Blog

  • CAF Confederation Cup: Uko byifashe mu myiteguro y’amakipe ari kwitegura kwishakamo izahura na Rayon Sports igahita isubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike Rayon Sports imenye ikipe imwe muri ebyiri bizahura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup. Iyi kipe ya Rayon Sports kubera ko yigeze kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, byatumye CAF iyishyira mu makipe akomeye atazakina ijonjora rya mbere muri iri rushanwa, ikazahura n'ikipe izava hagati ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya na Kakamega Homeboyz yo muri Kenya.

    Aya makipe yombi akomeje imyiteguro mu buryo butandukanye, Al Hilal Benghazi yatangiye umwiherero mu Misiri, mu gihe Kakamega Homeboyz iri muri Uganda naho Rayon Sports yo iri gukina imikino ya gishuti mu Rwanda.

    Rayon Sports mu mikino 2 ya gishuti imaze gukina, nta mukino numwe iratsinda kuko mu mukino wayihuje na Vital'O FC banganyije ibitego 2-2, ndetse yongera kunganya na Gorilla Fc igitego 1-1.

    Mu gihe Kakamega Homeboys nayo kuri uyu wa Gatanu yakinnye umukino wa gicuti na KCCA yo muri Uganda aho KCCA yatsinze Kakamega Homeboys ibitego 2-0 bya Arafat Usama 29′ na Julius Poloto 67′.

    Byitezweho ko Kakamega Homeboys izacakirana na Al Hilal, gusa iyi Al Hilal niyo ihabwa amahirwe yo gukomeza ikazahita ihura na Murera, yayitsinda igasubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    Source : https://yegob.rw/caf-confederation-cup-uko-byifashe-mu-myiteguro-yamakipe-ari-kwitegura-kwishakamo-izahura-na-rayon-sports-igahita-isubira-mu-matsinda-ya-caf-confederation-cup/

  • Ibyo mwihaye byo kutumaraho utwacu ngo muratwereka ubusa! Abafana ba Rayon Sport bashize ubwoba noneho bari gutanga ukuri kwambaye ubusa -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sport abafana bayo bariye karungu kubera ukuntu bari kwishyuzwa amafaranga menshi yo kureba umukino wa gishuti.

    Ibi bibaye nyuma yuko habura amasaha make kugirango ikipe ya Rayon Sport yakire ikipe yo mu gihugu cya Kenya izwi kw'izina rya Kenya Police FC.

    Ubu abafana bari kwijujutira kuba amatike yamaze kuzamurirwa ibiciro.

    Reba ibitekerezo byatanzwe na bamwe mu bafana bayo.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-mwihaye-byo-kutumaraho-utwacu-ngo-muratwereka-ubusa-abafana-ba-rayon-sport-bashize-ubwoba-noneho-bari-gutanga-ukuri-kwambaye-ubusa-amafoto/

  • Abanyamakuru 2 b’imikino bakunzwe mu Rwanda nibo bazayobora ibirori by’ikipe ya Mukura VC izanakina na APR FC i Huye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Mukura VC iri kwitegura kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 imaze ishinzwe, ibirori bikazaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023, bikazabera kuri sitade ya Huye.

    Ibi birori bizayoborwa n'abanyamakuru babiri b'imikino bakunzwe mu Rwanda aribo Rigoga Ruth ndetse na Kwizigira Jean Claude bombi bo kuri RBA.

    Biteganyijwe ko abandi banyamakuru b'imikino kuri RBA, nka Reagan Rugaju, Axel Rugangura ndetse Lorenzo Munsangamfura bazaca kuri Tapi itukura muri ibi birori.

    Source : https://yegob.rw/abanyamakuru-2-bimikino-bakunzwe-mu-rwanda-nibo-bazayobora-ibirori-byikipe-ya-mukura-vc-izanakina-na-apr-fc-i-huye/

  • Yatangiye ikinira mu ruzitiro! Urugendo rwa M… – #rwanda #RwOT

    Mukura ni imwe mu makipe yo mu ntara agifite amazina yakuranye, ndetse ikaba imwe mu makipe yo mu ntara afite igikombe cy’Amahoro. 

