Blog

  • Amateka ya Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi wa Wagner #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2023, nibwo hamenyekanye inkuru ko Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi w'umutwe w'abacanshuro wa Wagner, yahitanywe n'indege yaguye mu Majyaruguru y'umurwa Mukuru Moscow yerekeza mu Mujyi wa Saint Petersburg mu Burusiya.

     Yevgeny Prigozhin yafatwagwa nk'umuyobozi wa Perezida Putin aho yari azwi ku izina rya 'PUTIN'S CHEF'.

    Prigozhin ni we wiyitiriye gushinga umutwe wa  Gisirikare wa Wagner.

    Tariki 26 Nzeri 2022, Prigozhin yavuze ko yashinze itsinda rya Wagner mu rwego rwo gushyigikira ingabo z'Uburusiya mu ntambara yabereye i Donbas, muri Gicurasi 2014.

    Kuva icyo gihe, ibikorwa byabo byagutse bikwira mu turere twinshi two muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.

    Ku ya 23 Kamena 2023, yakoresheje itsinda rya Wagner kugira ngo atangire kwigomeka ku buyobozi bw'ingabo z'Uburusiya, ashinja Minisiteri y'Ingabo kuba yararashe abasirikare ba Wagner.

    Itsinda rya Wagner ryafashe umujyi wa Rostov-on-Don mu Burusiya yerekeza i Moscou, nyuma gato ku munsi wakurikiyeho nibwo Prigozhin yemeye kwimukira muri Belarus maze ibyaha aregwa byo kwigomeka bivanwaho.

    Ese Prigozhin yari muntu ki?

    Tariki ya 1 Kanema 1961 nibwo Violetta Prigozhina yibarutse Yevgeny Viktorovich Prigozhin wavukiye kandi akurira i Leningrad (ubu ni St. Petersburg) muri Soviet Union.

    Se yapfuye hakiri kare, bityo nyina ahitamo kumujyana kwa nyirakuru.

    Mu gihe yigaga, Prigozhin yifuzaga kuba umukinnyi wabigize umwuga wo gusiganwa ku maguru.  Icyakora, umwuga we muri siporo amaherezo ntiwagezweho. Mu Ugushyingo 1979, Prigozhin w'imyaka 18 y'amavuko yafashwe yiba ahabwa igihano nsimburagifungo. Nyuma yimyaka ibiri, mu 1981, yongeye gufatwa yiba, akatirwa igifungo cy'imyaka cumi n'ibiri kubera ubujura, uburiganya, no kugira uruhare mu rubyiruko mu byaha. Mu 1988 yababariwe, arekurwa mu 1990. Muri rusange, yamaze imyaka icyenda afunzwe.

    Ubuzima bwe bwite

    Prigozhin yashakanye na Lyubov Valentinovna Prigozhina, umufarumasiye akaba n'umucuruzi, uyu muore afite ikigo nderabuzima mu karere ka Leningrad na hoteri ya butike yitwa Crystal Spa & Residence yatsindiye igihembo cya Perfect Spa Project mu 2013.

    Aba bombi bafitanye abakobwa babiri: Polina, wavutse 1992 na Veronika, wavutse 2005, n'umuhungu Pavel , wavutse haba mu 1996 cyangwa 1998. Mu bitero bya Ukraine, abana ba Prigozhin bimukiye mu bihugu by'Uburayi. Ku ya 20 Gashyantare 2022, umukobwa wa Prigozhin Veronika yitabiriye amarushanwa yo kugendera ku mafarasi muri Espagne.

    Nyina wa Prigozhin, Violetta Prigozhina, yahoze ari umuganga akaba n'umwarimu, akaba na nyir'amategeko muri iki gihe wa Concord Management and Consulting LLC kuva mu 2011.

    Ese byaba byagenze gute kugira ngo Yvegeny Pregozhin yitabe Imana.

    Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 23 Kamena  2023, nibwo abayobozi bashinzwe iby'indege mu Burusiya bavuze ko Prigozhin yapfuye azize impanuka y'indege. Ikigo cy'indege cy'Uburusiya Rosaviatsia cyatangaje ko Prigozhin yari umwe mu bantu 10 bari mu ndege yakoze impanuka ubwo yavaga i Moscou yerekeza i St Petersburg. Ibi byabaye nyuma y'amezi abiri Prigozhin ayoboye abarwanyi be mu myigaragambyo y'igihe gito yo kurwanya ubuyobozi bw'ingabo z'Uburusiya.

    Muri 2022 Prigozhin yahawe igihembo k'ishimwe n'Uburusiya, igihembo kizwi kw'izina ry'Intwari ya federasiyo y'Uburusiya. Yanahawe kandi ibihembo birimo kuba Intwari ya Repubulika y'abaturage ya Donetsk no kuba Intwari ya Repubulika yabaturage ya Luhansk

    Valens NZABONIMANA

    The post Amateka ya Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi wa Wagner appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/24/amateka-ya-yevgeny-prigozhin-wari-umuyobozi-wa-wagner/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amateka-ya-yevgeny-prigozhin-wari-umuyobozi-wa-wagner

  • #ShyigikiraBibiliya: Nuruhare rwawe rurakene… – #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda – BSR) watangiye imirimo yawo mu 1977, wemezwa ku mugaragaro mu 1982. Uri mu rugaga rw'indi miryango ku isi izwi nka ''United Bible Societies'' kuko n'ahandi ku isi hagiye hari imiryango ya Bibiliya.  Winjiye muri urwo rugaga mu 2000. 

    Ufite intumbero yo kugira ngo Bibiliya igere ku bantu benshi kandi ihindure ubuzima bw'abayisoma. Uyu muryango kandi ugambiriye kugeza Bibiliya kuri buri wese mu rurimi yumva kandi igendanye n'icyiciro cye ndetse n'abafite ubumuga batekerejweho.

    Mu guhangana n'ikibazo cy'ibura rya Bibiliya mu Rwanda, uyu muryango watekereje ku buryo bugera kuri 12 bwakwifashishwa mu gushaka umuti urambye, nk'uko byatangajwe n’abarimo Perezida w'Inama y'Ubutegetsi y'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba n'umuvugizi wungirije w'itorero EPR, Rev. Julie Kandema;

    Umwe mu bashumba ba Zion Temple, Pastor Olivier Ndizeye; n'Umunyamabanga mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pastor Viateur Ruzibiza. Ni mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere w’iki cyumweru. Batangaje uburyo buzifashishwa muri iyi gahunda ya Shyigikira Bibiliya izamara amezi atatu ariko ashobora kuziyongera.

    1.     Abayobozi b'amatorero

    Uyu muryango BSR wavuze ko watekereje kumvikanisha iki kibazo uhereye mu bayobozi b'amatorero, bakemera kugira uruhare rutaziguye mu bukangurambaga bwatangijwe bwa 'Shyigikira Bibiliya Campaign.'' 

    Uyu muryango watangaje ko wasabye aba bayobozi gutanga ijwi ryabo babinyujije cyane cyane mu gusomera abakristu babo ibaruwa isobanura akamaro ka Bibiliya, inabasaba gutanga inkunga yabo uko yaba ingana kose kugira ngo Bibiliya ikomeze kuboneka mu Rwanda.

    2.     Imbuga nkoranyambaga n'itangazamakuru

    Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kandi watekereje kwifashisha itangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kugera kuri benshi muri ubu bukangurambaga kuko ariho hantu abantu bose muri iki gihe bamenyera amakuru agezweho kandi bakayizera.

    3.     Abakristu b'amatorero atandukanye

    Bimenyerewe ko mu matorero yose mu Rwanda, hagiye habamo amatsinda mato abantu bahuriramo bakaganira ku by'Imana n'iby'ubuzima busanzwe. Abo nabo rero uyu muryango wabatekerejeho ubona ukwiye kubasanga ukabashishikariza kugira uruhare muri iki gikorwa cyo gushyigikira Bibiliya cyane ko bazikenera cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    4.     Umuntu ku giti cye

    Kubasanga mu matsinda gusa, uyu muryango wasanze bidahagije ahubwo wiyemeza no kugenda uganiriza buri muntu ku giti cye kugira ngo n'udafite itsinda abarizwamo cyangwa uwaba ataragize amahirwe yo kugira aho ahurira n'ubu butumwa nawe adacikanwa.

