Blog

  • Abarimo Emma Claudine, Sandrine na Juno Kizig… – #rwanda #RwOT

    Ally Soudy yivuga nk’umunyamakuru w’umunyarwanda wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, kandi akaba akorana n’ibiganiro byo kuri Televiziyo.

    Mu rugendo rw’imyaka irenga 15, ari mu itangazamakuru avuga ko yakoranye n’ibigo binyuranye.

    Uyu mugabo usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akora ikiganiro ngarukakwezi yise ‘Ally Soudy On Air’ yifashishije konti ye ya Instagram.

    Ku gicamundi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023, Ally Soudy yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ‘umunsi wageze’.

    Ashishikariza inshuti ze kwifatanya nawe muri iki gitaramo yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Iki gitaramo ‘Ally Soudy&Friends Live Show’ yagikoze nyuma y’amezi atanu yari ashize acyamamaza kandi yagiye atumira abantu banyuranye basanzwe bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro.

    Yatumiye abarimo Massamba Intore, umunyarwenya Patrick Rusine, Rocky Entertainment, Bushali, Kigali Boss Babes, Drama T wo mu Burundi, Makanyaga Abdul, Bruce Melodie, Fally Merci, Platini, Bwiza, B-Threy n’abandi.

    Cyatangijwe n'amashusho y'ubuhamya bw'abantu bwafashwe mu bihe bitandukanye bagarutse ku buzima babanyemo n'ibindi bamwibukaho. Aya mashusho yakozwe na Secret Memory yakozwe na Gato Felecien.

    Emma Claudine ukore mu Biro by’Umuvugizi wa Leta wabaye igihe kinini Umunyamakuru wa Radio Salus, yavuze ko imyaka 15 ishize Ally Soudy ari mu mwuga w’itangazamakuru bigaragaza ‘gukunda cyane ibyo ukora bikarushaho kuba byiza cyane iyo ujyanye n’igihe’.

    Uyu mubyeyi yavuze ko yanashimishijwe no kubona Ally Soudy akora ikiganiro ‘Ally Soudy On Air’ kuri Instagram. Ati “Uko wafashijwe nawe uzabikorere n’abandi utibagiwe n’aba Kigali.”

    Sandrine Isheja wakoranye igihe kinini na Ally Soudy, yamushimiye kuko intambwe yateye mu buzima bwe yayigizemo uruhare. Ati “Kuva 2008, warakoze gutuma nubaka uwo ndiwe none, Imana ikomereze ikumpere umugisha ku bw’itafari washyize ku rugendo rwanjye rw’itangazamakuru nkora ubu.”

    Uyu mubyeyi yavuze ko bamenyanye bakiga muri Kaminuza, kandi ko Ally Soudy yamufashaga cyane mu gutegura no gutunganya amakuru y’imyidagaduro.

    Umuhanzi Juno Kizigenza uherutse gusohora album ye ya mbere yise’ Yaraje’, yavuze ko mu 2020 Ally Soudy yamwandikiye ubutumwa bugufi amubwira ati “Petit Frere urimo gukora ibintu byiza.”

    Uyu muhanzi avuga ko yari asanzwe azi Ally Soudy ariko kuva icyo gihe baramenyanye birushijeho.

    Ati “Mu by’ukuri nari nsanzwe muzi. Navuga ko aribwo twamenyanye ahubwo ariko namumenye cyera ndi umupeti mwumva kuri Radio Salus na Isango Star.” Yavuze ko ubu butumwa yakiriye bwamuteye umurava mu rugendo rwe rw’umuziki.'

    Muri ubu buhamya, umukinnyi wa filime Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool avuga ko kuba ari umukinnyi wa filime ‘ni wowe mbicyesha’. Ati “Nibuka ko ari wowe wanteye imbaraga ukanambwira ko nabikora kandi byarakunze. Warakoze cyane.”

    Umuyobozi Wungirije Radio Isango Star, Jean Rambert Gatare yavuze ko umusanzu wa Ally Soudy mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro ari ntagereranwa, kandi amushimira umusanzu we mu rugendo rw'itangazamakuru rwa Radio Isango Star.

    Ati “Warakoze, haba mu izina ry’ubuyobozi bwa Radio Isango Star mu izina ry’abakozi ba Isango Star ari abo mwakoranye n’abagusimbuye.”

