Blog

  • Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ yahagaritse… – #rwanda #RwOT

    Miggy watangiye umupira wa maguru ku buryo buzwi ubwo yari mu ikipe ya Kiyovu Sports ahagana mu 2006, ayikinira imikino 20. Nyuma y’umwaka umwe Mugiraneza Jean Baptiste yaje kwerekeza mu ikipe ya APR FC ayivamo yerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania.

    Iyi kipe yayivuyemo mu 2016 ajya muri agaruka muri Kiyovu Sports atatinzemo kuko yahise ajya muri Gor Mahia. Iyi kipe yayikiniye imyaka 2 agaruka muri APR FC mu mwaka w’imikino 2018-2019, ahava ajya muri KMC muri Tanzania, akaba yaragarutse mu Rwanda mu mwaka ushize w’imikino ubwo ubwo yasinyiraga ikipe ya Police FC, ari nayo asezeye yakiniraga.

    Mu ikipe y’igihugu

    Mugiraneza Jean Baptiste ni umwe mu bakinnyi bakiniye ibyiciro bitandukanye by'ikipe y'igihugu, harimo iy'abatarengeje imyaka 20 yakinnye igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2009 ndetse anatsindamo igitego.

    Miggy yabaye umukinyi ukomeye wa APR FC mu gihe kitari gito, ndetse ayikinira mu biragano bigera kuri bibiri 

    Yakiniye kandi ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23, akinira Amavubi makuru ndetse yagiye anabera kapiteni mu bihe bitandukanye, ayakinira mu marushanwa atandukanye arimo CECAFA, guhatanira itike y'igikombe cya Afurika ndetse na n'icy'isi. 

    Yakiniye Amavubi bwa mbere muri CECAFA ya 2006 yabereye mu Rwanda, aho Amavubi yasoje ku mwanya wa gatatu, naho umukino wa nyuma akaba yarawukinnye mu kwa 9/2018 ubwo Amavubi yatsindirwaga mu rugo ibitego 2-1 na Cote d'Ivoire.

    Miggy yasezeye mu ikipe y’igihugu ahagana mu 2020 ku myaka 34 y’amavuko. Mu ikipe y’igihugu yakinnye imikino 68 mu ikipe ayatsindira ibitego 7 harimo bine yatsinze mu bikombe bya CECAFA bitandukanye, akaba aheruka gutsindira Amavubi tariki 29/03/2016 mu mukino Amavubi yanyagiyemo ibirwa bya Maurice ibitego 5-0.

    Mu ikipe y’igihugu yabaye umukinnyi ntashidikanywa mu kibuga hagati aho yambaraga nimero 7 

    Miggy yambaye igitambaro cy’ikipe y’igihugu mu myaka itandukanye no mu makipe atandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132608/mugiraneza-jean-baptiste-miggy-yahagaritse-umupira-wamaguru-urugendo-rwe-132608.html

  • Sharon Gatete ufite inzozi zo gukomeza kwiga… – #rwanda #RwOT

    Sharon Gatete ni umwe mu baramyi b’abahanga ukunzwe kwiyambazwa n’abahanzi banyuranye ahanini bitewe n'ijwi rye ryuje ubuhanga n'imiririmbire yo ku rwego rwo hejuru. Aherutse kubishimangira mu ndirimbo yise ''Nzategereza'' imwe mu ziryoheye amatwi kandi zikoze neza.

    Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, kuri ubu akomeje imyiteguro y'igitaramo cya cya mbere yise ''Nzategereza Live Concert” azafatiramo amajwi n'amashusho y'indirimbo ze nshya. Ni nyuma y’uko atangiye kuririmba ku giti cye dore ko ubusanzwe azwi cyane muri Kingdom of God Ministries.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Sharo Gatete yavuze ko impamvu yitiriye iki gitaramo iyi ndirimbo “Nzategereza”, ni ukubera ko “ifite ubusobanuro bunini ku buzima bwanjye n'uburyo yakiriwe byanyongereye imbaraga zo kurikomeza”.

