Blog

  • Nuwabikeka sinamurenganya – Chairman wa APR FC ku kuba hari abakinnyi bakoreshwa n’abanyamakuru #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko atakwihandagaza ngo avuge ko abakinnyi be hari abakoreshwa n’abanyamakuru ariko na none ko hari imyitwarire abona n’uwabivuga akaba atamurenganya.

    Muri APR FC hamaze iminsi havugwamo ko hari bamwe mu bakinnyi bafite imyitwarire idahwitse ahanini ngo babiterwa na bamwe mu banyamakuru b’inshuti zabo batavuga rumwe n’ubuyobozi.

    Mu kiganiro yahaye Isibo, Chairman wa APR FC abajijwe iki kibazo yavuze ko nta gihamya abifitiye bityo ko atabyemeza.

    Ati “Kugeza ubu nta mukinnyi nashinja ko yananiwe gukina kubera ko ari umunyamakuru wamubwiye ngo ntakine, uko mubyumva nanjye niko mbyumva nta n’ubwo nagiye gukora iryo sesengura.”

    Yakomeje avuga ko nubwo atabihamya ariko na none hari imyitwarire abona ku buryo n’uwakeka icyo kintu nta muntu wamurenganya.

    Ati “Biravugwa, hari n’imyitwarire tubona ku bakinnyi n’uwabikeka njye sinamurenganya ariko nta we nabyitirira ngo njye mu itangazamakuru ngo mvuge ngo kanaka yabwiwe n’umunyamakuru ngo ntakine.”

    Yakomeje avuga ko hari n’abakinnyi batari abanyamwuga ari nayo mpamvu ibikorwa byabo bihabwa inyito bashaka kandi bikemerwa.

    Ati “Hari n’abakinnyi benshi dufite batari abanyamwuga, ukabona ibintu bakora ukabyibazaho kenshi, ubifata akabiha inyito ashaka kandi bikemerwa.”

    Hari abakinnyi benshi (tutari bugaruke ku mazina yabo) bagiye bashyirwa mu majwi ko imyitwarire yabo idahwitse ariko na none bikaba bifite aho bihuriye n’abanyamakuru b’inshuti zabo babibakoresha kugira ngo bateshe umutwe iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kubera imibanire yabo n’ubuyobozi bw’ikipe.

    Chairman wa APR FC yavuze ko uwakeka ko hari abakinnyi bakoreshwa n’abanyamakuru atamurenganya

    Source : http://isimbi.rw/nuwabikega-sinamurenganya-chairman-wa-apr-fc-ku-kuba-hari-abakinnyi-bakoreshwa.html

  • Abapolisi 177 bari mu mahugurwa ya CTTC bakoze urugendoshuri rwo kwimakaza ubunyamwuga #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo nibwo itsinda ry'abapolisi 177 bo ku rwego rwa ofisiye bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi cyihariye amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Training Center — CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, ryasoje urugendoshuri rugamije kubafasha guhuzwa n'ibikorwa by'akazi basanga mu buzima bwa buri munsi.

    Aba bapolisi barimo 167 b'u Rwanda n'abandi 10 bakomoka muri Liberia, bose bari kwiga amasomo y'icyiciro cya mbere azamara amezi atatu, aho biga ibijyanye n'imiyoborere ya sitasiyo za polisi, uburyo bwo gucunga no gukemura amakimbirane, ndetse no guteza imbere ubunyamwuga mu kazi kabo.

    Muri uru rugendoshuri, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho basobanuriwe amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo n'uruhare rw'inzego z'umutekano mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka igihugu gishya gishingiye ku bumwe n'ubwiyunge.

    Nyuma y'aho, bakomereje ku Nteko Ishinga Amategeko mu Ngoro ndangamurage y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho berekejwe ku bigaragaza ubutwari n'umurava byaranze Ingabo zari iza RPA mu kugarura amahoro no kurinda abasigitswe.

    Uru ruzinduko rufatwa nk'igice cy'ingenzi cy'amahugurwa, kuko rutuma abapolisi bahuza amasomo y'inyigisho n'amateka y'igihugu, bakanasobanukirwa inshingano zabo mu kubungabunga umutekano, kurwanya ihohoterwa no kubaka sosiyete ihamye.

    Abapolisi 177 bari mu mahugurwa ya CTTC bakoze urugendoshuri rwo kwimakaza ubunyamwuga

    Source : https://kasukumedia.com/abapolisi-177-bari-mu-mahugurwa-ya-cttc-bakoze-urugendoshuri-rwo-kwimakaza-ubunyamwuga/

  • John Cena yahamije ko adateganya kubyara #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'icyamamare muri sinema no mu mukino wo gukirana (Wrestling), John Cena, yongeye kugaragaza ko nta gahunda na nto afite yo kugira abana, ahubwo yifuza gukomeza gushyira imbaraga ze zose mu mwuga wo gukina filime.

