Mbega umuryango ukunzwe! Abanyarwanda bakorera muri Dubai bafashe mu mugongo Green P murumuna wa The Ben.
Mbonimpa John wari umubyeyi wa The Ben na Green P yashyinguwe ku munsi w'ejo tariki 23 Kanama 2023 gusa umuhungu we Green P ntabwo yigeze abasha kuza gusezera bwanyuma papa we umubyara.
Abaturage bakorera muri Dubai biganjemo inshuti za Green murumuna wa The Ben bamufashe mu mugongo ubwo yaburaga umubyeyi we.
Ku isi yose imiyoborere myiza ni ingenzi ku batuye igihugu, ugasanga abakora barakora imirimo itandukanye ntawe ubabangamiye, Abahinzi bagahinga akera, Aborozi bagatunga bagatunganirwa Urubyiruko rukabyiruka rukabyirukira ingabo n'abageni
Mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi imyubakire y'igihugu yaherewe kuri zero mbese ku busa busa ku buryo haba mu mikorere yari yarazambye hakenewe kurenga amateka abarokotse ingaruka z'imiyoborere mibi bagafatanya kuzahura igihugu, Aho rero niho FPR INKOTANYI zaserutse zihera ku Ntsinzi, zizahura ubutabera maze zizamura Ubunyarwanda muri buri Nguni hadasigaye urubyiruko rwitabwaho by'umwihariko mu kwiteza imbere nta kurobanura
Perezida Kagame Paul ahagaze hagati mu rubyiruko abaha impanuro z'uko badakwiye gusindagizwa (Ifoto: Igihe)
Ku itariki ya 23 Kanama 2023 byari kuwa gatatu, nibwo ku Intare Arena hakoraniye urubyiruko ruturutse imihanda itandukanye bagamije kwizihiza imyaka icumi habayeho ikoraniro ngarukamwaka rya YouthConnekt
Gahunda ya Youth connekt yatangiye mu mwaka wa 2012, iyo gahunda ya YouthConnekt, iza ari igisubizo ku iterambere rirambye kandi rigera kuri buri wese mu muryango Nyarwanda.
Ni gahunda yaje kuva mu Rwanda ikwira hirya no hino muri Afurika kuko kugeza ubu ibihugu bigera kuri 30 bimaze kuyiha ikaze.
Ku wa 1 Ukuboza 2012, Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye YouthConnekt ya mbere ko igihugu gikeneye ko urubyiruko rufite impano zibyazwa umusaruro.
Ati ''Rubyiruko, amahirwe yo guteza imbere urubyiruko ahari gusa bisaba ko urubyiruko twebwe dutekereza byagutse, bisaba gutekereza imishinga ikemura ibibazo by'aho dutuye. '
Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko minisiteri na guverinoma muri rusange n'abafatanyabikorwa bazakomeza gufatanya n'urubyiruko mu guhanga umurimo kugira ngo rugere ku ntego z'ubuzima.
Ati ''Ndongera kubibutsa kurangwa n'indangagaciro Nyarwanda mu byo dukora byose. Tujye twakira neza abo duha serivisi kandi tukazibaha mu buryo bwuzuye, twirinda kubabeshya cyangwa ibindi bikorwa bibi bigamije gukira vuba.''
''Iyo tuvuga gutanga serivisi nziza kandi zinoze, ntibireba gusa ba rwiyemezamirimo ahubwo bireba urubyiruko aho turi hose.'
Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah uri hagati yari yanezerewe cyane
Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko kuba uyu munsi hari kwizihizwa imyaka 10 ya YouthConnekt, bitavuze ko amahirwe yo guteza imbere urubyiruko arangiriye muri iyi myaka 10, ahubwo ari urugendo rukomeje cyane ko irushanwa rya Youth Connekt rigiye kongera kuba.
Gahunda ya YouthConnekt, igitangira, ibihumbi by'urubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo bato babyumvise kare, bafata iya mbere bahanga imishinga ibyara inyungu kandi ifasha abaturage batuye hafi y'aho batuye.
Mu myaka 10 ishize, gahunda ya YouthConnekt yashoye agera kuri miliyari 2.5 Frw mu bikorwa by'ubucuruzi by'urubyiruko birenga 2000, na byo byongera agera kuri miliyari 5 Frw mu bukungu bw'u Rwanda.
