Blog

  • Ifoto y’Icyumweru: Wa mwana urusha ubusesenguzi Rugaju Reagan agakunda rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Mugisha Gilbert yageze i Kigali agirana ibihe bidasanzwe n’abantu yumvaga kuri radio -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifoto y'Icyumweru: Wa mwana urusha ubusesenguzi Reagan Rugaju agakunda rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Mugisha Gilbert yageze i Kigali agirana ibihe bidasanzwe n'abantu yumvaga kuri radio.

    Umwana w'imyaka 8 y'amavuko witwa Manishimwe Gilbert ukomoka mu Karere ka Nyaruguro yagejejwe i Kigali n'umunyamakuru Rugaju Reagan ari kumwe n'umubyeyi we maze amwinjiza bwa mbere muri Sitade ya Kigali Pele Stadium ahaberaga umukino wahuzaga APR FC na Gaadiidka FC.

    Uyu mwana ukunda ikipe ya APR FC cyane ndetse na rutahizamu wayo Mugisha Gilbert agakunda umunyamakuru Reagan Rugaju ku rwego rwo hejuru yageze i Kigali yifotozanya na Gilbert ndetse Rugaju n'ibindi byamamare bitandukanye nyuma y'umukino.

    Ifoto:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yicyumweru-wa-mwana-urusha-ubusesenguzi-reagan-rugaju-agakunda-rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-mugisha-gilbert-yageze-i-kigali-agirana-ibihe-bidasanzwe-nabantu-yumvaga-kuri-radio-if/

  • Iyo atabikora ntabwo APR yari gutsinda: Umuyobozi mukuru wa APR FC yakoze ibintu bidasanzwe byatumye APR itsinda gusa ubwo yabikoraga yatahuwe n’umunyamakuru wa RBA maze nawe ahita abishyira kukarubanda none bikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambag

    Iyo atabikora ntabwo APR yari gutsinda: Umuyobozi mukuru wa APR FC yakoze ibintu bidasanzwe byatumye APR itsinda gusa ubwo yabikoraga yatahuwe n'umunyamakuru wa RBA maze nawe ahita abishyira kukarubanda none bikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Umuyobozi w'icyubahiro w'ikipe ya APR FC ubwo igice cya mbere cyarangiraga yafashe telefone ye ngendanwa maze arahamagara n'uko umunyamakuru Rugangura Axel ukorera RBA abibonye ahita afata amashusho ayashyira kuri Instagram ye agira ati :'Twizere ko call ya afande haricyo igiye guhindura mu gice cya kabiri'.

    Ubwo afande Richard yahamagara ikipe ya APR FC yari itaratsinda igitego nta kimwe gusa ukurikije amagambo uyu munyamakuru yavuze birashoboka ko hari kintu gikomeye Chairman wa APR FC afande Richard yabwiye abakinnyi ndetse n'umutoza w'iyi kipe mbere y'uko bagaruka mu kibuga kubera impinduka zahise zigaragara bakigaruka.

    Amafoto ya afande Richard ari guhamagara:

    Bimwe mu bintu abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona amashusho yashyizwe kuri Instagram ya Rugangura Axel afande Richard ari kuri telefone:

    Source : https://yegob.rw/iyo-atabikora-ntabwo-apr-yari-gutsinda-umuyobozi-mukuru-wa-apr-fc-yakoze-ibintu-bidasanzwe-byatumye-apr-itsinda-gusa-ubwo-yabikoraga-yatahuwe-numunyamakuru-wa-rba-maze-nawe-ahita-abishyira-kukaruba/

  • Bacunze abantu bose bahugiye ku mukino wa Apr ! Sintex yakoze ubukwe n’umukobwa w’ikizungerezi – Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yabikoze mu ibanga! Sintex yakoze ubukwe n'umukobwa w'ikizungerezi.

    Mu gihe hashize iminsi abasitari batandukanye bakora ubukwe, ubu undi musore ukunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda yakoze ubukwe.

