Blog

  • Abanyamujyi birangiye bamwibitseho! Rutahizamu w’umunyamahanga uherutse kwandagaza ba myugariro ba APR FC ubu yamaze gusinyira ikipe y’abanyamugi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Cameroon, Kevin Ebene w'imyaka 27 ubu yamaze gushyira umukono ku masezerano mu ikipe ya AS Kigali.

    Uyu rutahizamu asanzwe akinira Ikipe y'Igihugu ya Cameroun guhera 2016 ubwo yahamagarwaga mu y'abari munsi y'imyaka 20, yari asanzwe ari mu igerageza mu ikipe ya Mukura VC gusa byaje kurangira As Kigali imubatwaye kubera ukuntu yitwaye neza mu mukino Mukura VC yanganyije na APR FC.

    Kevin Ebene yagaragaje urwego ruri hejuru muri uyu mukino, gusa Mukura VC yatinze guhita imusinyisha maze As Kigali birangira imubengutswe ihita imusinyisha.

    Source : https://yegob.rw/abanyamujyi-birangiye-bamwibitseho-rutahizamu-wumunyamahanga-uherutse-kwandagaza-ba-myugariro-ba-apr-fc-ubu-yamaze-gusinyira-ikipe-yabanyamugi/

  • Habaye impanuka iteye ubwoba yahitanye abantu batatu harimo n’umwana muto cyane abandi barakomereka bikabije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Habaye impanuka iteye ubwoba yahitanye abantu batatu harimo n'umwana muto cyane abandi barakomereka.

    Mu gihugu cya Kenya mu gace kitwa Sobea muri Nakuru haravugwa inkuru y'impanuka yahitanye ubuzima bw'abantu 3 barimo n'umwana abandi barakomereka bikomeye.

    Ni nyuma yaho imodoka yo mu bwoko bwa bus yari itwaye abantu ivuye mu gace kitwa Eldoret yerekeza muri Nakuru yagonganye n'ikamyo yari itwaye inyanya.

    Polisi yo muri kariya gace yatangaje ko impanuka ishobora kuba yatewe n'umuvuduko iyo modoka yari itwaye abantu yari iri kugenderaho.

    Iyi mpanuka yabaye taliki ya 8 kanama 2023, kugeza ubu abakomeretse bajyanywe mu bitaro ndetse polisi iracyakora iperereza ngo ifindure neza icyaba cyateye iyi mpanuka.

     

    Source : https://yegob.rw/habaye-impanuka-iteye-ubwoba-yahitanye-abantu-batatu-harimo-numwana-muto-cyane-abandi-barakomereka-bikabije/

  • “Baje no kunywa za Champagne” Umunyamakuru w’imikino, Muramira Régis yatangaje amagambo akakaye ubwo yavugaga kuri Camarade wagizwe umuyobozi mushya muri FERWAFA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'Imikino kuri FINE FM, Muramira Régis, yashidikanyije ku bushobozi bwa Kalisa Adolphe 'Camarade' wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.

    Mu kiganiro Urukiko rw'ubujurire kuri FINE FM, Muramira Régis yagize ati 'Icyashoboka, Umunyamabanga wa FERWAFA bamushakire undi munyamahanga uzajya ukora akazi, abandi bazajye bicara mu biro, bajye guhura n'abo muri FIFA baje no kunywa za shampanye (Champagne).'

     

    Kalisa Adolphe 'Camarade' yemejwe nk'Umunyamabanga Mukuru mushya w'Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA. Uyu mwanya wari umaze igihe uriho Karangwa Jules mu buryo bw'agateganyo.

    Source : https://yegob.rw/baje-no-kunywa-za-champagne-umunyamakuru-wimikino-muramira-regis-yatangaje-amagambo-akakaye-ubwo-yavugaga-kuri-camarade-wagizwe-umuyobozi-mushya-muri-ferwafa/

  • Yaramuhoboye amuhuza n’ibyuma: Umunyamakurukazi Rigoga Ruth kwihangana byanze maze yerekana amafoto meza cyane yahuje urugwiro n’umukecuru wihebeye Mukura -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yaramuhoboye amuhuza n'ibyuma: Umunyamakurukazi Rigoga Ruth kwihangana byanze maze yerekana amafoto meza cyane yahuje urugwiro n'umukecuru wihebeye Mukura.