    Cena avuga ko imibereho ye, intego ze n'uburyo yiyubatse bitajyana n'inshingano zo kuba umubyeyi, ndetse ko atifuza kwinjira mu buzima bwo kurera abana kuko bisaba ubwitange bukomeye no gutamba byinshi mu buzima bw'umuntu.

    Yagize ati n'ubwo yubaha cyane ababyeyi n'inshingano zabo, we ubwe atifuza kunyura muri urwo rugendo rwo kurera abana, bityo ahitamo gukomeza kwibanda ku kazi ke ka buri munsi ka sinema.

    Uyu mugambi ngo si uwo yafashe wenyine, ahubwo ni icyemezo yumvikanaho n'umugore we, Shay Shariatzdeh, bombi bahuriza ku kuba batiteguye cyangwa batifuza kugira umwana muri iki gihe, ahubwo bagashyira imbere iterambere ryabo n'imishinga y'umwuga.

    Ibyo Cena yavuze bikomeje gutuma hibazwa byinshi mu bafana be, ariko we agaragaza ko ari icyemezo gihamye kandi cyatekerejweho neza, kandi ko ari uburenganzira bwe nk'umuntu guhitamo ubuzima bumuhesha ituze n'icyo yifuza kugeraho.

    John Cena yahamije ko adateganya kubyara

    Source : https://kasukumedia.com/john-cena-yahamije-ko-adateganya-kubyara/

  • Bien-Aimé yashyize hanze icyamutandukanije na Sauti Sol #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Kenya, Bien-Aimé Baraza, umwe mu bari bagize itsinda rya Sauti Sol, yasobanuye impamvu zatumye yiyemeza gutangira gukora umuziki ku giti cye ariko agakomeza kubana neza n’abo bari basanganwe muri iri tsinda ryari rimaze imyaka irenga 20.

    Mu kiganiro yagiranye na Maina wa Classic 105, Bien yavuze ko imyaka bamaze bakorera hamwe ari kimwe mu byamuhaye imbaraga zo gushaka icyerekezo gishya. Yibukije ko urugendo rwabo rwatangiye muri 2002, rukaba rwaramubereye ishuri n’uruhererekane rw’amasomo y’ubuzima n’umwuga.

    Yagize ati 'Namaze imyaka 22 muri Sauti Sol. Twatangiye mu 2002, kandi igihe twari dutangiye gufata akaruhuko numvaga ko hari byinshi byahindutse. Numvaga ntakigira amahirwe yo kunguka ubumenyi bushya ku giti cyanjye.'

    Bien asobanura ko yari afite ibitekerezo bishya ku buzima bw’umuziki yakora ku giti cye mbere y’uko itsinda rifata akaruhuko mu gihe cya Corona Virus, ariko akizera ko ibintu byiza bituruka no mu gusasa inzobe ariko hatabayeho icyo yise gutungurana.

    Ati 'Nari mfite indirimbo natekerezaga mu mutwe, ariko buri gihe nkakunda kwishyiramo ko nzabanza kubitegura kandi sintungure abantu haba abafana cyangwa abo twabanaga mu itsinda. Iyo uteguye ibintu, hari ubwo ibisubizo biza byikubye inshuro icumi ibyo wari witeze.'

    Mu rwego rwo kumva neza impinduka barimo kunyuramo, Sauti Sol yagiye guhabwa ubujyanama n’abahanga mu mibanire no mu gutegura imyitwarire. Bien avuga ko iyo nama yabafashije kubona neza uruhare rwa buri umwe n’agaciro k’imbaraga za buri umwe.

    Bien yavuze ko atari we wenyine wari utangiye kubona ko ibintu bitangiye kuba akazi karenze ukwishimisha no gukora ibyo wakuze ukunda ku buryo gukorana nk’itsinda byasaga nk’aho ari ukwihenda cyangwa kwiyima izindi mbaraga zashoboraga kubyara umusaruro.

    Ati 'Biratangaje ariko twese twari twatangiye kubyumva kimwe. Byatangiye gusa n’aho tubikora nk’akazi gasanzwe, twumva ko gutandukana ari ibintu bisanzwe kandi bishoboka.'

    Uyu muhanzi wakoranye indirimbo na Bruce Melodie bise 'Iyo Foto’ yongeyeho ko rimwe na rimwe indirimbo yanditse igihe atari ameze neza ari zo zimutungura kurusha izindi .
    Ati 'Hari igihe numva ntameze neza, ariko indirimbo nanditse ndi muri ibyo byiyumviro zikantungura. Bigatuma numva ko ngomba kumva uko meze imbere muri njye.'

    Sauti Sol isanzwe igizwe na Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Polycarpe Otieno na Savara Delvin Mudigi gutandukana kwayo byatangiye guhwihwiswa kuva mu 2021, ndetse buri wese akajya akora indirimbo ku giti cye cyangwa agafatanya n’abandi bahanzi.

