Blog

  • Umujejetafaranga Jay Z arifuza kugura ikipe iri muri 6 zikomeye mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jay z wo muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika arifuza kugura ikipe ya Tottenham Hotspur iri mu makipe akomeye cyane mu gihugu cy'u Bwongereza.

    Uyu muhanzi arashaka kugura iyi kipe mu gihe uwaruyifite munshingano ariwe Joe Lewis hari ibirego ari kuregwa byo gucuruza forode afatanyije n'inshuti ze ndetse n'umukunzi we.

    Uyu mugabo agiye guhuriza hamwe umutungo we ndetse n'uwu mugore we maze bagure iyi kipe.

    Source : https://yegob.rw/umujejetafaranga-jay-z-arifuza-kugura-ikipe-iri-muri-6-zikomeye-mu-cyiciro-cya-mbere-mu-bwongereza/

  • Ifoto y’icyumweru! Ifoto y’umuherwekazi Alliah Cool ari kunywera mu gikoresho cya kinyarwanda (gacuma) iri kurebwa cyane kurusha izindi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda n'abanyamahanga batandukanye barimo n'ibyamamare banyuzwe n'amafunguro ndetse n'ibinyobwa bya Kinyarwanda byagaragaye mu gitaramo 'Intango Cultural Night'.

    Iki ni igitaramo cyabaye mu ijoro rya tariki 29 Nyakanga 2023 cyateguwe n'umutetsi wabigize umwuga wa Park Inn by Radisson Hotel, Ngayaboshya Emmanuel (Chef Emma) ku bufatanye n'Inteko y'Umuco.

    Ni igitaramo cyahawe insanganyamatsiko igira iti 'Tumurike indyo nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.' Abanyarwanda n'abanyamahanga batandukanye bitabiriye iki gitaramo cyari kiyobowe na Alice Kamasoni, bataramirwa na Ruti Joël na Mushabizi.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yicyumweru-ifoto-yumuherwekazi-alliah-cool-ari-kunywera-mu-gikoresho-cya-kinyarwanda-gacuma-iri-kurebwa-cyane-kurusha-izindi/

  • Dr Hilay Okello yageze i Kigali mbere yamasa… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 yakirwa na Bundandi Nice wo muri Arthur Nation itegura ibi bitaramo by'urwenya biba mu mpera za buri kwezi.

    Bigamije gufasha Abanyarwanda n'abandi kugira impera nziza z'ukwezi. Kuri iyi nshuro hongewemo igice cy'umuhanzi uzajya ususurutsa abitabiriye, ubimburira abandi ni Nel Ngabo wo mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music.

    Dr Hillary arahurira ku rubyiniro n'umunyarwenya Patrick Salvador wageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, umunyamakuru wa Kiss Fm, Patrick Rusine ndetse na Michael Sengazi.

    Ni ku nshuro ya gatatu uyu musore agiye gutaramira i Kigali. Muri Nzeri 2022, nibwo Anne Kansiime yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ni nyuma y'imyaka itanu yari ishize abanyarwanda bamunyotewe.

    Ubwo yazaga i Kigali, yaje ari kumwe n'abarimo Dr Hilary Okello. Ari ku kibuga cy'indege ndetse no mu gitaramo, Kansiime yavuze ko yishimiye kugaragariza Abanyarwanda impano ya Dr Hilary Okello mu bijyanye no gutera urwenya.

    Uyu musore ntiyazuyaje kuko mu gihe cy'iminota 15', abitabiriye iki gitaramo bari batangiye kunyurwa n'ubuhanga bwe.

    Yasubiye muri Uganda, nyuma ku wa 9 Werurwe 2023 atumirwa gususurutsa abakunzi b'uruhererekane rw'ibitaramo bizwi nka 'Gen- Z Comedy' bibera kuri Mundi Center.

    Nyuma, ku wa 21 Werurwe 2023 yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko ari umuhamya w'uko abanyarwanda bakunda urwenya. Ati 'Abanyarwanda bakunda 'Stand-up Comedy'. Naba umuhamya wabyo.'

