Blog

  • Harakekwa icyaba cyateye inkongi y’umuriro yibasiye imisozi itandukanye mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 3 Kamena 2023, imwe mu misozi yo mu Mirenge ya Gitesi, Bwishyura na Rwankuba yo mu Karere ka Karongi, yibasiwe n'inkongi y'umuriro

    Iyi nkongi y'umuriro yakomeje kugira imbaraga uko amasaha yagiye akura. Bamwe mu baturiye iyi misozi, bavuga ko kimwe mu byatumye umuriro wiyongera, ari umuyaga mwinshi ukunze kuba muri aka gace dore ko kitegeye Ikiyaga cya Kivu,

    Aba baturage bakomeje kwitaba ba mwana, gusa bavuga ko bishobora kuba byakozwe n'abitegura guhinga, bakaba bahatwitse kugira ngo imvura niramuka iguye, bazabone uko bahinga, hatari ibihuru.

    Uyu muriro, wajimijwe ku bufatanye bw'inzego z'umutekano zirimo Ingabo z'u Rwanda, gusa wasize wangije ibiti n'ibyatsi byari biri kuri Hegitari zirenga 20 nk'uko byemejwe n'Ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze.

     

     

    Source : https://yegob.rw/harakekwa-icyaba-cyateye-inkongi-yumuriro-yibasiye-imisozi-itandukanye-mu-rwanda/

  • Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yabwiye ubuyobozi umwanya atifuzaho umukinnyi none uwo abafana bari banze niwe yakoze ku rwego yatangiye kuba inyenyeri  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports yabwiye ubuyobozi umwanya atifuzaho umukinnyi none uwo abafana bari banze niwe yakoze ku rwego yatangiye kuba inyenyeri 

    Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports YAMEN ZELFANI mu nama yagiranye n'ubuyobozi bw'iyi kipe yabumenyesheje ko atifuza umwataka none uwo yakoze yatangiye kuba inyenyeri kugeza aho abafana bamanitse amaboko.

    Muri iyi minsi ishize nibwo umutoza wa Rayon Sports yari yagaragaje akababaro gakomeye abwira ubuyobozi ko yifuza abakinnyi bakomeye harimo umukinnyi wo mu kibuga hagati, ukina ataha izamu ndetse n'umuzamu ariko abwiwe ko ntamafaranga ikipe ifite ahita avuga ko atifuza umwataka abo afite agiye kubatoza ku buryo ibyo abifuzaho bazabimuha.

    Mu bataka yari yavuze ko uwitwa Charles Bbaale atamubonamo umwataka ukomeye ahubwo yakina neza ku ruhande ariko nyuma yo kumenya ko ntawundi ushobora kuza yatangiye kumutoza ibyo yifuza ariko kugeza ubu niwe urimo gutsinda ibitego mu myitozo ndetse igisigaye ni ukureba ko mu mikino azajya abikora nkuko yaje yari asanzwe atsinda.

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutegura umunsi w'Igikundiro uzaba ku munsi w'ejo ndetse hanakinwe umukino n'ikipe ya Kenyan Police FC ariko Ibirori bizaba byatangiye mu gitondo saa ine.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wikipe-ya-rayon-sports-yabwiye-ubuyobozi-umwanya-atifuzaho-umukinnyi-none-uwo-abafana-bari-banze-niwe-yakoze-ku-rwego-yatangiye-kuba-inyenyeri/

  • Tayaliii Rayon yamaze kwemeza ko umunyamahanga wari utegerejwe na benshi yamaze gusinya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tayaliii Rayon yamaze kwemeza ko umunyamahanga wari utegerejwe na benshi yamaze gusinya.

    Mbere y'uko isoko ry'igura ni gurisha rifunga mu Rwanda, Rayon Sport ikomeje kwibikaho abakinnyi babanyamahanga batandukanye.

    Ubu noneho yamaze gusinyisha umurundi Mvuyekure Emmanuel wari usanzwe ukinira KMC Fc , uyu murundi akina yataka, akaba yasinye amasezerano y'umwaka umwe.

