Blog

  • Patrick Salvado na Nel Ngabo batanze ibyishim… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyaherekeje ukwezi kwa Nyakanga cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ari naho ibi bitaramo bisanzwe bibera.

    Ni kimwe mu bitaramo byari bitegerejwe n'umubare munini cyane ko impera z'icyumweru zisize abanya-Kigali mu birori n'ibitaramo.

    Ni ‘weekend’ yarimo igitaramo cy'umunyarwenya Japhet yakoreye i Musanze, igitaramo cy'umufaransa La Fouine muri BK Arena, kumurika album ya mbere y'itsinda Bright Five Singers, umukino wa Rayon Sports na Vital'o FC n'ibindi binyuranye.

    1.Patrick Salvado niwe washyize akadomo ku gitaramo cya Seka Live.

    Uyu mugabo ageze ku rubyiniro yavuze ko yiyumva nka Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashingiye ku kuba yataramiye abanyarwanda n'abanyamahanga biganjemo abazungu.

    Yavuze ko yashimishijwe no kubona abakundana muri Kigali bagenda bafatanye agatoki ku kandi, ngo ni ibintu adakunze kubona, kuko muri Uganda umugabo afata mu ntoki umugore we cyane cyane iyo bageze muri 'Supermarket' adashaka ko afata icyo abonye cyose.

    Patrick yavuze ko mu muryango we ariwe mwiza cyane. Ati 'Tekereza rero no ku bandi basigaye bameze nka Uncle Austin.'

    Yavuze ko umugabo udafite isura ishamaje bisamusaba gukora cyane. Ati 'Reba nawe Uncle Austin ni umunyamakuru, afite restaurant, akora n'ibindi bikorwa [Abantu basetse barihirika].

    Salvado yavuze ko imyaka 12 ishize ari mu banyarwenya hari uruhande rumwe atabashije gukoreraho amafaranga cyane cyane mu bijyanye no kwamamaza.

    Uyu mugabo yavuze ko inganda na kompanyi zikenera kwamamaza zagiye zimwima akazi, ahanini bitewe n'ukuntu agaragara.

    Ngo ikiraka yakoze ni icyo kwamamaza siraje zifashishwa ku nkweto (Kiwi), kandi ngo ntabwo ntibakoresheje isura ye, bakoresheje inkweto yari yambaye.

    Yanagarutse kuri sosiyete itwara abantu n'ibintu mu kirere ya Uganda Cranes bitewe na serivisi itanga zitari nziza.

    Patrick avuga ko gutaramira mu Rwanda bimuha ubuzima, kuko umugore we afitanye isano n'abanyarwanda kandi 'ni mwiza'. Ati 'Niyo aseka aba ari mwiza, niyo arira aba ari mwiza cyane.'

    Yagarutse ku banya-Uganda bamaze iminsi bagarukwaho mu itangazamakuru nyuma y'uko bamwe mu bagabo bari gufata icyemezo gupimisha ibizamini bya ADN.

    Avuga ko adashobora kuzakoresha ibi bizamini kuko afite icyizere ashingiye ku kuba mu minsi yaritegereje umwana we ubwo nyina yarimo amwoza. Ati 'Nagize icyizere mbona ko hari ibyo duhuje.' 

    2.Rusine Patrick niwe wakiriye ku rubyiniro Patrick Salvador

    Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Kiss Fm, Rusine Patrick yavuze ko mu minsi ishize yagiye gutera urwenya abantu mu rusengero banga guseka. Avuga ko bishoboka ko ahandi ataramira n'abo 'baba basinze bameze nkanjye'.

    Uyu musore yagarutse kuri Uncle Austin, avuga ko azi ibijyanye n'ubucuruzi cyane, kuko iyo uri umuntu uzwi ukarira muri restaurant ye ukabura amafaranga wishyura agusaba kwifata amashusho wamamaza restaurant ye cyangwa se ugakora ibindi bikorwa 'ubundi bigahwaniramo'.

    Yavuze ko imyaka 5 ishize atera urwenya muri Seka Live. Ni intambwe avuga ko ishimishije kuri we, kuko yatangiye kugaragara muri ibi bitaramo kuva tariki 1 Nyakanga 2018.

    Rusine yavuze ko yishimira uko abantu bamwakira muri ibi bitaramo n'ubwo avuga ko hari aho yagiye adahabwa amafaranga.

     Ati 'Ni ibintu byo kwishimira kuba maze gukora muri Seka Live. Inshuro maze gukora ni nyinshi ugereranyije n'izo bagiye banyishyura.'

