Blog

  • Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos… #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer ari mu nzira zo gusesa amasezerano nyuma y’uko buri ruhande rutishimiye urundi bitewe n’umusaruro.

    Carlos Alós wongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Werurwe 2023 nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe.

    Uyu mutoza ukomoka muri Spain bivugwa ko yateye intambwe asaba Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda gusesa amasezerano y’amezi 20 yari asigaje.

    Bivugwa ko muri iki cyumweru yanditse asaba gusesa amasezerano aho yavuze ko yabonye akandi kazi ko bamufasha bakamubohora.

    FERWAFA yamumenyesheje ko izamusubiza mu cyumweru gitaha niba ubusabe bwe bwemewe cyangwa bwanzwe.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’uyu mutoza wasubiye muri Spain ariko nta kintu na kimwe yifuje kugira icyo abitangazaho.

    Andi makuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mutoza yamenye ko kubera umusaruro muke we Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na Minisiteri ya Siporo bari mu nzira zo gushaka uburyo bamusezerera ahitamo kubatanga asaba gusesa amasezerano.

    Muri rusange Carlos Alós Ferrer amaze gutoza ikipe y’igihugu imikino 10 yatsinzwe 4, anganya 5 atsinda umwe wa gicuti.

    Amaze gutoza imikino 5 yo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho yanganyije na Mozambique 1-1 na Benin 1-0, atsindwa na Senegal 1-0, Benin 3-0 na Mozambique 2-0.

    Yasezerewe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 ku giteranyo cy’igitego 1-0 (banganyije ubusa ku busa muri Tanzania aho Ethiopia yayakiririye, itsindira u Rwanda i Huye 1-0).

    Mu mikino ya gicuti yanganyije na Equatorial Guinea 0-0, Sudani bakinnye imikino 2 banganya umwe 0-0 undi Amavubi awutsinda 1-0. Bivuze ko afite amanota 8/30.

    Carlos Alós Ferrer mu nzira zo gusesa amasezerano na FERWAFA yo gutoza Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-ikipe-y-igihugu-amavubi-carlos

  • “Niwe Miss w’ibihe byose” Miss Trecy niwe wegukanye ikamba rya Miss Tanzania ahabwa imodoka y’igitonore -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Tracy Nabukeera yahigitse bagenzi be bageranye mu cyiciro cya nyuma yegukanye ikamba rya Miss Tanzania 2023.

    Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, bibera mu nyubako y'imyidagaduro ya Super Dome mu Mujyi wa Dar es Salaam.

    Tracy Nabukeera yari mu bakobwa batanu bageze mu cyiciro cya nyuma barimo Careen Ngowi, Agnes Mamba, Fatma Suleiman ndetse na Amina Jigde.

    Akanama Nkemurampaka kemeje ko Tracy Nabukeera ariwe Miss Tanzania, agaragirwa na Amina Jigde wabaye igisonga cya mbere.

    Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Miss Kinondoni 2023.

    Miss Tanzania 2023 yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite agaciro ka Miliyoni 143Frw, anahabwa Miliyoni 47 Frw yo kwifashisha mu bikorwa bye bya buri munsi n'ubuzima bwe.

    Tracy yashyikirijwe imodoka yegukanye nyuma yo guhiga bagenzi be bari bahatanye.

    Source : https://yegob.rw/niwe-miss-wibihe-byose-miss-trecy-niwe-wegukanye-ikamba-rya-miss-tanzania-ahabwa-imodoka-yigitonore-amafoto/

  • Umutoza w’Amavubi ashobora gufata umwanzuro ukomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer ukomoka muri Espagne biri kuvugwa ko yaba agiye gusezeran kuri iyi mirimo.

    Uyu mutoza umaze igihe atoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ariko akaba nta nsinzi arabona dore ko umukino aheruka yatsinwe na Mozambique 2:0  bigatuma abura amahirwe yo kujya mu gikombe cy'Afurika.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wamavubi-ashobora-gufata-umwanzuro-ukomeye/

  • Jubilee Revival Assembly yateguye igiterane “… – #rwanda #RwOT

    Itorero Jubilee Revival Assembly riri kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 kuko ryatangiye tariki 13 Nyakanga 2008, rishishikajwe no kugeza ubutumwa bwiza bwa Yubile ku isi yose 'Blowing the trumpet of freedom' (Abalewi 25:8). Riyobowe n’abashumba Pastor Stanley na Julienne Kabanda. 

