Blog

  • Mbega umusore uri romantic! Wa musore witwa Dieudonne watunguye umukunzi we bari mu masengesho akamurera ivi, yavuze ukuntu yabikoze abantu batungurwa n’ukuntu yabipanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbega umusore uri romantic! Wa musore witwa Dieudonne watunguye umukunzi we bari mu masengesho akamurera ivi, yavuze ukuntu yabikoze abantu batungurwa n'ukuntu yabipanze.

    Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hasakaye amashusho y'umukobwa waterewe ivi.

    Musabe Dieudonne ni we wagaragaye muri ayo mashusho ari guterera ivi umukunzi we.

    Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda aho bombi bari, Dieudonne yavuze ko yamutunguye bari mu masengesho yabo.

    Dieudonne yavuze ko yatunguye umukunzi we ubwo yari agiye gusenga aho yahise amwambika impeta y'urukundo.

     

    Source : https://yegob.rw/mbega-umusore-uri-romantic-wa-musore-witwa-dieudonne-watunguye-umukunzi-we-bari-mu-masengesho-akamurera-ivi-yavuze-ukuntu-yabikoze-abantu-batungurwa-nukuntu-yabipanze/

  • RIP Gabriella! Umwana w’imyaka 9 wo mu karere ka Karongi akomeje kubabaza abatari bake kubera ukuntu yisanze mu Kivu akaza no gupfiramo kandi iwabo bari bamutumye kujya gutashya – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP Gabriella! Umwana w'imyaka 9 wo mu karere ka Karongi akomeje kubabaza abatari bake kubera ukuntu yisanze mu Kivu akaza no gupfiramo kandi iwabo bari bamutumye kujya gutashya.

    Umwana w'umukobwa witwa Umwali Gabriella wari wajyanye na bagenzi be gutashya inkwi, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Karongi.

    Umurambo we uboneka ku munsi ukurikiyeho.

    Byabereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, akagali ka Kiniha, umudugudu wa Kiyovu.

    Ibi byabaye ku wa 9 Kanama uyu mwana w'umukobwa yaje kujyana na bagenzi be ku kiyaga cya Kivu, bagezeyo bagenzi be bajya koga, gusa uyu mwana we kubera ko Atari abizi, abigerageje ararohama.

    Gashanana Saiba, Umunyamabanga nshingabikorwa w'umurenge wa Bwishyura yavuze ko uyu mwana akimara kurohama ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi batangiye kumushakisha ariko ntibamubona.

    Yakomeje avuga ko umurambo wabonetse mu gitondo cyo kuwa 10 Kanama 2023 ujyanwa mu bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma, ubu ukaba waranamaze no gushyingurwa.

    Source : https://yegob.rw/rip-gabriella-umwana-wimyaka-9-wo-mu-karere-ka-karongi-akomeje-kubabaza-abatari-bake-kubera-ukuntu-yisanze-mu-kivu-akaza-no-gupfiramo-kandi-iwabo-bari-bamutumye-kujya-gutashya/

  • Ubu se aya mafoto Prince Kid arabizi ko yasakaye ahantu hose: Mu ibanga ritunguranye Prince Kid yagaragaye ari kurebana akana ko mu jisho umukunzi we yamufashe ikiganza ubutarekura -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zidandukanye hacicikanye amafoto ya Miss Iradukunda Elisa n'umukunzi we Prince Kid bishimanye bidasanzwe.

    Ni amafoto yiciye ibintu ku mbuga aba bombi bahuje imitwe bari guseka bakanyuzamo bakarebana akana ko mujisho bahuje ibiganza.

    Ni mu gihe nta masaha menshi hatangiye kuvugwa ko itariki yubukwe yaba yegereje nubwo bo batarabitangaza.

    Source : https://yegob.rw/ubu-se-aya-mafoto-prence-kid-arabizi-ko-yasakaye-ahanu-hose-mu-ibanga-ritunguranye-prence-kid-yagaragaye-ari-kurebana-akana-ko-mu-jisho-umukunzi-we-yamufashe-ikiganza-ubutarekura-amafoto/

  • Noneho abakunzi bayo bashyizwe igorora: Rayon Sports imaze kumurikira abakunzi bayo imyambaro mishya ihita ikubita ibiciro hasi kugira ngo bazarebe Super Cup bose basa -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Noneho abakunzi bayo bashyizwe igorora: Rayon Sports imaze kumurikira abakunzi bayo imyambaro mishya ihita ikubita ibiciro hasi kugira ngo bazarebe Super Cup bose basa.