    Yanagarutse ku kuntu mu minsi ishize yagize ikibazo imodoka ye ipfumuka ipine. Agaruka abapolisi bo mu muhanda bakurega iyo ufite ideni ry'imodoka.

    Uyu musore yavuze ko byamuteye ishema kuba ariwe wakiriye ku rubyiniro Patrick Salvador. 

    Avuga ko yamaze igihe kinini yandikira Patrick ari nako ntamusubize none bahuriye mu gitaramo. 

    Ati 'Mumfashe tumwakire, amenye ko aba ari abafana banjye. Namwandikiye igihe kinini atansubiza.'


    3.Nel Ngabo yabimburiye abandi bahanzi kuririmba muri ibi bitaramo

    Umuhanzi Nel Ngabo yabaye uwa mbere uririmbye muri ibi bitaramo by'urwenya bya Seka Live nyuma y'igihe kinini bihuriza hamwe abakunzi b'urwenya.

    Uyu musore yageze ku rubyiniro ari kumwe n'umusore wamucurangiye gitari bimufasha kuririmba mu buryo bwa Live indirimbo eshatu yari yateguye.

    Yaririmbye indirimbo nka 'Arampagije' yatuye abakundana bari muri iki gitaramo. Ati 'Niba wazanye n'uwo mukundana iyi ndirimbo ni iyanyu.'

    Nel Ngabo yanaririmbye indirimbo ye yise 'My Heart' yasohotse ku wa 12 Gicurasi 2023 iri mu ndirimbo zigize album ye ya gatatu yise 'Life Love Night'.

    Iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n'abantu barenga 372,282. 

    Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo, bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bafataga amashusho ajyanye n'uburyo yaririmbagamo iyi ndirimbo yitsa cyane ku rukundo. Yanaririmbye indirimbo ‘Woman’.


    4.Michael Sengazi yikije ku mugabo wigeze kumutereta

    Nkusi Arthur wari uyoboye iki gitaramo yakiriye ku rubyiniro Michael Sengazi avuga ko ari umunyarwenya batangiranye muri Comedy Knights, kandi amuzi nk'umuhanga umaze gutaramira mu bihugu byinshi 'benshi muri mwe mutarageramo'.

    Nkusi yabajije abarundi uko bigenda iyo hagati y'abo bashwanye. Ati 'Uziko twashwana ndi kurya simpagarare [Yumvikanisha ko bashwana mu kinyabupfura bitandukanye n'uko bigenda ku banyarwanda].

    Yanagarutse ku mugore we Fiona Ntarindwa uherutse kwakira mu kiganiro Perezida Kagame cyagarutse ku rugendo rw'imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye. Ni ikiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, yakoranye na Jean Pierre Kagabo.

    Michael Sengazi ageze ku rubyiniro yateye urwenya kuri bimwe mu bihugu aho usanga abaturage bafite uburenganzira bwo kuvuga mu izina Umukuru w'Igihugu, ariko ko hari aho ubwo burenganzira budakora.

    Yagarutse ku munsi wa mbere ahura n'umukobwa bikageza ntangiriro yo gukora imibonano mpuzabitsina n'ubwo atasoje neza iyi nkuru, asiga abantu bakinyotewe.

    Michael yanagarutse ku baryamana bahuje ibitsina, avuga ko igihe kimwe yigeze guhura n'umugabo wiyumva nk'umugore wagerageje kumutereta ariko akanga.


    5.Dr Hilary Okelo, umunyarwenya w'umunsi

    Ni umwe mu banyarwenya b'abahanga bamaze igihe kinini bigaragaza mu ruganda rwo gutera urwenya mu gihugu cya Uganda.

    Uyu musore yamaze isaha ku rubyiniro yitsa ku ngingo zinyuranye zatembagaje abitabiriye iki gitaramo cy'urwenya.

    Akigera ku rubyiniro, yavuze ko yabonye ikiraka mu Bwongereza kandi ko umugore wamutumiye yamusabye amushusho amugaragaza ari imbere y'umubare munini ari kubatera urwenya.

    Hilary yavuze ko yabwiye uyu mugore ko afite abafana benshi, kandi ko akunzwe, bityo asaba abanya-Kigali kumufasha agafata ayo mashusho amugaragaza neza.

    Uyu musore yavuze ko mu busanzwe iyo ari ku rubyiniro avugisha ukuri. Kuri we avuga ko atari buri wese ukwiye gutunga imbwa, kuko isaba ibintu byinshi.

    Yavuze ko mu mashuri yigaga ashyizeho umwete, kuko umuryango we wamubwiraga ko udahagaze neza mu bukungu bityo adakwiriye gusubira.

