Blog

  • Weasel Manizo uherutse kugongwa na Teta Sandra yaburiye umunyamakuru witambitse imodoka y’umugoee #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Weasel Manizo uherutse kugongwa n’umugore we Teta Sandra yagiriye inama ikomeye umunyamakuru Canary Mugume wagaragaye yitambika imodoka y’umugore we kugira ngo atava mu rugo.

    Mu gihe abatuye Uganda bakomeje kuganira ku makimbirane yagaragaye ku mugaragaro hagati y’umunyamakuru Canary Mugume n’umugore we Sasha Ferguson, umuhanzi Weasel Manizo na we ntiyasigaye inyuma mu kugira icyo abivugaho.

    Mu mashusho yashyizwe hanze na Sasha Ferguson, hagaragaramo Canary ahagaze imbere y’imodoka ye iri kugenda mu mvura nyinshi, amugaragaza nk’ushaka kuyibuza kugenda.

    Ibyo byahise bibyutsa impaka nyinshi ku mikoreshereze y’ubwirinzi mu gihe cy’amakimbirane yo mu rugo.

    Weasel, wanyuze mu mubabaro ugereranywa n’uw’uyu munyamakuru, yahise amugenera ubutumwa bwe.

    Ati 'Muvandi, wikwemera guhagarara imbere y’imodoka. Ubireke burya birababaza. Mbabajwe n’ibyakubayeho Canary!'

    Aya magambo y’uyu muhanzi aje nyuma y’uko muri Kanama uyu mwaka yakoze impanuka ikomeye ubwo yagongwaga n’imodoka y’umugore we Sandra Teta ubwo bari i Munyonyo.

    Iyo modoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite pulake UBH 178 Y ngo yamugongeye hafi ya Shanz Bar nyuma yo kutumvikana kwabaye hagati yabo.

    Icyo gihe Weasel yajyanywe ku bitaro bya Nsambya ahamara igihe kinini nyuma yo kuvunika ukuguru, kandi kugeza magingo aya no kugenda bisigaye bimugora.

    Iyi mpanuka avuga ko ari yo yamuteye kugira inama Mugume, agaragaza ko gusatira imodoka iri kugenda bishobora kugira ingaruka mbi ku muntu uwo ari we wese.

    Canary Mugume yagaragaye yitambika imodoka y’umugore we

    Weseal uheruka kubizigira yamugiriye inama

    Source : http://isimbi.rw/weasel-manizo-uherutse-kugongwa-na-teta-sandra-yaburiye-umunyamakuru-witambitse.html

  • Cyusa yashyize hanze icyamuteye kwitirira nyirakuru album ye nshya #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’umuziki Gakondo, Cyusa Ibrahim yatangaje ko impamvu yamuteye kwitirira nyirakuru album ye ya kabiri yitegura gushyira hanze ari mu rwego rwo kumushimira ibyo yamukoreye kugeza uyu munsi ari uwo ari we.

    Nnyuma yo gushyira hanze iya mbere yise 'Migabo’ nayo yari yatuye nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Mu minsi ishize nibwo Cyusa yatangaje ku mugaragaro ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze alubumu ye ya kabiri yise ' Muvumwamata’ izaba igizwe n’ibihangano bigera kuri 14.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, uyu muhanzi yagaragaje ko we yahisemo gukora umuziki ndetse no kuganisha inganzo ye mu kuzuza ibyifuzo by’umutima we ndetse n’ubuzima bwe kurusha kurangamira ibyo gucuruza no kugeza igihangano ku bantu benshi hagamijwe gutubura ibyo kibyara mu buryo bw’amafaranga.

    Ati 'Mu busanzwe njyewe mpimba ngira ngo nishime noneho wowe ukaza tukajyana muri uwo mujyo tukishimana, njyewe ntabwo njya nkora ibintu kugira ngo ntwike cyangwa ngamije ukwamamara .'

    Cyusa yakomeje yerekana ko inyito 'Muvumwamata’ yahaye iyi alubumu ifite igisobanuro cyo kwifuriza umuntu kugerwaho n’ibyiza cyangwa kumuraga umugisha, yanemeje ko Muvumwamata yavugaga ari nyirakuru Tate ashimira kuba yaramuhaye inganzo ndetse akamurera mu buryo bwuje indagaciro za Kinyarwanda ari nazo zatumye aba uwo ari we magingo aya.