Nubwo YouthConnekt yavukiye mu Rwanda, urumuri rwayo rwageze hose kuko uyu munsi iri mu bihugu bisaga 30 ku Mugabane wa Afurika.
Buri mwaka, hategurwa amarushanwa ya YouthConnekt Awards atangirira ku rwego rw'Umurenge kugera ku rwego rw'Igihugu yitabirwa na ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko bafite hagati y'imyaka 16-30 y'amavuko.
Imishinga y'urubyiruko itsinda muri ayo marushanwa ya YouthConnekt, ihabwa amafaranga agamije gufasha urubyiruko rwayihanze kubakirwa ubushobozi no kongera imbaraga mu byo rukora rwa buri munsi.
Mu 2012, nibwo Dr Ange Imanishimwe, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango BIOCOOR wita ku kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, yatsindiye igihembo muri Youth Connekt yari ibaye ku nshuro ya mbere.
Avuga ko amafaranga yatsindiye yamufashije gukabya inzozi ze nk'umwana wavukiye hafi ya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe.
Ati 'Mu 2012, twagaragaje umushinga wacu, turatsinda ku rwego rw'igihugu nabaye uwa mbere. Duhabwa icyo gihembo, tukimara kukibona byatwongereye imbaraga nyinshi, baduhaye miliyoni 3,5Frw.'
Dr Imanishimwe avuga ko mu 2013, Perezida Kagame yasuye Akarere ka Nyamagabe, amubwira imishinga batangije, biza gutuma nyuma batangira kubona abafatanyabikorwa.
Ati 'Ubu tumeze neza hari byinshi turimo gukora duhindura ubuzima bw'abaturage. Tumaze gutanga akazi kadahoraho karenga ibihumbi bitatu ku baturage bahoze ari abahigi n'abavumvu muri Nyungwe.'
Dr Imanishimwe n'abo bakorana bashyizeho ikigo cyitwa Nyungwe Conservation Leadership Center gihugura abantu ku kurengera urusobe rw'ibinyabuzima.
Niyonizeye Abdulrahman watangije urubuga rutanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, [Online education services/smart classroom], na we yavuze ko umushinga we umaze kuzana impinduka mu Muryango Nyarwanda.
Ati 'Ubuke bw'ibitabo ntabwo bukiri ikibazo kuko igitabo kimwe nshyira kuri Internet abanyeshuri bose bashobora kugikoresha aho bari hose. Byavuye kuri 55% bigera kuri 72% mu buryo abantu bashobora kubonamo ibitabo.'
Niyonizeye avuga ko mu 2019, ari bwo bagiye muri YouthConnekt, batsindira miliyoni 1Frw. Avuga ko icy'ingenzi bahakuye ari amahugurwa bahawe kuko yabafashije kwagura umushinga no kuwubyaza umusaruro.
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yasabye urubyiruko gukurana imitekerereze iganisha ku kwigira no kwiyubaka ari nako rwubaka igihugu kugira ngo rutazabaho rusabiriza cyangwa ngo igihugu kibeho gitegeye amaboko ibindi.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko igiteye kwibazwaho ari ukuba Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bemera Imana ariko bakaba badateye imbere nk'abo ku yindi migabane y'Isi.
Perezida Kagame yavuze ko hari ibyo abantu ubwabo badashobora bishoborwa n'imbaraga z'Imana, ariko hari n'ibyo abantu bashobora gukora kandi ibyo Abanyarwanda bashoboye ari nabyo abo mu bindi bihugu by'Isi bashoboye.
Ati 'Nk'Abanyarwanda, nk'Abanyafurika, turi abantu nk'abandi. Iyi si, uko tuyituye birazwi ko hari ibihugu bikomeye, bikize ndetse bibwira abandi uko bakwiriye kubaho, bibategeka, kuvuga ngo ugomba kubaho gutya.'
'Aho ngaho njye ngira ikibazo, nk'abantu nta waremye undi. Ni ukuvuga ngo hari za mbaraga zindi tudasobanukiwe neza ariko nk'abantu, njye nawe, waba uva muri Amerika, mu Buhinde, mu Burusiya [â¦] njye nawe turi abantu. Nta muntu waremye undi.'
Ati 'Ntabwo waza ngo untegeke uko ngomba kubaho, ndakwangira. Mbaho nk'uko bikwiye, nk'uko mbishaka, ntabwo byaba nk'uko ubibona cyangwa ubishaka.'