    Yatembagaje abantu ubwo yari ageze ku ikipe y'igihugu ya Uganda. Avuga ko iyo yatsinzwe byumvikanira cyane mu mvugo abanyamakuru bakoresha  bogeza umupira.

    Okello yanavuze ko we na Se bakoze akazi ko kuririra abitabye Imana, rimwe Se aribeshya asanga bari kuririra umwana wapfuye kandi yavuze ko ari umuntu mukuru.

    Yanavuze uko muri 2022 Polisi yo muri Uganda yabatatinyije nyuma yo kwigaragambya mu muhanda basaba ko Bobi Wine, umunyamuziki wavuyemo umunyapolitiki arekurwa.

    Iki gitaramo kandi cyahaye umwanya abanyarwenya bakizamuka bo muri Gen- Z Comedy nka Kadudu na Dudu.  



    Salvado yavuze ko gutaramira i Kigali ari kimwe mu bintu bimushimisha


    Patrick yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya kane


    Patrick Salvado yongeye kwemeza abanya-Kigali yifashishije ingingo zinyuranye
    Ishimwe Clement ari kumwe na Nel Ngabo afasha mu muziki binyuze muri Kina Music

    Mbere yo gutaramira abitabiriye Seka Live, Nel Ngabo yabanje kwihera ijisho uburyo abanyarwenya batembagaza abantu muri iki gitaramo 

    Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin yagarutsweho cyane muri iki gitaramo 


    Salvador yanyuraga mu bafana akabasuhuza yitsa cyane kuri Uganda


    Rusine yavuze ko iyi nkweto yari yambaye ari impano yahawe na Sandrine Isheja 

    Okello yihariye Seka Live ya Nyakanga nyuma yo kumara isaha irenga ku rubyiniro 


    Hilary yanagarutse ku mibereho yo mu muryango we

     

    Umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba, Dj Pius 


    Muri iki gitaramo, Patrick Rusine yagiye ahabwa amafaranga n’abantu banyuranye 

    Umunyarwenya Ramjaane yasetse arihika, yitegereza uburyo uruganda rwa ‘Comedy’ ruri kwaguka





    Umunyarwenya usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ramjaane ari mu banogewe n’iki gitaramo 

    Sandrine Isheja Butera ari kumwe n’umugabo we Kagame Peter

    Umunyamakuru w’umuhanzi Andy Bumuntu yitabiriye iki gitaramo asabwa kuzataramira abitabira Seka Live


    Nkusi Arthur yagarutse ku byabaye nyuma y’uko umugore we Fiona Ntarindwa yakiriye mu kiganiro Perezida Kagame


    Yasetse haburaga gato ngo ave ku ntebe yari yicayeho 

    Iki gitaramo cyifashishwamo abanyarwenya biganjemo abakoresha cyane icyongereza ku buryo ubutumwa bugera kuri buri wese




    Umukinnyi wa filime uri mu bagezweho muri iki gihe, Nyambo Jessica yitabiriye iki gitaramo 


    Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Martine Abera









    Nel Ngabo yaririmbye indirimbo nka ‘Arampagije’, ‘Woman’ n’izindi zatumye benshi bamukomera amashyi 

    Michael Sengazi yagarutse ku mibereho y’abarundi n’abanya-Uganda

    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya, Mugisha Emmanuel [Clapton] yitabiriye iki gitaramo

    Umushyushyarugamba akaba n’umukinnyi wa filime, MC Nario

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Seka Live

    AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132578/salvador-na-nel-ngabo-batanze-ibyishimo-rusine-yizihiza-isabukuru-ya-seka-live-amafoto-132578.html

  • Rayon Sports izahera kwa KNC! FERWAFA yashyiz… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 31 Nyakanga 2023 ni bwo FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yashyize hanze uko amakipe azagenda ahura muri shampiyona y’umwaka utaha w’imikino izatangira taliki 18 z’ukwezi gutaha.

    Umukino uba utegerejwe na benshi mu Rwanda uhuza abakeba 2, APR FC na Rayon Sports uzaba ku munsi wa 9 wa shampiyona taliki 29 Ukwakira 2023, ikipe ya APR FC ikazatangira ariyo yakira.

    Umukino uzafungura shampiyona uzakinwa saa moya z’umugoroba taliki 18 Kanama 2023 ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium aho Gasogi United izaba yakiriye Rayon Sports. 

    Muri iyi ngengabihe kandi hagaragayemo impinduka ugereranyije n’iy’umwaka ushize aho buri munsi wa shampiyona hazajya haba hari umukino uri bukinwe saa kumi n’ebyiri mu gihe mu mwaka ushize ho bitabagaho.