    Ati 'Nyogokuru niwe navugaga … Namwise Muvumwamata mu rwego rwo kumuraga ibyiza, kumushimira, nkamutaka, nkamubwira abanyarwanda … Nkababwira ibyiza yankoreye kuva nkiri muto kugeza kuri ngewe mubona hano.”

    Uyu muvandimwe w’umuraperi rurangiranwa Stromae yanashinze agati ku mugirire we abona ko ikwiye guhinduka yo gushimira umuntu nyuma yuko amaze kuva mu buzima bw’isi kandi mu gihe yari akiri ku isi nta muntu wigeze amushimira.

    Ati 'Biri mu bintu byakundaga kumbabaza ukabona umuntu ari ku isi nta muntu umwibuka ariko ntamaze kuruhuka iby’isi abantu bakaza twamukundaga, undi akaza agira ati kandi yanyishyurire amashuri. Njyewe rero icyo nicyo nifuje kumushimira agihari apana ibyo guhengera agiye ngo 'twamukundaga’.'

    Iyi album Cyusa amaze igihe ateguje abakunzi be yahishuye ko azayishyira hanze ku wa 1 Ukuboza 2025.

    Cyusa Ibrahim yavuze impamvu yitiriye Album ye nyirakuru

    Source : http://isimbi.rw/cyusa-yashyize-hanze-icyamuteye-kwitirira-nyirakuru-album-ye-nshya.html

  • APR FC yaguye miswi na AS Kigali #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe kuri kimwe, ni ko umukino wahuje APR FC na AS Kigali warangiye amakipe yombi agabana amanota.

    AS Kigali yari yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.

    AS Kigali yaherukaga gutsinda Rayon Sports yatangiye umukino ikina neza ariko kwinjirira ubwugarizi bwa APR FC bibanza kugorana.

    APR FC nayo yagiye ikomanga ku izamu rya AS Kigali inshuro zitandukanye harimo n’umupira wa William Togui umunyezamu yakuyemo, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 41 cyatsinzwe na Ruboneka Bosco kuri kufura ku ikosa ryari rikorewe Niyomugabo Claude. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ku kabi n’akeza maze ku munota wa 47 Ntirushwa Aime yateye ishoti rikomeye ariko Ishimwe Pierre awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    AS Kigali yaje kwishyura ku munota wa 49 ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier kubera guhagarara nabi k’ubwugarizi bwa APR FC.

    APR FC yahise ishaka ibisubizo ikora impinduka ikuramo William Togui Mel, Ruboneka Bosco na Hakim Kiwanuka hinjiramo Cheikh Djibril Ouatara, Mamadou Sy na Iraguha Hadji.

    Bagerageje gushakira APR FC igitego cya kabiri ariko biranga umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Undi mukino wabaye Etincelles FC yanganyije na Mukura VS. Ejo Amagaju azakina na Gasogi, Gicumbi na Rayon Sports mu gihe Rutsiro izakina na AS Muhanga. Ku Cyumweru Marines izakira Bugesera FC, Police FC yakire Musanze FC, Al Merreikh yakire Gorilla FC.

    APR FC yaguye miswi na AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yaguye-miswi-na-as-kigali-12285.html

  • KNC yakomoje ku isubukurwa ry’umushinga w’indirimbo yakoranye Jay Polly mbere y’uko apfa #rwanda #RwOT

    KNC yongeye gutungurana atangaza ko afitanye indirimbo itarasohoka yakoranye na nyakwigendera Jay Polly, akaba agiye kuzayisohora mu minsi iri imbere.

    Ubwo umunyamakuru akaba n’umushoramari yari mu kiganiro cyitwa Rirarashe, gitambuka mu gitondo kuri Radio na TV1, KNC, yemeje ko afite indirimbo ya nyuma y’umuraperi Jay Polly yakoze mbere y’uko apfa.

    Kakooza Nkuliza Charles, wamamaye nka KNC yasobanuye ko we ubwe ari we watunganije iyo ndirimbo mu buryo bw’amajwi, ndetse ko yanaririmbyemo inyikirizo iri mu biryoshya iki gihangano.

    Ati 'Abantu benshi ntibabizi, ariko indirimbo ya nyuma Jay Polly yasize itarajya hanze ni njye uyifite. Twarayikoranye, tuyisoza mbere gato y’uko adusiga.'

