyi akoreshwa cyane, baje kumugarura mu kibuga atarakira neza ariko babwiwe n'abaganga ko ameze neza ahita yongera kurwara mu buryo bukomeye Shampiyona isozwa akomeze nabi.

    Uyu musore bivugwa ko nyuma yo kuremba cyane nayo mpamvu ubuyobozi butigeze butangaza indwara uyu musore yarwaye ariko amakuru YEGOB twamenye ni uko Niyigena Clement agiye kujyanwa hanze y'u Rwanda kuvurizwayo.

    Bikomeje kugorana cyane ku ndwara y'uyu musore bitewe ni uko ikipe ya APR FC yamutindanye ndetse bigasa nkaho yirengagizwa gusa kuba agiye kuvurizwa hanze y'u Rwanda ashobora gukira byihuse ariko kugaruka mu kibuga dushobora kongera kumubona mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wa-apr-fc-niyigena-clement-agiye-kwerekeza-hanze-yu-rwanda/

  • Tennis: TRCF yatangije umushinga wo kwagura i… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, ni bwo habaye ikiganiro n’Itangazamakuru cyari kiyobowe na Umulisa Joselyne watangije umushinga wa Tennis Rwanda Children’s Foundation, kikaba cyabereye mu cyumba cy’Inama cya Marriott Hotel mu Mujyi wa Kigali.

    Umulisa yatangiye asobanura imigabo n'imigambi y'uyu muryango n'icyo ugamije ku banyarwanda. Ati: “Intego nyamukuru y’iki kiganiro kwari ukumurikira Abanyarwanda ibijyanye n’uyu Muryango by’umwihariko Itangazamakuru kuko ari ryo ridufasha kugeza ijwi ryacu kure. 

    Tennis Rwanda Children’s Foundation ni umuryango udaharanira inyungu, ukaba warashinzwe mu rwego rwo kumenyekanisha umukino wa Tennis mu Rwanda by’umwihariko mu bakiri bato”.

    “Imwe mu ntego yacu nyamukuru, harimo gufasha abakinnyi bakiri bato bagera kuri 50 byibuze mu gihe cy’Imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu bakaba batangiye guhatana ku rwego mpuzamahanga, babikesha uyu muryango wacu (Tennis Rwanda Children’s Foundation)”.

    Agaruka ku mbogamizi bafite yagize ati: “Imbogamizi ya mbere harimo ubuke bw’ibibuga abana bitorezaho, kuko usanga ibyinshi ari iby’amakipe bityo abana kubyisanzuraho bikagorana”.

    “Nk’Umuryango ntabwo turabasha kugira ibibuga twigengaho byadufasha gushyira mu ngiro mu buryo bwihuse ibyo twiyemeje, ariko tuzakomeza gukora ubuvugizi aho bishoboka, no gukora ibishoboka byose byafasha abana gukina Tennis kandi bakaryoherwa n’ibyiza biyibamo”.

    Abana bagana uyu Muryango {Foundation) Tennis Rwanda Children’s Foundation, baba bari hagati y’imyaka 10 na 13, ku rugero rya 70% baba ari abakobwa mu gihe 30% ari abahungu.

    Impamvu uyu mubare utangana, Umulisa avuga ko yagenzuye ibijyanye n’uyu mukino imbere mu gihugu, agasanga harimo intera itari ntoya hagati y’ibi byiciro byombi, bityo yiyemeza guteza imbere iki cyiciro, by’umwihariko nk’imwe mu ntego nyamukuru ya Guverinoma y’u Rwanda, yo gufasha umwana w’Umukobwa kwisanga muri buri cyiciro cy’ubuzima bw’Igihugu.

    Nyuma yo gutangiza uyu muryango mu Mujyi wa Kigali mu mwaka ushize w’i 2022, muri uyu mwaka, ibikorwa bya Tennis Rwanda Children’s Foundation bizibanda mu Ntara y’Uburasirazuba b’umwihariko mu Turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe mu Nkambi y’Impunzi ya Mahama ku ikubitiro, nyuma byerekeze mu Ntara y’Amajyaruguru, Uburengerezuba n’Amajyepho.

    Kuri ubu, umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation umaze hafi umwaka n’igice utangiye ibikorwa byawo mu Rwanda, ukaba ufite abana bakabakaba 100 ukorana nawo mu kubafasha kuzamura impano zabo muri Tennis.

    Umulisa Joselyne ni muntu ki muri Tennis?