    Mu 1963 nibwo Mukura Victory Sports yiswe aya mazina, ikiba ikipe yavukiye mu Karere ka Huye icyahoze ari komine Mukura ari naho havuye izina Mukura nkuko Simba abitangaza mu kiganira twagiranye.

    “Ubuzima bwanjye ni Mukura kuko ni ikipe twakuze tubona. Njye Mukura yavutse mfite umwaka umwe mbana nayo kugera aho naje kuyikinira.

    Mukura ndibuka neza yabikaga ibikoresho hariya hari akarere ka Huye kuri ubu, inyuma habaga Komine Mukura, icyo gihe bakiniraga hariya hari ikibuga, ariko usangaga bashyizeho uruzitiro rw’ibiti kugira ngo abantu batajya mu kibuga.”

    Umunyamakuru Gakuba Romario ukorera Radio na Televiziyo bya Isango, avuga ko Mukura yashinzwe bwa mbere mu 1935 yitwa Victoria, ariko mu 1963 ikaba aribwo yiswe Mukura Victory Sports.

    Ahagana mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nibwo Kubwimana yayoboye Mukura Victory Sports icyo gihe ikaba yarakusanyaga ubuzima ariko bigoye. 

    Kubwimana Francois avuga ko ikipe yakorera imyitozo i Gikondo gusa ikajya ikinira imikino yayo mu Karere ka Huye, ari bimwe mu byatumye adasinzira kugera ayisubije i Huye.

    Handa hano urebe ikiganiro cyose mu buryo bwamashusho


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132784/yatangiye-ikinira-mu-ruzitiro-urugendo-rwa-mukura-yizihiza-isabukuru-yimyaka-60-ibonye-izu-132784.html

  • ‘Abasore b’i Kigali ko bafite gahunda nzima ku badiyasipora’ Nyuma ya Bahati Makaca wishakiye inkumi yibera muri Canada, undi muhanzi ugezweho i Kigali yemeje ko ari mu munyenga w’urukundo n’inkumi yibera mu Bufaransa – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Abasore b'i Kigali ko bafite gahunda nzima ku badiyasipora' Nyuma ya Bahati Makaca wishakiye inkumi yibera muri Canada, undi muhanzi ugezweho i Kigali yemeje ko ari mu munyenga w'urukundo n'inkumi yibera mu Bufaransa.

    Umuhanzi Nzamwita Olivier Joseph, uzwi mu muziki w'u Rwanda nka M1, yahishuye ko ari mu rukundo n'umunyarwandakazi w'umunyamideli wibera mu Bufaransa, Angel Divas Amber Rose.

    M1 umaze iminsi ashyize hanze indirimbo yise 'Free', ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio, nibwo yatangaje ko asigaye akundana n'uyu munyarwandakazi wibera mu Bufaransa, ndetse akaba amaze iminsi mu Rwanda.

    Angel Divas Amber Rose usanzwe ukora ibijyanye no kumurika imideri, akabifatanya no gutegura ibitaramo by'abahanzi, yari umwe mu bari baherekeje M1 ubwo yari muri studio za KT Radio.

    Yanavuze ko yifuza gukuraho urujijo ku bantu bavuga ko urukundo rwabo rushingiye ku nyungu, mu rwego rwo kugira ngo amufashe muri gahunda ze za gihanzi.