    Mbere y’uko indirimbo ayishyira hanze, KNC yakomeje ashimangira ko ashaka kubanza kuyongeramo ibindi bitero bya bamwe mu bo Jay Polly yakoranye na bo cyane ubwo yari akiri ku isi, by’umwihariko abaraperi bo mu itsinda rya Tuff Gang ryagize uruhare runini mu guteza imbere hip hop nyarwanda.

    Uyu muyobozi mukuru w’ikipe ya ruhago yitwa Gasogi United avuga ashaka kongeramo indi mirongo mishya, bityo igihangano kikaba urwibutso ruturutse mu muryango w’abahanzi bafashije gukoresha neza igihe cyabo mu muziki.

    KNC yahishuye ko iyo ndirimbo ubwayo ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko, ubutumwa we avuga ko bwumvikana mu gitero cya Jay Polly .

    Yongeraho ko inyungu zose zizava kuri iyi ndirimbo zizashyirwa mu kigega gifasha abana Jay Polly yasize kugira ngo igihangano gihinduke n’intego yo gukomeza gusigasira ibigwi bye.

    Umuraperi Jay Polly yitabye Imana muri 2021 aguye mu bitaro bya Muhima, kuri ubu yibukwa nk’impirimbanyi ikomeye mu muziki nyarwanda aho imbaraga ze ku rubyiniro, ijwi rye ryumvikanamo ubukangurambaga n’ubutwari, ndetse n’uruhare yagize mu guteza imbere hip hop, byose bituma akomeza kwibukwa nk’intwari muri Hip Hop nyarwanda.

    Kugeza n’ubu, Indirimbo nka 'Deux fois deux,' 'Ndacyariho Ndahumeka,' 'Akanyarirajisho' zakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wuje ubutumwa bugaruka ku k’ubuzima bwa buri munsi tubamo.

    KNC yavuze ko indirimbo ya nyuma Jay Polly yasize akoze bayikoranye akaba ashaka kuyivugurura igasohoka

    Jay Polly yari umwe mu baraperi bakunzwe cyane

    Source : http://isimbi.rw/knc-yakomoje-ku-isubukurwa-ry-umushinga-w-indirimbo-yakoranye-jay-polly-mbere-y.html

  • Uko umuraperi B-Face yarwanye inkundura n’umuntu wise Abanyarwanda imbwa #rwanda #RwOT

    Umuraperi wo mu gihugu cy’u Burundi, B- Face akomeje kwifatirwa ku gahanga ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bukomeye nyuma yo gutangaza ko igihe aherukira kurwana byari bitewe n’umuntu yumvise atuka Abanyarwanda ko ari imbwa abaziza amakosa ya Phil Peter.

    Uyu mwuka mubi watangiye nyuma y’uko igice k’ikiganiro Girukishaka Boniface wamamaye nka B- Face yakoranye n’uwitwa Landry Promoter cyatambutse ku muyoboro wa youtube witwa Umutananirwa, aho muri aka agace gakomeje gukwirakwira uyu muhanzi yumvikana asa nkaho atuka abanyarwanda gusa bihabanye n’ukuri.

    Muri iki kiganiro B- Face yabajijwe igihe aherukira kurwana hanyuma asubiza ko nta n’ukwezi gushize afatanye mu mashati n’umuntu atigeze atangariza imyirondoro nyuma yo kuza aho bari bicaye agatuka Abanyarwanda mu buryo bukomeye kubera ko umuhanzi Akili Kirikou yari amaze iminsi azimirijweho ibyuma ubwo yataramiraga i Kigali .

    Yagize ati 'Njyewe nta kwezi kurushira ndwanye n’umuntu …. Hari hashize nk’ukwezi habaye saga ya Krikou na Double Jay baje mu Rwanda babazimirizaho ibyuma, hahita hongera haba n’iby’ejo bundi nabwo Krikou bamuzimirizaho umuziki mbona biri kuvugwa ahantu hose.”

    “Uwo muntu yaraje aho nari nicaye atangira kuvuga ngo 'Abanyarwanda bose muri imbwa’, Abanyarwanda bose, muri imihirimbiri, muri amabono .'

    B-Face yakomeje agaragaza ko yabanje kubuza uwo mugabo gukomeza gutuka abanyarwanda bose muri rusange kandi ibyo bintu we avuga ko byakozwe n’abarimo Dj Phil Peter kubera impamvu zabo bwite cyangwa uburangare .