    Uko ingengabahiye yose imeze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132582/rayon-sports-izahera-kwa-knc-ferwafa-yashyize-hanze-ingengabahiye-ya-shampiyona-ya-2023-20-132582.html

  • Miss Rwanda: Bamaze iminsi irenga 425 mu ng… – #rwanda #RwOT

    Kutitabira irushanwa kwa Miss Muheto byatwe n’uko  yabuze sosiyete zisanzwe zitegura amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda yamufasha mu gihe  Rwanda Inspiration Back Up yagombaga kumufasha, yahagaritswe kubera ibibazo bya Ishimwe Dieudonné [Prince Kid],uri kuburana mu nkiko.

    Ibi bibaye mu gihe   hari amakuru yavugaga  ko Inteko y'Umuco, isigaye ibarizwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe), iri gutegura uburyo Miss Nshuti Divine azajya mu Buhinde.

    Muri Kamena 2023 ni bwo Ubuyobozi bw'Irushanwa rya Miss World bwari bwatangaje ko ku nshuro yaryo ya 71 rigiye kongera kuba, ndetse Muheto yari mu bakobwa bagombaga kwitabira, kuri iyi nshuro uyu mukobwa yamaze gukurwa ku rutonde rw'abazitabira.

    Miss World  ni rimwe mu marushanwa y'ubwiza atanu akomeye ku Isi arimo na Miss Earth, Miss Universe, Miss Supranational na Miss International, bivuze ko uretse kuba yari kwitabira  byari Ishema ry'u Rwanda  nk'igihugu  gikomeje guteza imbere ubukerarugendo cyane ko rizitabirwa  n'ibihugu 130.

    Miss Rwanda ifatwa nka nimero ya mbere mu bikorwa by'imyidagaduro byavugwaga cyane mu Rwanda, kurusha ibindi byose buri mwaka. Ryatanze akazi kandi rifungura amarembo ya bamwe mu bakobwa barinyuzemo.


    Miss Muheto  ntazitabira Miss World  kubera kubura ubimufashamo

    Ishimwe Dieudonné [Prince Kid]  washinze Rwanda Inspiration Back Up  yagombaga  gufasha Miss Muheto Divine , ari mu manza kubera ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa gukorera bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda aho byaje kuviramo iri rushanwa guhagarikwa  kugeza igihe kitazwi.

    Hari amakuru  avuga ko hari indi sosiyete itegura amarushanwa y'ubwiza yari igiye guhabwa uburenganzira bwo kohereza umukobwa muri Miss World uyu mwaka ari nayo yari kohereza Muheto ariko ntibyakunze kubera ko itabashije kumvikana n'uyu mukobwa ndetse ihita ireka gukomeza kuvugana n'abategura Miss World.

    U Rwanda rumaze kwitabira Miss World inshuro eshanu. Ku ya mbere mu 2016 rwahagarariwe na Miss Mutesi Jolly, mu 2017 hagenda Miss Iradukunda Elsa, 2018 rwahagarariwe na Miss Iradukunda Liliane, mu 2019 ruhagararirwa na Miss Nimwiza Meghan.

    Abarenga Miliyoni 19  bahanze amaso  icyemezo kizafatirwa  irushanwa rya   Miss Rwanda

    Hatajemo kwigiza nkana, umuntu yakwemeza ko  ryataganga akazi  kuri benshi  cyane cyane  ko n'imishinga y'abanyampinga  n'ibisonga byabo  yagiye igira ingaruka nziza mu iterambere  ry'abaturarwanda  nk'uko ingero nyinshi zibigaragaza.

    Aha umuntu yatanga nk'urugero kuri Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2014, aho yakoze igikorwa cyakoze ku mitima yabenshi , akubakira inzu ebyiri   imiryango  ine y' ababyeyi barokotse Jenoside  bakorewe Abatutsi mu 1994,  bazwi  nk'Intwaza  ' bo  mu Karere ka Rwamagana.


    Miss Akiwacu Colombe  yagiriye akamaro Umuryango nyarwanda

    Urutonde n'ingero z'uruhari irushanwa rya Miss Rwanda  ryagize  ku muryango nyarwanda muri rusange  ni  rurerure  kandi  ntibikwiye kurenzwa ingohe  kuva ku wa Mbere, tariki 9 Gicurasi 2022, rihagaritswe , kugeze ubu  ntakirakorwa. (Igihe kirenga umwaka n'amezi abiri  kirashize).