    Umulisa ni Umunyarwadakazi umaze hafi imyaka 20 akina uyu mukino imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Yatangiye gukina uyu mukino ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu mwaka w’i 2003. 

    Mbere yo gutangira umwuga wo gutoza, Umulisa yabaye umukinnyi wa Tennis wabigize umwuga by’umwihariko ukina ku giti cye gusa akanyuzamo akanakina na bagenzi be.

    Yakiniye ikipe y’Igihugu mu marushanwa atandukanye y’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Ni umwe mu bakinnyi babaye nimero ya mbere mu Rwanda mu gihe kitari gito.

    Atangira uyu Muryango, Umulisa avuga ko yahereye ku bana 8 gusa b’abakobwa, ariko kuri ubu nyuma y’amezi 18 amaze kugira abana bakina Tennis babarirwa mu 100, akaba abifata nk’ikintu cyo kwishimira.

    Umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation watangiriye ku bibuga bya Tennis kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa bikomereza ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali, Nyarutarama Tennis Club, kuri ubu ukaba unakorera muri Vision City Club i Gacuriro.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132238/tennis-trcf-yatangije-umushinga-wo-kwagura-impano-za-tennis-mu-rwanda-binyuze-mu-bakiri-ba-132238.html

  • Icyo umutoza wa APR FC yavuze kuri Rayon Sports azaheraho #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya wa APR FC, Thierry Froger yavuze ko abizi neza ko umukino wa Rayon Sports ari umukino ukomeye bityo ko bagomba kuwitwaramo neza.

    Uyu mutoza w’umufaransa yerekanywe ejo tariki ya 21 Nyakanga 2023 aho umukino wa mbere azatoza w’irushanwa ni uwa Super Cup izahuramo na Rayon Sports tariki ya 12 Kanama 2023.

    Uzaba ari umukino ubanziriza umwaka w’imikino wa 2023-24 aho biteganyijwe ko shampiyona izatangira tariki ya 18 Kanama 2023.

    Mu kiganiro cye cya mbere n’itangazamakuru cyabaye ejo hashize, Thierry Froger yavuze ko abizi ko uyu mukino ari ingenzi kuri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Ati “Umukino wa Rayon Sports ni ingenzi cyane, ni umukino wa mbere w’umwaka kuri APR FC.'

    Yavuze ko kuri uyu mukino bazagerageza guhindura ibintu kugira ngo barebe ko batsinda uyu mukino.

    Ati “Nziko ari umukino w’ingenzi ku bafana, tuzagerageza guhindura ibintu.”

    APR FC yagarutse kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga yamaze kugura abanyamahanga 7 na Danny Ndukumana uzakina nk’umunyarwanda.

    Abanyamahanga baguzwe ni umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazaville, Umugande Taddeo Lwanga, Abanya-Cameroun, Joseph Apam Assongue na Salomon Bienvenue Banga, umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali ndetse na rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma

    Thierry Froger yavuze ko umukino wa Rayon Sports ari ingenzi cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-umutoza-wa-apr-fc-yavuze-kuri-rayon-sports-azaheraho

  • Ngororero: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa udupfunyika twinshi tw’urumogi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Ngororero umugabo yafatiye mu cyuho uvuye kurangura udupfunyika 995 tw'urumogi.

    Uyu mugabo w'imyaka 42 y'amavuko, yafatiwe mu Mudugudu wa Ngororero, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Ngororero, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 20 Nyakanga, arutwaye mu gikapu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.

    Uyu mugabo akimara gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari yaruranguye ku mucuruzi utukura mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yari arushyireye abakiliya afite mu Mujyi wa Kigali.

    Source : https://yegob.rw/ngororero-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-gufatanwa-udupfunyika-twinshi-twurumogi/

  • Arahita yandikwa mu baherwe! Umwana w’umukobwa ukiri muto kubera inyama y’inkoko yahawe indishyi y’amamiliyoni atunzwe na bake mu gihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umukobwa w'imyaka umunani ahabwa indishyi y'ibihumbi 800$ (miliyoni 941Frw), nyuma y'uko atwitswe bikomeye n'inyama y'inkoko.

    Amakuru dukesha BBC avuga ko iyi nyama yaguye ku kaguru ka Olivia Caraballo ndetse iramutwika cyane.

    Ibi byabaye mu 2019, ubwo uyu mwana w'umukobwa yari afite imyaka ine.

    Umuryango w'uyu mwana w'umukobwa wahise utanga ikirego, urega McDonald's n'iduka basanzwe bafite amasezerano y'imikoranire ry'ikigo cya 'Upchurch Foods'.