    Ati 'Naramubwiye nti 'ntugafate ikosa ryakozwe n’umuntu umwe ngo uryitirire abantu bose’ .. Abanyarwanda haba Abarundi baradukeneye, duhuje isoko bijyanye n’uko tuvuga ururimi rwenda kuba rumwe, rero kubatuka uba urimo gutandukira cyane, arambwira ahubwo ngo niba wumva wabavugira nawe uri imbwa, duhita turwana.'

    Nubwo mu ishusho ngari uyu muraperi yumvikanaga asa nk’ugaya cyane umuntu ushobora gutuka imbaga y’abantu ashingiye ku ikosa ryakozwe n’umwe muri bo, abakoresha imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda ntibigeze batinzamo mu kugaragaza amarangamutima yabo nyuma yo kureba ako gace gato kavanwe muri ayo mashusho.

    Ku wa 19 Ukwakira nibwo Umuhanzi w’i Burundi, Kirikou Akili yataramiye abari bitabiriye igitaramo cyari cyiswe 'Let’s Celebrate’ yatumiwemo cyabereye ahitwa 'Mundi Center’.
    Umuhanzi Kirikou Akili wari utegerejwe ku rubyiniro na benshi ntabwo yaje guhirwa kuko ubwo yari ageze ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ebyiri gusa ageze ku yitwa 'Aha nihe’, ibyuma bihita bimupfiraho.

    Kirikou yagerageje kuririmbana n’abafana akoresheje umunwa, ariko abona ko bitaza gukunda birangira avuye ku rubyiniro indirimbo zose yari yateguye zitarangiye ndetse n’ibyo yari yijeje abafana be atabibahaye.

    Icyaje gutera umujinya Kirikou n’abo bari kumwe, ni uburyo Davis D yaje kujya ku rubyiniro aririmba ibyuma bikora neza bituma bumva ko nta kabuza ari akagambane bakorewe, nibwo bahise batangira kurwana n’abarimo abanyamakuru n’abandi bari mu rwambariro (Back Stage), bavuga ko ari bo babiciye ibyuma.

    B Face yahishuye uko yarwanye n’umuntu wise Abanyarwanda imbwa

    Source : http://isimbi.rw/uko-umuraperi-b-face-yarwanye-inkundura-n-umuntu-wise-abanyarwanda-imbwa.html

  • Ntabwo twishimye – Umutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb yavuze ko batishimiye umusaruro barimo kubona, atunga agatoki imikino yegeranye.

    Ni nyuma yo kunganya na AS Kigali 1-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona waraye ubereye kuri Kigali Pelè Stadium.

    Yavuze ko batishimiye umusaruro babonye, bakabaye batsinze ibitego byinshi ariko byanze.

    Ati “Ntabwo twishimiye umusaruro wavuyemo kuko twakagombye kuba twatsinze ibitego byinshi. Tugiye kubikoraho nubwo mu minsi ibiri dufite undi mukino, ntabwo byoroshye.'

    Taleb yavuze ko kandi uburyo imikino yegeranyemo bidasanzwe, byica abakinnyi noneho kuri we ufite abakinnyi barimo gukiruka imvune bikaba bitoroshye.

    Ati “Urebye twari dufite iminsi ibiri gusa nyuma y’umukino duheruka kandi na wo wari ukomeye, nta mwanya uhagije twabonye wo gutegura ibindi.”

    Yakomeje avuga ko ubaze neza wasanga bakinnye imikino 3 mu minsi itanu. Ati “Urebye ukinnye imikino itatu mu minsi itanu. Ni myinshi mu gihe gito, ibyo bigora abakinnyi cyane noneho nka twe dufite abarimo gukiruka imvune bataraba 100%.”

    Nyuma yo kunganya na AS Kigali, APR FC yahise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 15 mu mikino 8 imaze gukina kuko ifite ikirarane cya Etincelles, Police FC ya mbere ifite 21.

    Taleb yavuze ko batishimiye umusaruro barimo kubona

    Source : http://isimbi.rw/ntabwo-twishimye-umutoza-wa-apr-fc.html

  • Bamenya na Kecapu begukanye imodoka #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba sinema nyarwanda Mukayizeri Djalia wamenyekanye nka Kecapu na Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya begukanye imodoka ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Hyundai Sonata, nyuma yo guhigika bagenzi mu bihembo bya Mashariki.

    Ku nshuro ya 11 haba Mashariki African Film Festival yaranzwe n’udushya twatangaje benshi, cyane cyane mu cyiciro cya People’s Choice Award ahanini cyibera kuri murandasi .

