Blog

  • Iyi Paris saint Germain kuri Kylian Mbappé yakica n’umuntu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru y'ibanga aravuga ko Umufaransa Kylian Mbappé yaba yaragiranye ibiganiro na Paris Saint Germain biganisha ku kumusinyisha amasezerano atarigeze ahabwa uwo ari we wese mu Isi ya ruhago, nkuko Ikinyamakuru Goal cyabikesheje Defensa Central kuri uyu wa Kane.

    Ni amasezerano y'imyaka 10 azarangira Kylian Mbappé afite imyaka 34 y'amavuko ndetse ashobora kongerwa akagirwa ay'ubuzima bwose mu gihe Kylian agikina umupira w'amaguru.

    Ikinyamakuru Goal cyatangaje ko hamwe n'amasezerano y'ubwo buryo, Mbappé azahembwa akayabo k'angana na Milliards 10 z'Amayero. Ibi bivuze ko uyu musore w'imyaka 24 yazajya ahembwa Miliyoni 100 z'Amayero buri mwaka nk'umushahara gusa.

    Aya azaba ari yo masezerano y'ibihe byose kugeza ubu, atari mu mupira w'amaguru gusa, ahubwo mu mikino yose muri rusange.

    Amakuru dukura ku kinyamakuru Defensa Central kandi avuga n'Umwami Émir wa Qatar yaba yamaze guha umugisha uyu mushinga.

    Hagati aho, Mbappé nta gihe gishize abwiye Paris Saint Germain ko atazigera ayongerera amasezerano mu gihe ay'umwaka umwe asigaranye azaba ageze ku musozo mu mwaka utaha wa 2024.

    Uyu rutahizamu ngo ntashishikajwe n'amafaranga atagira ingano ndetse n'ibindi byose yizezwa hanze y'ikibuga, ngo icyo ashyize imbere ni inzozi zo gukina mu ikipe[Real Madrid] izamuha byose nk'umukinnyi by'umwihariko ibikombe bizamuhesha n'ibihembo bye ku giti cye nka Ballon d'Ors.

    Nubwo yananiwe guhesha PSG UEFA Champions League yewe ari kumwe na Lionel Messi, Neymar Jr ndetse na Sergio Ramos, Mbappé yahindutse umunyabigwi mu Bufaransa bwose dore ko mu mikino 260 yabashije gutsinda ibitego 212 ndetse atanga imipira 98 yavuyemo ibitego.

    Yahesheje u Bufaransa Igikombe cy'Isi muri 2018 ndetse anabugeza ku mukino wa nyuma yakoreyemo amateka yo gutsinda ibitego 3 wenyine; ibimugira uwo kwifuzwa no gutangwaho byose bishoboka.

    Source : https://yegob.rw/iyi-paris-saint-germain-kuri-kylian-mbappe-yakica-numuntu/

  • Yatangiye guhabya aba-Rayon! Umutoza mushya wa APR FC yatangaje ko umukino wa ‘Super Cup’ bafitanye na Rayon Sports, APR Fc izahindura ibintu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya wa APR FC, Thierry Froger, yijeje abafana b'iyi kipe ko bazakomeza kubona ikipe itsinda ikanegukana ibikombe ariko ishobora no guhatana ku ruhando ny'Afurika.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Nyakanga 2023. Cyagarutse ku ngingo zitandukanye zijyanye no kwiyubaka kwa APR FC mu gihe iri kwitegura umwaka w'imikino utaha.

    Thierry Froger, yagarutse ku mukino wa mbere kuri APR FC uzayihuza na Rayon Sports ku wa 12 Kanama 2023, ubwo hazaba hakinwa Super Cup.

    Froger yagize ati 'Umukino wa Rayon Sports ni ingenzi cyane, ni umukino wa mbere w'umwaka kuri APR FC.'

    Yakomeje ati 'Nziko ari umukino w'ingenzi ku bafana, tuzagerageza guhindura ibintu.''