Yakomeje agira ati 'Kuko ntabwo ndi umutungo wawe. Ntabwo ndi itungo ryawe! Ibyo rero, nibyo bivamo, biheraho ka gaciro tuvuga buri munsi. Agaciro, abantu nibo bakiha, bakigenera, ugomba kuba utekereza utyo, ko uri umuntu, ufite ubushobozi ariko bufite aho bugarukira.'
Perezida Kagame yavuze ko abantu bose bagira imbaraga zingana ndetse hari n'aho bagira intege nke, ariko byose bikwiye kujyana no kubahana.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibintu byose biva mu ntekerezo z'umuntu ari nayo mpamvu usanga u Rwanda cyangwa Afurika biri inyuma y'ibindi bice by'Isi.
Ati 'Ibyo kuki bigera ku Rwanda cyangwa bigera muri Afurika bigasa nk'aho ku bintu byinshi cyangwa se byose turi inyuma y'abandi bose? Niho hava kutubona nk'aho aribo baturemye. Icyo ni ikibazo tugomba kwibaza, ndetse dukwiriye kwibaza turi bato kugira ngo dukure dushaka igisubizo cy'icyo kibazo.'
Perezida Kagame yavuze ko abantu bose baba Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bakwiriye kuba bibaza uruhare bashobora kugira mu guhindura ayo mateka.
Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko mbere y'uko bubaka igihugu nabo baba biyubaka kuko bari muri wa musanzu rusange.
Yasabye ko urubyiruko ruhorana inyota yo kwiga no kumenya kuko aribwo ruzabasha gusubiza cya kibazo cy'uko niba bose ari ibiremwa ariko ugasanga basigara inyuma y'abandi
Ati 'Kumenya kuvuye mu ishuri, mu kwiga kurafasha, birafasha muri ya nzira yo gushaka ibisubizo. Ntabwo aribyo byonyine kuko hari n'abagira umusanzu batanga ndetse ufite akamaro bataragiye mu mashuri menshi cyangwa batararangije ayo bagiyemo.'
Ati 'Muri ka gaciro dukwiriye kuba duharanira ibyo birimo nabyo? Va ku muntu rero, jya ku gihugu, nonese igihugu cyo cyabaho gitegereje ko ikindi gihugu kizakigoboka cyangwa kizakibuka? Ikindi gihugu cyaba kitakibutse cyangwa se kidafite icyo cyakigeneye, ubwo tukarimbuka. Mwe mwabyemera? Ntibishoka.'
'Dushaka ko urubyiruko mubyumva hakiri kare, ugakura wiyubaka, utanga umusanzu mu kubaka igihugu cyawe, ngo utazakura wowe usabiriza cyangwa se ngo igihugu kigufite kibe gifite ubusa, nacyo gisabirize.'
Perezida Kagame yavuze ko ibintu byose urubyiruko rutekereza byagakwiye kuba bishingiye kuri iyo mitekerereze yo guharanira kwigira no kubaka igihugu cyarwo.
Ubwo Minisitiri w'Urubyiruko Dr Utumatwishima Abdallah yari ageze ku Intare Arena aho uyu muhango wabereye
'Icyo bita gutwika ibyaha': Rocky Kimomo yahisemo kwifotoza ari kunywa itabi ku munsi usobonuye byinshi mu buzima bwe.
Umusobanuzi wa filime ukunzwe cyane hano mu Rwanda Rocky Kimomo yagaragaye ari kunywa itabi ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko aho yashimiye Imana ikomeje kumwongerera iminsi yo kubaho gusa akimara gushyira aya mafoto kuri Instagram ye abantu batandukanye batangiye kumwereka urukundo rutavangiye bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.
Bisa nk'ibyarangiye: Hasohotse inkuru itari nziza ishobora gutuma abakunzi b'ikipe ya APR FC biyunga n'ubuyobozi bwabo ndetse n'abakinnyi kubera amakuru atari meza ari kuvugwa ku ikipe ya Gaadiidka FC
Ikipe ya Gaadiidka FC yo muri Somalia iherutse kwizirika kuri APR FC mu mukino ubanza wa CAF Champions League birangira inganyije nayo igitego 1-1 gusa iyi kipe idafite amikoro ahagije ikomeje guhabwa amahirwe make cyane yo gutsinda umukino w'uyu munsi urayihuza na APR FC kuri Kigali Pele Stadium.
