Blog

  • “Kuba umu-Rayon biravukanwa” Abana bato baserutse i Nyamirambo ku munsi w’Igikundiro bambaye umwambaro mushya wa Rayon Sports – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari amafoto y'abana bato baserutse i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium ahari kubera ibirori bya Rayon Day bise umunsi w'Igikundiro.

    Aba bana bato amafoto yabo bambaye umwambaro mushya wa Rayon Sports, yakwirakwijwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports.

    Nyuma yo gusangiza aya mafoto, yakurikiwe n'ubutumwa bugira buti 'Kuba umu-Rayon biravukanwa.'

    Source : https://yegob.rw/kuba-umu-rayon-biravukanwa-abana-bato-baserutse-i-nyamirambo-ku-munsi-wigikundiro-bambaye-umwambaro-mushya-wa-rayon-sports-amafoto/

  • Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu buswa bukomeje kwigaragaza, abanyapolikiki bo muri Kongo bashaka kwigarurira imitima ya rubanda rutajijutse, bashinja ibindi bihugu, by'umwihariko u Rwanda, uruhare mu kaga kose kagwiririye Kongo.

    Muri iki gihe hitegurwa amatora y'umukuru w'igihugu bwo ibinyoma byarushijeho guhabwa intebe, dore ko iyo batutse u Rwanda n' ubuyobozi bwarwo, abahezanguni bamera nk'abanyweye ibiyobyabwenge. Umutwe uratakara, bakibagirwa ko ibibazo by'akarande bafite, byose biterwa n'imiyobirere yaboze uhereye ku mutwe.

    Tariki 02 Kanama 2023, Perezida Tshisekedi yongeye gukinga ibikarito mu maso y' abaturage, ubwo yategekaga ko hizihizwa 'jenoside yakorewe Abakongomani bishwe n'abashaka gusahura Kongo'.

    Icya mbere, nubwo haba hari Abaturage baguye mu ntambara zo muri iyi myaka nka 25 ishize, nta cyerekana ko habayeho umugambi wo gutsemba abo bantu bazira gusa kuba ari Abanyekongo.

    Iyo bitaba kugendera ku magi no gucinya inkoro ku mukoloni n'ubu ukimuhatse, Perezida Tshisekedi aba yarategetse ko hibukwa Abakongomani basaga miliyoni 20, bishwe n'Umwami w'Ububiligi, Leopold Ii, hagati y'umwaka w'1885 n'1908. Abo Tshisekedi yabarengeje ingohe, kuko atari kubona uko abagereka ku Rwanda.

    Ntibikiri inkuru, yewe ntibinasaba ubundi bushakashatsi, Abanyekongo bishwe bazira ubwoko bwabo ntibagira ingano.
    1.Abanyamulenge biciwe, n'ubu bakicirwa muri Kivu y'Amajyepfo ntibagira kivugira.N'iyo bagerageje kwirwanaho bitwa'Abanyarwanda bashaka kwigarurira ubutaka bwa Kongo'.Abo ntibibukwa kuko badafatwa nk'abantu bakwiye uburenganzira bwo kubaho, mu gihugu cyabo.

    2. Abahema bitiranywa n'Abatutsi, bamaze imyaka batotezwa n' abaturanyi b'Abalendu, bo biyita Aba'bantou' ngo bafitanye isano ya hafi n'Abahutu. Kwicwa nk'ibimonyo kw'Abahema, byagizwe umuco mu Ntara ya Ituri.

    3.Muri Kivu y'Amajyaruguru ndetse n'ahandi batahuwe hose mu Kongo, Abatutsi batsembwa buri munsi, inka zabo zikaribwa, amazu agasenywa. Babaye ba' nyagupfa', neza neza nk'Abatutsi bo mu Rwanda ku butetsi bwa Parmehutu ya MDR na MRND. Bambuwe uburenganzira nk'ubw'abandi Banyekongo, bitwa Abanyarwanda. Abarokotse bahungira buri munsi mu mahanga, batanafite icyizere cyo gutaha vuba, kuko Wazalendo n' interahamwe zo muri FDLR, babatoteza, bavuga rikijyana mu butegetsi bwa Kongo.

    Tuvuze aba kuko aribo bakunze kugaruka mu mvugo z'abategetsi ba Kongo zibiba urwango. Ntitwirengagije ariko ubwicanyi bushingiye ku moko bwahitanye abatabarika hagati y'aba'TEKE' n 'aba'YAKA' bo mu ntara ya Maï-Ndombe, Teritwari ya Kwamouth.