    Uwo ntawundi utari Kabera Arnold uzwi nka Sintex akaba ari murumuna  w'umunyarwenya Nkusi Arthur , akaba yakoze ubukwe n'umukobwa bari bamaze igihe kinini bakundana.

    Ubukwe bwabaye kuri uyu wa kane taliki ya 24 Kanama 2023.

    Source : https://yegob.rw/bacunze-abantu-bose-bahugiye-ku-mukino-wa-apr-sintex-yakoze-ubukwe-numukobwa-wikizungerezi-amafoto/

  • Nyuma yo gukotana mu kibuga umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yagaragaye yambaye imyambaro yigonderwa n’umugabo igasiba undi -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukotana mu kibuga umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi yagaragaye yambaye imyambaro yigonderwa n'umugabo igasiba undi.

    Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Usengimana Faustin ukinira ikipe ya Al-Hudood Sports Club yo muri Iraq yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be ifoto nziza cyane yambaye imwe mu myambaro igezweho mu rubyiruko.

    Ifoto:

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gukotana-mu-kibuga-umukinnyi-wikipe-yigihugu-amavubi-yagaragaye-yambaye-imyambaro-yigonderwa-numugabo-igasiba-undi-ifoto/

  • Azi gushotorana: Miss Kayumba Darina yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga ashimangira ko ubwiza bwe budakwiye gushidikanywaho -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Azi gushotorana: Miss Kayumba Darina yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga ashimangira ko ubwiza bwe budakwiye gushidikanywaho.

    Miss Kayumba Darina wegukanye ikamba ry'Igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda wa 2022 yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane agaragaza ubwiza bwe burangaza benshi.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/azi-gushotorana-miss-kayumba-darina-yongeye-gutitiza-imbuga-nkoranyambaga-ashimangira-ko-ubwiza-bwe-budakwiye-gushidikanywaho-amafoto/

  • Imvune itumye yirukanwa! Rutahizamu mushya wari uje muri Rayon Sports yamaze gusezererwa kubera imvune yazanye bigatuma atemerwa n’abatoza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imvune itumye yirukanwa! Rutahizamu mushya wari uje muri Rayon Sports yamaze gusezererwa kubera imvune yazanye bigatuma atemerwa n'abatoza

    Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusezerera rutahizamu mushya wari umaze iminsi micye hano mu Rwanda kubera imvune yaje afite yajya akina abatoza bakabona ntakintu yabafasha.

    Ikipe ya Rayon Sports mu cyumweru gishize nibwo yakiriye abakinnyi babiri barimo Mugadam Abakar Mugadam w'umunya-Sudan ndetse na Gnamien mohaye Yvan ukomoka muri Cote D'Ivoire. Aba bakinnyi baje ariko ikipe ya Rayon Sports yahisemo gusigarana Mugadam Abakar Mugadam.

    Gnamien mohaye Yvan rutahizamu waje bavuga ko agiye kongera imbaraga mu busatirizi bw'ikipe ya Rayon Sports yamaze kwerekeza umuryango dore ko yaje ari mu igeragezwa. Uyu rutahizamu amakuru twamenye ni uko ngo mu myitozo amaze iminsi akora ntabwo abatoza bamwishimiye ndetse binakubitiraho imvune yaje afite.

    Ku mukino Rayon Sports yakinnye na Vision FC ku munsi wejo, uyu rutahizamu yatsinze igitego mu bitego 4-1 Rayon Sports yatsinze ariko Gnamien mohaye Yvan yahise agira ikibazo cy'imvune bivugwa ko yari asanzwe ayifite yongera gutonekara.

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino w'umunsi wa 2 wa Shampiyona izahuramo n'ikipe ya Gorilla FC. Umukino ufungura Shampiyona Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino utari woroshye habe na Gato.

    Source : https://yegob.rw/imvune-itumye-yirukanwa-rutahizamu-mushya-wari-uje-muri-rayon-sports-yamaze-gusezererwa-kubera-imvune-yazanye-bigatuma-atemerwa-nabatoza/

  • APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yasezereye Ikipe ya Gaadiidka FC yo muri Somalia ku giteranyo cy'ibitego 3-1 mu mikino ibiri.