Bimwe mu bigo bitandukanye by'imikino y'amahirwe bikomeje kugaragaraza ko ikipe ya APR FC ifite amahirwe menshi yo gutsinda Gaadiidka FC mu buryo bw'imibare.
APR FC ikubiye 1:33 mu gihe ikipe ya Gaadiidka FC yo muri Somalia ikubiye 9:70.
Ikigo gishinzwe ubumenyi bw'ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura y'umuhindo y'uyu mwaka wa 2023Â izaba ari nyinshi iri hejuru y' isanzwe igwa mu gihembwe cy'umuhindo.
Iyi mvura biteganyijwe ko izatangira kugwa hagati ya tariki 3 n'10 nzeri 2023 . Kirehe niyo izagusha imvura nyuma y'Ahandi hagati ya tariki 2 niya 8 Ukwakira 2023.
Imvura y'umuhindo y'uyu mwaka ni nk'iyaguye mu gihembwe cy'Umuhindo wo mu 1997, 2002,2006.
Abakirisitu Gatolika ba Paruwasi Sancta Maria Byimana ho muri Diyosezi ya Kabgayi baravuga ko batewe ishema no kwizihiza Yubile y'Imyaka 75 banataha kiriziya bakuye mu bwitange bwabo. Barishimira kandi ko muri iyi myaka yose bungutse abapadiri 18 harimo na Musenyeri Musengamana Papias umushumba wa Diyosezi ya Byumba uvuka muri iyi Paruwasi.
Mu kiganiro bahaye umunyamakuru wa intyoza.com, bemeza ko nyuma y'aho abapadiri bera bagereye mu Byimana ubutumwa bazanye bwabakuye ku madini gakondo.
Mukamana Thacianna, umukirisitu wa Kiriziya Gatorika avuga ko batanze uruhare rwabo uko bashobojwe kandi ko babikoze kugirango iyogezabutumwa rigere kuri benshi bazaga gusenga bagahagarara kubera kubura aho bicara.
Uwamahoro Bernard afite imyaka 56 akaba umukirisitu w'Iyi Paruwasi, yagize ati' Twebwe nk'abakirisitu b'ubu twagiye tumenya amakuru y'uko iyi Paruwasi yacu yakomotse kuri Misiyoni ya Kabgayi ahagana mu mwaka w'1945 maze Abapadiri bera bazana ijambo ry'Imana kandi ba ryigisha abakirisitu bemera kureka amadini gakondo bari baramaze kwimika mu mitima yabo no mu miryango yabo itandukanye'.
Kuri Aritari.
Akomeza avuga ko yishimira ukwaguka k'ubukilisitu agereranije no hambere by'umwihariko ashingiye ku bakirisitu b'iyi Paruwase, aho ku cyumweru bagira Misa ebyiri ziturirwamo igitambo cya Misa muri Kiliziya biyubakiye.
Perezida wa Komisiyo y'Iterambere muri Paruwasi aka na Perezida wa komite ishinzwe kubaka Kiriziya, Harelimana Boniface avuga ko bajya gutangira kubaka bashakaga gukemura ikibazo cy'abazaga mu gitambo cya Misa bakabura aho bicara, ariko kandi no gukuraho isakaro ryavugwaga ko ryangiza ibidukikije n'ubuzima bw'abantu (Fibro Ciment).
Abaza mu kiliziya, hari imyanya yo kwicaramo hejuru ahegera igisenge.
Ahamya ko Abakirisitu bitanze kandi umusaruro ukaba ugaragara kuko mu mwaka w' 1945 Kiriziya yakiraga abakirisitu 500, nyuma yaho bubaka indi yakira abagera ku 1000 ariko ubu 'twizeye ko nibura abagera ku 2500 bazajya baza mu misa bazajya babona aho kwicara'.
Padiri Mukuru wa Paruwasi yitiriwe Mariya Mutagatifu(Sancta Maria), Nzamurambaho Emmanuel yemeza ko ubufatanye bw'Abakirisitu Gatolika ndetse n'abakirisito b'andi matorero harimo abasengera mu Abayisilam, Abadivantisiti, abakirisitu ba ADEPR, Abaporoso n'abandi bose bafashije muri iki gikorwa, ko kandi bose bashakaga ineza y'ubukirisitu.