    Source : https://yegob.rw/abasore-bi-kigali-ko-bafite-gahunda-nzima-ku-badiyasipora-nyuma-ya-bahati-makaca-wishakiye-inkumi-yibera-muri-canada-undi-muhanzi-ugezweho-i-kigali-yemeje-ko-ari-mu-munyenga-wurukundo-ninku/

  • Ntibajya basigana mu gusoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda! Mu mafoto 10 y’indobanure, abanyamakuru Paul Rutikanga na Gloria Mukamabano bari kumwe bakundwa n’abatari bake (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntibajya basigana mu gusoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda! Mu mafoto 10 y'indobanure, abanyamakuru Paul Rutikanga na Gloria Mukamabano bari kumwe bakundwa n'abatari bake

    Umunyamakuru Paul Rutikanga ndetse na Gloria Mukamabano bombi ba RBA, bakunze kugaragara basoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda bari kumwe.

    Hari abantu benshi bakunda kureba amakuru kuri Televiziyo Rwanda bikaba akarusho iyo yasomwe n'aba banyamakuru bombi bari kumwe.

    Kubera ukuntu bamaze kumenyana, bakunze no kugaragara bifotozanyije. Uyu munsi twaguhitiyemo amafoto 10 y'aba banyamakuru bari kumwe.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/ntibajya-basigana-mu-gusoma-amakuru-kuri-televiziyo-rwanda-mu-mafoto-10-yindobanure-abanyamakuru-paul-rutikanga-na-gloria-mukamabano-bari-kumwe-bakundwa-nabatari-bake-amafoto/

  • Junior Multisystem yabuze ubutabera,abo yaf… – #rwanda #RwOT

    Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem yamaze gutuzwa aheza mu Ijuru ku bemera Imana. Turi mu Isi aho ugize uruhare mu iterambere ryawe byoroshye ko agera mu matage agateseka nk'intabwa nk'uko byagendekeye Junior Multisystem mu bihe bye bya nyuma. Ariko rero si byiza gucira urubanza umuntu utabanje kumenya icyamuteye gutererana uwo yakabaye yamufashije akamuremera.

    Ubuzima bwa Junior Multisystem mbere yo gukora impanuka

    Uhereye mu 2009 ubwo yinjiraga mu mwuga wo gutunganya indirimbo yagiye akorera mu nzu 'studio'zari zigezweho gusa. Ntabwo yigeze akorera muri studio z'amanjwe cyangwa se zigwirirana. 


    Yakoranye na Producer Lick Lick wari nimero ya mbere mbere y'uko yerekeza muri Amerika. Bakoreraga muri Unlimited Record yari i Nyamirambo mu Biryogo  ahazwi nka Tarinyota. Na n’ubu iyi Studio iracyahanyanyaza kuko isigaye mu biganza by'uwitwa Chris ndetse Producer ni Odilo.


    Ni Lick Lick wiyambaje Junior ntabwo ari Junior wasabye akazi. Yavuye muri Unlimited yerekeza muri Bridge Records mu 2011. Uyu mwaka yakoze ibitangaza indirimbo yose arambitseho ibiganza ikamamara. Birumvikana yari ku ibere rya muzika nyarwanda. Nyuma y'umwaka Super Lever ya Richard yaramubengutse iramutwara kuko ariwe wakoraga indirimbo zigakundwa. Nta gihe yahamaze yahise agaruka mu rugo. Ndavuga muri Bridge Records.


    Yagarutse ahawe 700,000 Frws (recruitement) ariko asinya amasezerano y'imyaka 2. Iyi studio yayivuyemo yerekeza muri Touch Records y'umukire witwa Mutesa. Aha rero yahandikiye amateka ku buryo indirimbo yasohokaga itarimo akarango ka Junior Multisystem ntiryaremaga. Ndetse n'iyi studio yahise yahise yanikira izindi  mu buryo bugaragara! Jye nakunze kujya kuri iyi studio ikiri iya mbere mu gihugu. Umuhanzi wese wari ugezweho mwarahahuriraga. Ariko rero kubona Junior Multisystem byari ibitangaza kuko yabaga ari kumwe n'ibyamamare gusa.


