Meet Ugandan Singer Bash Luks known for his power vocals [â¦]
The post Meet Ugandan Singer Bash Luks known for his power vocals appeared first on UGWIRE.
Meet Ugandan Singer Bash Luks known for his power vocals [â¦]
The post Meet Ugandan Singer Bash Luks known for his power vocals appeared first on UGWIRE.
Care atahaye Ariel Ways ari kuzimuha! Juno Kizigenza akomeje kugirana ibihe byiza n'umukunzi we mushyashya â” Video
Hashize iminsi ku mbuga nkoranya mbaga hacicikana amashusho y'umukobwa avuga ko akunda Juno Kizigenza by'umwihariko. Aya mashusho yaje gukora ku mutima wa Juno biba ngombwa ko bahura ndetse bagasohokana.
Â
Â
Sam Karenzi yiyunze n'abafana b'ikipe ikomeye hano mu Rwanda nyuma yo gutangaza ko ari yo aha amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona
Umunyamakuru w'imikino ukomeye hano mu Rwanda yatumye abafana b'ikipe ya Rayon Sports bongera kumwitaho nyuma yo gutangaza ko ari yo kipe aha amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka.
Sam Karenzi usanzwe uzwiho kuvugisha ukuri ku byo abona butagenda neza hano mu mupira w'amaguru w'u Rwanda, nyuma y'igihe kinini abakunzi ba Rayon Sports baramwishyizemo kubera kuvugisha ukuri ku bintu bitagendaga neza mu ikipe yabo yaje kubarema agatima yemeza ko uyu mwaka iyi kipe ikomeye.
Mu kiganiro yakoze uyu munsi kuri Radio Fine FM yaje gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports imeze neza kurusha izindi kipe hano mu Rwanda bitewe n'abakinnyi yaguze ndetse n'umutoza wayo. Urutonde yakoze Rayon Sports yayigize iya mbere, APR FC, Kiyovu Sports ndetse Police FC ayigira iya Kane.
Sam Karenzi yavuze ko impamvu abona ikipe ya APR FC ntamahirwe ifite uyu mwaka ngo ni uko abona kugeza ubu ibintu byayo bitarajya ku murongo neza nkuko byari bisanzwe ariko yemeza ko Shampiyona izajya kurangira byakunze Wenda ku buryo yatwara igikombe cy'amahoro naho Shampiyona izagaruka Rayon Sports ngo yarayisize cyane.
Â
Â
Abatamuzi n'umwe mu banyamakurukazi bafite uburanga burangaza benshi: Umunyamakurukazi wa Kiss FM Antoinette Niyongira ukundwa na benshi yongeye kwibutsa abakunzi be ko ari mwiza.
Umunyamakurukazi Antoinette Niyongira ukorera radio ya Kiss FM yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane agaragaza ubwiza bwe bugaragarira amaso.
Amafoto:



Burya koko inshuti uyibonera mu makuba! Pamella yakenyeye aherekeza umugabo we The Ben bafatanye akaboko ku kundi ubwo bari mu irimbi i Rusororo.
Mbonimpa John wari umubyeyi w'umuhanzi The Ben uherutse kwitaba Imana yashyinguwe uyu munsi tariki 23/08/2023 aho umukunzi wa The Ben ari we Pamella bitegura no kurushinga vuba atigize amutererana ahubwo yamuherekeje aho bari bagiye gushyingura umubyeyi wa The Ben.
Amashusho:
Â
Kuri uyu wa gatatu ikipe ya Manchester United yakinnye umukino wa gishuti n'ikipe ya Bunley umukino urangira yandagajwe bikomeye.
Wari umukino wa gishuti Manchester United yatsinzwemo na Bunley ibitego 3-0 mu mukino wabereye ku kibuga cyayo cy'imyitozo (Carrington) ariko wabaye ntamufana wemerewe kuwureba.