    Source : https://yegob.rw/tayaliii-rayon-yamaze-kwemeza-ko-umunyamahanga-wari-utegerejwe-na-benshi-yamaze-gusinya/

  • Ariel Wayz, Dj Brianne na Alliah Cool bitezwe k’Umunsi w’Igikundiro #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda Ariel Wayz, umukinnyi wa filime Alliah Cool ndetse na Dj Brianne bamwe mu bitezwe k’Umunsi w’Igikundiro, umunsi Rayon Sports yerekaniraho abakinnyi bayo.

    Ejo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2023, hazaba Umunsi w’Igikundiro 2023, ni umunsi Rayon Sports izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Kuri uyu munsi kandi Rayon Sports izakina umukino wa gicitu n’ikipe Kenya Police FC yanamaze kugera mu Rwanda aho iri bukorere imyitozo saa 14h kuri Kigali Pele Stadium, ikibuga kizakira uyu mukino.

    Uretse uyu mukino abantu bazawitabira ntabwo bazicwa n’irungu kubera ko hazaba harimo ibikorwa byinshi by’imyidagaduro harimo 'Abacrobats’ indirimbo n’ibindi byinshi cyane.

    Byitezwe ko abari muri Stade bazaba basusurutswa mu ruvagitirane rw’imiziki izatuma baticwa n’irungu na Dj Brianne ndetse na Dj Selekta Faba.

    Mu bahanzi byitezwe ko bazaririmba kuri uyu munsi, ku rutonde hiyongereyeho umuhanzikazi ukunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi, Ariel Wayz wemeje ko na we azaba ahabaye.

    Aba bose bakaba biyongereye ku mukinnyi wa filime Nyarwanda, Alliah Cool na we wavuze ko atazatangwa kuri uyu munsi w’igikundiro aho azaba yagiye gushyigikira iyi kipe yambara ubururu n’umweru inafite abafana benshi mu gihugu.

    Ni mu gihe ibi birori bizayoborwa (MCs) na Ngabo Roben usanzwe ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports, umunyamakuru wa Ishusho TV, Mugenzi Faustin ndetse na Masinzo Ikinyange.

    Ariel Wayz azaba ahabaye k’Umunsi w’Igikundiro

    Dj Brianne azaba asusurutsa abantu

    Allaih Cool na we azaba ahabaye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ariel-wayz-dj-brianne-na-alliah-cool-bitezwe-k-umunsi-w-igikundiro

  • Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger #rwanda #RwOT

    Amakuru tuvana mu nda ya JAMBO Asbl, aravuga uburyo icyo kiguri cy'abakomoka ku bajenosideri, kirimo kwitwikira umutekamo muke uri muri Niger, ngo batorokeshe abo mu miryango yabo bakwamiye muri icyo gihugu.

    Nyuma y'ihirikwa ry'ubutegetsi muri Niger ubu umutekano uragerwa ku mashyi, ndetse ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w'Uburayi, birarwana no kuvana abaturage babyo muri icyo gihugu, kugirango barengere ubuzima bwabo.

    Abo bantu rero Jambo Asbl ishugurikira ngo bitwikire ibibera muri Niger nabo bajyanwe i Burayi , barekuwe n'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, basaba kujyanwa muri Niger, hakurikijwe amasezerano hagati y'icyo gihugu na Loni.

    Abo ni Protazi Zigiranyirazo'Z', muramu wa Yuvenali Habyarimana, akaba musaza wa Agatha Kanziga ubundabunda mu Bufaransa, Andreya Ntagerura wari Minisitiri wo gutwara abantu n'ibintu, Prosper Mugiraneza wari Minisitiri w'abakozi ba leta, Anatole Nsengiyumva, François Xavier Nzuwonemeye, Innocent Sagahutu, Alphonse Nteziryayo na Tharcisse Muvunyi (waje gupfa), aba uko ari 5 bakaba bari mu ngabo zatsinzwe, Ex-FAR.