    Bamenya na Kecapu bakina muri ‘Bamenya Series’ ni bo begukanye igihembo cy’abakinnyi bakunzwe cyane aho bahembwe imodoka ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Hyundai Sonata, nyuma yo kugira amajwi menshi kurusha bagenzi babo.

    Mu cyiciro cy’abagore, Kecapu yagize amajwi 70,208, akurikirwa na Intare y’Ingore wagize 32,317. Amajwi yose mu cyiciro cy’abagore yari 126,948, angana n’agaciro ka 25,389,600 Frw.

    Ku ruhande rw’abagabo, Bamenya yegukanye umwanya wa mbere ku majwi 80,748, mu gihe Boss Rukundo yabonye 14,320.
    Muri rusange, mu bagabo hatoye abasaga 120,432, ahwanye na 24.086.400 Frw. Amajwi yose hamwe y’abatoye angana na 247,380, afite agaciro ka 49.476.000 Frw ibintu bigaragaza uburyo abafana bagaragaje ubushake bwo gushyigikira abakinnyi bakunda.

    Abatsinze bahawe buri umwe imodoka ya Hyundai Sonata, imodoka imaze imyaka irenga 35 ku isoko mpuzamahanga, izwiho kuramba, kwihuta neza no gukoresha lisansi nkeya.

    Isoko ryo mu Rwanda risanzwe ryakira cyane 'generations' za 7 na 8, zifite moteri za 2.0L na 2.4L ndetse na verisiyo ya Hybrid.

    Izi modoka zishimirwa imiterere y’imbere yihariye, ibyicaro bituje, ama-screen agezweho n’ikoranabuhanga rituma umushoferi yisanzura. Buri imwe igura miliyoni 13 Frw, bivuze ko ibi bihembo byombi zifite agaciro ka miliyoni 26 Frw.

    Ibirori byo gushyikiriza ibi bihembo biraba kuri uyu wa Gatandatu, tariki 29 Ugushyingo 2025, kuri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi z’umugoroba.
    Ni ibirori bitegerejwe n’abatari bake kuko bisoza iri serukiramuco ryatangiye ku wa 22 Ugushyingo, ryahuriranye n’amafilimi mashya, ibiganiro mpaka n’amahugurwa agamije kuzamura urwego rwa sinema yo mu karere.

    Muri ibi birori ni nabwo hari buhembwe abitwaye neza mu bindi byiciro byari bihataniwe.

    Ubuyobozi bwa Mashariki Film Festival buvuga ko gutanga ibihembo nk’ibi bigamije gushyigikira abakinnyi, kubashimira uruhare rwabo mu guteza imbere umuco binyuze muri sinema, ndetse no kubereka ko ibikorwa byabo bifite agaciro mu ruhando rw’akarere.

    Nk’uko babigaragaza, iri serukiramuco rikomeje kuba urubuga ruri gufasha sinema nyarwanda gutera imbere, guhuza impano nshya n’ishoramari rishya, ndetse no kuyifasha kugera ku isoko mpuzamahanga.

    Bamenya na Kecapu bahigitse abandi, batorwa nk’abakinnyi ba filime bakunzwe

    Imodoka begukanye

    Source : http://isimbi.rw/bamenya-na-kecapu-begukanye-imodoka.html

  • Instrukcja logowania do avia master dla nowych użytkowników #rwanda #RwOT

    W tej instrukcji omówimy krok po kroku proces logowania do platformy avia master dla nowych użytkowników. Zrozumienie, jak poprawnie zalogować się do konta, jest kluczowe dla korzystania z możliwości, jakie oferuje ta platforma. Podczas lektury dowiesz się, jakie są wymagania dotyczące logowania, jakie mogą wystąpić problemy oraz jak je rozwiązać. Przejdźmy zatem do szczegółów, abyś mógł szybko i sprawnie uzyskać dostęp do avia masters.

    Jakie są wymagania dotyczące logowania do avia master?

    Aby zalogować się do platformy avia master, użytkownik musi spełnić kilka podstawowych wymagań. Przede wszystkim niezbędne jest posiadanie aktywnego konta, które zostało założone na stronie serwisu. Konieczne jest także posiadanie ważnego adresu e-mail, który został podany podczas rejestracji. Dodatkowo, użytkownicy powinni pamiętać o tym, że ich hasło musi spełniać określone kryteria bezpieczeństwa, takie jak długość oraz złożoność, aby zapewnić odpowiednią ochronę danych.