    Abahanzi bakizamuka babaga bategereje Producer Trackslayer ari we wari inshuti yanjye dore ko hari n'indirimbo zigera muri 4 yankoreye ariko Junior we sinari kubasha guhura nawe. Mbese yari nk'Imana ya muzika nyarwanda mu bihe bye.

     

    Wasangaga abahanzi buzuye bategereje abandi bari kwizerereza ngo amasaha yabahaye agere ndetse rimwe na rimwe bikarangira na gahunda yaguhaye atayubahirije kubera  ko yabaga akenewe na buri muhanzi wese. Ibi bishimangirwa na Bruce Melodie wigeze gusimbuka igipangu aje kureba Junior Multisystem birangira amuguyeho. Ati:'Nyine mu rwenya rwinshi..yampaye gahunda arayica noneho nigira inama yo kumusanga kuko nari nziko ari gukorera undi. Nasimbutse igipangu mugwaho ambonye araseka. Arambwira ngo ndaje ngire vuba nawe ngukorere'. 


    Bruce Melodie hano yumvikanishaga ko kubona Junior byari amahirwe kabone nubwo waba uri icyamamare. Umva Tom Close agaruka ku buryo Junior yari idolari . Ati'Rero umuhanzi aba aziko asanga Producer yaruhutse bihagije nyamara ntibaryama usanga aba akenewe cyane. Nawe ibaze Junior wakoze indirimbo zose zigakundwa kumufatisha byabaga bigoye. Nanjye yanyiciye gahunda ariko ntabwo byari ibibazo ahubwo kari akazi kenshi kandi wamwumva kuko yabaga afite indirimbo z'abahanzi bose bagezweho. Ntiyaruhukaga rwose rero kwica gahunda kuri producer ni ibisanzwe kuko tuba tumukeneye turi benshi'.

     

    Junior Yavuye muri Touch Records yari yarafshije Jay Polly gukora nyinshi mu ndirimbo zamuhaye igikundiro ndetse iyi nzu yanamufashije kwegukana Primus Guma Guma Super Star, ariko kuva ubwo ubuyobozi bwa Touch Records ntibwongeye guca iryera Jay Polly. Imana nawe yaramwisubije.

     

    Junior Multisystem yahise ajya muri Round Music ku itariki 10 Kanama 2015, ahabwa amasezerano n'amafaranga yo gusubiza ubuyobozi bwa Touch Records yari agifitiye amasezerano kuko yari ataragera ku musozo.


     Ni studio yari ku Kimihurura mu Rugando. Yari iya Lil G usigaye nawe yibera muri Swede. Igenda rya Junior ava muri Touch yari agifitemo amasezerano y'imyaka 2 ntabwo ryavuzweho rumwe kuko byarimo amacenga menshi. Yaba ubuyobozi ndetse na Junior ntabwo bari bazi ikipe iri gukina n'indi ndetse batanazi umutoza w'abakinnyi. Yahavuye yerekeza muri Empire Records ya Oda Paccy.

     

    Producer Junior Multisystem yamenyekanye nyuma yo gukora indirimbo ya Jay Polly yitwa Ndacyariho Ndahumeka. Mu minsi ye ya nyuma yagize uruhare mu ndirimbo ziri kuri album ya King James ndetse hari indirimbo yagiye asoza'mixing and mastering'nubwo yari yaracitse ukuboka. Ibintu byumvikanisha ubuhanga bw'uyu mugabo watabarutse, bivugwa ko  asize abana babiri.

     

    Uko Ubuzima bwa Junior Multisystem bwagiye bujya mu kaga,

    mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ku itariki 30 Werurwe 2019 nibwo yasogongeye ku rupfu ariko rumutiza imyaka 4 yo kubabara no kuribwa.


    Junior ati'Nagonzwe n'imodoka ya gisirikare ariko na nubu sindabona ubutabera yewe na assurance ntayo nabonye. Niyo mbajije bambwira ko babuze imodoka yangonze. Ariko buriya wenda igihe kizagera uwangonze amenyekane'.