    Ubutegetsi bwa Niger ariko bwaje gusanga bwarigeretseho umutwaro uremereye, buza no guperereza busanga aba bantu batahagaritse ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda no kubiba ingengabitekerezo ya jenoside. Nguko uko nyuma y'igihe gito Leta ya Niger, binyuze muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, yatangaje ko itakibifuza ku butaka bw'icyo gihugu.

    Kuva mu mpera z'umwaka wa 2021 abo bajenosideri babaye nka Gahini amaze kwica mwene se Abeli, kuko nta gihugu cyemeye kubakira, uretse u Rwanda nk'igihugu kavukire, kuko nyine' ibyaye ikiboze irakirigata'.

    Umugambi wa Jambo asbl nubwo watahuwe utaragira icyo ugeraho, nturahagarara kuko unashyigikiwe n'imwe mu miryango yitwa ko iharanira uburenganzira bwa muntu, nka Human Rights Watch na Amnesty international, bigaragara ko ifite gahunda yo kubangamira inyungu zose z'u Rwanda.

    Aya mayeri yo kwitwaza ibibera muri Niger bakajyana abajenosideri mu bihugu by'Uburayi, nyamara kuva kera byari byaranze kubacumbikira, anashyigikiwe na bamwe mu bakomeye mu butegetsi bw'Ububiligi ndetse no mu Muryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi, basanzwe banazwiho gukorana na Jambo Asbl, n'utundi dutsiko tw'ibigarasha n'interahamwe.

    Andi makuru atugeraho kandi yizewe, aravuga ko Perezida wa Kongo , Félix Tshissekedi, ari umwe mu batanga ibitunze aba bajenosideri bari muri Niger, ndetse akabashishikariza kwifatanya n'ibindi bigarasha nka Richard Eugène Gasana na' Profeseri' Kambanda , mu bikorwa birwanya u Rwanda.

    Aba bose ariko barahomera iyonkeje.

    Uretse ko aba bajenosideri baheze muri Niger bo banibereye mu minsi yabo ya nyuma kubera uburwayi n'izabukuru, n'ubusanzwe ntacyo imigambi yabo yatwara u Rwanda, kuko n'abatari bo, banabarusha imbaraga z'umubiri n'iz'umufuka, baragerageje barananirwa.

    Abo bose uwabatsinze ntaho yagiye, ahubwo ubushobozi yabukubye inshuro ibihumbi.

    The post Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jambo-asbl-iragerageza-guhungisha-abajenosideri-bakwamiye-muri-niger/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jambo-asbl-iragerageza-guhungisha-abajenosideri-bakwamiye-muri-niger

  • Ashyushye i Burayi: Lukaku muri Juventus, San… – #rwanda #RwOT

    Football Insider yanditse ko Eveton na Tottenham Hotspurs ziyongereye kuri West Ham United mu makipe yifuza myugariro wa Manchester United Harry Maguire. N’ubwo atagikunzwe i Manchester, Harry Maguire w’imyaka 30 y’amavuko ntabwo arabona ikipe yo kwerekezamo.

    The Mirror yanditse ko umutoza mukuru wa Wolves, Julen Lopetegui yiteguye kuba yahindura indi kipe akajya gutoza Midland. 

    Iki kinyamakuru kivuga ko Chelsea na Manchester City zifuza umufaransa ukinira Crystal Place, Michael Olise. Kugeza ubu ntabwo Palace irashyiraho igiciro ntarengwa kuri uyu mukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko.

    L’EQUIPE yavuze ko Paris Saint-Germain ishaka umunya Portugal w’imyaka 22 y’amavuko Goncalo Ramos. Ramos ni Rutahizamu wa Benfica yo muri Portugal.

    Sport yandikira muri Espagne yavuze ko myugariro wa Barcelona Clement Langlet akomeje kwifuzwa na Al-Nassir. Uyu mukinnyi ni intizanyo ya Barcelona muri Tottenham, bikaba biteganyijwe ko azava i London umwaka utaha.