    Warto również zauważyć, że dostęp do platformy avia master możliwy jest zarówno z komputerów stacjonarnych, jak i urządzeń mobilnych. Dlatego istotne jest, aby zainstalować najnowszą wersję przeglądarki internetowej, aby uniknąć problemów z kompatybilnością. Użytkownicy powinni również upewnić się, że ich urządzenia są zabezpieczone przed wirusami i innym złośliwym oprogramowaniem.

    Jak założyć konto na platformie avia master?

    Rejestracja na platformie avia master to prosty proces, który wymaga kilku kroków. Aby założyć konto, należy odwiedzić stronę główną serwisu i kliknąć przycisk „Zarejestruj się'. Użytkownik zostanie przekierowany do formularza rejestracyjnego, w którym musi podać swoje dane osobowe, takie jak imię, nazwisko oraz adres e-mail. Ważne jest, aby wprowadzone informacje były prawdziwe i aktualne, ponieważ będą potrzebne do późniejszej weryfikacji konta.

    Następnie użytkownik powinien stworzyć hasło, które będzie używane do logowania. Hasło powinno być silne, zawierać zarówno litery, jak i cyfry oraz znaki specjalne. Po wypełnieniu formularza, należy zaakceptować regulamin oraz politykę prywatności, a następnie kliknąć przycisk „Zarejestruj się', aby zakończyć proces. Po zakończeniu rejestracji nowy użytkownik otrzyma e-mail z linkiem aktywacyjnym, który będzie trzeba kliknąć, aby aktywować konto.

    Gdzie znaleźć dane do logowania do avia master?

    Dane do logowania do avia master, czyli adres e-mail oraz hasło, są kluczowe dla uzyskania dostępu do konta. Adres e-mail powinien być tym samym, który został użyty podczas rejestracji. Jeśli użytkownik zapomniał, jaki adres e-mail został podany, warto sprawdzić skrzynkę pocztową pod kątem wiadomości od avia master lub skontaktować się z pomocą techniczną. Hasło, które zostało utworzone w trakcie rejestracji, powinno być bezpieczne, ale też łatwe do zapamiętania.

    W przypadku gdy użytkownik korzystał z funkcji „Zapamiętaj mnie' w przeglądarce, dane do logowania mogą być automatycznie uzupełniane. Jeśli jednak wystąpią jakiekolwiek problemy, użytkownik może skorzystać z opcji resetowania hasła, aby uzyskać nowe dane dostępu. Ważne jest, aby pamiętać, że dane logowania są poufne i należy je chronić przed nieuprawnionym dostępem.

    Jak wygląda proces logowania do avia master?

    Logowanie do avia master jest procesem szybkim i intuicyjnym. Po otwarciu strony głównej platformy, użytkownik powinien znaleźć przycisk „Zaloguj się'. Po kliknięciu na ten przycisk, wyświetli się formularz logowania, w którym należy wpisać swój adres e-mail oraz hasło. Warto zwrócić uwagę na to, aby wprowadzać dane dokładnie, ponieważ wszelkie błędy mogą skutkować odmową dostępu do konta.

    Po wprowadzeniu danych wystarczy kliknąć przycisk „Zaloguj się'. Jeśli dane są prawidłowe, użytkownik zostanie przekierowany do swojego panelu użytkownika, gdzie będzie miał dostęp do wszystkich funkcji i możliwości oferowanych przez platformę avia master. W przypadku problemów z logowaniem, użytkownik może skorzystać z opcji przypomnienia hasła lub skontaktować się z działem wsparcia technicznego.

    Najczęstsze błędy logowania i jak je naprawić

    Podczas logowania do avia master mogą wystąpić różne błędy, które często są wynikiem prostych pomyłek. Najczęściej użytkownicy wprowadzają nieprawidłowy adres e-mail lub hasło, co skutkuje komunikatem o błędzie. Aby uniknąć tego problemu, warto dokładnie sprawdzić wprowadzone dane oraz upewnić się, że klawisz Caps Lock nie jest włączony, co może zmienić wprowadzone znaki. Ponadto, należy zwrócić uwagę na to, czy nie występują przypadkowe spacje przed lub po adresie e-mail czy haśle.