    Hari mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya mbere ry'imikino Nyafurika izwi nka CAF Champions League, ni umukino watangiye APR FC itsinze ibitego 2-0.

    Ni ibitego byatsinzwe na Apam Bemol ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 55 w'umukino ndetse ikindi gutsindwa na Mugisha Gilbert ubwo umukino wari ugeze wa 88.

    Uyu mukino ukaba warangiye ikipe ya APR FC itsinze uyu mukino ku bitego 2-0, ibi bitego bije byiyongera ku mukino ubanza wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Ibi bivuze ko ku giteranyo cy'imikino yombi, ikipe ya APR FC itsinze ibitego bitatu kuri kimwe biyiha amahirwe yo gukomeza mu kiciro cya kabiri cya CAF Champions League.

    Mu kiciro cya kabiri, APR FC izahura na Pyramids FC yo mu gihigu cya Misiri, biteganyijwe ko umukino ubanza uzabera i Kibali tariki ya 16 Nzeri 2023.

    The post APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yasezereye-gaadiidka-fc-igera-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-champions-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yasezereye-gaadiidka-fc-igera-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-champions-league

  • Aba-Hostess bakubise incuro Abamansuzi, bagus… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka yo hambere utubari tucyaduka wasangaga abakiriya bagera mu kabari bakakirwa bashira inyota bagataha. Ushoboye gukesha agakomereza aho babyina kugeza umuseke utambitse, utunyoni twa mu gitondo . Byaje kwicuma bigenda bihindura isura. Abashoramari bashaka amayeri yo gukurura abagabo bananiwe kuguma mu ngo zabo ngo bite ku bo bashakanye, bafashe abana gukora imikoro cyangwa se babone umwanya wo kurwubaka.


    Birumvikana  ko umugabo ubanye neza n'umugore we byagorana kurarara atera ibishyito kuri Comptoir (kontwari). Nibwo rero hadutse abakobwa bafite amabuno Manini n'abasore bazobereye ibyo gukaraga umubyimba  aribo baje guhabwa izina ry'abamansuzi' (Kumansura).

     

    Benshi muri aba uyu mwuga bawukopeye muri Uganda bawuzana i Kigali n'ahandi hose mu gihugu hakenera abamansuzi.

     

    Mu tubari two hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu yindi Mijyi, hari abasore n'inkumi baba bashinzwe kubyinira abaje kuhataramira, aho usanga inshingano za bo ari ukubyinira abarimo kunywa, ari byo bita 'Ikimansuro'. Ababyina 'Ikimansuro' akenshi baba bambaye ukuntu kudasanzwe, aho usanga nk'abakobwa bakunda kwambara imyenda igaragaza  ubwambure  bwabo cyangwa imiterere y'umubiri wabo, bagamije gukurura abagabo cyangwa gutuma babitaho.


    Uyu mwuga wo kumansura waje kwamamara ku buryo wasangaga muri buri kabari kagezweho mu masaha akuze y'ijoro aba bakobwa n'abahungu baba bari gushimisha abakiriya bizanye. Kugeza mu 2016 nibwo hadutse inkundura yo guca 'kumansura' mu tubari bitewe nuko Leta yatungaga agatoki abashoramari bashyira imbere ibyo guha akazi abamansuzi bikarangira bajemo n'ibyo kubacuruza.

     

    Dore uko byari bimeze mu nteko bari kungurana ibitekerezo ku bijyanye no Kumansura

     

     

     

    Imbyino zo mu tubari za nijoro z'abakobwa bakunze kwita 'ibimansuro' zagarutsweho nk'imwe mu nzira ziganisha ku igurishwa ry'abantu bityo aho bikibarizwa hasabirwa gufungwa mu maguru mashya.

    Ibi ni ibitekerezo bya bamwe mu bari bateraniye mu Nteko Ishinga Amategeko  ku wa 30 Kamena mu 2016 mu nama nyuguranabitekerezo yigaga ku kurwanya icuruzwa ry'abantu n'isano bifitanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ibisindisha mu rubyiruko.