    Ikipe ya Rayon Sports yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo imaze gutangaza ko inejejwe no kumenyesha abakunzi bayo ko yasohoye 'Foulard' za Gikundiro ziri ku mafaranga 7000Frw.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/noneho-abakunzi-bayo-bashyizwe-igorora-rayon-sports-imaze-kumurikira-abakunzi-bayo-imyambaro-mishya-ihita-ikubita-ibiciro-hasi-amafoto/

  • Ubuse byose bigiye kuba imfabusa! Amakuru atari meza kuri Claudine uherutse kurushinga n’umuherwe wo mu Bwongereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuse byose bigiye kuba imfabusa! Amakuru atari meza kuri Claudine uherutse kurushinga n'umuherwe wo mu Bwongereza.

    Haciyeho iminsi itari myinshi mu Mujyi wa Kigali habereye ubukwe bw'akataraboneka bwa Simon Danczuk w'umwongereza na Uwamahoro Claudine w'umunyarwandakazi.

    Gusa uyu mugore ntago yishimye nagato kuko akomeje kubura Visa yo gusanga umugabo we mu Bwongereza.

    Mu mwaka washize uyu mugore yatse Visa avuga ko agiye gutembera kandi ko afite umukunzi mu Bwongereza ariko arayimwa kuko nta gihamya cyari gihari ko akundana na Simon Danczuk.

    Nyuma yuko bakomeje kumwima Visa kugeza na nubu, ubu yarongeye asaba kuba yahabwa Visa ngo ajyane n'umugabo we mu Bwongereza ariko kugeza n'ubu ntarasubizwa ku busabe bwe.

     

    Source : https://yegob.rw/ubuse-byose-bigiye-kuba-imfabusa-amakuru-atari-meza-kuri-claudine-uherutse-kurushinga-numuherwe-wo-mu-bwongereza/

  • Irushanwa rya Nyanza Youth Football Competition rigeze mu mahina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Nyanza Youth Football Competition rigamije kuzamura impano muri ruhago ryateguwe na Nyanza FC ifatanyije n'Akarere ka Nyanza rigeze mu mikino ya nyuma.

    Ikipe ya Nyanza Football Club isanzwe ikina shampiyona y'Ikiciro cya Kabiri mu Rwanda ifatanyije n'Akarere ka Nyanza bateguye irushanwa ry'umupira w'amaguru rigamije kuzamura impano ryiswe Nyanza Youth Football Competition.

    Iri rushanwa ryatangiye gukinwa kuva ku itariki ya 01 Mata 2023, ryitabirwa n'amarero y'umupira w'amaguru agera kuri 13 aturutse mu Mirenge 9 ku 10 igize Akarere ka Nyanza.

    Iri rushanwa ryari rigabanyije mu byiciro bibiri, icyiciro cya Mbere kigizwe n'abatarengeje imyaka 15, ikiciro kindi kitabiriwe n'abatarengeje imyaka 17.

    Nyanza Football Club ivuga ko bo n'abo bafatanyije gutegura iri rushanwa bariteguye rifite intego yo kuzamura impano z'abana bakina umupira w'amaguru, gushishikariza abana kudata ishuli(school dropout) no kurwanya
    ibiyobyabwenge mu rubyiruko rugize Akarere ka Nyanza.

    Kugeza ubu mu makipe 13 yari yitabiriye irushanwa hasigayemo amakipe 4 mu byiciro byombi U15 na U17.

    Mu kiciro cy'abatarengeje imyaka 15 ( U15) umukino wa nyuma uzakinwa tariki 13 Kanama 2023 kuri Sitade ya Nyanza saa Saba z'igicamunsi, uzahuza UPLA yaturutse mu Murenge wa Busasamana na Hope FTC yaturutse mu Murenge wa Mukingo.

    Ikipe ya UPLA y'abatarengeje imyaka 15 yageze ku mukino wa nyuma

    UPLA yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Thunder muri ½ iyitsinze penaliti 5-3 nyuma y'uko umukino wari warangiye amakipe anganyije igitego kimwe kuri kimwe. Hope yo muri ½ yatsinze Amaregure FTC yo muri Busasamana ibitego 2-1, imikino yose yabereye kuri sitade ya Nyanza.

