Blog

  • Kigali: Basaba ko Gatanya ku bashakanye yatangirwa ku Murenge #rwanda #RwOT

    Hari abatuye mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali,basanga bikwiye ko urwego rw'umurenge rwakwemerwa gutanga gatanya ku bashakanye kuko mu nkiko bimara igihe bikabyara ubwicanyi mu miryango.

    Imfu mu bashakanye zikunze kumvikana hirya no hino mu gihugu, abaturage bakavuga ko iyo miryango byari bizwi na buri wese ko ibanye nabi.

    Mu bitekerezo bya rubanda basanga kubana nabi kw'abashakanye bibyara urupfu bitizwa umurindi no kuba amategeko yo gutandukanya umugore n'umugabo aremereye.

    Mu ikusanyabitekerezo rya Radio Flash na TV aba baturage baravuga ko nk'uko abantu basezerana ku murenge bikagira agaciro, uru rwego rukwiye guhabwa ububasha bwo gutandukanya ingo zibanye nabi nk'uko rusanganwe ubwo kuyisezranya.

    Uyu aragira ati 'Igihe byamaraga gisaga amezi atandatu bari mu nkiko, k'umurenge byafata igihe gito cyane, cayne ko n'abantu baturanye baba bazi ibyo bapfa kuburyo byoroha ko umurenge umenya amakuru.''

    Undi na we aragira ati 'Mu rukiko biratinda, ibyiza ni uko batandukanira mu murenge, kuko iyo bitinze mu nkiko, ni byabindi bivamo ko umwe arambirwa undi bikavamo ubwicanyi.''

    Undi mudamu avuga ko urrwego rw'umurenge niruhabwa ububasha bwo gutandukanya abananiranwe bizakemura byinshi.

    Yagize ati 'Inzego z'ibanze zazajya ziha amakuru umurenge ukayaheraho utandukanya abashakanye byananiranye ko bumvikana.''

    Mugenzi wabo avuga ko uko batinda gutandukana ariko haza imbaraga z'uko umwe ashobora kwica undi.

    Hon.Nyirahirwa Venerand,umudepite mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda, asanga ikihutirwa atari ugutandukanya abashakanye,igituma gatanya itihutiswa ari uburyo bwo gushaka kunga abafitanye amakimbirane kuko no guca mu nkiko bifasha ababakomokaho kubona uburenganzira bwabo.
    Yagize ati 'Iyo umugore n'umugabo batandukanye, hari ingaruka zijyera ku bana, hari ibijyanye n'amashuri usanga rimwe na rimwe ufite ubushobozi atariwe abana bifuza kubana na we, ntabwo rero numva ko byaba ari byiza kwegereza uburyo bwa gatanya urwego rw'umurenge kugira ngo bijye bikorwa byoroshye, icyo leta y'u Rwanda igambiriye ni ubusugire bw'umuryango ntabwo ari ugutandukana kw'abashakanye.''

    Akomeza avuga ko gatanya yareberwa mu burere abagiye kurushinga bahawe, bikareberwa no mu bindi bitandukanye, ariko icyo yashyira imbere atari gatanya.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2019, ingo zasenyutse binyuze muri gatanya zageze ku 8,941 zivuye ku ngo 1331 zari zasenyutse mu mwaka wawubanjirije wa 2018.

    Ni ibintu bisobanuye ko ingo zisenyuka zari zikubye inshuro 6.8 mu gihe cy'umwaka umwe gusa.

    Raporo igaragaza ko ingo nyinshi ari izasenyutse zitaramara imyaka 15 zibayeho kuko zingana na 80%. Ikindi cyagaragaye kandi ni uko abo mu Mujyi wa Kigali ari bo batandukana cyane.

    Kigali yari ifite abantu batandukanye 2400 mu gihe ingo zasenyutse bivuye kuri gatanya mu Majyepfo zari 1989 naho Uburengerazuba zikaba zari 1820.
    Ni mu gihe Raporo y'Ibikorwa by'Ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari gutandukana burundu, aho kingana n'imanza 3,322.

    KWIGIRA Issa

    The post Kigali: Basaba ko Gatanya ku bashakanye yatangirwa ku Murenge appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/10/kigali-basaba-ko-gatanya-ku-bashakanye-yatangirwa-ku-murenge/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-basaba-ko-gatanya-ku-bashakanye-yatangirwa-ku-murenge

  • Huye yazize iki? Yahoze ari Igicumbi cyImyid… – #rwanda #RwOT

    Abize i Ruhande mu yakoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(NUR)  mbere ya  2011, nibazibagirwa  ahantu nka Sombolelo, Melo Tuist Club (Hotel Faucon) na Club Universitaire   uko byabaga bimeze(Harashyaga),gusa ubu   byabaye amateka , kubibaza umwana  urimo kwiga UR  ubu ni umunigira ahatari  umuhogo.

    Kuri ibi hiyongeraho Igitarambo cy’imbaturamugabo cyabaga hasojwe Induction Weekd, cyatumirwagamo abahanzi babaga bagezweho icyo gihe  mu rwego rwo guha ikaze  abanyeshuri bashya baje gutangira  umwaka wa mbere  muri Kaminuza 

    Intara y'Amajyepfo, akarere ka Huye ni hamwe mu hahoze ari igicumbi cy'imyidagaduro ndetse n'umuziki  mu gihugu hose ugereranyije n'ahandi hose yewe naho twakwita i Kigali ntihakoragaho. Ibi byabaye mu gihe kingana n'imyaka isaga hafi 13 bikaba byaragirwagamo uruhare rukomeye na Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (NUR) yahabarizwaga, gusa ubu bikaba byarahindutse (UR), Kaminuza zarahujwe ziba imwe zisigira agahinda,ubwigunge, ubukene no kwiheba umujyi wa Huye.

    Muri iki gihe iyi Kaminuza yari icumbikiye impano nyinshi kandi zigiye zitandukanye kurenza ahandi hose mu gihugu bigendanye n'uko ariho habarizwaga urubyiruko rwinshi kandi rufite impano bigasunikira Huye kuyobora utundi Turere mu kuryoshya uruganda rw'imyidagaduro.

    Iki gihe mu karere ka Huye habaga hashyushye cyane, ariho haturukaga ibikorwa byinshi bigendanye n'imyidagaduro kurusha ahandi mu gihugu.

