Blog

  • Aho ntiwaba ubeshya ngo wabonye imiterere ya Pamella! Mu gakanzu kamufashe Pamella yeretse bose ko The Ben atisondetse nagato – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram y'ifashishije story, Pamella yasangije abamukurikira ifoto yerekana imiterereye.

    Mu ikanzu imubereye cyane ntaho wahera uvuga ko The Ben umugabo we yaba yarisondetse, ndetse uramutse ugiye gukora urutonde rw'abakobwa bateye neza muri iyi kigali ntumushyiremo waba wigiriza nkana.

    Source : https://yegob.rw/aho-ntiwaba-ubeshya-ngo-wabonye-imiterere-ya-pamella-mu-gakanzu-kamufashe-pamella-yeretse-bose-ko-the-ben-atisondetse-nagato/

  • Ibirori byUmuganura byizihirijwe i Rutsiro k… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe buri wa Gatanu wa mbere wa Kanama u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w'Umuganura aho abanyarwanda bahura bagasangira, bakishimira ibyiza n'umusaruro bagezeho. Uyu mwaka ibi birori byizihirijwe mu Kagari ka Nyakarera, Umurenge wa Ruhango mu karere ka Rustiro mu ntara y'Uburengerazuba.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti: 'Umuganura isoko y'Ubumwe n'Ishingiro ryo Kudaheranwa. 

    Harizihizwa umusaruro wabonetse n'umwero w'amasaka n'ibindi bihingwa birimo Ibigori, Ibitoki, Icyayi hamwe n'Ikawa bitagizweho ingaruka n'ibiza biherutse kwibasira akarere ka Rutsiro.

    Ku isaha ya saa yine z'amugitondo nibwo ibirori by'Umuganura ku rwego rw'Igihugu byatangiye aho byabereye kuri sitade ya Bugabo aho byitabiriwe n'abaturage baturuka mu mirenge 13 igize akarere ka Rustiro no mu nkengero zako. 

    Ibi birori bikaba byabimburiwe na Eric Senderi wasusurukije abitabiriye ibi birori akoresheje ibihangano bye byakunzwe mu minsi ya shize. Abakinnyi b'Urunana nabo kandi ntabwo batanzwe kuko nabo bakinye ikinamico imbonankubone igaruka ku kamaro ko kwizihiza Umuganura n'Ubumwe.

    Muri uyu mukino kandi bibukijwe ko umunsi w'Umuganura ari umunsi umurwango Nyarwanda wicara hamwe ukishimira ibyo wagezeho ndetse bakanareba imbogamizi bahuye nazo bakanaboneraho kwiha ingamba nshya zo kwesa imihigo mu mwaka utaha.

    Abaturage bitabiriye ibi birori bavuga ko bumva ishingiro ry'uyu munsi kuko ubibutsa ko bagomba kunga ubumwe kandi bagaharanira icyateza imbere igihugu.

    Muri ibi birori kandi hanahebwe imiryango yahize iyindi ihabwa amagare abafasha gukora imirimo yabo ya buri munsi. Imidugudo yahize iyindi yahawe ibihumbi 200Frw, mu gihe utugari 13 twahize utundi muri 62 twahawe ibihembo by’ishimwe.

    Abayobozi barimo Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'igenamigambina; Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Clarisse Munezero; Abasenateri hamwe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Habitegeko François, basuye umusaruro n'ibikorwa bitandukanye byamurikiwe muri ibi birori mu kugaragaza ibyo abaturage ba Rutsiro bitwa 'Abadahigwa mu mihigo' bagezeho.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rutsiro, Prosper Murindwa, yashimye uburyo inzego za Leta zatabaye aka karere kibasiwe n'ibiza muri Gicurasi 2023. Ni Ibiza byagize ingaruka ku miryango 1883 ndetse 29 bahasiga ubuzima. Bamwe muri iyi miryango yahuye n’ibiza kandi yaganujwe ihabwa ibiribwa muri ibi birori by’Umuganura.

    Uyu muyobozi kandi yagize ati: “Turishimira ko uyu munsi wizihirijwe mu karere kacu k'ubuhinzi kandi ni nabyo kuko mu buhinzi duhagaze neza. Akarere kacu gakomeje kwitwara neza tubikesha ubuhinzi ndetse igihingwa cy'Icyayi kiduteje imbere hamwe n'ibirayi bifasha abaturage bakanasagurira amasoko''.

    Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Habitegeko François yibukije abitabiriye ibi birori ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kwisuzuma aho batsikiye bakikubita agashyi. Yababwiye kandi ko Umuganura ari umuco mwiza udakwiye gucika i Rwanda kandi ko ariwo munsi wo kwicara bakishimira ibyiza n'uburumbuke bagize.

    Mu ijambo rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yagejeje ku baturage ba Rutsiro yashimangiye insanganyamatsiko y’uyu mwaka, agira ati: ”Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yakomeje umuco w’Umuganura kandi uyu mwaka turagirango twibukiranye ubumwe bwacu, indangagaciro zacu kandi tuzikomereho.”.

    Yakomoje kubavuga ko Umuganura ari umwanya wo kwishora mu mayoga bagasinda agira ati: ”Kunywa inzoga ugasinda ntabwo ari indangagaciro z’Abanyarwanda. Kirazira gusinda kuko bituma twibagirwa amateka yacu naho twavuye kandi bigatuma twibagirwa aho tugana. Twizihize Umuganura twishimira ibyagezweho kandi tunabikomeze”.

    Minisitiri Dr. Ildephonse Musafiri yavuze ko impamvu nyamukuru ibirori by’Umuganura byabereye i Rutsiro ari ukugirango aka karere gashyigikirwe ndetse kanashimirwe nyuma y’ibiza byabagwiririye muri Gicurasi.

    Yasoje yifuriza abanyarwanda bose kwizihiza Umuganura bibuka indangagaciro kandi banazirikana ko ubumwe ariryo shingiro ry’umuryango Nyarwanda.

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri yeretswe umusaruro w’abaturage ba Rutsiro

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Prosper Mulindwa

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois

    Abayobozi baserutse mu myambaro ya Kinyarwanda muri ibi birori

    Abayobozi beretswe ibikorwa n’umusaruro w’Abaturage ba Rutsiro 

    Bamwe mu bayobozi bitabiriye Umuganura mu karere ka Rutsiro

    Itorero Urukerereza ryasusurukije abitabiriye ibirori by’Umuganura ku rwego rw’Igihugu

    Abaturage ba Rutsiro bari babukereye

    Abana biga mu mashuri mato nabo bitabiriye ibi birori i Rutsiro

    Ibirori by’Umuganura byizihirijwe mu karere ka Rutsiro ku rwego rw’igihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132786/ibirori-byumuganura-byizihirijwe-i-rutsiro-ku-rwego-rwigihugu-amafoto-132786.html

  • Platini yavuze impamvu 2 zatumye yongera gusohora EP ye yayivuguruye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Platini P yavuze ko impamvu agiye kongera gusohora EP ye yise 'Baba’ ari uko amasezerano n’abari bashinzwe kuyicuruza yarangiye.

    EP ya 'Baba’ yari imaze 8 iri hanze ariko akaba yahisemo kongera kuyisohora ndetse yongeramo n’indirimbo 3 zitari ziriho mbere.

    Yabwiye ISIMBI ko impamvu yahisemo kongera gusohora iyi EP mu buryo bushya ari impamvu 2 zirimo kuba amasezerano yagiranye n’abantu bayicuruzaga yararangiye.

    Ati 'Ni ibintu bibiri, icya mbere ni amasezerano n’Abantu bayicurazaga kuri website, contract yari yararangiye.'

    Yavuze ko impamvu ya kabiri ari uko umubare munini w’abanyarwanda utazi ko umuziki ushobora gucuruzwa ahandi hatari kuri YouTube.

    Ati 'Icya kabiri ni uko hari umubare munini w’abanyarwanda batabashije kuzumva cyangwa se batazi ko umuziki ushobora gucuruzwa mu bundi buryo atari kuri YouTube gusa. Muri make ni ukwimura aho indirimbo zacuruzwaga zikajya n’ahandi.'

    Agaruka ku ndirimbo 3 nshya ziri kuri iyi EP ari zo; 'Mbega Byiza’, 'Baba’ yitiriye Album na 'Toroma’ yafatanyije Eddy Kenzo, yavuze ko nta byinshi yazivugaho ahubwo abantu bazazumva bakamubwira uko zimeze.