    Ugendeye kuri iyi mibare, ni ukuvuga ko  aba bantu barenga Miliyoni 19 ntakabuza iri rushanwa hari umusanzu cyangwa impinduka ryagiraga mu buzima bwabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera  aherutse kubwira  TNT ko hataramenyekana igihe iri rushanwa rizasubukurikirwa.

    Yavuze ko bamaze iminsi bari gufasha Miss Rwanda 2022 [Nshuti Divine Muheto], uwegukanye ikamba rya Miss Talent [Amanda Saro] n'uwegukanye ikamba rya Miss Innovation [Uwimana Jeannette] gukora ku mishinga yabo, ndetse no gukurikirana ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bemerewe n'abaterankunga batandukanye.


    Ku bijyanye no kuba haramaze gushakwa indi kompanyi izajya itegura iri rushanwa rya Miss Rwanda, Amb. Masozera yavuze ko bataratera iyo ntambwe.

    Uyu muyobozi avuga ko gusubukura Miss Rwanda yaciriye inzira benshi mu bakobwa bo mu Rwanda, hazashingirwa ku byayiranze n'amasomo yasize.

    Avuga ati 'Ibibazo byabaye mu marushanwa y'ubwiza muri 2022, byari birimo abari bashinzwe gutegura irushanwa n'abayobozi baryo, byangije isura ya Miss Rwanda, umwanzuro rero kuba amarushanwa yakongera kubaho, ibyo byose bizatekerezwaho, harebwe n'isomo byasize.'

    Avuga ko umwanzuro ujyanye no gusubukura Miss Rwanda uzatangarizwa Abanyarwanda aha wakwibaza ngo ese ni ryari? Habuze iki?.

    Mu 2009 nibwo ryateguwe bwa mbere na Minisiteri y'Umuco na Siporo [Niko yitwaga icyo gihe], ryongera kuba mu 2012, Leta iritegura ifatanyije n'abigenga.

    Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe [Prince Kid] n'iyo yariteguraga, kugeza ubwo rihagaritswe tariki 9 Gicurasi 2023 kubera ibirego bya bamwe mu bakobwa bavuze ko bahohotewe.

    Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022 amaze  umwaka urenga abitse ikamba kuko  yaryambaye  mu ijoro ryo ku wa 19 Werurwe 2022.

    Prince Kid  washinze  Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda

    Prince Kid akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina, yari yagizwe umwere gusa Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy'Urukiko Rwisumbuye bugaragaraza ko umucamanza atitaye ku bimenyetso byatanzwe na zimwe mu mvugo z'abatangabuhamya.

    Uru banza rwe ruzaburanwa ku wa 15 Nzeri 2023 aho impande zombi  zizisobanura ku binyemetso bishya by'amajwi.

    Akuriranira hafi ikibazo cy'irushanwa rya Miss Rwanda , bemeze ko  kuba Ishimwe Dieudonne (Prince Kid ), akurikiranweho ibyaha ' icyaha ari Gatozi ' bitari gutuma  iri rushanwa  rihagarikwa, kugeza ubu  bikaba byatangiye no kugira ingaruka kuri bamwe  bityo ko hari  byinshi byari gukorwa  mu buryo bukosora amakosa yabayeho  mbere ariko rigakomeza  cyane ko ryashyizwe  mu maboko y'inzego za Leta .

    Hakomeje kwibazwa ikibura ngo bikorwe, bityo  abaryungukiragamo  cyangwa se abo ryasusurutsaga  bongere bamwenyure cyane cyane ko  hari abo ryahinduriye ubuzima.

    Miss Rwanda yahinduye ubuzima bwa benshi
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132584/miss-rwanda-bamaze-iminsi-irenga-425-mu-ngaruka-zicyaha-gatozi-132584.html

  • Ingengabihe ya shampiyona yasohotse, APR FC na Rayon Sports zizesurana ku munsi wa 9 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gushyira hanze ingengabihe ya shampiyona ya 2023-24 aho umukino uba utegerejwe na benshi wa Rayon Sports na APR FC uzaba ari ku munsi wa 9 uzakinwa mu Kwakira 2023.

    Nk’uko byari byatangajwe mbere, shampiyona ya 2023-24 izatangira tariki ya 18 Kanama 2023 aho umukino uzafungura shampiyona ari uwo Gasogi United izakiramo Rayon Sports.

    Kubera imikino ya Nyafurika ya CAF Champions League APR FC izakina guhera tariki ya 18 Kanama 2023, kugeza ku munsi wa gatanu ntabwo bizwi igihe izazikinira (uretse umunsi wa 3) ariko amakipe bazakina arazwi yanashyizwe ku ngengabihe ariko bavuga ko igihe izakinirwaho bazagitangaza.

