Blog

  • Breaking news : Miss Muheto abuze amahirwe akomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2022  ntazitabira  Miss World 2023 izabera mu Buhinde kubera kubura ubimufashamo.

    Kutitabira irushanwa kwa Miss Muheto byatwe n'uko yabuze sosiyete zisanzwe zitegura amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda yamufasha mu gihe Rwanda Inspiration Back Up yagombaga kumufasha, yahagaritswe kubera ibibazo bya Ishimwe Dieudonné [Prince Kid], uri kuburana mu nkiko.

    Ibi bibaye mu gihe hari amakuru yavugaga ko Inteko y'Umuco, isigaye ibarizwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe), iri gutegura uburyo Miss Nshuti Divine azajya mu Buhinde.

    Source : https://yegob.rw/umwali-wabuze-umuranga-yaheze-mwanyina-nshuti-muheto-divine-ubwiza-bwe-bugiye-guhera-mu-gikari-iwabo-kubera-impamvu-zitamuturutseho/

  • Young Grace, Khalfan na Alyn Sano mu bazatarama mu bihembo bya 'Diva Beauty Awards’ byahuye n’urusobe rw’ibibazo #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo ku bantu bakora ibajyanye n’ubwiza harimo abagosha, abakora inzara n’ibindi aho ababiteguye bavuga ko bahuye n’ihurizo, bamwe bagiye bikuramo ryatangiye, aho ryagomba kubera bakahimwa ku munota wa nyuma.

    Ni irushanwa ryiswe “Diva Beauty Awards” ryateguwe n’inzu ikora iby’ubwiza ya 'Diva House of Beauty’ aho abahatana bashyizwe mu byiciro 9.

    Ni ibihembi byagombaga gutangwa tariki ya 16 Nyakanga 2023 ariko biza kwimurirwa tariki ya 29 Nyakanga nabyo bikaba byarahavuye bishyirwa tariki ya 6 Kanama 2023, Madiva wateguye ibi bihembo avuga ko izo mpinduka zose zatewe n’imbogamizi zitoroshye bahuye nazo.

    Ati 'Twashyizeho itariki ya 16 twamaze kumenyesha abahatana, ikintu cyaje kuba bamwe byagiye hanze batangira kugenda bivanamo, bamwe ngo ubu se koko ndajya guhangana n’uriya mwana, ubwo se antsinze? Batangira kuvuga ngo tugiye kuvamo, ngo kereka niba uzi ko igihembo uzakimpa. Nkababwira ko ari irushanwa uzahatana ari we uzatsinda, bamwe batangira kugenda bavamo biba ngombwa ko twongeramo abandi bigeze hagati, byabaye ngombwa ko twongeraho iminsi.'

    Hongeyeho iminsi kugeza tariki ya 23 Nyakanga 2023 ni mu gihe igitaramo cyo gutanga Awards cyari giteganyijwe tariki ya 29 Nyakanga 2023 muri Mundi Center.

    Cyaje gusbikwa ku munota wa nyuma kuko ahari kubera iki gitaramo haje kwamburwa uburenganzira n’Umujyi wa Kigali kubera urusaku babasubiza amafaranga yabo. Ibirori byo gutanga ibi bihembo bizaba tariki ya 6 Kanama 2023 muri Kigali City Tower.

    Biteganyijwe ko abahanzi Alyn Sano, Khalfan Govinda, Sintex, Young Grace na Buchaman ari bo bazasusurutsa abantu bazitabira ibirori byo guhemba abahize abandi mu by’ubwiza bya 'Diva Beauty Awards’ ni mu gihe Dj Brianne afatanyije na Dj Clara bazaba bavangavanga imiziki.

    Abahanzi bazaririmba mu ihembwa ry’ibi bihembo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/young-grace-khalfan-na-alyn-sano-mu-bazatarama-mu-bihembo-bya-diva-beauty-awards-byahuye-n-urusobe-rw-ibibazo

  • Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023 nibwo hakinwaga imikino wa gatatu wo gusoza amatsinda, umwe mu mikino wakinwe ni uwahuje u Rwanda rwatsinzwe na Angola bari kumwe mu itsinda.