    Platini uheruka gusohora indirimbo yise 'Icupa’, EP ye yashyize hanze yari iriho indirimbo 5, 'Slay Mama’, 'Selfie’ yakoranye na Remy Adan, 'Jirewu’, 'Kwaje’ na 'Same as Me’ yakoranye na Linda Montez.

    ‘Baba’ EP igiye kongera gusohorwa

    Ngo amasezerano n’abayicuruzaga yararangiye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/platini-yavuze-impamvu-2-zatumye-yongera-gusohora-ep-ye-yayivuguruye

  • “Umuganura mwiza” Umunyamakuru Sandrine Isheja wa Kiss Fm, yahaye ubutumwa abakunzi be yiyambariye umwambaro mwiza aberewe nk’umunyarwandakazi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Isheja Butera yageneye ubutumwa abakunzi be ku munsi abanyarwanda bose bizihizaho umunsi w'Umuganura.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sandrine yasangije abamukurikira amafoto ye yakenyeye nk'abanyarwandakazi maze arenzaho ubutumwa bugira buti 'Umuganura mwiza.'

    AMAFOTO:

     

    Source : https://yegob.rw/umuganura-mwiza-umunyamakuru-sandrine-isheja-wa-kiss-fm-yahaye-ubutumwa-abakunzi-be-yiyambariye-umwambaro-mwiza-aberewe-nkumunyarwandakazi-amafoto/

  • Ikipe ya Rayon Sports yateguje agashya izagaragaza ku munsi wejo kahawe izina riteye ubwoba abafana bashobora kuzahita bababrira ubuyobozi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yateguje agashya izagaragaza ku munsi wejo kahawe izina riteye ubwoba abafana bashobora kuzahita bababrira ubuyobozi

    Ikipe ya Rayon Sports yateguje abafana ko ku munsi wejo bazabona agashya bamaze igihe bifuza ku ikipe yabo.

    Abafana ba Rayon Sports bamaze igihe bifuza ikipe ikomeye ndetse ihangana ariko ifite abakinnyi bakomeye, ku munsi wejo iyi kipe ishobora kuzereka abafana izina rikomeye bahaye izina 'IMASHINI NSHYA'.

    Iri zina bisa nkaho hari umukinnyi ukomeye ikipe ya Rayon Sports izerekana cyangwa hakaba hari igikorwa gikomeye bateganyirije abafana b'iyi kipe batagomba gucikwa.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yateguje-agashya-izagaragaza-ku-munsi-wejo-kahawe-izina-riteye-ubwoba-abafana-bashobora-kuzahita-bababrira-ubuyobozi/

  • “Niki umukobwa yakora kugira ngo ashimishe umusore bakundana?” iki kibazo ubwo cyabazwaga ku mbuga nkoranyambaga cyatumye bamwe mu bakobwa bamenya bimwe mu byo abasore baba babifuza ho mu rukundo [ Ibi nibyo byifuzo abasore b’ikigali baba bafite ] – YEGOB

    'Niki umukobwa yakora kugira ngo ashimishe umusore bakundana?' iki kibazo ubwo cyabazwaga ku mbuga nkoranyambaga cyatumye bamwe mu bakobwa bamenya bimwe mu byo abasore baba babifuza ho mu rukundo [ Ibi nibyo byifuzo abasore b'ikigali baba bafite ]

    Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter wiyita Imena ni we wabajije iki kibazo agira ati: 'ni iki umukobwa yakora kugirango ashimishe umusore bakundana?'

    Nyuma y'iki kibazo benshi mu basore ndetse n'abakobwa bavuze uko babyumva gusa icyo benshi bahurije ho ni uguhana umwanya hagati yabakundana ngo na byo biri mu bishimisha umusore cyane.

    Ndetse hari n'abandi bashimangiye ko uwo mudakorana imibonano mpuzabitsina aba atagukunda by'ukuri.

    Reba ibitekerezo bya bamwe mu babonye iki kibazo.

    Source : https://yegob.rw/niki-umukobwa-yakora-kugira-ngo-ashimishe-umusore-bakundana-iki-kibazo-ubwo-cyabazwaga-ku-mbuga-nkoranyambaga-cyatumye-bamwe-mu-bakobwa-bamenya-bimwe-mu-byo-abasore-baba-babifuza-ho-mu-rukundo/

  • Ipusi ishaje imbeba ziyikomba amano koko! Nyuma ya Bluce Melody na Yaka Mwana atejemo amenyera Meddy bikabije (Amashusho)  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ipusi ishaje imbeba ziyikomba amano koko! Nyuma ya Bluce Melody na Yaka Mwana atejemo amenyera Meddy bikabije.