    Aba bose Perezida Tshisekedi yarabirengagije, agamije gusibanganya uruhare rw'ubutegetsi bwe muri ubu bwicanyi.
    Yirashe ku mano rero yibwira ko agabye igitero ku baturanyi, kuko isi yose yongeye guhindukira, ikibuka ko abaguye mu ntambara zabaye muri Kongo badakwiye gutuma abishwe bazira ubwoko bibagirana. Cyane cyane ko byakozwe n'igisirikari cya leta n'imitwe ishyigikiwe n'ubutegetsi.

    Mu ijambo Perezida Tshisekedi yageneye iyo tariki ya 02 Kanama kandi, yavuze ko ubutegetsi bwe'butazihanganira abagize uruhare mu mahano yahitanye amamiliyoni y'Abakongomani'. Aha naho yagaragaje ko ari umuriganya, ugamije kugoreka amateka azwi na buri wese.

    Tshisekedi yatinyuka kuvuga ate ko 'atazihanganira abicanyi', kandi ejobundi muri Werurwe 2023, ubwo yavugururaga guverinoma, yaragororeye abicanyi ruharwa? Jean Pierre Bemba wari umuyobozi w'inyeshyamba za MLC, wanahamijwe ibyaha n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yamugize Minisitiri w'Ingabo, naho Antipas Mbusa Nyamwisi nawe wamaze abantu mu burasirazuba bwa Kongo, amugira Minisitiri ushinzwe imibanire ya Kongo n' ibihugu byo mu karere.

    Muri ibi byose, Tshisekedi yirengagiza ko yagiriwe inama yo kubireka, ahubwo agakemura ibibazo abihereye mu mizi. Urugero twese tukibuka ni urwa Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa, wibukije Tshisekedi ko kubaka ubucamanza butihanganira abanyabyahai, kurwanya ruswa yamunze ubutegetsi, kunoza imiyoborere, kureka imvugo zihembera urwango hagati y'Abakongomani, no kubaka igisirikari cy'umwuga, kitavangura abenegihugu, ari byo byonyine byaha Kongo amahoro n'ubusugire.

    Aho kumva inama, Tshisekedi n'inkomamashyi ze bahisemo kugaba ibitero ku bindi bihugu, cyane cyane u Rwanda, batazi ko ari ukwirasa amano.

    The post Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tshisekedi-yirashe-amano-yibwira-ko-agabye-igitero-ku-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tshisekedi-yirashe-amano-yibwira-ko-agabye-igitero-ku-rwanda

  • U Rwanda rusoje igikombe cy’Afurika ku mwanya wa 4 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yasoje imikino y’Igikombe cy’Afurika muri Basketball “Women’s AFROBASKET Rwanda 2023” ku mwanya wa 4 ni nyuma yo gutsindwa na Mali.

    Uyu munsi nibwo hakinwe umukino w’umwanya wa 3 muri iki gikombe cyari kimaze iminsi kibera muri Kigali Arena.

    U Rwanda rwakinaga na Mali maze Mali iyitsinda amanota 89-51, ni mbere y’uko Senegal ikina na Nigeria ku mukino wa nyuma.

    Muri uyu mukino umutoza yagize ikibazo atakaza abakinnyi babiri bagize imvune, Ineza Sifa na Crooms.

    Gutakaza aba bakinnyi byakozeho umutoza kuko bari abakinnyi bagenderwaho byatumye atakaza umukino mu buryo bworoshye.

    U Rwanda rwari rwatangiye neza rutsinda agace ka mbere amanota 15-14, Mali yatsinze agace ka kabiri amanota 23-9 bajya kuruhuka ari 37 ya Mali kuri 24 y’u Rwanda.

    Ibintu byakomeje kuba bibi mu gace ka gatatu nabwo yatakaje ku manota 23-13 ni mu gihe aka nyuma yagatwaye kuri 29-14. Umukino warangiye ari amanota 89-51.