    Star yanditse ko Chelsea yiteguye kugurisha rutahizamu Romelu Lukaku muri Juventus De Toure kuri miliyoni 35€. Izo miliyoni kandi ziziyongeraho Disan Vlahovic uzajya akinira Chelsea avuye i Toure muri Juventus.

    Daily Mail yavuze ko Manchester United iri mu biganiro na Bayern Munich kugira ngo ibe yabona umudage Leon Goretzka ku ntizanyo. Leon Goretzka w’imyaka 28 y’amavuko ntabwo ari mu mipango y’umutoza Thomas Tuchel.

    Daily Mail yavuze ko Aston Villa yatanze igiciro ku musore ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, Tylor Adams w’imyaka 24 y’amavuko. Miliyoni 25€ nizo ziri gucibwa amakipe amwifuza harimo Chelsea na Leeds United.

    Evining Standard yavuze ko Tottenham Hotspurs yiteguye gusinyisha umunya-Argentina ukiri muto Alejo Velis w’imyaka 19 y’amavuko. Alejo Velis akinira Rosalio Central yo muri Argentina. Tottenham kandi yashyize ku isoko abakinnyi barimo Hugo Lloris, Pierre-Emile Hojbjerg, Tanguy Ndombele na Bryan Gill.

    RMC Sports yanditse ko Ousmane Dembele wamaze gukora ikizamini cy’ubuzima muri Paris Saint-Germain, kuri uyu wa Gatanu ni bwo byitezwe ako uyu mukinnyi aza gushyira umukono ku masezerano i Paris.

    RMC Sports yagarutse kuri Hugo Ekitike w’imyaka 21 ukinira Paris Saint-Germain, uyu mukinnyi akomeje kwifuzwa na West Ham United ndetse na Nottingham Forest.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Ousmane Dembele aza gushyira umukono ku masezerano ya Paris Saint-Germain

    Juventus yamaze kumvikana na Chelsea uko izabona rutahizamu Romelu Lukaku

    Myugaruro Harry Maguire akomeje kwifuzwa na West Ham United, Everton na Tottenham Hotspurs

    Nyuma yo kugurisha Eduard Mendy muri Alabia Saudite, Chelsea yari ikeneye umuzamu ufatanya na Keppa, ndetse bakanahanganira umwanya.

    Robert Sanchez ubu agiye guhanganira umwanya na Keppa Arrizabalaga usanzwe ayikinira. Ubu bazishakamo umuzamu uba uwa mbere.

    Ben Roberts ni umunya Espagne utoza abazamu ba Chelsea. Impamvu yasabye Chelsea kuzana Sanchez ni uko yamutoje muri Brighton akaba azi ubuhanga bwe.

    Sanchez akiri muto yagaragaje akazoza ko gukina ari umuzamu. Ku myaka 15 y’amavuko yakiniraga Levante y’abakiri bato, muri 2013.

    Nyuma yo kuva muri Forest Green nk’intizanyo muri 2020, Robert Sanchez yakinnye imyaka ibiri muri Brighton nk’umuzamu wa mbere.

    Robert Sanchez ajya yifashishwa mu ikipe y’igihugu ya Espagne. Muri Euro ya 2021 uyu mukinnyi yari kumwe n’ikipe y’igihugu ndetse no mu gikombe cy’isi cyabereye muri Quatar.

    Robert Sanchez yatakaje umwanya ubanza mu kibuga muri Brighton mu gice cya Kabiri cya shampiyona English Premier League 2022-2023.

    Uyu mwanya yawambuwe na Kabuhariwe Jason Steele. Gusa Sanchez yakinaga FA cup. Yakinnye kimwe cya Kabiri ubwo bakurwagamo na Man United kuri Penaliti.

    Amasezerano ya Robert Sanchez biteganyijwe ko azarangira mu mpeshyi ya 2025. Muri Brighton yakinnye imikino 90. Yayifashije kubona itike yo gukina Europa League ku nshuro ya mbere.