    5.     Abashoramari

    Abashoramari, ibigo n'abikorera ku giti cyabo, nk'abantu basanzwe bahura n'abantu banyuranye mu bikorwa byabo bya buri munsi byo gushora imari kandi bagiriwe umugisha wo gutunga, nabo batekerejweho ko bashobora kwegerwa bakaganirizwa bakaba batanga umusanzu wabo mu gutera inkunga iki gikorwa cyo kwirinda ko Bibiliya yacika mu Rwanda, kuko hatagizwe igikorwa nabyo byazabaho.

    6.     Ibitaramo

    Mu bitaramo, ni ahantu hahurira abantu benshi haba abakristu n'abandi. Ku bw'ibyo rero, umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wari watekereje ko nabyo wabinyuramo mu kubwira abantu akamaro ka Bibiliya no gukusanya inkunga yakwifashishwa mu gutumiza Bibiliya nyinshi mu Rwanda cyane ko uko abazikenera bagenda baba benshi ari na ko nazo zirushaho guhenda. Hatekerejwe ko hakwifashijwa gukoresha ibyo bitaramo ariko na none hakaba harimo n'ibyo abantu basanzwe bakunda nk'abahanzi n'ibindi.

    7.     Ibigo by'itumanaho

    Ibigo by'itumanaho nabyo ni ibigo bibasha kugera byoroshye ku bantu benshi kandi mu mwanya muto. Hatekerejwe ko hashobora kubaho amasezerano hagati y'uyu muryango n'ibi bigo mu rwego rwo kugeza ubu butumwa kuri benshi kandi bitaruhije.

    8.     Kwamamaza mu butumwa bwanditse

    Ubundi buryo bwatekerejweho mu guhangana n'ibura rya Bibiliya, ni ukwamamaza biciye mu gushyira ubutumwa bwo gushyigikira Bibiliya ku bikoresho by'umuntu ku giti cye cyangwa serivisi zitandukanye atanga.

    Ushobora kwandika ubutumwa buvuga ngo 'Shyigikira Bibiliya ikomeze kuboneka mu Rwanda' kuri mudasobwa yawe, kuri telephone yawe, ku modoka rusange ku buryo abagenzi bashobora kubibona ari benshi, n'ahandi henshi.

    9.     Kwamamaza binyuze muri ba rwiyemezamirimo

    Abakora ubucuruzi, abanyenganda nabo batekerejweho, ko hashobora kubaho amasezerano bakandika ubu butumwa bwo gushyigikira Bibiliya ku bikoresho bacuruza maze ababigura bagakomeza kubigura no kubikoresha ariko n'ubwo butumwa bakabubona.

    10.                      Inama nyinshi n'abanyamakuru

    Gutambutsa ubutumwa bw'aho igikorwa cy'ubukangurambaga bugeze mu itangazamakuru hifashishijwe uburyo bwo gukorana inama nabo kenshi ni imwe mu nzira yo gukomeza kugera kuri benshi kugira ngo buri wese agire umusanzu atanga mu gushyigikira Bibiliya


    Inama ya mbere baherutse kugirana n’itangazamakuru

    Ubu bukangurambaga buje mu rwego rwo kwishakamo igisubizo gihamye nk'abanyarwanda kuko abaterankunga bagabanutseho 80%. BSR yatangaje ko buri wese arabwa guha agaciro ubutumwa bujyanye n'ubukangurambaga bwa 'Shyigikira Bibiliya', akagira inkunga atanga mu rwego rwo kongera umubare wa Bibiliya zitumizwa mu Rwanda zikava ku mubare zariho nko mu mwaka ushize zari 30,000 zikagera ku 200,000.


    Julie Kandema, yatangaje ko uteye inkunga iki gikorwa cya Bibiliya aba ahinduye isi

    Rev. Julie Kandema, umuyobozi w'inama y'ubutegetsi y'umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yagize ati: ''Abanyafurika turasabwa kwishakamo ibisubizo. Buri wese asabwe gushyigikira Bibiliya kuko ihindura ubuzima bwa benshi, kandi gushyigikira Bibiliya ni ugushyigikira ubuzima, ukaba uhinduye isi.''