    Kubona abantu baba mu mudendezo ku bw’umwaka w’imbabazi z’Imana (Jubilee) niyo ntumbero yaryo. Umwaka ushize wa 2022, mu kwezi k’Ukuboza, ni bwo Jubilee Revival Assembly yatashye ku mugaragaro inyubako nshya nyuma y’imyaka 14 bari bamaze mu bukode. 

    Urusengero rwayo ruherereye i Kanombe mu murenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, Umudugudu wa Kibaya. Uru rusengero ni rwo ruzamberamo igiterane “Revival Catalyst” basanzwe bakora buri mwaka. Icyakora ni ubwa mbere bagiye gukora iki giterane bari mu nyubako yabo.

    Intego nyamukuru y'igiterane nyirizina akaba ari ukugira ngo ubuzima bw'abantu bwo mu Mwuka buhemburwe, n'itorero rya Kristo muri rusange naryo rikanguke risubire mu mwanya waryo.

    Iki giterane ngaruka mwaka Revival Catalyst kizatangira tariki 26 kugeza tariki ya 30 Nyakanga 2023, kizajya gitangira saa kumi n'imwe z'umugoroba (5:00 PM) mu minsi y'imibyizi, naho kuwa Gatandatu no ku Cyumweru kizatangira saa Cyenda (3:00 PM).

    Jubilee Revival Assembly ivuga ko “Tuzabana n'abakozi b'Imana baturutse hanze y'u Rwanda barimo Pastor Victor Sirdar uzaturuka mu gihugu cya Pakistan, Pastor Robert Kaahwa uzaturuka mu gihugu cya Uganda”.

    Hazaba hari n’abahanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza ndetse n'amatsinda y'abaramyi batandukanye barimo Grace Room Ministries, Gisubizo Ministries, Injiri Bora, Elshaddai ndetse na Chryso Ndasingwa. Mu gusoza iki giterane hazaba umuhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 15 Jubilee Revival Assembly imaze itangiye.

    Pastor Stanley Kabanda Umushumba Mukuru w’Itorero Jubilee Revival Assembly

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, Pastor Stanly Kabanda na Pastor Julienne Kabanda, batangaje ibihe bizaranga iki giterane kidasanzwe, banavuga ku mupasiteri wo muri Pakisitani bagitumiyemo. Uwo ni Pastor Victor Sirdar wahoze ari Umusilamu, akaza kwakira agakiza ndetse akaba n’Umushumba.

    Ku bibwira ko muri Pakisitani nta bakristo babayo, Pastor Stanley Kabanda yabahishuriye ko bariyo rwose kandi bashinze imizi mu gakiza. Yatanze urugero avuga ko “muri Nigeria, ubanza ari ho hantu ha mbere muri Afrika hari ikintu cyitwa uburozi,..ariko nanone ni ho hari amatorero akomeye cyane, ni ho hari abakozi b’Imana banyeganyeza isi”. 

    Umushumba Mukuru wa Jubilee Revival Assembly, Pastor Stanly Kabanda yavuze ko nubwo icyo gihugu gifite ibyihebe byinshi, ariko kinafite abantu “bakorera Imana mu buryo budasanzwe”. Muri abo harimo na Pastor Victor Sirdar, Umuyobozi Mukuru w’Itorero ryitwa Unity in Christ Ministry rikorera muri Pakisitani, uheruka mu Rwanda mbere gato ya Covid-19.

    Yatangaje ko Pastor Victor utegerejwe i Kigali mu giterane cy’umusemburo w’ububyutse, yahoze ari umusilamu, aza kumenya Yesu Kristo, aramurikirwa, arakizwa, arahamagarwa, aritaba. Ati “Ibikorwa akora ni ibintu bidasanzwe. Amashusho y’ibikorwa akora, urayabona ukabona ko ikiganza cy’Imana kiri hariya hantu mu buryo budasanzwe”.

    Pastor Julienne Kabanda yavuze ko icyo biteze nyamukuru muri ki giterane ari ukubona abari barasubiye inyuma bagarukira Imana, ni ukubona Umwuka w’Imana yiyerekana. Yanavuze ku myaka 15 bagiye kwizihiza, by’umwihariko bakayizihiriza mu giterane ngarukamwaka kigiye kubera bwa mbere mu rusengero rwabo, avuga ko bari kwiyumva nk’umubyeyi ubyaye umwana w’imfura.

