Blog

  • Inkuru y’akababaro; Ibyari ibyishimo byaje guhinduka amarira nyuma y’uko abageni n’abitabiriye ubukwe bakoze impanuka iteye ubwoba igahitana abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kenya, abantu batandatu bari mu bukwe bapfuye nyuma yo kugwa mu cyobo bari bahagaze hejuru.

    Amakuru aturuka muri Kenya avuga ko iyi mpanuka yabaye nyuma yuko bahagaze hejuru yicyobo cyari gipfundikiye bakakirusha ibiro bikarangi bose bakiguyemo

    Iyo mpanuka yabereye ahitwa Kihunguro-Ruiru, muri Kawunti ya Kiambu, ubwo icyobo cyaridukaga bitewe n'ibiro byinshi by'abantu bari bagihagaze hejuru, bakajya baririmba banabyina mu rwego rwo kwishimira ubukwe.

    Ikinyamakuru 'The Star' cyandikirwa aho muri Kenya, cyanditse ko Polisi yatangaje ko abo bantu bari baje batashye ubukwe, nyuma birunda hejuru y'icyo cyobo ari benshi kuko cyari gipfutse.

    Polisi yavuze ko icyobo kikiriduka abantu baguyemo, batandatu barimo n'abana bahita bapfa, mu gihe abandi 17 bakomeretse.

    Polisi yemeje ko uburemere bwari hejuru y'icyo cyobo, ari bwo batumye igifuniko cyacyo kiriduka kikagwa mu cyabo cy'amazi bigatuma abantu bakigwamo.

    Umwana umwe muri abo batandatu bapfuye, we yahise apfira aho iyo mpanuka yabereye, mu gihe abandi batanu bapfuye bakigezwa ku bitaro by'aho i Ruiru.

    Abashinzwe serivisi z'ubutabazi aho muri Kiambu, bahise bihutira gutabara abo bantu bari baguye muri icyobo.

    Guverineri wa Kiambu witwa Kimani Wamatangi yagize ati 'Abenshi muri bo batabawe binyuze muri serivsi z'abashinzwe kuzimya inkongi muri Kiambu ndetse n'abaturage. Tubabajwe n'imiryango yabuze ababo, abakomeretse turabifuriza gukira vuba'.

    Iyo mpanuka yatumye ubukwe bwimurwa mu gihe Polisi irimo gukora iperereza

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-ibyari-ibyishimo-byaje-guhinduka-amarira-nyuma-yuko-abageni-nabitabiriye-ubukwe-bakoze-impanuka-iteye-ubwoba-ihitana-abatari-bake/

  • Ngabo Roben usigaye ari umunyamakuru wa Rayon Sports Tv, yagaragaje imbamutima ze nyuma yo kubona ubuzima bukakaye murumuna wa Reagan Rugaju abayemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacaracara amashusho y'umwana witwa Manishimwe Gilbert uzi kuvuga iby'umupira w'amaguru, wavuze ko akunda cyane Reagan Rugaju.

    Kubera ubuhanga Manishimwe Gilbert afite mu kuvuga imikino, byatumye Reagan Rugaju yiyemeza kumufasha ku buryo yahise atangira kuvuga ko ari murumuna we.

    Gilbert kubera ubuzima bukakaye umuryango we ubamo, ntajya areba imipira kuri televiziyo kuko ayumva kuri radiyo nayo itameze neza, ariko akaba azi abakinnyi benshi babanzamo mu makipe akomeye muri shampiyona y'u Rwanda.

    Byakoze ku mutima Ngabo Roben, yagize ati 'Njye byatangiye ku myaka nk'iyi narifatiye zone za Nyakabanda ya Remera, Prince House, Alpha Palace na Giporoso… But at least narebaga imipira kuko nari nturiye Stade.