    Ubukangurambaga bwa Shyigikira Bibiliya bugiye gukorwa amezi atatu, hakusanywa inkunga igiye kwifashishwa mu kongera mubare wa Bibiliya

    Hashyizweho uburyo bwo gutanga inkunga yawe mu gushyigikira Bibiliya. Ubwo buryo ni ubu bukurikira: World Remit: +250788304142 (Society Biblique du Rwanda); Western Union: (Society Biblique du Rwanda); Momo Code: 051766; MTN/Airtel: 051766;

    Mobile Money: +250788304142; Bank of Kigali (La Societe Biblique Proj Center) 100007836044; RIA & Money Gram (Bible Society of Rwanda). Ushobora no kunyura ku rubuga www.biblesociety-rwand.org/donate, ugatanga inkunga yose ufite.

    REBA IKIGANIRO UMURYANGO WA BIBILIYA MU RWANDA WAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133514/shyigikirabibiliya-nuruhare-rwawe-rurakenewe-sobanukirwa-uburyo-10-bwatekerejweho-mu-guhan-133514.html

  • Abatoza 5 bicariye ishyiga rishyushye bashobora kutazarangiza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umwaka w’imikino wa 2023-24 mu mupira w’amaguru mu Rwanda waratangiye aho icyiciro cya mbere bamaze gukina umunsi wa mbere.

    Amakipe yariyubatse kuva ku bakinnyi kugeza no kubatoza, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abatoza bashobora kuzabimburira abandi kwirukanwa bitewe n’imiterere ndetse n’amakipe batoza uburyo yihanganamo.

    Muhire Hassan – Sunrise FC

    Muhire Hassan umutoza wa Sunrise FC, nibwo bwa mbere atoje mu cyiciro cya mbere ari umutoza mukuru kandi nta kandi kazi abivanga nako cyane ko mbere yakoraga muri PSF.

    Uyu mugabo uzwiho cyane ubusesenguzi bw’umupira, nyuma y’umunsi wa mbere gusa wa shampiyona igitutu cyazamutse kubera gutsindwa na Police FC 2-0.

    Amagambo yatangaje nyuma y’uyu mukino avuga ko ba rutahizamu afite batajyanye n’ibyo yifuzaga gukina, ntabwo yakiriwe neza na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe batatinyaga kuvuga ko ari we witsinze.

    Ikindi mu masezerano n’iyi kipe itajya yihanganira gutsindwa ni uko harimo ko gutsindwa imikino 3 yikurikiranya agomba guhita asezererwa. Hassan ni umwe mu batoza bashobora kutazarangiza umwaka w’imikino mu ikipe batangiriyemo.

    Alain Kirasa – Gasogi United

    Benshi bakubwira ko imwe mu makipe agoye gutoza ari Gasogi United kuko akenshi umutoza nta jambo aba afite, ahubwo aba ari nk’agakingirizo gashyira mu bikorwa ibyo perezida w’ikipe Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yifuza, yaba ari ugutoza, gupanga ikipe ibanza mu kibuga no gusimbuza byose umutoza nta ruhare runini abigiramo.

    Umutoza ugerageje gukora ibye ntamara kabiri muri iyi kipe, biragoye ko iyi kipe umutoza yatangira umwaka w’imikino akanuwusoza. Alain Kirasa wakoranyeho na KNC mbere, mu gihe ataba yoteguye gukorera mu kwaha kwe, ntabwo azahamara kabiri.

    Habimana Sosthene – Musanze FC

    Habimana Sosthene umutoza mukuru wa Musanze FC, na we arahabwa amahirwe menshi yo kuzasezererwa mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira.

    Musanze FC ni ikipe itihanganira gutsindwa, ni imwe mu makipe ahinduranya abatoza cyane aho bigorana kuba umutoza yahatoza umwaka.

    Ifite umuyobozi, Tuyishimire Placide ukunda gufata imyanzuro atitaye ku bindi, 2021 yirukanye umutoza Seninga Innocent umukino ukirimo hagati amwirukanira kuri radio. Nta kindi aba ashaka kumva uretse intsinzi.