    Uyu mukino wabereye muri BK Arena ukaba wakurikiwe n'umukuru w'igihugu Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame akaba yari kumwe n'umukobwa we, Ange Kagame.

    Uyu mukino ukaba warangiye Angola itsinze u Rwanda amanota 74 kuri 68, gusa uyu mukino nubwo utagenze neza ku ruhande rw'u Rwanda ntibyabujike ko iyi kipe ikomeza muri 1/4.

    Ibi bivuze ko u Rwanda rwageze muri 1/4 rusanzeyo andi makipe azakina ku munsi wo kuwa Gatatu ndetse no kuwa Kane.

    Gusa mbere y'uko iyi mikino ikinwa hazabanza gukinwa indi mikino izatanga andi makipe azagera muri 1/4.

    Uko imikino izakinwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Kanama 2023, hashakishwa amakipe azakina kimwe cya kane:

    12PM: Angola v Guinea

    3PM: Egypt v Senegal

    6PM: Mozambique v Ivory Coast

    9PM: Uganda v DR Congo

    The post Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/afrobasketball-mu-mukino-wakurikiwe-na-perezida-paul-kagame-u-rwanda-rwabonye-itike-ya-1-4/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=afrobasketball-mu-mukino-wakurikiwe-na-perezida-paul-kagame-u-rwanda-rwabonye-itike-ya-1-4

  • MU MAFOTO: La Fouine yataramiye i Kigali ku n… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 mu Nyubako y'Imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera. Warangiye ikipe y'u Rwanda itsinzwe na Angola, ariko ibona itike yo gukina imikino ya 1/4.

    Wari umukino wa kabiri u Rwanda rukinnye. Rwatangiye umukino ruri hejuru, ndetse rwegukana agace ka mbere n'amanota 16 ku 8 ya Angola. Muri aka gace umukinnyi Destiney Promise ni we watsinze amanota menshi.

    Mu gace ka kabiri u Rwanda rwari hejuru cyane, abakobwa b'umutoza Sarr batsinzemo amanota menshi kuko batsinze 22 mu gihe Angola yo yari imaze gutsinda amanota 14 gusa.

    Agace ka gatatu katangiranye imbaraga ndetse kaba agace u Rwanda ruguyemo, umuntu akaba atatinya kuvuga ko ariho u Rwanda rwatakarije umukino.

    Ni agace kagiye gukinwa u Rwanda rufite ikinyuranyo cy’amanota 16, ariko aka gace karangiye u Rwanda rutsinze amanota 4 Angola itsinze amanota 22, umukino uhita uhinduka mubisi.

    Agace ka kane ari nako ka nyuma, kasabaga imbaraga nyinshi umutoza w'u Rwanda n'abakobwa be kugira ngo bigobotore Angola wabonaga ko yamaze kuvumbura amayeri yabo.

    Iminota yagenwe y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 64 kuri 64 maze hongerwaho iminota 5.

    Muri iyi minota itahiriye u Rwanda, Angola yatsinzemo amanota 10 mu gihe u Rwanda rwo rwatsinzemo 4 gusa. Umukino waje kurangira wegukanywe n'ikipe ya Angola ku manota 74 kuri 68.

    Nubwo ariko u Rwanda rwatsinzwe, rwahise rubona itike yo gukina imikino ya 1/4, kuko rwari rwatsinze umukino ubanza bahuyemo na Cote d’ivoire

    Mu mukino hagati La Fouine yahawe umwanya ataramira abakunzi be. Uyu mugabo yasohoye amashusho amugaragaza anyura hagati y'abantu kugeza ageze ku rubyiniro ubundi aririmba indirimbo ze nyinshi zakunzwe nka 'Ma Meilleure'.

    Yanagaragaje amafoto ari kumwe n'itsinda ry'abajyanama be bazanye mu Rwanda. Yataramiye i Kigali nyuma y'ibitaramo bibiri yakoreye mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Uyu mugabo yari amaze imyaka umunani adataramira muri Congo. Ni mu gihe mu Rwanda yaherukaga kuhataramira muri 2022 binyuze mu iserukiramuco 'Africa in Colors'.

    Mu kiganiro yahaye TNT, La Fouine yavuze ko yifuza gukorera igitaramo cye mu Rwanda. Kandi yatunguwe n”uburyo abantu bazi indirimbo zanjye’.

