Blog

  • Kirehe: Babangamiwe n'ikimoteri kiri rwagati mu isoko #rwanda #RwOT

    Hari abaturage barema isoko rya Gatore mu karere ka Kirehe basaba leta kubakiza imoteri cyashyizwe rwagati mu isoko kuko gikomeje kubateza umunuko ukaze wanabaviramo uburwayi.

    Ikibazo cy'umunuko uturuka mu kimoteri cyashyizwe mu isoko rwagati rya Gotore mu karere ka Kirehe kigaragazwa nk'iteye inkeke.

    Umunyamakuru wa Flasha yageze kuri iki kimoteri asanga cyuzuye umwanda ndetse giturukamo umunuko ukaze.

    Kiri hatagi rwagati yaho bacururiza imbuto, imyaka n'ibindi bitandukanye ku buryo amasazi agiturukamo ajya kuri izi mboga n'imbuto.

    Umwe ati 'Iki kimoteri cyashyizwe hagati mu isoko, ubu ubona hatari isuku ihagije ugereranyije n'icyerekezo tujyamo.Isuku ihari ntabwo ihagije.'

    Undi ati 'Cyiri hafi y'ubwiherero, rwose kinukira abacuruzi. Biratubangamira ariko  nta bundi buryo twabigenza.'

    Hari impungenge zuko umunuko n'amasazi bituruka muri iki kimoteri, bishobora gutera indwara abaturage barema iri soko.

    Barasaba leta kubakiza iki kimoteri kugirango bacuririze mu isoko rifite isuku.

    Umwe ati 'Urabona iyo cyuzuye hazamo ibintu byinshi biimo umunuko. Bashaka ahani bagishyira wenda kure y'isoko.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Bwana Rangira Bruno, avuga ko rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo gutwara imyanda yari yarahagaritse akazi kubera amafaranga make akura mu bacuruzi, ariko Akarere kagiye kumwongerera amafaranga kugira ngo asubukure imirimo.

    Ati 'Yari tagaragaje ko ubwabyo amafaranga akura mu bacuruzi kugira ngo atware imyanda ari hasi. Nk'Akarere twarimo twiga aho iyo ngengo y'imari yo gufasha gutwara iriya myanda.'

    Biteganijwe ko imyanda yo muri iki kimoteri igomba kujya itwarwa buri cyumweru, kugira ngo itaba myinshi ikahaborera kugeza inukiye abarema isoko.

    Kugeza ubu nta gahunda ihamye yo gukura iki kimotera rwagati mu isoko igaragazwa n'ubuyobozi, ariko bikavugwa ko gishobora kuhava mu gihe hazaba harimo kubakwa isoko rishya rigezweho.

    Valens NZABONIMANA

    The post Kirehe: Babangamiwe n'ikimoteri kiri rwagati mu isoko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/21/kirehe-babangamiwe-nikimoteri-kiri-rwagati-mu-isoko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kirehe-babangamiwe-nikimoteri-kiri-rwagati-mu-isoko

  • Umutoza wa mbere yatangiye kuririra kuri sita… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wahuje Police FC na Sunrise. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru, utangira ku isaha ya 15:00 PM.  Amakipe yombi yashoje igice cya mbere anganya ubusa ku busa, mu gihe mu gice cya kabiri, Police FC yatsinze ibitego bibiri bya Mugisha Didier ndetse Abedi, Sunrise FC itakaza umukino uko.

    Umukino urangiye, abatoza bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, Muhire Hassan utoza Sunrise FC atangira avuga ko ntabarutahizamu afite. Yagize Ati” Nta abataka (attaquants) mfite. Buriya umupira w’amaguru muvuga ni umwe n’umupira w’amaguru nyayo ni ibindi. Ni ukuvuga ngo barutahizamu bahari ntabwo bahuza n’ibintu mba nshaka gukina, ubwo ndaza kugerageza mpuze n’imikinire yabo kuko njyewe nkeneye umukinnyi rutahizamu nyirizina ukina 9 (Center forward), uwo ntawe mfite. Buriya Yafes usubiye mu bitego 14 yatsinze nta gitego cyo muri box kirimo. Mukogotya nawe ni uko, Babuwa atsinda ibitego by’imipira igarutse. Abo bose n’ubwo bafite ibitego nta n’umwe ukina nka nimero 9 wa nyawe.”

    Hassan avuze ibi mu gihe amaranye ikipe ukwezi gushyira abiri ndetse icyo kibazo yari akizi. Isoko ry’igura n’igurisha, riracyafunguye kugera kuri uyu wa 2 tariki 22 Kanama 2023, bivuze ko Sunrise FC igifite amahirwe yo gushaka rutahizamu.

    Muhire Hassan yafashe umwanzuro wo gukina imipira miremire kugirango abone umusaruro wa ba rutahizamu be

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133407/umutoza-wa-mbere-yatangiye-kuririra-kuri-sitade-video-133407.html

  • Umutaramyi Josh Ishimwe yanditse amateka mu g… – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa kumi n’imwe z’igicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, habereye igitaramo cy’amateka cy’umuramyi mu njyana Gakondo, Josh Ishimwe, wamamaye mu ndirimbo “Reka Ndate Imana Data”. Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu ibihumbi, kirangwa n’ibihe by’agahebuzo.   

    Iki gitaramo cyise “Ibisingizo bya Nyiribiremwa” kitabiriwe n’abastari batandukanye yaba abahanzi bakomeye bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari nawe Josh Ishimwe akora, abakinnyi ba filime kandi bakunzwe bikomeye, abanyarwenya, Abapasiteri, Abapadiri, Aba Sheikh, n’abandi. Ubu bwitabire bwagaragaje ko Josh Ishimwe akunzwe bitangaje.