     Aha rero twavuga indirimbo zigiye zitandukanye nshyashya zabaga zikunzwe cyane kurusha iz'ahandi, ibitaramo by'akataraboneka byahategurirwaga, imbaga y'abantu igaturuka hirya no hino mu gihugu ije mu karere ka Huye kuharuhukira ndetse no kuharira amafaranga yabo, tutibagiwe n'abantu babaga baje kureba ibyamamare babaga bamaze igihe bumva mu ndirimbo zitandukanye kuri radiyo cyane ko n'iterambere ryari rikiri hasi. Imbuga nkoranyambaga zikwirakwiza amashusho n'amafoto byabahanzi zari zikiri ku rwego rwo hasi kuko uwazigonderaga yabaga yifite ku rwego rwo hejuru,  hano umuntu yashoboraga no kumara imyaka 5 atarabona umuhanzi akunda nubwo yaba no ku ifoto gusa.

    Kuva mu 2006 nibwo hatangiye gushyuha cyane ubwo abahanzi bamenyekanye cyane muri icyo gihe ndetse nanubu bakigerageza bari bafite umuvuduko udasanzwe mu mikorere y'indirimbo, bakanabikora babikunze cyane bakanarangwa n'urukundo rudasanzwe  no  kwhangana biri mu byatumaga abaturage babakunda cyane. Aha twavugamo nka Tom Close mu ndirimbo ze zakunzwe  harimo: Isi, Ibintu byarahindutse, Ndinda Tujyane  n'izindi.

    Hari kandi n'itsinda rya Dream Boys  ryari rigizwe na Platin P, na TMC( gusa kuri ubu ryarasenyutse) nabo bari bakunzwe mu ndirimbo zirimo: Magorwa, Nakwanditse Ku mutima, Baramponda, Data ni nde n’izindi nyinshi.

    Ntitwakwibagirwa kandi irindi tsinda ryabicaga bigacika ariryo Urban Boyz( naryo ryamaze kuba ritandukana)  ryamenyekanye mu ndirimbo zirimo: Sindi indyarya,  Umwanzuro  n’Indahiro  zaciye ibintu mu 2011,Umfatiye runini na Riderman, Kelele ndetse n'izindi nyinshi zitandukanye. Si aba bahanzi gusa bari bahari kuko bari benshi cyane gusa bitewe n'imikorere yabo byatumye Huye ijya ku isonga mu turere dushyushye cyane kurusha utundi mu gihugu.

    Nyuma y'aba haje kuzamo na Alex Muyoboke atangira kureberera( manager) inyungu abahanzi batandukanye bakoreraga mu karere ka Huye aha twavugamo: Tom Close (2006-2010), The Ben (2008-2010),Dream boys(2011-2012), Urban Boys (2012-2013) nka bamwe mu bahanzi bari batangiye gufata imitima ya benshi cyane.

    Si abahanzi gusa batumaga imyidagaduro y'i Huye iryoha gusa kuko n'abanyamakuru babaga babifitemo uruhare rukomeye cyane cyane babarizwaga mu gisata cy'imyidagaduro, abo banyamakuru ni Mike Karangwa, Claude  Kabengera ,Henri Jado Uwihanganye na  Ally Soudy (bakoraga Salus Relax) bakaba  barakoreraga kuri Radio Salus radio ya Kaminuza y'u Rwanda. Aba banyamakuru kandi batangije irushanwa ryitwa Salax Awards bafatanyije na Emma Claudine; ni ibihembo by'ahatanirwagamo n'abafite impano zitandukanye, utsinze akabyegukana.

    Ibi bihembo umuntu utarabinyuragamo ntabwo yabaga azwi mu muziki icyo gihe, niho wasangaga abandi bahanzi bari bakomeye bava mu bice bitandukanye by'igihugu harimo n’ab'i Kigali bakamanuka i Huye baje  muri ibyo bihembo.

    Ibi byose byabereraga mu nzu mberabyombi iherereye muri kaminuza( Main Auditorium),  iyi nzu ibitse amateka adasanzwe kandi atangaje mu ntara y'amajyepfo yose bitewe n'ibitaramo bikomeye byo mu Rwanda byayibereyemo ndetse n'ibindi mpuzamahanga byayibereyemo. Mu busanzwe iyi nzu yakira abantu bari hagati y'1500 na 2000.

    Iyi nzu yakiriye ibyamamare mpuzamahanga twavuga nka Eddy Kenzo kuva muri Uganda, Roberto kuva muri Kenya, Jackie Chandiru kuva muri Uganda ndetse hari n'ubwo umuhanzi w'icyamamare ku mugabane wa Afurika  ubarizwa muri RD Congo, Koffie Olomide yari agiye kuza kuhataramira bipfa ku munota wa nyuma.

    Iyi nzu mberabyombi twayifata nka BK Arena y'iki gihe kuko naho umuhanzi wese yifuzaga kuyitaramiramo abakunzi be, ubwo ni ukuvuga ngo umuhanzi utarabashaga kuhabona umwanya ngo ahataramire nawe yumvaga ntaho aragera icyo gihe uko yabaga ameze kose.


    Kuririmbira muri Grand  Audi  ubwabyo byari ubwamamare


    Muri iyi nzu haberagamo amarushanwa atandukanye n'ibirori byo gutanga ibihembo. Aha twavuga nka Salax Award nka kimwe mu bihembo byari bikomeye byabaga mu gihugu muri kiriya gihe, twavuga kandi amarushanwa yabaga ahatanyemo abanyeshuri ubwabo bigaga muri kaminuza y'u Rwanda.

    Urugero twatanga hano ni uko haberagamo irushanwa ry'abakobwa ryitwa Nyampinga wa Kaminuza( Miss Campus), nubwo naryo ryaje guhagarara ku mpamvu z'ibyaberagamo bitari byiza nka ruswa y'igitsina n'ibindi bikandamiza umwana w'umukobwa. Michelle Iradukunda( Michou) ni umwe mu banyamakuru bahagaze neza kuri ubu mu Rwanda ntawatinya kubivuga dore ko ariwe uyobora KC2 (Shene ya RTV y'urubyiruko), nawe akaba yaritabiriye iri rushanwa ry'ubwiza biri no mu byamwongereye amahirwe yo kwitabira Miss Rwanda.