    Gusoza ku mwanya wa 4, byahise bihesha u Rwanda itike ya FIBA AfroBasket y’ubutaha.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rusoje-igikombe-cy-afurika-ku-mwanya-wa-4-amafoto

  • Harimo kwegukana igikombe cya shampiyona-Ibya… – #rwanda #RwOT

    reka tubashimire uburyo twabanye, gahunda y’umukino n’uko uri bugende ku buryo bwa Live, murabikurikira mu nkuru igiye gukurikira

    ahagana saa14:00 umutoza wa APR FC yatunganyije ikibuga yitegura gushyushya abakinnyi be, ariko asanga hari ibindi bikorwa bigiye kubera mu kibuga

    ikibuga barimo kugiteguriramo uruhimbi  abakinnyi bari buhagarareho 

    14:44 Perezida w’APR FC n’abandi bayobozi ba ri gufata ifoto y’urwibutso n’abakinnyi Mukura izakoresha mu mwaka utaha w’imikino

    14:25 Mukura itangiye kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino 2023-24. Sebwato niwe mukinnyi wahamagawe bwa mbere, hakurikiraho Clement ndetse n’abandi baracyamamagarwa

    Nyirigira Yves yatangaje ko ashaka guhindura Mukura ikipe itwara ibikombe byumwihariko ibikombe bya shampiyona 

    14:10 Nyirigira Yves uyobora mukura niwe uhawe ijambo

    Yves uherutse gutorwa yemeje ko ikipe ya Mukura igiye guhiga igikombe cya shampiyona ku buryo bweruye, ndetse yemeza ko Mukura igiye gushinga ikipe y’abagore n’irerero ry’abakiri bato

    14:00″ Jean Claude Kwizigira na Rigoga Ruth bari buyoboye uyu mu hango batangiye gushyushya abantu

    Katama Kamarondo wakiniye Mukura imyaka 13 akaba yarayigezemo mu 1968 ni umwe mubitabiriye ibirori. 

    ababonye Katama Mamalondo bavuga ko ariwe mukinnyi mukura yagize mu mateka yayo wari uzi gukina mu kibuga hagati, ndetse akaba yari afite amacenga menshi 

    Mukura ni imwe mu makipe yo muntara akomeye kuko n’ubwo nta gikombe cya shampiyona ifite, ariko yabaye iya kabiri inshuro zigera kuri 3 harimo 1992, 1998 ndetse 1999. Mukura Kandi yegukanye ibikombe 5 by’amahoro, birimo icya 1978, 1986, 1990, 1992 na 2018 ubwo yatsinda Rayon Sports.

    abashyushya rugamba Rigoga Ruth na Kwizigira babucyereye

    Madeleine Mukanemeye uzwi nka Mama Mukura, hano yarimo kumva Radio Rwanda ndetse anareba abanyabigwi b’ikipe yihebeye


    Abafana batangiye kwiyongera muri sitade

    13:38″ Umukino wahuzaga abanyabigwi ba Mukura ndetse n’abakozi b’akarere ka Huye, urangiye abanyabigwi batsinze abakozi b’akarere, ibitego 2-1

    uko iminota iri kugenda yicuma niko abafana barimo kugenda biyongera muri sitade ya Huye. Abana bato bagenewe aho bicara, ndetse bamwe bahageze mu gitondo cya kare

    12:00 pm abafana ba APR FC bamaze gusesekara i Huye

    Rujugiro n’abandi bafana be ubu bari mu karere ka Huye

    12:47″ umukino uri guhuza abanyabigwi ba Mukura n’abakozi b’akarere, igice cya mbere kirangiye ari igitego 1 cy’abanyabigwi kuri 1 cy’abakozi b’akarere

    abakinnyi 11 ikipe y’abakozi b’akarere yabanje mu kibuga

    abakinnyi 11 b’ikipe y’abanyabigwi babanje mu kibuga

    Ni umunsi udasanzwe mu mateka ya Mukura, aho yizihiza urugendo rw’imyaka 60 iyi kipe imaze ivutse. Bimwe mu bikorwa biteganyijwe, hari umukino ugiye guhuza Abanyabibwi ba Mukura Victory Sports ndetse n’Abakozi b’akarere ka Huye;

    Ijambo rya Perezida wa Mukura, ijambo rya Mayor wa Huye Sebutege Ange, umukino wa gicuti uhuza Mukura na APR FC ndetse n’igitaramo cy’abahanzi.