    Chelsea iri gushaka Robert Sanchez nk’umuzamu wa Kabiri nyuma yo gutakaza Eduard Mendy wagiye muri Alabia Saudite

    Brighton and Hove Alibions yizeye ko izagumana Moises Caisedo ukomoka muri Ecuador, akaba akina mu kibuga hagati. Uyu mukinnyi Chelsea ikomeje kugenda biguruntege mu kumugura kandi biteganyijwe ko isoko ry’igura n’igurisha rizafunga ku italiki ya mbere Nzeri 2023.

    Moises Caisedo yifujwe na Arsenal mu kwezi kwa Mutarama birangira byanze. Kuri ubu Brighton iramushakamo miliyoni 100€.

    Kugeza ubu nta kipe irahuza n’ibyifuzo bya Brighton kuri uyu mukinnyi. Imbaraga zo guhenda kuri Caisedo zavuye kuko Declan Rice yaguzwe Amafaranga menshi ava muri West Ham United ajya muri Arsenal.

    Brighton and Hove Alibions yakatishije tike yo gukina Europa League, indi mpamvu idashaka kurekura Moises Caisedo ni ukugira ngo itazasenyuka burundu mu kibuga hagati. Yamaze gutakaza Umunya Argentina Alexis Mc Allister wagiye muri Liverpool.

    Kuri ubu Moises Caisedo nta gitutu ashyira kuri Brighton ngo ibe yamurekura. Muri Mutarama ubwo yifuzwaga na Arsenal ni bwo yari yarokeje igitutu Brighton ngo imurekure. Icyo gihe byarangiye Arsenal itwaye umubirigi Leander Trossard.

    Muri Werurwe ni bwo Moises Caisedo ukomoka muri Ecuador yongereye amasezerano muri Brighton. Amasezerano ye azamugeza mu mwaka wa 2027.

    Muri iyi mpeshyi Chelsea yatanze Bid ebyiri kuri uyu mukinnyi zose birangira zitewe utwatsi. Izo Bid zari zigizwe na miliyoni 70€ ndetse n’iya 80€ zose zanzwe na Brighton.

    Brighton and Hove Alibions izakina imikino ya Europa League nyuma yo gusoza English Premier League iri ku mwanya wa Gatandatu.

    Chelsea ikomeje kugenda biguruntege muri gahunda yo kugura Moises Caisedo ukomoka Muri Ecuador

    Umunya Ecuador Moises Caisedo bishobora kurangira agumye muri Brighton and Hove Alibions

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132774/ashyushye-i-burayi-lukaku-muri-juventus-sanchez-mu-gucungura-chelsea-naho-caisedo-byananir-132774.html

  • Zanzibar: Umuraperi Gauchi uri mu kwa buki ya… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi uzwi mu ndirimbo nka “Nezerwa'” yageze muri ibi birwa mu Cyumweru gishize mu rwego rwo kuhatemberera no kureba aho yakorera indirimbo.

    We n'umukunzi we barushinze ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023. Gusaba no gukwa byabereye kuri Panorama ku i Rebero, gusezerana imbere y’Imana bibera muri Christ’s Church Rwanda i Gacuriro.

    Gauchi avuga ko umukunzi we yujuje buri kimwe 'nashakaga ku mugore tuzabana ubuzima bwanjye bwose'.

    Yavuye mu Rwanda afashe amashusho y'indirimbo ijyanye no guhimbaza Imana, ndetse avuga ko amashusho yayo azajya hanze mu mpera z'uyu mwaka.

    Ati 'Iyi ni indirimbo ikangurira abantu gushikama ku Imana no gusenga bizeye. Kuko Imana idashobora narimwe gutenguha uwayizeye cyangwa se ngo itume akorwa n'isoni.'

    Uyu muhanzi anavuga ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko nyuma yo gusenga basubizwa 'batagakwiye guhita bibagirwa Imana ngo bigire mu by'Isi bazongere kuyibuka ari uko ibibazo bigarutse'.

    Gauchi yabwiye InyaRwanda ko Zanzibar ari hamwe mu hantu heza yishimiye gutemberera, biri no mu byatumye abibyaza umusaruro ahakorera indirimbo.