    Gilbert MANISHIMWE we atuye i Nkakwa muri Nyaruguru hafi y'umupaka w'u Burundi. Ntabwo arareba umupira na rimwe. Ariko ikipe za Shampiyona azitondeka nk'aho yogeza umupira buri weekend.

    Iyi ni imari izitse. Ni zahabu ikiri mu biziba. Ni impano ikizitiwe n'isari. Gusa ikirere kizatamuruka. Umucyo uzaboneka.'

    Roben yasabye abanyamakuru b'imikino bagenzibe gufasha Gilbert, ati 'Faustinho Simbigarukaho, Rugaju Reagan, Rugangura Axel na Imfurayiwacu Jean luck n'undi wese wabishobora. Nimuze uyu mwana tumuhindurire ubuzima ajye avuga ibyo yabonye bidasabye kwiruka ajya kwa Mutangana rimwe na rimwe nabwo umupira ntayihasange!'

    Asoza agira ati 'Itegure kugira icyo ukora ku hazaza ha Gilbert uzahabwa umugisha.'

    Njye byatangiye ku myaka nk'iyi. But at least narebaga imipira kuko nari nturiye Stade

    Gilbert MANISHIMWE we atuye i Nkakwa muri Nyaruguru hafi y'umupaka w'u Burundi. Ntabwo arareba match na rimwe. Ariko ikipe za Shampiyona azitondeka nk'aho yogeza match buri weekend… pic.twitter.com/Dk8EWCuwk5

    — Roben NGABO (@NgaboRoben) August 22, 2023

    Source : https://yegob.rw/ngabo-roben-usigaye-ari-umunyamakuru-wa-rayon-sports-tv-yagaragaje-imbamutima-ze-nyuma-yo-kubona-ubuzima-bukakaye-murumuna-wa-reagan-rugaju-abayemo/

  • Ikipe ya Rayon Sports yateguye umukino wa gishuti n’ikipe nziza hano mu Rwanda kugirango isuzume umukinnyi mushya uheruka kuza urimo kwigarurira abantu mu myitozo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yateguye umukino wa gishuti n'ikipe nziza hano mu Rwanda kugirango isuzume umukinnyi mushya uheruka kuza urimo kwigarurira abantu mu myitozo

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa gishuti n'ikipe ya Vision FC ikina shampiyona y'icyiciro cya kabiri.

    Uyu mukino wasabwe n'umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani, intego yawo ni ukugirango abakinnyi bakomeze bagire imikino myinshi mu maguru ariko anasuzume umukinnyi mushya uheruka kuza witwa Mugadam Abakar Mugadam ukomoka mu gihugu cya Sudan.

    Uyu mukino uzaba ejo mu masaha y'ikigoroba, umutoza wa Rayon Sports yasabye ko uzaba ntamufana wemerewe kuyireba kugirango akore ibintu bye neza ntamuntu umushyiraho igitutu.

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yateguye-umukino-wa-gishuti-nikipe-nziza-hano-mu-rwanda-kugirango-isuzume-umukinnyi-mushya-uheruka-kuza-urimo-kwigarurira-abantu-mu-myitozo/

  • Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda witwa Fred Kamaliza wari usanzwe akora ubucuruzi mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, yaguye muri gereza z'Urwego rw'Ubutasi rwa Gisirikare (CMI).

    Umuvugizi w'igisirikare cya Uganda (UPDF) Brigadier General Felix Kulayigye, ntacyo aratangaza ku rupfu rwa Kamaliza, amakuru ahwihwiswa hirya no hino muri Uganda bakavuga ko Umuherwe Fred Kamaliza ngo yiyahuriye  muri kasho ya CMI. Yafashwe n'abakozi bo mu buyobozi bukuru bw'ubutasi bwa gisirikare (CMI), afungirwa i Mbuya mu gihe hari hagikorwa iperereza.