    Bien-Aimé Alusa Baraza yavuye muri Sauti Sol

    Source : http://isimbi.rw/bien-aime-yashyize-hanze-icyamutandukanije-na-sauti-sol.html

  • Papa Cyangwe yashimiye Coach Gaël barebanaga ay’ingwe #rwanda #RwOT

    Umuraperi Papa Cyangwe yashimiye Coach Gaël ku bw’ubunyamwuga bwe ndetse anashimangira ko ibibazo byose byari biri hagati ye n’ubuyobozi bw’inzu y’imyidagaduro ya Kigali Universe yashinjaga kumufungirana nyuma y’igitaramo cyo kumurika alubumu ye, byamaze kurangira.

    Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Cuma Gang ibarizwamo uyu muraperi ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, rigaragaza ko nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’abahagarariye Kigali Universe na Papa Cyangwe impande zombi zemeranyije gukemura amakimbirane amaze iminsi avugwa hagati yazo, amakimbirane bemeje ko ahanini yaturutse mu kudahanahana amakuru nk’uko byari bikwiye.

    Muri iryo tangazo bagize bati 'Nyuma yo kwicara hasi impande zombi zigafata ibyemezo, Papa Cyangwe na Kigali Universe bemeranyijwe gukemura ibibazo byari bimaze iminsi bivugwa hagati yabo.'

    Kigali Universe na Papa Cyangwe banerekanye ko nyuma y’ibi biganiro byabyaye, impande zombi zigikomeje kubungabunga umubano ujyana no gukomeza imikoranire mu mishanga iri mbere.

    Uyu muraperi yanaboneyeho umwanya wo gushimira byimazeyo umuyobozi mukuru w’iki kigo, Coach Gaël ku bw’ubunyamwuga n’imbaraga yashyizemo mu kunga impande zombi zari zihanganye no kugerwa ku mwanzuro udafite aho ubogamiye.

    Ibi bije nyuma y’uko Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yatangaje ko yababajwe bikomeye no kuba yaramaze amasaha arenga atanu afungiye mu nyubako ya Kigali Universe yari yakoreyemo igitaramo cyo kumurika alubumu ye.

    ISIMBI twabwiwe ko ibyo byose bifite izingiro muzi ku mugabo wari wamukodeshereje ibyuma, watangiye kubizimya nkana amushinja kutishyura amafaranga bumvikanye mbere akavuga ko yabikoraga ku bw’amakenga yo kwamburwa.

    Nyuma y’uko igitaramo gihagaze kubera ibyuma, uyu ukunze kwiyita Drip Father yavuze ko uyu mugabo yarenzeho akanamufunga kuva ku isaha y’i saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ashaka kumusaba kwandika amasezerano n’ijwi (voice note) yemeza ko azishyura amafaranga asigaye bitarenze ku wa 25 Ugushyingo.

    Ku rundi ruhande ariko biciye kuri Rugaju Reagan uvugira iki kigo, Kigali Universe yateye utwatsi ibyo birego ihamya ko itakora amakosa yo gufungira umuntu mu nyubako zabo kuko binyuranije n’amategeko ya leta y’u Rwanda inaboneraho n’umwanya wo kwiyama uyu muraperi guhagarika gukomeza kubasiga icyaha nk’uburyo bwo gusibanganya ukutagenda neza kw’ibyo yari yateguye.

    Papa Cyangwe yavuze ko ibibazo yari afitanye na Kigali Universe

    Coach Gael yashimiwe na Papa Cyangwe

    Source : http://isimbi.rw/papa-cyangwe-yashimiye-coach-gael-barebanaga-ay-ingwe.html

  • AG Promoter yasezeranye mu mategeko na Micky #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki 27 Ugushyingo 2025, Agiraneza Pacifique wamamaye nka AG Promoter n’umukinnyi w’amafilime, Mukobwajana Asifiwe uzwi cyane nka Micky basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo Micky wari wambaye ikanzu ndende y’umweru irimo umwenda usa nk’aho ubonerana ku gice cyo hejuru na AG Promoter wari wambaye ikote ry’ibara ry’umweru ndetse n’ipantalo y’umukara bagaragiwe n’abashinzwe umutekano w’abantu ku giti cyabo bazwi nka Body Guard bageze ku biro by’umurenge wa Nyarugenge.

    Muri ibi birori byo gusezerana imbere y’amategeko byitabiriwe ku bwinshi n’abakunzi b’ibikorwa bya sinema n’umuziki ndetse n’ibindi byamamare muri iki gisata birimo Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman n’umunyarwenya Kazungu Emmanuel wamamaye nka Mitsustu.

    Nubwo AG Promoter yabanje gusabwa n’umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge gusubiramo indahiro, gusa aba bombi baje kwemera ko nta gahato ko bagiye kuba umugabo n’umugore bakazabana uko babyiyemeje kandi bakurikije icyo amategeko abiteganya.

