Blog

  • Nta gikuba cyacitse –Minisitiri Musabyimana avuga ku bayobozi birukanwe mu Ntara y'Amajyaruguru #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko kuba abayobozi bo mu Ntara y'Amajyaruguru birukanwe mu mirimo nta gikuba cyacitse mu baturage bahatuye.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kanama 2023, ibiro bya Minisitiri w'Intebe byatangajwe ko mu izina rya Perezida wa Repubulika, bayobozi bo mu turere twa Musanze, Gakenke na Burera,  birukanwe ku myanya yabo kubera kutuzuza inshingano zabo nk'abayobozi zabo, cyane cyane gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y'u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

    Aba bayobozi barimo Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara.

    Ramuli Janvier wari Meya w'Akarere ka Musanze, Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage; Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinigi na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi.

    Mu Karere ka Gakenke ho hirukanwe Nizeyimana Jean Marie Vianney, wari umuyobozi w'Akarere, Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w'Imirimo Rusange muri aka Karere ; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.

    Mu Karere ka Burera hirukanwe Uwanyirigira Marie Chantal, waei umuyobozi w'Akarere.

     Aganira n'Itangazamakuru rya Flash, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yagaragaje ko nubwo aba bayobozi birukanwe ituze ari ryose mu baturage.

    Ati 'Oya ntabwo byacitse mu Majyaruguru rwose n'abaturage baratuje, bameze neza.Nnajye niho ndi, maze iminsi mpagenda. Abaturage rwose baratuje nta kibazo bafite.'

    Isesengura ryakozwe ryagaraje ko hari icyuho mu miyoborere muri iyi Ntara nk'Uko Minisitiri Musabyimana akomeza abisobanura.

    Ati 'Ariko nyine nk'uko mwabibonye isesengura ryakozwe, ryagaraje ko hari icyuho mu miyoborere, ari nayo mpamvu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu nshingano afite, yafashe umwanzuro wo gukumira ko hari icyahungabanya ubumwe bw'Abanyarwanda muri utwo Turere.'

    Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko imikorere ya bamwe mu bayobozi harimo icyuho gishobora gutuma abantu biribera mu ndorerwamo y'amoko ndetse iki kibazo kikaba cyari no mu gushyira abakozi mu myanya no mu itangwa ry'amasoko.

    Ati 'Hari utuntu twinshi ugenda ubona abantu bakora,[…] urugero nafata rworoshye mu mitangire y'amasoko mu Karere cyangwa se mu Buyobozi wajya kureba ugasanga nk'umuryango umwe cyangwa se abantu bavuka ahantu hamwe cyangwa se abantu bafitanye amasano ya hafi, ugasanga nibo babona amasoko mu myaka itatu, ine, itanu cyangwa se amasoko yose manini afitwe n'abantu bafite icyo bahuriyeho cyane  ndetse wajya kureba ugasanga ugasanga n'abahawe akazi ko gukurikirana cyangwa gutanga ayo masoko ni umuryango umwe. Ukareba ibyo bintu wabibaza nde? Wabibaza ute? Nta handi wabibariza uretse aho ngaho. Aho ni hamwe.'

    Yunzemo agira ati 'Ariko noneho ukarenga aho ngaho ukajya no mu isesengura ukareba uburyo amashyirahamwe ajyaho, ukareba uburyo ibimina bijyaho, ukareba uburyo bikoresha na Kompanyi ugasanga hari ibihari bikumira abandi. Ugasanga utabitangiriye aha ngaha byakomeza bikaba byazavamo ibintu by'ivangura bitari byiza, ndetse ubwo hakiyongeraho na biriya ugasanga hari amatsinda ashingiye ku miryango abantu bakomokamo cyangwa se bavukamo, imiryango y'amaraso, inzu ibintu nk'ibyo. Ariko ugasanga abantu babihaye agaciro.'

    Yakomeje agira ati 'Uretse nibyo kuba wavuka mu nzu iyi n'iyi ubundi ntacyo bitwaye cyangwa sekuba wavuka aha naha, ntabwo ari ikibazo, buri wese agira aho avuka, buri wese agira umuryango avamo, buri wese agira ikintu yisanisha nacyo. Ariko kuba noneho byahinduka nk'aho ari ikigo bikagira inzego,bikagira umutungo, bikagira amategeko, mbese amategeko ubona anakumira ko abaturage bahabwa serivisi bemerewe na leta zindi, ibyo bintu ntabwo dushobora kubyemera.