    Pastor Julienne Kabanda yateguje ibihe by’umunezero mwinshi muri “Revival Catalyst Conference”

    Pastor Stanley & Juliene Kabanda hamwe na bamwe mu bakristo ba Jubilee Revival Assembly

    Jubilee Revival Assembly yararitse buri wese mu giterane cy’umusemburo w’ububyutse 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132244/jubilee-revival-assembly-yateguye-igiterane-revival-catalyst-yatumiyemo-umupasiteri-wo-mur-132244.html

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Gitifu ukuriye abandi mu Rwanda( Duwaye) na Mudugudu batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkingo, Rwandenzi Epimaque w'imyaka 44 y'amavuko usanzwe unakuriye bagenzi bose mu Rwanda. Hatawe muri yombi kandi Umukuru w'Umudugudu wa Juru, Yankurije Claudine w'imyaka 49 y'amavuko.

    Itabwa muri yombi rya Gitifu Rwandenzi Epimaque hamwe na Mudugudu Yankurije Claudine ryabaye kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023, Aho aba bombi bakurikiranyweho ' Kwakira cyangwa Gutanga Indonke' nk'uko RIB yabitangarije intyoza.com

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y'itabwa muri yombi ry'aba bayobozi babiri ari impamo, ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu bushinjacyaha,

    Gitifu Rwandenzi Epimaque hamwe na Mudugudu Yankurije Claudine, bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira Ruswa y'amafaranga angana n'ibihumbi ijana y'u Rwanda(100,000Frws), aho bayagabanye bayatse umuturage ngo bamureke yubake inzu mu buryo bunyuranije n'amategeko nkuko RIB ibivuga.

    Icyaha bakurikiranyweho, bagikoze tariki ya 11 Nyakanga mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi. Iki cyaha cyo Gusaba, Kwakira cyangwa Gutanga indonke bakurikiranyweho, gihanwa n'Ingingo ya 4 y'Itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya Ruswa.

    Igihano cyangwa Igifungo kuri iki cyaha kirenze imyaka itanu ariko ntabwo kirenzap imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Mu butumwa bw'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, yibutsa abantu bose ko itazigera yihanganira umuntu uwo ariwe wese ukora icyaha nk'iki cyo gusaba no kwakira ruswa yitwaje akazi akora, agakora ibinyuranye n'itegeko akaka abaturage amafaranga kugira ngo bakore ibinyuranye n'itegeko. RIB, yibutsa kandi abantu bose ko icyaha gihanwa n'amategeko.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/22/kamonyi-gacurabwenge-gitifu-ukuriye-abandi-mu-rwanda-duwaye-na-mudugudu-batawe-muri-yombi/

  • Abakinnyi 2 ba APR FC nyuma yo gushimisha abafana ni nabo benshi bemeza ko bazaheka iyi kipe mu baguzwe bose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 2 ba APR FC nyuma yo gushimisha abafana ni nabo benshi bemeza ko bazaheka iyi kipe mu baguzwe bose

    Abakinnyi babiri APR FC yaguze uyu mwaka, baraye bashimishije abafana mu buryo bukomeye ariko bamwe banemeza ko ari bo iyi kipe izagenderaho uyu mwaka w'imikino.

    Ku munsi wejo hashize ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ya mbere kuri Kigali Pele Stadium, ahantu itari isanzwe ikorera kuko ikorere Ishyorongi. Iyi myitozo yari yatumiwemo abafana bose b'iyi kipe kugirango baze barebe umutoza mushya ndetse banarebe abakinnyi bashya baguzwe.

    Abafana bari bitabiriye ku bwinshi ubona ko kureba ikipe ni ibintu bari bakumbuye cyane nyuma y'imyaka irenga 5 abafana batemerewe kureba imyitozo. Icyatumye benshi baza kureba iyi myitozo cyane si uko iyi kipe yatanze ubwasisi ahubwo ni uko yari imaze imyaka 12 idakoresha abakinnyi b'abanyamahanga.

    Ku bitabiriye iyi myitozo bishimiye cyane iki kintu ubuyobozi bushya bwakoze buyobowe na Afande Richard Karasira. Gusa bishimiye cyane abakinnyi barimo Pavel Ndzila ndetse na Apam Assongwe kubera ubuhanga ndetse n'utuntu turyoheye amaso berekanye muri iyi myitozo.