    Bakomeza bavuga ko Kamaliza ngo yinjiye mu ikoranabuhanga rya Banki ya Cairo maze akora uburiganya bwa miliyari 2.
    Bivugwa ko 'Banki yamenyesheje abashinzwe umutekano (CMI) nabwo bwatangiye iperereza
    Mbere yuko atabwa muri yombi Fred Kamaliza mu byumweru bibiri bishize yateye inkunga ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko muri Kampala izwi cyane nka Mezo Noir wamutwaye miliyoni 70.

    Bakavuga ko 'Ubwo yari mu ibazwa ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, amakuru avuga ko intandaro y'urupfu rwa Kamaliza ari uko yasimbutse igorofa ya Kabiri ku biro bikuru bya CMI biherereye i Mbuye, agahita yitaba Imana'.

    Ku rundi ruhande, hari amakuru yemeza ko Kamaliza yabarijwe mu nyubako yo hasi bityo ko atigeze abarizwa mu igorofa yo hejuru.  Abo mu muryango wa Nyakwigendera batangaje ko babajwe cyane no kumva ko Kamaliza yiyahuye, Biteganyijwe ko umurambo we uzoherezwa mu Rwanda gusa imbogamizi zikaba ari uko ibyangombwa bye bigifitwe n'abashinzwe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba babarizwa mu mutwe wa JATT ( Joint Anti-Terrorism Task Force).

    Maj Gen James Birungi, Umuyobozi wa CMI, ntarashobora gutangaza iby'urupfu rwa Kamaliza ndetse n'ibyaha yaba yari akurikiranyweho dore ko Muri Kamena umwaka ushize, Maj Gen James Birungi uyobora CMI yagiriye uruzinduko mu Rwanda ahura n'abayobozi bakuru mu Ngabo z'u Rwanda.

    Umuvugizi wungirije wa UPDF, Col Deo Akiiki, yatangaje ko atazi iby'urupfu rwa Nyakwigendera ariko ko hari byinshi ku rupfu rwe bishobora gutangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023

    Inshuti n'umuryango Umuherwe Fred K bashenguwe n'urupfu rwe ndetse bavuga ko nta byinshi batangaza mu rwego rwo kwanga ko umutekano wabo wageramirwa.

     

    The post Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/haba-hakiri-abanyarwanda-bagihohotererwa-muri-gereza-za-cmi-muri-uganda-fred-yaguye-muri-gereza-yayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=haba-hakiri-abanyarwanda-bagihohotererwa-muri-gereza-za-cmi-muri-uganda-fred-yaguye-muri-gereza-yayo

  • Harimo iyatsinzwe igitego idakozeho! Ibyaranz… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’Icyumweru gishize , nibwo hakinwaga umunsi wa Mbere wa Shampiyona. Ni shampiyona yari itegerejwe na benshi bigendanye n’uburyo amakipe yiyubatsemo.

    Ku wa Gatanu tariki 18 Kanama ku isaha ya saa 19:00 PM nibwo umukino wa mbere wakinwe, ubwo Rayon Sports yatsindaga Gasogi United ibitego 2-1. Bukeye bwaho, nta mikino yabaye ahubwo Shampiyona yagarutse ku Cyumweru. Etoile de L’est yatsinzwe na Musanze FC ibitego 4-1, Amagaju anganya na Mukura 1-1, Etincelles FC inganya na Gorilla FC igitego kimwe kuri kimwe, Police FC itsinda Sunrise FC ibitego 2-0. Kuri uyu wa Mbere As Kigali yatsinze Bugesera FC 1-0, mu gihe hasigaye umukino w’ikirarane uzahuza Marine FC na APR FC.

    Imibare yaranze umunsi wa mbere wa Shampiyona

    Mu mikino 7 yakinwe habonetsemo ibitego 15, bivuze ko   nibura ari ibitego 2.1 kuri buri Mukino. Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Uganda Charles Bbaale, niwe wafunguye amazamu muri iyi Shampiyona ku gitego yatsinze Gasogi United ku munota wa 12.