    Ishimwe Joshua wamenyekanye cyane nka Josh Ishimwe muri Gospel akora abinyujije mu njyana gakondo, ni ubwa mbere yari akoze igitaramo kuva yinjiye mu muziki amazemo imyaka 3. Uyu musore usengera muri ADEPR, yanyuzwe cyane n’ubwitabire butangaje mu gitaramo cye, atangarira Imana, ati “Imana ni nziza cyane kurenza uko nabivuga”.

    Eric Shaba wari uyoboye gahunda muri iki gitaramo “Ibisingizo bya Nyiribiremwa,” yagiye yakira abastari batandukanye uko bagendaga bahagera. Ku ikubitiro yakiriye Aline Gahongayire ufite indirimbo nshya yise “Zahabu” akaba azwiho gushyigikira cyane abaramyi bagenzi be, ibintu yashimiwe byimazeyo na Josh Ishimwe.

    Umuyobozi wa gahunda yakurikijeho Papi Clever & Dorcas, Couple nziza imenyerewe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyane cyane izo mu gitabo cy’indirimbo, Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi, Gabby Irene Kamanzi, Emmy Vox nawe ufite igitaramo vuba yatumiyemo na Israel Mbonyi, Alex Dusabe na Yvan Ngenzi.

    Josh Ishimwe yageze ku nzozi ze akora igitaramo cy’agatangaza ari nacyo cya mbere akoze kuva atangiye umuziki

    Mu batunguranye kandi harimo umuhanzi w’indirimbo gakondo, Masamba Intore n’umukinnyi wa filime Benimana Ramadan wamenye nka Bamenya muri filime ye y’uruhererekane ya Bamenya series. Bafatanije na Josh Ishimwe kuririmba indirimbo “Reka Ndate Imana Data,” indirimbo yo muri Kiliziya Gatolika ariko yasubiwemo na Josh mu buryo bwaryoheye ababarirwa muri za miliyoni.

    Ni ibintu byatangaje benshi na cyane ko Bamenya bizwi ko ari umusilamu. Gusa izi mpungenge zaje gukurwaho na Josh aho yagize ati “Aha twaje gusingiza Imana ntabwo kuvangura amadini”. Ibi Josh Ishimwe yavuze, byanagaragariye buri umwe kuko yaririmbye indirimbo zo mu barokore, izo muri Kiliziya Gatolika n’izo mu Badiventiste b’Umunsi wa karindwi. 

    Ni igitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare byinshi mu ngeri zose cyane ko Josh nta dini na rimwe asiga inyuma nk’uko yabyivugiye we arajwe inshinga n’uko abantu bamenya Kristo aho baba basengera hose. Uyu musore wari wambaye neza neza cyane, yamurikiye abakunzi be Album ye ya mbere yiganjemo indirimbo yasubiyemo zo muri Kiliziya Gatolika. 

    Josh Ishimwe, Masamba Intore na Bamenya baririmbanye indirimbo “Reka Ndate Imana Data”

    Chorale Ichtus Gloria yo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, izwiho kuririmba mu ndimi zitandukanye, yatunguranye iririmba muri iki gitaramo. Ubwo bageraga ku rubyiniro, bahereye ku ndirimbo iri mu rurimi rw’igifaransa, abantu basa nk’abatarabisobanukirwa neza ariko izindi bakomerejeho zo mu rurimi rw’icyongereza zirimo iyitwa “Excess Love” ya Mercy Chinwo zahagurukije imbaga y’abari bateraniye muri Camp Kigali maze basingiza Imana.

    Abantu kandi batunguwe n’Itorero ry’Abasore gusa bavuza ingoma, baririmba ari nako babyina, byose babikorera rimwe. Iri torero ry’abasore b’i Burundi ryitwa Himbaza, ryatunguranye ribanza gucanga abantu ariko nyuma baza kuryishimira kugeza bavuye ku rubyiniro. 

    Aba basore binjiye baturutse ku muryango w’inyuma, ubwo bari bageze ku rubyiniro, bakomeje gutangaza abantu ku bw’ubuhanga n’imbaraga zidasanzwe byabo aho bavuzaga ingoma bataraka, bakaririmba ndetse bakanabyina. Wabonaga biryoheye amatwi n’amaso kuko ntawifuzaga kubakuraho ijisho.

    Gaby Kamanzi ufatwa nk’umwamikazi w’umuziki wa Gospel mu Rwanda yizihiwe bikomeye

    Mu bitabiriye iki gitaramo cya Josh Ishimwe, hari higanjemo urubyiruko kandi wabonaga ko rwishimiye ndetse rushyigikiye cyane ibikorwa bya Josh Ishimwe nubwo byabanje kuvugwa kenshi ko injyana akoramo ibihangano bye ari iy’abantu bakuru gusa. 

    Josh Ishimwe w’imyaka 22, umwana w’ikinege utarabereye ikirumbo umubyeyi we rukumbi azi, n’ubu akaba ari nawe umwitaho, aganira n’itangazamakuru mbere gato y’uko igitaramo cye kiba, yasabye abakunzi b’umuziki kwitega byinshi byiza birimo na ‘surprise’. Uko yabivuze, ni ko byagenze, kuko cyaranzwe n’udushya twinshi tutari twitezwe na buri umwe witabiriye. 

    Iki gitaramo cy’Ibisingizo bya Nyiribiremwa cyahuje imbaga y’abantu benshi babarizwa mu gisata cy’imyidagaduro barimo umugabo w’umunyamakuru Butera Sandrine Isheja; Peter Kagame, Umugabo wa Usanase Bahavu Jeanette; Fleury Legend, Atome/Gasumuni n’abandi benshi kandi bose bishimiye intambwe uyu musore ukiri muto ariko w’umuhanga, Josh Ishimwe, agezeho.

