Blog

  • Ntakunu umwambaro wa murera utababera! Mu mwambaro w’ubururu itsinda rya Kigali Boss Babes rikomeje kugaragaza ibyiza bitatse Rayon – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntakunu umwambaro wa murera utababera! Mu mwambaro w'ubururu Itsinda rya Kigali Boss Babes rikomeje kugaragaza ibyiza bitatse Rayon

    Ibirori bya Rayon Sport day bikomeje kujya mbere i Nyamirambo, ndetse ibi birori byitabiriwe n'abantu benshi batandukanye biganjemo ibyamamare.

    Muri ibi byamamare itsinda rya Kigali Boss Babes naryo ryaserukanye umucyo.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ntakunu-umwambaro-wa-murera-utababera-mu-mwambaro-wubururu-itsinda-rya-kigali-boss-babes-rikomeje-kugaragaza-ibyiza-bitatse-rayon/

  • Perezida wa Rayon Sports hagati y’abakovwa ba Kigali Boss Babes, Luvumbu yinjira bidasanzwe k’Umunsi w’Igikundiro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu munsi wari Umunsi w’Igikundiro aho Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24 maze abakobwa bagize Kigali Boss Babes batungurana muri ibi birori.

    Ni ibirori ngaruka mwaka, iby’uyu mwaka bikaba byabaye uyu munsi tariki ya 5 Kanama 2023 aho byabareye kuri Kigali Pelé Stadium.

    Habaye ibikorwa bitandukanye birimo akarasisi k’abafana, kwerekana abafatanyabikorwa bazakorana n’iyi kipe n’ibindi.

    Iyi kipe yari yazanye ibikombe yatwaye mu mwaka ushize w’imikino icy’Amahoro ndetse n’icya shampiyona y’abagore mu cyiciro cya kabiri cyatwawe n’ikipe y’abagore.

    Abari muri Stade ntabwo bishwe n’irungu kuko basusurukijwe n’abarimo abanyeshuri bize umuziki ku Nyundo ndetse na DJ Selekta Faba.

    Umukinnyi Luvumbu Heritier Nzinga ukomoka muri DR Congo yatunguranye ubwo yari ahamagawe, aza mu modoka ifunguye hejuru aza suhuza abafana.

    Mbere y’umukino wa gicuti Rayon Sports yakinnye na Kenya Police FC, itsinda rya Kigali Boss Babes ryatunguranye maze rizenguruka Stade mu mwambaro wa Rayon Sports basuhuza abafana ndetse banafata ifoto y’urwibutso na perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele.

    Abakinnyi ba Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24 na nimero bazajya bambara

    Rwatubyaye Abdul akaba kapiteni azajya yambara nimero 4, Héritier Luvumbu Nzinga (11), Hategekimana (13), Simon Tamale (24), Hakizimana Adolphe (22), Mitima Isaac (23), Nsabimana Aimable (15), Ganijuru Elie (16), Mucyo Junior Didier (14), Bugingo Hakim (3), Aruna Moussa Madjaliwa (8), Kanamugire Roger (26), Bavukure Ndekwe Felix (17), Mugisha François Master (25), Mbirizi Eri (6), Rahael Osalue (7), Iradukunda Pascal (12), Kalisa Rashid (28), Emmanuel Mvuyekure (18), Eric Ngendahimana (5), Tuyisenge Arsene (19), Moussa Esenu (20), Iraguha Hadji (29), Charles Baale (9), Ojera Joackiam (30), Youssef Rharb (10) na Rudasingwa Prince

    Kigali Boss Babes yatunguranye k’Umunsi w’Igikundiro

    Abakinnyi n’abatoza Rayon Sports yerekanye izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-rayon-sports-hagati-y-abakovwa-ba-kigali-boss-babes-luvumbu-yinjira-bidasanzwe-k-umunsi-w-igikundiro-amafoto

  • Ikipe ya APR FC inaniwe gutsinda Mukura Victory Sports yari iri kurya amafiriti n’akaboga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC inaniwe gutsinda Mukura Victory Sports yari iri kurya amafiriti n'akaboga

    Ikipe ya APR FC yatangiye ishaka kongera gutsinda umukino wa gishuti wa kabiri nyuma yo gutsinda ikipe ya Marine FC ibitego 3-1.