    Minisitiri Musabyimana yashimangiye ko 'Ibyo biba bigaragaza ko hari icyuho mu miyoborere kuko hari aho twasanze amategeko agenda imiryango y'abantu bakomokamo bayarutisha amategeko y'igihugu, ibyo ni ibintu uri umuyobozi udashobora kurebera[…] niyo mpamvu iyo igihe kigeze hafatwa ibyemezo bikwiriye. Ubwo hari n'ibindi  haba mu gutanga izo serivisi, haba mu gutanga ibintu abantu bagenewe ugasanga hari abantu babirebera mu ndorerwamo z'udutsiko twaba udushingiye ku moko tuzi cyangwa udushingiye ku miryango, udushingiye kuho abantu baje baturuka  baza gutura muri ibi bice cyangwa se mu bindi bintu ubona bidateza imbere ubumwe bw'Abanyarwanda ku buryo urebeye nabi bishobora kubwangiza. '

    Aba bayobozi birukanywe nyuma y'ukwezi mu Majyaruguru habaye igikorwa cyo kwimika Umutware w'Abakono cyabaye tariki 9 Nyakanga 2023 mu Murenge wa Kinigi ho mu Karere ka Musanze.

    Ni umuhango  witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z'umutekano n'abandi.

    Ni igikorwa cyafashwe nk'ikigamije gucamo ibice Abanyarwanda nyamara baranyuze mu mateka nk'ayo ashaririye yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Byanatumye hategurwa Inama nyunguranabitekerezo ya FPR Inkotanyi, yahurije hamwe abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n'abayobozi ku rwego rw'igihugu i Rusororo ku Ngoro y'Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Bamwe mu bitabiriye uwo muhango basabye imbabazi kubwo kunyuranya n'indangagaciro zikwiye kubaranga mu nshingano zabo, ndetse na Rucyahana Mpuhwe Andrew, wari Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Ubukungu, yegura ku mirimo ye.

    The post Nta gikuba cyacitse —Minisitiri Musabyimana avuga ku bayobozi birukanwe mu Ntara y'Amajyaruguru appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/09/nta-gikuba-cyacitse-minisitiri-musabyimana-avuga-ku-bayobozi-birukanwe-mu-ntara-yamajyaruguru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nta-gikuba-cyacitse-minisitiri-musabyimana-avuga-ku-bayobozi-birukanwe-mu-ntara-yamajyaruguru

  • ‘Ubwo nta kinu Mubona mo mwebwe’ utugambo turyoshye turi kuvuza ubuhuha hagati ya Bianca na Buryohe bahoze bakorana – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ubwo nta kinu Mubona mo mwebwe' utugambo turyoshye turi kuvuza ubuhuha hagati ya Bianca na Buryohe bahoze bakorana

    Ku munsi wejo tariki 8/ 8/2023 ni bwo Bianca yagize isabuku y'amavuko ndetse abimenyesha abamukurikirana abinyujije kuri Instagram.

    Ibyo si byagarukiye aho kuko Bianca nk'umuntu bahoze bakorana mu kiganiro kimwe ndetse akaba n'inshuti ye magara yamwifurije isabukuru nziza mu magambo meza yuje ubuhanga.

    Bianca yagize ati: ' ubucuti twagiranye ntacyo nabunganya kuko n'ibyagaciro, rero nkwifurije undi mwaka w'ibyushimo n'ubucuti bwacu.'

    Arangiza ubu butumwa yasoje agira ati:'Ndagukunda Bro.

    Buryohe nawe ntiyatanzwe kuko yaje ahita amubwira amagambo meza agira ati:'Urakoze cyane kandi nange ndagukunda cyane B wanye.

    Ubwo yasozaga iyi B yavuze ihagarariye Bianca, aba bombi ni inshuti z'akadasohoka dore ko bakoranye imyaka igera kuri 5 kuri Terevisiyo zigiye zitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/ubwo-nta-kinu-mubona-mo-mwebwe-utugambo-turyoshye-turi-kuvuza-ubuhuha-hagati-ya-bianca-na-buryohe-bahoze-bakorana/

  • Gasabo; Umugabo akurikiranyweho kwica urupfu rw’agashinyaguro umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Sinarutumye Anthere uri mu kigero cy'imyaka 56 wo mu Karere ka Gasabo, akurikiranyweho kwica anize umugore witwa Mukangarambe Eugenie w'imyaka 40 babyaranye.

    Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa mbere tariki ya 7 Kanama 2023, bibera mu Murenge wa Jabana, Akagari ka Akamatamu, Umudugudu wa Nyarukurazo.

    Source : https://yegob.rw/gasabo-umugabo-akurikinyweho-kwica-urupfu-rwagashinyaguro-umugore-we/

  • ‘Ibyo bataguhaye uri umwana ugiye ku byiha?’ Umunyarwenya umaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yongeye kubatembagaza nyuma yo kugaragara ari kunywera amata muri ‘Biberon’ y’umwana-VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ibyo bataguhaye uri umwana ugiye ku byiha?' Umunyarwenya umaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yongeye kubatembagaza nyuma yo kugaragara ari kunywera amata muri 'Biberon' y'umwana—VIDEWO

    Rusine Patrick udasiba gusetsa abamukurikirana yongeye kubibutsa ko ari Umunyarwenya nyuma yo kugaragara ari kunywa amata ariko akayanywera muri Biberon.

    Muri aya mashusho Rusine yari imbere ya Kamera ari we uri kuyikoresha.

    Reba video hasi..

     

    Source : https://yegob.rw/ibyo-bataguhaye-uri-umwana-ugiye-ku-byiha-umunyarwenya-umaze-kwigarurira-imitima-ya-benshi-mu-rwanda-yongeye-kubatembagaza-nyuma-yo-kugaragara-ari-kunywera-amata-muri-biberon-yumwana-videw/

  • Manishimwe Djabel yabaye nk’umwenda waheze mu iduka wabuze umuguzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe ya APR FC Manishimwe Djabel byavugwaga ko arimo gukinira ikipe ya Kiyovu Sports nayo yamuteye utwatsi.

    Ku munsi wejo hashize nibwo hacicikanye amakuru avugwa ko Manishimwe Djabel wakiniraga ikipe ya APR FC umwaka ushize, yaba agiye gutizwa mu ikipe ya Kiyovu Sports ariko ibi kugeza ubu ntabwo ari byo.

    Ibi byaje kubera ko Manishimwe Djabel yari afite gahunda yo kujya gukina hanze y'u Rwanda bikanga, ariko kugeza ubu amakuru dufite ni uko uyu mukinnyi atazava mu ikipe ya APR FC kuko na Kiyovu Sports ntabwo ngo imushaka.

    Ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino wa Super Cup ugomba kuyihuza n'ikipe ya Rayon Sports ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 12 Kanama 2023.

     

    Source : https://yegob.rw/manishimwe-djabel-yabaye-nkumwenda-waheze-mu-iduka-wabuze-umuguzi/

  • Imandwa nkuru y’u Rwanda Rutangarwamaboko yah… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutangaza ko azakora umunsi mukuru nk’uko abakurambere bacu babikoraga, muganga Rutangarwamaboko yashyize mu bikorwa umuhigo we wo kuganura no kuganuza inshuti n’abavandimwe.

    Nk’uko umuganura watangiye mu kinyejana cya 9 ari ikimenyetso cy’ubumwe mu banayrwanda, Rutangarwamaboko yakurikije umujyo w’abatubanjirije hanyuma yimiriza imbere amahoro mu Rwanda binyuze mu gusangira umuganura.

    Ku wa 12 Nyakanga 2023, nibwo muganga Rutangarwamaboko yatangaje ko ku wa 03 Kanama 2023 azizihiza umunsi mukuru w’umuganura wakorewe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi.

    Nk’uko byari bimaze igihe bitangazwa kandi byari byarateganyijwe, ku mugoroba wo kuwa 03 Kanama 2023, nibwo mu Bicumbi Kwa Nyagasani Imandwa Nkuru y’u Rwanda Muganga Rutangarwamaboko mu Kigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye mu Muco habaye Umuhango w’Umuganura nk’uko wakorwaga cyera.

    Iki gikorwa kikaba ari umusaruro w’ubushakashatsi bwa buri munsi Bushingiye ku Bikorwa mu nzira y’Ubuzima Bushingiye ku Muco bukorwa n’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku Muco  nacyo ubwacyo cyatangijwe nk’umusaruro w’ubushakashatsi bwo muri uwo mujyo bwakozwe n’uwagitangije Nyagasani Imandwa Nkuru y’u Rwanda Muganga Rutangarwamaboko ubwo yakoraga ubushakashatsi busoza Kaminuza bwahuje umuco n’ubuzima.