    Ubwo igitaramo cyageraga ku musozo, Josh Ishimwe ufite ubuhamya bukomeye bw’ubuzima busharira yakuriyemo, yashimiye Mama we wamureze kuva mu bwana bwe kugera uyu munsi wa none. Uyu musore w’ikineye mu muryango we, yavuze ko umubyeyi we amufata nk’Intwari ye. Yahise amuha impano nziza cyane. Yanashimiye Boris n’umugore we bamufasha mu muziki we. 

    Josh Ishimwe umaze imyaka ibiri gusa mu muziki, yahiriwe cyane n’injyana Gakondo aho akomeje kwerekwa urukundo rwinshi yaba mu ndirimbo asubiramo mu mwihariko wa Gakondo, ibitaramo atumirwamo, mu bukwe n’ahandi. Mu kwezi kwa Kanama 2023 yaciye agahigo ko kuririmba inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe imbere y’abanyacyubahiro barimo Madamu Jeannette Kagame.

    Josh Ishimwe yapfukamye hasi ashima Imana imufashije kugera ku nzozi ze 

    Igitaramo cya Josh Ishimwe cyiswe “Ibisingizo bya Nyiribiremwa” kitabiriwe mu buryo buhambaye

    Papi Clever n’umugore we Dorcas bari mu bihumbi byitabiriye igitaramo cya Josh Ishimwe

    Peter Kagame na Masamba Intore bifatanyije na Josh Ishimwe mu gusingiza Imana

    Umunyarwenya Atome yitabiriye iki gitaramo anasengera umwigisha w’ijambo ry’Imana

    Umubyeyi wa Josh Ishimwe yanezerewe cyane, yatewe ishema n’umuhungu we w’ikinege

    Aline Gahongayire yashimiwe cyane uruhare agira mu gushyigikira abaramyi bagenzi be

    Umunyamakuru Emmalito yagiriye ibihe byiza cyane mu gitaramo cya Josh Ishimwe

    Ubwo Atome yari asabwe na Mc Eric Shaba ngo asengere umwigisha w’ijambo

    Pastor Desire Habyarimana niwe wigishije ijambo ry’Imana mu minota itagera ku 10

    Josh Ishimwe yakoze igitaramo kitazibagirana mu mateka y’umuziki wa Gospel

    Bamenya yatunguranye aririmbana na Josh Ishimwe indirimbo “Reka Ndate Imana Data”

    Aba basore b’i Burundi banejeje cyane imbaga yitabiriye igitaramo cya Josh Ishimwe

    Josh Ishimwe yashimiye cyane Gaby Kamanzi kuba yaje kwifatanya nawe mu gitaramo cye cya mbere

    Josh Ishimwe yaririmbanye n’abarimo Alex Dusabe mu buryo bwatunguye benshi kuko atigeze abivuga mu itangazamakuru, byari uruhisho yabahishiye!

    Josh Ishimwe yashimiye Yvan Ngenzi wamugiriye inama ubwo yinjiraga mu muziki, bahita banaririmbana indirimbo “Ntahemuka”

    Yashimye cyane umubyeyi we afata nk’intwari ye

    Josh yahaye impano umubyeyi we akunda cyane nk’uko yabitangaje mu gitaramo cye 

    Ishimwe yahaye impano itsinda rimufasha mu buzima bwa buri munsi mu muziki we rigizwe na Boris n’umugore we

    Bafatanyije na Josh Ishimwe gusingiza Imana mu ndirimbo z’ubwoko butandukanye

    Josh Ishimwe yari aberewe cyane! Yabajije abakunzi be niba aberewe, bose bati “Uraberewe cyane”

    Aba Sheikh, aba pasiteri, abapadiri n’abanyamuziki bagaragarije Josh Ishimwe ko bafashwa n’inganzo ye

    Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika yishimiwe cyane mu gitaramo cya Josh Ishimwe wo muri ADEPR

    Eric Shaba niwe wayoboye iki gitaramo cy’umutaramyi Josh Ishimwe wahiriwe cyane n’injyana Gakondo

    Alarm Ministries ifatwa nk’umubyeyi w’andi matsinda ahimbaza Imana, yeretswe urukundo rwinshi

    Byari uburyohe ku bitabiriye igitaramo “Ibisingizo ya Nyiribiremwa” cya Josh Ishimwe

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI Y’IGITARAMO CYA JOSH ISHIMWE

    AMAFOTO: Freddy Rwigema – inyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133405/umutaramyi-josh-ishimwe-yanditse-amateka-mu-gitarambo-cye-cya-mbere-yise-ibisingizo-bya-ny-133405.html

  • Yahaye impano umubyeyi we, bamusabira umugeni… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yagiye aririmba mu bitaramo by'abandi bahanzi yabaga yatumiwemo, ariko yari atarakora igitaramo cye bwite.

    Ishimwe avuga ko mu 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2023 yabaye itariki idasanzwe mu buzima bwe, kuko yabashije guhuriza hamwe imbaga y'abantu mu gitaramo yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

    Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

    Iki gitaramo yagikoze ashyigikiwe n'amatsinda akomeye mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana. Yifatanyije na Alarm Ministries yaririmbye indirimbo zirimo: Hahiriwe umuntu, Nzakomeza Nkwizere (Kuko imigambi yawe), Yasatuye ijuru, ndetse na Imana yo mu misozi.

    Yakoranye kandi na Chorale Christus Regnat yaririmbye indirimbo zirimo: Umunsi w’uhoraho, Igipimo cy’urukundo, Ukuboko k’uhoraho, Uhoraho waramfashe, Umuhamirizo wa Nyiribiremwa ndetse na Mana idukunda.