    Henou Yao Asse ukinira ikipe ya Gasogi United niwe mukinnyi wa Mbere wahawe ikarita y’umuhondo muri iyi Shampiyona, ku ikosa yari akoreye Luvumbu ku munota wa 21. Niyongira Patience umunyezamu wa Bugesera FC, niwe mukinnyi wa mbere muri iyi Shampiyona wabonye ikarita itukura, ahagana ku munota wa 74.

    Peter Agblevor rutahizamu wa Musanze FC niwe watsinze igitego kirenze kimwe mu mukino, nyuma yo gutsinda Etoile de L’Est wenyine ibitego 2 mu bitego 4 yatsinzwe.  Umukino wa Kiyovu Sports yanganyijemo na Muhazi United 0-0 nibwo mukino wabonetsemo ibitego bike (ubusa) umukino wa Etoile de L’Est na Musanze FC niwo wabonetsemo ibitego byinshi 5.


    Bbaale niwe watsinze igitego gifungura shampioyona 

    Amagaju FC niyo kipe yatsinze igitego cyihuse ku munsi wa Mbere wa Shampiyona, ndetse kikaba aricyo gitego cyihuse aho shampiyona igereye aha, icyo gitego kikaba cyarabonetse ku isegonda rya 22 gitsinzwe na Rukundo Abdourahmani.

    Iki igitego kandi cyatsinzwe nta mukinnyi wa Mukura ukoze ku mupira, kuko Amagaju FC ariyo yatanze umupira ukorwaho n’abakinnyi 7 b’Amagaju FC uruhukira mu izamu.

    Ubu ikipe ya Musanze FC niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona kubera ibitego 3 izigamye, mu gihe Etoile de L’Est ariyo kipe iri ku mwanya wa nyuma kubera umwenda w’ibitego 3 irimwo. 

    Peter ubu niwe uyoboye abafite ibitego byinshi, akaba afite ibitego 2 

    Abedi ibihe byiza yabikomereje muri Police fc 

    Muhazi United na Kiyovu Sports, niwo mukino utarabonetsemo igitego 

    Muhire Hassan utoza  Sunrise FC, niwe mutoza watangiye shampiyona arira, avuga ko nta barutahizamu afite 

    KNC iyo yasezeranyije abantu, ntabwo yabikoze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133453/harimo-iyatsinzwe-igitego-idakozeho-ibyaranze-umunsi-wa-mbere-wa-shampiyona-yu-rwanda-133453.html

  • Yvan Ngenzi wabaye urufatiro rwumuziki wa Jo… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2023, Yvan usanzwe ukora indirimbo za gakondo yari mu magana y'abantu yitabiriye igitaramo 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' Josh Ishimwe yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe byamamazwa. Josh Ishimwe yagihuriyemo na Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika ndetse na Alarm Ministries, ifatwa nk'umubyeyi w'andi matsinda akora umuziki uhimbaza Imana.

    Yvan Ngenzi amaze imyaka irindwi ari mu muziki. Asanzwe ari umuhanzi ubifatanya no kuyobora ibirori n'ibitaramo bitandukanye mu Rwanda.

    Muri iki gihe ari kwimenyereza umwuga w'itangazamakuru mu Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), aho akora mu kiganiro 'Waramutse Rwanda'.

    Arazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo 'Ntahemuka' yitiriye album ye, 'Izamarera', 'Urera', 'Ishyanga ryera' n'izindi.

    Yvan Ngenzi yabwiye InyaRwanda ko mu myaka ine ishize ari bwo yahuye na Josh Ishimwe ari umwana ubyiruka ariko ukunda kuririmba cyane ikuzungu (mu majwi agoroye atari injyana ya kinyarwanda).

    Akimara kubona uko Josh Ishimwe aririmba byaramukuruye atekereza kumufasha ariko asa nubishyize ku ruhande.