    Bamwe mu bakunzi ndetse n'abakurikirana umupira w'amaguru hano mu Rwanda twaganiriye benshi bahurije ku kuba APR FC aba bakinnyi 2 ari bo ishobora kuzagenderaho uyu mwaka ndetse bongeraho rutahizamu Victor Mbaoma utaragera hano mu Rwanda, utegerejwe mu myitozo ku munsi wo kuwa mbere.

     

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-2-ba-apr-fc-nyuma-yo-gushimisha-abafana-ni-nabo-benshi-bemeza-ko-bazaheka-iyi-kipe-mu-baguzwe-bose/

  • Umutoza wa Rayon Sports ntiyumva ukuntu umukinnyi utarahawe umwanya umwaka ushize ubuyobozi bwamusezerera kandi afite ubuhanga budasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports ntiyumva ukuntu umukinnyi utarahawe umwanya umwaka ushize ubuyobozi bwamusezerera kandi afite ubuhanga budasanzwe

    Umutoza mushya w'ikipe ya Rayon Sports Yamen Zelfani ukomoka mu gihugu cya Tunisia yanze ko ubuyobozi busezerera umukinnyi atabanje kureba imikinire ye mu mashusho yabonye ari mwiza.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo ubuyobozi bwakiriye umutoza mukuru kibuga cy'indege Yamen Zelfani ndetse na Lebitsa Ayobanga umutoza w'abazamu baje gukomeza gutoza Rayon Sports mu gihe cy'umwaka umwe gusa. Bahise bakoresha imyitozo abakinnyi ubona ko ibyo bakora babizi.

    Nyuma y'iyi myitozo ubuyobozi bwamenyesheje umutoza mukuru ko bufite gahunda yo gusezerera abakinnyi batandukanye ariko muri abo bakinnyi bamwereka uwitwa Mbirizi Eric utarigaragaje umwaka ushize, uyu mutoza abona ni umukinnyi mwiza ahubwo yibaza uko byanze Kandi ashoboye.

    Yamen Zelfani yaje kubwira ubuyobozi bwa Rayon Sports ko buba buretse kurekura Mbirizi Eric kugirango abanze amukoreshe imyitozo dore ko ataraza, arebe niba yazamugirira umumaro dore ko we abona yaba mwiza yitaweho.

    Ubuyobozi bwahise buba bufashe umwanzuro wo kureka uyu musore, bivuze ko amahirwe menshi ni uko Mbirizi Eric ashobora kuguma muri Rayon Sports kubera ko mu gihe azahabwa amahirwe yo kwigaragariza umutoza sinibaza niba nawe yayaterera iyo ahubwo azazana imbaraga nyinshi kugirango yemeze.

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo ikora inshuro 2 ku munsi bitewe ni uko igihe cya giye kandi mu minsi iri imbere iyi kipe irateganya gukina imikino ya gishuti ndetse murabizi ko mbere ya sezo haba Rayon Day Kandi bashobora gukina n'ikipe ikomeye muri Afurika y'iburazirazuba.

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sports-ntiyumva-ukuntu-umukinnyi-utarahawe-umwanya-umwaka-ushize-ubuyobozi-bwamusezerera-kandi-afite-ubuhanga-budasanzwe/

  • Nyamasheke: Umugeni wakomerekeye mu mpanuka y… – #rwanda #RwOT

    Uwitwa Nyirandagijimana Bonifrida yashyingiriwe mu bitaro bya Kibogora kuwa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, nyuma y’uko imodoka yari imujyanye ahari kubera imihango y’ubukwe bwe yakoze impanuka ndetse se wari wayikomerekeyemo agapfa.

    Impanuka yakomerekeyemo umugeni na se wari wakomeretse agapfa, yabaye kuwa Gatanu mu murenge wa Macuba, akagari ka Rugali, mu mudugudu wa Gatyazo mu karere ka Nyamasheke .

    Ikamyo ya Scania ifite ibirango bya RAD 134U yavaga i Nyamasheke igana i Karongi, yagonganye na Toyota  Hiace ifite ibirango RAG 407N yavaga i Macuba igana i Nyamasheke.

    Umushoferi wa Hiace witwa Mahirane Albert w'imyaka 38 y'amavuko, yahise ahasiga ubuzima, hakomereka abagenzi 16 bari mu modoka, mu bakomeretse harimo se w'umukobwa.

    Abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Hanika. Muri abo bakomeretse  6 bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kibogora. Uwo mukobwa yasezeraniye mu bitaro aho yavurirwaga ndetse Se wari wakomeretse yageze mu bitaro arapfa.