    Yavuze ati 'Ni ahantu heza. Nagiye nafite muri gahunda kuhakorera indirimbo ariko nasanze ari ngombwa. Ni imwe mu ndirimbo nziza nahakoreye, nizere ko abantu bazayikunda uko byagenda kose.'

    Gauchi ari mu bahanzi b'abanyamafaranga mu Rwanda, ushingiye ku bikorwa birimo amazu, imodoka zihenze agendamo n'ibindi. Asanzwe anakora imirimo irimo ifata agaciro k'abarirwa muri za Miliyari.

    Aherutse kubwira InyaRwanda ko agiye gushora imari mu muziki, ku buryo nawe azashyira itafari rye ku muziki w'u Rwanda akawuteza imbere binyuze mu gufasha abanyempano, gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye ku Isi n'ibindi.

    Gauchi aherutse gupfundikira album ye ya mbere yise 'Collabo' iriho indirimbo zirenga 15. Asanzwe azwi mu ndirimbo nka 'Nezerwa', 'Ikaze', 'Ceza' n'izindi.


    Umuraperi Gauchi yatangaje ko yafatiye amashusho y'imwe mu ndirimbo ze muri Zanzibar


    Gauchi ari kumwe n'umukunzi we Mucyo Unice baherutse gukora ubukwe


    Gauchi avuga ko anitegura gushyira hanze indirimbo ihimbaza Imana


    Gauchi yumvikanisha gusenga Imana ugasubizwa bikwiye kujyana no kuyikorera 


    Gauchi ari kwitegura gushora imari mu muziki aho azafasha abahanzi bagenzi be

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NEZERWA' 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132781/zanzibar-umuraperi-gauchi-uri-mu-kwa-buki-yabihuje-no-kuhakorera-indirimbo-132781.html

  • Maurix Baru yatumiye Ben Nganji mu gitaramo c… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wumvikanye kenshi mu ndirimbo z'abahanzi ku mazina ya Maurix Music, ku wa 22 Kamena 2023 yakoze igitaramo cyubakiye ku muziki wa 'Afro-Opera', bamwe ntibabasha kukitabira bituma bamusaba gutegura igitaramo nk'iki kindi cyagutse.

    Yabwiye InyaRwanda ko iyi njyana yiyeguriye ifite abakunzi benshi, biri mu bituma indirimbo acuranga zishimirwa na benshi, kandi n'ibiganiro yitabiriye mu bitangazamakuru binyuranye bikarebwa.

    Uyu muhanzi afite itsinda ry'abanyamuziki bamucurangira, maze nawe akanzika. Ati 'Imyiteguro irarimbanyije. Abataragize amahirwe yo kubona 'Afro-Opera' ubushize ngiki igihe. Abatumiwe muri concert y'ubushize kandi nabo twazanyemo udushya murahishiwe.'

    Maurix avuga ko azakora iki gitaramo ku wa 11 Kanama 2023 kuri Grazia Apartment Hotel ku Kimihurura, kandi azagihurura n'umunyarwenya Ben Nganji wamamaye mu mukino yise 'Inkirigito' watambukaga kuri Radio Salus.

    Kwinjira ni 10.000Frw ndetse na 20.000Frw. Kandi ushobora gutangira kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.Noneho.com.

    Maurix Baru si izina rishya mu matwi y'abakunzi b'umuziki Nyarwanda. Izina rye ryagize ubukana mu myidagaguro ubwo yarambikaga ibiganza ku mishinga y'indirimbo zakunzwe bukomeye.

    Abinyujije muri studio ye yise 'Maurix Music Studio' yashyize ku isoko indirimbo nka 'Mbwira Yego' y'umuhanzi Tom Close imaze imyaka 10.

    'Sindi indyarya' y'itsinda rya Urban Boys, 'Nakoze iki' y'umuraperi Riderman, 'Amahirwe ya nyuma' ya Mugisha Benjamin [The Ben] n'izindi nyinshi. 

    Ni indirimbo yakoze akiri ku ntebe y'ishuri, biturutse ku rukundo rw'umuziki yakuranye rwakomotse ku babyeyi be bari abanyamuziki. 