    Byageze aho inshuti ye (Ya Yvan Ngenzi) yamubwiye ko hari umwana azi uzi kuririmba kandi 'ukunda ibyo nkora, amunyeretse nsanga nari naramubonye.'

    Yavuze ko kuva “Icyo gihe ndamufata, aba iruhande rwanjye, yari akiri n’umwana mutoya turatangirana, atangira uko ndirimba akanyumva, najya mu birori bitandukanye nkamujyana, gutyo gutyo kugeza uwo ariwe uyu munsi.”

    Ngenzi yavuze ko atari we muhanzi yari gufasha gusa kwisanga mu muziki, ahubwo Josh Ishimwe ‘niwe wampaye umwanya’.

    Akomeza ati “Kugirango muri bike nshoboye ampe umwanya cyangwa nanjye nkamuha umwanya ntacyari kubuza ko bikora.”

    Uyu munyamuziki avuga ko atishobojwe mu kumurika impano ya Josh Ishimwe, kuko byari mu mugambi w’Imana. Ati “Hari ibintu Imana iba yarateguye biba bigomba kuba uko.”

    Akomeza ati “Kuko nubwo tuvuga ngo benshi baramufashije, ariko ni Imana yamuhaye’ impano afite noneho twebwe twuririraho wenda gake n’abandi bakomerezaho kugeza uyu munsi.”

    Yvan Ngenzi yavuze ko ubwo yabonaga Josh Ishimwe aririmba imbere ye, yumvaga muri we adakeneye gukora igitaramo cye bwite, kuko ibyo yakoze biri mu murongo w’ibyo yamutoje.

    Ati “Kubibona rero biba uyu munsi kuri njye ni umwuzuro. Numva biteye ishema ariko nkabishimira Imana yabiduhaye.”

    Aba bahanzi bombi bahuriye ku rubyiniro baririmba indirimbo ‘Ntahemuka’. Yvan Ngenzi avuga ko ari kumwe na Josh Ishimwe yumvaga muri we afite ishema ryo kumubona agaragaza urugendo rwe rw’umuziki.

    Yasabye abantu gushyigikira uyu muhanzi akagera no ‘ku rwego abandi batagezeho’. Yumvikanisha ko ubwitabire bw’abantu muri iki gitaramo, bigaragaza ko umuco gakondo ukunzwe by’umwihariko mu guhimbaza Imana.

    Yvan Ngenzi ni umuhanzi ufite umwihariko wo gukora injyana Gakondo mu ndirimbo zo guhimbaza Imana. Yanyuze mu matorero atandukanye nk’Urukerereza, Indahemuka n’andi yamubereye imbarutso yo gushibuka kw’impano yiyumvagamo yo kuririmbira Imana mu njyana Gakondo.

    Amaze gukora indirimbo zitandukanye kandi zakunzwe zirimo; 'Ntahemuka', 'Ndamushima', 'Uri umwami', 'Garuka', 'Mu gituza cyawe' yakoranye na Aime Uwimana na Brenda, n'izindi. Izina rye rizwi na benshi mu bataha ubukwe cyane cyane ubw'Abakristo dore ko uyu musore atumirwa henshi mu rwego. Yvan Ngenzi yumvise yuzuye ubwo yabonaga Josh Ishimwe ataramira abayobotse inganzo ye


    Yvan Ngenzi yavuze ko umunsi wa mbere ahura na Josh Ishimwe yamubonyemo impano ikomeye


    Josh Ishimwe yumvikanye kenshi ashimira Yvan Ngenzi wabaye urufatiro rw’umuziki we

     

    Yvan Ngenzi avuga ko abantu bakwiye gushyigikira umuziki wa gakondo n’abawukora


    Muri iki gihe, Yvan Ngenzi ari kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru kuri RBA Imyaka irindwi irashize 