    Akomeza ati “Twese tuzirikana ko Isango Star wagize uruhare ntagereranywa rwo kuba igeze aho igeze ubu.”

    Umuhanzi Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys, avuga ko yamenye Ally Soudy ‘akiririmba muri Testament’. Yashimye ku bwo kudacika intege no gucira inzira abandi. Ati “Warakoze kuko igihe cyose twagucyneraga (Urban Boys) twarakubonaga.”

    Uyu muhanzi avuga ko azi cyane Ally Soudy bari muri Kaminuza, kandi nka Urban Boys baramwifashishije igihe kinini mu bikorwa nka Urban Boys.

    Umuhanzi Ziggy 55 yashimye Ally Soudy ku bw’umusanzu we, guhanga udushya mu muziki no guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro. Ati “Warakoze kuba waratubereye ikitegererezo kubera ko ibintu ukora biratangaje.”

    Akomeza ati “Ndagusaba kutazarekera, uzakomeze ube wowe, uzakomeze ugire ibyo bitekerezo byo guhanga ibintu bishya.”

    Ubwo yatangizaga iki gitaramo, Ally Soudy yavuze ko imyaka 15 ishize ari mu itangazamakuru atari ‘ikintu cyoroshye’. Yavuze ko hari benshi yafatiyeho urugendo, kandi ashimira buri wese ‘watumye ntacika intege’.

    Yavuze ko iki gitaramo ari icya mbere mu mateka, gihuza abakunzi be kandi kitabiriwe n’abantu bakunze ibiganiro birimo Salus Relax, Isango na Muzika, Ally Soudy mu mihanda ya Kigali n’ibindi.

    Uyu mugabo yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yifuzaga kuba umusirikare, ariko Nyirasenge ye ntiyatumye arotora izo nzozi kuko yamubwiye kujya kwiga amashuri abaza ayasoza atagifite izo nzozi.

    Yahamagaye ku rubyiniro Col. Mugisha wo mu Ingabo z’u Rwanda. Ally Soudy yavuze ko n’ubwo atabaye umusirikare ariko buri gihe yakoraga yifuza ko igihe kimwe yateguye igikorwa azaba ari kumwe n’Ingabo z’u Rwanda.

    Col. Mugisha ahawe ijambo yashimye Ally Soudy ku bwo kumutumira. Yavuze ko ‘bimuteye iteka nk’Ingabo y’Igihugu kuba ndi hano’. Avuga ko ari ibyishimo kuri we kuba abona bantu bahuriye hamwe.

    Ati “Amahoro mu gihugu cyacu arahari […] Igihugu cyanyu kirarinzwe, kirinzwe n’abagabo bashoboye… Duterane, tugire umwanya mwiza wo gusabana.”

    Mugisha avuga ko igitaramo nk’iki ari umwanya wo gusabana, kungurana ibitekerezo no kureba ku zindi ngingo.

    Col. Mugisha wari uhagarariye Inganzo z’u Rwanda muri uyu muhango, yabwiye buri wese kumva ko ibyo akora bifitiye akamaro abantu benshi, kandi akwiye gukora ibikorwa atekereza kubaka igihugu.

    Yanasabye gusigasira ibimaze kugerwaho no gushingira ku mahirwe buri umwe. Ati “Nimwige, mucuruze ku manywa na nijoro kuko hari amahoro […].”

     Ally Soudy yatangaje ko yakuze ashaka kuba Umusirikare, ariko yishimira imyaka 15 ishize ari mu rugendo rw’itangazamakuru 

    Col. Mugisha yabwiye abitabiriye iki gitaramo gusigasira ibyagezweho mu rugendo rw’iterambere rw’u Rwanda 


    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi [Uri hagati]


    Umuhanzi Makanyaba Abdoul utanga ibyishimo ku bisekuru byombi yitabiriye iki gitaramo


    Abakinnyi ba filime barimo ‘Soloba’ [Ubanza ibumoso], Killerman [Uri hagati] ndetse na ‘Nsabi’ ugezweho muri iki gihe


    Gato Felecien uri ibumoso ndetse na Klepy wa KC2










    Juno Kizigenza avuga ko kuva mu 2020 aganiriye na Ally Soudy byamwongereye imbaraga mu muziki we 