    Iyo mikino ni uwa Marines FC ku munsi wa mbere, Police FC ku munsi wa kabiri, Musanze FC ku munsi wa 4 na Sunrise FC ku munsi gatanu ni mu gihe uwa Etoile del’Est w’umunsi wa 3 uzaba tariki ya 31 Kanama 2023.

    Umukino uba witezwe na benshi uhuza Rayon Sports na APR FC uzaba ku munsi wa 9 wa shampiyona uzakinwa tariki ya 29 Ukwakira 2023. APR FC niyo izabanza kuwakira.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ingengabihe-ya-shampiyona-yasohotse-apr-fc-na-rayon-sports-zizesurana-ku-munsi-wa-9

  • Gasogi United ihise ibona amafaranga izakoresha sezo yose! FERWAFA ishyize ahagaragara ingengabihe ya sezo 2023/2024 – YEGOB #rwanda #RwOT

    FERWAFA yumvise ikifuzo cy'amakipe yose ya hano mu Rwanda abaperezida bose bashigukira hejuru

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA yumvise icyufuzo amakipe yari afite none abaperezida bose bashigukiye hejuru.

    Hashize igihe amakipe menshi hano mu Rwanda atangiye imyitozo yitegura Shampiyona sezo 2023/2024 igomba gutangira tariki 18 kamena 2023, harabura iminsi igera kuri 18 abanyarwanda bagasubira mu byishimo.

    Abaperezida b'amakipe yatangiye imyitozo benshi ntibumvaga ukuntu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru FERWAFA ritarimo gutangaza ingengabihe ya Shampiyona igiye kuza ariko kuri uyu wa mbere byose byashyizwe ahagaragara. Gasogi United yisanga igiye guhura na Rayon Sports bwa mbere.

    Benshi mu ba Perezida b'amakipe nyuma yo kumenya ko FERWAFA yatangaje ingengabihe, batangiye guhaguruka bashyira imbaraga nyinshi ku makipe yabo kugirango bongere bakanire iyi Shampiyona igiye kuza.

     

    Source : https://yegob.rw/gasogi-united-ihise-ibona-amafaranga-izakoresha-sezo-yose-ferwafa-ishyize-ahagaragara-ingengabihe-ya-sezo-2023-2024/

  • Byemejwe: APR FC umukino wayo ntabwo uzaba kubera impamvu ikomeye abantu batari bazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byemejwe: APR FC umukino wayo ntabwo uzaba kubera impamvu ikomeye abantu batari bazi.

    Ikipe ya APR FC yari kuzatangira shampiyona y'u Rwanda icakirana n'ikipe ya Marines FC gusa uyu mukino ntabwo uzaba kubera ko ikipe ya APR FC izaba iri mu mikino nyafurika (Caf Champions League).

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-umukino-wayo-ntabwo-uzaba-kubera-impamvu-ikomeye-abantu-batari-bazi/

  • Muri Murera nta mwanya wo kuruhuka! Hamenyekanye indi kipe ifitanye umukino wa gishuti na Rayon Sports nyuma y’iminsi 2 gusa bakinnye na Vital'O FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023, nibwo Rayon Sports yakinnye na Vital'O FC yo mu Burundi, mu mukino wa gishuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium birangira ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2.

    Nyuma y'amasaha make gusa uyu mukino urangiye, hari amakuru yahise ajya hanze avuga ko kuri uyu wa Kabiri taliki 1 Kamena 2023, Rayon Sports izongera ikine na Gorilla Fc.

    Uyu mukino wa Rayon Sports na Gorilla Fc ugiye kuba, uzabanziriza 'Rayon Sports Day' izaba tariki 5 Kanama 2023.

    Source : https://yegob.rw/muri-murera-nta-mwanya-wo-kuruhuka-hamenyekanye-indi-kipe-ifitanye-umukino-wa-gishuti-na-rayon-sports-nyuma-yiminsi-2-gusa-bakinnye-na-vitalo-fc/

  • Aha niho umugabo azigaragariza: Itariki ikipe ya Rayon Sports na APR FC zizesuraniraho yamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aha niho umugabo azigaragariza: Itariki ikipe ya Rayon Sports na APR FC zizesuraniraho yamenyekanye.

    Urutonde rw'uko amakipe azahura muri uyu mwaka w'imikino wa 2023-2024 rwamaze gutangazwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa.