    12:00″ Ubu hatangiye umukino uri guhuza Abanyabigwi ba Mukura ndetse n’Abakozi b’akarere ka Huye

    Tigana wakiniye Mukura niwe kapiteni w’Abanyabigwi ba Mukura

    amasuku yari yose bitegura ikirori

    Bamwe mu bafana bakomeye bamukura kuva saa 09:00 AM bari bageze muri sitade

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132817/live-mukura-yatangiye-umuhango-wo-kwizihiza-isabukuru-yimyaka-60-imaze-ibonye-izuba-amafot-132817.html

  • Jay Polly yahawe icyubahiro, Ruti Joel ahunda… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023, ku musozi wa Rebero ahazwi nka Canal Olympia habereye igitaramo cy'umunsi wa mbere w'Iserukiramuco Hill Festival cyahurijwemo abahanzi b'amazina akomeye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

    Abahanzi Ruti Joel, Chriss Eazy, Bull Dog na Inner Circle basendereje ibyishimo abanya-Kigali mbarwa bitabiriye umunsi wa mbere w'Iserukiramuco Hill Festival Kigali ryabereye kuri Canal Olympia.

    Iki gitaramo cyari kimaze igihe giteguzwa abanya-Kigali, cyahurije hamwe abahanzi bakunzwe barimo Chriss Eazy umaze kwamamara mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Inana', Umuraperi Bull Dog uzwi mu itsinda rya Tuff Gang, Ruti Joel ukunzwe muri iki gihe ndetse n'itsinda rya Inner Circle rimaze imyaka irenga 55 mu muziki.

    Igitaramo cyagombaga gutangira saa 1:00 PM  z'amanywa cyatangiye saa 07:40 PM z'umugoroba kubera ubwitabire bukwe bw'abanya-Kigali bazaga gake gake. Kuva izo saha Dj Sonia na Dj Bissoso bakorera RBA bafashije abageze muri Canal Olympia kuryoherwa n'umuziki, Mc Lion Manzi na The Keza batangiye kuyobora iki gitaramo.

    Itorero Intayoberana niryo ryatangije iki gitaramo rifasha abakitabiriye kwinjira mu mwuka w'ibyishimo, batangira gufatanya kubyina imbyino gakondo. Chriss Eazy niwe wakurikiye iri torero ku rubyiniro atangirira mu ndirimbo 'Basi Sori', yakiranywa ibyishimo byinshi n'abanya-Kigali bari batangiye kureba icyoroshye agatama.

    Mu minota irenga 30 yamaze ku rubyiniro afashwa na Symphony Band uyu muhanzi yishimiwe na benshi binyuze mu ndirimbo zirimo 'Ese Urabizi', 'Edeni', 'Fasta', 'Lala' yakoranye na Kirikou Akili wo mu Burundi n'izindi.

    Yakurikiwe n'Umuraperi Bull Dog wamamaye mu itsinda rya Tuff Gang yakirwa n'akamo k'abafana b'iyi njyana atangira kubaririmbira zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo 'Mpe Enkoni', 'Super Kemo' ageze kuri 'Sinema' ibintu byahinduye isura ubona ko abanya-Kigali birekuye cyane.

    Yahaye icyubahiro mugenzi we Jay Polly

    Uyu muraperi mu rwego rwo guha icyubahiro mugenzi we Jay Polly witabye Imana, yanyujijemo aririmba agace k'indirimbo 'Ndacyariho Ndahumeka' abantu bamufasha kugasubiramo. Nyuma yo gutaramira abitabiriye Hill Festival, Bull Dog yavanye ku rubyiniro n'itsinda rya Symphony Band.

    Ruti Joel yakiriwe mu buryo budasanzwe, inkumi zari mu gitaramo zimwishyuza zimwe mu ndirimbo yakoze ataranatangira kuririmba. Uyu musore yatangiriye mu ndirimbo 'Cunda' yasohotse kuri alubumu 'Musomandera' nongera kwemera ko burya n'urubyiruko rukunda injyana gakondo.

    Uyu muhanzi wari uri gufashwa n'itsinda rya Kesho Band yakomereje ku zindi ndirimbo zirimo 'Mwiza', 'Amaliza', abazungu bari mu gitaramo batangarira ubwuzu yateye abanya-Kigali bitabiriye iki gitaramo. Indirimbo 'Cyane' iri mu zamuzamuriye izina yakoze benshi ku mutima barambura amaboko batangira kubyina nk'Intore bamwigana uko yabikoraga ku rubyiniro.

    Uyu muhanzi wavuye ku rubyiniro abantu batabishaka bakimwishyuza zimwe mu ndirimbo bashakaga kumva, yakurikiwe n'itsinda rya Michaela Rabitsch & Robert Pawlik rigizwe n'abazungu bane baturuka mu gihugu cya Autriche.