    Ally Soudy yaje muri iki gitaramo ari kumwe n’abana be


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132827/abarimo-emma-claudine-sandrine-na-juno-kizigenza-bagarutse-ku-musanzu-wa-ally-soudy-washak-132827.html

  • Bahati yasezeranye na Cecile ashinga ibikwasi… – #rwanda #RwOT

    Bahati Makaca, izina yakoreshaga mu buhanzi yari yasezeranye mu murenge wa Nyarugenge ku itariki 27 Nyakanga 2023. Nabwo byari ibirori bibereye ijisho ndetse yari yagaragiwe kuko Salle iberamo uwo muhango yari yuzuye no hanze abantu babuze aho bihengeka ngo babashe gukurikira iryo sezerano yahamirije imbere y'inzego za Leta. Akimara gusezerana mu mategeko mu kiganiro kihariye yahaye InyaRwanda yavuze ko abantu bose bavuze amagambo atabitayeho kuko 'Jye nkunda Cecile kandi umutima wanjye urabihamya'.


    Bahati yatezwe imitego avugwaho amagambo ajyanye n'ibijya biba ku basore b'i Kigali babaho mu buzima bwa Mbarubukeye noneho bagira ikironda bakabona inkumi nayo yabuze uyishaka hakurya iyo i mahanga ikaza kurambagiza mu Rwanda. 


    Ni kenshi rero aba ba Mbarubukeye bemera urukundo badafite kugira ngo babone ko bakwambuka amazi magari bityo bajye gushaka imibereho dore ko hano baba barakubise inzu ibipfunsi ariko bigakoboka ntacyo babonye.


    Inkuru ni nyinshi uhereye kuri Safi Madiba wageze muri Canada agatandukana na Judith Niyonizera nubwo abagerayo bakabana neza nabo bahari. Gusa urugo rumwe rusenyutse rusiga icyasha ingo 1000 zibanye neza. 


    Rero aha niho abasore b'i Kigali baba mu ruganda rw'imyidagaduro bariraye ku ibaba bagana kuri YouTube maze bivayo bavuga ko Bahati ashatse 'VISA' na we mu kubumva yarabihoreye yikomereza gahunda ye y'ubukwe kuko ntiwabuza inyombwa kuyomba niko abahanga mu Kinyarwanda bajya batebya iyo bari kuganira.

     

    Isezerano ryo mu rusengero ryari rimeze nk'iryo guha gasopo za nsoresore zateze iminsi Bahati na Cecile Unyuzimfura

     

    Hari ku manywa y'ihangu ku izuba ry'igikatu. Rimwe bavuga ko rimena imbwa agahanga. Nibwo ahagana saa Cyenda z'igicamunsi imodoka yo mu bwoko bwa V8 yarimo Bahati, Cecile n'umugabo wamutinyishije (Parrain) yari igeze mu mbuga z'urusengero rwa Apotre Mignonne Kabera rwitwa Noble Family Church. 


    InyaRwanda yari yahageze mbere kugira ngo ikurikirane ibiri bube byose kuko uwagutanze amakuru aba yagutanze byose. Bahati na Cecile bari bishimye akamwenyu ari kose. Ni byo koko bigaragara ko ari ubukwe bwagiyeho amafaranga menshi kuko babukoze mu byiciro nk'abakina filimi.


    Ubundi usanga ubukwe bwose buba iminsi ibiri gusa, bakajya mu murenge, bagafata umunsi wo gusaba no gukwa icya rimwe. Ntabwo ari ko byagenze kuri Bahati na Cecile kuko ku itariki 27 Nyakanga 2023 bagiye mu murenge wa Nyarugenge uri mu mujyi neza. Basezeranye kubana akaramata nk'umugore n'umugabo bazasangira byose. Bakabana mu bibi no mu byiza. Uyu muhango muribuka ko mwawukurikiye ku InyaRwanda. Noneho rero, barakomeje birira ubuzima nta gihunga baza gusaba no gukwa ku itariki 30 Nyakanga 2023. Uyu muhango nawo InyaRwanda yawubagejejeho mu mashusho n'amafoto. 