    Umukino karundura uzahuza APR FC na Rayon Sports uzakinwa tariki 20/10/2023 i saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

    Source : https://yegob.rw/aha-niho-umugabo-azigaragariza-itariki-ikipe-ya-rayon-sports-na-apr-fc-zizesuranira-yamenyekanye/

  • #Afrobasket2023: U Rwanda rwatsinzwe na Angol… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, ukaba wari umukino wa kabiri u Rwanda rukinnye. U Rwandan rwatangiye umukino ruri hejuru, ndetse rwegukana agace ka mbere  n'amanota 16 ku 8 ya Angola. Muri aka gace umukinnyi Destiney Promise ni we watsinze amanota menshi.

    Mu gace ka kabiri u Rwanda rwari hejuru cyane, abakobwa b'umutoza Sarr batsinzemo amanota menshi kuko batsinze 22 mu gihe Angola yo yari imaze gutsinda amanota 14 gusa. Agace ka gatatu katangiranye imbaraga ndetse kaba agace u Rwanda ruguyemo, umuntu akaba atatinya kuvuga ko ariho u Rwanda rwatakarije umukino.

    U Rwanda rwakinnye neza uduce tubiri twa mbere gusa nyuma biza kwicurika

    Ni agace kagiye gukinwa u Rwanda rufite ikinyuranyo cy’amanota 16, ariko aka gace karangiye u Rwanda rutsinze amanota 4 Angola itsinze amanota 22, umukino uhita uhinduka mubisi.

    Agace ka kane ari nako ka nyuma, kasabaga imbaraga nyinshi umutoza w'u Rwanda n'abakobwa be kugira ngo bigobotore Angola wabonaga ko yamaze kuvumbura amayeri yabo. 

    Iminota yagenwe y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 64 kuri 64 maze hongerwaho iminota 5.

    Muri iyi minota itahiriye u Rwanda, Angola yatsinzemo amanota 10 mu gihe u Rwanda rwo rwatsinzemo 4 gusa. Umukino waje kurangira wegukanywe n'ikipe ya Angola ku manota 74 kuri 68.

    Nubwo ariko u Rwanda rwatsinzwe, rwahise rubona itike yo gukina imikino ya 1/4, kuko rwari rwatsinze umukino ubanza bahuyemo na Cote D’Ivoire

    Uyu mukino witabiriwe na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame  

    Agace ka gatatu, niho u Rwanda rwatakarije umukino burundu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132568/afrobasket2023-u-rwanda-rwatsinzwe-na-angola-rubona-itike-ya-132568.html

  • Amasomo 5 Rayon Sports yakuye ku mukino yanga… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 16:00 PM za Kigali ari nazo saha za Bujumbura. Wari umukino wa mbere Rayon Sports ikinnye yitegura umunsi w’igikundiro uzaba kuri uyu wa Gatandatu. 

    Ikipe ya Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rudasingwa Prince mu gice cya mbere, n’ubwo bidatinze Vital’O FC yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Ndayisenga.

    Mu gice cya kabiri, Vital’O FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Issa, ku ikosa ry’umunyezamu wa Rayon Sports. Rayon Sports yaje kubona igitego cya kabiri ndetse umukino urangira amakipe yombi aguye miswi.

    Rudasingwa niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports 

    Nk’ibisanzwe akenshi umukino wa gicuti, uba ugamije kureba urwego rw’abakinnyi b’ikipe iri kuwukina, ndetse no kugira impinduka zaha bivuye ku myitwarire yaburi umwe. Reka tugaruke ku masomo ikipe ya Rayon Sports yakuye muri uyu mukino banganyijemo.

    5 Abafana ba Rayon biteguye gukora buri kimwe

    Uyu mukino Rayon Sports yari yakiriye, wari umwe mumikino ihenze mu Rwanda byumwihariko kubishyura imyanya yamacye. Itike ya macye yari 5000 Frw, kandi ubusanzwe itike ihenze ku mukino w’inyamirambo ikunze kuba 3000 Frw. 

    Ibi rero ntabwo byaciye intege abafana ba Rayon Sports kuko binjiye ku bwinshi dore ko bari bafite amatsiko yo kureba bamwe mu bakinnyi ikipe yabo yaguze.

    4 Bungingo Hakim na Youssef gukinana bizasaba imyitozo myinshi

    Bugingo Hakim uherutse kugurwa na Rayon Sports avuye muri Gasogi United, ni umwe mu bakinnyi babanje mu kibuga, aho yakinaga nka nimero gatatu. Uyu musore Youssef yaje kumusanga mu kibuga mu gice cya kabiri, akina nka nimero 11, bivuze ko yari imbere ya Hakim.