    Ubundi Junior Multisystem yakundaga inyama z'akabenzi arizo zatumye abyibuha akagira ibiro birenga ijana. Dj Pius ati 'Junior Multisystem yakundaga akabenzi niyo mpamvu yari abyibushye cyane'. 


    Umubiri waramunyunyuje ku buryo mu 2022 yari asigaye afite ibiro bitarenze 50. Niyo mpamvu ababonye uko yanganaga batangaye. Junior ati 'Abantu batazanambona bakagirango hari ikindi cyabaye ni aka kaboko katumye umubiri wanjye uba muto nkananuka. Akaboko kanyunyuza umubiri wose'.

    Abantu yarinze ashiramo umwuka bakimurwanaho

    Muyoboke Alex, Uncle Austin, King James, Oda Paccy na Adrien Misigaro niyo mazina yahoraga mu ishimwe rya Junior Multisystem. Buri umwe muri aba yagiye amuba  hafi . Ndetse n'igihe yabaga agiye kwa muganga yabaga yabimenyesheje King James, Zizou Alpacino n'abandi babaga bamuri hafi. Igihe akora impanuka ni Muyoboke Alex na Uncle Austin bamugezeho bamuhamagarira imbagukiragutabara.


    Junior Multisystem ubushobozi bwamushizeho kugeza ubwo yimuka aho yabaga ku Kimihurura, ajya gutura mu Nyakabanda mu kazu katajyanye n'izina yari afite ariko abenshi ntibamenye ko yagurishije byose kugirango abone kuramuka.


    Tekereza gukoresha 30,000 Frws ku miti igabanya uburibwe 'Pain killer' mu minsi ibiri  ariko hari n’igihe yayikoreshaga ku munsi umwe ukube imyaka 4 uraza kubona ko yiriye akimara agasigara iheruheru. Ni Miliyoni 10,800,000 Frws. Mu myaka ine yari akeneye atari mu nsi ya Miliyoni 43,200,000 Frws kugirango abone iriya miti imugabanyiriza uburibwe.

     

    Aya mafaranga kugirango aboneka byari gusaba umusanzu w'abo mu ruganda rw'imyidagaduro ndetse na Leta. Ariko rero ni ayo kugura iriya miti igabanya uburibwe ntabwo navuze ayo kwivuza bisanzwe. Iyo aza kuba afite abamwitaho ntabwo yari kuva mu nzu nziza yari atuyemo ku Kimihurura akaajya mu Nyakabanda aho abamusuye benshi bamusangaga. Hari umwe mu bamusuye wambwiye ko umuntu w'icyamamare nka Junior atakabaye aba mu kazu bamusanzemo. Yanarengejeho kwishongora ati:'Nanjye sindi icyamamare ariko namurushaga kuba ahantu heza!'. 


    Uyu sinamubwiye byinshi kuko nari nzi urugamba rw'ubuzima Junior yarwanye narwo wenyine n'inshuti nke wabarira ku ntoki. Junior yagurishije ibintu byose kugeza ku bikoresho byo mu nzu kugirango nibura abone uko yatora agatotsi kuko yararibwaga birenze uko buri wese abitekereza. Rero kwimuka niyo mahitamo kugirango abashe kubona uko agura imiti ndetse yirinde guserera na nyiri nzu kubera kubura ubukode. Ubuzima buhinduka nk'ikirere buri wese asabwa kurinda ururimi rwe kuko nta bwo tuzi icyo iminsi iduteganyiriza.


    Ushobora kuba utuye mu nzu igeretse ukazagira igihe wifuza amafaranga yo kugura amazi ukayabura.