    Yavuze ko afite icyizere cy’uko umunsi umwe azahakorera igitaramo cye cyagutse, agataramana n’abakunzi be bigatinda. 

    Avuga ko ari iby’igiciro kinini kuri we, kuba yarangoye gutumirwa mu Rwanda. La Fouine ni umwe mu bahanzi b'abahanga u Bufaransa bufite, umuraperi udashidikanwaho na benshi mu gisekuru gishya cy'umuziki w'iki gihugu.

    Yabonye izuba ku wa 25 Ukuboza 1981, yujuje imyaka 40 y'amavuko. Yavukiye ahitwa Trappes mu Bufaransa, areshya na 1.98 m. Avuka kuri Ahmed Mouhid na Fatima Mouhid, afite umwana umwe witwa Fatima Mouhid.

    Uyu mugabo yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Ma Meilleure’ yo mu 2013, ‘Quand je Patriai’, ‘Va Bene’ yo mu 2014 n'izindi. Indirimbo ze zirebwa n'umubare munini ku Isi, ndetse yakoranye n'abahanzi bakomeye ku Isi.

    Mu 2011 yegukanye igihembo cya MTV Europe Music Awards. Afite abavandimwe batandatu bavukana ku babyeyi bafite inkomoko mu Bufaransa no muri Marocco. Inyandiko ziri kuri internet zivuga ko La Fouine ubwo yari afite imyaka 15 y’amavuko, yavuye mu ishuri atangira umuziki.

    Ubwo yari afite imyaka 37 y’amauko, ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko atunze miliyoni 8 z’amadorali. Bivugwa ko aya mafaranga yayakuye mu muziki no mu bundi bushabitsi.


    La Fouine yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya kabiri nyuma yo gutanga ibyishimo mu 2022



    La Fouine yaririmbye mu mukino hagati wahuje u Rwanda na Angola


    La Fouine yagaragaje ko yanogewe no kuririmbira muri BK Arena


    Uyu muraperi yaherukaga gukorera ibitaramo bibiri mu Mujyi wa Bukavu


     

    Uyu mukino wahuje u Rwanda na Angola witabiriwe na Perezida Kagame n'umukobwa we Ange Kagame

     



    Ibyishimo byari byose ku bafana b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda


    Uyu mukino waranzwe no guhangana bikomeye mu kibuga






    Perezida Kagame yakurikiranye umukino wahuje u Rwanda na Angola 


    La Fouine agaragaza ko yishimira intera u Rwanda rugezeho mu iterambere






    AMAFOTO: Urugwiro Village&TNT 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132596/mu-mafoto-la-fouine-yataramiye-i-kigali-ku-nshuro-ya-kabiri-132596.html

  • Abanyarwanda bahatanye mu bihembo bya Shining… – #rwanda #RwOT

    Ibihembo ngarukamwaka bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere bigeze iwa ndabaga mu buryo bw'amatora ari kuba binyuze ku rubuga rwa noneho.com.

    Bihataniwe mu byiciro bitandukanye by'ubuzima birimo umuziki, imikino, ubucuruzi, filimi, ubuhanzi, siyansi n'ibindi, bikaba bizatangirwa muri Johannesburg mu gihugu cya South Africa mu kwezi kwa Kanama.

    Amatora azashyirwaho akadomo kuwa 15 Kanama 2023. Gutora nta kindi bisaba ni ukujya ku wo ubona wakoze cyane ugakanda “Vote”, ubundi ijwi rikijyanamo nyuma yuko wujujemo amazina, email na telefone yawe bitewe n’igihugu uherereyemo.

    Tugiye kubagezaho urutonde rw'abanyarwanda batari bacye bahataniye ibi bihembo bityo abakunzi b'imyidagaduro nyarwanda babashe gukomeza kubashyigikira.

    Best Star Sports Person: Iki cyiciro kirimo umunyarwanda Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wamaze kubaka izina mu mikino ya Basketball aho kuri ubu akinira ikipe ya APR BBC.

    Bitewe n'ubuhanga n'umuhate agenda agaragaza mu kibuga, bituma yibikaho ibihembo bitandukanye birimo n'ibiri ku rwego mpuzamahanga.