    Huye niyo yari ifite abatunganya imiziki bakomeye ( producers) mu gihugu cyose, umuhanzi utarakoreraga indirimbo I Huye yabaga nta ndirimbo irenze yitezweho. Urugero ni nyakwigendera Dr Jacques Production wari ikimenyebose muri kiriya gihe kubera kurambika ibiganza ku ndirimbo nka Icyicaro yamenyekanishije Urban Boyz ikabambutsa Nyabarongo bagashinga imizi mu murwa babikesha iriya ndirimbo.

    Ibi byose muri iyi myaka byaberaga mu karere ka Huye, abaturage baho bahora bashyushye, bahora mu bitaramo bitandukanye, impano zitandukanye zigenda zihaboneka, umuntu wese yumvaga yarira amafaranga ye i Huye nk’uko muri iki gihe umuntu wese aba yumva yarira amafaranga ye i Kigali cyangwa se i Rubavu.

    Muri iriya myaka, abantu bafite utubyiniro batumiraga abahanzi bakomeye bakaza bagataramira abaturage, abashoramari icyo gihe bateguraga ibitaramo bikomeye bakarekura amafaranga bagatumira abahanzi bakomye bakaza bagashimisha abafana babo. Buri Weekend habaga hateganyijwe igitaramo gikomeye muri Huye: cyabera mu nzu mberabyombi cyangwa se kikabera mu tubyiniriro, icya mbere ni uko hagombaga kuba igitaramo. Aha byaragoranaga kumara ibyumweru 2 nta gitaramo gitumiwemo abahanzi bakomeye kibaye, ibi byakomezaga kugira Huye kamwe mu Turere dukomeye mu myidagaduro kurenza na Kigali.

    Ibi byatumye abantu b'inkwakuzi bahita  baturuka impande n'impande baza gutura i Huye baje kuhakorera ubucuruzi butandukanye kuko babonaga ari ahantu ho gucururiza kandi ukahungukira mu buryo bwihuse cyane. Mu busanzwe n'ubundi umuntu ategura umushinga yabanje kwiga aho kuwukorera. Ni muri urwo rwego Huye yabonye abimukira benshi baje kuhakorera ubushabitsi nk'ahantu heza ho gukorera.

    Ese kuri ubu byaba bihagaze gute?

    Umuntu  wese ufite aho ahurira n'imyidagaduro yaba umunyamakuru cyangwa se umukunzi w'imyidagaduro yibaza iki kibazo kigira kiti ' Huye yazize iki'?.

    Hano nta kindi kiba kivugwa yazize, haba hibazwa icyaba cyarabaye kugira ngo Huye yo muri 2013 ikonje kugera ku rwego rwo hejuru kandi ariyo yigeze kuba igicumbi cy'imyidagaduro, igihugu cyose kibizi.

    Huye kugeza ubu ni Akarere gashobora no kumara amezi arenga atatu nta gitaramo kihabereye  n'umuntu ugerageje kugitegura azana wa muhanzi wa make akenshi abantu baba batazi ugasanga nabwo batakitabiriye.

    Ese ibi byose byatewe n'iki kugira ngo bigere kuri uru rwego?

    Abantu benshi iyo ugerageje kubabaza kuri iyi ngingo batunga agatoki Kaminuza ku kigero cyo hejuru  nk'imwe mu byatumye Huye ikonja cyane. Uti gute?, mu myaka yatambutse impamvu habaga amarushanwa atandukanye, ni uko akenshi nabwo byabaga byagizwemo uruhare na Kaminuza, ni ukuvuga ngo umuntu yazanaga igitekerezo n'uburyo ikintu kizakorwamo hanyuma Kaminuza ikamuha ibyangombwa nkenerwa byo gukoresha icyo gikorwa. Urugero twavuga ibikoresho, Sonolisation, inzu mberabyombi 'Main auditorium' n'ibindi byinshi bitandukanye.

    Ariko muri iki gihe nushatse kugerageza kugitegura hari bimwe ashobora kugenda abura. Muri iyi minsi inzu mberabyombi yo muri Kaminuza isigaye iberamo ibintu byinshi cyane ku buryo bigoye, guhita uyihabwa ukimara gutegura icyo gukora kuko inshuro nyinshi bigusaba gutegereza.

     Iyo hatarimo inama, haba harimo abitoza kubyina gakondo cyangwa se abari gusengeramo. Ibi bigaca intege umuntu waba ashaka kwigeragereza amahirwe yo kwitegurira igitaramo cyangwa amarushanwa runaka.

    Muri make ubundi nta kuboko kwa Kaminuza kurimo kandi tuzi ifite byibuze 70% by'imyidagaduro ibera muri Huye. Bivuze ngo nitabyitaho bizadindira.

    Indi mpamvu iri mu bituma i Huye haba ubwigunge bukabije ni uko habayeho kwitandukanya kwa kaminuza y'u Rwanda, ni ukuvuga ngo ikiri NUR/UNR byari byoroshye cyane kuko impano zose zabaga ziri ahantu hamwe bityo kuzitaho byabaga byoroshye cyane, mu gihe ariko bamwe bari i Musanze, abandi I Huye abandi Nyagatare hano byagorana cyane guhuza izo mpano z'abantu.

    Si ibyo gusa kuko kandi Radiyo Salus  yari izwiho kuzamura impano z'abantu bagiye batandukanye, bitewe nuko icyo gihe yari mu maradio make cyane yumvwaga ariko kugeza  ubu hamaze kugera ama radio menshi ndetse anafite imirongo ngenderwaho itandukanye.

    Ibi byaje guhumira ku mirari mu 2012  kuko nyuma yo guhuza za Kaminuza , icyari NUR kikizanga muri UR,  Ishuri ry’Itangazamakuru ryimuriwe i Kigali,  ibya Radio Salus bisa n’ibisubiye inyuma kuko ibiganiro byari bikomeye byose byimukanye n’abanyamakuru babikoraga i Kigali cyane ko benshi muri bo bari Abanyeshuri.Nubwo iri shuri  ryasubiye i Huye kugeza ubu Salus ntirabasha  kongera  kwihandagaza  muri bya biganiro byakundwaga  na bose kugeza no ku yonka.



    Abitabiriye iki gitaramo nibo babara inkuru(Ibintu byari ibicika).

    Abagiye  muri After Party  y’iki gitaramo  bakubwira uko byari bimeze  ahitwa IRST  hanakundaga kubera  ibirori nk’ibi wumva  amahumbezi  ya Abertum .