Abakinnyi barimo Evans, Hannibal, Fernandez, McTominay, Martial, Van de Beek na Pellistri bose babanje mu kibuga bandagazwa n'ikipe itozwa na Vincent Kampanyi.
Manchester United iheruka gutsindwa muri Shampiyona n'ikipe ya Tottenham Hotspur ibitego 2-0 mu mukino w'umunsi wa Kabiri wa English Premier League.
Â
Â
Perezida Paul Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo abantu bifata bakajya gusenga baramya ubukene mu gihe igihugu cyo gihora giharanira kugera ku bukire.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza imyaka icumi gahunda ya Youth Connekt igamije guteza imbere urubyiruko imaze.
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo igihugu gishyira imbere imyumvire igamije iterambere, abantu bamwe bagashimishwa no kujya kuramya ubukene.
Amakuru IGIHE ifite ni uko ibyo Perezida Kagame yavuze bishingiye ku gikorwa giherutse gutegurwa na Diyosezi Gatolika ya Nyundo, aho abantu bajya gusengera ahari Umusozi uzwi nk'Umurwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w'Abakene, uherereye muri Paruwasi Crête Congo Nil.
Umurwa wa Bikiramariya, Umubyeyi w'Abakene, uri mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congo-Nil.
Wubatse ku ruhererekane rw'imisozi miremire igize isunzu rigabanya amazi ajya mu ruzi rwa Nil no mu ruzi rwa Congo, mu mpinga ya santere y'ubucuruzi n'Urwunge rw'Amashuri rwa Mariya Umwamikazi.
Ni ahantu hakorerwa urugendo nyobokamana buri mwaka, hagahurira urubyiruko rusaga ibihumbi 15 ruba rwaturutse muri paruwasi 28 zigize Diyosezi ya Nyundo.
Bivugwa ko mu minsi ishize, habaye uru rugendo nyobokamana kuri uwo murwa, ndetse hajyayo abayobozi bakuru barimo Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.
Ku rundi ruhande ariko, ngo Minisitiri Dr Utumatwishima yanenze cyane iki gikorwa cyo kujya gusengera mu murwa w'ubukene, ku buryo yasabye ko bihagarara.
Ni ibintu byaje no kugera ku nzego nkuru z'igihugu ndetse biza kuganirwaho mu Nama y'Abaminisitiri nk'uko Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023.
Perezida Kagame wagezaga ijambo ku barenga 2000 bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ya gahunda ya YouthConnekt, yavuze ko bitumvikana kubona abantu bajya gusenga baramya ubukene.
Ati 'Hari ikintu rwose kibabaje, narakimenye rwose, hanyuma nza no kukizana mu Nama y'Abaminisitiri ndababaza, bamwe bari aha barabizi. Naje kumenya ngo urubyiruko nkamwe, bafashe inzira, bagera ku bihumbi, ngo ni ibintu kandi bibaho buri gihe.'
'Nari ngiye kuvuga ngo ni byiza ko ntabimenye, iyo mbimenya kare nari kubihagarika. Urubyiruko nkamwe rugafata iya mbere mukazinduka, mukamara iminsi itatu mugenda n'amaguru, ngo bagiye ahantu [â¦] sinzi uko nabyita, habonekewe cyangwa se ariko hajyanye n'ubukene.'
The post Perezida Kagame yihanangirije abaramya ubukene Kandi igihugu giharanira iterambere appeared first on FLASH RADIO&TV.
Yasubizaga ikibazo cy'umusore ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wari mu rubyiruko rurenga ibihumbi bibiri rwitabiriye kwizihiza imyaka 10 ya Youth Conneckt. Ni mu muhango wabereye mu Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023.
Mu myaka 10 ishize YouthConnekt yahanze imirimo irenga ibihumbi 30, kandi ishyigikira urubyiruko rurenga ibihumbi bibiri mu bikorwa binyuranye birimo, kubongerera ubumenyi, gutera inkunga imishinga y'abo n'ibindi binyuranye.
Nziyonsenga Ezekiel afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Yabanje gushima Perezida Kagame kubera ko ‘hari amahirwe menshi abafite ubumuga bashyireweho’.