    Dr. Hilary Okello yabaye umunyamakuru muri Uganda, kandi ni umwe mu banyarwenya batanga icyizere muri iki gihe.

    Arazwi cyane mu gutera urwenya agaruka ku buzima bwe, ku muryango we n'ibindi. Hilary azi neza ko inkuru nziza iryoshya ibiganiro ari nayo mpamvu yibanda ku nkuru zizwi n'izitazwi ariko akagerageza kubihuriza hamwe. 

    Hilary yigeze kuvuga ko yatangiye gutera urwenya ubwo yari mu mashuri yisumbuye, kandi ko yari mu ikipe y'abanyeshuri yasomaga amakuru buri wa Gatanu.

    Kuri iyi nshuro yatumiwe muri Seka Live mu gitaramo azahuriramo na bagenzi be kizaba ku wa 30 Nyakanga 2023 kizabera muri Camp Kigali.

    Iki gitaramo kigiye kuba nyuma ya Seka Live yahereje Kamena 2023 yarimo Teacher Mpamire wo muri Uganda na Daliso wo mu Bwongereza.

    Ku kibuga cy’indege, Dr Hilary Okello yakiriwe na Bundandi Nice wo muri Arthur Nation
    Dr Hilary yabazaga Bundandi Nice gahunda irambuye ya Seka Live yo kuri iki Cyumweru 

    Mu modoka, Dr Hilary yerekeza kuri Hotel acumbitsemo mbere yo gutaramira muri Camp Kigali

    Ni ku nshuro ya gatatu, Hilary agiye gutaramira mu Rwanda nyuma ya ‘Gen-Z Comedy’ 

    Dr Hilary yigaragaje muri Seka Live yahuriyemo na Anne Kansiime byatumye atumirwa kuri iyi nshuro Hilary ari mu banya-Uganda batera urwenya bari kwigaragaza cyane muri iki gihe


     

    Seka Live yahumuye! Itegerejwemo abanyarwenya bakomeye kuri iki Cyumweru

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Okello yageraga iKigali

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132554/dr-hilay-okello-yageze-i-kigali-mbere-yamasaha-mbarwa-ya-seka-live-amafoto-132554.html

  • King Charles III yangiye umuvandimwe we Princ… – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za Kamena Prince Andrew umuvandimwe w’Umwami Charles III w’u Bwongereza, yanditse ibaruwa asaba imbabazi ku myitwarire ye ndetse anasaba ko yakongera kuba i Bwami nk’uko byahoze mbere y’uko ahirukanwa akanamburwa inshingano ze.

    Nyamara nubwo Prince Andrew yasabye gukaruka gutura i Bwami ntabwo umuvandimwe we mukuru akaba n’Umwami Charles III yumvise ubusabe bwe kuko yahise abwanga. 

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Daily Express, Prince Andrew yangiwe ubusabe bwe bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo nko kuba agikurikiranywe n’ubutabera kubera ibyaha akurikiranyweho birimo ibyo gufata ku ngufu.

    King Charles IIII yanze ubusabe bwa Prince Andrew bwo kugaruka kuba i Bwami

    The UK Independent yatangaje ko Prince Andrew w’imyaka 63 kuva yakwirukanwa i Bwami abayeho nabi n’umuryango we mu gace ka Royal Lodge gatuyemo abo mu muryango w’Ibwami bari mu zabukuru. 

    Mu byumweru bibiri bishize kandi byari byatangajwe ko Andrew yambuwe abacungaga umutekano we ndetse binavugwa ko atakibona amafaranga amufasha kubaho yahabwaga.

    Prince Andrew yifuzaga gusubira kuba i Bwami nyuma yo kuhirukanwa

    Prince Andrew watewe umugongo n’umuryango wi Bwami, yambuwe inshingano ze na Nyina Queen Elizabeth II mu 2020. Muri Mutarama uyu mwaka nibwo King Charles III yahise amwirukana i Bwami kubera imitwarire ye irimo nko gusabwa n’inzoga no gufotorwa yagiye mu tubyiniro tw’abambaye ubusa (Strip Club). Magingo aya Andrew yangiwe gusubira kuba i Bwami nk’uko yari yabisabye.

