Blog

  • Umukinnyi wa Rayon Sports yakoze ikosa rikomeye mu mukino urangiye abari aho bose bemeza ko umutoza atibeshye kuba ataramushimye akihagera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Rayon Sports yakoze ikosa rikomeye mu mukino urangiye abari aho bose bemeza ko umutoza atibeshye kuba ataramushimye akihagera

    Mu mukino urangiye ikipe ya Rayon Sports….. abafana bari aho bose ndetse nabaje kureba uyu mukino bakunda andi makipe batashye binubira ikosa umuzamu wa Rayon Sports yakoze.

    Wari umukino mwiza cyane ukurikije uko wari umeze, wabonaga ko ari uwimbaraga ndetse ubona ko amakipe yose arimo gushaka ibitego bizano no kugenda neza biraboneka abari aho bose bataha baryohewe.

    Ikipe ya Rayon Sports yari irimo gukina neza cyane ko umutoza yashakaga kwerekana uko ikipe afite ihagaze kugeza ubu ariko abari ku mukino batunguwe n'ikosa Simon Tamale yakoze bigatuma iyi kipe itsindwa igitego cya kabiri nyuma yo gutanga umupira nabi umukinnyi wa Vital'O agahita atsinda igitego.

    Hari amakuru yaje mu minsi ishize avuga ko Yamen Zelfani utoza Rayon Sports ngo arimo gukunda cyane Hategekimana Bonheur gusa benshi ntibabyemeraga ariko Simon Tamale nyuma yiri kosa abantu bahise bongera kugaruka kuri ibi byavuzwe.

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-rayon-sports-yakoze-ikosa-rikomeye-mu-mukino-urangiye-abari-aho-bose-bemeza-ko-umutoza-atibeshye-kuba-ataramushimye-akihagera/

  • Burya ntawushimwa na bose: Danny Vumbi yakoze igikorwa cy’ubutwari bamwe baramushima abandi baramugaya kubera impamvu itavugwaho rumwe -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya ntawushimwa na bose: Danny Vumbi yakoze igikorwa cy'ubutwari bamwe baramushima abandi baramugaya kubera impamvu itavugwaho rumwe.

    Umuhanzi ukomeye cyane mu muziki nyarwanda Danny Vumbi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ifoto y'umuntu wahinduriwe amateka maze havamo umuntu amugayira gutangisha ikintu ukuboko ku imoso bikarangira ukuryo kubimebye.

    Ifoto:

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona iyi foto:

     

    Source : https://yegob.rw/burya-ntawushimwa-na-bose-danny-vumbi-yakoze-igikorwa-cyubutwari-bamwe-baramushima-abandi-baramugaya-kubera-impamvu-itavugwaho-rumwe-ifoto/

  • Ukibakubita amaso ubonako banyotewe insinzi! Abakinnyi ba Rayon Sport bavuye mu modoka bariye karungu -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sport iri kwitegura umwaka w'imikino wa 2023-2024 ikomeje gukaza imyiteguro ari nako isuzuma abakinnyi yaguze.

    Kuri uyu munsi nibwo iyi kipe igiye gukina umukino wa gishuti n'ikipe yo mu gihugu cy'u Burundi izwi ku izina nka VITALO FC akaba ariwo mukino wa mbere Rayon Sport igiye gukina.

    Ubu abakinnyi bamaze kugera ku kibuga aho umukino ugiye kubera kuri Kigali Pele Stadium umukino uratangira saa Kumi zuzuye.

    Source : https://yegob.rw/ukibakubita-amaso-ubonako-banyotewe-insinzi-abakinnyi-ba-rayon-sport-bavuye-mu-modoka-bariye-karungu-amafoto/

  • Reba abakinnyi 11 umutoza wa Rayon Sport ahaye icyizere cyo kubanza mu kibuga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Harabura iminota mike kugirango ikipe ya Rayon Sport ikine n'ikipe yo mu gihugu cy'u Burundi izwi ku izina nka VITALO FC.

    Rayon Sport ishyize hanze urutonnde rw'abakinnyi 11 igiye kubanza mu kibuga.

    Source : https://yegob.rw/reba-abakinnyi-11umutoza-wa-rayon-sport-ahaye-icyizere-cyo-kubanza-mu-kibuga/

  • Umuhanzi Rema abafana bamuhaye impano idasanzwe bamusanze kurubyiro, nuyireba uratungurwa -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Nigeria uzwi kw'izina rya Rema yahuye n'uruva gusenya ubwo yarari kurubyiniro muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika.

    Uyu muhanzi ubwo yarari kurubyiniro yanyagiwe nimvura y'amasutiya y'abagore kubera kumwishimira cyane.

    Ibi bintu byo gutera abahanzi amasutiya byeze muburengerazuba bw'isi iyo abafana bari kwereka urukundo abahanzi.