    Ubwo bushakashatsi bukaba bwaragaragaje neza ko nta terambere ry’Igihugu rirambye rishobora kubaho ridashingiye ku Muco wa beneryo kuko Umucyo ariwo shingiro.

    Muri ubu bushakashatsi Muganga Rutangarwamaboko akaba yaravumbuye ko utagira imihango atagira ibyo ahanga habe no guhangamura ibyamuhangaye n’utagira Imigenzo atagira uko agenza niko kurangiza abaza Benimana ati: “Mbese ko mwaretse Imigenzo kandi ibibagenza ari uruhuri amaherezo muzagenza mute….?”

    Ibi byigaragaje kandi bisobanuka neza mu bikorwa bibiri byari biteganyijwe muri uyu muhango wakoze mu rwego rwo gusigasira no guteza imbere ubukerarugendo Bushingiye ku Muco byumwihariko ubwaturutse mu byacukumbuwe n’abahanga babyihebeye mu rwego rw’ubushakashatsi.

    Uko umunsi w’umuganura wagendaga mu muco nyarwanda niko wagenze kwa Rutangarwamaboko?

    Bwa mbere byigaragaje neza ni mu umugenzo w’umuganura nyirizina ubwo watangizwaga na Nyagasani Imandwa Nkuru y’u Rwanda afatanyije n’Injishi ye(umugore we) bagaragiwe n’imyambi yabo (abana babo) ndetse n’abagirwa bo mu Bicumbi (abaherezabitambo mu Muco w’u Rwanda).

    Uwo akaba ari umugenzo wo kuvuga umutsima w’umuganura aho, nk’uko Nyagasani Umwami w’u Rwanda yapfukamaga imbere ya ya nkono yacyuye ubuhoro akaramya ayikomera amashyi ubugira gatatu nk’uko bashengera baramya iyo bageze i Bwami, ni nako Nyagasani Imandwa Nkuru y’u Rwanda ya igenje imbere y’imbaga yari iteraniye mu Bicumbi.

    Aho bari bateye amashyiga atatu ya Kinyarwanda avuze ubutatu budatana bwa Benimana, nk’uko bigaragarira muri cya gisakuzo ngo havuyemo umwe ntitwarya(ishyiga ry’inyuma).

    Bivuze ngo burya abanyarwanda bose bagirwa na magirirane kuko niyo muribo havamo umwe bamwe nagirango niwe wo inyuma (nubwo ntabwo inyuma nta n’uwo imbere kuko ubuzima ari rwa ruziga, ngo sakwe sakwe: Zenguruka duhure, bikaba umweko dukenyera tugakomeza ari uko gusa uwo mweko wabashije kuzenguruka ugahura tugapfundika ipfundo rituma ya mpuzu na za nkanda dukenyeye bitagwa ngo bidutamaze ttwambare ubusa ku gasozi), uko ninako ya mashyiga atatu dutekaho yasobanuraga kandi n’ubu asobanura ishingiro ry’ubumwe bw’abanyarwanda nayo ya nkono ikaba ikimenyetso cy’u Rwanda rwaturemye arinarwo rudutunga nk’umubyeyi nk’uko abantu batungaa n’ibyo bafungura.

    Ni uko muri uwo mugenzo wo kuvuga umutsima nk’uko byakorwaga cyera, Nyagasani Imandwa Nkuru y’u Rwanda Muganga Rutangarwamaboko arimiza amavi ku butaka, araramya akomera ya nkono amashyi ubugira gatatu nk’uko Nyagasani Umwami w’u Rwanda yabigiraga ari kumwe na wa mutsobe Mukuru n’Umwamikazi n’unugabekazi na wa mwene nyabirungu (Imandwa) maze n’Injishi ye akurikiraho nawe Umuziranenge araho abigira atyo bose bati:

    Ahiiiii ubuhoro Nyagasani

    Ahiiiii ubuhoro Nyagasani

    Ahiiiii ubuhoro Nyagasani

    Ubugiri n’ubugwiza ishya n’ihirwe maze Twishyuke mu Rwanda umu

    Ibyo bikaba bivuze guha icyubahiro Igihugu k’Umwami n’abanyarwanda kuko ku Mwami w’u Rwanda kwima ingoma bitari ibyiratwa nk’icyubahiro kirwanirwa, keretse ab’inda yasumbye indagu naho ubundi mu bwiru bw’u Rwanda kwima ingoma kwabaga ari ugufata igihe mu ruharo kubwo ineza y’Igihugu n’abacyo, Abanyarwanda.