    Christus Regnat ni Korali imaze kuba ubukombe mu makorali ya Kiliziya Gatolika ikaba ibarizwa muri Paruwasi Regina Pacis/Remera. 

    Igizwe n'abaririmbyi bari mu byiciro bitandukanye by'imyaka, aho usangamo urubyiruko rw'abasore n'inkumi, abagore n'abagabo, amajigija n'ibikwerere ndetse n'abegeye hejuru ho gato mu myaka.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 5 byaranze iki gitaramo cya Josh Ishimwe

    1.Josh Ishimwe yapfukamye ashima Imana yabanye nawe

    Mu ntangiriro y'iki gitaramo, Josh Ishimwe yafashwe n'amarangamutima atamenye aho aturutse arapfukama ashima Imana mu gihe cy'iminota irenga ibiri.

    Byaturutse ku Magana y'abantu yitabiriye igitaramo cye atari yiteze, asubiza inyuma amaso yibuka urugendo agendanye n'Imana n'umubyeyi we.

    Mu ijwi ryo hejuru, Josh yavuze ko ashima buri wese witabiriye igitaramo cy'umuhungu wahamagawe n'Imana. 

    Ati “Ndashima Imana ku bw’ababyeyi bahari, ababyeyi bari aha ngaha mwaje gushyigikira umuhungu muto nk’uyu ng’uyu ariko wahamagawe, kandi iyamuhamagaye n’iyo izamukomeza. Allelluah.”

    “Ntabwo turi hano tuvuga idini, ntabwo turi hano tuvuga ikindi, turavuga Imana. Turi gusingiza Imana yo nyiri biremwa.”

    Muri iki gitaramo, Josh Ishimwe yavuze ko abantu bataramenya Imana bakwiye kuyimenya nk’Imana itanga umugisha utagabanyije, ihindura amateka, Imana isumba byose yamubereye urufatiro rw’ubuzima.

    Josh yavuze ko iki gitaramo ari intangiriro y’inzozi ze ziri gusohora. Ati “Ndi inde wo kubona ibi byose.” Yavuze ko ari ikinege kuri Nyina babana. Ati “Ndashima ko ntamubereye umupfapfa.” 

    Avuga ko afite ishimwe kuri we, kuko ku myaka itari myinshi abashije kwandika amateka.

    2.Abahanzi batunguranye muri iki gitaramo

    Kuva mu mezi atatu ashize, Josh Ishimwe yagiye agaragaza ko muri iki gitaramo cye cyihariye azifatanya cyane n'amatsina akomeye mu muziki mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Alarm Ministries ndetse na Chorale Christus Regnat ariko sibo byagenze.

    Kuko mu gitaramo hagati, uyu muhanzi yagiye akomoza ku mazina ya bamwe mu bahanzi babaye urufatiro rw'umuziki we kugeza ubwo bamwe abakiriye ku rubyiniro.

    Josh Ishimwe yakiriye ku rubyiniro Alex Dusabe baririmbana indirimbo 'Uragahora ku ngoma' yamamaye mu buryo bukomeye.

    Nyuma y'iki gitaramo, Josh Ishimwe yabwiye InyaRwanda ko yifashishije Alex Dusabe, kubera ko ari umwe mu bahanzi afatiraho urugero mu muziki we.

    Muri iki gitaramo kandi, yanakoranye indirimbo na Yvan Ngenzi, umuhanzi uzwi cyane mu muziki wa gakondo. 

    Ngenzi yagize uruhare rukomeye mu muziki wa Josh Ishimwe kuva atangiye umuziki we kugeza n'ubu, baririmbana indirimbo 'Ntahemuka' ndetse na 'Umunara muremure'.

    Yakiriye ku rubyiniro kandi umuhanzi Fabrice baririmbana indirimbo 'Inkovu z'urukundo' ari nayo yashyize akadomo kuri iki gitaramo.

    Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo Himbaza Club izwiho umudiho w'ingoma wo mu Burundi ndetse n'itsinda Ichtus ADEPR Nyarugenge.


    3.Abitabiriye iki gitaramo basabiye Josh Ishimwe urugo rwiza

    Uyu muhanzi umaze imyaka ibiri n'amezi atandatu mu muziki amaze kugira igikundiro cyihariye ahanini biturutse ku ndirimbo avugurura zifatiye ku madini atandukanye.

    Ni umuhanzi w'umukuristu binumvikana cyane mu buryo yisunga ijambo ry'Imana. Muri iki gitaramo yaririmbye mu bice bibiri, hose atanga ibyishimo.

    Umushyushyarugamba Shaba wayoboye iki gitaramo, mbere y'uko agenda amwakira muri buri gice, yasabaga abitabiriye igitaramo gucana amatoroshi ya telefoni mu rwego rwo kumwakira, bavuza akaruru k'ibyishimo bagaragaza ko bamunyotewe.

    Nk'ibisanzwe muri ADEPR humvikanamo amajwi ya bamwe mu bakora ivugabutumwa ryubakiye ku buhanuzi, aho bamwe bagiye bahanika amajwi, bamwaturiraho umugisha, bavuga ko bamukunda, kugeza ubwo umwe mu bagore avuze mu ijwi ryo hejuru agira ati 'Imana izamuhe umugore umukwiriye'.


    4.Yahaye impano yihariye umubyeyi we (Nyina)

    Umubyeyi wa Josh Ishimwe ni umwe mu Magana y'abakristu bitabiriye igitaramo cye. Ndetse, Josh yakunze kumvikana avuga ko atewe ishema no kuba umubyeyi we ari umwe mu bari kubona uko inganzo ye yakuze kuva mu myaka ibiri ishize.

    Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko, mbere y'uko asoza igitaramo yahamagaye ku rubyiniro umubyeyi we amushimira mu ruhame ku bwo kumurera no kumwitaho.