    Abashoramari kandi ba Huye ntabwo babishyiraho umutima wo kuba bakongera kuzamura imyidagaduro ngo babe bategura ibitaramo bikomeye, batumire abahanzi bagezweho nk’uko byari bimeze mu myaka ya kera. Abenshi iyo batumiye abahanzi bizanira babandi nabo baba bacyishakisha mu ruganda bataramenya ibyo barimo nabo ubwabo, ibyo bigatuma nta muntu ujya muri icyo gitaramo.

    Mu by’ukuri Huye yari igicumbi cy'imyidagaduro, abantu babonye ibyamamare mpuzamahanga, bikomeye cyane ku Isi, ubwo rero kujya kumuzanira umuhanzi udafite nibura indirimbo 3 zizwi aho nta muntu wakwirirwa ajyayo rwose.

     Igihari cyo abashoramari bo muri Huye bafite ubwoba bwo guhomba, nyamara igitaramo cyabaye ku itariki 5 kanama 2023 cyitwa 60 years of Mukura cyagakwiye kubasigira isomo no kwiga uburyo igitaramo gitegurwa.

    Mu byukuri cyari igitaramo giteguye neza kandi giteguranye ubuhanga ndetse n'abantu bacyitabiriye bari benshi cyane, ubona ko abantu bishimye cyane bongeye gusubira muri bya bihe bya kera byo kuryoherwa n'ibitaramo. Impamvu nta yindi ni uko icya mbere harimo abahanzi bakenewe n'abantu bose( harimo amazina akomeye) icya 2 cyabereye mu gihe cya nyacyo, gufatirana abantu baje kureba umupira wahuje Apr na Mukura ni igitekerezo kiza.

    Abashoramari b'ahandi baraza bakabarya amafaranga barebera

    Abanyamakuru benshi baherereye i Huye usanga babirimo batabikunze n'umutima wabo wose, abakoze muri 2013 mu  by’ukuri  nta mafaranga cyangwa se ubushobozi wavuga ko babarushaga ariko bo bitewe no gukunda ibintu byabo barimo, byatumaga bakora iyo bwabaga bagaharanira guteza imbere ibyo barimo.

    Kugeza na n’ubu Ally Soudy ni urugero rwiza rw'umuntu uzi icyo aharanira, imyaka ibaye myinshi ariko uyu mwuga we aracyagerageza kuwukora bikwiye, azamura abandi nk’uko yabyiyemeje. Aherutse kwizihiza isabukuru y'imyaka 15 akora igitaramo cy'amateka cyasize inkuru  i musozi ndetse gitanga umukoro ku bantu bose baba mu myidagaduro.

    Mu gihe abanyanyamakuru b'i Huye, abenshi babijyamo ariko atari ukuvuga ngo icyo  bagiyemo banacyitangira, abensi baba bishakira kwamamara kandi badafite ikintu cyatuma bamamara. Mbese ntacyo bafite babwira abanyarwanda aka ya mvugo y'ubu ( Famous).

    Kigali yakujeho Huye mu buryo bwose bugaragara, mbere na mbere kuri ubu Huye ntaho yakora Kigali kukijyanye n'ibikorwa remezo, urugero Bk Arena. Impamvu mbere ibitaramo byinshi byazanwaga i Huye ni uko ariho hari inzu mberabyombi ikomeye ifite ubushobozi bwo kwakira ibyo bitaramo mpuzamahanga, gusa ariko kuri ubu ntabwo bajya kuzana igitaramo i Huye ahantu hajya abantu 2,000 basize ahajya ibihumbi 10,000, ahandi hajya 15,000 (Canal Olympia) ahajya 3000 (Camp Kigali) n'ahandi. Ubwo birasaba ko abantu b'i Huye aribo bihagurukira bakishakira inzira yabo ibakura muri uyu mwijima barimo.

    Kugeza ubu i Huye iyo hagerageje kuzamuka umuhanzi agakora akaririmbo kamwe, ahita yimukira i Kigali akaba ariho ajya gukomereza ibikorwa by'umuziki nyamara asize  iwabo nubwo muri iyi myaka nta banyempano bashya bagituruka i Huye wagirango byahwaniyemo.

    Si umuhanzi gusa kuko n'utunganya indirimbo ( producer) iyo abonye ko hari akantu amaze kubona, abonye ko yabasha kwikodeshereza inzu i Kigali ahita afata iyihuse akaba ariho ajya kwibera. Huye igasigarira aho ubwo.

    Mu mitegurire y'ibitaramo bimwe na bimwe haba harimo ubujiji, ni ukuvuga ngo umuntu ategura igitaramo aho kugira ngo acyamamaze kuri radiyo zikorera mu Karere kizaberamo agatangira akoherereza abantu ama affiche ngo bashyire ku mbuga nkoranyambaga nka za WhatsAp , Facebook n'ahandi ntabwo ibyo byamenyekanisha igitaramo kikitabirwa kuko abenshi baracyizerera ku byaciye kuri radiyo. Icyo gihe arashya ntakintu akuramo yewe nayo yashoye ntapfa kuyagaruza.

    Mu busanzwe, abanyeshuri ba Kaminuza ndetse na IPRC nibo ibitaramo biba birebaho cyane ugereranyije n'abandi bantu, ugasanga umuntu ateguye igitaramo mu kwezi hagati kandi ubwo abanyeshuri baba batarabona amafaranga abatunga, uwo nawe ahita ashya ntiyongere kugaruka gutegura.

    Nta gahunda zifatika abantu bari mu gisata cy'imyidagaduro bafite, bahana umunsi wo kuganira ku igaruka ry'imyidagaduro i Huye , bakicara bakabiganira ndetse bakanabinoza bagahuza gahunda zose n'ibyo gukorwa, ariko iyo bamaze guhaguruka bihinduka amasigaracyicaro.

    Kugeze ubu mu Mujyi wa Huye harimo ahantu hatandukanye 

    Ibyabaye mu myaka ya 13 ishize, abantu batuye  i Huye babishatse bakongera bakabigarura, kuko nta rirarenga igisabwa ni ubufatanye hagati yabo, guhuza n'inzego zibishinzwe, kutaba nyamwigendaho, kudashaka kwikubira ndetse n'ibindi byinshi twagarutseho muri iyi kandi n'ibindi tuzagenda tubigarukaho mu nkuru zacu z'ubutaha.