    Nshimiyimana Maurice Maso – Etoile del’Est

    Maso ni undi mutoza na we uhari udahari kuko isaha n’isaha na we azirukanwa kubera umusaruro muke.

    Ari mu ikipe itamushyiraho igitutu cyinshi ariko na none itakwihanganira guhora itsindwa.

    Ndetse amakuru avuga ko igitutu cyatangiye kuzamuka kuri uyu mutoza nyuma yo gutsindwa na Musanze FC 4-1 mu mukino ufungura shampiyona aho yasabwe kugira ibyo ahindura mu maguru mashya.

    𝗣𝗲𝘁𝗿𝗼𝘀 𝗞𝗼𝘂𝗸𝗼𝘂𝗿𝗮𝘀 – Kiyovu Sports

    𝗣𝗲𝘁𝗿𝗼𝘀 𝗞𝗼𝘂𝗸𝗼𝘂𝗿𝗮𝘀 ni umutoza ukomoka muri Greece wasinyiye gutoza Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ni umwe mu batoza bari ku gitutu cyinshi nyuma y’uko ikipe arimo perezida wayo, Mvukiyehe Juvenal atihanganira gutsindwa, atitaye ku masezerano mufitanye iyo ibintu bitari mu murongo yifuza ntabwo yihangana.

    Ni umugabo ushora amafaranga menshi buri mwaka ashaka igikombe ariko cyarabuze, niyo mpamvu iyo kipe itarimo yitwara neza byose biryozwa umutoza.

    Uretse kuba itajya ipfa gusozanya shampiyona umutoza yatangiranye, kuri iyi nshuro yakoze n’impinduka yirukana abakinnyi benshi kandi b’inkingi za mwamba barimo ba kapiteni bombi bashinjwa ubugambanyi.

    Yagiye ku isoko agura abandi, kuba yabura umusaruro, umutoza agomba kwicara abizi ko nta gahenge azamuha.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-5-bicariye-ishyiga-rishyushye-bashobora-kutazarangiza-shampiyona-y-icyiciro-cya-mbere-mu-rwanda-amafoto

  • Producer Elements Eleeh yanyuzwe byo ku rwego rwo hejuru no kuririmba indirimbo ye imbere ya Perezida Paul Kagame (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Producer Elements Eleeh yanyuzwe byo ku rwego rwo hejuru no kuririmba indirimbo ye imbere ya Perezida Paul Kagame.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 Youth Connekt yari ibayeho.

    Ni ibirori byitabiriwe na Perezida Paul Kagame aho yatanze impanuro n'inama ku rubyiruko rwari ruri muri ibyo birori.

    Producer Elements Eleeh ni umwe mubatanze ikiganiro cyubaka urubyiruko gusa nk'umuhanzi wese yabanje kuririmba indirimbo ye Fou de toi iri kubica bigacika hanze aha.

    VIDEWO

     

    Source : https://yegob.rw/producer-elements-eleeh-yanyuzwe-byo-ku-rwego-rwo-hejuru-no-kuririmba-indirimbo-ye-imbere-ya-perezida-paul-kagame-videwo/

  • “Simukunda kandi sineze no kumubabarira” Ari ku mutsi w’iryinyo, Kecapu yazibiranyijwe n’umujinya ubwo yasabwaga kuzababarira Mukase wumureze nabi – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Simukunda kandi sineze no kumubabarira' Ari ku mutsi w'iryinyo, Kecapu yazibiranyijwe n'umujinya ubwo yasabwaga kuzababarira Mukase wumureze nabi.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV ku muyoboro wa YouTube, Kecapu yavuze ko atazigera ababarira mukase wamureze nabi.

    Ubwo yavugaga gutyo, Sabin yamusabye kuzamubabarira kugira ngo Imana izamuhe umugisha ni uko maze ahita arakara yongera ahamya ko atazigera ababarira Mukase kubera ukuntu yamureze nabi.

    Ati: 'Simukunda kandi sineze no kumubabarira, ntacyo mfana na we yari umugore wa papa.'