    Umunyamakurukazi Rigoga Ruth ukorera radio na televiziyo by'igihugu yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane ari kumwe n'umukecuru uzwiho gukunda ruhago bikomeye cyane bahuje urugwiro.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/yaramuhoboye-amuhuza-nibyuma-umunyamakurukazi-rigoga-ruth-kwihangana-byanze-maze-yerekana-amafoto-meza-cyane-yahuje-urugwiro-numukecuru-wihebeye-mukura-amafoto/

  • Niger: Abahiritse ubutegetsi bamaganiye kure uruzinduko rw'intumwa za CEDEAO muri iki gihugu #rwanda #RwOT

    Abakuru b'agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi muri Niger, bavuga ko badashobora kwemera uruzinduko rwo ku rwego rwo hejuru rw'abadiplomate bo mu muryango w'ubukungu w'ibihugu byo muri Afurika y'uburengerazuba (CEDEAO), kuko hari ibyago ku mutekano b'abo bashyitsi.

    BBC yanditse ko Intumwa zo muri CEDEAO, umuryango w'Ubumwe bw'Afurika (AU) n'umuryango w'abibumbye (ONU) zari zitezwe kwerekeza muri Niger mu ndege kuri uyu  wa Kabiri tariki 8 Kanama 2023.

    Ariko abakuru b'agatsiko kahiritse ubutegetsi muri icyo gihugu, babwiye CEDEAO ko ibihano uwo muryango wafatiye Niger n'inkeke yo kugabwaho igitero n'uyu muryango byateje uburakari mu baturage, ko rero izo ntumwa zidashobora kwakirwa mu ituze no mu mutekano.

    Bongeyeho ko imipaka ya Niger yo ku butaka no mu kirere ifunze.

    Amakuru ava mu murwa mukuru Niamey wa Niger avuga ko abantu benshi bakiriye neza iryo hirikwa ry'ubutegetsi bavuga ko ari impinduka nziza, nubwo Perezida wahiritswe, Mohamed Bazoum, yari yatowe mu buryo bunyuze muri demokarasi.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaburiye ko hari ibyago ko itsinda rya Wagner ry'abacanshuro b'Abarusiya, rizafatirana uko ibintu bimeze ubu muri Niger, rikabyungukiramo.

    The post Niger: Abahiritse ubutegetsi bamaganiye kure uruzinduko rw'intumwa za CEDEAO muri iki gihugu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/09/niger-abahiritse-ubutegetsi-bamaganiye-kure-uruzinduko-rwintumwa-za-cedeao-muri-iki-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=niger-abahiritse-ubutegetsi-bamaganiye-kure-uruzinduko-rwintumwa-za-cedeao-muri-iki-gihugu

  • Aryoha asubiwemo! Amafoto yo mu irushanwa rya… – #rwanda #RwOT

    Uretse kuba Abanyarwanda barihariye imyanya myinshi ya Mbere, n'ibyishimo ku ruhande rwabo byari byinshi dore ko abagera kuri 4 bagegukanye itike izaberekeza mu marushanwa mpuzamahanga by'umwihariko Igikombe cy'Isi kizabera muri New Zealand mu mikino ya IronMan70.3 muri 2024.

    Aya marushanwa yasigiye akanyamuneza, Abanyarwanda ndetse n'Abanyamahanga ku buryo twavuga ko ari rimwe mu marushanwa abera mu Karere ka Rubavu, ashobora kuzakumburwa n'abatari bake.

    REBA HANO AMAFOTO UTIGEZE UBONA YO MURI IRI RUSHANWA RYA IRONMAN70.3













    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yari mu bitabiriye iki gikorwa

    Ishimwe Pacifique Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage yari yasohokanye n’abana be

    Itorero ryasusurukije abashyitsi ryongerera imbaraga abakinnyi

    Abanyamahanga bari baryohewe n’ubuzima n’abana babo

    Ingeri zose zari zishimiye ibi birori bizongera kugaruka muri Kanama mu 2024, nanone mu Karere ka Rubavu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132914/aryoha-asubiwemo-amafoto-yo-mu-irushanwa-rya-ironman703-utigeze-ubona-132914.html

  • Ibyamamare bikomoka mu Rwanda byubatse izina… – #rwanda #RwOT

    Ku rutonde rw’ibyamamare 5 bikomeye ku Isi bifite inkomoko mu Rwanda, hariho abafite ababyeyi bombi b’abanyarwanda gusa mu gihe kandi harimo n’abafite ababyeyi badahuje ibihugu.