    Agaruka ku rugendo rwe mu muziki, uyu muhanzikazi wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel, yavuze ko yakuze abona Mama we ari umuririmbyi ukomeye muri korali, bituma akunda kuririmba kuko yiyumvagamo iyi mpano.

    Ubwo yasozaga amasomo y'icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye, yafashe umwanzuro wo gukomereza amasomo ku ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo rizwiho kuba ryaranyuzemo abahanzi b'ibyamamare muri muzika. barimo Yverry, Igor Mabano, Ariel Ways, Kenny Sol n’abandi.

    Sharon Gatete yavuze ko nyuma yaje gukomereza ubuzima bw'umuziki mu gihugu cya Kenya aho kuri ubu arimo kwiga amasomo ya muzika ku rwego rwa Kaminuza, akaba afite inzozi zo kuziga umuziki kugeza ku rwego rwa ‘Doctorat’ (PhD).

    Yavuze ko yifuza kujya aririmba abantu bagakira indwara. Ati: ''Ndifuza kuba umunyamuziki urenze kuririmba gusa, ahubwo ndifuza kuba umuganga uvuza umuziki (Muzic Therapist) n'umucuruzi wa rwiyemezamirimo wa muzika (Music Business Woman).

    Sharon Gatete akunda umuziki byo ku rwego rwo hejuru, yifuza gukomeza kuwiga kugeza ubwo azabona Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD)

    Muri Gicurasi 2023 ni bwo yakabije inzozi ze zo mu bwana aho yasohoye indirimbo ya mbere yise ''Umukunzi''. Yavuze ko yanejejwe cyane n'uburyo iyi ndirimbo yakiranywe yombi ikmwinjiza mu kibuga “nahoraga nifuza gukiniramo”. Ati “Ibi byansunikiye mu gukomeza gukora cyane”.

    Mu kwezi kwa Karindwi, yasohoye indi ndirimbo yise ''Nzategereza'', akaba yaratangajwe n'uburyo iyi ndirimbo yakunzwe “kurenza uko nari mbyiteze”. Arashima Imana ku bw'iyi ndirimbo yakiriwe nez n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ahamya ko icyatumye iyi ndirimbo ye ikundwa mu buryo butangaje ni “ikimenyetso Imana yashakaga kumpa kugira ngo inyereke ko inshyigikiye urugendo rwanjye rwa muzika”. Yongeyeho ko byamweretse ko ari umunyamahirwe.

    Yakomoje ku ntandaro yo gutegura igitaramo cyo gufata amajwi n'amashusho bya Album ye ya mbere (Nzategereza Live Album) giteganyijwe kuwa Kane tariki 03/08/2023 kuva saa moya z'ijoro ku Kacyiru ahitwa L'Espace hafi y'Isomero ry'igihugu (Kakiru Library).

    Aragira ati “Iki gitaramo ngiye gukora kigamije gusogongeza abanyarwanda kuri zimwe mu ndirimbo mfite ndetse n'izindi nitegura gusohora mu gihe kiri imbere”.

    Sharon Gatete yashimiye abanyarwanda ku bw'urukundo bakomeje kumugaragariza anashimira itangazamakuru ryamubaye hafi mu rugendo rwe rwa muzika. Yatumiye kandi buri wese muri iki gitaramo cye aho avuga ko ahishiye byinshi abakunzi be.

    Sharon akunzwe cyane mu ndirimbo ya mbere yise “Umukunzi”

    Sharon Gatete agiye gukora igitaramo cya mbera nyuma y’amezi macye amaze atangiye kuririmba ku giti cye

    REBA INDIRIMBO “UMUKUNZI” YA SHARON GATETE

    REBA INDIRIMBO “NZATEGEREZA” SHARON GATETE AHERUKA GUSOHORA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132598/sharon-gatete-ufite-inzozi-zo-gukomeza-kwiga-muzika-kugera-kuri-phd-agiye-gukora-igitaramo-132598.html

  • U Burundi bwanyomoje kwitambika igitaramo cya… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 kuri sitade ya Gitega, cyakurikiwe n'amakuru avuga ko inzego z'umutekano mu Burundi zafunze igitaramo Bruce Melodie atarasoza kuririmba nk'uko yari yabiteganyije.