    King Charles III niwe uherutse kwirukana Prince Andrew kubera imyitwarire ye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132548/king-charles-iii-yangiye-umuvandimwe-we-prince-andrew-kugaruka-i-bwami-132548.html

  • Eugene Anangwe wigeze kuvugirwa isengesho rya… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2023 kuri Grand Legacy Hotel habereye Story Telling Night igikorwa gikomeje gushora imizi kubera umusanzu kigira mu buzima bwa muntu.

    Muri iki gikorwa hatumirwa abantu batandukanye bakagaruka ku nkuru z'ubuzima bwabo mu rwego rwo gufasha abitabiriye kumenya ko batari bonyine mu byo banyuramo buri munsi nk’uko intego yacyo nyamukuru ari ukurwanya agahinda gakabije no kwiheba.

    Umunyamakuru w'Ikigo cy’Igihugu cy’Iitangazamakuru (RBA), Eugene Anangwe ari mu batanze ikiganiro. Yatangiye agira ati 'Naje mu Rwanda mu 2008 ubu hari ibintu byinshi maze kumenya.'

    Anangwe yaje mu Rwanda gushaka akazi mu mwuga w'itangazamakuru nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi mu bitangazamakuru byo muri Kenya, igihugu akomokamo bikanga.

    Agaragaza ko yigiriye inama yo kwambuka akajya gushakira ahandi. Anakomoza ku buryo hakiri ikibazo gikomeye mu itangazamakuru aho ibitangazamakuru byose biba bishaka abanyamakuru bamaze kubaka izina, akibaza impano nshya uko zizabona aho zimenera.

    Uyu munyamakuru ariko agaragaza ko uko byagenda kose hari ibanga rituma ugera iyo ujya. Aragira ati: 'Icyo nabasaba, menya icyo ushaka gukora mu buzima bwawe utitaye ku byo abandi bavuga.'

    Yongeraho ati: 'Ugomba kumenya kwiga biturutse no ku byo wakoze ukongera ukabisubiramo, nk'ubu njye nubwo ikiganiro yaba ari njye wagikoze ndongera nkakireba nkamenya aho nakoze ikosa cyangwa nabikoze neza.'

    Avuga umuntu agomba guhora yiyungura ubumenyi mu gihe cyose afite intego yo gushaka kugera kure. Ati 'Ibyo byangejeje kure ku nzozi ntigeze ndota mu buzima bwanjye bwose.'

    Anangwe wari uherekejwe n'abarimo umwana, umugore na bashiki be, yavuze ko icyo wifuza cyose wakigeraho uramutse ukoze cyane. Ati 'Ushobora kugera ku byo wifuza byose ariko ugomba gukora cyane kuko ntabwo byizana.'

    Nubwo abantu babona yaramaze kugera iyo ajya, avuga ko we abona ntakiraba. Akomoza ku bwana bwe, yavuze ko bitari byoroshye kuko yajyaga ajya ku ishuri rimwe na rimwe atariye, kandi akaba yaragendeshaga ibirenge.

    Arakomeza ati'Ubuzima bwanjye bwari bukomeye mu bwana, banamvugiye isengesho rya nyuma nk'umuntu ugiye kwitaba Imana, nari maze ukwezi muri koma, gusa ubu ndacyariho.'

    Kuri ubu Anangwe ari mu banyamakuru b'inzobere mu Karere aho yagiye akorera akanagira uruhare mu ishingwa rya televiziyo zikomeye. Amaze gukorana ibiganiro n'abantu bakomeye barimo Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. 

    Anangwe yavuze ko yabigezeho bimugoye kuko iteka yasabaga ko bagirana ikiganiro ariko bikarangira bidakunze.

    Nyuma y'igihe abisaba, byaje kurangira abigezeho kandi akora iyo bwabaga ikiganiro bagiranye kigenda neza nubwo bwose atari yabashije kubona neza umwanya wo kugitegura.

    Anangwe avuga ko yamenye ko afitanye ikiganiro na Perezida Kagame saa tanu za mu gitondo, kiri bube saa cyenda z’umugoroba.