    Huye imwenyura iyo Kigali yamanutse



    Huye ikumbuye abahanzi nk’uko byahoze kaminuza itarahuzwa ngo ibe imwe na Salus icike intege

     Kubwimana Dieudonné (Contributor)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132998/huye-yazize-iki-yahoze-ari-igicumbi-cyimyidagaduro-none-yabaye-intabwa-132998.html

  • Uko Bruce Melodie yashyize iherezo ku makimbi… – #rwanda #RwOT

    Bahati yabwiraga Harmonize gutuza agaca bugufi akubaha abakuru. Uyu muhanzi yavuze ko yakuriye mu muryango n’idini iwabo bamutoza kubaha abamuruta. Yabwiye Harmonize ati “WCB ni So na Nyoko.”

    Yagiraga inama Harmonize yo gusaba imbabazi Diamond agasubira muri WCB cyangwa se agakora umuziki ku giti cye, ariko atavuze nabi umuryango wamureze.

    Ibi byakurikiwe n’amagambo akarishye yagiye avugwa na Harmonize avuga ko mugenzi we Bahati yivanga mu mikorere ye ya buri munsi. Kuva icyo gihe ntibigeze bahura, buri umwe yahoraga ashotora undi.

    Byageze aho Harmonize atuza ntiyongera kuvuga ku bibazo yagiranye na Bahati. Ndetse yikuye mu bantu bakurikira [Follow] Bahati kuri Instagram.

    Ibi byatumye ariko Bahati abwira Harmonize ko ari ikigwari, rimwe na rimwe akajya amushishikariza kuvuga.

    Bahati yigeze kwandika ati “Abanya-Tanzania ndabakunda. Namenye ko Harmonize ari ikigwari. Yavuye mu bantu bankurikira kubera ko gusa adasha kumva ukuri…”

    Mu 2019, nibwo Harmonize yavuye muri WCB ya Diamond abashinja gutwara inyungu nini mu byavaga mu muziki we.

    Hari amafaranga yasabwe kwishyura kugirango ibihangano bye abigireho uburenganzira, bituma agurisha imwe mu mitungo ye irimo n’inzu abasha kubona amafaranga yo gutanga.

    Mu Ugushyingo 2022, nibwo Bruce Melodie yagize uruhare rukomeye mu gushyira akadomo ku nzigo yari hagati ya Harmonize na Bahati yari imaze imyaka n’imyaka.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bruce Melodie yavuze ko yafashe kiriya cyemezo kubera ko atari kwemera ko inshuti ze zibana zirebana ay’ingwe.

    Bruce Melodie asobanura ko yaba Harmonize ndetse na Bahati, buri wese afite ubuzima babanamo bitandukanye na mugenzi we. Avuga ko Harmonize ari inshuti ye yihariye kandi yamubereye umuvandimwe.

    Bahati amavuga nk’inshuti ye mu buryo bukomeye, kuko inshuro nyinshi yagiye ajya muri Kenya yagiye amwakira ‘nk’uko nanjye yaje hano nkamwakira’.

    Uyu muhanzi avuga ko kumva ko inshuti ze ebyiri zagiranye ikibazo atari ibintu yari kwihanganira. Ati “Rero kumva ko inshuti zawe ebyiri zagiranye ikibazo njyewe ntabwo mbyumvamo ibintu bya hatari. Yego! Bagiranye ikibazo ntahari nanabizi, igihe kiragera tuza guhurira Kampala mu iserukiramuco rya Eddy kenzo.”

    Bruce Melodie avuga ko yabashije gukuraho inzigo yari hagati ya Harmonize na Bahati kubera ko ‘bari basanzwe baziranye’. Avuga ko bitari kumushobokera iyo haba haba hari umuhanzi umwe muri aba bataziranyi.

    Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ‘Diana’ yakoranye na Bahati ari umusaruro w’ubushuti bw’abo.

    Kandi ngo Bahati yigeze kumwereka ubutumwa yamwandikiraga ku mbuga nkoranyambaga mu myaka ishize bataramenyana amusaba ko bakorana indirimbo.

    Bruce avuga ko atari aziranyi na Bahati, ariko ko aho yamumenyeye akamenya ko ari umuhanzi ukomeye muri Kenya hari ‘icyubahiro namugombaga’.

    Kuri we, avuga ko iyi ndirimbo yakoranye na Bahati iri mu murongo wo kuzamura urwego rwe rw’umuziki ku rwego Mpuzamahanga.


    Bruce Melodie yatangaje ko yahuje Bahati na Harmonize bashyira akadomo ku makimbirane yabaranze mu gihe cy'imyaka ibiri


    Bruce Melodie avuga ko Bahati yagiye amwakira mu bihe bitandukanye muri Kenya


    Bruce avuga ko Harmonize yamubereye inshuti n'umuvandimwe bamaze kunyurana muri byinshi 


    Bahati yakunze kumvikana kenshi mu itangazamakuru ashotora Harmonize


    Bruce Melodie yunze Harmonize na Bahati nyuma y'uko bahuriye mu iserukiramuco rya Eddy Kenzo muri Uganda 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DIANA’

    “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRUCE MELODIE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133003/uko-bruce-melodie-yashyize-iherezo-ku-makimbirane-yari-hagati-ya-harmonize-na-bahati-video-133003.html

  • Nyamasheke: Yemerewe ubufasha bwo kwivuza agera ku bitaro bya CHUB aratereranwa #rwanda #RwOT

    Keziah  Mukarwigema w'imyaka 78 wo mu mu Murenge wa Shangi yemerewe ubuvugizi n'umurenge ku karere maze umusaba ko yajya ku bitaro bya Kaminuza bya Butare ibindi bikaba nyuma ari kuvurwa, gusa we n'umuryango we babazwa ko batigeze bavuzwa bakagarurwa i Nyamasheke kugeza na n'ubu akaba arembeye mu rugo.

    Ni inkuru yatambutse ku bitangazamakuru bya Flash mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatanu uyu mwaka, nyuma yuko itambutse ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa shangi yasuye Quesies Mukarwigema w'imyaka 78  maze abasaba ko bashaka uburyo bajyera ku bitaro bya Kaminuza bya Butare biherereye mu karere ka Huye.

    Bagarutse batavuwe ku bitaro by by'intara bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke ari naho twabasanze nkuko bisobanurwa na Baranyanga Venuste, umurwaza w'uyu mukecuru.

    Yagize ati 'ubwo bambajije ko ubwishyu bw'icyo cyuma ko bwaboneka , mbabwira ko Umurenge ariwo wavuze ko umubonera ubwishyu, babaza Umurenge nia warabyemeye. byabaye ngombwa ko bampa facture nkayishyira ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, nyimugejejeho ambwira ko agomba gutegereza icyo akarere kazatanga.'