    Ubuyobozi bw'Intara ya Gitega bwanditse kuri konti ya Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, buvuga ko Bruce Melodie yamaze isaha irenga ataramira abakunzi be bitabiriye igitaramo cyashyize akadomo ku irushanwa rya Primusic.

    Yavuze ko iki gitaramo cyabereye kuri Stade ya Ingoma, kandi ko Bruce Melodie yanakomereje kuri Mystic Bar aho yataramiye abakunzi be 'baryoherwa nawe'.

    Intara ya Ngozi ivuga ko ibyavuzwe ko inzego z'umutekano zitambitse igitaramo cya Bruce Melodie 'atari byo na gato' kuko yari we muririmbyi mukuru.

    Bakomeza bati 'Yari yatumiwe kunezereza abarundi muri icyo giteramo. Iyo umuririmbyi nk’uwo ahejeje (arangije) kuririmba, nta wundi asubira (wongera) kuririmba.'

    Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wari muri iki gitaramo, yavuze ko Police y'u Burundi itigeze izimya ibyuma Bruce Melodie yaririmbiragaho.

    Yavuze ko “Police yaje kuzimya Bruce amaze kuririmba indirimbo ze zose kuko yararangije kuririmba Fou De Toi kandi niyo yari iya nyuma yagombaga kuririmba, yasezeye abafana be ndetse amanuka kuri stage.”

    Akomeza ati 'Police yaje kuri stage kubuza DJ Gucuranga kuko amasaha babahaye yari yageze.'

    'Abantu bataza kubyitiranya, Police y'u Burundi ntabwo yaje kuzimya Concert ya Bruce itararangira baje kubuza DJ Gukomeza gucuranga kandi bwari bwije.'  

    Bruce Melodie nawe yahamije ko yakiriwe neza cyane mu Burundi. Yanditse kuri Twitter ati ” (…) Nahawe umwanya uhagije wo kuririmba kandi ntawigeze yivanga mu kazi kanjye. Mwarakoze Burundi”.

    Iki gitaramo cyashyize akadomo ku irushanwa rya Primusic cyanaririmbyemo Sat-B wasabwe cyane n'abafana, umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ndereyimana Francis Destin waje no kwegukana Primusic, Kirikou wagendanye n'ibi bitaramo, Double Jay uri mu bakomeye muri iki gihugu n'abandi.

      

     

    Intara ya Gonzi yatangaje ko Bruce Melodie atigeze abangamirwa mu gitaramo 

    Umuhanzi Kirikou Akilli yaririmbye mu bitaramo byinshi by’iri rushanwa 

    Umuraperi Double Jay yongeye kwishimirwa mu buryo bukomeye

    Umuhanzi Francis Design ni we wegukanye irushanwa rya Primusic ahigitse bagenzi be bari bahatanye

    Ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, Bruce Melodie yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru 

    Bruce Melodie ari kumwe n’umujyanama we Coach Gael 

    Sat-B yaririmbye muri ibi bitaramo nyuma y’uko abafana bamusabye kenshi

    Umuhanzi Vichou Love yahawe umwanya aririmba mu gusoza iki gitaramo  

    Ku rubyiniro, Bruce Melodie yitwaje ababyinnyi bamufashije gususurutsa abakunzi b’umuziki we mu Burundi


    Bruce Melodie yaririmbye indirimbo ze nyinshi zirimo ‘Fou de toi’


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132611/u-burundi-bwanyomoje-kwitambika-igitaramo-cya-bruce-melodie-132611.html

  • Yicuza kuba yarigeze kumvira Haruna Niyonzima! Amateka ya Migi wasezeye ruhago burundu nyuma y’imyaka hafi 20 #rwanda #RwOT

    Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi hafi imyaka 20 akina umupira w’amaguru nk’akazi kamutunze, yahisemo kuwuhagarika burundu ku myaka 35 y’amavuko, ngo mu buzima yicuza ukuntu yavuye mu Bufaransa bitewe na Haruna Niyonzima.