    Eugene Anangwe avuga ko kugira umuhate wo gukora ibyo ukunda no kubyiyumvamo bituma ubasha kugera kure muri byoAnangwe ari mu banyamakuru bacye bamaze kugira amahirwe yo gukorana ikiganiro na Perezida KagameAkanyamuneza kari kose kuri Anangwe n’abayoboye Story Telling Night ku nshuro yayo ya GatatuAbana nabo ntibahejwe mu gikorwa cya Story Telling Night, uyu yatangaje ko nakura yifuza kuzaba umupolisi akajya ahana abakora ibyahaJulius Mugabo nyiri Interact Rwanda itegura Story Telling Night yashimiye buri umwe ugira uruhare mu itegurwa ryayo n’iterambere rya kompanyi ayoboyeKari akanyamuneza ku bitabiye iki gikorwa ari na ko biyungura ubumenyi ku buzima bw’ibibera hirya no hino ku isi

    AMAFOTO:RWIGEMA FREDDY-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132547/eugene-anangwe-wigeze-kuvugirwa-isengesho-rya-nyuma-yahishuye-uko-yageze-ku-rwego-rwo-kuga-132547.html

  • Abarimo Yvanny Mpano, Chany Queen na Mavenge… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w'iki cyumweru kuwa 30 Nyakanga 2023 biraba ari ibicika muri Centre Christus ahaza guhurira abakunzi b'umuziki wa 'Live' bagaratamirwa n'abahanzi batandukanye.

    Ni mu iserukiramuco ryateguwe hagamijwe kumenyekanisha umudeli wa Dread nk’ikirango cy’abaharanira urukundo no kurangwa n’ibikorwa by’impuhwe, no gutangiza ku mugaragaro gahunda y’ikusanyabitekerezo ku ishingwa rya Fondasiyo y’ibikorwa by’urukundo.

    Mu kiganiro Nyirabayesi uri mu bateguye iki gitaramo aheruka kugirana na InyaRwanda, yavuze ko bafite gahunda yo gutangira kwigisha umwuga wo gusuka abana b'abakobwa batwaye inda zitateguwe, ndetse n'urubyiruko muri rusange, mu rwego rwo guhangana n'ingaruka z'ubushomeri.

    Iki gitaramo kirarimbamo abahanzi batandukanye barimo Yvanny Mpano, umurundikazi Chan Queen, Rafiki, Mavenge Sudi, Jabastar Intore, Maguru, Band zitandukanye n'abandi bahanzi banyuranye.

    Iri serukimuco rirayoborwa na MC Buryohe, ricurangwemo na DJ Confy. Uwifuza kuryitabira, agura itike anyuze ku rubuga rwa noneho.com. Guhera saa munani imiryango iraba ifunguye. Amatike hari aya 15,000Frw harimo icyo kurya no kunywa n’iya 10,000 irimo ibyo kurya gusa.

    Iserukiramuco ryateguwe na Dread Family Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya mbereNyirabatesi Argentine (wambaye umupira w’umuhondo) ari mu bateguye iri serukimuco rigamije kuzamura umudeli wa DreadUmurundikazi Chany Queen ari mu bahanzi baza gususurutsa abitabira iki gikorwaMC Buryohe ni we mushyushyarugamba mu iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132550/abarimo-yvanny-mpano-chany-queen-na-mavenge-bagiye-guhurira-muri-music-summer-festival-132550.html

  • Umwalimu akaba n'umuririmbyi w'injyana ya Hip Hop agiye kumurika Album ya Kabiri #rwanda #RwOT

    Habimana Thomas, umwarimu wigisha amasomo y'ikoranabuhanga muri Koreji ya Tekeniki ya Rubavu(Rubavu Technic College-RTC), akaba n'umuririmbyi wihebeye umuziki aho aririmba mu njyana ya Hip Hop, agiye kumurika Album ye ya kabiri yise' Intumwa za Rubanda' iriho indirimbo 10.

    Yitwa Habimana Thomas ariko akoresha izina ry'ubuhanzi rya' Thomson'. Yatangiye kwandika zimwe mu ndirimbo ze ahagana mu mwaka wa 2008 ubwo yigaga mu ishuri rya GS Marie Reine APEDI Rwaza, riherereye mu karere ka Musanze.