    ISIMBI kandi twamenye ko ibi birori byo gusezerana imbere y’amategeko byakagombye kuba byarabaye muri Kanama 2025, ariko bitewe n’uko Micky yari atarabona indangamuntu nyuma yo kuyita byasabye ko babanza gutegereza.

    Ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025 , nibwo Micky, yambitswe impeta y’urukundo na AG Promoter, mu birori byuje urukundo n’ibyishimo byabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

    Urukundo rw’aba bombi rwavuzwemo inkuru nyinshi cyane ku mbuga nkoranyambaga gusa bemeza ko batangiye gukundana muri 2024 nubwo batigeze bashaka kwerura byinshi ku rukundo rwabo .

    AG Promoter, wamenyekanye cyane mu gutegura ibikorwa byo kuzamura abahanzi ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwerekana ibikorwa bye, asanzwe ari umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda aho afite ikinyamakuru cyandika mu rurimi rw’icyongereza akanafasha abahanzi b’abanyarwanda gutera imbere.

    Micky we asanzwe ari umukinnyi w’amafilime nyarwanda ndetse akaba afite filime ye yise bwite yitwa 'igeno’ uyu mugore kandi mbere yo gukundana na AG Promoter yabanje kuvugwa mu rukundo na mugenzi we, Kwizera Jaden Martin wamamaye na Captain Regis.

    Bategereje gusezerana

    Basezeranye kubaba akaramata

    Source : http://isimbi.rw/ag-promoter-yasezeranye-mu-mategeko-na-micky.html

  • 'N'ubwo Arsenal amasezerano ya 'Visit Rwanda' azasozwa muri Kamena 2026, nzaguma ndi umufana wa Arsenal' #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yatangaje ko amasezerano y'imikoranire hagati y'u Rwanda n'ikipe ya Arsenal, binyuze kuri gahunda ya Visit Rwanda, azarangira muri Kamena 2026 kandi ko atazongerwa.

    Ariko nta cyo ibyo bihinduye ku rukundo akunda ikipe ya Arsenal, yemeje ko agifite umutima ku ikipe ya Arsenal, ko azajya akomeza gukurikirana imikino yayo ndetse azajya ajya no kureba aho yakiniye iwabo.

    Yakomeje avuga ko icyahuriranye n'ubufatanye atari gusa kuba ari 'business,' ahubwo byari uburyo bwo kumenyekanisha u Rwanda, guteza imbere ubukerarugendo no kugaragaza amahirwe y'igihugu.

    N'ubwo Arsenal amasezerano ya 'Visit Rwanda' azasozwa muri Kamena 2026, nzaguma ndi umufana wa Arsenal

    Source : https://kasukumedia.com/nubwo-arsenal-amasezerano-ya-visit-rwanda-azasozwa-muri-kamena-2026-nzaguma-ndi-umufana-wa-arsenal/

  • Perezida Kagame yashyize umucyo ku masezerano ya Arsenal, impamvu nyayo yo kutayongera #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko guhagarika imikoranire na Arsenal yo mu Bwongereza byatewe n’uko imyaka 8 bamaranye ihagije kandi bakaba hari ibyo batumvikanyeho mu biganiro byo kongera amasezerano.

    Tariki ya 19 Ugushyingo 2025 ni bwo RDB yemeje ko amasezerano y’ubufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal yo kwamamaza Ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda atazongerwa, hazarangizwa ahari azarangira 2026.

    Hagiye havugwa inkuru nyinshi ku mpamvu aya masezerano atakomeje bamwe bavuga ko byatewe n’uko u Burayi butabishyigikiye.

    Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ntaho bihuriye kuko hari andi makipe y’i Burayi agikorana n’u Rwanda.

    Ati 'Turacyafite Atletico Madrid, dufite PSG ayo ni amakipe meza i Burayi, ibyo rero ntabwo byaba ikibazo. Kuri njye, ikibazo kiba, rimwe na rimwe … Mu gihe njye nzakomeza ntaho bihuriye n’amasezerano, nzakomeza kuba umufana wa Arsenal, nzajya njya no kureba imikino yayo muri Stade igihe mfite umwanya.'

    Yavuze ko aya masezerano yari amaze imyaka umunani aba ari ubucuruzi kandi amasezerano y’ubucuruzi afite uko asuzumwa mu bihe bitandukanye aho bishobora kuba nyuma y’umwaka umwe, imyaka ibiri cyangwa itatu.

    Yakomeje avuga ko aya masezerano aba afite uburyo aba agomba kongerwamo bitewe n’igihe mwihaye yaba umwaka, imyaka ibiri ariko na none hakagenderwa ku masezerano aba arangiye.

    Ati 'Ushobora kongera amasezerano nyuma y’umwaka umwe, imyaka ibiri bitewe n’uko mwabyumvikanye. Impamvu yo kongera amasezerano ni ukureba uburyo bushya bw’imikorere busaba ibintu bitandukanye ku ruhande urwo ari rwo rwose, naravuze bitewe n’ibyo nabonye ku masezerano aheruka ntabwo twigeze tubona ibihagije muri uru ruhande rero ntabwo twarushoramo menshi, urundi ruahnde narwo rushobora kuvuga ibimeze gutyo.'