    Migi yatangiye gukina 2002 akinira La Jeunesse akiri umwana muto cyane azamurwa mu nkuru 2014, nyuma yaho yanyuze mu makipe atandukanye agenda yitwara neza maze ibikorwa bye birivugira, izina rye riba ikimenywabose nk’umuravumba mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

    Uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu makipe ya APR FC, Kiyovu Sports, Gor Mahia, Azam FC, KMC na Police FC aherukamo tutibagiwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yasezeyemo tariki ya 13 Kanama 2023, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasezeye burundu umupira w’amaguru.

    Yagize ati “Muraho neza nshuti bavandimwe? Mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire ibihe twanyuranyemo. Buri kintu kigira igihe cyaycyo, iki ni cyo gihe ngo mpagarike gukina umupira w’amaguru. Mwarakoze mwese kunshyigikira kugeza uyu munsi, dukomeza tujye imbere.”

    Migi yabwiye ISIMBI ko ubu atarafata umwanzuro w’icyo agiye gukora, agiye kubanza kuruhuka.

    Migi avuga ko kandi ibihe atazibagirwa muri ruhago harimo 2019 ubwo APR FC yabirukanaga ari 16, buri gihe bimugaruka mu ntekerezo ze, ni mu gihe yumva agiye agifitiye umwenda ikipe y’igihugu kuko atayihaye ibyo ayigomba.

    Yatwaye ibikombe bitandukanye harimo ibikombe 6 bya shampiyona yatwaranye na APR FC (2008-09, 2009-10, 2010-11, 2011-12, 2013-14 na 2014-15), ibikombe 5 by’Amahoro (2008, 2010, 2011, 2012 na 2014) yatwaranye na APR FC CECAFA Kagame Cup 2010 banatwaranye kandi Super Cup 2008, muri Tanzania we na Azam FC batawaranye CECAFA Kagame Cup ya 2015, yatwaranye na Gor Mahia shampiyona Kenya ya 2017 ndetse na Super Cup ya 2017

    Amateka ya Migi

    Yavutse tariki ya 25 Gashyantare 1988 avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge ku Mumena, akaba ari umuhungu wa Mbonyingabo Franҫois na Banderembako Pascasie akaba avuka mu muryango w’abana 9 abahungu 6 n’abakobwa 3 akaba ari umwana wa 5 kandi bose bakaba bakiriho.

    Avuga ko yamenye ubwenge papa we amubona ariko ntabwo yamenye uko yaje kugenda, na nyina yaje kwitaba Imana muri 2021.

    Ku myaka 35 y’amavuko, Migi arubatse afite umugore, Gisa Fausta wahoze ari umunyamakuru w’imikino, bakaba bamaze kubyarana abana 2 b’abakobwa.

    Mu kiganiro yahaye ISIMBI mu gihe gitambutse, Migi yavuze ko yakuriye mu buzima bugoranye papa we yari umwubatsi mama we nta kazi yari afite, nyuma y’uko papa agiye yisanze mama we acuruza agataro kugira ngo abone ibibatunga.

    Yagize ati'Ntabwo umuryango wanjye wari wifashije ku buryo nabonaga icyo nshaka cyose, ariko na none ntabwo twari dukennye cyane ku buryo naburaraga cyangwa mbwirirwe. Papa yari umwubatsi mama ntacyo yakoraga, nyuma naje kwisanga mama acuruza agataro.'