    Bimwe mu bitekerezo byatanzwe byagaragaje ko imbyino z'ibimansuro zihabanye n'umuco nyarwanda kandi zituma bamwe babyuririraho nk'inzira ishobora gucururizwamo abana b'abakobwa.

    Icyo gihe hagaragajwe ko mu bagana ibi bimansuro haba hihishemo abashaka gushora abana b'abakobwa mu kwicuruza dore ngo hari n'abajyanwa no muri Uganda bijejwe ibindi nyamara ari ibimansuro babajyanyemo, aho ngo baba babahaye ibiyobyabwenge.

    Uwari Minisitiri w'Umuco na Siporo muri uriya mwaka wa 2016 ubu asigaye ari Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubudaheranwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Uburere Mboneragihugu, Uwacu Julienne, yavuze ko politiki y'u Rwanda yorohereza ishoramari  ariko ngo yumva ishoramari igihugu gikeneye ari iricyubaka, rigateza imbere abaturage, ati 'Numva tutatera imbere tutagira abana.'

    Yakomeje agira ati 'Ibimansuro ni utubari cyangwa ubunywero babyinisha abana b'abakobwa basa n'abambaye ubusa, urebye uko babikora baba basa n'abakurura abaza kubagura bamaze kunywa bya biyobyabwenge. Ntabwo ari umuco wacu, n'ababikora bitwaje ko ari ugushora imari ntabwo ibyo twabigenderaho nk'igihugu kuko dukeneye gutera imbere tukagira n'Abanyarwanda bazima.'

    Kumansura byaciwe intege na Guma mu rugo n’umwaduko w’aba-Hostess

    Minisitiri Uwacu yavuze ko 'icyo gihe' iyo umwana adafite uburere buhagije,ingaruka zigera kuri wese kandi ngo abo bana bagenda bakururwa n'abo bahurira ahantu nko muri ibi bimansuro na bo badafite uburere.

    Nubwo ngo hari abavuga ko ari ubukene butera abantu kugana mu ngeso zo kuraruka, hagaragajwe ko aho Polisi yagiye hose ikora imikwabu mu bubari, basanganga abana barimo batujuje imyaka 18 abenshi ari abo mu miryango yifite ishinjwa kutagira umwanya igenera abana babo ngo ibaganirize ibahe uburere bukwiye.


    Kumansura mu 2016 Leta y’u Rwanda yarabyamaganye. Byahaga icyuho icuruzwa ry’abakobwa

    Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Venantie (kuri ubu asigaye akora mu rukiko rw'ubujurire, Court of Appeal) ati 'Ibyo bimansuro ntiturumva ngo iki n'iki cyahanwe cyangwa cyafunzwe. Ubutaha byaba byiza tugaragarijwe niba ba nyirabyo bahanwe cyangwa barakurikiranwe n'amategeko abigenga.'

    Usanga abamansuzi bambaye utwenda tugufi tugaragaza imwe mu myanya y’ibanga. Bigenda bicika mu Rwanda

    Bamwe mu batanze ibitekerezo bagaragaje ko ikibazo cy'ibi bimansuro cyasubirwaho kigigwaho neza ku buryo byafungwa aho bigaragara mu Mujyi wa Kigali hari bimwe bikunze gufatirwamo abana bakiri bato ndetse rimwe na rimwe bikaba inzira y'aho abana bahuriramo n'ababashuka bashaka kubajyana gucuruzwa mu mahanga.


    Kumansura bigenda bikendera. Nta nubwo mu tubari tugezweho bikihaba hagezweho abakobwa b’ikimero bakurura abakiriya


    Kuva mu 2016 kugeza mu 2020 ubwo hazaga Guma mu rugo , uyu mwuga wo kumansura wakomwe mu nkokora ku buryo bisigaye bikorwa n'abantu hake kandi warasangaga henshi mu tubari baramansuraga. Haje inkundura y'abavanga imiziki basa n'abibagije abamansuzi. Abavanga imiziki nabo barinjiriwe haziramo abakobwa b'ikimero bizanira abakiriya aribo bazwi nk'Aba-Hostess'abakobwa bakira abakiriya mu tubari tugezweho'.