    Ikipe ya APR FC yakomeje kugenda ishakisha igitego binyuze mu basore bayo bakomeye barimo Shaiboub, Mbaoma ndetse n'abandi batandukanye bayitahira bizamu.

    Abafana b'ikipe ya APR FC bifuzaga ikipe yabo ko itsinda nyuma yo kubona ikipe ya Mukura Victory Sports isanzwe ibagora cyane haba muri Shampiyona ndetse no mu bindi bikombe bahuriramo ariko ntibyagenda neza umukino urangira ari 0-0.

    Uyu mukino wabaye ikipe ya Mukura Victory Sports yari irimo kwizihiza imyaka 60 imaze ibayeho ariko ikipe ya APR FC nayo ikomeza kwitegura neza imikino ya CAF Champions League.

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-inaniwe-gutsinda-mukura-victory-sports-yari-iri-kurya-amafiriti-nakaboga/

  • Kabaye: Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bahuye nuruva gusenya nyuma yo kugaragaraza urwego rudashamaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kabaye: Abakinnyi b'ikipe ya APR FC bahuye nuruva gusenya nyuma yo kugaragaraza urwego rudashamaje.

    Ikipe ya APR FC imaze kunganya 0-0 n'ikipe ya Mukura Victory Sports gusa umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ahise ahitamo gukoresha aba bakinnyi imyitozo bakirangiza umukino.

     

    Source : https://yegob.rw/kabaye-abakinnyi-bikipe-ya-apr-fc-bahuye-nuruva-gusenya-nyuma-yo-kugaragaraza-urwego-rudashamaje/

  • Yakubise itababarira: Manchester United yigirijeho nkana ikipe iyi kubita nta miyaga ishyizemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yakubise itababarira: Manchester United yigirijeho nkana ikipe iyi kubita nta miyaga ishyizemo.

    Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'u Bwongereza yatsinze ikipe ya RC Lens ibitego 3-1 yongera kwerekana ko uyu mwaka iri mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona.

    Abakinnyi batsindiye Manchester United ni: Rashford, Antony na Casemiro.

    Source : https://yegob.rw/yakubise-itababarira-manchester-united-yigirijeho-nkana-ikipe-iyi-kubita-nta-miyaga-ishyizemo/

  • Burya nawe ni igihuha! Abafana b’ikipe ya APR FC ntibumva ukuntu umukinnyi yababeshye ko adasanzwe kandi burya ntakirimo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya nawe ni igihuha! Abafana b'ikipe ya APR FC ntibumva ukuntu umukinnyi yababeshye ko adasanzwe kandi burya ntakirimo

    Ikipe ya APR FC nyuma yo kunganya n'ikipe ya Mukura Victory Sports ubusa ku busa mu mukino urangiye mu kanya, abafana ba APR FC bakomeje kwijundika rutahizamu wayo Victor Mbaoma.

    Wari umukino mwiza uryoheye ijisho ariko wabonaga ikipe ya APR FC uko yakinnye ku mukino ubanza bakina na Marine FC bitandukanye cyane niba umuntu yavuga ko ari Mukura ikomeye usibye ko nabyo utabirenza ingoyi.

    Muri uyu mukino Victor Mbaoma yerekanye ko ari umukino usanzwe nubwo umukino wa gishuti wa mbere yatsinze ibitego 3 ubwo batsindaga Marine FC ibitego 3-1. Uyu rutahizamu icyatumye agarukwaho cyane ni Penalite yahushije kuri uyu mukino bigatuma umukino urangira ari ubusa ku busa.

    Nyuma y'uyu mukino abafana ntabwo bishimiye muri rusange nuko ikipe yabo yitwaye dore ko wabonaga Mukura Victory Sports yabarushije nayo yongeyemo intwaro zikomeye. Umukino ukirangira abakinnyi bakomeje imyitozo bazenguruka ikibuga biruka.