    1. Stromae

    Ku ikubitiro haraza umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga Stromae. Amazina yahawe n’ababyeyi akaba ari Paul Van Haver. Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Papaoutai’, ‘Formidable’ n’izindi afite inkomoko mu Rwanda nubo atariho yavukiye.

    Stromae ufite inkomoko mu Rwanda yagiye yibikaho ibihembo bikomeye

    Se wa Stromae ni umunyarwanda witwa Pierre Rutare akaba yaramubyaranye na Miranda Van Haver ukomoka mu Bubiligi. Stromae yavukiye ndetse akurira i Brussels, kuri ubu ari mu bahanzi bayoboye umuziki w’u Bubiligi  gusa akomoka mu Rwanda.

    2. Ncuti Gatwa

    Mizero Ncuti Gatwa uri ku gasongero mu bijyanye na Sinema mpuzamahanga, nawe ni umwe mu byamamare bikomoka mu rw’imisozi igihumbi. Yavukiye i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu 1992. Yavutse kuri Se w’umunyamakuru wanigishaga ibijyanye n’iyobokamana witwa Tharcisse Gatwa.

    Umunyarwanda Ncuti Gatwa uhagaze neza muri sinema ku rwego mpuzamahanga

    Umuryango wa Ncuti waje guhungira muri Scotland mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva icyo gihe ntibagarutse mu Rwanda. Gatwa yaje kwiga ibijyanye no gukina filime ndetse biranamuhira dore ko aherutse gushyirwa ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana bakomoka muri Afurika.

    Ncuti Gatwa ayoboye muri filime y’uruhererekane ya BBC yitwa ‘Doctor Who’

    Byumwihariko Ncuti Gatwa yatangiye kumenyekana cyane kuva mu 2014 ubwo yakinaga muri filime yitwa ‘ Romeo & Juliete Home, Manchester’. Indi filime y’uruhererekane yitwa ‘Sex Education’ yaciye ibintu kuri Netflix niyo yagize uruhare mu gutumbagiza izina rya Ncuti Gatwa. Kuri ubu niwe mukinnyi mukuru wa filime y’uruhererekane ‘Doctor Who’ ikorwa na BBC ndetse akaba ariwe mwirabura wa mbere wahawe kuyikinamo ayiyoboye (Leading Role).

    3. Corneille Nyungura

    Nyungura Cornelius wamamaye ku izina rya Corneille akoresha mu muziki, nawe akomoka mu Rwanda. Ni umuhanzi ukora injyana ya R&B ndetse akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umuhanga watangiye kwamamara kuva mu 2000.

     Ababyeyi be bombi ni abanyarwanda akaba ari naho yavukiye nyuma aza guhungira muri Canada nyuma yaho ababyeyi be bombi biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Corneille Nyungura umuhanzi w’icyamamare ku Isi ukomoka mu Rwanda

    Kuva Corneille yagera i Quebec muri Canada niho yahise atangirira umwuga wo kuririmba anabifatanya n’amasomo. Nyuma yo kurangiza kwiga muri kaminuza ya Concordia University i Montreal, yahise yerekeza mu Bufaransa ari naho yahise atangira kwamamara cyane. Corneille yamamaye mu ndirimbo nka ‘Nuveau Monde’, ‘Avec Classe’, ‘Revons’ n’izindi zamugize icyamamare mpuzamahanga.

    4. Sonia Rolland

    Sonia Rolland ni umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli wanabaye Miss w’Ubufaransa mu 2002, akaba nawe afite inkomoko mu Rwanda. Yavukiye i Kigali kuri mama we w’umunyarwandakazi na Se w’Umufaransa. Umuryango we wagiye kuba mu Burundi mu 1990 uza no kuhava mu 1994 wimukira mu Bufaransa.