    Akiri muto Se wari umucuranzi wa gitari yakundaga kumujyana mu bitaramo by'umuhanzi Kagambage witabye Imana, kureba ibitaramo by'amakorali, abasaza baririmba ururimi rw'ikiratini n'abandi.

    Yagize n'amahirwe akomeye yo kwiga gucuranga piano yiga mu iseminari, acurangira korali ndetse anahahimbira indirimbo zitandukanye.

    Maurix yari umwe mu basore bakinaga umupira w'amaguru, ariko yaje gufata umwanzuro wo kwihebera umuziki, ibindi abishyira ku ruhande.

    Yakoze umuziki mu buryo bwagutse ubwo yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, aho yayoboye Orchestre ya Kaminuza y' i Butare mu mwaka wa 2007-2008,

    We n'abandi yatozaga kuririmba bagiye batwara ibikombe bitandukanye, ndetse Orchestre yari ayoboye yahagarariye u Rwanda muri Algeria.

    Mu 2008 yatorewe kuyobora uruhando rw'abahanzi bo muri Kaminuza (Forum des artistes musiciens – UNR), anashinga studio ye yitwa Maurix Music Studio.


    Maurix Baru yatangaje ko agiye gukora igitaramo yise 'Afro-Opera Concert' 

    Maurix yaherukaga gukora igitaramo nk'iki mu rwego rwo kumvikanisha umwimerere w'iyi njyana


    Mu gitaramo Maurix aherutse gukora yanatanze umusogongero w'indirimbo 'Dieu t'a béni le Rwanda'

     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA MAURIX BARU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132777/maurix-baru-yatumiye-ben-nganji-mu-gitaramo-cyumuziki-wa-afro-opera-agiye-gukora-132777.html

  • Mani Martin yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2023, aho abanyeshuri 22 barimo na Mani Martin bashyikirijwe impamyabumenyi n'iyi Kaminuza.

    Yabwiye InyaRwanda ko 'ari kimwe mu by'ingenzi nifuzaga kugeraho mu buzima bwanjye'.

    Akomeza ati 'Nagize umugisha udasanzwe. The Dallai lama fellows yamfunguriye inzira yo kwiga byinshi nari nkeneye kumenya kandi numva nakomeza kubyiga bikazafasha njye ubwanjye ndetse n’abandi muri rusange.'

    'Ndashimira Imana yo igena byose. Ndashimira inshuti n’umuryango baguma kumba hafi muri byose. Mu buryo bwihariye Ndashimira Umuntu witwa Sylvain Dejoi wamfashe ukuboko muri uru rugendo.'

    Mu 2020, nibwo iriya Kaminuza yasohoye urutonde rw'abatsindiye 'Scholarship' izwi nka Dallai Lama Fellows rugararaho umuhanzi rukumbi ariwe Mani Martin.

    Kimwe n’abandi bo mu bihugu bitandukanye bari kumwe kuri urwo rutonde Mani Martin yahise atangira gukurikirana amasomo ye kuri murandasi (Yifashishije internete) ari nako abifatanya n’ibikorwa bye bya muzika umunsi ku munsi.

    Ku bw’impamvu z’icyorezo cya Covid-19, cyari kigifite ubukana mu bice bimwe na bimwe byo ku Isi aba banyeshuri bose basabwe kwigira aho bari mu bihugu byabo.

    Uyu muhanzi uherutse no kumvisha abakunzi b’ibihangano bye Album ye ya Gatandatu yise 'Nomade' mu gitaramo cyabereye mu nzu ndangamucyo y’u Rwanda n’u Bufaransa, yakiriye iyi mpamyabumenyi y'uko ku wa 27 Nyakanga 2023 afashe indege yerekeza muri Amerika muri uyu muhango.

    Yahawe impamyabumenyi mu ishami rya 'Contemplative Leadership' ryiga ubumenyamuntu n’imiyoborere (Post graduate- Yasoje umwaka umwe w'amasomo).