    Wari umuhango uryoheye ijisho. Nawo wabereye mu mahema ari mu karere ka Kicukiro, muri Gikondo ahazwi nka Nangamurimbo. Impamvu hitwa gutyo ni uko unyarukiyeyo wambaye neza wagaruka winubira aho wagiye ku buryo utazifuza kuhasubira. Mu mpeshyi haba ari mu ivumvi. Mu itumba haba ari mu byondo. 


    Nta bihe byiza hagira hahora hateye nabi ku bagenda n'amaguru. Ariko wenda igihe nikigera Leta izahatekereza ihazane umuhanda w'umukara. Tugarutse rero ku munsi wo gusaba no gukwa iyo wavaga mu muhanda ukerekeza mu ihema ntabwo wagirango riri aho hari uwo muhanda w'ivumbi. 


    Hari hatatse hateye amabengeza. Uyu munsi Bahati asaba akanakwa yarikumwe n'ibyamamare mu ngeri zose. Yaba Bamenya wasigiwe igifunguzo yari yamwambariye. Ndetse ni nawe wapfunduye umuvinyo.

     

    Abanyamakuru b'igihe kirekire nka Ally Soudy, Mike Karangwa, baje kumuba hafi. Julius William 'Chita Magic' yari umushyushyarugamba naho Cyusa Ibrahim asohora umugeni. Ariko rero na Young Grace, Nkindi Aisha, X-Dealer, Jason, M Izzo, Dj Bob, Cassien Pizzo n'abandi bari bamushyigikiye. Ubwo rero hasigaye gutegereza uyu munsi tariki 05 Kanama 2023 aho yagiye mu rusengero.

     

    Igihe kigeza rero nyuma y'uko Pastor Rwagasana Danny wabavugiye isengesho ndetse n'impanuro zerekeye urushako yasabye Bahati kugira icyo abwira Cecile. Bahati yafashe indangururamajwi yagize ati:'Abavuga ko hari ibyo nakurikiye baribeshya kuko nzagukunda iteka ryose. Ndabizi ko umutima wanjye utuje kandi uyu munsi urahamya ko ibyo bavuze byose bibeshyaga. Nari narakwijeje ko nzaguhamiriza isezerano kuri uyu munsi rero mukundwa ndagukunda'. Bahati agisoza uyu mutoma abantu byabarenze bibagirwa ko ari umuhanzi umenyereye gutera imitoma. Icyakora wagirango ni igisigo yari yaramize bunguri kuko yavugaga amagambo adategwa. Cecile na we afashe indangururamajwi yabwiye Bahati ko azamubera isoko y'ibyishimo kandi azamwubahisha.

     

    REBA AMAFOTO YO GUSEZERA MU RUSENGERO: FREDDY



    Bahati yatezwe iminsi ko akurikiye VISA yo muri CANADA

    Bahati yasezeranyije Cecile kumukunda iteka ryose

    Basezeranye kubana akaramata


    Abashumba bari bahari babasengeye nk’umuryango mushya itorero risezeranyije

    Pastor Danny yabahaye impanuro abuza Bahati kuzakubita Cecile

    Itorero ryabahaye icyemezo “Certificate” ihamya isezerano

    Cecile yabwiye Bahati ko azamukunda, akabera isoko y’ibyishimo

    Bahati yasinye ku cyemeza ko basezeranye

    Cecile yasinye kuri Certificate y’isezerano

    Bahati na Cecile basabwe gukundana bazajya bagira ibibazo bakiyambaza Imana

    Pastor Rwagasana Danny yabasezeranyije abasaba kuzasazana

    Bahawe icyemezo cy’uko basezeranye

    Pastor yasinyeho

    Bahati na Cecile bari bambaye neza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132825/bahati-yasezeranye-na-cecile-ashinga-ibikwasi-abamuteze-visa-amafoto-132825.html

  • ‘Izindi kipe zifite abafana b’abakene nyakujya’ Dj Brianne yaryohewe n’ifaranga ry’umurayon bituma avuga n’akarimurori gusa yavuze ikintu kidasanzwe abafana ba Rayon batandukaniye ho n’abandi bafana bose bo mu Rwanda  – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Izindi kipe zifite abafana b'abakene nyakujya' Dj Brianne yaryohewe n'ifaranga ry'umurayon bituma avuga n'akarimurori gusa yavuze ikintu kidasanzwe abafana ba Rayon batandukaniye ho n'abandi bafana bose bo mu Rwanda

    Ku munsi w'Igikundiro uzwi nka Rayon Day uba buri mwaka Dj Brianne yari yatumiwe mo nk'umu Dj uzasusurutsa abazitabira uyu munsi.