    Iri tsinda ry'abazungu ryatunguranye rishimisha benshi muri iki gitaramo binyuze mu buhanga bwo gucuranga ibikoresho by'umuziki wo mu njyana ya Jazz yakunzwe mu myaka yo ha mbere. Inner Circle itsinda rimaze imyaka 55 mu muziki niryo ryashyize akadomo kuri iki gitaramo.

    Iri tsinda ryo muri Jamaica rizwi cyane ubwo ryegukanaga Grammy Award, ryashimishije abarasita [Rasta], bitabiriye iki gitarami ku bwinshi. Baririmbye indirimbo zirimo indirimbo 'One Love' ya Lucky Dube, 'Rock with You', n'izindi.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Nyakanga 2023 hateganyijwe igitaramo cya kabiri cy'iri serukiramuco aho hitezwe abahanzi barimo Bushali, Kenny Sol, Kivumbi King ndetse na Big Fizzo wo mu Burundi.


    Ruti Joel yakiranywe ibyishimo byinshi n'abitabiriye igitaramo cy'umunsi wa mbere w'Iserukiramuco Hill Festival

    Ruti Joel yasusurukije abanya-Kigali mu ndirimbo zirimo 'Cunda', 'Amaliza', 'Cyane' n'izindi

    Joel yafashije abanya-Kigali kubyina imbyino nyarwanda

    Chriss Eazy yasusurukije abanya-Kigali mu ndirimbo zirimo 'Lala', 'Edeni', n'izindi

    Eazy yeretswe urukundo rwinshi, n'inkumi zitabiriye Iserukiramuco rya Hill Festival

    Bull Dog yahaye icyubahiro Jay Polly

    Bull Dog yakumbuje abantu itsinda rya Tuff Gang


     Inner Circle yakumbuje abantu umuziki wo mu myaka yo ha mbere

    Itsinda rya Inner Circle ryo muri Jamaica ryashimishije abarasita bitabiriye iserukiramuco 'Hill Festival'


    Itsinda rya Michaela Rabitsch & Robert Pawlik ryo muri Autriche ryacurangiye abanya-Kigali
    Reba amafoto yaranze igitaramo 'Hill Festival Kigali'
    “>
    “>

    AMAFOTO: Freddy Rwigema /INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132818/jay-polly-yahawe-icyubahiro-ruti-joel-ahundagazwaho-urukundo-ibyaranze-hill-festival-amafo-132818.html

  • Ni umukino ugamije kwizihiza izabukuru y’imyaka 60 ikipe ya Mukura imaze ivutse. Mukura ikunze guhangana na APR FC mu bihe bitandukanye, bagiye guhura mu mukino wa gicuti bidakunze kubaho.

    Abakinnyi 11 APR FC igiye kubanza mu kibuga

    Pavelh Ndizira

    Buregeya Prince

    Salomon

    Omborenga Fitina

    Ishimwe Christian

    Taddeo Lwanga

    Nshimiyimana Ismael

    Shaiboub

    Ruboneka Bosco

    Bemol

    Victory Mbaoma

    Mbere y’uko umukino utangira, umusifuzi bamwibye telephone ndetse habaho kuyishaka igitaraganya, ari byo byatumye batinda kwishyushya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132822/live-mukura-vs-apr-fc-umusifuzi-bamwibye-telefone-imana-ikinga-ukuboko-132822.html

  • Abakinnyi 2 bakiniraga ikipe ya Rayon Sports bamanuwe mu ikipe ya kabiri y’iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 2 bakiniraga ikipe ya Rayon Sports bamanuwe mu ikipe ya kabiri y'iyi kipe

    Ikipe ya Rayon Sports yamanuye abakinnyi 2 mu ikipe ya kabiri iheruka gushingwa mu minsi ishize.

    Uyu mwaka w'imikino nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA batangaje ko ikipe yose ikina icyiciro cya mbere igomba kuba ifite ikipe ya kabiri igomba kujya izamurirwamo abakinnyi b'abanyarwanda.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports mu buryo bwo gukomeza kugira abakinnyi benshi, yohereje abakinnyi 2 mu ikipe ya kabiri barimo Iradukunda Pascal ndetse na Ishimwe Patrick bakiri bato.