    Miss w’Ubufaransa mu 2000, Sonia Rolland ufite inkomoko mu Rwanda

    Sonia Rolland yatangiye ibyo kumurika imideli no kwitabira amarushanwa y’ubwiza mu 2000. Mu 2002 yahawe ikamba rya Miss France bituma yamamara cyane ku Isi dore ko yarabaye umunyafurika wa mbere utwaye iri kamba. Kuva muri 2001 Sonia Rolland amaze gukina filime 17. 

    Yanditse ibitabo bitandukanye birimo nka ‘Les Gazelles n’ont pas peur du Noir’ yasohoye muri 2007. Yongeye kwandika ikindi gitabo kivuga ku mateka ye yise ‘Beaute Black’. Kugeza ubu Sonia Rolland ari mu bagore bakomeye mu myidagaduro y’Iburayi kuva yaba Miss w’Ubufaransa mu 2002.

    5.Sherrie Silver

    Umubyinnyi kabuhariwe Sherrie Silver uri mu bayoboye mu Bwongereza nawe akomoka mu Rwanda aho yavutse kuri Se w’umunyarwanda. Mu 1994 Sherrie na Nyina witwa Florence Silver bagiye kuba i Londre ari naho atuye kugeza ubu.

    Umubyinnyi kabuhariwe Sherrie Silver ukomoka mu Rwanda

     Izina rye ryatangiye kumenyekana cyane mu 2018 ubwo yabyinaga mu mashusho y’indirimbo y’icyamamare Childish Gambino yise ‘This Is America’ yanaherewe igihembo cya MTV Video Music Award muri uwo mwaka. Ibi byatumye n’abahanzi nyafurika barimo Diamond Platnumz bamwitabaza ngo ababyinire mu ndirimbo zabo.

    Sherrie Silver yubakiwe ikibumbamo gishyirwa mu mujyi wa London

    Kugeza ubu Sherrie Silver ni umwambasaderi wa UN mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse yanigeze kwigisha kubyina Tedros Adhanom umuyobozi mukuru w’Ishyami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (World Health Organization). Kubera imibyinire ye myiza Sherrie Silver yakorewe ikibumbano cye gishirwa rwagati mu mujyi wa London mu Bwongereza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132942/ibyamamare-bikomoka-mu-rwanda-byubatse-izina-ku-rwego-mpuzamahanga-amafoto-132942.html

  • Abitabiriye irushanwa rya Miss Universe Indon… – #rwanda #RwOT

    Abo batanze ibirego bo muri iryo rushanwa rya Nyampinga muri Indonesia bavuze ko basabwe gukuramo imyenda yabo yo hejuru kugira ngo “bagenzurwe umubiri” ndetse bafatwe n’amafoto, habura iminsi ibiri ngo ‘finale’ y’irushanwa ibe ku itariki ya 3 y’uku kwezi kwa Kanama (8), nkuko umwe mu babunganira mu mategeko yabivuze.

    Amarushanwa y’ubwiza aremewe muri Indonesia, ariko abayategura baritwararika kugira ngo batava aho bababaza umuryango mugari (sosiyete) w’iki gihugu ukomeye ku bya kera (imico gakondo).

    Batatu mu bitabiriye Miss Universe Indonesia barashinja abategura irushanwa ihohotera rishingiye ku gitsina

    Mu mwaka wa 2013, irushanwa rya Nyampinga w’isi (Miss World) ryakuyeho icyiciro cyo kwiyereka abarushanwa bambaye imyenda y’imbere (bikini) ubwo ryari ryabereye muri icyo gihugu cyiganjemo abayoboke b’idini rya Islam.

    Polisi yo mu murwa mukuru Jakarta yavuze ko ibyo birego bizakoreshwa nk’ishingiro y’”irindi perereza”.

    Mu mategeko ya Indonesia, ihohotera rishingiye ku gitsina rihanishwa igifungo kigera ku myaka 15.

    Mellisa Anggraeni, umunyamategeko wunganira batatu muri abo bitabiriye iryo rushanwa, yatangarije BBC News Indonesia ko koko icyo kirego cyatanzwe. Yavuze ko abandi benshi na bo bazatanga ibirego.

    Ibiro ntaramakuru bya Reuters byatangaje ko abakandida batandatu bo muri iryo rushanwa batanze ibirego kuri polisi.