    Gusa yavuze ko andi ma ekipe nta kigenda cyabafana bayo ngo kuko abafana ba Rayon ni bo bo nyine bagira gahunda yo gushyigikira ikipe yabo nta Gahato bashyizwe ho.

    Reba video hasi..

    Muze mwese mufane @rayabandi mufana nibande😂🤣😂😂😂😂😂😂#RayonSportsDay2023 #RAYONSPORTS ku mutima 🤍💙🤍💙🤍💙🤍💙 pic.twitter.com/xIJ1btIgCs

    — DeejayBrianne (@BrianneDeejay) August 5, 2023

    Source : https://yegob.rw/izindi-kipe-zifite-abafana-babakene-nyakujya-dj-brianne-yaryohewe-nifaranga-ryumurayon-bituma-avuga-nakarimurori-gusa-yavuze-ikintu-kidasanzwe-abafana-ba-rayon-batandukaniye-ho-nabandi-b/

  • ‘abagabo barangiza byibuze 2 mu cyumweru baramba inshuro zikubye kabiri ugereranyije n'abandi’ Dore akamaro wahishwe ko kurangiza ku mugabo(soma witonze) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'abagabo barangiza byibuze 2 mu cyumweru baramba inshuro zikubye kabiri ugereranyije n'abandi' Dore akamaro wahishwe ko kurangiza ku mugabo(soma witonze)

    Akamaro ko kurangiza ku mugabo

    Imikorere y'ubwonko

    Mu gihe cyo kurangiza imikorere y'ubwonko iriyongera dore ko amaraso ajyamo aba yiyongereye bityo n'umwuka wa oxygen ujyamo ukiyongera. Ibi rero bituma ubwonko bw'umuntu urangiza kenshi buba bukora neza kandi butekereza byihuse.

    Kugabanya uburibwe

    Mu gihe cyo kurangiza harekurwa umusemburo wa ocytocin ukaba ukunze kwitwa umusemburo w'urukundo. Ubusanzwe ku bagore uyu musemburo ukorwa ku bwinshi mu gihe cyo kubyara kugirango ufashe mu kugabanya uburibwe no kumufasha gukira vuba. Ubu hari gukorwa ubushakashatsi mu kureba niba ocytocin itakoreshwa mu kuvura uburibwe buhoraho (nko ku barwaye kanseri, abakoze impanuka) ndetse no kuvura umutwe w'uruhande rumwe.

    Kanseri ya Prostate

    Inyigo yakozwe mu 2004 n'ikigo nyamerika kireba ibya kanseri (National Cancer Institute) yerekanye ko abagabo barangiza byibuze inshuro 21 mu kwezi ibyago byabo byo kurwara kanseri ya porositate bigabanyukaho 30% ugereranyije n'abandi. Kuko kurangiza ahanini bijyana no gusohora, bijyana no gusohoka kw'amasohoro akuze ashobora gutera kanseri kubera gutinda mu mugabo.

    Kurwanya Stress

    Nubwo bikiri mu nyigo, umusemburo wa ocytocin na za endorphins birekurwa mu gihe cy'imibonano no kurangiza bituma umugabo yumva aruhutse, yishimye kandi atuje. Ibi bifasha mu kwirukana stress no gutera umutuzo.

    Gusinzira

    Mu gihe cyo kurangiza; umusemburo wa dopamine urarekurwa ugakurikirwa na oxytocin hamwe na za endorphins. Ibi bikaba bitera gusinzira neza nyuma y'imibonano.

    Gutinda kurangiza

    Niba wajyaga wibaza icyagufasha kujya utinda kurangiza, umuti wa mbere ni ukongera inshuro urangiza. Iyo uri kurangiza umubiri ukoresha ingufu bityo bikawufasha kumenyera igikorwa cy'imibonano.