    Yavuze ko Nyina adakunda kuvuga amagambo menshi, kandi yamubereye inkingi mwikorezi mu buzima no mu muziki akora.

    Yabwiye abari muri iki gitaramo ati “(Mama) yambereye intwari. Ntabwo ababyeyi bose ari uko baba intwari, ariko uyu mubyeyi mureba yambereye intwari, ambera Mama ambera Papa kandi w’ibihe byose, abifashijwemo n’Imana.”

    Umubyeyi we afashe ijambo yavuze allelluah inshuro nyinshi ashimira Imana. Josh Ishimwe yabwiye InyaRwanda ko atorohewe no guhitamo impano yahaye umubyeyi we, avuga ko atabona uko amusobanura mu buzima bwe.

    5.Josh Ishimwe yatangaje CD ya album ye ya mbere

    Ni ubwa mbere Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka 'Yezu wanjye' yasubiyemo, yakoze igitaramo cye bwite nyuma y'imyaka ibiri ishize ari mu muziki afasha abantu kwegerana n'Imana binyuze mu bihangano bifasha benshi.

    Yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa 'Gospel' ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy'imyaka ibiri ishize yarakunzwe.

    Yahereye ku ndirimbo zirimo nka ‘Yesu Ndagukunda’, ‘Amasezerano’, ‘Yezu wanjye’, ‘Rya Joro’, ‘Munsi y’umusaraba’ n’izindi.

    Izi ndirimbo zose avuga ko yabashije kuzikubira kuri album ye ya mbere, kandi yayikoze mu buryo bwa CD ku buryo uwakifuza kuyitunga wese yayibona.

    Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko ari agaseke gapfundikiye kuri album ye ya kabiri ari gutegura. 







    Josh Ishimwe yatangaje ko iki gitaramo ari inzozi ze zatangiye kuba impamo


    Massamba Intore wizihiza imyaka 40 ari mu muziki yitegereza ubuhanga bwa Josh Ishimwe


    Ishimwe yaririmbaga asaba ababyeyi n’abandi gufatanya nawe kuririmbira no kubyinira Imana


    Abaririmbyi barimo Peace Hoziana [Uwa kabiri uturutse ibumoso] bafashije Josh Ishimwe muri iki gitaramo


    Umutima wishimwe kuri Josh Ishimwe nyuma yo gukora igitaramo gisingiza rurema


    Ishimwe yakoze iki gitaramo afata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze


    Inkweto Josh Ishimwe yari yambaye, ataramira abakunzi ingazo ye


    Ifoto igaragaza isaha Josh Ishimwe yaserukanye muri iki gitaramo cyatangiye saa kumi n’imwe, gishyirwaho akadomo saa yine z’ijoro



    Mu gitaramo nk’iki ufata igihe cyo gutekereza ku mirimo myiza Imana yagukoreye- Umubyeyi wa Josh yumvaga neza icyanga cyo gukorera Yezu Kristu


    Byari ibihe byo kwegerana no gusaba n’Imana nyiribiremwa


    Umubyeyi wa Josh Ishimwe yazamuye ‘Allelluah’ ashima Imana yamufashije kurera umwana we mu buzima bwa gikristu


    Josh Ishimwe yavuze ko yahamagawe n’Imana kandi yiteguye kuyikorera mu mashyi no mu mudiho


    Josh Ishimwe yahaye impano umuryango wa Producer Boris umukorera indirimbo za gakondo ahuza n’umuziki ugezweho 


    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire uherutse gusohora indirimbo ‘Zahabu’ yari muri iki gitaramo 


    Chorale Christus Regnat yongeye gutaramira abakunzi be binyuze mu ndirimbo ziha ikuzo Imana 


    Christus yisunze umuziki w’indirimbo zanditse, abantu barizihirwa 


    Umwanditsi w’indirimbo, Bizimana Jeremie niwe wayoboye Christus Regnat ubwo yaririmbaga muri iki gitaramo 


    Ingabire Dorcas, umugore wa Papy Clever yari muri iki gitaramo 


    Papy Clever, umunyamuziki Imana yahagurukije kuva mu myaka ine ishize 


    Eric Shaba uzwi cyane kuri Twitter akaba umushyushyarugamba (MC) mu bitaramo cyane cyane bya ‘Gospel’ niwe wayoboye iki gitaramo abihuza n’isengesho 



    Alarm Ministries yashyize abantu mu mwuka binyuze mu ndirimbo z’ayo z’umudiho 


    Umunyarwenya Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome yateye isengesho 


    Pasiteri Desire yavuze ko indirimbo za Josh Ishimwe ‘nta matiku arimo, nta nzara irimo’ 


    Umunyamakuru Murenzi Emmanuel [Emmalito] uherutse kurushinga



    Yvan Ngenzi yatangaje ko yishimiye kubona Josh Ishimwe akabya inzozi ze  


    Fabrice yasanganiye ku rubyiniro Josh Ishimwe


    Alex Dusabe wizihiza imyaka 18 ari mu muziki yahuje imbaraga na Josh Ishimwe 


    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Kamanzi


    Peace Hozy uherutse gusohora indirimbo ‘Ruhuka’



    Himbaza Club yanyuze benshi mu mutagara w’ingoma z’umudiho wo mu Burundi 


    Peter Kagame [Umugabo wa Isheja Sandrine] ari kumwe na Massamba Intore























    Ichtus ADEPR Nyarugenge yanyuze benshi mu ndirimbo zirimo ‘Excess Love’ 


    ‘Bamenya’ yanyujijeho ahamya Imana ubwo yafatanyaga na Josh Ishimwe kuririmba 


    Umuhanzi Emmy Vox witegura gukora igitaramo tariki 1 Nzeri 2023 yahurijemo Israel Mbonyi na Bosco Nshuti