    Akomeza agira ati 'Badusezereye ubu twagiye mu bitaro bya bushenge nabo bagomba kudusezerera tukajya mu rugo.'

    Kuri ubu ubuzima bumureye nabi aho twamusanze mu bitaro bya Bushenge kuko ntabushobozi afite bwo kugura icyuma bamushyira mu itako cya Miliyoni eshatu ni igice.

    Ati 'Niho hanzitira, kwigaranzura, kweguka, kugarama byose ni induru, kwicara byose biranzonze cyane cyane bikazamuka mu ivi kandi nta bushobozi bwo gutanga miliyoni eshatu n'igice zo kugura icyo cyuma.'

    Ese ubuyobozi bw'umurenge wa Shangi hari icyo bwaba bwarakoze kuri iki kibazo nyuma yaho bwemereye ubuvugizi ku karere uyu mukecuru. Agnes Musabyimana ni umukozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage?

    Ati 'Ubwo nayohereje nyuma ya wa munsi duhura, mfite aquise de reception (ibigaragaza ko nahageze).'

    Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukankusi athanasie mu butumwa bugufi yandikiye umunyamakuru yagize ati 'Mwiriwe neza reka mbikurikirane hamenywe uko yafasha.'

    Umwe mu bakorera mu ishami ry'imibereho myiza nawe yemereye umunyamakuru wa Flash ko iki kibazo bacyakiriye nubwo gisaba ubushobozi bwinshi ariko ko nta munyarwanda udakwiriye kuvuzwa.

    Kuri ubu Keziah  Mukarwigema w'imyaka 78 arwariye mu rugo iwe kuko no mu bitaro by'intara bya Bushenge bamusezereye.

    Sitio Ndoli

    The post Nyamasheke: Yemerewe ubufasha bwo kwivuza agera ku bitaro bya CHUB aratereranwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/10/nyamasheke-yemerewe-ubufasha-bwo-kwivuza-agera-ku-bitaro-bya-chub-aratereranwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-yemerewe-ubufasha-bwo-kwivuza-agera-ku-bitaro-bya-chub-aratereranwa

  • Ishyaka Green Party ryasabye u Rwanda kwirinda gukoresha GMO mu buhinzi #rwanda #RwOT

    Ishyaka Green Party rihanira Demokarasi no kurengera ibidudukije, ryatangaje ko ridashyigikiye icyemezo cya Guverinoma y'u Rwanda cyo gukora ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga rihambaye rizwi nka GMO, kuko ngo ibihingwa byahinzwe muri ubu buryo bigira ingaruka kubuzima bw'ubiriye.

    Abahinzi bo basanga Guverinoma ikwiye kubanza gukora ubushakashatsi kuri iryo koranabuhanga mbere y'uko ritangira gukoreshwa mubuhinzi.

    Ikoranabuhanga rihambaye rya GMO cg Genetically Modified Organisms ryifashishwa mubuhinzi igihingwa gihinurirwa uturemangingo tukigize hagamijwe kongera umusaruro.

    Ni ikoranabuhanga ritarangira gukoreshwa mu Rwanda ariko Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, Dr. MUSAFIRI Ildephonse, mu kwezi gushize yumvikanye avuga ko ko mu bihe biri imbere ubu buryo buzatangira gukoreshwa hagamijwe gukemura ikibazo cy'ibiribwa.

    'Ubutaka ntibukura kandi ikirere kigenda gihindagurika abaturage bakiyongera. Ku bwanjye ndemera ko GMO yaba igisubizo kuko izo GMOs Crops cyangwa Organisms ni uburyo bwo kugirango byere, byinshi kandi ku buso butoya. Niba byarakoze n'ahandi, mu bihugu byateye imbere byarakoze, kubera iki mu Rwanda bitakora?.'
    U Rwanda rushaka gutangira gukosresha ikoranabuhanga rya GMO mubuhinzi, mugihe kuruhando mpuzamahanga mubihe bitanduakanye hakunze kumvikana impaka hagati y'abashyigikiye n'abatarishygikiye.

    Abarishyigikiye bavuga ko rizatuma ubwiyongere bw'abatuye Isi babasha kubona ibibatunga naho abatarishyigikiye bakavuga ko ibihingwa byahinzwe hakoreshejwe GMOs bigira ingaruka ku nuzima bw'uwabiriye.

    Aha ni naho Ishyaka Green Party, rihera risaba leta y'u Rwanda kugendera kure iryo koranabuhanga, ahubwo hagashyirwa imbaraga mu gukoresha inyongeramusaruro zitagira ingaruka ku bantu no ku bidukikije.

    Depite Ntezimana Jean Claude ni umunyambanga mukuru w'sihyaka Democratic Green Party of Rwanda.

    Ati 'Kuri statistic imiterere y'indwara z'ibyorezo za kanseri zituruka kubijyanye n'iyo gahunda yo kurya ibintu bahinduye cyangwa byakuze vuba muburyo butandukanye n'umwimerere wuko bisanzwe bimara mubutaka ubona y'uko byongereye indwara nyinshi zitandukanye kuburyo tutavuga ngo twishimire kubona ibiryo ariko tubure ubuzima tubeho mugihe gito ariko tubeho ,numva ibyiza riko twabaho mugihe kirekire wenda ntitubeho neza muburyo bwifujwe ariko tukaramba.'

    Kuruhande rw'Abahinzi , Jean Paul Munyakazi uyobora urugaga imbaraga ruhuza abahinzi n'aborozi ,asanga ikoranabuhanga rya GMO mbere y'uko ritangira gukoreshwa mu Rwanda hakwiye kubanza kurikreaho ubushakashatsi bwimbitse.

    Ati 'Twebwe n'ubuhindi usanga ibyo tuvana hanze bishobora kuba byakoreshejwe muri ubwo buryo ni ukuvuga ngo dushobora kuba tutabikoresha mu Rwanda ariko tukabihaha hanze aha rero nkavuga y'uko icya mbere hakwiye gukorwa ubushakashatsi hakarebwa ingaruka zabyo nziza ariko hakarebwa n'ingorane bishobora gutera.'

    Bamwe mubaturage bo basanga ikoranabuhanga ryaza rigamije kongera umusaruro ngo haboneke ibiribwa bihagije ntacyo ryaba ritwaye.