    Kuramba

    Ubushakashatsi bwakorewe ku baturage bo muri South wales mu 1997 bwerekanye ko abagabo barangiza byibuze 2 mu cyumweru baramba inshuro zikubye kabiri ugereranyije n'abandi.

    Ubu bushakashatsi kandi bwanzuye ko impamvu nyamukuru ari uko imibonano ari imwe muri siporo bikaba birwanya indwara nk'imitsi, umubyibuho ukabije, diyabete. Kandi izi ndwara ziri mu zihitana benshi.

    Source : https://yegob.rw/abagabo-barangiza-byibuze-2-mu-cyumweru-baramba-inshuro-zikubye-kabiri-ugereranyije-nabandi-dore-akamaro-wahishwe-ko-kurangiza-ku-mugabosoma-witonze/

  • Ikipe ya Rayon Sports ikubiswe inshyi ku munsi watangiye bishimiye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ikubiswe inshyi ku munsi watangiye bishimiye cyane

    Ni umukino watangiye ikipe zombi ubona ko zishaka ibitego ariko zikajya zigenda zihusha uburyo bumwe na bumwe bwabaga bwabazwe.

    Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa ariko umukino ubona ko ufunguye ariko kubera abataka b'amakipe yombi gutsinda bikananirana.

    Mu gice cya kabiri cyatangiye ubona ko abakinnyi ba Rayon Sports basinziriye cyane, ikipe ya Police iza kufatirana ayo mahirwe ihita ibona igitego cya mbere mu minota ya mbere y'igice cya kabiri gitsinzwe na Kenneth Muguna.

    Rayon Sports yaje gusimbuza ishyira mu kibuga abakinnyi baheruka gusinyishwa barimo Luvumbu, Mvuyekure ndetse n'abandi bakomeye ariko n'ubundi umukino urangira Police FC ya Kenya itsinze igitego 1-0.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ikubiswe-inshyi-ku-munsi-watangiye-bishimiye-cyane/

  • Nigeria yahigitse Senegal yegukana igikombe cy’Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nigeria yatsinze Senegal amanota 84-74 yegukana igikombe cy’Afurika cya Basketball “Women’s AFROBASKET Rwanda 2023”.

    Uyu munsi nibwo umurishyo wa nyuma wakubiswe w’Igikombe cy’Afurika cya Basketball mu bagore cyari kimaze iminsi kibera mu Rwanda muri Kigali Arena.

    Umukino wa nyuma wahuje Senegal na Nigeria, ni nyuma y’uko Mali yari imaze kwegukana umwanya wa 3 itsinze u Rwanda amanota 89-51.

    Nigeria yatangiye umukino neza itsinda agace ka mbere amanota 19-10, yanakomerejeho ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Okonkwo Amy batsinze n’agace ka kabiri ku manota 24-21. Bagiye kuruhuka ari 43-31.

    Senegal yagarutse mu gace ka gatatu yisubiyeho aho ibifashijemo n’abarimo Kone Sika wazonze Nigeria, batsinze agace ka 3 ku manota 26-19 gusa Nigeria yaje gutsinda agace ka nyuma amanota 22-17.

    Nigeria yari ifite iki gikombe yaje kukisubiza itsinze Senegal amanota 84-74.

    U Rwanda rwahawe igihembo nk’ikipe yitwaye neza. Bwa mbere mu mateka rwabashije kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika.

    Okonkwo Amy wa Nigeria ni we waje gutorwa nk’umukinnyi w’irushanwa.

    Otto Janon ukiniria ikipe y’igihugu ya Uganda ni we wabaye umukinnyi watsinze amanota menshi muri iri rushanwa aho yatsinze amanota 128.

    Olaluwatomi Taiwo ukomoka muri Nigeria ni we wabaye umukinnyi watsinze amanota 3 inshuro nyinshi aho yayatsinze inshuro 12.

    Ikipe y’irushanwa

    Dillard S
    Cierra (Senegal), Otto Janon (Uganda), Okonkwo Amy (Nigeria), Kone Sika (Mali) na Seda Tamara (Mozambique)

    Umutoza wa Nigeria yakoze amateka

    Igikombe bahataniraga

    Byari ibyishimo kuri Nigeria

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nigeria-yahigitse-senegal-yegukana-igikombe-cy-afurika-amafoto

  • Itegereze neza umukinnyi utabonamo umenye ko atabarizwa muri Rayon Sports (AMAFOTO Y’ABAKINNYI BOSE BA MURERA) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itegereze neza umukinnyi utabonamo umenye ko atabarizwa muri Rayon Sports.