    Yatangiye gukina Basketball mu mashuri abanza, ubwo aho yigaga bari bamaze kuhashyira ikibuga cyayo kuko mbere yakinaga umupira w'amaguru.

    Ni ho yahuriye n'Umutoza Moïse Mutokambali, aza kumufasha, kugeza yisanze mu Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje Imyaka 18 ari nayo yamenyekaniyemo.

    Yakinnye muri APE Rugunga mbere yo kujya muri Espoir BBC yamazemo umwaka umwe, mbere yo kubengukwa na REG BBC yakiniye imyaka ine nayo yavuyemo yerekeza muri APR BBC mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukomeje guca ibintu mu mukino wa Basketball mu bahatanye mu bihembo bya Shining Stars Africa

    Best Star Entrepreneur: Vanessa Raissa Uwase ari mu banyafurika bahataniye iki gihembo, ibi bikaba bishingira kuri kompanyi y'ibijyanye n'ubwiza yatangije.

    Uyu mukobwa yamamaye mu marushanwa y'ubwiza muri 2015 ubwo yegukanaga ikamba ry'Igisonga cya Miss Rwanda 2015. Nyuma yaje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru kubera inkuru z'urukundo.

    Yanakoze kandi mu itangazamakuru atatinzemo ndetse yanigeze kuba umwe mu bashabitsi b'inzoga na resitora.Vanessa uri mu bashabitsikazi by’umwihariko mu bucuruzi bushingiye ku bwiza ahatanye n’abandi banyafurikakazi 

    Best Star Costume Designer: Empire Men Wear y'umuhangamideli wanamamaye mu birebana no gukoresha siporo The Trainer, iri mu nzu zihataniye izitunganya amakositimu meza muri Africa.

    Iki cyiciro kandi gihataniye na Bespoke Suit imaze kuba ubukombe muri Kampala na Kigali, ikaba ari iy'umuhanga mu by'imideli Juan Nsabiye ukomoka mu gihugu cy'u Burundi.

    Best Star Sound Engineer: Umugabo umaze kuba inganzamarumbo mu gutunganya indirimbo Bob Pro by'umwihariko kuziyungurura, ni umwe mu batewe imboni n'abategura ibi bihembo.

    Iki cyiciro ahatanyemo agihanganiyemo na Yves Sound umaze kubaka izina mu bijyanye no gutanga ibikoresho by'indanguramajwi no kumenya kuyayungurura mu birori n'ibitaramo n'ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

    Best Star Actress: Umukinnyi wa filime waninjiye mu bijyanye no kuzitunganya Bahavu Usanase Janet na we ari mu bahatanye muri ibi bihembo.

    Icyiciro ahataniyemo n'abarimo Nyambo Jesca umukobwa na we umaze igihe yibikaho ibihembo bitandukanye mu Rwanda uri no mu bakunzwe muri sinema nyarwanda aho benshi bamuhanze amaso.

    Bahavu Janet ukomeje gukataza muri filime ari mu bahataniye ibihembo bya Shining Star Africa

    Best Star Actor: Clapton Kibonge na Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, abagabo bahuza urwenya, gukina filime no kuba abacuruzi muri ibi byombi, bari mu bahatanye muri iki cyiciro n'ibindi byamamare bitandukanye muri Afurika.

    Niyitegeka Gratien wamamaye ku mazina menshi bitewe n’ibikorwa by’ubuhanzi ahatanye mu bihembo bya Shining Stars Africa

    Best Star Song Collabo: Indirimbo ziri mu zikunzwe cyane “Muzadukumbura” y'umuhanzi Nel Ngabo yifashishijemo umuraperi Fireman na “Totally Crazy” ya Bruce Melodie na Harmonzi, ziri mu zihatanye mu cyiciro cy’izaciye ibintu mu bihugu bitandukanye zahuriyemo abahanzi babiri.