    Perezida Kagame yahise yerura ko hari ibiganiro byabayeho na Arsenal byo kongera amasezerano ariko ntibumvikana kuri zimwe mu ngingo z’amasezerano.

    Ati 'By’umwihariko kuri ibi, hari ibiganiro byari birimo kuba, hari impinduka zagombaga kuba mu masezerano hanyuma abantu bacu n’ababo ntibumvikana ku bintu bimwe na bimwe, turavuga ngo oya ntabwo twahabwa ibi aho kugira biriya twasabaga ko twahabwa.'

    'Twageze aho bavuga ngo aho kugira ngo dukomeze kutumvikana, mwashaka undi mufatanyabikorwa wakubahiriza ibyo mwifuza niba mudashobora kumva ibyo dusaba. Uko niko byagenze.'

    Perezida Kagame yavuze ko azi impamvu politiki ivangwamo ndetse ko abantu bakigiye ku bintu u Rwanda runyuramo aho yatanze urugero nko DR Congo yifuje kuva kera ko aya masezerano yahagarara.

    Ati 'N’ubu sinzi niba bararekeye, muribuka DR Congo yagiye mu Bwongereza, bagahorayo basaba ko ubufatanye bwacu na Arsenal bwahagarara, bakavuga ngo ntabwo mwakora ibi, ntimwagira gutya n’iki gihugu, bagiyeyo kuva ku ntangiriro z’ibibazo, bahoragayo bakabigira urwitwazo, banagiye muri PSG, ntabwo byakoze abantu barasobanuye dukomeza ubufatanye, muri icyo gihe twabonye abafatanya bikorwa benshi ni bwo nyuma Atletico Madrid yaje.'

    'Igtangaje ni uko babonye ko imbaraga bakoresheje zitagize icyo zitanga, bahise bashaka amakipe nabo bagirana ubufatanya bikorwa, ni ko byagenze, niba mwaraye murebye umukino wa Monaco mwarebye ku kuboko uko handitseho.'

    Yavuze ko kandi kuba Arsenal ubufatanye buhagaze ayo mafaranga bagiye gushaka ahandi bayashora kuko ari ubucuruzi nk’uko babonye u Rwanda rwamaze kwinjira muri NBA kandi n’andi menshi azaza.

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara 'Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abagore n’iz’abato.
    Aya masezerano yatangiye kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2018/19 watangiye muri Kanama 2018, bivuga ko yagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020/21 washyizweho akadomo muri Gicurasi 2021.

    Ku wa 18 Kanama uwo mwaka, RDB yatangaje ko nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.

    Byari nyuma y’uko umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 17% ukagera kuri miliyoni 498$ mu 2019 uvuye kuri miliyoni 425$ mu 2018.

    Perezida Kagame yavuze ukuri ku masezerano ya Arsenal atazongerwa

    Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yashyize-umucyo-ku-masezerano-ya-arsenal-impamvu-nyayo-yo.html

  • Mbappé yasubizanyije uburakari umunyamakuru wamubazaga niba Real Madrid ari we igenderaho #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Ubufaransa ukinira Real Madrid, Kylian Mbappé, yagaragaje kutishimira ikibazo cy'umunyamakuru wamubajije niba koko Real Madrid yishingikiriza cyane ku bushobozi bwe, ndetse anasubiza ku byavuzwe mu minsi ishize ko abakinnyi batacyizera umutoza Xabi Alonso.

    Byabaye nyuma y'umukino wo kuri uyu wa kabiri, ubwo Real Madrid yatsindaga Olympiacos ibitego 4-3 mu mukino wa UEFA Champions League. Mbappé ni we watsinze ibitego byose bine, harimo hattrick yatsinze mu gihe gito cyane mu minota 6 n'amasegonda 42, bimuha kuba umukinnyi wa kabiri mu mateka utsinze hattrick yihuse muri iri rushanwa, nyuma ya Mohamed Salah wayitsinze mu minota 6 n'amasegonda 12.

    Nyuma y'umukino, Mbappé yavuze ko iyi ntsinzi yari ikenewe cyane nyuma y'uko ikipe imaze imikino itatu idatsinda. Ati: 'Byari ingenzi cyane ko dusubira mu murongo mwiza. Twari tumaze imikino itatu tudatsinda kandi byari bibabaje. Uyu munsi twari dufite intego yo kugaruka mu makipe 8 ya mbere muri Champions League. Nubwo twatangiye nabi, twigaruriye umukino nyuma biraba urugamba rukomeye, ariko amaherezo dutahana intsinzi.'