    Ikipe ya Hope FTC y'abatarengeje imyaka 15 nayo yageze ku mukino wa nyuma

    Mu kiciro cy'abatarengeje imyaka 17, umukino wa nyuma uzahuza Hope FTC na Mugandamure FTC, nyuma y'uko muri ½ Hope FTC itsinze Thunder ibitego 3-2 naho Mugandamure igatsinda UPLA ibitego 3-2. Umukino uzaba ku itariki 13 Kanama, saa Munani kuri sitade ya Nyanza.

    Hope FTC y'abatarengeje imyaka 17 yageze ku mukino wa nyuma

    Mugandamure yageze ku mukino wa nyuma mu kiciro cy'abatarengeje imyaka 17

    Abateguye irushanwa bavuga ko irushanwa nk'iri rizahita ryongera rigatangira cyane ko hari amarerero amwenamwe atarabashije kwitabira mu
    gutangira iri. Ubwo irushanwa rizasubukurwa hazakinwa irushanwa rya U13, U15, U17 na U20 mu karere ndetse n'amakipe/amarerero barateganya ko aziyongera.

    Iri rushanwa rigamije kuzamura impano muri ruhago ndetse no kurwanya guta ishuli

    Urubyiruko ruri hagati y'imyaka 15 na 17 rwaritabiriye

    Source : https://yegob.rw/irushanwa-rya-nyanza-youth-football-competition-rigeze-mu-mahina/

  • Aryoha asubiwemo! Ameyeri 3 Kigali Boss Babes… – #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abagore b'ikimero ndetse bajejeta ifaranga, Kigali Boss Babes bongeye kurikoraza hirya no hino bitewe n'ibikorwa byabo bituma abantu batabakuraho ijisho.


    Byatangiye ubwo bakiraga umunyamuryango mushya Alice La Boss, amagambo arongera ashira ivuga mu Banyarwanda bakurikira inkuru zo mu myidagaduro kubera ikimero cy'iyi nkumi.

     Byakomeje ubwo bagaragazaga ko ari abakunzi ba Rayon Sports  ku munsi w'Igikundiro ndetse bakomereza mu gitaramo cya Ally Soudy aho bari barimbye bidasanzwe. 

    Ally Soudy yatangiye itangazamakuru mu 2007. Yatangiriye kuri radiyo ya kaminuza nkuru y'u Rwanda nkuko yahoze yitwa ibintu bitarivanga ngo Huye ihinduke akarere gatuje. Ariko rero Ally Soudy nawe uwagize uruhare mu rugendo rwe ni Emma Claudine wavugiye bwa mbere kuri Radio Salus. Yamufashe akaboko amubera ikiraro nuko Ally Soudy atangira kuvugira kuri radio bihwaniramo kubera ijwi ryiza yari afite.

    Twigarukire kuri bariya bagore bazanye umwihariko utari umenyerewe wagirango Alliah Cool mu byo yakuye muri Nigeria harimo no kwifatira uruganda rw'imyidagaduro ku gakanu. Igitaramo cyabaye ubwa mbere kizana udushya tumenyerewe mu Isi y'imyidagaduro iteye imbere'Hollywood' cyasize byinshi wazabara kugeza utabarutse. 

    Ally Soudy&Friends Live Show yarabaye igenda neza ndetse abahaje batashye bishimye. Mwarabibonye ko Inyarwanda yahababereye ntacyo mwayigaya.

     

    Iri tsinda rigizwe na Ishimwe Alicia uherutse kwakirwa akaba yaraje asanga abarimo Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.


    Amayeri atatu bakoresheje mu gushimuta igitaramo cya Ally Soudy asanzwe akoreshwa n'abahanzi baba bashaka kwandika amateka no kumara igihe bagarukwaho. Ariko ubundi niko imyidagaduro ikorwa niba uri icyamamare ukagera ahantu bagomba kubimenya banataha bakagenda bakuvuga mu matamatama ndetse baterura bakakuganiraho.