    Migi yasezeye ruhago ku myaka 35

    Migi avuga ko yagize amahirwe yo kwiga n’ubwo atibuka igihe yatangiriye amashuri ye, gusa mu mashuri abanza byaramugoye cyane kubona amafaranga y’ishuri n’ibikoresho bitewe n’ubuzima iwabo babagamo. Yayize ku mashuri yo ku cyivugiza Nyamirambo, aho yagendaga ayicikiriza ariko aza kuyarangiza.

    Amashuri yisumbuye ntiyigeze amugora cyane kuko yayigiye ubuntu kubera umupira w’amaguru nyuma y’uko Yves Rwasamanzi wari waramukuye ku muhanda aho yakinishaga ibirenge akamutwara muri La Jeunesse mu bato bayo hanyuma akamushakira ikigo amaze kuzamuka mu ikipe nkuru.

    Amashuri yisumbuye yayatangiriye kuri ES Nyamirambo hazwi nko kwa Gaddafi, umwaka wa 4 aza kuwukomereza muri CIESK Nyamirambo mu ndimi aho yaje gucikishiriza amashuri ageze mu wa 6 kubera urugendo rw’ikipe y’igihugu ntakore ikizamini kiyasoza.

    Urugendo rwe muri ruhago

    Muri 2002 ni bwo yatangiye gukina mu bana ba La Jeunesse, 2003 azamurwa muri Junior, 2004 yakiniye La Jeunnesse nkuru mu cyiciro cya kabiri muri 2005 ayikinira mu cyiciro cya mbere ahita atandukana nayo yerekeza muri Kiyovu Sports.

    Umwaka we wa mbere mu cyiciro cya mbere yahise yifuzwa n’amakipe menshi arimo na APR FC ariko ahitamo kwerekeza muri Kiyovu Sports kuko ariho yabonaga azabona umwanya wo gukina.

    Ni umwe mu bakinnyi bakiniye APR FC igihe kinini

    Umwaka wakurikiyeho wa 2007, APR FC yari yahakaniye ayibwira ko ataragira ubunarariyonye yarongeye iragaruka birangira imuguze muri Kiyovu Sports na we imuha miliyoni 4 atangirira ku mushahara w’ibihumbi 200.

    APR FC yayikiniye kuva 2007 kugeza 2015 aho yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye birimo shampiyona, iby’Amahoro n’ibindi.

    Mu mpeshyi ya 2015 yahise yerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania, asinyayo imyaka 2 atasoje neza kuko ubwo yari asigaje amezi 4 gusa byabaye ngombwa ko basesa amasezerano ahita yerekeza muri Gor Mahia ya Kenya hari muri 2017 naho asinyayo imyaka 2, yakinnyeyo umwe ahita agaruka muri APR FC mu ntangiriro za 2018, yatandukanye na yo muri Kamena 2019 imwirukanye ahita asinyirqa KMC yo mu gihugu cya Tanzania, yayikiniye kugeza 2022 ubwo yagarukaga mu Rwanda muri Police FC yasinyiye umwaka umwe akaba ari na wo yari asoje ahitamo guhita asezera mu ikipe y’igihugu.

    Yakiniye Azam FC yayigiyemo muri 2015

    Yakiniye Gor Mahia mbere y’uko agaruka muri APR FC mu ntangiriro za 2018

    Yanakiniye KMC nayo yo muri Tanzania (wambaye arm band)

    Migi ngo ikintu yicuza mu buzima bwe ni uko yigeze kumvira Haruna Niyonzima bigatuma ava mu Bufaransa aho bari bagiye gukora igeragezwa kandi baritsinze.

    Yagize ati'Mu buzima nicuza byinshi ariko cyane cyane mu mupira w’amaguru nicuza kuba hari igihe nigeze kujya gukora igeragezwa hanze njye Haruna Niyonzima mu Bufaransa mu ikipe ya Le Havre yari mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa(ubu iri mu cya kabiri), dukora igeragezwa turaritsinda baratubwira ngo ni byiza ariko batubwira ko igihugu cyacu kitazwi mu mupira w’amaguru ko turi butangirire mu bana b’imyaka 17 na 18.'