    Ku kibazo cy'uko Real Madrid igenderaho we ubwe, Mbappé yasubije atazuyaje, avuga ko 'ikipe ari iy'abakinnyi bose' ndetse ko gutsinda ari inshingano zisangiwe, bityo adashyigikira ibisobanuro by'uko ikipe yaba ariwe igenderaho. Yakomeje no kuvuga ko 'nta makimbirane ari hagati ye n'umutoza Xabi Alonso', anasaba itangazamakuru kujya babaza ibibazo bifite aho bihuriye n'umukino babonye.

    Mbappé yasubizanyije uburakari umunyamakuru wamubazaga niba Real Madrid ari we igenderaho

     

    Source : https://kasukumedia.com/mbappe-yasubizanyije-uburakari-umunyamakuru-wamubazaga-niba-real-madrid-ari-we-igenderaho/

  • Menya ibyavuye mu Kiganiro n'Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda nta ruhare rufite mu bibazo biri mu mubano warwo n'u Burundi, ashimangira ko u Burundi ari bwo bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yo ku butaka.

    U Burundi bwafunze imipaka yabwo n'u Rwanda muri Mutarama 2024, burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.

    Iki kirego rwagiteye utwatsi, rugaragaza ko ari uburyo bwo kwihunza inshingano zo gukemura amakimbirane ari imbere mu gihugu.

    Kuva icyo gihe hagiye habaho ibiganiro byo kubyutsa umubano, ariko bikarangira nta musaruro bitanze.

    Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, yabajijwe aho umubano w'ibihugu byombi uhagaze uyu munsi, nyuma y'uko hashize iminsi mike hari impunzi z'Abarundi zari mu Rwanda zitashye, ndetse abasirikare b'Abarundi bakitabira inama iherutse guhuriza i Kigali abagaba b'ingabo zirwanira ku butaka.

    Perezida Kagame yavuze ko nta kirahinduka mu mubano w'ibihugu byombi kuko imipaka igifunze.

    Ati 'Imipaka yo iracyameze nk'uko yari imeze ariko twebwe na mbere ya hose no gufungwa kw'iyo mipaka nta ruhare u Rwanda rubifitemo na ruto, Abarundi ni bo bahisemo gufunga imipaka turababwira ngo aho bazashakira gufungura twebwe ntabwo twigeze dufunga.'

    Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo abaturage b'igihugu byombi bashobora kugenderana, ndetse ko hari igihe hajya habaho ibiganiro byo kuzahura umubano.

    Ati 'Hari abava i Burundi bakaza hano, hari abo njya numva bava hano bakajya i Burundi hari abagenda na RwandAir sinzi niba ikijyayo, ariko hagati aho muri uko gushakisha twabana dute birenze ibi, birushijeho kuba byiza, abantu baravugana, twe nta nta rimwe twigeze dushaka kugira abaturanyi tutameranye neza, ariko bijya biba, biraba n'ubu birahari ariko muzakurikirane neza, ntabwo byigeze biduturukaho na rimwe, ni yo mpamvu kugenda no kugaruka twe abantu aho bashakiye baraza, aho bashakiye baragenda.'

    Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu mu mubano w'u Rwanda n'u Burundi 'nta kintu gishya kindi'.

    Ku bijyanye n'impunzi ziherutse gutaha, Perezida Kagame yavuze ko zibifitiye uburenganzira mu gihe cyose zabyifuza.

    Ku wa 25 Ugushyingo 2025, impunzi z'Abarundi 115 ziganjemo izabaga mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe kuva mu 2015 zatashye zinyuze ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

    Icyemezo cy'u Burundi cyo gufunga imipaka cyaje nyuma y'amarenga Perezida Ndayishimiye yari yaciye mu ijambo risoza umwaka wa 2023, ko ashobora gufunga imipaka ihuza igihugu cye n'u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

    Ni ibirego u Rwanda rwateye utwatsi, rugaragaza ko nta shingiro bifite, dore ko n'ibice RED Tabara yanyuzemo itera u Burundi, ntaho bihuriye n'u Rwanda.

    Nyuma yo gufunga umupaka Ndayishimiye yagiye agaragara mu mvugo zitandukanye zishinja u Rwanda ko rushaka gutera igihugu cyabo, nyamara rukabihakana rugaragaza ko nta shingiro bifite.

    erezida Kagame yatangaje ko ibihugu by'i Burayi byifuza ko ikibuga cy'indege cya Goma gifungurwa byirengagije ko ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifunze, ndetse hari n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bw'iki gihugu ukanateza umutekano muke mu karere.

    Mu Ukwakira 2025, u Bufaransa bwateranyije inama igamije gushaka uko ibikorwa by'ubutabazi bugenerwa abatuye muri Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo, Perezida Emmanuel Macron avuga ko mu gihe gito ikibuga cy'indege cya Goma kizafungurwa kugira ngo imfashanyo zigere ku bo zigenewe.
    Ati 'Indege ntabwo ziguruka mu kirere cy'Uburasirazuba bwa Congo kuko guverinoma ya RDC yafunze ikirere cyabo. None urashaka gufungura ikibuga cy'indege ahantu ikirere gifunze?'