     

    Source : https://yegob.rw/burya-nawe-ni-igihuha-abafana-bikipe-ya-apr-fc-ntibumva-ukuntu-umukinnyi-yababeshye-ko-adasanzwe-kandi-burya-ntakirimo/

  • Rayon Sports Day cyangwa umunsi w’Igikundiro ni umunsi ngarukamwaka uberamo ibikorwa bitandukanye birimo kwereka abakunzi b'iyi kipe yambara ubururu n'umweru mu Rwanda, bakerekwa imyambaro, abakinnyi, abatoza ndetse n’ abafatanyabikorwa izakoresha mu mwaka mushya w'imikino ndetse ikanakina umukino wa gicuti

    Umunsi w’Igikundiro ubanziriza umwaka utaha w’imikino wa 2023-2024 uri kuba kuri uyu Wagatandatu taliki 05 Kanama 2023,uri kubera kuri Kigali Pelé Stadium. Hateganyijwe ibikorwa byinshi ndetse na bimwe byamaze gutangira.

    Uko ibikorwa by’umunsi w’Igikundiro 2023 biri gukurikirana:

    ‘Guhera saa kumi nimwe n’iminota 40 Rayon Sports iri kwerekana abatoza baramgajwe imbere na Yameni AZelfani 

    ‘Guhera saa kumi n’iminota 55 Rayon Sports iri kwerekana abakinnyi,Heltier Luvumbu Nzinga niwe wambere weretswe abafana akazajya yambara nimero 11, Umukinnyi wa 2 weretswe abafana ni umuzamu  Hategekimana Bonheur akazajya yambara nimero 13, umukinnyi wa 3 ni Simon Tamale akazajya yambara nimero 24, umukinnyi wa 4 weretswe abafana ni Hakizimana Adolphe akazajya yambara nimero 22, umukinnyi wa 5 weretswe abafana ni Mitima akazajya yambara nimero 23, umukinnyi wa 6 weretswe abafana ni Nsabimana Aimable akazajya yambara nimero 15, umukinnyi wa 7 weretswe abafana ni Ganijuru Elie akazajya yambara nimero 16, umukinnyi wa 8 ni Mucyo Didier Junior uzajya yambara nimero 14, umukinnyi wa 9 weretswe abafana ni Bugingo Hakim uzajya yambara nimero 3, umukinnyi wa 10 weretswe abafana ni Serumogo Ally uzajya yambara nimero 2, umukinnyi wa 11 ni Majaliwa uzajya yambara nimero 8, umukinnyi wa 12 ni Kanamugire Roger uzajya yambara nimero 26, umukinnyi wa 13 ni Ndekwe Felix uzajya yambara nimero 17, umukinnyi wa 14 weretswe abafana ni Mugisha Francois Masta uzajya yambara nimero 25, umukinnyi wa 15 ni Erik Mbirizi  uzajya yambara nimero 6, umukinnyi wa 16 ni Rafael Osaluwe uzajya yambara nimero 7, umukinnyi wa 17 ni Iradukunda Pascal uzajya yambara nimero 12, umukinnyi wa 18 ni Kalisa Rashid uzajya yambara nimero 6, umukinnyi wa 19 ni Mvuyekure Emmanuel uzajya yambara nimero 18, umukinnyi wa 20 ni Eric Ngendahimana uzajay yambara nimero 5, umukinnyi w 21 ni Tuyisenge Arsene uzajya yambara nimero 19, umukinnyi wa 22 ni Musa Esenu uzajay yambara nimero 20, umukinnyi wa 23 ni Iraguha Hadji uzajya yambara nimero 25, umukinnyi wa 24 ni Rudasingwa Prince uzajay yambara nimero 21, umukinnyi wa 25 ni Charles Balle uzajya yambara nimero 9, umukinnyi wa 26 ni Joakim Ojera uzajya yambara nimero 30, umukinnyi wa 27 ni Rwatubyaye Abdul uzajya yambara nimero 4, umukinnyi wa nyuma ni Youssef Rharb waturutse ahatandukanye n’abandi bakinnyi  akazajya  yambara nimero 10.