    Fleury Legend washinze BahAfrica Entertainment yari muri iki gitaramo









    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Josh Ishimwe

    AMAFOTO: Freddy Rwigema- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133411/yahaye-impano-umubyeyi-we-bamusabira-umugeni-udushya-5-twaranze-igitaramo-cya-josh-ishimwe-133411.html

  • Gaby, Aline, Bamenya, Tonzi, Masamba, Atome n… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo “Ibisingizo bya Nyiribiremwa” cyabereye mu ihema rya Camp Kigali kuri iki cyumweru tariki 20 Kamena 2023. Mu bakitabiriye harimo ibyamamare muri Gospel, abakinnyi ba filime bakina muri filime zikunzwe cyane, abanyarwenya, abashumba bakomeye baturutse mu matorero atandukanye, abapadiri, aba Sheikh, n’abandi.

    Mu bantu b’ibyamamare inyaRwanda yabashije kubona bitabiriye ubutumire bwa Josh Ishimwe wari ukoze igitaramo cye cya mbere harimo Aline Gahongayire, Papi Clever & Dorcas, Tonzi, Gaby Kamanzi, Emmy Vox, Yvan Ngenzi, Bamenya watunguranye akaririmbana na Josh Ishimwe;

    Masamba Intore, Victor Rukotana, Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, Emmalito, Fleury Legend umugabo wa Bahavu Janet, Alex Dusabe na Peter Kagame umugabo wa Sandrine Isheja. Aba bose bagaragaye bacyeye ku maso kubera kwizihirwa cyane n’umuziki wa Josh Ishimwe.

    Josh Ishimwe wamurikiye abakunzi be album ye ya mbere muri iki gitaramo cy’uburyohe, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Reka Ndate Imana Data” yamwubakiye izina, “Inkingi Negemiye”, “Yezu wanjye”, “Sinogenda ntashimye”, “Imana iraduteturuye” n’izindi nyinshi.

    Josh Ishimwe avuga ko mu 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho. Ubu, umuziki ni wo mwuga we ndetse yatangiye kurotora inzozi zo mu bwana bwe.

    Ishimwe yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari na ko akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize. Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

    Mu 2021 ni bwo yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo abifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi. Yibazaga aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki ari bo Producer Boris n’umugore we.

    Umuziki waramuhiriye cyane dore ko umaze kumuhuza n’abakomeye ari na ko awusaruramo agatubutse. Ubwo haburaga amasaha marwa agakora iki gitaramo, Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze uburyo ari mu baryoherwa n’inganzo ya Josh.

    Yanditse kuri Twitter ko mu minsi ishize yitabiriye amasengesho, aho yabonye Josh Ishimwe aririmba indirimbo nyinshi yaba izo mu gitabo, amakorasi n'iza Kiliziya Gatolika. Yasabye Josh Ishimwe kongera ku rutonde rw'indirimbo aririmba indirimbo za Qaswida z'icyarabu.

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko uyu mutaramyi ashyira 'udushya' muri Gospel Music, kandi byose akabiririmba neza. Uyu muyobozi yabwiye buri wese ushaka kwishima kutazacikwa n'iki gitaramo cya Josh Ishimwe kuko asobanukiwe neza ibyo akora.

    Ati “Mperuka kwitabira amasengesho, uyu muhanzi aririmba zose, izo mu gitabo, amakorasi n'iza kiriziya. Azongeremo na #qaswida za kiarabu. Akoresha #innovation (udushya) muri gospel music. He sings all in ONE (aririmba zose muri imwe). Abifuza kugira umutima wishimye, muzajye kwa Josh rwose, ibyo akora arabizi”.

    Nubwo amaze imyaka ibiri gusa mu muziki, Josh Ishimwe yamaze kujya ku rutonde rw’ibyamamare mu muziki nyarwanda. Yaciye agahigo ko kuririmba inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe imbere ya Madamu Jeannette Kagame. Bwa mbere hari tariki 11 Kanama 2023 mu giterane ‘All Women Together’, bwa kabiri ni mu masengesho y’abayobozi bakiri bato yabaye tariki 13 Kanama 2023.

    Mu gitaramo cye cya mbere, Josh Ishimwe yatangariye Imana yamwiyeretse!

    Josh Ishimwe yavuze ko inzozi yarose kuva kera zibaye impamo kuri uyu wa 20 Kanama 2023

    Gaby Kamanzi yanezerewe cyane

    Masamba Intore na Bamenya batunguranye mu gitaramo cya Josh Ishimwe

    Papi Clever na Dorcas bitabiriye iki gitaramo cy’umuramyi mugenzi wabo

    Peter Kagame na Masamba Intore bashyigikiye Josh Ishimwe

    Umunyamakuru Emmalito yitabiriye igitaramo cy’umuhanzi wa Gospel, Ishimwe Joshua

    Atome yitabiriye iki gitaramo ndetse anasengera umwigisha w’Ijambo ry’Imana, abanza kuvuga ko agiye gusenga “bitarimo urwenya”

    Bamenya yatunguraye cyane aririmba indirimbo yo muri Kiliziya Gatolika!!