    Umuganura wahanganywe n’u Rwanda ku ngomba ya Gihanga Ngoma ijana(u Rwanda ruhangwa, Ruremwa n’Imana y’i Rwanda, Umuganura nawo uriho.

    Umuganura wagiye ugerwa intorezo kenshi ariko ntiwazima ngo uhere kuko u Rwanda rudahera cyangwa ngo ruheranwe.

    Baganuraga ryari? Bakaganura iki?

    Umuganura wizihizwaga ku mwero w'amasaka. Umunsi mukuru wawo watangiraga muri Kamena, ugasoza muri Nzeri, ugahera i bwami mbere yo gusesekara muri rubanda.

    Baganuzaga Umwami amata, amasaka n'izindi mbuto nkuru ari zo uburo, inzuzi n'isogi ariko bakongeraho n'ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe.

    Umwami yafataga umwuko agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima rubanda baje kuganuza, akawuvuga apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n'Igihugu.

    Umuganura wizihizwaga ryari? Kubera iki wagombaga kubaho?

    Umuganura wabanzirizwaga n'icyunamo cya Gicurasi aho Abanyarwanda bibukaga urupfu rwa Cyamatare, hagakurikiraho ibirori bya Kamena bishimira ko habonetse Umutabazi, noneho bigasozwa no kwizihiza Umuganura bashimira Imana ko basubiranye igihugu n'ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Cyari ikintu gikomeye bagombaga guhora bazirikana ngo batazongera guteshuka kuri iryo hame-remezo ry'uko bahuje byose: Inkomoko imwe, igihugu kimwe, amahame-remezo gishingiyeho n'indangagaciro zigize umuco.

    Umuganura wambuwe agaciro aho abakoloni bageze mu Rwanda. Kubera ko intwaro yabo yari amacakubiri, bihutiye guca umuco Nyarwanda wabahuzaga , bityo baca Umuganura wabibutsaga umuco bahuriyeho ndetse n'Umwiru mukuru ushinzwe Umuganura Gashamura bamucira i Burundi mu 1925.

    Umuganura waje kongera kwizihizwa buri mwaka muri za mirongo inani, ariko nabwo hagamijwe guha agaciro umusaruro w'ubuhinzi kuruta uw'ibindi byose kuko abayobozi b'icyo gihe bumvaga ko ngo 'umurimo ari uguhinga, ibindi ari amahirwe.'

    Ubwo Umuganura wizihizwaga hamurikwa umusaruro wabonetse mu buhinzi, kurusha kwizihiza ubumwe bw'Abanyarwanda bushingiye ku muco umwe n'indangagaciro ziwugize.

    Amafoto y’uko umunsi mukuru wateguwe na muganga Rutangarwamaboko wagenze.








    Abana baganujwe ku mata nk’uko mu muco nyarwanda byahozeho



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132933/imandwa-nkuru-yu-rwanda-rutangarwamaboko-yahiguye-umuhigo-wumuganura-amafoto-132933.html

  • Arerekeza muri Kiyovu Sports ko Djabel afite ubwoba bwo kuguma muri APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe ya Al Shabab yo muri Saudi Arabia idasinyishije kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel arifuza ko iyi kipe yamutiza ariko yo igashaka kumugumana.

    Manishimwe Djabel mu ntangiriro z’ukwezi gushize nibwo yumvikanye n’iyi kipe ya APR FC asigaraniye imyaka 3 y’amasezerano kujya mu ikipe yo hanze y’u Rwanda yamwifuzaga.

    Djabel wari wizeye guhita asinyira ikipe ya Al Shabab yo muri Saudi Arabia ku bihumbi 135 by’amadorali nk’amafaranga aguzwe, yari yumvikanye na APR FC ko bazagabanira hagati, bityo akaba yishyuye imyaka yari abasigaraniye.

    Gusa iyi kipe itari yiteguye kumurekura, yamubwiye ko mu gihe bitakunda yahita ayigarukamo kuko nabo bamukeneye.