    Abakobwa beza bakira abakiriya mu tubari baba bakora gute?

    Aba bakobwa badutse nyuma ya Guma mu rugo ariko na mbere bahozeho bagakora nta muriri nk'uko bimeze ubu. Ni abafite amazina akomeye  mu myidagaduro ya hano mu Rwanda ndetse n'abandi bafite izina bijyana no kuba bafite abakiriya babo bizewe kuko iyo umwe muri bo yagize aho akorera hagomba kuzura kandi inzoga zihenze zikanyobwa  kakahava. Bitandukanye cyane na bariya bamansuzi badasabwa kuba bafite uburanga busamaje, Aba-Hostess bo basabwa kuba ari beza kandi bateye neza. Ubusanzwe uyu mwuga umenyerewe muri Hoteli aho abakobwa bakira abakiriya bitwa'Hostess'. Mu tubari bitandukanye n'ibyo muri hoteli.

    Akabari keza kagezweho kuba kadafite uvanga imiziki'House Dj' n'abakobwa b'ikimero bakora basimburana mu gukurura no kwakira neza abakiriya bagana ako kabari. Ariko rero aba bakobwa barenga akazi ko kwakira abakiriya bakaba banakwakira ababahaye akazi ari nazo mbogamizi bakunze guhura nazo.

    Bishyurwa angahe, binjiriza akabari gute?

    Inshingano z'aba bakobwa b'ibizungerezi usanga ari ebyiri.

    Icya mbere baba bashinzwe kuzana abakiriya babo kandi bakaba bizeye ko bari bugure ku buryo ayo bahembwe ari bwinjire n'inyungu ikaboneka. Icya kabiri aba bakobwa baba  bagomba gushimisha abakiriya. Hano hakubiyemo kubyinira abakiriya ariko bitari ukwikaraga cyane nka biriya byakorwaga n'abamansuzi. Ahubwo babyina mu buryo bwa gisirimu bagenda basuhuza abakiriya banabaha ikaze. Birumvikana hano niba hari uwo umukiriya yashimye arya akara nyiri akabari ibindi ubundi. Namwe muri bakuru muri kumva icyo nashatse kuvuga.

    Aba bakobwa ntibashobora gukora batari kumwe n'uvanga imiziki kuko kunywa, kubyina, kurya no gusabana bijyana n'umuziki mwiza bitewe n'aho wasohokeye. Nibura umukobwa umwe utaragira izina rihambaye ntajya mu nsi ya 100,000 Frw ariko akaba yemerewe ibyo kunywa bike ari bwakirize abakiriya be. Aya mafaranga ni ayo ahabwa mu ijoro rimwe.

    Ikibazo kiri aha ni uko iyo atabonye abakiriya baza kwiyakira ngo barenze ariya mafaranga bigorana kongera kumugarura kuko ntabwo aba afite abakiriya. Umu-Hostess uhenze ahabwa  hagati  y’ibihumbi 250 na 400 Frw ku ijoro. Aba basanzwe bafite amazina aremereye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda barayahabwa usibye ko hari abamaze kuyarenga ku buryo na 500,000 Frw badatinya kuyaca umukire kandi akayabaha atazuyaje. Uti ese akabari kungukira he?

    Uyu mukobwa, umugore usanga aziranye n'abantu banywa inzoga zo mu macupa maremere. Urugero niba ari Nofla Motel aho Hennessy igura 200,000 Frw ariko hari n'utubari Hennessy vsop igura miliyoni 2 mu mafaranga y'u Rwanda. Icupa rya Remmy Martin vsop igura 100,000 Frw.

    Niba uyu mukobwa wahawe ibihumbi 400 Frw yo kwakira abakiriya mu kabari no kuza kubashimisha, ni rimwe uzasanga afite indangururamajwi uwinjiye ufite izina rizwi mu myidagaduro akamuha ikaze akanamwereka aho yicara.