    “Guhera saa kumi n’iminota 55 abafana ba Rayon Sports iri bari gukoma amashyi mbere yuko berekwa abakinnyi 

    ‘ Guhera saa kumi n’iminota 40 DJ Selekta Faba ari kuvangira umuziki abafana

    ‘Saa kumi n’iminota 30 hari guhembwa amatsinda y’abafana  atandukanye kubera ubwitange bagaragariza ikipe yabo ya Rayon Sports 

    ‘Saa kumi n’iminota 25 Perezida wa Rayon Sports , Uwayezu Jean Fideli ashyikirije igihembo uruganda rwa SKOL kubera ubufatanye badahwema kubagaragariza

    ‘Guhera saa kumi n’iminota 4 , Rayon Sports iri kwerekana abafatanyabikorwa bayo barangajwe imbere na  SKOL bazafatanya nayo  mu mwaka utaha w’imikino wa 2023-2024 uzatangira taliki 12 Zuku kwezi hakinwa Super Cup 

    ‘ Abafana ba Rayon Sports bari kubyina indirimbo z’ikipe yabo zirimo Murera ndetse n’izindi ku munsi w’Igikundiro 

    ‘Guhera saa kenda n’iminota 30 abanyeshuri bo ku Nyundo nibo bari gucurangira abafana indirimbo zitandukanye mu buryo buryoheye amatwi 

    ‘Saa kenda n’iminota 20 hakurikiyeho  ibikorwa bya ‘acrobat’

    ‘Saa kenda zuzuye abakaraza b’Inyanza nibo batangiye ibirori by’Umunsi w’Igikundiro

    Rayon Sports yazanye ibikombe 2 yatwaye mu mwaka ushize,ni igikombe cy’Amahoro begukanye batsinda APR FC ku mukino wa nyuma ndetse n’ikindi cyatwawe n’ikipe y’Abagore cya shampiyona y’ikiciro cya mbere

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli arikumwe n’umuyobozi wa SKOL ku munsi w’Igikundiro 

    Abakaraza b’Inyanza bakomera ingoma abafana ba Rayon Sports 

    Abafana babukereye kuri sitade 

    Ubururu n’umweru nibwo bugize Kigali Pelé Stadium 

    Ku itapi itukura aho abakinnyi bari bunyure bagiye kwerekwa abafana 

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132821/live-abafana-bambaye-ubururu-numweru-babukereye-ku-munsi-wigikundiro-132821.html

  • Mukura inganyije na APR FC 0-0, Ku munsi w’is… – #rwanda #RwOT

    umukino wa kabiri wa gicuti APR FC yari ikinye urangiye itinjije igitego, nyuma yo kunganya na Mukura ubusa ku busa.

    uyu mukino wari ugamije gukomeza kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Mukura imaze ishizwe.

    uko umukino wagenze

    93″ umukino uraranguye. umukino wagicuti wahuza ikipe ya APR FC na Mukura, urangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa

    90″ umusifuzi yongeyeho iminota itatu

    84″ kufura ya APR FC itewe na Yunusu ariko ntiyagira icyo itanga

    79″ APR FC ikoze impinduka, Maoma ava mukibuga Nshuti Innocent arinjira

    kuri ubu umukino wagabanyije umuvuduko, ndetse amakipe yombi arimo gukinira mu kibuga hagati

    65″APR FC nayo ikoze impinduka, Yunusu asimbura Salomon, 

    62″ Mukura ikoze impinduka, Nsabimana Emmanuel asimbuye Kevin Omben, Bukuru asimbwa na Kamanzi Ashiraf


    Shaimboub uri gukinira APR FC, ntabwo ari ubwa mbere akiniye kuri sitade ya Huye, kuko mu 2018 yayikiniyeho ubwo Al Hilal yahuraga na mukura mu mikino nyafurika, 