    Innym częstym problemem jest brak aktywacji konta. Użytkownicy często zapominają kliknąć link aktywacyjny wysłany na adres e-mail po rejestracji. W takim przypadku konieczne jest sprawdzenie skrzynki odbiorczej oraz folderu spam w poszukiwaniu wiadomości od avia master. Jeśli wiadomość nie została otrzymana, warto spróbować ponownie zarejestrować się lub skontaktować się z działem wsparcia.

    Jak zresetować hasło do avia master?

    W przypadku zapomnienia hasła do avia master, użytkownicy mogą skorzystać z opcji resetowania hasła. Proces ten jest prosty i intuicyjny. Na stronie logowania należy kliknąć przycisk „Nie pamiętasz hasła?'. Użytkownik zostanie poproszony o podanie swojego adresu e-mail, który został użyty do rejestracji. Po wysłaniu prośby o reset, na podany adres e-mail zostanie wysłany link umożliwiający stworzenie nowego hasła.

    Po kliknięciu w link, użytkownik zostanie przekierowany na stronę, gdzie będzie mógł wprowadzić nowe hasło. Ważne jest, aby nowe hasło spełniało wymagania dotyczące bezpieczeństwa, takie jak długość oraz złożoność. Po zapisaniu nowych danych, użytkownik będzie mógł zalogować się do konta przy użyciu świeżo utworzonego hasła, co pozwoli na kontynuowanie korzystania z platformy avia master bez dalszych problemów.

    Co zrobić, gdy nie otrzymam e-maila aktywacyjnego?

    Brak e-maila aktywacyjnego to problem, z którym boryka się wielu nowych użytkowników. Po pierwsze, warto sprawdzić foldery spamowe lub inne zakładki w skrzynce pocztowej, ponieważ wiadomości czasami mogą być błędnie klasyfikowane przez systemy filtrujące. Jeśli wiadomość nie została znaleziono, należy upewnić się, że podany adres e-mail był poprawny podczas rejestracji.

    W przypadku dalszych problemów, użytkownik może spróbować ponownie zarejestrować się, używając innego adresu e-mail, lub skontaktować się z działem wsparcia technicznego avia master, który pomoże w rozwiązaniu problemu. Wsparcie to może również dostarczyć dodatkowe informacje na temat statusu rejestracji oraz ewentualnych przeszkód w otrzymywaniu wiadomości.

    Jak dbać o bezpieczeństwo swojego konta w avia master?

    Bezpieczeństwo konta w avia master jest kluczowe dla ochrony danych osobowych oraz finansowych. Użytkownicy powinni regularnie zmieniać swoje hasła oraz unikać używania tych samych haseł na różnych platformach. Dobrą praktyką jest również korzystanie z menedżera haseł, który pomoże w tworzeniu silnych i unikalnych haseł dla różnych serwisów.

    Dodatkowo, warto włączyć dwuetapową weryfikację, jeśli platforma avia master taką opcję oferuje. Dzięki temu, nawet jeśli hasło zostanie skradzione, dostęp do konta będzie znacznie trudniejszy dla nieuprawnionych osób. Użytkownicy powinni również być czujni na wszelkie podejrzane działania lub próby logowania z nieznanych urządzeń i natychmiast zgłaszać takie sytuacje do wsparcia technicznego.

    Jakie funkcje oferuje platforma avia master po zalogowaniu?

    Po zalogowaniu się do avia master, użytkownicy mają dostęp do wielu funkcji, które ułatwiają zarządzanie swoimi danymi oraz realizację zamówień. Platforma oferuje intuicyjny interfejs, który pozwala na łatwe przeglądanie ofert, rezerwację biletów oraz zarządzanie swoimi rezerwacjami. Użytkownicy mogą również śledzić historię swoich transakcji oraz korzystać z różnych promocji dostępnych tylko dla zalogowanych użytkowników.

    Oprócz podstawowych funkcji, avia master oferuje także możliwość personalizacji profilu użytkownika. Użytkownicy mogą uzupełniać swoje dane osobowe, preferencje podróżnicze oraz informacje kontaktowe, co ułatwia proces rezerwacji. Dodatkowo, platforma może oferować ekskluzywne oferty oraz rabaty dla stałych klientów, co czyni korzystanie z serwisu bardziej atrakcyjnym.

    Gdzie szukać pomocy w razie problemów z logowaniem?

    W przypadku jakichkolwiek problemów z logowaniem do avia master, użytkownicy mają kilka opcji, aby uzyskać pomoc. Po pierwsze, warto odwiedzić sekcję FAQ na stronie internetowej, gdzie często zadawane pytania są szczegółowo opisane, a także zawierają odpowiedzi na najczęstsze problemy związane z logowaniem.