    Yongeyeho ko akunda gukina umupira usukuye kuko ari wo umufasha gutsinda no kugera ku bikombe.

    Source : https://yegob.rw/yatangiye-guhabya-aba-rayon-umutoza-mushya-wa-apr-fc-yatangaje-ko-umukino-wa-super-cup-bafitanye-na-rayon-sports-apr-fc-izahindura-ibintu/

  • Kylian Mbappé yirukanwe mu mwihererero wa Paris Saint-Germain – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufaransa Kylian Mbappé akaba na rutahizamu wa Paris Saint-Germain mu gihugu cy'u Bufaransa yirukanwe mu mwihererero w'iyo kipe.

    Amakuru dukesha umunyamakuru Fabrizio Romano aravuga ko Mbappé yirukanwe akanakurwa mu bakinnyi bazajyana na Paris Saint-Germain mu Buyapani aho iyi kipe izakorera umwiherero wo gutangira no kwitegura umwaka w'imikino utaha.

    Ibi bije nyuma y'umwuka mubi umaze igihe hagati ya Paris Saint-Germain na Kylian Mbappé kubera kwanga kongera amasezerano aho amakuru akomeza kumwerekeza muri Real Madrid.

    Source : https://yegob.rw/kylian-mbappe-yirukanwe-mu-mwihererero-wa-paris-saint-germain/

  • Nyamasheke: Imodoka yari itwaye umugeni yakoz… – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yapfiriyemo umushoferi, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, mu mudugudu wa Gatyazo, akagari ka Rugali mu karere ka Nyamasheke.

    Ikamyo ya Scania ifite ibirango bya RAD 134U yavaga i Nyamasheke igana i Karongi, yagonganye na Toyota  Hiace ifite ibirango RAG 407N yavaga i Macuba igana i  Nyamasheke.

    Umushoferi wa Hiace witwa Mahirane Albert w'imyaka 38 y'amavuko, yahise ahasiga ubuzima, hakomereka abantu 16 bari mu modoka bivugwa ko yari itwaye abari baherekeje umugeni wari gukora ubukwe.

    Umuvugizi wa Police mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye Umuseke.rw ko impanuka yatewe n'uwari atwaye Toyota Hiace winjiye mu muhanda atabanje kureba neza ko hari indi modoka.

    Yagize ati 'Ikamyo yavaga i Nyamasheke ijya i Karongi ihura na Hiace yavaga i Macuba ijya i Nyamasheke, uwa Hiace ni we winjiye mu muhanda nabi baramugonga ahita apfa, abandi bagenzi bakomeretse cyane, bajyanywe mu bitaro'.

    Cip Rukundo, yakomeje agira Inama abashoferi abasaba kujya bashishoza Igihe batwaye ibinyabiziga. Yagize ati 'Ubutumwa n'uko iteka iyo uri mu muhanda uba ugomba kwitonda, cyane cyane iyo winjira mu muhanda munini uva mu mutoya, uba ugomba kureba iburyo n'ibumoso'.

    Bivugwa ko umushofero wari utwaye ikamyo yahise atoroka. Imyirondoro ye ntabwo iramenyekana Kandi aracyashakishwa. Abakomeretse 10 muri bo bajyanwe mu Bitaro bya Hanika ariko abagera Kuri 6 bo bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kibogora.

    Bivugwa ko mu bari mu modoka harimo umugeni ugiye gushyingirwa i Ntandezi, ahitwa Ruharambuga akaba yari kumwe na bamwe mu bo mu muryango we ndetse umubyeyi we ari mu  bakomeretse cyane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132225/nyamasheke-imodoka-yari-itwaye-umugeni-yakoze-impanuka-ikomeye-132225.html

  • Manzi Thierry yabonye ikipe nshya hanze y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda, Manzi Thierry yamaze gusinyira ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba yarekanywe n’iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yamuhaye ikaze.

    Ni umusore utarahiriwe n’umwaka w’imikino ushize wa 2022-23 kuko igihe kinini yakimaze nta kipe afite.