    Indirimbo “Muzadukumbura” ya Nel Ngabo na Fireman iri mu zihatanye mu cyiciro cy’indirimbo ihuriwemo n’abahanzi babiri yaciye ibintu

    Ibi bihembo bizatangirwa muri Afrika y’Epfo mu kwezi kwa Kanama 2023

    Amatora arakomeje binyuze kuri noneho.com kanda hano ubashe gutora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132581/abanyarwanda-bahatanye-mu-bihembo-bya-shining-stars-africa-bizatangirwa-muri-afurika-yepfo-132581.html

  • Ukuboko kwa Junior Multisystem mu iyimurwa ry… – #rwanda #RwOT

    Junior Multisystem yatabarutse ku itariki 27 Nyakanga 2023. Ni urupfu rwariye uyu mugabo w'imyaka 30 wamaze ubuzima bwe yarihebeye umuziki kugeza no kuba agicibwa ukuboka yarakomeje gutunganya iyiindirimbo. Ni impanuka yagize muri Werurwe ya 2018. Yaje gucibwa akaboko asigara mu buribwe ndetse arananuka biteye ubwoba.


    Mu biganiro yagiye atanga mu bihe bitandukanye yakunze kumvikanisha ko ubuvuzi bwo mu Rwanda butari kugira icyo bumumarira ariyo mpamvu yahoraga asaba abagiraneza kumufasha akajya kwivuriza hanze y'u Rwanda. Yarinze ashiramo umwuka nta bufasha abonye bwo kujya kwivuza bivuze ko yapfanye agahinda ko kuterekwa urukundo n'abo babanye mu muziki mu myaka 14 yose.

     

    Inyarwanda yashatse kumenya ubuzima bwa Junior Multisystem akibarizwa muri Bridge Records kuva mu 2011 kugeza mu 2014.


    Mu butumwa bugufi bw'uwahoze ari umukoresha wa Karamuka Jean Luc wiyitaga Junior ariko Kamichi akaza kumwongereraho akabyiniriro ka Multisystem,twabwiwe ko iriya studio yahoze iri i Kanombe mu marembo y'ikibuga mpuzamahanga cy'indege.


    Uyu mugabo usigaye yibera muri Canada yabwiye Inyarwanda ati:'Junior rero kubera ukuntu yakundaga abahanzi yansabye ko studio iva I Kanombe ikaza mu Biryogo kuko abahanzi nta mikoro bari bafite yo gutega imodoka na moto bitewe n'ubukene bari bafite icyo gihe'.


    Jacques Uwizeye uzwi ku kabyiniriro ka Jackross ( Bridge records owner) yakomeje avuga urwibutso azahora afite ku mutima kuri producer Junior Multisystem.


    Yagize ati:' Bridge Records yatangiye mfatanyije na Producer Nicolas ariko 2011 narayiguze mba owner  wayo ndayivugurura itangira gukora audio na video. Kwamamaza n'ibindi byose bijyanye na muzika.


    Studio yakoreraga mu marembo ya airport mu nsi y'icyapa cya Primus .Producer Junior Multisytem twagiranye ibihe byiza ntazibagirwa kuko yari umuntu uhora yishimye akunda abahanzi cyane ndetse abarwanira ishyaka dore ko no kwimura Studio tukayijyana  Nyamirambo mu Biryogo byabaye igitekerezo cye kuko yambwiye ko abahanzi kugera i  Kanombe bibagora cyane bitewe n’uko nta mikoro afatika abenshi bari bafite twahise dushaka inzu twembi kuko nari mfite ukwezi kumwe ngo ngaruke muri Canada byabaye ngobwa ko mara amezi atatu twubaka Studio bushya mu byumweru 2 gusa yari yuzuye bitewe nuko nakundaga uko yakundaga umurimo akora .


    Nk’icyo gikorwa cyanyeretse uburyo yakundaga abahanzi kandi byari mu ntego ya Bridge Records kuzamura impano.

     

    Ntakindi navuga kuko ni byinshi namuvugaho usibye kumusabira Ijuru no gukomeza umuryango we, maman we yakundaga cyane kuko bari inshuti cyane ndetse n'abavandimwe be Imana ibahe gukomera muri ibi bihe bitoroshye.Rest in Peace Junior'. 


    Mu 2013 Junior Multisystem yagurutse muri Bridge Records nyuma y'umwaka umwe ari muri Super Level. Muri uyu mwaka Bridge Records yamugaruye imuhaye 700,000 Frws ya recruitement anasinya amasezerano y'umwaka umwe.