    1.Baje mu modoka imenyereweho ibyamamare'Décapotable'Aba bagore binjiye mu ihema rya Camp Kigali banyuze ahantu hacaga abanyacyubahiro. Ntabwo ari buri wese wari wemerewe guca mu muryango aba bagore banyuzemo. Bakigera hafi y'itapi itukura bakije amatara bavuza ihoni. Nuko abari hanze bahise bamenya ko haje umuntu udasanzwe. Twararebye dusanga ni ba bagore bari kugenda bahindura ibintu buhoro buhoro. 

    Ahantu babera akaga bari bafite ababacungira umutekano babiri. Abasore b'intarumikwa rwose babyitoje. Kandi ubwo wumve ko Camp Kigali iba icungiwe umutekano ku buryo haba hari  n'abashinzwe umutekano w'abayobozi bakuru b'igihugu.Ndetse abapolisi baba bari hafi abandi tubisikana.

    Aba bagore ibi babikoze kugirango basige inkuru. Imodoka yabo yaraparitse ba basore bahita babakingurira imiryango barasohoka. Nuko abasore bahita bahagarara neza impande zose ku buryo utapfa kwegera bariya bagore.

    Ako kanya bahaye InyaRwanda ikiganiro cy’iminota mike  bakomeza ku itapi itukura baganiriza televiziyo y'igihugu kuko byatambukaga imbona nkubone kandi ubwo niko ikanzu ya Alliah Cool yakoraga hasi umurinzi witwa James akaba arayifashe nka bimwe mujya mubona ba Rihanna, Beyonce, Kim Kardashian n'abandi bakorera i Hollywood. Ni ibintu nari narifuje imyaka yose maze nkora itangazamakuru ko twazajya tugira igitaramo kikaberamo udushya twiza duteguye. Reka bagere ku nzira iberekeza mu byicaro.


    Baje muri Decapotab

    Bibo babashije kwinjirana imodoka hafi y’itapi itukura

    2.    Abasore barishyuwe ibihumbi 100 Frw bazana icyapa cyanditseho amagambo Kigali Boss Babes


    Alafat Kaboy yari ayoboye abafana ba Kigali Boss Babes

    Aba basore bari barangajwe imbere na Alafat Kaboy wahoze mu ikipe'Gengo' ya Rocky Kirabiranya baza gutandukana. Kuri ubu uyu Alafat aba hafi Alliah Cool mu bikorwa by'imyidagaduro aba amuri hafi mu buryo butagarira buri wese. Aba basore batangiye kujya batera bakavuga baranguruye ijwi ''Kigali Boss Babes'' turabakunda. Abari aho ntibamenye ikipe yakinnye n'indi n'umutoza wayo kuko ikirori cyari kirimbanyije.

    Reka bazagere imbere rero noneho induru ibe yose nka kumwe ku bibuga biba bimeze aho usanga ba Rwarutabura bafite vuvuzela na ba Rujugiro, n'abandi. Ikintu cyose aba bagore bavugaga cyakirizwaga akaruru kumvikanisha ko igitaramo bamaze kugifata bugwate.


    Ku itapi itukura bahageze nyuma y’abandi bahasanga abasore bafite icyapa cyanditseho Kigali Boss Babes

    3.    Kigali Boss Babes bageze Camp Kigali nyuma y'abandi ndetse bari baraguze imeza iri ahirengeye.

    Natangiye mvuga ko aba bagore usibye kuba ari beza, bakaba birata amafaranga nubwo bigoye kumenya niba koko bayafite kuko nta mibare kuri murandasi yerekana ubutunzi bwabo nk'uko ubwa ba Bill Gates bugaragara nubwo abakire benshi badakunze gutangaza ubutunzi bwabo.

     Bari baraguze imeza y'abantu 7 bishyura 250,000 Frws. Ukuntu ari abanyamayeri bategereje ko abantu bose bagera mu ihema. Uhereye kuri Masamba Intore ndetse n'Umuliyetona wari watumiwe twavuga ko ariwe wari umushyitsi mukuru yari yahageze. 

    Baje nyuma ku buryo binjiye mu ihema buri wese  akararanganya  amaso ngo yirebere buriya bwiza, imiterere n'imyambarire yabo. Babigezeho rwose ku buryo n'uwakora inkuru y'abantu bari bambaye neza baza mu 10 kuko bari babukereye. 