     

    Source : https://yegob.rw/bamuhaye-impano-umuhani-rema-yacyuye-umufuka-wuzuye-amasutiya-yabagore-ubwo-yarari-kurubyiniro/

  • Abakobwa: Menya abasore 6 ugomba kwirinda mu… – #rwanda #RwOT

    Nuko mu kudashishoza ugahitamo umusore umwe, nyamara byagera nyuma ugatangira kwicuza uti ‘nahisemo nabi’.

    Hari abasore, niba ushaka uwo muzubakana urugo, ukwiriye kugendera kure, ni aba bakurikira nk’uko byatangajwe n’urubuga Elcrema:

    1. Umuhehesi

    Ntabwo ari wa wundi utendeka abakobwa babiri cyangwa batatu, ahubwo uyu we nta mukobwa adatereta. Umwise rudacirakabishye ntiwaba wibeshye.

    Ntarobanura kandi. Umuyaya w'iwabo aratereta, umukobwa bahuriye muri bisi ajya ku kazi amwaka akanimero, umukobwa ukata amatike amuterete, umupulanto ku kazi iwabo azamutereta. Mbese uwitwa igitsinagore wese, atari mwenewabo aratereta. 

    Uyu ubanye na we wajya uhora urira. Ariko dusubiremo, we atereta buri wese, atarobanuye. Atandukanye na wa wundi ukunda benshi akazavanamo umwe mu gihe gikwiye.

    2. Ndacyari umwana

    Uyu we nubwo akuze ariko iyo urebye ibitekerezo bye usanga akiri umwana. Yarize wenda aranaminuza ariko uzasanga abyuka yicaye, burinde bwira. Muri macye nta gahunda apanga y'ahazaza he, iyo abonye ayo kugura bundles aba ahiriwe ubundi akirirwa ashaka umugurira agacupa, maze si ugutereta akivayo. Uyu nimubana umenye ko urugo ruzaba rukuri ku mutwe.

    3. Ndi mu kuri

    Igihe cyose hagize akavuka hagati yanyu ahita akwereka ko ari wowe uri mu ikosa we ari mu kuri. Muri macye we nta kosa agira, ya mvugo ngo amafuti y'umugabo ni bwo buryo bwe, ayumva cyane, gusa ayumva nabi kuko we ntanemera ko ari mu ikosa, ahubwo yisobanura kurenza uri mu rukiko kandi akerekana buri gihe ingingo zimurengera. Uyu nimubana, uzabe witeguye kutazamugisha impaka kuko niyo yaba yaguye mu cyaha ntazacyemera azakwereka ko afite ukuri.

    4. Umufushyi wa cyane

    Uyu agucunga kuruta uko ahari na we bwite yicunga. Aba akubaza impamvu wambaye ipantalo igufashe, akubaza impamvu wambaye akajipo kagufi. Ntatana no kuguhamagara kenshi atari uko agukumbuye ahubwo ashaka kumva ko uri kuyivugiraho. 

    Muri kumwe ugahamagarwa atega ugutwi uguhamagaye, mutari kumwe aba akubaza aho uri, ibyo urimo, abo muri kumwe, impamvu ari kumva amajwi y'abagabo hafi yawe, mbwiza ukuri bitaraba birebire… mbese igihe utari kumwe na we cyangwa se utaryamye akubuza amahwemo. Uyu mubanye wazarwara umutima.

    5. Umwiyemezi

    Uyu we aba akwereka ko ari byose igihe cyose. Ni we wumva ko yambara neza, yiyumvamo ko ateye neza, asa neza, avuka mu muryango ukomeye, yize amashuri meza, afite akazi keza, mbese afite byinshi yiratana akumva ko ari iturufu yo gukundwa nawe. Iyo umuhakaniye urukundo aguherekeresha amagambo yo kwishongora no kukwiyemeraho ndetse akagutega iminsi.

    Iyo musohokanye, utanga komande akakubaza niba uvumbutse mu mwobo, mbese akakwereka ko utazi ibigezweho. Uyu mubanye ntiwazakira incyuro ze.

    6. Ikirara

    Uyu uzasanga afite byinshi bidasanzwe ku muntu wiyubaha. Imvugo ye usangamo amagambo nyandagazi menshi, imyambarire ye ku buryo no kugendana na we ubitinya. Asinda kenshi, mbese kudasinda kuri we niyo tombola. Ku buryo n'ukubonanye na we akubaza niba ugira roho cyangwa warayitaye. Aha ho nawe uhita wifatira umwanzuro.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132558/abakobwa-menya-abasore-6-ugomba-kwirinda-mu-rukundo-132558.html

  • “Ndagukunda, guhura nawe ni inzozi mporana! R… – #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Rusine Patrick uri mu bahagaze neza mu Rwanda, yatangaje ko kuva yatangira umwuga wo gutera urwenya, afite inzozi zo guhura n'Umunyarwenya Kevin Hart w'Umuny'Amerika ukubutse mu Rwanda. 