    Mu kiganiro Yaka Mwana yagiranye n'umwe mu banyamakuru bakorera kuri YouTube yiyemeye cyane avuga uburyo ariwe mwami wa YouTube ndetse ko na Meddy amurenze.

    Yaka yavuze ko abantu benshi batunzwe n'amavidewo ye ndetse ko ama sheni ya YouTube menshi ayafatiye runini. Ndetse yavuze ko abanyarwenya bose bo mu Rwanda bagomba kumwubaha kuko ari mukuru wabo.

    Video.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ipusi-ishaje-imbeba-ziyikomba-amano-koko-nyuma-ya-bluce-melody-na-yaka-mwana-atejemo-amenyera-meddy-bikabije-amashusho/

  • Ihurizo mu kibazo cya Chia Seeds z’ab’i Ngo… – #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Turere twa Ngoma na Kirehe bavuga bari mu gihiriro kubera umusaruro wabo wa  Chia Seeds wagurishijwe ntibahabwe amafaranga yabo mu gihe  bashinja uwitwa  Bagumire   Faustin kwihisha muri koperative bita iya baringa akabateza igihembo kubera ubucuruzi bwa Chia Seeds yishoyemo .

    Abaturage bo mu Mirenge ya Rukira,Kibungo muri Ngoma ndetse n’Umurenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, bavuga ko Bagumire wari ufite ububiko iwe mu rugo  yaguriragamo Chia Seeds, yagurishije umusaruro wabo bamuhaye muri Tanzania ntibahabwe amafaranga, ahubwo amafaranga yazigurishaga  agahitano kuyagura izindi .

    Umuturage utuye mu karere ka Ngoma, yabwiye InyaRwanda.com ko abandi baturage batanze Chia seeds, abenshi muribo bishyuwe ariko ko abazihaye uwitwa Bagumire utuye mu Irebezo mu Murenge wa Kibungo ubu bari mu gihirahiro kandi yaragurishije chia seeds bamuhaya ayo  akuyemo  akayaranguza izindi yajyanaga kugurisha mu Gihugu  cya Uganda  .

    Yagize ati” Hari umusaruro wa Chia Seeds twahaye rwiyemezamirimo witwa Bagumire. Chia seed zacu yazigurishaga abashoramari bo muri Tanzania agafata amafaranga yakuyemo akagura izindi Chia Seeds akazijyana kuzigurisha mu Bugande . Twarashyuje turaruha bigeze ajya i Bugande kubera ko abaturage bari bamumureye nabi bamwishyuza amafaranga yabo.”

    Undi muturage waganiriye na InyaRwanda yemeza ko Bagumire yababwiraga ko yashinze Koperative bamuha umusaruro wabo  Kandi iyo koperative nta byangombwa ifite.

    Ati”Bagumire yohereje Pasiteri Karangwa aza kudushishikariza ko tuzamuha Chia Seeds akazigurisha, kandi yavugaga ko bafite koperative izwi ariko uretse kashe yabo ,iyo koperative yabo nta byangombwa ifite biyemerera gukora.”

    Uwo muturage yakomeje agira ati” Perezida wacu ubwo yavugaga kuri Chia Seeds twarishimye tuzi ko bagiye kutwishyura ariko ikibabaje ubu amafaranga yacu twabuze aho tuyabariza .”

    InyaRwanda.com yagerageje kuvugana na Pasiteri Karangwa ushinjwa gushishikariza abaturage kujya muri koperative ya baringa yateye abahinzi igihombo.Uwo mugabo bivugwa ko ari pasiteri ubwo twahamagaraga telefone ye  twitabwe  n’umugore 

    Ati” Murashaka Pasiteri Karangwa?”

    Umunyamakuru ati “niwe dushaka  muduhe!”

    Uwo mugore yahaye Pasiteri Karangwa Telefone  avuga ko mu Karere ka Ngoma atahazi ndetse ko ibya Chia Seeds ntabyo azi. Uwo mugabo yavuze ataba mu karere ka Ngoma ahubwo aba muri Rulindo.