    Ku bw’amahirwe make iyi kipe ntabwo yashimye Djabel nyuma yo kumenya ko umwaka ushize w’imikino wa 2022-23 atakinnye imikino ihagije imusaba ko yashaka ikipe akinamo amezi 6 akazagenda muri Mutarama 2024.

    APR FC nyuma yo kumenya ko byanze, yahise imwandikira imumenyesha ko ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2023 agomba guhita atangira imyitozo.

    Manishimwe Djabel yanze gusubira muri APR FC ahubwo abasaba ko bamutiza kuko muri APR atizeye umwanya wo gukina ahuhwo yajya aho azabona umwanya.

    Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ntabwo yabyumvaga ariko nyuma y’ibiganiro birebire baje kwemera kumutiza muri Kiyovu Sports nk’uko yari yabisabye.

    Amakuru yavugaga ko ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri yagombaga gutangira imyitozo ariko ntabwo yigeze ayigaragaramo.

    Ndetse amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko ikipe ya Kiyovu Sports yari itaremera kwakira uyu mukinnyi ushaka kuyijyamo nk’intizanyo.

    Manishimwe Djabel ntaramenya aho azerekeza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Arerekeza-muri-Kiyovu-Sports-ko-Djabel-afite-ubwoba-bwo-kuguma-muri-APR-FC

  • Bwiza yatangaje itariki azashyirira hanze album ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi hano mu Rwanda uzwi kw'izina rya Bwiza akaba ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze album ye.

    Uyu muhanzikazi Bwiza yavuze ko iyi album izajya hanze ku wa 10 Kanama 2023.

    Iyi album iriho indirimbo zitandukanye zirimo 'Monitor' yakoranye na Niyo Bosco 'Mutima' yakozwe na Tell Dhem n'izindi.

    Source : https://yegob.rw/bwiza-yatangaje-itariki-azashyirira-hanze-album-ye/

  • “Wowe ukize inzu nziza n’imodoka ufite biri hehe nk’abandi se?” Shaddy Boo yihaye ibyo kubwira abantu ko impamvu badatera imbere ariko bajagaraye maze nawe bamwibutsa ko abo bari mu kigero kimwe bujuje inzu zigeretse – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Wowe ukize inzu nziza n'imodoka ufite biri hehe nk'abandi se?' Shaddy Boo yihaye ibyo kubwira abantu ko impamvu badatera imbere ariko bajagaraye maze nawe bamwibutsa ko abo bari mu kigero kimwe bujuje inzu zigeretse

    Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo binyuze ku mbuga nkoranyambaga yongeye kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko abantu bakena ari uko baba bajagaraye.

    Yagize ati: 'Impamvu mudateze gutera imbere ni uko mutazi ibyo mushaka, injagarazi gusa.'

    Nyuma yubu butumwa hari abananiwe kwihangana barangije bamusaba kugira icyo yerekana kemeza ko yateye imbere niba koko we atajagaraye nk'abandi ngo kuko abateye imbere barabyerekana.

    Source : https://yegob.rw/wowe-ukize-inzu-nziza-nimodoka-ufite-biri-hehe-nkabandi-se-shaddy-boo-yihaye-ibyo-kubwira-abantu-ko-impamvu-badatera-imbere-ariko-bajagaraye-maze-nawe-bamwibutsa-ko-abo-bari-mu-kigero-kimwe-b/

  • ‘Burya abyiruye abahungu babiri basa na we kubi’ Bulldogg yagaragaye mu ishusho nziza ya kibyeyi ubwo yari ateruye abana be b’abahungu afata nk’umugisha Rurema yamugabiye [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Burya abyiruye abahungu babiri basa na we kubi' Bulldogg yagaragaye mu ishusho nziza ya kibyeyi ubwo yari ateruye abana be b'abahungu afata nk'umugisha Rurema yamugabiye.

    Ni amafoto yatambukije kuri social Media byumwihariko kuri Instagram ndetse muri ata mafoto aba yishimye cyane ndetse yongera ho ko aba bana be ari umugisha cyane.

    Source : https://yegob.rw/burya-abyiruye-abahungu-babiri-basa-na-we-kubi-bulldogg-yagaragaye-mu-ishusho-nziza-ya-kibyeyi-ubwo-yari-ateruye-abana-be-babahungu-afata-nkumugisha-rurema-yamugabiye-amafoto/