    Source : https://yegob.rw/simukunda-kandi-sineze-no-kumubabarira-ari-ku-mutsi-wiryinyo-kecapu-yazibiranyijwe-numujinya-ubwo-yasabwaga-kuzababarira-mukase-wumureze-nabi/

  • Yewe Aba rayon ntabufana bwanyu, uziko mutagwa no mu ntege za Apr Fc ! Dore amakipe 7 akurikirwa kurusha ayandi mu Rwanda ku rubuga rwa Instagram – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yewe Aba rayon ntabufana bwanyu, uziko mutagwa mu ntege za Apr Fc ! Dore amakipe 7 akurikirwa kurusha ayandi mu Rwanda ku rubuga rwa Instagram

    Dore uko amakipe 7 akunzwe yo mu Rwanda akurikirwa ku rubuga rwa Instagram.

    1.Apr Fc ikurikirwa n'abantu ibihumbi 71.4

    2. Rayon Sport ikurikirwa n'abantu ibihumbi   39.7

    3. As Kigali ikurikirwa n'abantu ibihumbi  19.9

    4. Kiyovu sports ikurikirwa n'abantu ibihumbi  17.4

    5. Gasogi United ikurikirwa n'abantu ibihumbi 15.

    6. Mukura VS ikurikirwa n'abantu ibihumbi 10.2

    7. Police Fc ikurikirwa n'abantu ibihumbi 7.1

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/yewe-aba-rayon-ntabufana-bwanyu-uziko-mutagwa-no-mu-ntege-za-apr-fc-dore-amakipe-7-akurikirwa-kurusha-ayandi-mu-rwanda-ku-rubuga-rwa-instagram/

  • Abakirisitu bafashwe bazerera mu muhanda bavuga ko isi igiye kurangira aho bemezaga ko basanze Yesu, bagejejwe imbere y’urukiko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakirisitu bafashwe bazerera mu muhanda bavuga ko isi igiye kurangira aho bemezaga ko basanze Yesu, bagejejwe imbere y'urukiko.

    Ku wa 22 Kanama 2023 abantu batanu bagejejwe imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Kabarondo baburana ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo, aho ubushinjacyaha bwasabye ko abo bantu bakomeza gufungwa indi minsi 30 ngo kuko iperereza rigikorwa ku byaha bashinjwa.

    Amakuru y'ifatwa ryabo yamenyekanye ku wa 30 Nyakanga 2023.

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko hafashwe 41, barabajonjora, ku murenge hagerayo 31, na bo barabajonjora hasigara 5 akaba ari bo bageze mu rukiko rw'Ibanze rwa Kabarondo, harimo abagore babiri n'abagabo batatu.

    Aba batanu bashinjwa kurwanya ububasha bw'amategeko no Kwirengagiza inshingano z'umubyeyi cyangwa umwishingizi nta mpamvu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha babikoreye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego, Akagari ka Byimana, Umudugudu wa Nyamata ho mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ubushinjacyaha ni bwo bwabanje gusobanura ko abaregwa bakoresheje indangururamajwi nta burenganzira, kwita Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi Babuloni kubera kwifatanya na Leta, kuvuga ngo gukaraba mu ntoki ari ukuramya igishushanyo cy'inyamaswa, kudatanga ubwisungane mu kwivuza, kutajya mu makoperative.

    Ubushinjacyaha, cyane bwashingiye ku ibazwa ryakozwe kuri aba bakekwaho ibyaha ubwo bari bamaze gutabwa muri yombi.

    Yagiye akomoza ku nyandiko z'ibyo biyemereye bakanazisinyaho ubwo bari bamaze gufatwa.

    Umushinjacyaha yashingiye ku rubanza rwigeze kuba mu rukiko rw'i Nyanza aho haregwaga abantu 19 bigometse ku butegetsi banga gahunda za Leta.

    Ikindi kintu kitari kidasanzwe ni Raporo yakozwe n'Umukuru w'Itorero ry'Abadiventisiti Ignace Baturanyi, aho abo babarizwaga.

    Iyi Raporo igaragaza ko abo bantu biyomoye, batuka Itorero ngo ni Babuloni.