Padiri Mukuru, Emmanuel.Â
Yagize Ati' Turishimira ko Ubufatanye tugirana n'abakirisitu bacu bagerageza kugaragaza inyota y'ijambo ry'Imana kandi bakabera abandi amatara meza kugera n'aho hari abakomoka mu yandi madini n'amatorero harimo Abasilamu, Abasengera muri ADEPR, abasengera mu itorero ry' Abaporoso bagiye bitanga bagafatanya natwe kuko bazi neza ko ijambo ry'Imana riduhuriza mu Mana. Turabashimira ko bagize uruhare mu kuduherekeza twubaka iyi Kiriziya yacu'.
Akomeza yemeza ko mu myaka 75 iyi Paruwasi ibayeho imaze kwibaruka abapadiri basaga 18 barimo; Padiri Ngerero Silas wayoboye Paruwasi Katedarale ya Kabgayi, Musenyeri Kalibushi, Musenyeri Musengamana Papias akaba umwepiskopi wa Byumba n'abandi. Ahamya kandi ko mu bigaragara iyi Paruwasi ifite byinshi byo kwishimira imaze kugeraho kandi bizakomeza kuko ubufatanye bw'abakirisitu n'andi matorero n'amadini byagaragaye ko byafasha ibyiciro byose bityo iyogezabutumwa amadini akora rikaguka'nubwo tudahuje imyemerere'.
Iyi Kiliziya yuzuye, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013 n'abakirisitu. Bamwe batanze amafaranga hari n'abatanze amatungo magufi, abatanze imibyizi, babumba amatafari baranayatwika kugeza bujuje iyi Kiriziya ya Paruwasi Sancta Maria Byimana aho bemeza ko batewe ishema no kuzayitaha tariki ya 02 Nzeli 2023.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imiryango igera ku 7361 ari yo yabaruwe nk'ituye mu manegeka, butangaza ko igera ku 4,230 yamaze kwimurwa.
Umujyi wa Kigali kandi usaba imiryango igera ku 3131 kwimuka mbere y'uko ibihe by'imvura bitangira. Igera ku 2400 iba mu nzu zikodeshwa.
Mu igenzura riherutse gukorwa, Umujyi wa Kigali wasanze ibibanza bigera ku 24404 byubatsemo inzu zigera ku bihumbi 27 biri mu manegeka kabone nubwo biherereye mu bice byagenewe guturwamo.
Ni ibibanza biherereye mu mirenge 35 igize uturere tw'umujyi.
Bimwe muri ibyo bice biri mu Karere ka Gasabo nka Gisozi hafi ya Dove Hotel, mu Gatsata mu bice bizwi nko mu Kiderenka na Nyabisindu mu bice bizwi nko mu Isibo ya Cyenda ho mu Murenge wa Remera nk'uko The New Times yabyanditse.
Ibi bice kandi birimo umudugudu wa Mpano mu tugari twa Cyivugiza na Gasharu duherereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kinyinya ndetse n'Akagari ka Kagasa gaherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro n'ahandi.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yatangaje ko batazigera batanga ingurane cyangwa ngo bishyurire ubukode bw'amezi atatu abaturage byemejwe n'amategeko ko batuye mu manegeka.
Ati 'Twafashe ibi byemezo kuko twatanze umwanya uhagije tuburira abatuye muri ibyo bice kwimuka mbere y'uko ibihe by'imvura biza.'
Meya Rubingisa yagaragaje ko ubufasha bwatanzwe ubushize ku bari batuye muri ibyo bice byatewe n'uko ibiza byabibasiye bisa nk'ibitunguranye, nta myiteguro yindi yabanje kubaho.
Icyakora yerekanye ko abaturage badafite aho bakwimukira binyuze mu isesengura ry'inzego z'ubuyobozi ku murenge, bashobora kuzahabwa ubufasha bw'umwihariho.
Yanahamije ko abatuye muri ibyo bice nibamara kwimurwa ba nyir'ubwo butaka na bo batazigera bahabwa ingurane, ashimangira ko ingurane zitangwa ku hagiye gushyirwa imishinga y'inyungu rusange.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, iherutse kugaragaza ko kuva uyu mwaka watangira abantu 202 bamaze guhitanwa n'ibiza barimo abishwe n'ibiherutse kwibasira Intara y'Amajyaruguru, iy'Iburengerazuba n'iy'Amajyepfo muri Gicurasi 2023.