    Abinyujije ahatangirwa ibitekerezo kuri Instagram ikoreshwa na Kevin Hart, Rusine yamwabdikiye amagambo akomeye, yakoze benshi ku mutima.

    Mu magambo atomoye, Rusine yatangiye abwira Kevin Hart ko ari ikitegererezo kuri we, kandi ko guhura nawe ari inzozi amaranye igihe. Yagize ati ' Kevin, uri ikitegererezo kuri njye, kandi guhura nawe byahoze ari inzozi zanjye.' 

    Uyu munyarwenya ukorera Radio Kiss FM yakomeje abwira Hart ko urugendo rwe mu mwuga wo gutera urwenya, rumutera imbaraga kandi ko azakora nta kuruhuka kugeza abonye amahirwe yo guhura na Kevin uherutse kugenderera u Rwanda. 

    Ati ' Urugendo rwawe mu mwuga wo gutera urwenya rwigiraho byinshi, kandi nzakora ntaruhuka kugeza ku mwuka wanjye wa nyuma kandi sinzarekera kugeza mbonye amahirwe yo guhura nawe.' 

    Rusine yasoje avuga ko uruzinduko Kevin aherutse kugirira mu Rwanda, rwatumye akomeza intego yihaye kandi ko amukunda cyane. 

    Kevin Hart uri mu banyarwenya bakomeye mu isi, akaba n'umwe mu bakinnyi ba sinema binjiza agatubutse muri Hollywood, aherutse kugenderera u Rwanda ari kumwe n'umuryango we asura Pariki y'Akagera, Pariki y'Ibirunga, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n'ibindi bikorwa bitandukanye. 

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kevin yatangaje ko yagiriye ibihe byiza mu rw'Imisozi igihumbi kandi ko ashimira Abanyarwanda n'u Rwanda muri rusange ku buryo bamwakiriye we n'umuryango we.

    Kevin Hart ubwo yari mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali 


    Umufasha wa Kevin Hart, Madame Hart Eniko yishimiye cyane kugenderera u Rwanda 

    Kevin Hart yavuze ko ashimira u Rwanda n’abanyarwanda ku buryo yakiriwe muri iki gihugu kimaze kubaka izina mu gukurura ba mukerarugendo 

    Abana ba Kevin Hart bagiriye ibihe byiza muri Pariki y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’ u Rwanda 

    Rusine Patrick yatangaje ko azakora igishoboka cyose, ariko agahura na Kevin Hart afata nk’icyitegererezo 

    Rusine Patrick ni umwe mu banyarwenya bahagaze neza mu mwuga wo gutera urwenya mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132557/ndagukunda-guhura-nawe-ni-inzozi-mporana-rusine-agaruka-kuri-kevin-hart-132557.html

  • 🔴LIVE: Rayon Sports yakiriye Vital’O FC mu mu… – #rwanda #RwOT

    36″ igitego cya mbere cya Rayon Sports

    Rayon Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Rudasingwa Prince ku mupira uzamuwe na Ali Serumogo, areba uko Rudasingwa ahagaze, amushyirira umupira ku mutwe nawe ntiyazuyaza, ahita afungura amazamu

    35″ Vital’O ihushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira uzamukanwe na Kessy, ahereza Irabazi wari usugaranye n’izamu, ateye umupira ujya hanze

    24″ Rayon Sports ibonye umupira wa mbere ugana mu izamu, nyuma yaho Ndekwe Felix azamukanye umupira avuye ku ruhande rw’ibumoso, atera umupira ukomeye, ariko uruhukira mu biganza bya bya Valley Irambona umunyezamu wa Vital’O FC

    21″ Vital’O FC ihushije igitego cyari cyabanzwe nyuma yaho Eliphat acenze Ali Serumogo areba umunyeza Tamare uko ahagaze, ashaka kumutereka munguni umupira uca kuruhande gato.

    19″ Rayon ibonye umupira wa mbere ugana ku izamu n’ubwo ugiye hanze. Wari umupira utewe na Ndekwe ariko yamurura izamu. 

    18″ Kess Jordan uri gukina aca mumpande ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Vital’O, aryamye hasi nyuma yo gukorerwa ikosa na Bungingo. Uyu musore Kessy yagoye cyane ikipe ya APR FC. 

    10″ Rayon Sports ntabwo irabasha gushota mu izamu rya Vital’O FC doreko n’amahirwe babonye umupira ugitangira, Mbirizi umupira yawutaye mu rukuta. 

    4′ ikipe ya Rayon Sports irimo irashaka uko yatsinda igitego hakiri kare ariko Vital’O FC nayo ikayereka ko yabucyereye.