    Yabonye ikipe mu mikino yo kwishyura aho yasinyiye AS Kigali nayo akaza kugenda shampiyona ibura imikino ibiri ngo irangire.

    Manzi Thierry akaba yamaze gusinyira Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikina mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu.

    Abaye umukinnyi wa 2 usinyiye iyi kipe nyuma Mugisha Bonheur uheruka kuyisinyira ndetse aba uwa 3 werekeje muri iki gihugu kuko na Haruna Niyonzima akinira Al Ta’awon.

    Manzi Thierry yakiniye amakipe atandukanye nka Marines yavuyemo ajya muri Rayon Sports batandukanye muri 2019 ajya muri APR FC, muri 2021 yahise yerekeza muri Dila Gori yo muri Georgia yavuyemo akerekeza muri FAR Rabat yo muri Maroc yakinnyemo amezi 6 kugeza muri Kanama 2022, amara amezi 6 nta kipe, mu ntangiriro za 2023 nibwo yasinyiye AS Kigali amezi 6.

    Manzi Thierry yasinyiye Al Ahli Tripoli

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manzi-thierry-yabonye-ikipe-nshya-hanze-y-u-rwanda

  • Orion yateguye irushanwa aho umukinnyi uzitwara neza azahembwa imodoka y’igitangaza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Orion Basketball Club yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) agamije kurwanya imihindagurikire y’ikirere binyuze mu kubungabunga ibidukikije.

    Ni muri gahunda yiswe “One Shot, One Tree Green Campain” binyuze mu irushanwa “One Shot One Tree Green Tournament” aho hazaterwa ibiti bingana n’umubare w’amanota yatsinzwe muri iri rushanwa.

    Ni umushinga wateguwe n’ikipe ya Orion BBC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, iwugeza kuri FERWABA nayo yemera kuwushyigikira, uyu munsi bakaba basinyanye amasezerano y’ubufatanye.

    Umuyobozi wa Orion BBC, Mutabazi James yabwiye itangazamakuru ko n’ubundi iyi kipe yaje ifite intego yo gukora ibindi bikorwa bitari Basketball ariko bizagirira akamaro abaturage, iki kikaba ari igitekerezo cyaje mu rwego rwo kurwanya ihindagurika ry’ikirere ryugarije Isi babungabunga ibidukikije.

    Ati “Basketball ntabwo ari umukino gusa. Ihindagurika ry’ikirere ni kimwe mu bintu bihangayikishije Isi, Isi yose ubu iri mu bukangurambaga kugira ngo irebe ko ikirere kitagumya kwangirika ngo gihangayikishe Isi.”

    “By’umwihariko mu Rwanda mwabonye mu mezi abiri cyangwa atatu ashize ibyabaye mu Burengerazuba muri Rubavu, mwabonye isuri ko yatwaye ubutaka, ntabwo byakabaye byarabaye, nkeka ko iki ari cyo gihe cyiza cyo kugira icyo dukora mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere. “

    Yakomeje avuga ko bifuza gukoresha izina bafite bakomora kuri Basketball, ubumenyi n’imbaraga zabo haterwa ibiti byinshi bishoboka mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

    Ati “Turashaka gukoresha izina dufite, ubumenyi dufite turwanye iri hindagurika dutera ibiti byinshi bishoboka, kuri gahunda ni ugutera ibiti ibihumbi 100, tumenye neza ko inota ritsinzwe muri Basketball ari igiti gitewe. Intego nta yindi ni ukurwanya imihindagurikire y’ikirere.”

    Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire yashimiye Orion BBC kuri iki gitekerezo yagize aho yavuze ko igihugu nikiba giteyemo ibiti bihagije ibyabaye i Rubavu bitazongera.