    Anggraeni yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abateguye iryo rushanwa babwiye abakandida ko “amagenzura y’umubiri” yari agamije “gusuzuma inkovu iyo ari yo yose, ibinure bitera ibice bimwe by’umubiri kubyimba cyangwa kwishushanyaho [tattoos] ku mibiri yabo”.

    Poppy Capella uyobora ikigo gitegura iri rushanwa yatangaje ko bagiye gukora iperereza kuri ibi birego

    Mu itangazo, icyamamare Poppy Capella, nyir’ikigo Miss Universe Indonesia Organisation gitegura iryo rushanwa, yavuze ko kizakora iperereza kuri ibyo birego.

    Ubuyobozi bwo ku rwego rw’isi bw’irushanwa rya Miss Universe na bwo bwavuze ko burimo gukurikirana icyo kibazo kandi ko bufata “mu buryo butajenjetse na gato” ibirego by’imyitwarire mibi ku bijyanye n’igitsina.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132951/abitabiriye-irushanwa-rya-miss-universe-indonesia-barashinja-abaritegura-ihohoterwa-rishin-132951.html

  • Bahujwe na Dosiye yAbakono: Ibyabayobozi 10… – #rwanda #RwOT

    Iri tangazo rivuga ko  bakuwe ku myanya yabo ba Perezida Kagame nyuma  y'isesengura ryakozwe rikagaragaza ko aba bayobozi 'batashoboye kuzuza inshingano zabo cyane gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y'u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

    Nyuma y'iyimikwa ry'Umutware w'Abakono ryabereye Musanze ku itariki ya 9 Nyakanga uyu mwaka, Umuryango FPR Inkotanyi ukaba n'ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, wamaganye iki  gikorwa  cyabereye  mu Murenge wa Kinigi, uvuga ko iyo ari intambwe isubira inyuma mu kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Kazoza Justin  wari wagizwe Umutware w’Abakono yahise akurwaho

    Ibi byanatumye hategurwa Inama nyunguranabitekerezo ya FPR Inkotanyi, yahurije hamwe abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n'abayobozi ku rwego rw'igihugu i Rusororo ku Ngoro y'Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Muri iyi nama  haba Umutware w'Abakono  watowe, Kazoza Justin ndetse  n'abayobozi mu nzego nk'uru  za Leta   bitabiriye uyu muhango , basabiye imbabazi mu ruhame ,si ibyo gusa kandi  Umujyanama wa Perezida Kagame  mu by'Umutekano , Gen James Kabarebe yavuze ko  hari  abasirikare    bafunzwe.

    Nyuma y'iyi nama, abayobozi mu nzego nkuru bitabiriye kiriya gikorwa banditse bisegura ku Mukuru w'Igihugu, banasaba Abanyarwanda amakosa akomeye bakoze yo kwitabira igikorwa nk'iki kigamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

    Usibye abasabye imbababazi hari n'abeguye ku nshingano zabo barimo uwari Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew. 

    Mu bayobozi b'inzego nkuru za Leta  bitabiriye umuhango wo kwimika  Umutware w'Abakono harimo  Visi Perezida wa Sena ,Nyirasafari Esperance  ndetse nawe wanasabye imbabazi. 

    Undi wasabye imbabazi ku ikubitiro  ni Gatabazi Jean Marie Vianney  wabaye  Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu wanagaragaye  mu mashusho acinya akadiho muri  uyu muhango.

    Nyuma byaje no kuvugwa  ko we n'Umutware w'abakono,Kazoza  Justin  batawe muri yombi ariko Umuvugizi w'Urwego rw'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr B Thierry Murangira  yavuze ko aya makuru  yari yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga  ntayo azi.

    Mu  bayobozi  birukanwe  na Perezida Kagame  harimo Ramuli Janvier wari Meya w'Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga aka Gakenke na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w'Akarere ka Burera

    Abandi bakuwe ku myanya yabo harimo Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara, asimburwa na Nzabonimpa Emmanuel nk'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara w'Agateganyo.

    Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wari Meya yakuweho, asimburwa na Bizimana Hamiss. Uyu muyobozi yari yatorewe kuyobora Musanze kuva mu Ugushyingo 2021. Mu bandi bakuwe ku myanya yabo harimo Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage; Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinigi na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi.