    Nubwo abari bagiye mu bukwe bakoze impanuka, ndetse hakaba ibyago se w'umugeni agapfa, ubukwe bwabereye mu Bitaro bya Kibogora.

    Rev. Pasitori Akumuntu Felicien umushumba wa Paruwasi ya Gihinga mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Comference ya Kinyaga, washyingiye uwo mugeni n’umugabo we.Yabwiye umuseke.rw  ko nubwo umugeni yashyingiriwe mu Bitaro, bizeye ko ejo ashobora gutaha mu rugo rwe rushya n'umugabo we Niyitanga Pacifique.

    Yagize ati 'Ndangije kubashyingira, umugeni yari yagize ikibazo mu itako ntabwo yahise ajya mu rugo, aracyari mu Bitaro, dufite icyizere ko n'ejo yataha, we ntabwo byari bikomeye cyane'.

    Uwo mugeni akomoka mu Murenge wa Macuba yari agiye gushyingirwa i Ntendezi, ahitwa Ruharambuga.

    Ubukwe bwabo bwabereye mu bitaro

    Amafoto: Umuseke.rw

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132243/nyamasheke-umugeni-wakomerekeye-mu-mpanuka-yahitanye-na-se-yasezeraniye-mu-bitaro-132243.html

  • Uburanga bwa Miss Tracy wambitswe ikamba rya… – #rwanda #RwOT

    Unyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga za Tracy Nabokeera [Tracy Keera], ubona ko atari umukobwa mushya mu myidagaduro.

    Impamvu ni uko asanzwe yariyeguriye ibirebana no kumurika imideli aho yagiye atambuka mu birori bitandukanye bikomeye. Hariho kandi n’ikiganiro yigeze kugirana n'ikinyamakuru mpuzamahanga cya BBC.

    Uyu mukobwa kandi ari mu bifashishwa na kompanyi zinyuranye mu bikorwa byo kwamamaza yaba iz’itumanaho n’izindi zitandukanye.

    Hirya y’ibyo kandi kuwa 19 Werurwe Tracy yaherukaga kwegukana ikamba rya Miss Higher Learning.

    Tracy yegukanye ikamba n'ibihembo binyuranye bibarirwa muri Miliyoni zikabakaba 200Frw harimo imodoka n'amafaranga afatika.

    InyaRwanda igiye kukwereka mu buryo bw'amafoto uburanga bw'uyu mukobwa kuri ubu byamaze kwemezwa ko ari we uhiga abandi mu bwiza, umuco n'ubwenge muri Tanzania.Tracy Nabokeera wari usanganwe izina ritari rito mu myidagaduro ya Tanzania ni we wegukanye ikamba rya Miss Tanzania 2023Yaherukaga kweguka ikamba rya Miss Higher Learning mu birori byabaye rwagati muri WerurweYiyeguriye isi y’imyidagaduro ishingiye ku mideli aho amaze guseruka mu birori bikomeye by’imideliAsanzwe ari mu bakobwa bifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo kwamamaza mu gihugu cya Tanzania

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132242/uburanga-bwa-miss-tracy-wambitswe-ikamba-rya-miss-tanzania-2023-riherekejwe-na-miliyoni-ha-132242.html

  • Nubyirinda ubuzima bawe buzagenda neza; Oda Paccy akomeje gutanda isomo ry’ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Oda Paccy umaze igihe kinini adasohora indirimbo kubera ko yararimo gukomeza amasomo mu minsi yashyize nibwo yatanze ubutumwa ku bahanzikazi bagenzi be ababwira ko aje gutanga ibyo batatanze.

    Kuri uyu munsi yashyize hanze ifoto arenzaho amagambo akomeye cyane yagize ati:

    IBINTU 7 BYO KUREKA MURI 2023 :

    1. Kugerageza gushimisha abantu bose.

    2. Gutinya impinduka mu buzima bwawe

    3. Kubaho mu hahise hawe

    4. Kwisuzugura

    5. Gutekereza cyane n'ibitari ngombwa

    6. Gutinya kuba utandukanye , utameze nk'abandi cyangwa udatekereza nkabo

    7. Gutekereza ko utari mwiza , nta cyiza ukora cyangwa udahagije mu bandi

    Source : https://yegob.rw/nubyirinda-ubuzima-bawe-buzagenda-neza-oda-paccy-akomeje-gutanda-isomo-ryubuzima/