    'Icyo gihe batangiye kutwereka aho tuzaba n’uburyo tuzatangira kwiga ariko bitewe n’imyumvire Haruna yari afite avuga ngo turi bakuru ntabwo twakinira aba bana ahubwo twisubirire i Kigali, dufata umwanzuro wo kugaruka i Kigali barimo kunyinginga bambwira ngo ndakina umwaka 1 cyangwa 2 duhite tukuzamura mu ikipe nkuru, icyo gihe nagendeye ku bitekerezo bya Haruna dufata indege tugaruka i Kigali, ubu ndatekereza iyo nza kwihangana mba ndi mu bakinnyi wenda barimo gukina mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.'

    Bigaragara ko uyu mukinnyi w’imyaka 35 yatangiye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri 2006, akaba yarasezeye muri 2020 amaze kuyikinira imikino 68 aho yayitsindiye ibitego 7.

    Ikipe y’igihugu yayisezeyemo 2015

    Migi ngo kimwe mu byo yicuza ni uko yigize kumvira inama za Haruna Niyonzima

    Source : http://isimbi.rw/siporo/yicuza-kuba-yarigeze-kumvira-Haruna-Niyonzima-Amateka-ya-Migi-wasezeye-ruhago-burundu-nyuma-y-imyaka-hafi-20

  • KNC yafashe abakinnyi bose ba Rayon Sports abagira ubusa ahita yemeza umukinnyi umwe rukumbi wa Gikundiro uzamufasha kubona amanota 3 ku mukino uzabahuza hatagize igihinduka – YEGOB #rwanda #RwOT

    KNC yafashe abakinnyi bose ba Rayon Sports abagira ubusa ahita yemeza umukinnyi umwe rukumbi wa Gikundiro uzamufasha kubona amanota 3 ku mukino uzabahuza hatagize igihinduka

    Umuyobozi w'ikipe ya Gasogi United Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC yafashe ikipe ya Rayon Sports yose ayihindura ubusa ahubwo yemeza umwanya abakinnyi be bagomba kujya bacaho kugirango bazabone amanota 3.

    Kuri uyu wa mbere nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryashyize hanze ingengabihe ya sezo 2023/2024, ikipe ya Gasogi United yisanga igomba guhura na Rayon Sports ku mukino wa mbere ufungura sezo.

    Nyuma yo gusohoka kw'iyi ngengabihe benshi bahise bibaza ukuntu Gasogi United yahawe guhura na Rayon Sports ariko bisa nkaho igikoresho gikoreshwa hakorwa iyi ngengabihe ari uko byagombaga kuba. KNC nyuma yo kubona ibi yahise atangira guha ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports dore ko ari nawe uzakira kugirango bazaze ari benshi.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio one ari nayo Radio ye, KNC yaje gutangaza ko ntamukinnyi Rayon Sports ifite unganya ubushobozi n'abakinnyi be asangankwe ndetse nabo yongeyemo bashya. Uyu mugabo utajya uripfana yaje gutangaza ko umukinnyi barimo gushima cyane muri iyi minsi Serumogo Ally ngo niwe bazajya banyuraho baguruka nkuko babikoraga agikina muri Kiyovu Sports.

    KNC watangiye kuryoshya iyi Deribi (Derby) yaje no kwiharahaza avuga ko arebye ubushobozi ikipe ye ifite azatsinda ikipe ya Rayon Sports ibitego 4-2 nyuma y'umukino bazongere ngo babimubaze.

    KNC nubwo yagarutse kuri uyu mukino uzahuza Gasogi United n'ikipe ya Rayon Sports yaje guha ubutumwa abakunzi ba APR FC abasaba ko bagomba kwihanganira ikipe yabo ngo kuko ubwo igaruye abakinnyi b'abayamahanga ntabwo ibyo kuba bagera kure mu mikino nyafurika ari ibintu yiteze uyu umwaka ndetse no mu uwutaha ariko nyuma ngo bishobora gukunda.