    Umwe ati 'Kuko Nawe urabibona muri iyi minsi kugirango ubone ibyo kurya kubantu bose biragoye.'
    Undi nawe ati 'Iryo koranabuhanga ni ryiza ryaza pe ariko nanone ijana ku ijana ntabwo twaryizera.'
    Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda iherutse kugaragaza ko ikurikiranira hafi ibijyanye n'ikoranabuhanga rya GMO kandi ko mbere yo gutangira gikoreshwa mugihugu rizabanza gukorawaho ubushakashatsi , DR YVAN Butera umunyamabanga wa Leta muri Minisante mu munsi ishize aganira n'itangazamakuru rya Leta,.
    Ati 'GMO iri safe, iri effective nta kibazo biteye, ntabwo ari ku Rwanda gusa, n'ahandi. Ntabwo ari ukuvuga ni oya gusa cyangwa yego gusa, ariko ugomba kubanza ukabireba akamaro bifite, ukabipima ese nta kibazo biteye, nta zindi ngaruka, icyo gihe turabifata, ni ryo hame [by principle ni gutyo tuzabyapproachinga]. Igihe tubonye ko nta ngaruka mbi ariko bikongera umusaruro bizakorwa bipfa kuba bigaragaye ko hari ikibazo biza gukemura ariko umutekano n'ubuzima bw'umuturage butagize ikibazo icyo gihe u Rwanda rurabikurikirana nta kibazo.'
    Kugeza ubu Guverinoma yamaze kwemeza umushinga w'itegeko rigenga ikoreshwa ry'Ikoranabuhanga rya GMOs. Ni mugihe kandi iri koranaburanga ubu ryatangiye kugeregezwa mubihinzi bw'imyumbati.

    The post Ishyaka Green Party ryasabye u Rwanda kwirinda gukoresha GMO mu buhinzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/10/ishyaka-green-party-ryasabye-u-rwanda-kwirinda-gukoresha-gmo-mu-buhinzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishyaka-green-party-ryasabye-u-rwanda-kwirinda-gukoresha-gmo-mu-buhinzi

  • Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kumenya ikintu APR FC igiye gukora kugirango izabe yiteguye umukino neza nayo yafashe umwanzuro ukomeye watumye benshi bikanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kumenya ikintu APR FC igiye gukora kugirango izabe yiteguye umukino neza nayo yafashe umwanzuro ukomeye watumye benshi bikanga

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo ndetse n'ikipe ya APR FC zirimo kwitegura umukino karundura ukomeye wa Super Cup uri kuri uyu wa gatandatu.

    Ikipe ya APR FC ku munsi wejo hashize nibwo yatangiye umwiherero yitegura uyu mukino bafashe nk'umukino abakinnyi bashya bagomba kwigaragarizaho bakereka abafana ko iyi kipe yaguze abanyamahanga beza.

    Rayon Sports nyuma yo kubona ikipe ya APR FC yatangiye imwiherero, YEGOB twamenye ko n'iyi kipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kane ishobora gutangira umwiherero ibintu bidakunze kubaho kugirango izabe imeze neza abakinnyi bose bari mu mwanya umwe.

    Umukino uteganyijwe Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Kanama 2023, ku isaha ya Saa Cyenda z'amanwa ubere kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium. Amakuru aturuka muri FERWAFA avuga ko amatike kugeza ubu yose yamaze gushira.

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-nyuma-yo-kumenya-ikintu-apr-fc-igiye-gukora-kugirango-izabe-yiteguye-umukino-neza-nayo-yafashe-umwanzuro-ukomeye-watumye-benshi-bikanga/

  • Breaking news: FERWAFA imaze gutangaza inkuru itari nziza Ku bantu bari bategereje kuzareba umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA imaze gutangaza inkuru itari nziza Ku bantu bari bategereje kuzareba umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports.

    Kuri uyu wa gatandatu nibwo umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC ugomba kuba, amakipe yombi amaze igihe yitegura uyu mukino wa mbere ukomeye hano mu Rwanda.

    Ku munsi wejo hashize FERWAFA yari yatangaje ko amatike ageze kure ashira usibye mu myanya isanzwe hari hasigaye 70% ariko mu kanya Gato gashize FERWAFA imaze gutangaza ko amatike kugeza ubu yamaze kurangira.

    Ibi ntabwo binejeje ku bantu batari bakaguze aya makite bamwe na bamwe usanga amatike ashize barageragezaga kugura bikanga kubera abantu benshi bahuriraga kuri iyi sisiteme ya FERWAFA baguriraho amatike.

     

     

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-ferwafa-imaze-gutangaza-inkuru-itari-nziza-ku-bantu-bari-bategereje-kuzareba-umukino-uzahuza-apr-fc-na-rayon-sports/

  • Ubanza APR FC yatangiye kubeshya abantu! Abakinnyi 3 ikipe ya APR FC igenderaho bamaze iminsi 2 nta myitozo bakora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubanza APR FC yatangiye kubeshya abantu! Abakinnyi 3 ikipe ya APR FC igenderaho bamaze iminsi 2 nta myitozo bakora

    Ikipe ya APR FC itajya ivugwaho rumwe iyo igiye gukina na Rayon Sports kubera kubeshya abantu ko hari abakinnyi bavunitse byagera mu mukino abantu bagatungurwa ni uko bakoreshejwe.

    Mu minsi ishize iyi kipe yakoze imyitozo ariko abakinnyi 2 barimo Sharaf Eldin Shaiboub ndetse na Mugisha Gilbert bavunika ndetse n'abatoza bagira ubwoba ko aba bakinnyi bashobora kutazakina umukino n'ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu.

    Aba bakinnyi bamaze iminsi batagaragara mu myitozo n'abandi bakinnyi ba APR FC ariko biravugwa ko rutahizamu Apam Assongwe nawe afite ikibazo ku kirenge cy'iburyo gishobora gutuma adakina ariko ntibiremezwa.

     

    Source : https://yegob.rw/ubanza-apr-fc-yatangiye-kubeshya-abantu-abakinnyi-3-ikipe-ya-apr-fc-igenderaho-bamaze-iminsi-2-nta-myitozo-bakora/

  • Manishimwe Djabel yahaye ukuri abayobozi ba APR FC baguze abakinnyi b’abanyamahanga ngo barusha abanyarwanda bari bahasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manishimwe Djabel yahaye ukuri abayobozi ba APR FC baguze abakinnyi b'abanyamahanga ngo barusha abanyarwanda bari bahasanzwe.