    Ati “Orion imaze imyaka 2 ije muri shampiyona ya Basketball, ariko birashimishije kuba igize igitekerezo nk’iki, ntekereza ko igihugu cyacu kibaye Green (icyatsi kubera ibiti bigiteyemo) ntabwo biriya bintu byabaye mu Majyaruguru na Rubavu byazongera kuba.”

    Yavuze ko Basketball ikwiye kurenga umukino ikagarira akamaro n’abatayikunda aho yahishuye ko muri aya masezererano yasinywe bazafasha abaturage nko kubishyurira Mituweli n’ibindi.

    Ati “Basketball ntabwo ikwiye kuba umukino gusa, ikwiye no kugira akamaro igirira abanyarwanda ba bandi batayikina. Muri aya masezererano twasinyanye harimo kuzafasha abaturage ntabwo ari ugutera ibiti gusa, yaba kubatangira Mituwele, nka kuriya hari Gira Inka munyarwanda hakaba na Gira Inka mukunzi wa Basketball.”

    Biteganyijwe ko iri rushanwa rya “One Shot One Tree Green Tournament” rizaba mu Gushyingo 2023 nyuma ya Playoffs, rikaba ari ngaruka mwaka.

    Ibiti bikaba bizaterwa nyuma y’iri rushanwa aho hazabarwa amanota yatsinzwe akaba ari byo biti biterwa.

    Iri rushanwa rizaba mu byiciro by’abagabo n’abagore rizitabirwa n’amakipe 6 ya mbere muri shampiyona aho ikipe ya mbere izahembwa ibihumbi 20 by’amadorali ni mu gihe umukinnyi uzitwara neza (MVP) azehembwa imodoka yo mu bwoko bwa SUV 100% Electrical.

    Orion BBC yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na FERWABA, iyo modoka iri ku gishushanyo hasi niyo MVP azahabwa

    Mugwiza Desire perezida wa FERWABA

    Mutabazi James umuyobozi wa Orion BBC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/orion-yateguye-irushanwa-aho-umukinnyi-uzitwara-neza-azahembwa-imodoka-y-igitangaza-amafoto

  • Uraza gutungurwa: Menya indimi 5 zivugwa n’abantu benshi kurusha izindi ku Isi yose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uraza gutungurwa: Menya indimi 5 zivugwa cyane n'abantu benshi kurusha izindi ku Isi yose.

    Ururimi umuntu avuga ni kimwe mu bintu bikomeye cyane ku buzima bwa buri muntu kubera ko igihe ubasha kuvuga indimi nyinshi byakorohera kumvikana n'abandi bantu mudahuje igihugu bityo bikagufasha ibintu byinshi bitandukanye.

    Dore indimi 5 zivugwa n'abantu benshi ku Isi kurusha izindi:

    1. Icyongereza

    2.  Igishinwa

    3. Igihinde

    4. Spanish

    5. Igifaransa.

    Source : https://yegob.rw/uraza-gutungurwa-menya-indimi-5-zivugwa-cyane-nabantu-benshi-kurusha-izindi-ku-isi-yose/

  • Ubwiza bwe buvugisha abarebyi: Umunyamakurukazi Antoinette Niyongira yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga yifashishije ubwiza bwe -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwiza bwe buvugisha abarebyi: Umunyamakurukazi Antoinette Niyongira yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga yifashishije ubwiza bwe.

    Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze umunyamakurukazi ukorera radio ya Kiss FM Antoinette Niyongira yigaragarije abakunzi be mu buryo bw'amafoto maze batangira kumubwira akabari ku mutima.

    Amafoto:

    Bimwe mu byo bahise bamubwira ubwo babonaga amafoto ye:

    Source : https://yegob.rw/ubwiza-bwe-buvugisha-abarebyi-antoinette-niyongira-yongeye-gutitiza-imbuga-nkoranyambaga-yifashishije-ubwiza-bwe-amafoto/

  • Wirusenya! Ibintu 5 abantu bakora bigasenya ingo z’abandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ingo nyinshi hano hanze zitabanye neza kubera ibintu bitandukanye. Amakimbirane mu muryango hari aho aterwa n'inshuti mbi z'umuryango usanga aho kubagira inama nzima, ahubwo ugasanga nizo ziri kurusenya.