    Nyuma yo gusesengura iki kibazo, Urukiko rw'i Florida rwategetse ko Caraballo ahabwa indishyi y'ibihumbi 800$ na McDonald's n'iryo duka ricuruzanya

    Source : https://yegob.rw/arahita-yandikwa-mu-baherwe-umwana-ukuri-muto-wumukobwa-kubera-inyama-yinkoko-yahawe-indishyi-yamamiliyoni-atunzwe-na-bake-mu-gihugu/

  • Ibyishimo ku bafana ba APR FC bari buzuye Kigali Pelé Stadium bongeye kubona umunyamahanga mu mwambaro w’ikipe yabo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yakoze imyitozo yiyereka abafana muri Kigali Pelé Stadium bari baje kwihera ijisho abanyamahanga yaguze.

    Ni imyitozo yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, ni nyuma y’ikiganiro n’itangazamakuru aho barekanye umutoza mushya Thierry Froger w’Umufaransa wahawe amasezerano y’umwaka umwe.

    Hahise hakurikiraho imyitozo ya APR FC yakozwe n’abakinnyi bashya 6 ari bo; Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismaïl Pitchou, Joseph Apam Assongue, Sharif Shaiboub na Ndikumana Danny uzakina nk’umunyarwanda.

    Iyi myitozo ikaba yakurikiranywe n’abafana benshi ba APR FC bari buzuye muri Kigali Pelé Stadium.

    Bari bafite amatsiko menshi yo kubona abakinnyi b’abanyamahanga ikipe yabo yaguze, ni nyuma y’imyaka 11 ikinisha abanyarwanda gusa.

    Mu bakinnyi batakoze ni umunya-Cameroun, Salomon Bienvenue Banga n’umunya-Nigeria, Victor Mbaoma.

    Nshimirimana Ismaïl Pitchou wavuye muri Kiyovu Sports

    Umugande Taddeo Lwanga

    Niyomugabo Claude usanzwe muri APR FC

    Abafana ba APR FC bari bishimye

    Bari benshi cyane kuri Kigali Pelé Stadium

    Byari ibyishimo ku bafana ba APR FC

    AMAFOTO: Kigali Today

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyishimo-ku-bafana-ba-apr-fc-bari-buzuye-kigali-pele-stadium-bongeye-kubona-umunyamahanga-mu-mwambaro-wabo-amafoto

  • Usengimana Dany yatandukanye na Police FC, Manzi Thierry na Usengimana Faustin bahinduye amakipe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Police FC, Usengimana Dany yatandukanye n'ikipe yari amazemo imyaka ine mu bihe bitandukanye.

    Nk'uko uyu mukinnyi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Usengimana Dany yanditse ashimira igihe yamaze muri iyi kipe ndetse anabifuriza ishya n'ihirwe muri uyu mwaka w'imikino iyi kipe yitegura.

    Dany yanditse ati' imyaka ine idasanzwe n'ibitego 46, Mwarakoze cyane Police FC, kuva ku munsi wa mbere mungirira ikizere nzahora mbazirikana mwakoze byinshi.'

    'Mwahinduye byinshi mubuzima bwanjye, Mwarakoze. Mbonereho no kubifuriza ishya nihirwe muntego zanyu'.

    Dany atandukanye na Police FC nyuma yaho mu mwaka we wa mbere wa 2015-2016 yatsinze ibitego 16, 2016-2017 yatsinze 19, 2021-2022 atainda ibitego 5 naho mu mwaka we wa nyuma muri iyi kipe, ni ukuvuga umwaka wa 2022-2023 yatsinze ibitego 6.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo hatangajwe ko myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Manzi Thierry wasoje amasezerano muri AS Kigali yerekeje muri Al Ahli Tripoli.

    Uyu myugariro agiye muri Al Ahli yo muri Libye asanzemo Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro watangajwe nk'umukinnnyi wayo mu cyumweru hagati.

    Aba bombi bageze muri Libye basanzeyo uwahoze ari Kapiteni w'ikipe g'igihugu,Amavubi ndetse n'andi makipe atandukanye yakiniye Haruna Niyonzima.

    Undi wahinduye ikipe ni myugariro, Usengimana Faustin wakinaga muri Al-Hudood SC avuye muri Al Qasim zombi zo muri Iraq.