    Rayon Sports yerekanye abakinnyi bayo bose izikoresha muri uyu mwaka w'imikino wa 2023-2024.

    Ifoto:

    Source : https://yegob.rw/itegereze-neza-umukinnyi-utabonamo-umenye-ko-atabarizwa-muri-rayon-sports-ifoto-yabakinnyi-bose-ba-murera/

  • ‘Imfura igenda nka se’ Umwana w’umuherwe Coach Gael yatembagaje abantu nyuma yo kwigana akazi se akora ariko kuvuga ikinyarwanda bikamunanira kubera ko yakuriye muri Amerika[Video ] – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Imfura igenda nka se' Umwana w'umuherwe Coach Gael yatembagaje abantu nyuma yo kwigana akazi se akora ariko kuvuga ikinyarwanda bikamunanira kubera ko yakuriye muri Amerika[Video ]

    Coach Gael umaze kumenyekana kubera kuba ari we ukurikirana inyungu za Bruce Melodie mu busanzwe atuye muri Amerika ndetse ni n'aho abana be bavukiye.

    Gusa n'ubwo ari umunyarwanda akaba afite n'umugore w'umunyarwandakazi abana babo nti bazi ikinyarwanda neza kubera gukurira muri sosiyete idakunze ku kivuga.

    Ubwo uyu mwana yagezaga kwigana akazi ka se ariko ko kugira inama ba rwiyemeza mirimo byamunaniye kuko yari agiye gukoresha ikinyarwanda kandi ntacyo azi.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/imfura-igenda-nka-se-umwana-wumuherwe-coach-gael-yatembagaje-abantu-nyuma-yo-kwigana-akazi-se-akora-ariko-kuvuga-ikinyarwanda-bikamunanira-kubera-ko-yakuriye-muri-amerikavideo/

  • Kurahirira kubana akaramata ubanza ntawe byorohera! Umuhanzi Bahati Makaca uherutse gusezerana na we kuvuga indahiro mu murenge byabaye ingorabahizi – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family umaze iminsi asezeranye kubana akaramata na Unyuzimfura Cecile, na we kuvuga indahiro mu murenge byabaye ingorabahizi.

    Ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 27 Nyakanga 2023 na Tariki 5 Kanama 2023 nk'uko integuza zabwo zibigaragaza.

    Ubwo yari ari kurahirira kubana akaramata bamubaye ingorabahizi.

    VIDEWO

    https://www.instagram.com/reel/CvkZy95MIi_8RPsxaV68GRybM2NYqLUYlk9QXs0/?igshid=MzRlODBiNWFlZA==

    Source : https://yegob.rw/kurahirira-kubana-akaramata-ubanza-ntawe-byorohera-umuhanzi-bahati-makaca-uherutse-gusezerana-na-we-kuvuga-indahiro-mu-murenge-byabaye-ingorabahizi-videwo/

  • ‘Uri ku idarapo ry’urwanda imikino uyireke’ Bahati Makaca waririmbaga muri Just Family hagaragaye amashusho ubwo yari gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we yaracitse akora ibidakorwa[Video] – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Uri ku idarapo ry'urwanda imikino uyireke' Bahati Makaca waririmbaga muri Just Family hagaragaye amashusho ubwo yari gusezerana imbere y'amategeko n'umugore we yaracitse akora ibidakorwa[Video]

    Bahati Makaca ubwo yari arimo kurahira yaracitswe ibyo yarimo avuga biramunanira nuko acishamo araseka ndetse yari yacuritse n'igitabo.

    gusa gitifu wabasezeranyaga yaramwihanije amubwira ko nta muntu ukina afashe ku idarapo nyamara uko bigaragara na we byari bimucitse.

    Source : https://yegob.rw/uri-ku-idarapo-ryurwanda-imikino-uyireke-bahati-makaca-waririmbaga-muri-just-family-hagaragaye-amashusho-ubwo-yari-gusezerana-imbere-yamategeko-numugore-we-yaracitse-akora-ibidakorwavideo/