    Mbirizi Eric ari guhura n’ikipe y’iwabo ku ivuko

    1″ Rayon Sports ibonye kufura ya mbere umupira uterwa na Mbirizi Eric, ariko umupira awuta mu rukuta.

    15:04 PM umukino uratangiye

    Reka twongere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda ku mukino uri guhuza ikipe ya Rayon Sports yakiriye Vital’O yo mu gihugu cy’u Burundi. Umukino byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa 15:00 PM, umusifuzi yawutindijeho iminota igera kuri ine.

    Ni umukino ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium. Vital’O FC umwaka ushize w’imikino muri shampiyona y’u Burundi, yasoje ku mwanya wa 11 n’amanota 39. Uyu mukino ugamije gufasha amakipe ku mpande zombi, kwitegura umwaka mushya w’imikino, bigendanye n’abakinnyi yaguze.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Simon Tamale

    Ally Serumogo

    Abdul Rwatubyaye

    Aimable Nsabimana

    Hakim Bugingo

    Eric Ngendahimana

    Eric Mbirizi

    Felix Ndekwe

    Hadji Iraguha

    Prince Rudasingwa

    Jonathan Ifunga Ifasso

    Abakinnyi 11 Vital’O FC yabanje mu kibuga

    Valley Irambona

    Fred Niyonizeye (C)

    Amedii Ndavyutse

    Alfoni Bigirimana

    Chris Ndikumana

    Issa Hubert

    Amissi Harerimana

    Ndayisenga Eliphat

    Irabazi Amissi Leon

    Anistate Mpitabalana

    Kessy Jordan

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132559/live-rayon-sports-yakiriye-vitalo-fc-mu-mukino-wa-mbere-wa-gicuti-amafoto-132559.html

  • Ntamusirimu ubura akazi kandi keza! Haringingo Francis watozaga ikipe ya Rayon Sports agiye gutoza ikipe ikomeye muri Afurika y’iburazirazuba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntamusirimu ubura akazi kandi keza! Haringingo Francis watozaga ikipe ya Rayon Sports agiye gutoza ikipe ikomeye muri Afurika y'iburazirazuba

    Uwari umutoza w'ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yamaze kubona akazi nyuma yo kutongererwa amasezerano muri Gikundiro.

    Umwaka ushize nibwo umutoza Haringingo Francis yatangiye gutoza ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho iyi kipe yari yirukanye umunya-Portugal Jorgia Piaxao. Uyu mutoza yafashije ikipe ya Rayon Sports ayihesha igikombe cy'amahoro yaherukaga mu myaka 6 ishize.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Haringingo Francis nyuma y'ibiganiro byari bimaze iminsi itari micye yamaze kumvikana na Sofapaka yo mu gihugu cya Kenya, akaba yanerekejeyo kujya gutangira akazi.

    Haringingo Francis hano mu Rwanda yari amaze igihe kitari gito yahakoreye amateka nyuma yo guhesha ikipe ya Mukura Victory Sports igikombe cy'amahoro akongera akanabikora mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka ushize.

     

    Source : https://yegob.rw/ntamusirimu-ubura-akazi-kandi-keza-haringingo-francis-watozaga-ikipe-ya-rayon-sports-agiye-gutoza-ikipe-ikomeye-muri-afurika-yiburazirazuba/

  • Ntamusirimu ubura akazi kandi keza! Haringingo Francis watozaga ikipe ya Rayon Sports agiye gutoza ikipe ikomeye muri Afurika y’iburazirazuba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntamusirimu ubura akazi kandi keza! Haringingo Francis watozaga ikipe ya Rayon Sports agiye gutoza ikipe ikomeye muri Afurika y'iburazirazuba

    Uwari umutoza w'ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yamaze kubona akazi nyuma yo kutongererwa amasezerano muri Gikundiro.

    Umwaka ushize nibwo umutoza Haringingo Francis yatangiye gutoza ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho iyi kipe yari yirukanye umunya-Portugal Jorgia Piaxao. Uyu mutoza yafashije ikipe ya Rayon Sports ayihesha igikombe cy'amahoro yaherukaga mu myaka 6 ishize.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Haringingo Francis nyuma y'ibiganiro byari bimaze iminsi itari micye yamaze kumvikana na Sofapaka yo mu gihugu cya Kenya, akaba yanerekejeyo kujya gutangira akazi.

    Haringingo Francis hano mu Rwanda yari amaze igihe kitari gito yahakoreye amateka nyuma yo guhesha ikipe ya Mukura Victory Sports igikombe cy'amahoro akongera akanabikora mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka ushize.

     

    Source : https://yegob.rw/ntamusirimu-ubura-akazi-kandi-keza-haringingo-francis-watozaga-ikipe-ya-rayon-sports-agiye-gutoza-ikipe-ikomeye-muri-afurika-yiburazirazuba-2/