    Leta isanzwe ifasha  abanyarwanda bakeneye ubuvuzi mu Buhinde cyangwa ahandi 

    Kuva mu 2008 Leta y'u Rwanda yashyizeho ikigo gifasha abantu kujya kwivuriza mu mahanga. Gifasha abujuje ibisabwa. Ibi bisabwa ni uko mu byo bagenderaho bafasha abantu harimo kuba uri umunyarwanda, indwara urwaye byemezwa n'abaganga ko itavurirwa mu Rwanda, kandi hakaba hari n'ibitaro n'inzobere zemera ko zakuvura. Gusa ngo umurwayi yishakira amafaranga azishyura ibisabwa ngo agere aho azavurirwa n'uko azabaho agezeyo kugeza agiye mu bitaro, hanyuma Leta igatangira kumwishyurira.

    Kuva mu 2008 iki kigo cyashyirwaho , 89% by'abantu bagiye kwivuriza hanze y'u Rwanda bishuriwe na Leta baba barwaye impyiko, abandi basigaye bakajya kwivuza kanseri n'izindi zitavurirwa mu Rwanda. Junior Multisystem nawe yakunze kumvikana mu biganiro ko inaha kumuvura byananiranye igisigaye ari ubuvuzi bwo mu Buhinde cyangwa se muri Amerika. Umuhanzi Yvan Buravan yagiye kwivuriza mu Buhinde avuye muri Kenya ku nkunga ya Leta y'u Rwanda. 


    Umusore witwa Gisagara Yannick yagiye kwivuza impyiko mu Buhinde mu 2016 ku nkunga ya Leta y'u Rwanda. Uyu musore yasabwa miliyoni 19 Frws. We yakusanyirijwe miliyoni 9 noneho Leta ikora ibisigaye. Mu minsi ishize umuhanzi Jose Chameleone yarembeye muri Amerika atabaza Leta iramuvuza.


    Kuba igihugu cyavuza umuturage ni ibisanzwe ahantu hose ku Isi ariko byumwihariko umuntu wagize akamaro mu gutanga umusanzu mu kubaka igihugu yakabaye yitabwaho cyane kuko ibyo yakoze aba yarabikoreye sosiyete iriho, izaza nyuma ye n'abandi bazaza mu biragano biri imbere.

     

    Umuganga wo muri Amerika wabonye inkuru ya Junior Multisystem mu binyamakuru byo mu Rwanda imukora ku mutima yumva hari icyo yakora mu kurokora ubugingo bwe. Uwo muganga yasomye inkuru abona ko hari umugabo uri guhurika kandi yabuze kirengera. Uwo muganga yanyuze kuri Adrien Misigaro birangira bageze kuri Junior. 


    Icyo gihe uwo muganga yamufashe ibipimo abijyana muri Amerika kugirango azagaruke aje kumubaga kuko kujyana Junior muri Amerika byari bigoye ndetse bidashoboka. 


    Ni nayo mpamvu mwabonye Adrien Misigaro mu muhango wo guherekeza bwa nyuma Junior Multisystem. Uwo muganga rero umunsi yari kuza kureba Junior yasanze yashizemo umwuka. Buri kintu  cyose gisabwa uwo muganga yari kugitanga kugirango arokore ubuzima bwa Junior. No mu butumwa yatanze ku munsi wo guherekeza Junior uwo muganga yavuze ko azakora igishoboka cyose ngo abasigaye abiteho kuko atabashije kurokora ubuzima bwa Junior.

     

    Hajyaha habaho ubufasha bwo gutabariza umuntu akabona ubufasha akajya kwivuza. Urugero ni abantu benshi bagiye batabarizwa bigacamo. Ariko kuri Junior siko byagenze nubwo itangazamakuru ryamubaye hafi kuko ryakoze ibishoboka ngo rigaragaze ibibazo bye.