     

     

    Source : https://yegob.rw/knc-yafashe-abakinnyi-bose-ba-rayon-sports-abagira-ubusa-ahita-yemeza-umukinnyi-umwe-rukumbi-wa-gikundiro-uzamufasha-kubona-amanota-3-ku-mukino-uzabahuza-hatagize-igihinduka/

  • Abatangiye hakiri kare! KNC yatangaje amagambo yakanze aba-Rayon nyuma yo kubona ko ikipe ye ya Gasogi United izakira Rayon Sports ku mukino wa mbere wa shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 31 Nyakanga 2023 nibwo FERWAFA yashyize hanze ingengabihe ya shampiyona ya 2023-24.

    Umukino uzafungura shampiyona uzahuza Gasogi United na Rayon Sports tariki 18 Kanama 2023 ubere kuri Pele Stadium Saa moya z'ijoro.

    Nyuma yo kubona iyi ngengabihe, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles 'KNC', yatangaje ko uyu mukino ikipe ye izakina na Rayon Sports ari umunsi ngo wo gucira urubanza iyi kipe kuko ngo umukino uheruka kubahuza bamutsinze kubera gusifurirwa nabi.

    KNC aganira na Rwanda Magazine yagize ati 'Umukino nari maze igihe ntegereje. Ni umunsi wo guca urubanza ku byabereye mu Bugesera. Igihe kiragera, ibizabera kuri uriya munsi bizaba biteye ubwoba. Amafaranga azinjira kuri uriya mukino niyo nayafata nkayabaha kuko igikenewe hariya ni ukwerekana ukuri k'umupira.'

    Yakomeje avuga ati ' Mfite ubwoba ko bagiye guhagarika imikino ya gishuti. Mbikubwiye hakiri kare, Rayon Sports nzayitsinda ibitego 4-2.'

    Source : https://yegob.rw/abatangiye-hakiri-kare-knc-yatangaje-amagambo-yakanze-aba-rayon-nyuma-yo-kubona-ko-ikipe-ye-ya-gasogi-united-izakira-rayon-sports-ku-mukino-wa-mbere-wa-shampiyona/

  • Gigi Kety uri mu banyamakuru b’igitsinagore bafite ubwiza buhebuje hano mu Rwanda, yakoze ubukwe n’umukunzi we (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Isibo TV, Mahoro Ketia uzwi nka Gigi Kety, yaraye akoze ubukwe n'umukunzi we Fred Karuganda.

    Ejo ku cyumweru tariki 29 Nyakanga 2023, nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa n'aho ku wa 4 Kanama hazaba indi mihango y'ubukwe, irimo no gusezerana imbere y'Imana.

    Kety azwi cyane mu kiganiro 'Chapa Chapa Show' cya Isibo Tv. Ndetse kandi asanzwe ari rwiyemezamirimo washinze inzu y'imideli yise 'Blance Boutique'.

    Source : https://yegob.rw/gigi-kety-uri-mu-banyamakuru-bigitsinagore-bafite-ubwiza-buhebuje-hano-mu-rwanda-yakoze-ubukwe-numukunzi-we-amafoto/

  • Bazi icyabazanye! Kapiteni wa Rayon Sport yagize icyo atangaza ku bakinnyi baraye bakoreye amakosa mu kibuga bigatuma batsindwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul avuga ko aba bakinnyi bashya barimo umunyezamu Simon Tamale na Aruna Moussa Madjaliwa bose bazi icyabazanye ari ugutanga umusaruro.

    Ni nyuma y'umukino wa gicuti wo Rayon Sports yaraye inganyijemo na Vital'o yo mu Burundi 2-2.