    Nazana abakiriya 20 buri umwe ari bumanuze icupa ry'ibihumbi 100,000 Frw nibura akabari karaba kinjije 2,000.000 Frw. Ibuka ko yishyuwe ibihumbi 400 Frw. Urabona ko harimo inyungu kandi ntabwo twavuze abakiriya bazahanuza amacupa agura Miliyoni imwe, ebyiri bitewe n'ubushobozi n'uko bishimye kandi no kumushyigikira kuko baba basanzwe baziranye.

    Umutego mutindi abashoramari bisangamo iyo bashwanye n'Aba-Hostess

    Uyu mukobwa aba aziranye n'abagabo batunze ibya Mirenge wo  ku Ntenyo ku buryo kuba basohokera aho yakoreye ari nko guhumbya kandi bagasiga beretse umushoramari waho ko yatekereje neza kuzana wa mukobwa w'ikizungerezi.

    Ibibazo bivuka iyo nyiri akabari cyangwa se umusigariraho'Manager' yamaze kwizera inyungu agashaka guca amazi isooko ya yanyungu. Nibwo usanga afata iminsi atazana Umu-hostess. Aha kaba kabaye kuko ba bakiriya bazaga basanze inshuti yabo kandi mu gihe itabatumiye ntabwo bajyayo keretse bake cyane bashimye serivisi za ka kabari ariko bifite amahirwe make. 

    Nibwo usanga rero Weekend igera utubari tumwe twuzuye utundi turimo imibu n'irungu. Ndetse kubera abakobwa bazwiho gukurura abakiriya batari baba benshi mu mujwi wa Kigali usanga barafashwe ugasanga bafite aho bakorera buri Weekend ku buryo umushoramari mushya byamusaba akayabo kugirango abimure.

     Hari n'abamaze guhenda kurusha abahanzi bitewe n'uko bafite igikundiro bakaba bakurura abakiriya bagura amacupa areshya nka Dj Pius nk'uko ajya abiririmba. Hano rero umushoramari iyo atamenye ibanga ngo amufate by'igihe kirekire nibwo usanga afunga imiryango akabari kakarangira mu gihe gito kandi karatwikaga aka ya mvugo iharawe.

    Ikindi   Aba-Hostess aho bakoreye usanga  abitabiriye benshi ari urubyiruko  rugifite amaraso y’ubuto ruba rugiye gutwika   rufata amafoto ndetse n’amashusho, ibintu ishobora kubangamira  ba bakiriya  bari basanzwe  baba badashaka gushyira ubuzima bwabo ku mbunga nkoranyambanga.

    Nguyu umutego mutindi twavuze mu nkuru aho usanga umushoramari yiringira ko abakiriya ari abe nyamara baraje bakuruwe na ya nkumi y'uburanga. Mu gihe itaje ntabwo bazahagaruka. Ni utubari twinshi i Kigali twaduka tugatwika bikarangira nta wibuka ko  twigeze kubaho.

    Uyu mwuga wo kwakira abakiriya'hosting'nawo ntabwo twavuga ko uzamara kabiri bitewe nuko guhera  tariki ya 01 Nzeri 2023 hazatangira kubahirizwa amabwiriza  mashya  mu  tubari nk’uko biherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Abadafite utubyiniro'Night Clubs' bizagorana kuko amasaha wasangaga abakiriya bazira mu tubari niyo tuzajya dufungirwaho.

    Birashoboka ko hazasigara hakora abavanga imiziki nk'uko byahoze mbere y'uyu mwaduko w'abamansuzi n'abakobwa b'ikimero bakurura abakiriya mu tubari.

    Aba bakobwa  (Aba Hostess)baba batarakuyemo akabo ngo bibyarire hakiri kare cyangwa se ngo bashake hakiri kare biragoye kwizerwa n’abasore kuko baba bazi neza inkuru zabo. Bamwe usanga uko bakira abakiriya ari nako baba bafite ikirahure ku munwa ku buryo iyo umuvinyo wamaze kumutaha mu mubiri akaba yabura  imbaraga zo kuvuga’Oya’ ku munyamafaranga ushaka kumutahana. Bikarangira bisize icyasha cy’Uburaya’ nyamara ari akazi nk’akandi.