    Mu Karere ka Gakenke ho Nizeyimana Jean Marie Vianney, wakayoboraga kuva mu Ugushyingo 2021, yakuweho asimburwa by'agateganyo na Niyonsenga Aimé François.

    Yayoboraga Akarere ka Gakenke

    Mu bandi bayobozi birukanwe harimo Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w'Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.

    Undi muyobozi wirukanywe ni uw'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, wasimbujwe na Nshimiyimana Jean Baptiste nk'Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo.


    Uwanyirigira Marie Chantal yayoboraga Burera kuva ku wa 6 Ukuboza 2019. Mbere yo gufata izi nshingano yabaye Umukozi w'Akarere ka Burera mu Ishami ry'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Amasomero y'Abakuru.

    Mu  ijambo  Gen James Kabarebe  yagejeje ku bari bitabiriye inama nyungurana bitekerezo  ya FPR Inkotanyi  agaruka ku  iyimikwa ry'Umutware w'Abakono yavuze ko  ikintu kibi cyamaganwa hakiri kare ndetse kikarandurwa mu maguru mashya.


    Agaruka ku basirikare bakuru bitabiriye  uyu muhango , Gen Kabarebe yashimangiye ko  iyo bibaye gutyo  buri wese  akamenya  abe,  ari nabo akoresha  iyo ashatse  kugira  uwo yikiza , si ibyo gusa kandi  yanashimangiye ko  kuba FPR Inkotanyi yarabashije guhagarika Jenoside , ikabohora igihugu ndetse  ikanacyubaka ari  uko  itigeze yihanganira ikintu kibi.

    Kugeza ubu  Perezida Kagame  ntakintu aravuga kuri iyi Dosiye y'umutware w'Abakono , gusa  benshi bemeza ko  urutonde rw'abirukanwa rushobora kwiyongera.

    Igikorwa cyo kwimika Umutware w'Abakono cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z'umutekano n'abandi.

    Ni igikorwa cyafashwe nk'ikigamije gucamo ibice Abanyarwanda nyamara baranyuze mu mateka nk'ayo ashaririye yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Andrew  Mpuhwe Rucyaha  wari Visi Meya wa Musanze   yabimburiye abandi mu kwegura
           

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132953/bahujwe-na-dosiye-yabakono-ibyabayobozi-10-barimo-gitifu-wintara-birukanwe-na-perezida-kag-132953.html

  • Ndizeye Samuel yavuze icyo yapfuye na Rayon Sports yamwifuzaga #rwanda #RwOT

    Myugariro w’Umurundi Ndizeye Samuel yavuze ko impamvu atongereye amasezerano muri Rayon Sports yamwifuzaga ari uko batumvikanye nta kindi.

    Ndizeye Samuel, umwaka w’imikino wa 2022-23, wari umwaka we wa nyuma mu ikipe ya Rayon Sports yambara ubururu n’umweru.

    Ni umwe mu bakinnyi iyi kipe yifuzaga kongerera amasezerano ariko birangira batandukanye aho yahise ajya gusinyira ikipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu ya Police FC.

    Ndizeye Samuel yavuze ko impamvu atongereye amasezerano nta yindi ari uko atumvikanye n’iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza.

    Ati “Urebye gusoza amasezerano habaho kuganira, hakababo no kumvikana, rero nyuma byaranze ko twumvikana mpita mfata umwanzuro wo kujya muri Police FC.”

    Muri Nyakanga 20219 nibwo Ndizeye Samuel ukina mu mutima w’ubwugarizi yinjiye muri Rayon Sports akaba baratandukanye nyuma y’imyaka 4 yari ayimazemo.

    Ni ikipe yagiriyemo ibihe byiza nubwo nta shampiyona batwaranye ariko batwaranye igikombe cy’Amahoro cya 2023, uku kuyigiriramo ibihe byiza byanatumye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.

    Ubu ari muri Police FC aho Police FC yanamusohoye ku rutonde rw’abakinnyi igomba kujyana muri Tanzania kwitegurirayo umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ndizeye Samuel yavuze ko yapfuye na Rayon Sports amafaranga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndizeye-samuel-yavuze-icyo-yapfuye-na-rayon-sports-yamwifuzaga