    Wari umukino wa mbere wa gicuti kuri Rayon Sports yitegura umwaka w'imikino wa 2023-24 aho wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

    Nyuma y'uyu mukino, ubwo umunyamakuru yari abajije Rwatubyaye icyo abona abakinnyi nka Aruna Moussa Madjaliwa n'umunyezamu Simon Tamale wakoze ikosa ryavuyemo igitego cya kabiri bazabafasha, yavuze ko imikino ya gicuti ibafasha kumenya amakosa ubundi bakabayakosora, gusa ngo bazi icyabazanye.

    Ati 'Iyi ni imikino ya gicuti idufasha kureba amakosa akaba yakosorwa navuga ko amakosa yabayeho, kwitanga kwabayeyo kose, ni ugukosora amakosa yabayeho, icy'ingenzi ni ugukosora amakosa ariko nabo bazi icyabazanye ni ugutanga umusaruro.'

    Bivugwa ko mu bakinnyi bashya n'abahasanzwe hari abo umutoza atishimiye urwego rwabo, barimo umunyezamu Simon Tamale, ba myugariro bayobowe na Rwatubyaye Abdul aho yanasabye ko bamushakira undi myugariro.

    Biteganyijwe ko ejo ku wa Kabiri tariki 1 Kanama, Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC.

    Source : https://yegob.rw/bazi-icyabazanye-kapiteni-wa-rayon-sport-yagize-icyo-atangaza-ku-bakinnyi-baraye-bakoreye-amakosa-mu-kibuga-bigatuma-batsindwa/

  • Yamananutsi nk’indege z’intambara! Umuhanzi Rema yatunguwe n’ukuntu mukuruwe yamanutse kurubyiniro aje kumutera ingabo mu bitugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Davido yatunguranye aza ku rubyiniro aho Rema yarimo kuririmba mu bitaramo ari gukorera muri USA.

    Divine Ikubor amazina nyakuri ya Rema umuhanzi uhagaze neza mu njyana ya Afrobeats mu gihugu cya Nigeria muri ibi bihe, arimo gukorera ibitamo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho mu mpera z'icyumweru ubwo yari ku rubyiniro yabonye mukuru we mu njyana ya Afrobeats banaturuka mu gihugu kimwe Davido amusanga ku rubyiniro amufasha kuririmba.

    Rema wari wakoreye igitaramo muri Houston, muri Leta Texas, akaba yarashimishije imbaga, aho abafana bamuteye utwenda tw'imbere two hejuru kugera nawe yiyemeje gutora kamwe muri utwo asanga handitseho nimero ya terefone ya nyira yo, maze avuga ko agira isuku ndetse yiyemeza no kuzamuhamagara.

    Source : https://yegob.rw/yamananutsi-nkindege-zintambara-umuhanzi-rema-yatunguwe-nukuntu-mukuruwe-yamanutse-kurubyiniro-aje-kumutera-ingabo-mu-bitugu/

  • Nishimwe Blaise yerekeje muri AS Kigali ku giciro nk’icy’amazi yo mu icyiyaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nishimwe Blaise yerekeje muri AS Kigali ku giciro nk'icy'amazi yo mu icyiyaga

    Umukinnyi wakiniraga ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize, Nishimwe Blaise yerekeje mu ikipe ya AS Kigali.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo hagiye ahagaragara ko umukinnyi ukina mu kibuga hagati Nishimwe Blaise yerekeje mu ikipe ya AS Kigali nyuma yo kurangiza amasezerano y'imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Nishimwe Blaise yasinyiye ikipe ya AS Kigali ku buntu nyuma yo guterwa umugongo n'ikipe ya Kiyovu Sports yari amaze iminsi igera ku cyumweru akoreramo imyitozo ntashimwe n'umutoza ndetse n'ubuyobozi bw'iyi kipe.

    AS Kigali yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere itangiranye abakinnyi bashya batijwe n'amakipe arimo APR FC ndetse na Police FC ariko biravugwa ko hari abakinnyi ikomeza kongeramo kugeza Shampiyona itangiye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/nishimwe-blaise-yerekeje-muri-as-kigali-ku-giciro-nkicyamazi-yo-mu-icyiyaga/