    49″ APR FC ibonye uburyo bw’igitego ku mupira uzamukanwe na Shaiboub ahereza Mbaoma wahise atera mu izamu umupira Sebwato awufata nabi, usanga Bemol nawe washatse kongezamo umuora ukubita akaguru ka Ngirimana ujya muri koroneri

    45″ igice cya kabiri kiratangiye, Mukura ikaba yakoze impinduka, Elie Tatu akaba yavuye mu kibuga asimburwa na Nkinzingabo Fiston

    Mbaoma ubwo yiteguraga gutera penariti 

    Sebwato umupira yawufashe mu biganze nta no ku wuruka 

    Mbaoma yahise asutama imbaraga ziba nke 

    ubu tugeze ku isaha ya saa16:31 hakaba hakurikiyeho igikorwa cyo guhemba inkingi za mwamba zabaye hafi ikipe ya Mukura 

    45″ igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, nyuma yaho APR FC ihushije penariti yari itewe na Mbaoma

    36″ Victory Mbaoma wari wakoreweho penariti ni nawe uyiteye ariko ayita mu maboko ya Sebwato Nicolas 

    34″ APR FC ibonye penariti ku ikosa rikorewe Mbaoma

    29″ Iradukunda Elie Tatu wazonze APR FC acenze abakinnyi bane asigarana n’umunyezamu, ateye umupira kubera igihunga, umupira ukubita ku kaguru k’umunyezamu uragaruka

    Kevin yagoye cyane ba myugariro ba APR FC

    25″ Mukura yakomeje kurusha ikipe ya APR FC nabwo ihushije igitego ku mupira utewe na Iradukunda Elie umunyezamu akozaho akaboko ujya muri koroneri.

    20″ Mukuraihushije ikindi gitegoku mupira uzamukanwe na Kevin ahereza Bukuru Christophe wateye ishoti rikomeye umupira ufata umutambiko w’izamu.

    Abakinnyi 11 Mukura yabanje mu kibuga

    Sebwato Nicolas

    Kubwimana Cedric

    Kayumba Soter

    Ngirimana Alex Muvandimwe Jmv

    Ntarindwa Aimable

    Bukuru Christophe

    Hakizimana Zubel Iradukunda Elie Tatu

    Kevin Ebene

    12 ” APR FC ihushije igitego ku ishoti rikomeye rirekuwe na Ismael umupira ujya hanze

    05″ Mukura ibonye uburyo bw’igitego ku mupira wari uzamukanwe na Elie Tatu, ahereza Kevin Ebene umupira awuteye uca iruhande rw’izamu gato.

    15:35″ Umukino uratangiye

    Ikipe ya APR FC niyo itangije umukino nk’ikipe yasuye. APR FC yambaye imyenda y’umweru de amasogisi y’umweru arimo uturongo tw’umukara, mu gihe Mukura yambaye amakabutura y’umukara n’imipira y’umuhinfo

    15:30″ Amakipe arimo kwifotoza

    Umukino byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa 15:00 PM ariko watinze ho iminota 35 kubera ibikorwa byabanje

    Ni umukino ugamije kwizihiza izabukuru y’imyaka 60 ikipe ya Mukura imaze ivutse. Mukura ikunze guhangana na APR FC mu bihe bitandukanye, bagiye guhura mu mukino wa gicuti bidakunze kubaho.

    Abakinnyi 11 APR FC igiye kubanza mu kibuga

    Pavelh Ndizira

    Buregeya Prince

    Salomon

    Omborenga Fitina

    Ishimwe Christian

    Taddeo Lwanga

    Nshimiyimana Ismael

    Shaiboub

    Ruboneka Bosco

    Bemol

    Victory Mbaoma

    Mbere y’uko umukino utangira, umusifuzi bamwibye telephone ndetse habaho kuyishaka igitaraganya, ari byo byatumye batinda kwishyushya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132823/live-mukura-vs-apr-fc-umusifuzi-bamwibye-telefone-imana-ikinga-ukuboko-132823.html