    Nyuma, yaje kubona Buruse ajya kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga mu Gihugu cy'Ubuhinde ari naho yazamuriye impano ye y'ubuhanzi agaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2013, akomeza iyo mpano ndetse mu mwaka wa 2014 amurika Album ye ya mbere yise' Wikwiheba Ugihumeka' yariho indimbo 12 zo mu njyana ya Hi Hop.

    Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa intyoza.com, avuga ku bihangano bye no kuri iyi Album agiye gushyira hanze, yagize ati' Ndategannya gushyira hanze indirimbo 10 zigize 'Album' yanjye nahaye izina rya' Intumwa za Rubanda'. Indirimbo ziyigize zifite ubutumwa bugenewe abato n'ibihe tugezemo ndetse n'abakuru bazibonamo kuko burya twabigiyeho byinshi, ariko bakwiye no kumenya ko ibihe bigenda bisimburana. Ibyanjye mbisanisha n'uburezi ntanga mu kigo nigishamo'.

    HabimanaThomas uzwi nka Thomson, avuga ko nta hantu hihariye hacururizwa izi ndirimbo ze kuko adakora umuziki nk'akazi k'ubucuruzi. Ahamya ko akazi k'uburezi akora kamufasha gutanga ubutumwa bwe ku buntu nta kiguzi gitanzwe.

    Yagize Ati' Ntabwo njyewe nkora umuziki ngamije ubucuruzi, ahubwo njyewe nkora nshaka gutanga ubutumwa ndetse nkabihuza n'uburezi n'uburere ntanga nta kindi kiguzi ntegereje ku muziki nkora ahubwo ni ubutumwa mba nshaka gutanga'.

    Uyu muhanzi akomeza avuga ko iyi Album yamaze gukorwa ndetse indirimbo 5 zifite amashusho. Avuga ko hari izindi ndirimbo 8 zikoze mu buryo bw'inyandiko (Lyrics) ndetse zimwe muri izi akaba yarazikoranye n'abahanzi batandukanye bamwe muri bo bakazamufasha kumurika iyi Album. Muri abo bahanzi bakoranye bazanamufasha barimo; G Bruce, Fica Magic, Vicky the Creator na T Yak, umuhanzi ukizamuka umenyerewe mu mujyi wa Muhanga mu kuririmba indirimbo z'ibisope.

    Thomson

    Mu gusobanura uburyo ahuza umuziki n'amasomo atanga nka Mwarimu, yabwiye intyoza.com ko abifatanya kandi ko binatuma yigisha neza abanyeshuri bakabasha kumva neza amasomo, bagafata n'urugero rwiza rw'impinduka z'ubuzima bwa muntu binyuze mu butumwa atanga.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/30/umwalimu-akaba-numuririmbyi-winjyana-ya-hip-hop-agiye-kumurika-album-ya-kabiri/

  • Baca umugani ngo ‘Burya si buno’! Ikipe ya FC Barcelona yatsinze Real Madrid iyereka ko isuzuguritse imbere y’abafana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid yatsinzwe na FC Barcelona ibitego 3-0 mu mukino wa gishuti utegura umwaka utaha w'imikino.

    Uyu ni umukino wabaye kuri uyu Wagatandatu taliki 30 Nyakanga 2023 Saa tanu z'ijoro kuri AT&T Stadium Arlington Texas muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

    Ikipe ya FC Barcelona yatangiye neza umukino cyane kuko ku munota wa 15 gusa Frank de Jong yahaye umupira Dembele ahagaze imbere y'izamu ahita atsinda igitego cya 1.

    Ku munota wa 15 Real Madrid yaje kubona penariti maze iterwa na Vinicius Junior gusa ntiyayinjiza mu izamu ahubwo inyura ku ruhande.

    Bigeze mu minota yanyuma y'umukino nibwo abakinnyi ba FC Barcelona baje gutsinda ibindi bitego 2.

    Ku munota wa 85 Fermin Lopez wari winjiye mu kibuga asimbuye Pedri yahise atsinda igitego naho ku munota wambere w'inyongera w'umukino Ferran Torres nawe wari winjiye mu kibuga asimbuye ahita atsinda igitego cya 3.