    Umushinjacyaha asaba ko bafungwa hanyuma dosiye yabo igakomeza gutunganywa hanyuma bakazaba baregera urukiko rubifitiye ububasha.

    Source : https://yegob.rw/abakirisitu-bafashwe-bazerera-mu-muhanda-bavuga-ko-isi-igiye-kurangira-aho-bemezaga-ko-basanze-yesu-bagejejwe-imbere-yurukiko/

  • Mu marangamutima menshi umunyarwanda yasezeye kuri Manchester United #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga Manchester United y’abatarengeje imyaka 21, Emeran Noam yayisezeyeho nyuma y’uko atagize amahirwe yo kuzamuka mu ikipe nkuru.

    Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande w’imyaka 20, yari amaze muri iyi kipe imyaka 4.

    Mu butumwa bwe yavuze ko ari ibintu bigoranye gusezera kuri iyi kipe ariko na none igihe kikaba cyari kigeze.

    Ati “bakundwa bafana ba Manchester United, ntabwo byoroshye gutandukana n’iyi kipe y’agatangaza ariko ni cyo gihe cyiza kandi andi mahirwe akurikiyeho ni meza.”

    Yakomeje avuga ko azahora ashimira buri umwe wamufashije kuva yagera mu Bwongereza ubwo yari afite imyaka 16.

    Noam yemeza ko ibyo yahuye nabyo byose muri iyo myaka byamukomeje kugira ngo abe uwo ari we uyu munsi.

    Ati “nagize inshuti z’ubuzima, nahagiriye ibihe bitazibagirana, mbasha no kunyura mu bihe byari bigoye byatumye nkomera kurushaho.”

    Yasoje avuga ko yifuza gukinira ikipe nkuru buri cyumweru ndetse no kugera kuri byinshi mu rugendo rwe rwa ruhago, kandi yizeye ko ibyo akuye muri Manchester United bizamufasha kubigeraho.

    Uyu mukinnyi akaba yerekeje mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Buholandi mu ikipe ya FC Groningen aho bitewe n’impano ye, Manchester United yumvikanye n’iyi kipe ko hari ibyo izagenda ibona bitewe n’uko yitwaye, yanagurishwa hakagira ibindi ihabwa nk’umwana warerewe iwabo.

    Emeran Noam ni umuhungu wa Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na nyina akaba ari umunyarwandakazi.

    Emeran Noam yasezeye kuri Manchester United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-marangamutima-menshi-umunyarwanda-yasezeye-kuri-manchester-united

  • APR FC mu mazi abira: Abakinnyi b’ikipe ya Gaadiidka FC bakoze ibisa nko kwishongora kuri Gitinyiro bifashishije amagambo y’i Kinyarwanda abantu bikangamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC mu mazi abira: Abakinnyi b'ikipe ya Gaadiidka FC bakoze ibisa nko kwishongora kuri Gitinyiro bifashishije amwe mu magambo y'i Kinyarwanda abantu bikangamo.

    Abakinnyi b'ikipe ya Gaadiidka FC bifashishije amwe mu magambo agize ururimi rw'i Kinyarwanda basabye abakunzi b'umupira w'amaguru kuza kureba umukino bazakiramo APR FC kuri Kigali Pele Stadium bari kumwe n'abantu bose bo mu miryango yabo kubera ko biteguye kubaha ibyishimo bitavangiye no kubereka umupira wo ku rwego rwo hejuru.

    Aba bakinnyi ba Gaadiidka FC basoje basaba abafana kuzaza kureba uyu mukino ari benshi cyane gusa abantu bagiye batangazwa n'icyizere bakomeje kugaragaraza ko bifitiye bitewe n'uko iyi kipe bamwe mu bakunzi b'umupira w'amaguru hano mu Rwanda bayifata nk'ikipe iciriritse cyane.

    Amwe mu magambo abantu bagiye batangaza nyuma yo kumva amagambo abakinnyi b'ikipe ya Gaadiidka FC yo muri Somalia batangaje:

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-mu-mazi-abira-abakinnyi-bikipe-ya-gaadiidka-fc-bakoze-ibisa-nko-kwishongora-kuri-gitinyiro-bifashishije-amagambo-yi-kinyarwanda-abantu-bikangamo/