    Yvan Ngenzi ari mu muziki ahuza no kuyobora ibirori n’ibitaramo binyuranye 


    Yvan yaserukanye na ‘Bamenya’ mu ngamba bashimisha benshi bitabiriye iki gitaramo

    Kanda hano urebe amafoto yaranze iki gitaramo cya mbere cya Josh Ishimwe

    AMAFOTO: Rwigema Freddy-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133422/yvan-ngenzi-wabaye-urufatiro-rwumuziki-wa-josh-ishimwe-yavuze-uko-bahuye-amafoto-133422.html

  • Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangije ubu… – #rwanda #RwOT

    “Shyigikira Bibiliya” ni ubukangurambaga bw’amezi atatu ashobora kuziyongera, bwafunguwe ku mugaragaro na Antoine Karidinal Kambanda, Umuvugizi w’Umuryango wa Bibilya mu Rwanda ndetse akaba asanzwe ari Arkiyeskopi wa Kigali.

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023, muri Kigali Convention Center, kuva saa kumi z’umugoroba. WItabiriwe n’abagera ku 100 anyamuryango b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Abayobozi b’Imiryango ya Gikristo, n’abandi.

    Ubu bukangurambaga bw’amezi atatu bugamije kwibutsa buri wese ko afite ishingano zo guhuranira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda kuko bidakozwe ishobora kubura burundu. Ni amahirwe kandi n’umugisha abanyarwanda bafite, kuko Bibiliya iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

    Imyaka 50 irashize Umuryango wa Bibiliya ukorera mu Rwanda. Kandi muri iyi myaka yose wakoze uko ushoboye kugirango Bibiliya iboneke. Abaterankunga bawo, baragabanutse ku kigero cya 80%, bigira ingaruka ku giciro cya Bibiliya kuko cyahise gitumbagira.

    Ni muri urwo rwego hatangijwe ubukangurambaga bugamije kjo igiciro cya Bibiliya kigabanuka. Karidinali Kambanda yasabye Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo ‘byatuma tutagira ikibazo cya Bibiliya mu bihe biri imbere.”

    Imibare y’Ibarura riheruka ryagaragaje ko hejuru ya 90% ari abakristu bahuzwa na Bibiliya. Kambanda akumvikanisha ko Abakurambere ‘bacu bakoze’ ibishoboka Bibiliya ishyirwa mu Kinyarwanda.

    Hashyizwe uburyo bwo gutanga inkunga yawe mu gushyigikira Bibiliya. Ubwo buryo ni ubu bukurikira: World Remit: +250788304142 (Society Biblique du Rwanda); Western Union: (Society Biblique du Rwanda); Momo Code: 051766; MTN/Airtel: 051766;

    Mobile Money: +250788304142; Bank of Kigali (La Societe Biblique Proj Center) 100007836044; RIA & Money Gram (Bible Society of Rwanda). Ushobora no kunyura ku rubuga www.biblesociety-rwand.org/donate, gatanga inkunga yose ufite.

    Umuryango wa Bibiliya ni uw’abemeramana, kandi wa gikiristu uhuje amatorero na Kiliziya, bakoresha Bibiliya kandi bemera Bibiliya nk’ijambo ry’Imana. Ufite intego yo gutuma Bibiliya iboneka mu Rwanda, ikaboneka mu ngano ishoboka gutwarika, kandi ikaboneka mu kinyarwanda.

    Ikaboneka kandi ku giciro cyoroheye buri wese. Uyu muryango ufatanya n’amatorero mu kuyisakaza mu bakristu mu bihe bitandukanye. Uyu muryango ukorera Kacyiru, kandi ufite inzego eshatu z’ubuyobozi.

    Pasiteri Ruzibiza Viateur usanzwe ari Umunyamuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yavuze ko Bibiliya kugirango igezwe mu Rwanda iba yakoze ingendo nyinshi, harimo kuyishyira mu Kinyarwanda, kuyivana ku ruganda nko muri Korea, Brazil no mu Bushinwa, kuyitegera indege kugira ngo igere mu Rwanda ku muturage uyikeneye.