    Mu Rwanda hari ihuriro ry'abahanga mu gutunganya imiziki'RAPO' Rwanda Audio Producers Organisation riyoborwa na Jay P ariko ntabwo habayeho umusanzu wo kumuvuza. Ariko rero Producer Trackslayer (umubitsi wa RAPO) yabwiye Inyarwanda ko buri umwe yatanze umusanzu ku giti cye. Ati'Biragoye kumenya umusanzu ariko kumusura buri umwe yabikoraga ukwe ariko abenshi bamugezeho mu bihe bitandukanye'.

     

    Junior Multisystem yakoreye abahanzi babaye ibyamamare ku buryo iyo bafata iya mbere bakirengagiza wenda ibihe bibi banyuzemo birimo kubatenguha, kutabaha indirimbo ku gihe n'ibindi bibazo biba hagati y'umuhanzi na Producer dore ko nta byera ngo de bari kumukorera ubuvugizi bakoresheje imbaraga bafite muri sosiyete hakaboneka uko ajya kwivuriza i Mahanga. 


    Ariko rero ubuzima bwa nyuma bwa Junior Multisystem bwabera isomo ababa mu myidagaduro ya hano mu Rwanda buri wese akiga kubana neza kandi yagwa mu kibazo akamenya inzira abinyuzamo kugirango agobokwe na Leta n'abagira neza.


     Mu minsi ye ya nyuma yashimiye abantu mbarwa ni Uncle Austin, King James, Zizou Alpacino, Oda Paccy na Alex Muyoboke nibo yasabiye umugisha ku Mana kuko bamubaye hafi mu bibi no mu byiza. Bajyaga banyuzamo bakamusohokana akongera akishima. Bamutabarije aho bishoboka. Baramurwaje ndetse bamubera inshuti magara. Icyokora hari abo yarinze atabaruka atabashije kubona nyamara yarabakoreye indirimbo zatumye bamamara. 



    Ni amazina yakunze kuvuga ko batamugezeho ariko wenda buriya biterwa n'inshingano nyinshi. Igihe rero cyarageze aratabaruka batamugezeho  gusa baje kumusezeraho mu ijoro rya nyuma mbere y'uko ashyingurwa i Rusororo. 


    Ni naho buri wese yahera yibaza  ku mubano   wa Junior n'abahanzi ? Igisubizo gifitwe na buri wese usoma iyi nkuru!


    Imana imuhe iruhuko ridashyira kandi ikomeze abasigaye.


    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132789/junior-multisystem-yabuze-ubutaberaabo-yafashije-kwamamara-bamutera-umugongo-132789.html

  • Emmalito yakoze ubukwe mu birori binogeye iji… – #rwanda #RwOT

    Ubukwe bw'aba bombi bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023, bwabereye mu busitani bwa Panorama ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

    Bwahuje inshuti, abavandimwe, imiryango n'abandi bashyigikiye intambwe yatewe n'uyu muryango mushya.

    Nyuma yo gusaba no gukwa, Emmalio yanasezeranye imbere y'Imana n'uyu mukunzi we mu muhango wabereye kuri EAR Remera.

    Uyu munyamakuru wakoreye Royal TV, yabanje gusohora amashusho kuri konti ye ya Instagram, amugaragaza ari kumwe n'abandi bamuhereje gusaba no gukwa.

    Mu bukwe hagati, Itorero Inyamibwa ryinikije mu ndirimbo za Kinyarwanda ubundi ababwitabiriye baranogerwa.

    Ku wa 2 Kanama 2022, nibwo Emmalito yambitse impeta umukunzi we nyuma y'igihe cyari gishize bari mu munyenga w'urukundo.

    Icyo gihe Emmalito yabwiye InyaRwanda ko umukunzi we yujuje buri kimwe byatumye yiyemeza kubana nawe.

    Uyu munyamakuru usanzwe ufite inzu y'imideli yise 'Loto Ris Design', yavuze ko imyaka itanu ishize ari mu rukundo n'uyu mukobwa.

    Amusobanura nk'umuntu udasanzwe mu buzima bwe, byatumye yiyemeza ko amubera umufasha.