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Akagezi ka mushoroza' avuga ko mu buzima bwe yagiye abona imigisha myinshi 'nishimiye n'ubu nishimira'

    Mani Martin nk'umuhanzi yatoranyijwe mu ntonde zinyuranye yaba iz'abahanzi b'imbere mu gihugu no hanze. Atsindira ibihembo bitari bikeye bya muzika.

    Yagiye atoranywa mu bandi benshi agaseruka mu maserukiramuco n'ibirori bikomeye.

    Nk'undi mwana wese w'Umunyarwanda, yavukiye mu muryango utishoboye bihambaye, abasha kwiga amashuri bitamworoheye abasha no kugera muri Kaminuza, ahawa impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Ibi byose biri mu byo uyu muhanzi yishimira mu gihe amaze abayeho.

    Yigeze kubwira InyaRwanda ko kwisanga ku rutonde rw'abagize umuryango w'aba Dalai Lama Fellows 2022 ari ibintu 'binshimishije kuruta ikindi kintu kigeze kumbaho'.

    The Dalai Lama fellowship ni buruse (Scholarship) itangwa na University of Virginia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bufatanye na Nyirubutungane Dalai Lama ari nayo mpamvu byitiriwe izina rye nyuma y’aho ashyiriye umukono ku bufatanye n’iyi kaminuza muri icyo gikorwa.

    Ni Buruse ihabwa abantu bafite imishinga itandukanye ishingira ku Mpano zabo kandi iganisha ku kurema impinduka nziza mu muryango mugari aho baba. Ati 'Nishimiye ko kuba application yanjye yarakiriwe nkabasha no gutoranywa.'

    Guhabwa iyi buruse byatumye Mani Martin aba umunyarwanda wa Gatatu uyihawe kuva iyi Kaminuza yatangira kubaho. 

    Ibyishimo ni byose kuri Mani Martin nyuma y'uko ashyikirijwe Impamyabumenyi ya Kaminuza (Post Graduate)


    Mani Martin yavuze ko iyi Buruse ya Kaminuza yahawe yatumye yunguka byinshi mu buzima bwe



    Mari Martin ari mu banyeshuri 22 basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Virginia


    Mani Martin yatangiye akurikirana aya masomo yifashishije internet 

    Mani Martin avuga ko azakomeza kwiga. Ati “Ndumva nzakomeza. Ubuzima igihe n’umwanya nibikunda.”

    KANDA HANO WUMVE ALBUM 'NOMADE' YA MANI MARTIN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132778/mani-martin-yahawe-impamyabumenyi-ya-kaminuza-muri-amerika-amafoto-132778.html

  • Nawe byaramutunguye! Luvumbu yatangaje amakuru kuri mugezi we watandukanye na Rayon Sport – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umunye Congo Luvumbu yari asoje amasezerano y'amezi 6 muri Rayon Sports, iyi kipe yahisemo kumwongerera andi nk'uko ejo binyuze ku mbuga nkoranyambaga iyi kipe yabyemeje.

    Akigera ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yavuze ko impamvu yahisemo kugaruka muri iyi kipe kandi hari n'andi makipe yamwifuzaga, byatewe n'ibyo bamuhaye ariko na none akaba asanzwe ari umufana wa Rayon Sports.

    Agaruka kuri Jonathan Ifunga Ifasso wasinyiye Rayon Sports ariko akaza kugorwa n'ibyangombwa ndetse bikaba bivugwa banamaze gutandukana, yavuze ko ari umukinnyi mwiza amuzi ariko na none iby'uko nta byangombwa afite ntabyo yari azi.

    Ati 'Ndamuzi ni Umunye-Congo nkanjye, twakinnye muri shampiyona imwe muri Maroc, ni umukinnyi mwiza 100%, ntabwo ibibazo by'ibyangombwa mbizi ko ntabyo afite.'

    Source : https://yegob.rw/nawe-byaramutunguye-luvumbu-yatangaje-amakuru-kuri-mugezi-we-watandukanye-na-rayon-sport/