    Ibintu 5 abantu bakora bigasenya ingo z'abandi ni ibi bikurikira:

    1. Gutanga raporo

    Hari igihe ubona umugabo cyangwa umugabo w'abandi ari kumwe n'undi muntu (wenda umugabo yasokanye inkumi, cq umugore yasokanye n'umusore), burya sibyiza kwihutira kubibwira uwo bashakanye kuko bishobora kuba intandaro yo gutandukana.

    Icyiza ni uko washaka umwanya ukaganiriza uwo uri guca undi inyuma, ukumva ikibimutera ukaba wamugira inama, ukamwereka ingaruka mbi zabyo, bitagobye ko wihutira kubibwira uwo bashakanye.

    2. Kuvuga ibitagenda neza ku mugore cyangwa umugabo w'abandi 

    Burya sibyiza kuvuga ibibi umugabo cyangwa umugore w'abandi, ukabibwira uwo bashakanye, bituma uwo ubibwira nawe ahita ashobora kubona ko ibyo umubwira ari bibi koko kandi ubwe atari yarigeze abibona.

    Urugero: Ukabwira umugabo ngo umugore we abyibushye nabi, ntiyambara ngo aberwe. Ibyo bishobora gutuma umugabo wari utabibona nk'ikibazo atangira kubibo ko ari bibi, bityo bigatangiza amakimbira mu muryango.

    3. Kwibutsa umuntu ibibi by'uwo bashakanye

    Urugero: Niba yarabyaye umwana hanze, ukabwira uwo bashakanye ati 'Ese uriya mwana umurera ute?' nyamara wenda yari amaze gukira icyo gikomere, yarabyakiriye, ariko ugasanga uzuye akaboze.

    Cyangwa se ukamwibutsa ibibi uwo bashakanye yakoze, ubundi akamubwira uti 'Ese wamubabariye ute?', ibyo sibyiza.

    4. Gusaba umuntu gukora ikidakwiriye

    Umugabo cyangwa umugore ufite inshoreke(undi muntu bakundana ku ruhande) ugasanga iyo nshoreke ibwiye uwo wubatse ngo 'Watandukanye n'umugabo cq umugore wewe tukibanira!'

    Cyangwase hakagira umugira inama yo gukubita umugore cq umugabo we, ngo aze kureba uko aza kubyakira. Ibyo bituma umwiryane utangira mu muryango.

    5. Kumugira inama mbi

    Hari igihe umuntu aza kukugisha inama zijyanye n'ibyo mu rugo rwe, ntumutege amatwi bihagijje, ntiwumve uko we abitekereza, ahubwo ukihutira kumubwira uko ubitekereza. Nyamara biba byiza umuteze amatwi bihagije maze mugafatanya gushaka igisubizo.

    Source : https://yegob.rw/wirusenya-ibintu-5-abantu-bakora-bigasenya-ingo-zabandi/

  • Ku myaka ye mike cyane Rema yakuyeho agahigo kari gafitwe n’icyamamare muri muzika ku Isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku myaka ye mike cyane umuhanzi Rema ukomoka mu gihugu cya Nigeria yakuyeho agahigo kari gafitwe n'icyamamare muri muzika ku Isi.

    Umuhanzi Rema w'imyaka 23 y'amavuko yaciye agahigo ko kugira indirimbo yo mu njyana ya Afro beats yumvishwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Indirimbo yafashije Rema guca aka gahigo niyo yise 'Calm down' ikaba yakuye ku ntebe y'icyubahiro indirimbo y'umuhanzi ukomeye cyane witwa Ckay yitwa 'Love Nwatiti'.

    Source : https://yegob.rw/ku-myaka-ye-mike-cyane-rema-yakuyeho-agahigo-kari-gafitwe-nicyamamare-muri-muzika-ku-isi/