    Yavuze ko kuva mu 2013 abantu bateraga inkunga umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bamaze kugabanukaho 80%. Ubu basigaranye 20% by’abatera inkunga. Avuga ko uyu mubare uhangayikishije kandi utanga ishusho y’uko mu minsi iri imbere abaterankunga bashobora kuzaba barahagaze.

    Kugeza mu Rwanda Bibiliya igura amafaranga ari hagati ya 9,000Frw na 15,000Frw. Kuri icyo giciro ariko haba hatanzweho inkunga n’abafatanyabikorwa b’uyu muryango isigaranye kuko badahari, yaba igura agera ku bihumbi 70 Frw. Inkunga izatangwa muri “Shyigikira Bibiliya”, izatuma igiciro kiriho ubu kigabanuka, bityo byorohere cyane abanyarwanda gutunga Bibiliya.

    Kalidinari Kambanda, Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda

    Abakenera Bibiliya ni benshi uko iminsi yicuma-Umuryango wa Bibiliya uvuga ko hakwiye gukira igikorwa

    Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Minsitries akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero, Noble Family Church, Apôtre Alice Mignone Kabera

    Abakunzi ba Bibiliya basabwe gutera inkunga umuryango wa Bibiliya mu Rwanda

    Hatekerejwe uburyo 12 buzafasha muri ubu bukangurambaga ‘Shyigikira Bibilia Campaign” kugirango bazabashe kwegera abakristu

    Umuryango wa Bibiliya watangaje ko abaterankunga bagabanutse ku kigero cya 80%

    Rev. Julie KANDEMA, Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba na Visi Perezida wa EPR

    Pastor Olivier Ndizeye, Umushumba wa Zion Temple ya Ntarama

    Umunyamabanga w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pastor Ruzibiza Viateur

    Abaririmbyi ndetse n’abitabiriye iki gikorwa bahuje umutima baramya Imana mu ndirimbo zitandukanye

    Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda urasaba ubufasha mu gushyigikira Bibiliya kuko zishobora kubura burundu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133456/umuryango-wa-bibiliya-mu-rwanda-watangije-ubukangurambaga-bwamezi-3-bwiswe-shyigikira-bibi-133456.html

  • Ni imikino yo gupfa no gukira! Ibiciro by’imikino ya kamarampaka byagiye hanze #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha abarirwa ku ntoki imikino ya kamarampaka muri Basketball igatangira “Betapawaplayoffs”, ibiciro nabyo byagiye hanze.

    Nyuma y’uko shampiyona isanzwe irangiye, hagomba gukurikiraho imikino ya kamarampaka aho amakipe 4 yabaye aya mbere muri buri cyiciro (abagabo n’abagore) agomba kwishakamo itwara igikombe.

    Iyi mikino izatangira ejo ku wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023 aho mu bagabo bazakinira muri Kigali Arena aho kwinjira ari ibihumbi 20, ibihumbi 10, ibihumbi 5 n’ibihumbi 2, abagore bo bazakinira muri LDK, kwinjira ni ibihumbi 10 n’ibihumbi 5.

    Mu bagabo saa 19h00′ REG BBC izakina Espoir BBC ni mu gihe saa 21h00′ Patriots BBC izatana mu mitwe na APR BBC.

    Mu bagore saa 19h00′ APR WBBC izakina na The Hoops RWA n’aho saa 21h00′ REG WBBC ikine na IPRC Huye.

    Aya makipe akaba agomba gukina imikino 5, itsinzemo 3 akaba ari yo igera ku mukino wa nyuma.

    Iyi mikino ya kamarampaka y’uyu mwaka ifite agashya aho ikipe izajya itsinda, abakinnyi bayo buri umwe azajya ahabwa ibihumbi 50 na BetPawa, umuterankunga w’iyi mikino.