    Ati 'Twari tumaze iminsi dutekereza kujya mu biruhuko, kuko twashakaga ahantu hihariye. Urabona ko ahantu twafatiye amafoto ari heza cyane.' Muri aka gace ka Nyeri ba mukerarugendo bakunda kuhasura cyane.

    Umwali asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada. Emmalito avuga bitari byoroshye gukundana n'umuntu uri kure, ariko byarashoboka hamwe no kwizera.

    Ati 'Tumaranye imyaka itanu mu rukundo, dukundana mu bihe bitoroshye bya 'Long distance relationship' ariko igihe cyari iki  ko dufata icyemezo kugira ngo tugire ikindi twubaka.'

    Emmalito yahaye impano y’ururabo umukunzi we mu gushimangira urwo yamukunze

    Emmalito yabwiye umukunzi we ko atazigera amwicisha inyota

    Emmalito ari kumwe n’umukunzi we ndetse na ‘Parrain’ na ‘Marraine’

    Emmalito na Umwali bahaye ikaze buri wese mu bukwe bw’abo

    Ku munsi w’umuganura, Emmalito n’umukunzi we Umwali biyemeje kubanaakaramata

    Emmalito ku munsi w’ubukwe! Tariki ya 4 Kanama 2023 ifite amateka adasanzwemu buzima bwe

    Umwali Liliane aramukanya na Sebukwe

    Emmalito yashimye Sebukwe wamubyariye umugeni  

    Emmalito na Umwali bamaze igihe mu munyenga w’urukundo

    Umuhanzi Muganga Christian uzwi mu ndirimbo ‘Ndate Intwari’ mu bitabiriye ubukwe bwa Emmalito, inshuti y’igihe kirekire

    Emmalito n’umukunzi we basezeye ku buzima bw’ubusiribateri

    Emmalito yaherekejwe n’abasore bambaye bajyanishije bwa Kinyarwanda!

    Emmalito yanaherekejwe n’abakobwa bamufashije gutanga impano mu muryango we

    Umunyamakuru uzwi nka ‘Bianca’ wakoranye igihe kinini na Emmalito kuri Isibo Tvyamutahiye ubukwe
    Ubukwe bw’aba bombi bwabereye ku i Rebero mu busitani bwa Panorama mu Mujyi wa Kigali

    Emmalito yitegura kwinjira mu ihema aho umugeni we yamusanganiye

    Abasaza ku miryango yombi baganiriye kugeza ubwo bemeranyije guhana umugeni

    Itorero Inyamibwa ryatanze ibyishimo mu bukwe bwa Emmalito







    Imodoka Emmalito n’abamuherekeje bagendeyemo bajya gusaba no gukwa

    Umutesi Axelle wo muri RG Consult [Uri iburyo] ari mu baherekeje umugeni wa Emmalito

    Umuhanzi Peace Jolis mu baherekeje Emmalito gusaba no gukwa


    Ibyishimo ni byose ku miryango yombi nyuma y’uko abana babahuje





    KANDA HANO UREBE UKO UBUKWE BWA EMMALITO NA UMWALI BWAGENZE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa Emmalito na Umwali

    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

    VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132796/emmalito-yakoze-ubukwe-mu-birori-binogeye-ijisho-amafotovideo-132796.html

  • Umunyamakuru Emmalito wakundwaga n’abakobwa batari bake ubu yamaze gusezerana n’umukunzi we Umwali – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito, yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Umwali Liliane.

    Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa 4 Kanama 2023, aho mu gitondo habaye umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku mugoroba basezeranye imbere y'Imana mu Itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera.

    Emmalito ni umunyamakuru wa Isibo TV, abivanga no guhanga imideli doreko afite sosiyete yise 'Loto Ris Design', yasezeranye na Umwali asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-emmalito-wakundwaga-nabakobwa-batari-bake-ubu-yamaze-gusezerana-numukunzi-we-umwali-amafoto/