    Amakuru ahari avuga ko ikipe ya Rayon Sports ishaka gukomeza kugabanya abakinnyi kugirango umwaka utaha bazabone uko bongeramo abandi bazayifasha gusoza Shampiyona ndetse niba banageze mu matsinda babifashishe.

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-2-bakiniraga-ikipe-ya-rayon-sports-bamanuwe-mu-ikipe-ya-kabiri-yiyi-kipe/

  • Muri ADEPR bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi: “Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa” Ibaruwa Rev Pastor Theoneste yandikiye umushumba mukuru wa ADEPR mu Rwanda amweguza kandi ariwe umuhagarariye yateje impagarara  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri ADEPR bakomeje kwiha amenyo y'abasetsi: 'Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa' Ibaruwa Rev Pastor Theoneste yandikiye ushinzwe ADEPR mu Rwanda amweguza kandi ariwe umuhagarariye yateje impagarara

    Ibaruwa Rev Pastor Ntakirutimana Theoneste yandikiye umushumba mukuru w'itorero rya ADEPR mu Rwanda Ndayizeye Esaie amweguza ikomeje guteza impagarara ku mbuga nkoranyambaga.

    Iyi baruwa Rev Pastor Ntakirutimana Theoneste yayandikiye Umushumba mukuru wa ADEPR, Ndizeye Esaie amweguza mirimo ahi agira ati 'Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa'.

    Iyi baruwa yaje ikurikira iyo Umushumba mukuru wa ADEPR mu Rwanda yari yabanje kwandikira Rev Pastor Ntakirutimana Theoneste amuhagarika mu murimo yo kubwiriza ubutumwa bwiza muri ADEPR ngo kuko yayigambaniye akaba ashaka ku yisenya.

    Muri iyi baruwa ya Rev Pastor Ntakirutimana Theoneste yanditsemo ko Ndizeye Esaie adafite ububasha bwo kumuhagarika ngo kuko atariwe wamutumye, asoza ariwe ahubwo amuca (amuhagarika) ku bushumba bwa ADEPR.

    Biravugwa ko aba bombi ibyabo byageze mu nkiko.

    Source : https://yegob.rw/muri-adepr-bakomeje-kwiha-amenyo-yabasetsi-ndaguciye-uzakomeza-kuyobora-uri-igicibwa-ibaruwa-rev-pastor-theoneste-yandikiye-umushumba-mukuru-wa-adepr-mu-rwanda-amweguza-kandi-ariwe-umuhagarariy/

  • Uretse imodoka n’urushishi ntirwabona aho runyura! I Nyarugenge abafana ba Rayon Sport buzuye imihanda maze bagenda berekana ifoto y’umuntu bakesha ibyishimo bafite -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sport izwiho kugira abafana benshi yakoze agashya mu mihanda ya Kigali imodoka zose zibura aho zinyura.

    Kuri uyu munsi nibwo iyi kipe imaze iminsi mu myiteguro y'umunsi udasanzwe bise Umunsi w'igikundiro.

    Iyi kipe abafana bayo bakoreye umukuru w'igihugu bajya mu muhanda bafite ifotoye bandikaho ngo Ibi byose ni wowe tubikesha.

    Source : https://yegob.rw/uretse-imodoka-nurushishi-ntirwabona-aho-runyura-i-nyarugenge-abafana-buzuye-imihanda-maze-bagenda-berekana-ifoto-yumuntu-bakesha-ibyishimo-bafite-amafoto/

  • Ni abana beza basa nka Se! Mu gahinda kenshi madamu wa Pastor Theogene yavuze amagambo yakoze ku mitima ya benshi ubwo bari bagiye kwibuka Pastor – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni abana beza basa nka Se! Mu gahinda kenshi madamu wa Pastor Theogene yavuze amagambo yakoze ku mitima ya benshi ubwo bari bagiye kwibuka Pastor.

    Umugore wa Pastor Theogene yagaragaje uburyo atewe ishema n'abana Pastor Theogene yamusigiye ndetse akomeza ashimangira ko ari abana beza basa nka Se nkuko Theogene yakundaga kubivuga.

    Ibi byabaye ubwo bari bagiye kwibuka ndetse no gushyira inda yo ku mva ya Pastor Theogene. [ AMASHUSHO ]

    Source : https://yegob.rw/ni-abana-beza-basa-nka-se-mu-gahinda-kenshi-madamu-wa-pastor-theogene-yavuze-amagambo-yakoze-ku-mitima-ya-benshi-ubwo-bari-bagiye-kwibuka-pastor/