    Abanyaburayi bavuga ko ikibuga cy'indege cya Goma kigenzurwa na M23 n'abandi babari inyuma.

    Perezida Kagame yasobanuye ko kuva mu bihe byashize FDLR ifite ibice byinshi igenzura mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati 'Guverinoma ya RDC, FARDC na FDLR. Mu by'ukuri FDLR igenzura ibice byinshi kuko buri munsi babaga bahanganye na M23 na mbere y'uko bariya bagenzura ikibuga cy'indege bahagera. Perezida Macron [Emmanuel] yigeze agira icyo ashaka kuvuga kuri FDLR? Uzi impamvu? Hari amateka maremare hagati y'iyo FDLR n'abo bandi bo mu Burayi.'

    Yashimangiye ko ko abagenzura ikibuga cy'indege cya Goma batari M23 'ni abo bo mu Burayi bagenzura FDLR. Ni yo mpamvu ntacyo bajya bavuga kuri FDLR. Uzabibona igihe cyose iyo havuzwe ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, bavuga 'M23 ishyigikiwe n'u Rwanda' bagera kuri FDLR bakongorera, badakeneye ko hari ubyumva.'

    Perezida Kagame yasobanuye ko ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC hari abantu bamwe bafite uruhare muri ibi bikorwa bibi atari guverinoma yose.

    Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibiganiro bihuriza intumwa z'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu cyerekezo cyiza cy'amahoro arambye mu karere.

    Amerika yifuzaga ko Perezida Kagame na Tshisekedi bahura mu Ukwakira 2025 ariko ntibyashobotse. Gahunda yimuriwe mu Ugushyingo ariko na bwo ntibyakunda. Byitezwe ko bazahura mu gihe cya vuba.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, Perezida Kagame yavuze ko nyuma y'igihe kinini u Rwanda, RDC n'abafatanyabikorwa bigerageza gukemura ikibazo ariko ntibikunde, ubu hari icyizere ko byashoboka.

    Yagize ati 'Icy'uko guhurira i Washington byashoboka, tukaganira, tukemeranya cyangwa tukagira ibyo dusinya ni intambwe nziza. Ni intambwe nziza. Mu myaka yose yabanje, ntihabayeho ikintu nk'icyo. Twabonye abantu basura u Rwanda na Congo, bakihutira muri Loni, mu kanama gashinzwe umutekano, bagatanga amatangazo, bagatora imyanzuro.'

    Umukuru w'Igihugu yakomeje ati 'Ni yo mpamvu mu myaka ya mbere, twatakaje igihe kinini nta kintu gifatika tugeraho. Gahunda zombi, imwe ya Washington n'indi ya Doha ariko navuga ku ya Washington; iyi ni intambwe nziza iri mu cyerekezo cyiza, twaba tugeze mu bihe by'ingenzi biduha ibishoboka bigaragara n'icyizere cy'uko turi hafi yo kubona amahoro arambye, ni ikintu twakomeza kwizera no guharanira.'

    Perezida Kagame yatangaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwakoze neza kubera ko izindi gahunda z'amahoro zabanje zitigeze zitanga umusaruro nk'uwo ibiganiro by'amahoro bya Washington biri kugeraho.

    Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko umuryango we uri mu bimutera imbaraga zo gukora ibyo akora anashimangira uko yaharaniye ko abana be bakura batiyumva nk'abana b'umukuru w'igihugu kugira ngo bazagira icyo bimarara.

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafitanye abana bane barimo batatu b'abahungu n'umukobwa ndetse n'abazukuru babiri.

    Yavuze ko mu byo akora byose yishimira kuba ari kumwe n'umuryango we kuko asanga nta ko bisa kuba wishimanye n'abo mu muryango wawe.

    Ati 'Nishimira umuryango. Mba mbona ntako bisa iyo uri kuganira n'abana, bakina, batagize ikibazo ngo bakomereke nko maguru yabo, intoki zabo n'ibindi, biba bishimishije. Mu gukora ibyo uba ushaka ngo abana bawe ubwo bari gukura babe abantu basanzwe, mu buzima busanzwe.'

    Yavuze ko akunze kuganiriza abana be uko ari bane, akabasangiza ku byo yanyuzemo nk'umuryango guhera mu bwana bwe kugeza uyu munsi mu rwego rwo gukomeza kubatera ingabo mu bitugu, bagakura bazi byinshi ariko nabo bashobora gukora byinshi bishingiye ku mahitamo yabo.

    Yemeje ko mu rwego rwo kubarera neza yakunze kugerageza kubakuramo ko bakura biyumva nk'abana b'umukuru w'igihugu ahubwo bagomba gukura biyumva nk'abandi bantu basanzwe.