    Faustin asinye muri iyi kipe nyuma yaho yari amaze umwaka w'imikino wa 2022-2023 muri iki gihugu kirimo gutera imbere muri ruhango ku mugabane wa Asia.

    The post Usengimana Dany yatandukanye na Police FC, Manzi Thierry na Usengimana Faustin bahinduye amakipe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/usengimana-dany-yatandukanye-na-police-fc-manzi-thierry-na-usengimana-faustin-bahinduye-amakipe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=usengimana-dany-yatandukanye-na-police-fc-manzi-thierry-na-usengimana-faustin-bahinduye-amakipe

  • Ikiganza cye cyari cyuzuyeho ibipfuko: Abageni bari mu modoka yakoreye impanuka ikomeye cyane i Nyamasheke batunguranye -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyamasheke, umukobwa witwa Nyirandagijimana Bonifrid wari ugiye gushyingirwa imodoka yarimo yakoze impanuka, Se wari wakomeretse cyane arapfa, ariko ntibyabujije ubukwe gukomeza.

    Nubwo abari bagiye mu bukwe bakoze impanuka, ndetse hakaba ibyago se w'umugeni agapfa, ubukwe bwabereye mu Bitaro bya Kibogora.

    Pasitori Akumuntu Felicien umushumba wa Paruwasi ya Gihinga mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Comference ya Kinyaga, ni we washyingiye ababageni.

    Yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nubwo umugeni yashyingiriwe mu Bitaro, bizeye ko ejo ashobora gutaha mu rugo rwe rushya n'umugabo we Niyitanga Pacifique.

     

    Source : https://yegob.rw/ikiganza-cye-cyari-cyuzuyeho-ibipfuko-abageni-bari-mu-modoka-yakoreye-impanuka-ikomeye-cyane-i-nyamasheke-batunguranye-amafoto/

  • Messi yatangiye akora amateka muri Leta Zunze… – #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, saa munani z’ijoro kuri DRV PNK Stadium nibwo amateka mashya yandikwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yuko yerekanwe muri Inter Miami, Lionel Messi yakinnye umukino we wa mbere.

    Iyi kipe ya Inter Miami yari yakinnye na Cruz Azul mu irushanwa rya League Cup. Umukino watangiye Inter Miami yari imbere y’abafana bayo ariyo ifungura amazamu mbere ku gitego cyari gitsinzwe na Robert Taylor Thomas ku munota wa 44.

    Mu gice cya kabiri Cruz Azul nayo yaje kwishyura ku munota wa 65 umukinnyi witwa Uriel Antuna atsinda igitego. 

    Iminota 90 y’umukino yaje kurangira amakipe yombi akinganya maze umusifuzi yongeraho iminota, bigeze ku munota wa 4 w’inyongera Lionel Messi wari winjije mu kibuga asimbuye ku munota 54, yahawe kufura ayirekura neza umuzamu wa Cruz Azul ntiyamenya ibyabaye inshundura zihita zinyeganyega.

    Umukino warangiye Inter Miami yegukanye intsinzi nyuma yo gutsinda ibitego 2-1. Uyu wari umukino wa mbere kuri Lionel Messi ndetse na Sergio Busquets muri Inter Miami ndetse bose binjiye mu kibuga basimbuye ku munota umwe wa 54.

    Uyu mukino kandi wari witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umunyamiderikazi Kim Kardashian ndetse n’umukinnyi wa Basketball muri NBA, Lebron James ndetse na Selena Williams.

    Nyuma y’uko Messi atsinze igitego gitanga intsinzi ku mukino we wa mbere mu minota ya nyuma ari mu kiganiro n’itangazamakuru yahise avuga ko yashakaga gutanga ibyishimo ku bantu bari bagiye kumureba.

    Ati”Twashakaga gutangirana intsinzi ku bantu bari baje kureba umukino. Byari ngombwa gutangira umuntu atsinda. Nagize amahirwe ya nyuma yo kugerageza gutsinda maze ku bw’amahirwe aba ari ko bigenda”.

    Lionel Messi yakoze amateka ku munsi we wa mbere muri Inter Miami 

    Uko Messi yarekuye kufura ivamo igitego 

    David Beckham ari kumwe n’umugore we bari kwihera ijisho umukino 

    Lebron James ahoberana na Messi mbere y’umukino 

    Kim Kardashian yitabiriye uyu mukino ari kumwe n’abana be bambaye imyambaro yanditseho Messi mu mugongo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132235/messi-yatangiye-akora-amateka-muri-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-imbere-yibyamamare-amafoto-132235.html