    Rutahizamu w'ikipe ya APR FC kugeza ubu ukiri mu mayira abiri, Manishimwe Djabel ntiyumva abakinnyi baguzwe muri iyi kipe kandi abahari bari ku rwego rumwe.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Kane Djabel yatangaje ko abakinnyi baguzwe na APR FC b'abanyamahanga ntakintu barusha Nshuti Innocent, Yanick, Bosco ndetse n'abandi bari bahasanzwe.

    Yagize Ati' Nkurikije uko mbibona ubu nta tandukaniro rinini riri hagati ya APR FC yari ihari umwaka ushize n'iy'ubu, uko Niko kuri. Nkurikije imikino ya gishuti bakinnye kuko nagiye nyikurikirana, ntakinturanyo gihari.'

    'Nta mukinnyi ndi kubona muri APR FC ubu urusha urwego ba Bosco, Yannick na Nshuti. Gusa umupira ibyawo ntawamenye bashobora kugera ku byo abandi batagezeho ariko ntibyoroshye.'

    Manishimwe Djabel biravugwa ko ari mu nzira zimwerekeza mu karere ka Huye mu ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma yo kubura ikipe hano mu mujyi wa kigali.

     

     

    Source : https://yegob.rw/manishimwe-djabel-yahaye-ukuri-abayobozi-ba-apr-fc-baguze-abakinnyi-babanyamahanga-ngo-barusha-abanyarwanda-bari-bahasanzwe/

  • Bruce Melodie, Bahavu na Nel Ngabo mu bahatan… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bisanzwe bitangirwa mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y'Epfo. Amatora yo mu bihembo azasiga hamenyekanye uwatsinze azatangira ku wa 25 Kanama 2023, hanyuma ibihembo bizatangwa ku wa 2 Nzeri 2023.

    Bitegurwa hagamijwe gushimira abakinnyi ba filime, abantu ku giti cyabo, abahanzi, imiryango itegamiye kuri Leta, aba Producer n'abandi bagira uruhare mu guteza imbere igisata cy'ubuzima babarizwamo, yaba muri siyansi, ishoramari, ubushabitsi n'ibindi.

    Bahavu Usanase ari mu cyiciro cy'umukinnyi wa filime w'umwaka [Best Actress of the year], aho ahatanye n'abarimo Franciar wo muri Zambia, Thabisile Zikhali wo muri Afurika y’Epfo, Carine Pala wo muri Congo, Nyambo Jessica wo mu Rwanda [Anahatanye mu cyiciro Best Star Actress of the year 2023], Halima Yahya wo muri Tanzania, Cici, Nina Wacera ndetse na Melissa Kiplagat.

    Umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music ahatanye muri ibi bihembo abicyesha indirimbo ‘Muzadukumbura’ yakoranye n’umuraperi Fireman. Bahatanye mu cyiciro cy’indirimbo ihuriwemo ‘Best Star Collaboratiin Song of the year Africa 2023’.

    Ni icyiciro ahuriyemo na Bruce Melodie binyuze mu ndirimbo ‘Totally’ yakoranye na Harmonize. Bahatanye n'abarimo Kell Kay, Nedy Music, Wine, Da Lyricall Teller, Hemant Punjabi ndetse na Real Divas.

    Uwase Raïssa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, nawe ari mu bahataniye ibi bihembo ari mu cyiciro cy’umugore w’umushabitsi w’umwaka [Best Star Female Enterpreneur of the year Africa 2013].

    Uyu mukobwa ahatanye n’abarimo Mwizukanji wo muri Zambi, Milly Beauty Products, Onela Zanele wo muri Afurika y’Epfo, Carol Kangwa, Lashed wo muri Namibi, Mimie, Jaanu Pearson, Allen Lule ndetse na khanyisa Cashier.

    Inzu y’imideli ya Empire Mens Wear yo mu Rwanda ihatanye muri ibi bihembo mu cyiciro ‘Best Star Costume Designer of the year Africa 2023.

    Producer Bob Pro uherutse gushyira hanze album ye ya mbere ari ku rutonde rw’abahataniye ibihembo, aho ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Star Sound Engineer-Music Producer of the Year Africa 2023’. Ahatanye n’abarimo King Nachi Beats, Genista, Romeo Beats, Yves Sound [Rwanda], Banny Music, Prince Kimera Nelson.

    Umukinnyi Jean Jacque Wilson ahatanye mu cyiciro cy’umukinnyi w’umwaka [Best Star Sport Person of the year Africa 2023] aho ahatanye n’abarimo Tiangelani-Mith wo muri Afurika y’Epfo, Denze; Trainer [Tanzania] ndetse na Greg Maluma [Zambia].

    Ibi bihembo bihatanyemo abasore n’inkumi bo mu bihugu nka Uganda, Tanzania, Zambia, Namibia, Afurika y’Epfo, RDC, Malawi n’abandi.

     Harimo ibyiciro byinshi nk’icyiciro cya gafotozi w’umwaka, umuhanzi ukizamuka w’umwaka wa 2023, umubyinnyi w’umwwaka mu njyana ya Dancehall na Reggae, icyiciro cy’umugabo w’umushabitsi, icyiciro cy’uwayoboye neza amashusho ya filime, umuhanzi ukizamuka wo muri Afurika y’Epfo, umunyamideli w’umwaka n'ibindi. 

    Kanda hano urebe urutonde rurambuye rw’abahataniye ibi bihembo


    Bahavu ahatanye mu cyiciro cy’umukinnyi wa filime w’umwaka 

    Indirimbo ya Bruce Melodie na Harmonize ahataniye igihembo muri ibi bihembo bitangirwa muri Afurika y”Epfo


    Uwase Vanessa ahatanye mu cyiciro cy'umugore ukora ubushabitsi


    Bob Pro ahatanye mu cyiciro cya Producer w’umwaka 

    Nyambo Jessica ahatanye mu byiciro bibiri muri ibi bihembo 

    Nel Ngabo na Fireman bahatanye muri ibi bihembo babicyesha indirimbo ‘Muzadukumbura’ 

    Umukinnyi Jean Jacque Wilson ahatanye mu cyiciro cy’umukinnyi w’umwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133000/bruce-melodie-bahavu-na-nel-ngabo-mu-bahataniye-ibihembo-byo-muri-afurika-yepfo-133000.html