    Ibitaramo nk'ibi byakagiye bisiga inkuru nyinshi zidasanzwe ku buryo bishyushya uruganda rw'imyidagaduro bityo abantu bagakomeza kuruhuka. Mbere y'iri tsinda wasangaga Shaddyboo na Kate Bashabe aribo bahora mu itangazamakuru none ubanza baratanze inda ya bukuru!


    Alliah Cool ari guhindura umuvuno i Kigali

    Christella arashinguye ndetse afite ikimero, agize KBB (Kigali Boss Babes) yashinzwe muri Mata 2023

    Imeza y’abo baba biteretse amacupa y’imivinyo

    Kuva ku musatsi kugeza ku nzara baba bambaye ibintu by’agaciro

    Inkuru wasoma

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133018/aryoha-asubiwemo-ameyeri-3-kigali-boss-babes-bakoresheje-mu-gushimuta-igitaramo-cya-ally-s-133018.html

  • Hamenyekanye impamvu ikomeye ikomeje gutuma Danny Ndikumana waguzwe na APR FC adakinishwa kugeza ubu kandi benshi abarusha umupira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamenyekanye impamvu ikomeye ikomeje gutuma Danny Ndikumana waguzwe na APR FC adakinishwa kugeza ubu kandi benshi abarusha umupira

    Rutahizamu ufite ubwenegihugu bw'u Rwanda ndetse n'u Burundi, Ndikumana Danny akomeje kudakinishwa mu ikipe ya APR FC Kandi hari abakinnyi bakoreshwa uyu musore abarusha umupira.

    Sezo 2022/2023, ijya kurangira hano mu Rwanda habereye irushanwa rya EAPCCO Games ihuza amakipe ya Police yo muri Afurika y'iburazirazuba. Muri iri rushanwa niho Ndikumana Danny yigaragarije ubwo yari mu ikipe yitwa RUKINZO FC ikina shampiyona y'u Burundi.

    Uyu musore yaje kubengukwa n'ikipe ya APR FC ndetse ahita anasinyishwa amasezerano y'imyaka 2. Uyu musore iyo umurebye mu myitozo y'ikipe ya APR FC ubona ko afite umupira ku kirenge ariko hakomeje kwibazwa impamvu umutoza Thierry Froger atajya amukoresha kandi twarabonye Apam Assongwe atari ku rwego rwo hejuru.

    YEGOB twaje kumenya ko impamvu Ndikumana Danny atajya akinishwa ari ibibazo afitanye n'umutoza mukuru w'ikipe ya APR FC. Bivugwa ko uyu mutoza yashwanye na Danny mu minsi ya mbere yakoranye n'iyi kipe imyitozo kubera ko ngo yamubwiraga ibyo akina Danny Ndikumana agakina ibye.

    Ibi byahise bituma umutoza w'ikipe ya APR FC agira umujinya mwinshi ahita afata umwanzuro wo kutazapfa kumukinisha ngo kuko niba adakina ibyo amwereka mu myitozo ku mukino nyirizina nta kintu yajya amuha cyamuhesha intsinzi.

     

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-impamvu-ikomeye-ikomeje-gutuma-danny-ndikumana-waguzwe-na-apr-fc-adakinishwa-kugeza-ubu-kandi-benshi-abarusha-umupira/

  • Amakuru agezweho: Umukinnyi Manchester United yateye uw’inyuma imuziza kutamenya gukina ibintu bigezweho ubu Real Madrid iri ku mubona nka zahabu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho: Umukinnyi Manchester United yateye uw'inyuma imuziza kutamenya gukina ibintu bigezweho ubu Real Madrid iri ku mubona nka zahabu.

    Umunyezamu w'umuhanga cyane David De Gea wakiniye ikipe ya Manchester United imyaka myinshi akaza gutandukana nayo nyuma gushinjwa kutamenya gukinisha amaguru ubu hari amakuru meza avuga ko uyu musore ikipe ya Real Madrid imwifuza.

    Real Madrid yo mu gihugu cya Espane biravugwa ko hatagize igihinduka umunyezamu David De Gea wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga ikipe ya Manchester United yaba umukinnyi w'iyi kipe y'ubukombe mu gihugu cya Espane.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-umukinnyi-manchester-united-yateye-uwi-nyuma-imuziza-kutamenya-gukina-ibintu-bigezweho-ubu-real-madrid-iri-ku-mubona-nka-zahabu/