Ikipe ikina icyiciro cya mbere hano mu Rwanda uzwi kw'izina rya Rayon Sport kuri uyu munsi nibwo ufitanye umukino wa gishuti n'ikipe yo mu gihugu cy'u Burundi izwi ku izina nka VITALO FC.
Ni umukino urabera kuri kibuga Kigali Pele Stadium ugatangira ku isaha ya saa 16:00, ku bwiyo mpamvu iyi kipe yafashe inzu yacururizagaho imyenda yayo mishya iyimurira kuri cyo kibuga mu buryo bwo kuyegereza abafana.
Mu kurushaho gusigasira uburenganzira bw'abana n'abafite ubumuga, Abakorerabushake basaga 100 baturutse mu bice bitandukanye by'Akarere ka Muhanga, bahuriye mu cyumba cy'inama cy'akarere bahugurwa ku gufasha uko bu burenganzira bwabungabungwa. Bigishijwe uko bamenya ibibazo n'uko bakora raporo ku bigaragara aho batuye.
Uwase Gisele, umwe mu bahuguwe yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya mahugurwa amuhaye ubumenyi bwo kureberera uburenganzira bw'abana n'abafite ubumuga bakiyumva nk'abandi. Ahamya kandi ko amusigiye ubumenyi mu kumenya gutanga amakuru ku bibazo bitandukanye ku bavutswa uburenganzira bwabo.
Yagize Ati' Duhawe ubumenyi bugiye kudufasha gukaza ingamba zo kureberera uburengazira bwa Muntu kandi tukareba niba hari abana n'abafite ubumuga bahezwa bakamburwa uburengazira bwabo bityo tugatanga amakuru ku bibazo bibangamiye iki gice kubavutswa uburenganzira bwabo'.
Abitabiriye amahugurwa, bahamya ko ubumenyi bahawe ari ingenzi mu kwita ku burenganzira bw'abana ndetse n'abafite ubumuga.Â
Twagiramariya Christine, avuga ko muri aya mahugurwa hari ibyo basanze bikorwa bikabangamira uburengazira bw'umwana n'abafite ubumuga kandi ari bo banyantege nkeya bakwiye kwitabwaho. Ati' Aho dutuye hari bimwe mu byo tubona bigaragara ko ari ihohoterwa. Hari abana bajya mu birombe batarageza imyaka 18, tugiye kwigisha abandi twasize inyuma ko uburenganzira bwa muntu bukwiye kwitabwaho kuko abana n'abafite ubumuga bakwiye kwitabwaho by'umwihariko kuko nibo banyantege nke, tukirinda kubakoresha imirimo ivunanye'.
Uwizeye Marie Therese, Komiseri ushinzwe gukurikirana uburenganzira bw'abana n'abafite ubumuga, impunzi, abakozi b'abimukira n'imiryango yabo n'ibidukikije, avuga ko aya mahugurwa y'abakorerabushake agamije kubaha ubumenyi buruseho mu kugira uruhare rwo kumva inshingano zabo. Ahamya ko bamenye neza ibyo bagiye gukora mu gukurikirana neza ibijyanye n'uburenganzira bw'umwana n'ubw'abantu bafite ubumuga.
Yongeyeho ko abahuguwe basobanukiwe neza uko umuntu ashobora guhungabanyirizwa uburenganzira, uko batanga raporo ku bibazo bitandukanye. Avuga ko iyo babonye Raporo hari urwego ku rwego rw'Igihugu rusesengura rugashyikiriza izindi nzego ibibazo byagaragaye.
Akomeza avuga ko muri iyi mikoranire hari ibyo bashaka ko aba bahuguwe bagaragaza birimo; Ihohoterwa, Imirimo ikoreshwa abana, Abana bata amashuri imburagihe n'ibindi. Ahamya ko ahari ibibazo bishakirwa ibisubizo n'ubwo hakiri urugendo.
Muri aya mahugurwa, aba bakorerabushake bibukijwe ko bagomba gukurikiranira hafi bakagenzura ibikorerwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ndetse n'imiryango ibanye mu makimbirane kuko abana aribo bahangayika kurushaho, abiga bakava mu mashuri bakajya mu muhanda gusabiriza n'ibindi usanga bibangamira uburenganzira bwabo.
Lynda Priya yerekanye bimwe mu bintu bitabonwa na buri wese ku gitsina gore maze yuzuzwaho imitima.
Umukinnyikazi wa filime nyarwanda ukunzwe na benshi Lynda Priya abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto y'indobanure agaragaza ubwiza bwe maze bamwe mu bakunzi be batangira ku mwereka urukundo bamukunda babinyujije ahatangirwa ibitekerezo.
Amafoto:
Dore bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona amafoto ya Lynda Priya:
Ibintu bihinduye isura i Manchester: Ikipe ya Manchester United yaguze rutahizamu uje kwereka Haaland ko atari we wenyine uzigutsinda.
Manchester United yaguze rutahizamu w'umuhanga cyane ufite imyaka 20 y'amavuko witwa Rasmus Hajlund wakiniraga ikipe ya Atalanta yo mu gihugu cy'u Butaliyani akaba yahawe amasezerano y'imyaka itanu yatakira iyi kipe y'ubukombe mu gihugu cy'u Bwongereza.
Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima ahazwi nka YAMAHA hafatiwe imodoka yo mubwoko bwa Rava 4 ifite agaciro ka miliyoni 14Frw yari imaze iminsi yibwe.
Birakekwa ko abayikodeshe bakayigurisha aribo bahindukiye bakarangira nyirayo aho iparitse maze aragenda arayifata arayitwara mi gihe uwo bivugwa ko yayiguze yarayiparitse.
Aborozi bo mu Karere ka Gicumbi bafite impungenge ko izuba ryatumye ubwatsi bubura binagira ingaruka ku giciro cy'amata, ubu kimaze kwikuba kabiri mu gihe afasha mu kurwanya imirire mibi.
Gicumbi ni kamwe mu Turere tubonekamo umukamo mwinshi mu gihugu.
Aborozi bavuga ko mu gihe cy'imvura, usanga litiro igura 300 Frw, ariko kubera izuba igeze kuri 600 Frw.
Umwe mu baturage gukorera ubworozi muri aka karere witwa Yankurije, yavuze ko bishobora no guteza ingaruka ku mikurire y' abana.
Aborozi bo muri aka karere basaba kwegerezwa imashini zuhira mu mirima ku giciro kirimo nkunganire, gusa ubuyobozi bukabasobanurira ko imashini zuhira zitangwa ku giciro kirimo nkunganire ku bihingwa by' ibiribwa gusa.
Ntaganda Aroni w'Imyaka 67 y'amavuko umurambo we wasanzwe mu cyumba cy'inzu yabagamo.
Ntaganda Aron yari atuye mu Mudugudu wa Munini Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana Akarere ka Ruhango. abaturage, mushiki we n'umukobwa we bamusanze mu buriri yapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Buhanda, Mukamazimpaka Marie Grâce avuga ko uyu mugabo yibanaga kuko umugore we bashakanye yarwaye ajya kwivuriza iNyanza agumayo
Mukamazimpaka avuga ko abaturanyi be bategereje ko abyuka baraheba, bajya gukomanga urugi basanga zose zifunze.
Uyu mukino uzaba kuri iki cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 mu mikino y'igikombe cy'Afurika cy'Abagore muri Basketball kiri kubera mu Rwanda.Â
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, uyu mugabo yasohoye amashusho yemeza ko azaba ari mu Rwanda guhera kuri iki Cyumweru.
Agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya kabiri nyuma yo gutanga ibyishimo mu 2022.
Mbere yo kugera mu Mujyi wa Kigali, uyu mugabo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, yataramiye mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RD) nyuma y'igitaramo yahakorewe ku wa Gatanu.
Yasohoye amashusho amugaragaza imbere y'ibihumbi by'abantu bitabiriye iki gitaramo. Anagaragaza amashusho ye atemberera mu bice bitandukanye by'iki gihugu.
Uyu mugabo yari amaze imyaka umunani adataramira muri iki gihugu, kuko yaherukaga gutanga ibyishimo mu Mujyi wa Kinshasa ahitwa Théâtre de Verdure.
Yaririmbiye mu Mujyi wa Bukavu binyuze mu iserukiramuco ryubakiye mudiho wa Rap riri kuba ku nshuro ya kabiri. Yarihuriyemo n’abandi bahanzi nka Capita Amon, Black Firi, Eln Black, Oga Chac, Jeffrey n’abandi.
La Fouine ni umwe mu bahanzi b'abahanga u Bufaransa bufite, umuraperi udashidikanwaho na benshi mu gisekuru gishya cy'umuziki w'iki gihugu.
Yabonye izuba ku wa 25 Ukuboza 1981, yujuje imyaka 40 y'amavuko. Yavukiye ahitwa Trappes mu Bufaransa, areshya na 1.98 m. Avuka kuri Ahmed Mouhid na Fatima Mouhid, afite umwana umwe witwa Fatima Mouhid.
Uyu mugabo yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Ma Meilleure’ yo mu 2013, ‘Quand je Patriai’, ‘Va Bene’ yo mu 2014 n'izindi. Indirimbo ze zirebwa n'umubare munini ku Isi, ndetse yakoranye n'abahanzi bakomeye ku Isi.
Mu 2011 yegukanye igihembo cya MTV Europe Music Awards. Afite abavandimwe batandatu bavukana ku babyeyi bafite inkomoko mu Bufaransa no muri Marocco. Inyandiko ziri kuri internet zivuga ko La Fouine ubwo yari afite imyaka 15 y’amavuko, yavuye mu ishuri atangira umuziki.
Ubwo yari afite imyaka 37 y’amauko, ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko atunze miliyoni 8 z’amadorali. Bivugwa ko aya mafaranga yayakuye mu muziki no mu bundi bushabitsi.
Umuryango wa Karamuka Jean Luc [Junior Multisystem] wubatse izina mu gutunganya indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu muryango, watangaje ko uyu mugabo azashyingurwa ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 2 Kanama 2023.
Junior witabye Imana ku wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uriya munsi. Hanashyizweho Code ya telefoni buri wese yakwifashisha agatanga inkunga ye (777772).
Ni mu gihe ikiriyo kiri kubera ku Kimironko ahahoze Kaminuza ya Kepler. Junior yaguye mu bitaro bya Nyarugenge nyuma y'igihe ahanganye n'uburwayi.