    Bagumire  Faustin,ushinjwa kwihisha muri Koperative agahombya abahinzi, yabwiye InyaRwanda ko nawe  yatekewe  umutwe agaha umusaruro umwarimu bivugwa ko yigisha imyuga n’ubumenyingiro muri IPRC Ngoma ndetse n’uwo yita umukomisiyoneri, akanavuga ko bagurishije Chia Seeds muri Kenya ntabamuhe amafaranga.

    Yagize ati” Twari dufite amasezerano na Kompanyi ( Company)yitwa Akenes   yaguraga umusaruro, ariko tumaze kubona ko isoko ribuze,umwe mu bahinzi bacu, Uwimana Rene wari umwarimu muri IPRC  akaba yari afite Kompanyi ( Company ) yitwa Isimbi yera, yatubwiye   ko afite isoko muri Uganda azana n’undi witwa Zigira James wari umukomisiyoneri, batwara umusaruro wacu muri Uganda.”

    Bagumire akomeza avuga Uwimana Rene atubahirije amasezerano bagiranye ndetse uwo yita Umukomisiyoneri witwa Zigira James nawe yabatekeye umutwe atwara umusaruro w’abahinzi ku nshuro ya Kabiri.

    Ati”Uwimana Rene amaze kujyana umusaruro muri Uganda bamuhaye amafaranga make 28.000.000 z’amashilingi ya Uganda.Nyuma uwo mukomisiyoneri Zigira James yagarutse wenyine atwara undi musaruro atubwira ko bagiye kutwishyura tumupakirira indi modoka awujyana muri Uganda,ariko yaje kuwugurisha muri Kenya. Uwo Zigira twaje gusanga yaragurishije kashe ya koperative yacu ndetse afite inyandiko mpimbano z’uko yatwishyuye .”

    Bagumire Faustin ushinjwa kwihisha muri Koperative agahombya abahinzi bahinze Chia Seeds,arabihakana akavuga ko ibikorwa yakoraga yabikoraga mu izina rya Koperative” Together development Farmers”ndetse ko abahinzi babahaga Chia Seeds babanje gukorana nabo amasezerano mu izina rya Koperative.

    Ati” Umuntu wese waduhaga umusaruro twakoraga amasezerano,ufite ayo masezerano niwe munyamuryango wa Koperative,kandi njye nk’uhagarariye Koperative nakurikiranye abajyanye uwo musaruro muri Kenya ku buryo namazeyo amezi atatu ,n’itike yamvanyeyo  ingeza Nyabugogo nayihawe na Ambasade .”

    Nubwo Bagumire avuga ko yayoboraga Koperative yahawe icyangombwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kibungo,ubwo buyobozi bwabiteye utwatsi buvuga urwego rw’Umurenge nta cyangombwa cya koperative rutanga ndetse ko Together Development Farmers Cooperative itari ku rutonde rw’Amakoperative azwi akorera muri uwo Murenge .

    Umunyabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Kibungo, Umurerwa Donathille yabwiye InyaRwanda ko kugira ngo koperative yemerwe isaba icyangombwa RCA.

    Yagize ati” Hari ukuntu abaturage bishyira hamwe bagashinga Itsinda cyangwa ikimina bakumva ko bashinze Koperative. Mu makoperative dufite mu Murenge ,iyo ntabwo tiyifite  ku rutonde .Ubundi kugira ngo Koperative yemerwe isaba icyangombwa RCA, ndetse ubu byaroroshye baza ku Murenge  umukozi ushinzwe amakopeative akabafasha kugisaba kuko byarorohejwe bisigaye bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwemeza ko icyo kibazo cy’abaturage batanze umusaruro bukizi ndetse bari basabye uwajyanye umusaruro kwishyura abaturage.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ,yagize ati” Ibya Chia Seeds kuva bitanzweho umurongo kandi abari bafitanye amasezerano na Kompanyi (Company)Akenes yari izwi babonye amafaranga yabo. Uwo muntu rero watwaye umusaruro w’abaturage twarabahuje ndetse byasabye n’imbaraga kugira ngo abyemere kuko bamwe nta hantu yabandikiranaga ko atwaye umusaruro wabo.”

    Visi Meya  Mapambano yakomeje avuga ko abaturage nibatishyurwa bagomba kugana inkiko bakamurega.