    Imikino ya kamarampaka izatangira ejo ku wa Gatatu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-imikino-yo-gupfa-no-gukira-ibiciro-by-imikino-ya-kamarampaka-byagiye-hanze

  • Casa Mbungo yavuze ikizafasha abakinnyi benshi bise ‘Abarakare’ kugaruka mu bihe byabo #rwanda #RwOT

    Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André yavuze ko abakinnyi b’iyi kipe benshi bise ‘Abarakare’ bagomba kumenya ko ahazaza habo ari bo bahafite mu biganza byabo.

    Ni nyuma yo gutsinda Bugesera FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Iyo urebye AS Kigali yagonzwe cyane n’ikibazo cy’amikoro, igizwe n’abakinnyi bashya ndetse abenshi biganjemo abatereranywe n’amakipe bakinagamo, abandi bakaba batakinaga aho babaga.

    Casa yavuze ko yishimiye uburyo aba bakinnyi bitwaye nubwo batakinaga mu makipe yabo.

    Ati “Ikintu kimwe uvuze twumvikanaho ni uko ari abakinnyi benshi baturutse mu makipe atandukanye, dufite ikipe nshyashya cyane (…) ariko njye ndashima uburyo bitwaye kandi bamwe baturutse muri APR FC abandi bavuye muri Police FC abandi muri Kiyovu Sports.”

    Yakomeje kandi avuga ko bizamutwara imbaraga kugira ngo bongere bigarurire icyizere ariko bakaba bakwiye kumenya ko ahazaza habo ari bo bahafite mu biganza.

    Ati “Bizadufata igihe kugira ngo babashe kwitwara neza kurenza uko bitwaye uyu munsi, urebye ni abakinnyi batanakinaga no mu makipe yabo bizadufata igihe, ni ngombwa ko bamera neza mu bijyanye n’imbaraga ndetse ku bijyanye no mu mutwe bakamenya ko ahazaza habo muri ruhago ari bo bahafite mu maboko yabo, ni ibintu bizantwara imbaraga ariko nzagerageza kubyitwaramo neza.”

    AS Kigali igizwe n’abakinnyi benshi bashya barimo Ndayishimiye Antoine Dominique, Iyabivuze Ose na Ntirushwa Aime batijwe bavuye muri Police FC, Ngabonziza Gylain, Itangishaka Blaise na Ishimwe Fiston bakaba intizanyo za APR FC, bose bakaba batarakinaga, hari kandi Kimenyi Yves, Ndayishimiye Thierry, Benedata Janvier na Ishimwe Saleh bavuye muri Kiyovu Sports, Nishimwe Blaise wavuye muri Rayon Sports, Cuzuzo Aime Gael wavuye muri Gasogi United n’abandi.

    Casa Mbungo yavuze ko ikipe bizamutwara imbaraga kugira ngo bamere nk’uko abifuza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/casa-mbungo-yavuze-ikizafasha-abakinnyi-benshi-bise-abarakare-kugaruka-mu-bihe-byabo

  • Abasore yigisha ntibajya basiba! Umwarimu utera irari abanyeshuri yigisha kubera imiterere ye n’imyambarire ye, akomeje gutwika hanze aha (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore yigisha ntibajya basiba! Umwarimu utera irari abanyeshuri yigisha kubera imiterere ye n'imyambarire ye, akomeje gutwika hanze aha.

    Umwalimu witwa Nonkuzuke wo mu gihugu cya Nigeria, akomeje kugarukwaho nyuma yo kwerekana ukuntu ajya kwigisha yambaye.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, yasohoye amafoto ye ari mu ishuri bituma abatari bake bavugishwa.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/abasore-yigisha-ntibajya-basiba-umwarimu-utera-irari-abanyeshuri-yigisha-kubera-imiterere-ye-nimyambarire-ye-akomeje-gutwika-hanze-aha-amafoto/