    Bigendanye n’imikinire ya Bugingo, aho akenshi akunze gukinira mu kibuga cy’ikipe bahanganye byaje kugora Youssef nawe ukina ashaka gutangirira no kwakirira umupira mu kibuga cye. 

    Ibi byatumye Youssef hari aho yisangaga arimo gukina nka nimero gatatu, ahubwo Bugingo Hakim ariwe uri kuri 11. Youssef gukina byanze kugera aho Bugingo yasimburijwe hakinjira Tuyisenge, ubundi Youssef atangira gukora ibyo ashaka mu kibuga.

    3 Rayon Sports ntabwo ikibazo cya rutahizamu cyakemutse

    Rayon Sports yari yabanje mu kibuga abakinnyi babiri bakina imbere aribo Jonathan Ifunga Ifasso ndetse na Rudasingwa Prince. Nk’ibisanzwe, Rudasingwa ibyo ashoboye gukina abyerekana hakiri kare, dore ko yajeno gufungura amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports.

    Gusa n’ubwo uyu musore yatsinze igitego, ntabwo aragera aho aheka ikipe by’umwihariko mu mikino mpuzamahanga.

    Ku ruhande rwa Ifunga Ifasso niwe mukinnyi abenshi bari biteze, ariko n’ubwo akiri umukinnyi mushya ntabwo amayeri imbere y’izamu ahagije ndetse no kubona ubushobozi bwe nka rutahizamu utanga ikinyuranyo biragorana. 

    Musa Esenu yaje kujya mu kibuga asimbuye ndetse anatsinda igitego, ariko n’ubundi nk’uko amaze imyaka abikina muri Rayon Sports, ni umukinnyi utsinda igitego yahushije 5.

    2 Izamu rya Rayon Sports rishobora kuba nk’iry’umwaka ushize

    Umunyezamu Simon Tamale uherutse gusinyira ikipe ya Rayon avuye mu gihugu cya Uganda. Uyu munyezamu kuva yagera muri Rayon Sports, umutoza we ntabwo arashima ubushobozi bwe, ndetse we yumva yakoresha Hategekimana Bonheur ariko akaba yitonze.

    Tamale uhagaze mu izamu, arasa n’ufite ubwoba, utinya ikosa ryamuturukaho, ariko ahubwo bikaba ari byo bituma akora amakosa menshi. Kubera uburangare bwe, Ikipe ya Vital’O FC yaje kubona igitego cya kabiri cyatumye Rayon Sports itabona amanota 3. 

    Hategekimana Bonheur yaje gusimbura uyu munyezamu mu gice cya kabiri, ndetse nyuma y’iminota 8 aza kugarura ikipe mu mukino nyuma y’umupira yakuyemo ahagararanye na rutahizamo wa Vital’O FC, abafana bati uyu niwe munyezamu wacu.  

    Ibi bishobora kuzatuma izamu rya Rayon Sports ribura umuntu ubanzamo nk’uko byagenze mu mwaka ushize ubwo Rayon Sports yasinyishaga Ramadhan Kabwili, bakaza gusanga ubushobozi bwe buri hasi, ubundi izamu akarihererekanya na Hakizimana Adolphe na Hategekimana Bonheur.

    1 Bavakure Ndekwe Felix ashobora kuzaba umutima w’umupira wa Rayon Sports

    Uyu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Vital’O FC wasize umuntu yashyira akabazo kuri Ndekwe Felix niba ariwe mukinnyi uzubakirwaho umukino wa Rayon Sports. Umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani Alfani mu maso ye imboni zari kuri Ndekwe Felix ndetse wasabwaga guhindura umukino nk’umukinnyi uri mu kibuga hagati.

    Ndekwe Felix niwe mukinnyi wa Rayon Sports wakinnye iminota myinshi igera kuri 75, aho abandi bakinnyi bose babanje mu kibuga bari basimbuwe ariko Ndekwe Felix akomeza kugaragara urwego rwo hejuru ndetse no kubahiriza ibyo umutoza amushakaho.

    Kuri uyu wa Gatandatu Rayon Sports ifite umunsi w’igikundiro, umunsi izerekaniramo abakinnyi bayo ndetse ikabaha nimero nshya, ubundi igakina n’undi mukino wa gicuti. 

    Youssef yatangiye kuzonga Vital’O FC nyuma yaho Bugingo asohokeye 

    Nk’ibisanzwe, abakinnyi nyuma y’umukino bagiye gusuhuza no gutsura umubano ku bafana babo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132574/amasomo-5-rayon-sports-yakuye-ku-mukino-yanganyijemo-na-vitalo-fc-132574.html