    Hari n’abahitamo gutandukana n’umutima ukunda abasore kuko baba bazi ko babona ibyo bifuza byose babihawe n’aba bagabo babaha akazi. Ni aha rero bigoranira akisanga imyaka yamujyanye atubatse urugo nta n’ubutunzi yasaruyemo usibye gusoma agashira inyota no guhekenya inkoko ariko bikazarangirira mu marira kuko burya buri mukobwa wese cyangwa se umusore wese iherezo ryiza aba yifuza ni ukubaka umuryango mwiza.

     

     

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133570/aba-hostess-bakubise-incuro-abamansuzi-bagusha-mu-mutego-abashoramari-bi-kigali-133570.html

  • Urubyiruko si abo gukurikira gusa! Perezida K… – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko abayobozi barahiye kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, bari basanzwe bafite indi mirimo bakoraga cyangwa se ‘barayigeze’.

    Abarahiriye ni Maj Gen Albert Murasira uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi; Jeanine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi na Sandrine Umutoni wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko ‘abadamu babiri’ barahiye uyu munsi bari mu bakura, kandi babyiruka, biri mu mpamvu z'ingenzi zatumye hakorwa impinduka.

    Anavuga ko ibi bikorwa mu murongo wo ‘guha inshingano urubyiruko ngo bakure bumva ko badakurikira gusa, ahubwo bakwiriye no kuyobora mu bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu cyacu’.

    Yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko isanzwe iyoborwa n’Umugabo ari nayo mpamvu ‘nifuzaga ko tugira n’umudamu’. Ati “Ubwo ndibwira ko urubyiruko rwacu, ari abakobwa, abahungu, abagore bazabibonamo.”

    Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi bahawe kuyobora Minisiteri y’Urubyiruko gukora ibikorwa bizatuma urubyiruko rubibonamo.

    Ati “Ibikorwa kandi bijyanye n’uko ababikora, ababiyobora abandi bari muri ya myaka navugaga aho nabo ubwabo bari mu rwego rw’urubyiruko kugira ngo bigaragaze ko abagomba gufata inshingano hakiri kare batagomba kuba ari abo mu myaka nk’iyacu, ahubwo n’abatoya bakwiye kubibyurukiramo, bakabikuriramo…”

    Umukuru w’Igihugu avuga ko ‘gufata inshingano, kugira imico yubaka, iyobora ntabwo ari iby’abakuru gusa ahubwo bikwiye guhera ku batoya.”

    Yifurije abarahiye imirimo myiza, kandi ababwira ko kuva bashyirwa mu myanya y’imirimo, akazi katangiye.

    Jeanine Munyeshuri

    Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu (Master’s Degree in Econometrics and Statistics) yakuye muri Kaminuza y’i Geneve mu Busuwisi.

    Avuga neza Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza n’Igifaransa, ndetse akongeraho Ilingala n’Icyesipanyole.

    Kuva muri 2021 kugeza ahawe izi nshingano muri Guverinoma yari Umuyobozi w’Igenamigambi (Chief Strategy Officer) muri University of Global Health Equity akaba no mu nama y’Ubutegetsi y’iyo Kaminuza.

    Ni Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque.

    2017-2020: Yakoreye Ikigo South Bridge Rwanda nk’umugishwanama (Consultant) ndetse akaba n’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa (Chief Operating Officer).

    Kuva mu 1998 yakoreye ibigo bitandukanye mu Busuwisi birimo nka Pictet Group na Unigestion mu bijyanye n’imari.

    Maj Gen Albert Murasira

    1983-1986: Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) aho yakuye Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bumenyi bw’imibare ndetse nyuma y’imyaka ibiri aza no kuhakura iy’icyiciro cya Gatatu mu mibare (Masters).

    Yayoboye Minisiteri y’Ingabo kuva mu 2018.