    Ati” Hari umusaruro yavuga ko yagurishije mu gihugu cya Uganda, akavuga ko azabishyura mu kwezi kwa Munani ,natabishyura bazamurege mu Nkiko kuko uwo musaruro wabo nturi mu wo twari twashinzwe n’ubuyobozi.”

    Abaturage bahinze Chia Seeds bishyuza arenga Miliyoni 57  z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe Bagumire uvuga ko ari umuyobozi wa Koperative nawe avuga ko yahombeyemo Miliyoni zirenga 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Bagumire Faustin wishyuzwa n’abaturage bamuhaye Toni 30 zajyanwe n’abo avuga ko bamutekeye umutwe, avuga ko ahanze amaso ikirego yatanze mu rukiko ndetse akemeza ko Uwimana Rene na Zigira James yahaye umusaruro bafungiye muri Igororero rya Mageragere ndetse hari abanya Kenya batatu bafunganywe azabatsinda bakamwishyura nawe akishyura abahinzi.

    Amasezerano yasinyweho na Bagumire ndetse na Uwimana Rene wigisha muri IPRC Ngoma agaragaza ko Chia seeds zagomba gusohoka mu gihugu abazitwaye bamaze kwishyura nyamara siko byagenze.

    Zigira James watwaye umusaruro wa Kabiri ntabwo ari umuhinzi ndetse nta Kompanyi ( Company)izwi agira ku buryo yagombaga guhabwa uwo musaruro ndetse bivugwa ko mu  byaha aregwa harimo inyandiko mpimbano yakoze agaragaza ko yishyuye umusaruro wa Chia Seeds yajyanye afatanyije na Uwimana Rene wamukoreshaga mu kumusemurira mu gihugu cya Uganda.

    Inyarwanda.com yaretswe imodoka bivugwa ko yafatiriwe ije gupakira izindi Chia Seeds.

    Mu nama y’Igihugu y’umushyikirano yabaye tariki 27 Gashyantare 2023   , Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse Ku kibazo  cya Chia Seeds 

    Yagize ati” Hari ibintu byitwa Chia Seeds ni ibiki?Ibintu mwagiyemo ni ibiki? Abayobozi mwese mwicaye hano murabizi ko ibyo mvuga mubirimo.mu kajya mu bintu by’ubujura? Biriya ni nk’ubujura .Urashaka guhora ubahatisha ubuzima bwawe urashaka kubushyira muri tombola?Ni nko kuvuga ngo ndaramuka cyangwa sindamuka ukabijyamo.”

    Perezida Kagame yakomeje agira ati  ” Abantu ba tombola ahubwo bakwiye kujya ni hehe? 1930 iracyabaho? Aho niho bakwiye kujya . Ari uwabibashutse abantu ari uwabigiyemo bose bakwiye kujya aho,bagahurorirayo noneho bakabikemura .”

    Nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu asabye abayobozi gukurikirana ikibazo cy’ umusaruro wa Chia Seeds wari waratwawe na  Kompanyi yitwa Akenes & Akernel LTD ,batangiye kwishyurwa binyuze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda .

    Amasezerano yasinyweho na Bagumire faustin na Uwimana Rene,muri aya masezerano Chia Seeds zagomba gusohoka mu Gihugu zishyuwe.

    Chia Seeds  zajyanwe mu Gihugu cya Uganda Bagumire ajyayo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132779/ihurizo-mu-kibazo-cya-chia-seeds-zabi-ngoma-na-kirehe-zoherejwe-muri-uganda-ku-masezerano–132779.html

  • Nawe impeshyi ntiyari kumusiga wenyine! Umunyamakuru uri mu bakunzwe ari gusaba no gukwa umukunzi we Liliane -Amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba umunyamideli uri mu bakunzwe hano mu Rwanda uzwi kw'izina rya Emma Lito kuri tereviziyo ya Isibo TV Ari mu byishimo bikomeye cyane we n'umukunzi we.

    Kuri uyu munsi nibwo iyu munyamakuru yakoze ubukwe umukunzi we Liliane.

    Source : https://yegob.rw/nawe-impeshyi-ntiyari-kumusiga-wenyine-umunyamakuru-uri-mu-bakunzwe-ari-gusaba-no-gukwa-umukunzi-we-liliane-amashusho/