     

    Zimwe mu ndirimbo zifatwa nk'izibihe byose zakorewe muri Bridge Records


    Akigera muri Bridge Records mu 2011 yahise akora Ibidashoboka ya Butera Knowless,akurikizaho Umfatiye runini ya Urban Boyz bafatanyije na Riderman ndetse na Ikigusha ya Young Grace afatanyije na Butera Knowless.


     Junior Multisystem yitangiye umuziki nyarwanda apfa nk’intabwa

    INDIRIMBO 15 Z’IBIHE BYOSE ZAKOREWE MURI BRIDGE RECORDS ZIRAMBITSWEHO IBIGANZA NA JUNIOR MULTISYSTEM

    “>

    “>

     

    “>

    “>

    “>
    “>

    “>

    “>
    “>

    “>

    “>

    “>

    “>

    “>

    “>
    Producer Junior Multisystem yamaze imyaka 14 atunganya indirimbo. Nibura buri muhanzi  wari ugezweho icyo gihe  yamunyuze imbere  kuko niwe muhanga wari ugezweho ndetse byari bigoye gucuranga indirimb0 10 hatarimo izo yarambitseho ibiganza. Azashyingurwa ku itariki 02 Kanama 2023 ku irimbi rya Rusororo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132590/ukuboko-kwa-junior-multisystem-mu-iyimurwa-rya-bridge-records-nindirimbo-15-zibihe-byose-y-132590.html

  • Ngororero: Umugabo akurikiranweho gutera icyuma umugore we amusanze kwa sebukwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2023, nibwo Hakundukize Jean Damascene wo mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Bwira mu kagari ka Kabarondo, yafunzwe akekwaho kwica umugore basezeranye amuteye icyuma.

    Hakundukize n'umugore we witwa Muhayimpundu Angelique, basezeranye imbere y'Imana kubana akaramata nk'umugore n'umugabo.

    Gusa Angelique yari yarahukanye yaragiye iwabo, umugabo ari naho yamusanze amutera icyuma arapfa.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Muhororo kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y'uko ushyingurwa.

    Hakundukize nyuma yo gufatwa kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gatumba.

    Source : https://yegob.rw/ngororero-umugabo-akurikiranweho-gutera-icyuma-umugore-we-amusanze-kwa-sebukwe/

  • Umutoza wa APR FC Thiery Froger nyuma yo kubura umukino wa gishuti n’ikipe yo hanze ubuyobozi bwateguye umukino wa gishuti na mucyeba kugirango bamusuzume – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC Thiery Froger nyuma yo kubura umukino wa gishuti n'ikipe yo hanze ubuyobozi bwateguye umukino wa gishuti na mucyeba kugirango bamusuzume

    Ubuyobozi bwa APR FC bwateguye mukino wa gishuti n'ikipe ikomeye hano mu Rwanda bisanzwe bihangana nyuma yo kubura ikipe bizakina yo hanze y'u Rwanda.

    Hashize igihe ikipe ya APR FC itegura umukino wa gishuti ariko hashakwa ikipe yo hanze y'u Rwanda ariko iyi kipe yaje kuyibura none irimo gutegura undi mukino n'ikipe ikomeye hano mu isanzwe ihanganye na APR FC.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya APR FC igiye gukina imikino ya gishuti 2 irimo Marine FC ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports. Uyu mukino wa Kiyovu Sports biteganyijwe ko uzaba muri iki cyumweru ariko umunsi ntiramenyekana.

    APR FC ntabwo izakina umukino wa mbere ufungura Shampiyona sezo 2023/2024 kubera imikino ya CAF Champions League byahuriranye na Shampiyona. Iyi kipe yagombaga gutangira ihura na Marine FC tariki 18 kamena 2023, none wasubitswe.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-thiery-froger-nyuma-yo-kubura-umukino-wa-gishuti-nikipe-yo-hanze-ubuyobozi-bwateguye-umukino-wa-gishuti-na-mucyeba-kugirango-bamusuzume/

  • Abakinnyi 14 barimo 8 bashya batangiye imyitozo muri AS Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    AS Kigali yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2023-24 aho ku ikubitiro yatangiranye n’abakinnyi 14 barimo 8 bashya.