    Alex Dusabe yaririmbanye na Josh Ishimwe

    Yvan Ngenzi ari mu bashyize itafari ku muziki wa Josh Ishimwe

    Aline Gahongayire yatahanye ibyishimo bisendereye

    Tonzi, Papi Clever & Dorcas batewe ishema n’intambwe yatewe n’umuramyi mugenzi wabo

    Josh Ishimwe yashimye Imana ku bw’ibitangaza yamukoreye mu gitaramo cye cya mbere

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSH Y’IKI GITARAMO CYA JOSH ISHIMWE

    AMAFOTO: Freddy Rwigema – inyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133409/gaby-aline-bamenya-tonzi-masamba-atome-na-yvan-ngenzi-mu-byamamare-byitabiriye-igitaramo-c-133409.html

  • Ntiyikoza abakobwa!Imyumvire ya Dogiteri Nsab… – #rwanda #RwOT

     Nsabimana Eric wamenyekanye nka Dogiteri Nsabi ukomoka mu Karere ka Musanze ahazwi nko mu bereshi,yatangaje ko atiyizi mu rukundo bitewe n'imyimvire ye ku rukundo,ndetse n'intego.

    Mu kiganiro na InyaRwanda,Dogiteri Nsabi yatangaje ko akiri ingaragu kandi ko nta mukunzi afite,kuko yifuza gushaka ubuzima no kubaka ibikorwa bye bikabanza kugera aho yifuza,akazabona guhitamo uwo bazabana.

    Yagize ati 'Uburyo mba niburiye umwanya,kuwubonera undi muntu utari njye,sinzi urukundo naba mukunda uko rwaba rumeze'.

    Yavuze ko inkono ihira igihe,igihe kizagera agatangaza umukunzi we.

    Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime Dogiteri Nsabi,yakuranye inzozi zo kuzaba umuntu ukomeye binyuze mu mpano yumvaga yifitemo zirimo gusetsa,atungurwa no kugera kuri izo nzozi ku myaka itarenze 25.

    Ni umwe mu basore bato,bishimiye ibihe barimo,ndetse bahamya ko inzozi zabo zagezweho bikarenga urwego batekerezaga.

    Kubaka izina kwe no gusingira inzozi,byasunitswe no kumenya icyo ashaka,kugiharanira,kwihangana no kurangwa n'ikinyabupfura mu byo akora byose umunsi ku wundi.

    Umwe mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda Dogiteri Nsabi,yamenyekanye muri comedy zitandukanye zirimo Dogiteri Nsabi Comedi ica ku Irebero  TV n’izindi zitandukanye.

    Ashimira cyane abakunzi be bakomeje gukurikirana ibihangano bye no kumushyigikkira kugirango atere imbere yagure n'ibikorwa bye.


    Uyu munyarwenya atangaza ko akazi ke kaza mbere ya byose,urukundo akazarujyamo ageze ku ntego ze

    Atanga ibyishimo kuri benshi bitewe n’urwenya agira,yaba akina cyangwa aganira mu buzima busanzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133426/ntiyikoza-abakobwaimyumvire-ya-dogiteri-nsabi-ku-bijyanye-nukundo-133426.html

  • Hatumijweho inama y’abayobozi b’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu n’ubuyobozi bw’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2023 hazaba inama y’abayobozi b’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

    Ni inama igiye kuba nyuma y’igitutu cy’abafana bakomeje kugaragaza kutishimira umusaruro w’iyi kipe mu mikino itambutse.

    Ibintu byabaye bibi cyane ubwo iyi kipe yanganyaga 1-1 na Gaadiika FC yo muri Somalia mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Bamwe mu bafana b’iyi kipe bagaragaje kutishimira uko ikipe yabo yakinnye ndetse bananenga umutoza aho basabye ko bamwirukana bakabagarurira Adil Erradi Mohammed wahoze atoza iyi kipe bakaba baranatandukanye nabi.

    Hahise hatumizwaho inama izahuza abayobozi b’abafana b’iyi kipe ku rwego rw’igihugu n’ubuyobozi bwa APR FC ikaba izabera kuri Tennis Club aho byitezwe ko ubuyobozi bw’iyi kipe ko buzibutsa aba bayobozi bw’abafana uko abafana bakwiye kwitwara no kubereka gahunda zose z’ikipe ni mu gihe aba bayobozi b’abafana nabo bazababwira icyo abafana bifuza n’uko ikipe yaba yubakitse kugira ngo igere ku ntsinzi.

    Iyi nama igiye kuba nyuma y’uko iyi kipe yamaze gusohora itangazo ishimira abafana bayo uburyo berekana ko bashyigikiye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, bababwira ko ari bwo umwaka w’imikino ugitangira ndetse ko hari na byinshi birimo gukorerwa inyuma y’amarido.

    APR FC izagirana inama n’abayobozi b’abafana ku rwego rw’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hatumijweho-inama-y-abayobozi-b-abafana-ba-apr-fc-ku-rwego-rw-igihugu-n-ubuyobozi-bw-iyi-kipe

  • Visi kapiteni w’ikipe y’igihugu yambitse impeta umukunzi we avuga icyo yamukundiye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Visi kapiteni w’ikipe y’igihugu mu mukino wa Baskteball, Ndizeye Dieudonne Gaston yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we, Karekezi Ruzindana Liliane.

    Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo Gaston mu birori byabereye muri Treasures of Ikoro mu Mujyi wa Kigali yasabye Ruzindana Liliane ko yazamubera umugore undi arabyemera maze amuha urutoki rwa mukubita rukoko rw’ukuboko kw’ibumoso bamwambika impeta.

    Mu kiganiro kigufi Gaston yahaye ISIMBI, yavuze ko ikintu yamukoreye kikamutungura kurusha ibindi ari uko yamwemereye urukundo.

    Ati 'ikintu yankoreye kikantungura ni ukuba yaranyemereye urukundo. Byarankundiye.'

    Gaston usanzwe ukinira Patriots BBC, yakomeje avuga ko ikintu cyatumye amuhitamo mu bandi bakobwa ngo azamubere mama w’abana be ari uko bahuje ibintu byinshi.