    Jeśli odpowiedzi nie znajdują się w FAQ, użytkownicy mogą skontaktować się z działem wsparcia technicznego. Można to zrobić poprzez formularz kontaktowy dostępny na stronie, a także poprzez czat na żywo lub telefonicznie. Dział wsparcia jest zazwyczaj dostępny w dni robocze i oferuje pomoc w rozwiązywaniu problemów oraz udzielaniu informacji na temat konta i funkcji platformy avia master.

    The post Instrukcja logowania do avia master dla nowych użytkowników first appeared on Intyoza.

    The post Instrukcja logowania do avia master dla nowych użytkowników appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/11/28/instrukcja-logowania-do-avia-master-dla-nowych-u-ytkownik-w/

  • Captain Regis na Queen baritegura kurushinga #rwanda #RwOT

    Captain Regis, umunyarwenya ukunzwe kandi akaba n'umukinnyi wa filime, yemeje ko we n'umukunzi we Queen bageze mu cyiciro cya nyuma cy'imyiteguro y'ubukwe bwabo, bugomba kubera mu mezi ya mbere y'umwaka utaha wa 2026.

    Uyu musore yavuze ko ari ubwa mbere atangarije itangazamakuru igihe nyacyo ubukwe buzabera, avuga ko iby'ingenzi byose byarangiye ndetse n'imirongo ngenderwaho yose imaze gushyirwa mu bikorwa  nk'uko bisanzwe mu mihango yose ikorwa y'ubukwe.

    Captain Regis yagize ati: 'Mu ibanga rikomeye cyane ni ubwambere ntangarije abantu ko mfite umushinga w'ubukwe mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2026. Ubu ibintu byose bimaze kugerwaho, imihango yo gukwa yararangiye, hasigaye gutangaza itariki gusa. Imana ntacyo tuyishinja, byose byagenze neza uko byagombaga kugenda.'

    Umunyarwenya Captain Regis yakomeje avuga ko we na Queen umukunzi we bamaze igihe batunganya buri kimwe, kandi ko ubu basigaje gutangiza icyiciro cy'itangazo ku mugaragaro. Abakunzi babo bakomeje kwishimira uru rugendo rushya rw'aba bombi, bategereje kubona itariki nyirizina izashyirwa ahagaragara.

    Captain Regis na Queen baritegura gukora ubukwe

    Source : https://kasukumedia.com/captain-regis-na-queen-baritegura-kurushinga/

  • Kecapu na Bamenya batsindiye imodoka muri Mashariki Film Festival ya 2025 #rwanda #RwOT

    Mukayizeri Djalia uzwi nka Kecapu hamwe na Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya ni bo begukanye imodoka zatanzwe muri Mashariki Film Festival ku nshuro ya 11, nyuma yo kugira amajwi menshi kurusha abandi bari bahatanye.

    Mu cyiciro cy'abagore, Kecapu ni we wegukanye intsinzi nyuma yo gutorwa ku majwi 70,208, akurikirwa na Uwamahoro Antoinette uzwi nka Intare y'ingore wagize 32,317. Amajwi yose yatanzwe mu bagore yari 126,948, ahwanye n'amafaranga 25,389,600 Frw.

    Mu cyiciro cy'abagabo, Bamenya ni we waje ku isonga n'amajwi 80,748, naho Aime Valens Tuyisenge (Boss Rukundo) agira 14,320. Amajwi yose y'abagabo yari 120,432, ahwanye na 24,086,400 Frw.

    Amajwi yose hamwe yageze ku 247,380, angana n'amafaranga 49,476,000 Frw.

    Aba batsinze babiri bombi bagiye guhabwa imodoka ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Hyundai Sonata, buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 13 Frw, bivuze ko zose hamwe zifite agaciro ka miliyoni 26 Frw.

    Mashariki Film Festival yatangiye ku wa 22 Ugushyingo 2025, ikazasozwa ku wa 29 Ugushyingo 2025 muri Serena Hotel, aho ibi bihembo bikomeye biteganyijwe gutangirwa ku mugaragaro.

    Kecapu na Bamenya batsindiye imodoka muri Mashariki Film Festival ya 2025

    Source : https://kasukumedia.com/kecapu-na-bamenya-batsindiye-imodoka-muri-mashariki-film-festival-ya-2025/