    Ni imyitozo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023 aho yayobowe n’umutoza mukuru Casa Mbungo Andre.

    AS Kigali yatangiye imyitozo nyuma y’andi makipe kubera kugira ibibazo mu buyobozi aho uwari umuyobozi wayo, Shema Fabrice yasezeye kubera ko Umujyi wa Kigali wayigeneraga amafaranga make.

    Nyuma y’ibiganiro byagoranye Umujyi wa Kigali ufite iyi kipe mu maboko n’abayobozi iyi kipe yari isigaranye, wemeye gutanga amafaranga maze ikipe ikaba yasubukuye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Yagaragayemo abakinnyi 6 bari basanzwe muri iyi kipe ni mu gihe abasigaye ari 9. Abakoze imyitozo bayobowe na Bishira Latif uzakomeza kuba kapiteni w’iyi kipe, Dusingizimana Gilbert, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya, Nyarugabo Moise, Rucogoza Eliassa na Akayezu Jean Bosco.

    AS Kigali yamaze kugura abakinnyi 9 bashya muri bo 8 bakaba bakoze imyitozo uretse Ishimwe Fiston ukiri mu bizami bya Leta.

    Abakoze ni Benedata Janvier, Kimenyi Yves, Ishimwe Saleh na Ndayishimiye Thierry bakiniraga Kiyovu Sports, Nishimwe Blaise wavuye muri Rayon Sports, Itangishaka Blaise wavuye muri APR FC, Cuzuzo Aime Gael na Hakizimana Abdoulkarim bavuye muri Gasogi United.

    Muri iyi myitozo kandi hagaragaye abandi bakinnyi bashya nabo bakoze ariko batararangizanya n’iyi kipe basa n’abari mu igeragezwa barimo Sekamana Maxime wakiniye Rayon Sports na APR FC, Mico Justin wakiniye Police FC na Rayon hari kandi na Tuyishime Eric Congolais wakiniye amakipe arimo Rayon na APR FC n’andi, n’abandi.

    Abakinnyi bakoze imyitozo ya mbere ya AS Kigali

    Umutoza Casa Mbungo Andre ni we wayoboye iyi myitozo

    Cuzuzo Aime Gael wavuye muri Gasogi United

    Gilber asanzwe muri iyi kipe

    Eliassa na we atangiye umwaka wa kabiri muri AS Kigali

    Casa aha amabwiriza Benedata Janvier wagarutse muri AS Kigali

    Ishimwe Saleh yakiniraga Kiyovu Sports

    Akayezu Jean Bosco yahuriye ku mupira n’umunyezamu Cuzuzo Aime Gael

    Nishimwe Blaise wavuye muri Rayon Sports

    Kimenyi Yves mu myitozo ye ya mbere muri AS Kigali

    Benedata Janvier wavuye muri Kiyovu Sports, yagarutse muri AS kigali yahozemo

    Hakizimana Abdoulkarim wavuye muri Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-14-barimo-8-bashya-batangiye-imyitozo-muri-as-kigali-amafoto

  • Impamvu 7 zituma utengurwa kandi udafite umur… – #rwanda #RwOT

    Dore impamvu 7 zitera gutengurwa udafite umuriro nk’uko urubuga Heathline rutanga inama ku buzima rwabitangaje:

    1.Kuba ukonje

    Kuba uri ahantu hakonje cyane nko mu rubura, mu mbeho ikabije, wanyagiwe se, cyangwa wambaye imyenda ikonje bishobora gutera umubiri wawe gutengurwa. Gusa uko umubiri wawe ugenda ushyuha kwa gutengurwa bigenda bigabanyuka. 

    Nyamara ku bantu bashaje, abarwaye diyabete bishobora gusaba ubundi bufasha cyane cyane iyo n'ubushyuhe bw'umubiri bugenda bugabanyuka kuko ubusanzwe uko gutengurwa biba ari ugushaka kugumana ubushyuhe umubiri wari ufite.

    2. Ingaruka z'imiti uri gufata

    Gutengurwa udafite umuriro kandi bishobora kuba biterwa n'ingaruka z'imiti waba uri gufata, cyangwa kuba wafashe imiti iri ku gipimo cyo hejuru. Niyo mpamvu mbere yo gukoresha umuti uwo ari wo wose usabwa kubanza gusobanuza umuhanga mu by'imiti ingaruka zose zishobora kuzanwa na yo. Kandi niba bibayeho ugacyeka ko biri guterwa n'imiti ni byiza guhita ugana kwa muganga.