    Umukino warangiye FC Barcelona ariyo iyoboye itsinda ibitego 3-0.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-fc-barcelona-yetsinze-real-madrid-iyereka-ko-isuzuguritse-imbere-yabafana/

  • Bagira irari cyane! Dore impamvu abagabo benshi ari abahehesi bo kurwego rwo heju – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo bamwe bavuga ko kwitegereza umugore cyane bishobora kubatera irari ryo kumva babifuje,ariko bikaba byahita birangirira aho,cyangwa ab'inkwakuzi bagakurikira abo bagore bakabasaba kuryamana nabo.

    Gusa bavuga ko ari kamere iri mu bagabo,niyo baba bafite ingo cyangwa bubatse,ariko abiyubaha barabyirengagiza bigahita bishira.

    Hernom yatangaje impamvu zituma abagabo bifuza kubona abagore cyangwa abakobwa bahuye ,bifuza kuryamana nabo:

    1. Bizera ko ibyo batabonye bitangaje kuruta ibyo babona

    Abagabo benshi bagira uyu muco,bahita batekereza byagutse ku mibonano mpuzabitsina,bagatekereza ko umugore ubarangaje,yaba na mwiza mu bijyanye no kuryamana nawe.

    2. Bifuza kumenya uwo muntu kurushaho

    Bizagutangaza umugabo abonye ikibuno cy'umukobwa akifuza gukoraho, ngo yumve niba aricye koko,kuko rimwe na rimwe bizera ko umugore ashobora kwiha ubwiza adafite

    3. Babaswe n'ubusambanyi

    Abandi bagabo baba imbata zo kwishora mu ngeso mbi zo kuryamana n'abagore benshi,bityo uwo abonye akumva yamusaba ko baryamana,ibyo bikamutera kurangarira uwo bahuye wese,akifuza kumubona yambaye ubusa bishimishanya.

    4. Kugereranya abagore bahuye nabo

    Bamwe mu bagabo bagira amatsiko yo kumenya itandukaniro riri hagati y'abagore bazi,bigatuma arangarira umuntu akamwifuza.Abafite abagore babana mu nzu nabo,bashobora kwisanga barangariye abagore babandi,bitewe n'uko yifuza kumenya itandukaniro riri hagati y'umugore we n'uwo bahuye,nubwo ibyo bizonga intekerezo z'umuntu akaba nk'umusazi.

    Uyumuco uranga umuntu udafite icyerekezo ndetse akaba wa muntu bizagora kubaka umuryango n'icyizere kizima mu bamuzengurutse.

    Bishobora kuba ari kamere,ariko yakumirwa.Ubwonko iyo utabuhaye umuronko muzima bugomba kugendereho,cyangwa kwimenyereza intekerezo nzima mu buzima bwa buri munsi,bituma wisanga mu myanzuro idahwitse .

    Source : https://yegob.rw/bagira-irari-cyane-dore-impamvu-abagabo-benshi-ari-abahehesi-bo-kurwego-rwo-heju/

  • Iyi mpeshyi ntabwo azayibagirwa mu buzima bwe! Umuhanzi Bahati yasabye anakwa umukunzi we yihebeye -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wahoze mu itsinda ryitwaga Just Family Bahati akaba n'umukinnyi wa firime uherutse gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we Cecile Unyuzimfura ubu yasezeye ubusiribateri.

    Mu ijoro rya cyeye nibwo Bahati yasabye anakwa umukunzi we Celine Unyuzimfura mu muhango wari witabiriwe n'abantu benshi nubwo ibi birori byatangiye bitinze ugereranyije n'amasaha byari byitezwe ko biratangiriraho.

    Bahati yari yaherekejwe n'abasitari batandukanye harimo Bamenya, Fatakumavuta, Rick Ozil, Cyusa Ibrahim ndetse n'abandi benshi.

    Source : https://yegob.rw/iyi-meshyi-ntabwo-azayibagirwa-mu-buzima-bwe-umuhanzi-bahati-yasabye-anakwa-umukunzi-we-yihebeye-amafoto/