    Ati 'impamvu namuhisemo ni imico ye. Ni umukobwa nasanze njye na we hari ibintu byinshi duhuje, niyo mpamvu nahisemo ko yazambera mama w’abana banjye.'

    Gaston yahisemo kwambika umukunzi we Karekezi Ruzindana Liliane impeta y’urukundo nyuma y’umwaka urenga bakundana, baranateganya gukora ubukwe mu minsi ya vuba.

    Gaston yasabye Ruzindana Liliana ko yazamubera umugore

    Ruzindana yatanze ikiganza maze Gaston amwambika impeta

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/visi-kapiteni-w-ikipe-y-igihugu-yambitse-impeta-umukunzi-we-avuga-icyo-yamukundiye-amafoto

  • Icyogajuru cy'Uburusiya cyagonze ukwezi kirashwanyanyuka #rwanda #RwOT

    Icyogajuru cy'Uburusiya kitarimo umuntu kiswe Luna-25 cyashwanyaguritse nyuma yo gutakaza ubugenzuzi kikagonga Ukwezi nk'uko abategetsi babivuga.

    Nicyo cya mbere mu myaka hafi 50 ishize Uburusiya bwari bwohereje ku Kwezi.

    Byari biteganyijwe ko iki cyogajuru kiba icya mbere kigiye kugera ku mpera y'epfo y'Ukwezi, ariko byanze nyuma y'uko kigize ibibazo kiri hafi kururuka.

    Cyari kigiye gukora ubushakashatsi muri icyo gice cy'Ukwezi abahanga bakeka ko gishobora kuba kirimo amazi y'urubura, n'amabuye y'agaciro.

    Roscosmos, ikigo cy'ibijyanye n'isanzure cya leta y'Uburusiya, ku cyumweru cyatangaje ko batakaje itumanaho n'icyo cyogajuru kuwa gatandatu ku gicamunsi.

    Ibyabonetse by'ibanze byerekanye ko iki cyogajuru cyapimaga 800kg, kitakiriho nyuma yo kugonga ku butaka bw'Ukwezi, nk'uko kiriya kigo kibivuga.

    Roscosmos ivuga ko komisiyo yihariye izareba impamvu ubu butumwa bwananiwe.

    Gutakaza Luna-25 ni ikibazo kuri Roscosmos. Iki kigo cya gisivile cy'Uburusiya kimaze imyaka myinshi nta bikorwa gifite, kuko imari nini leta yayishyize mu gisirikare.

    Uburusiya bwariho busiganwa n'Ubuhinde bitanguranwa kugera kuri iriya mpera y'Epfo y'Ukwezi, aho icyogajuru Chandrayaan-3 cy'Ubuhinde biteganyijwe ko kizagwa kuri iyo mpera mu minsi iri imbere maze kikohereza ikinyamitende (rover) gukora ubushakashatsi mu mabuye n'ibihora kikajya cyohereza amashusho n'amakuru ku isi.

    Ibice by'impera y'epfo y'Ukwezi bihora iteka mu mwijima, bituma kuhabona amazi ari ibintu bishoboka.

    Umuvugizi w'ikigo cy'isanzure cy'Ubuhinde, Isro, yavuze ko gushwanyuka kwa Luna-25 bibabaje.

    Yabwiye BBC ati 'Buri butumwa bwose mu isanzure ni ukwigerezaho gukomeye. Birababaje ko Luna-25 yashwanyutse.'

    Roscosmos yemeje ko ubutumwa bwa Luna-25 bwarimo ukwigerezaho kandi bwashoboraga kunanirwa.

    Iki cyogajuru cyahagurutse i Vostochny mu burasirazuba bw'Uburusiya tariki 11 z'uku kwezi, maze kigera kuri 'orbit' y'Ukwezi kuwa gatatu w'icyumweru gishize.

    Byari byitezwe ko cyandika amateka cyururuka neza ku butaka bw'Ukwezi none kuwa mbere cyangwa ejo kuwa kabiri, iminsi micye mbere y'uko icy'Ubuhinde nacyo kimanuka.

    Nta gihugu na kimwe kirabasha kururutsa icyogajuru ku mpera y'epfo y'Ukwezi.

    Luna-25 yari ubutumwa bwa mbere ku Kwezi bw'Uburusiya kuva mu 1976, ubwo bwari muri Leta zunze ubumwe z'Abasoviyeti. Icyo gihe, Luna-24, yaguye neza ku Kwezi.

    The post Icyogajuru cy'Uburusiya cyagonze ukwezi kirashwanyanyuka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/21/icyogajuru-cyuburusiya-cyagonze-ukwezi-kirashwanyanyuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyogajuru-cyuburusiya-cyagonze-ukwezi-kirashwanyanyuka

  • Nawe yabagiriye irari! Tiwa Savage yavuze ikintu gikomeye u Rwanda rurusha abandi anavuga ko azagaruka ku bwiyo mpamvu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nawe yabagiriye irari! Tiwa Savage yavuze ikintu gikomeye u Rwanda rurusha abandi anavuga ko azagaruka ku bwiyo mpamvu

    Ubwo umuhanzi kazi ukunzwe muri Africa yataramiraga abitabiriye igitaramo cya G.O.A festival muri Kigali yavuze ibyiza yabonye mu Rwanda.

    Yavuze ko abakobwa bo mu Rwanda ari ntagereranwa mu bwiza ndetse ko bateye nk'ibisabo, ndetse yavuze ko azagaruka gutaramira Kigali kubera urugwiro yahabonye n'ubwiza bw'abantu baho.

     

     

    Source : https://yegob.rw/nawe-yabagiriye-irari-tiwa-savage-yavuze-ikintu-gikomeye-u-rwanda-rurusha-abandi-anavuga-ko-azagaruka-ku-bwiyo-mpamvu/