    Mu 2016 yahawe Impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu mu bijyanye no gucunga imishinga (Master’s of Science in Project Management) muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza.

    2011 yize mu Bushinwa “PLA National Defence University” ibijyanye n’ubwirinzi “Defence&Strategic Studies.” 2014 yize amasomo ajyanye n’imiyoborere muri Ghana Institute of Management &Public Administration.

    Yakoze imirimo itandukanye mu Gisirikare cy’u Rwanda, harimo gukorera mu butumwa bw’Afurika Yuze Ubumwe muri Sudani (AMIS).

    Yabaye Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cya Gisirikare cy’u Rwanda i Gako. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zishinzwe Imiyoborere n’imicungire y’abakozi, ndetse akaba yarabaye n’Umuyobozi Mukuru wa CSS.

    Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yakiriye indabo ya Maj Gen Albert Murasira, Jeanine Munyeshuli na Umutoni Sandrine

    Maj Gen Albert Murasira uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi

    Jeanine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi

    Sandrine Umutoni wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133572/urubyiruko-si-abo-gukurikira-gusa-perezida-kagame-ku-mpamvu-hakozwe-impinduka-muri-minisit-133572.html

  • APR FC yiyunze n’abafana yikiza Gaadiidka FC – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu Wa Kane taliki 24 Kanama 2023 Saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino ikipe Gaadidka FC yakinagamo na APR FC. 

    Gaadiidka FC yo muri Somalia yari yakiriye uyu mukino  mu Rwanda APR FC nyuma y’uko ariyo yabisabye kubera ko nta kibuga cyemewe na CAF bafite kuko ubusanzwe imikino yabo bayakirira mu gihugu baturanye cya Djibouti.

    Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 ,ku ruhande rwa Gaadiidka FC cyari cyatsinzwe na MOHAMMED Hussein naho ku rwa APR FC cyatsinzwe na Victor Mbaoma Chukuemeka.

    Ikipe ya APR FC yaserukiye u Rwanda muri CAF Champions League nyuma yo kwegukana Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umwaka ushize w’imikino yagiye muri uyu mukino isabwa gutsinda Gaadiidka FC kugira ngo ibone gukomeza mu kiciro gikurikiyeho.

    Mu gice cya mbere cy’umukino Gaadiidka FC yakoresheje amayeri menshi yo gutinza umukino iniharira uburyo mu kubona amahirwe menshi imbere y’izamu harimo imipira y’imiterekano ariko gutsinda igitego ntibyakunda.

    Igice cya mbere kigiye kurangira na APR FC yashoboraga gufungura amazamu aho Ruboneka na Mbaoma bari imbere y’izamu bonyine bafite umupira ariko gutereka mu nshundura biranga.

    Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe y’Ingabo z’igihugu ya APR FC ihita ikora impinduka mu kibuga kugira ngo ishake igitego hakiri kare havamo Nshimirima Ismael hinjiramo Kwitonda Alain ‘Bacca’.

    Abakinnyi ba APR FC bakomeje gukina ubona bakaniye cyane bashaka igitego maze kuwa 55 bahita bakinona gitsinzwe na Apam Bemol ku mupira yari ahawe na Ombolenga Fitina.

    Nyuma yo gutsindwa igitego, Gaadiidka FC yabaye n’iyibuze maze bikomeza guhereza amahirwe abasore ba APR yo gukomeza gukina neza.

    Umukino ugiye kurangira, Mugisha Gilbert wari winjiye mu kibuga asimbuye Apam Bemol yatsinze igitego cya 2 ahawe umupira mwiza na Fitina Ombolenga.

    Umukino warangiye APR FC ikomeje ku nyiranyo cy’ibitego 3-1 ikazahura na Pyramids yo mu Misiri tariki 15 z’Ukwezi gutaha ku wa 09 mu ijonjora rya kabiri.

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga 

    Abakinnyi 11 ba Gaadiidka FC babanje mu kibuga 

    APR FC izakina na Pyramids mu Cyiciro gikurikiyeho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133577/apr-fc-yiyunze-nabafana-yikiza-gaadiidka-fc-133577.html