Avuga ko banishimiye kuba mu minsi ishize mu Nama y’Abaminisitiri, yaremeje ururimi rw’amarenga, kandi hakanagaragazwa imbogamizi abafite ubumuga bagihura nazo.
Muri Gicurasi 2023, Valentine Uwamariya wabaye Minisitiri w'Uburezi [Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023 yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango] yabwiye Inteko Ishingamategeko ko inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga yamaze gukorwa. Avuga ko hasigaye kwemezwa igatangira gukoreshwa mu mashuri.
Nziyonsenga Ezekiel avuga ko kwemeza ururimi rw’amarenga, bizafasha abafite ubumuga kwiteza imbere ‘nk’ibindi byiciro byose kuko mudutekerezaho (Yabwiraga Perezida Kagame)’.
Yashimye Umukuru w’Igihugu ku kuba ‘mu minsi iri imbere ishoboka, bizihutishwa nk’uko mubyifuza ko dutera imbere ururimi rw’amarenga rukemezwa, imbogamizi yo kubona amakuru ikavaho’.
Yavuze ko yakurikiranye neza ubuhamya bwatanzwe na Capt. Nsengiyumva Michael w’imyaka 29 wabwiye ko urubyiruko ko ntawe uhejwe mu kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Avuga ko nk’abafite ubumuga ‘twifuza kwibona muri iki cyiciro cy’Ingabo z’Igihugu’. Ati 'Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twizeye ko muzatwakira tukagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.”
Mu gusubiza, Umukuru w’Igihugu, yavuze ko ibishoboka byose mu kunganira abafite ubumuga bizakorwa ‘uko bishobotse kose’.
Yavuze ko abanyamwuga bose bemerewe kwinjira muri RDF, yaba abaganga, ababaruramari n’abanndi. Avuga ko mu gisirikare hakorerwamo ibintu byinshi.
Akomeza ati “Hari ubwo abantu bibwira ko umwuga w’igisirikare ari kurasa gusa no kuraswa, ko ari aho bigarukira. Ntabwo ari byo.”
Kagame yavuze ko igisirikare ari umwuga wubaka abawurimo kandi bikagira akamaro ku gihugu muri rusange. Akomeza ati “Ibyo avuga rero birashoboka.”
Perezida Kagame yavuze ko kuba umusirikare birenze kurasa, kuko bijyanye n'izindi nshingano zidaheza buri weseÂ
Nziyonsenga Ezekiel yavuze ko nk’abafite ubumuga bashaka kwinjira mu Ingabo z'IgihuguÂ
Perezida Kagame yasabye urubyiruko guhora batekereza icyateza imbere u Rwanda n’Afurika yose muri rusange
KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME MU KWIZIHIZA IMYAKA 10 YA YOUTHCONNEKT
Agahinda ku munyamuziki Mugisha Benjamin [The Ben] asezera bwa nyuma ku mubyeyi we.
Mu ijambo rye, The Ben yagarutse ku mubano we n'umubyeyi we. Avuga ko yari umubyeyi mwiza n'ubwo mu minsi ya nyuma ye yageragejwe.
Ati 'Yari umubyeyi mwiza n'uko mu minsi ya nyuma Satani yamugerageje n'abanyamakuru baramugerageza.'
Yakomeje Ati 'Yagize ibihe bikomeye cyane abura ababyeyi be bose akora ibintu bitari byo ariko muri byose ntago wagereranya guca bugufi kwe.'


'Yarize arahogora kuvuga biramunanira'Â The Ben kwihangana byanze araturika ararira ubwo yavugaga bimwe mu byo yibukira kuri papa we witabye Imana[Video]
Umubyeyi wa The Ben uherutse gupfa azize uburwayi kuri uyu wa Gatatu ni bwo umurambo we wasezewe ndetse byagoye The Ben kuvuga ubuzima banyuranye mo kuko ikiniga cyari cyose.
Reba video hasi..