    3. Gukoresha ingufu z'umubiri cyane

    Kwirukanka marathon, ni rumwe mu ngero zo gukoresha ingufu z'umubiri cyane. Ibi bikaba bikunze kubaho cyane iyo hakonje bikabije cyangwa hashyushye cyane. 

    Iyo hashyushye cyane biterwa ahanini nuko umubiri uri gutakaza amazi naho iyo hakonje cyane byo bigaterwa n'igabanyuka ry'ubushyuhe bw'umubiri. Ibindi byigaragaza iyo bitewe n'inanirwa ry'umubiri harimo: Ibinya ndetse n’Isesemi no kuruka

    4.Umunaniro

    Ibi kubyirinda ni ukunywa amazi macye macye mu gihe uri muri siporo cyangwa ukoresha ingufu z'umubiri cyane ndetse ukanambara imyenda igenewe siporo uri gukora. Akenshi kunywa amazi bikemura ikibazo ariko iyo bikomeye usabwa gukurikiranwa na muganga.

    5.Imvubura ya Thyroid ikora buhoro

    Ubusanzwe iyi mvubura ikora imisemburo ishinzwe kuringaniza imikorere y'umubiri. Iyo iri gukora buhoro bishobora gutera kumva imbeho cyane nuko bigatera gutengurwa. 

    Ibindi bijyana na byo harimo: Kubyimba mu maso, Kubyibuha bidafite impamvu igaragara, Uruhu rwumye, inzara n'imisatsi ipfukagurika, Imikaya idafite ingufu, inaribwa, Kwiheba no kwigunga, Impatwe no Kunanirwa kwibuka. Ibi bisuzumirwa mu maraso kandi imiti irahari ibivura bigakira iyi mvubura ikongera gukora neza.

    6.Isukari nkeya mu maraso

    Isukari nkeya mu maraso ishobora guterwa nuko umubiri wawe utari kuyinjiza ihagije cyangwa se umusemburo wa insulin mu mubiri ari mucye. Bishobora kandi guterwa nuko imiti ukoresha niba urwaye diyabete iri gukora bikabije ikaba ikeneye kongera kuringanizwa.

    Niba gutengurwa bitewe nuko isukari yagabanyutse usabwa kwitabwaho n'abaganga aho igipimo cy'isukari kigomba kuzamurwa.

    Ibindi bimenyetso harimo: Kubira ibyuya, Umutima usimbuka, Gutitira iminwa, Kuyoba ubwenge, Ikizungera, Kureba ibicyezicyezi n’Imirire mibi

    Niba umubiri utari kwinjiza intungamubiri zose ukeneye cyangwa ukaba utarya ngo uhage bituma umubiri udakora neza. Bishobora kugaragazwa no gutengurwa bihoraho, ndetse n'ibindi bimenyetso birimo: Umunaniro no guhondobera, Ubute, Kudashyira ubwonko hamwe, Ibiheri ku mubiri, Ibinya mu ngingo, Kuraba no kuremererwa umutwe, Ku bagore harimo kubura imihango, imihango idakama cyangwa kubura urubyaro. Ibi bisaba kwita ku mirire no guhabwa imirire iboneye cyane aho witabwaho n'inzobere mu mirire.

    7. Amarangamutima

    Amarangamutima amwe n'amwe ashobora gutera gutengurwa hamwe ushobora no gucyeka ko malariya yakwinjiye. Ubwoba bwinshi cyangwa guhangayika cyane ni amwe mu marangamutima atera gutengurwa. 

    Bishobora kandi no guterwa n'amagambo wumvise utari witeze (nko kubwirwa ko ukundwa n'uwo utacyekaga, cyangwa kumva indirimbo ukumva ni nk'aho ari wowe baririmbye, …) ndetse bishobora no guterwa no kureba filimi cyangwa kumva ikinamico bikora ku mutima cyane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132580/impamvu-7-zituma-utengurwa-kandi-udafite-umuriro-132580.html