    Ati 'Ikintu cyo gukura nk'abahungu ba Perezida n'umukobwa wa Perezida, ntabwo gifite agaciro cyane. Ugerageza kubibakuramo binyuze mu biganiro uko nshoboye. Bagomba gukura nk'abantu basanzwe, niba bashaka kuba Perezida ku giti cyabo bakazaba bo, icyo bashaka kuba cyo, niba ntacyo bazaba cyo ubwo bikaba bibareba. Bakamenya uko babana na byo.'

    Yongeye gushimangira kandi ko umuryango ari wo umuha imbaraga zo gukora inshingano ze.

    Ati 'Gusa umuryango ugize igice kinini cy'ubuzima bwanjye. Umpa imbaraga zo gukora zo gukora ibyo nshobora gukora nta ngingimira.'

    Mu minsi ishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuzaga ko abana be b'abahungu uko ari batatu bose bajya mu gisirikare, ariko imfura ye, Ivan Cyomoro Kagame iramuhakanira, imubwira ko yifuza gukora ubucuruzi n'ishoramari.

    Kuri ubu Brian Kagame na Capt Ian Kagame babarizwa mu ngabo z'u Rwanda.

    Icyo gihe yanavuze ku bikunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ari gutegura umukobwa we, Ange Kagame, ngo azabe Perezida ashimangira ko adashobora kugira umuntu Umukuru w'Igihugu.

    Perezida Kagame yatangaje ko ibihugu by'i Burayi byifuza ko ikibuga cy'indege cya Goma gifungurwa byirengagije ko ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifunze, ndetse hari n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bw'iki gihugu ukanateza umutekano muke mu karere.

    Mu Ukwakira 2025, u Bufaransa bwateranyije inama igamije gushaka uko ibikorwa by'ubutabazi bugenerwa abatuye muri Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo, Perezida Emmanuel Macron avuga ko mu gihe gito ikibuga cy'indege cya Goma kizafungurwa kugira ngo imfashanyo zigere ku bo zigenewe.
    Ati 'Indege ntabwo ziguruka mu kirere cy'Uburasirazuba bwa Congo kuko guverinoma ya RDC yafunze ikirere cyabo. None urashaka gufungura ikibuga cy'indege ahantu ikirere gifunze?'

    Abanyaburayi bavuga ko ikibuga cy'indege cya Goma kigenzurwa na M23 n'abandi babari inyuma.

    Perezida Kagame yasobanuye ko kuva mu bihe byashize FDLR ifite ibice byinshi igenzura mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ati 'Guverinoma ya RDC, FARDC na FDLR. Mu by'ukuri FDLR igenzura ibice byinshi kuko buri munsi babaga bahanganye na M23 na mbere y'uko bariya bagenzura ikibuga cy'indege bahagera. Perezida Macron [Emmanuel] yigeze agira icyo ashaka kuvuga kuri FDLR? Uzi impamvu? Hari amateka maremare hagati y'iyo FDLR n'abo bandi bo mu Burayi.'

    Yashimangiye ko ko abagenzura ikibuga cy'indege cya Goma batari M23 'ni abo bo mu Burayi bagenzura FDLR. Ni yo mpamvu ntacyo bajya bavuga kuri FDLR. Uzabibona igihe cyose iyo havuzwe ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, bavuga 'M23 ishyigikiwe n'u Rwanda' bagera kuri FDLR bakongorera, badakeneye ko hari ubyumva.'

    Perezida Kagame yasobanuye ko ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC hari abantu bamwe bafite uruhare muri ibi bikorwa bibi atari guverinoma yose.

    Yashimangiye ko Abanyaburayi bafite uruhare rukomeye mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Niba bibwira ko bashobora kuducecekesha ngo tureke kuvuga uruhare rwabo mu bibazo bikomeye bishingiye ku mateka byabaye hano mu Rwanda, bikambuka muri Congo, aho ubu hari imvugo z'urwango, bikozwe n'abayobozi n'abo bandi bo mu Burayi, bagashaka kubipfukirana, ndetse ntibashake no kubivugaho hanyuma bakavuga kuri Goma, M23, n'abandi bayigenzura, ariko aho byavugiwe hari n'abo bandi bagenzura guverinoma ya RDC na FDLR, ni yo mpamvu nta muntu ushaka kuvuga kuri FDLR.'

    Perezida Kagame yahamije ko mu gihe Abanyaburayi bakwifuza ko abantu basubiza amaso inyuma bakareba uruhare rwabo mu mateka ashaririye y'u Rwanda n'Akarere rurimo muri rusange, na byo bishobora gukorwa.

    Umujyi wa Goma wafashwe ku wa 27 Mutarama 2025, nyuma y'imirwano ikomeye yahuje ingabo za FARDC, SADC zarwanaga na M23.

    Source : https://rushyashya.net/menya-ibyavuye-mu-kiganiro-nabanyamakuru-perezida-kagame-yagarutse-ku-mubano-wa-sebarundi-nu-rwanda/