Blog

  • Kiyovu Sports ikomeje kwibasirwa n’ibibazo uruhuri #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yongeye gutsindwa muri FIFA iyitegeka kwishyura uwahoze ari umukinnyi wayo, Muzamiru Mutyaba miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Kiyovu Sports imaze iminsi mu itangazamakuru ivugwamo inkuru zitandukanye cyane cyane izitari nziza.

    Ibyari bishyushye muri iyi minsi uburyo ikipe yakuwe muri Kiyovu Sports igarurwa gucungirwa mu Muryango wa Kiyovu Sports ni mu gihe Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd, Mvukiyehe Juvenal atabyemera.

    Mu gihe bitarafata umurongo neza, muri iyi kipe hongeye kuza indi baruwa iturutse mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) iyimenyesha ko yatsinzwe ikirego yarezwemo n’umugande, Muzamiru Mutyaba.

    Muri 2021 nibwo Muzamiru Mutyaba yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2 aho bumvikanye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20.

    Muri aya mafaranga yishyuwe miliyoni 10, andi akomeza kugenda yishyuza ariko arinda asoza amasezerano ye muri Nyakanga 2023 atishyuwe.

    Uyu mugabo yanagiye ikipe imufitiye n’ibirarane by’umushahara ndetse n’uyu mwenda. Muzamiru Mutyaba yahise ajya kurega muri FIFA.

    Tariki ya 25 Kanama 2023 FIFA yamenyesheje Kiyovu Sports ko igomba kwishyura uyu mukinnyi miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda y’umushahara yari afitiwe.

    Akaba agomba kwishyurwa kandi miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nk’amafaranga yaguzwe yari asigawemo, yiyongeraho inyungu ya 5% yayo ku mwaka kuva tariki ya 31 Nyakanga 2022 kugeza igihe azishyurirwa.

    Iyi kipe yahawe iminsi 45 yo kwishyura aya mafaranga kuva tariki ya 25 Kanama 2023 itabikora ikazabuzwa kwandikisha abakinnyi bashya.

    Muzamuru Mutyaba abatsinze nyuma ya Vuvu Pinoki na we bishyuye ndetse n’abanya-Sudani, John Mano ndetse Shiboub bayitsinze muri FIFA.

    Iyi kipe kandi haheruka gusohoka ibaruwa ya Igitego Hotels yishyuza Kiyovu Sports miliyoni zigera ku 153 za serivisi bayihaye.

    Muzamuru Mutyaba yatsinze Kiyovu Sports muri FIFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-ikomeje-kwibasirwa-n-ibibazo-uruhuri

  • Impamvu Mukansanga Salima ari mu basifuzi 5 bakuwe muzasifura igikombe cy”afurika #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Mukansanga Salima ari mu basifuzi 5 bakuwe muri 32 n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) bagomba kuzasifura igikombe cy’Afurika.

    Mukansanga Salima wasifuye igikombe cy’Isi cy’abagabo ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’Abagore yari mu basifuzi bo hagati 32 bari batoranyijwe na CAF gufata amasomo ya nyuma bitegura gusifura igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire muri Mutarama 2024.

    Aya masomo yasize abasifuzi batanu barimo Mukansanga Salima baje gukurwamo ku munota wa nyuma bakaba batazasifura iki gikombe.

    Bivugwa ko Mukansanga Salima basanze atari ku rwego CAF yifuza kugira ngo abe yasifura imikino y’abagabo.

    Hari kandi umusifuzi wanditse izina muri Afurika, Bacary Gassama aho we ngo ashinjwa imisifurire itari myiza mu mikino yose ya CAF.

    Undi musifuzi watunguye benshi kuri uru rutonde ni umunya-Zambia, Janny Sikazwe. Uyu we bivugwa ko ashobora kuba yarazize ikosa yakoze mu gikombe cy’Afurika cy’ubushize aho yasoje umukino wa Tunisia na Mali ku munota wa 85 habura iminota 5 ngo umukino urangire.

    Umunya-Senegal, Maguete N’diaye n’umunya-Afurika y’Epfo, Victor Gomez bo basanze bafite amakosa menshi mu mikino ya CAF bagiye basifura.

    Mukansanga Salima yakuwe ku rutonde rw’abazasifura igikombe cy’Afurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-mukansanga-salima-ari-mu-basifuzi-5-bakuwe-muzasifura-igikombe-cy-afurika

  • Umunyamabanga Mukuru wa RIB yagarutse ku ifatwa rya Apôtre Yongwe maze aboneraho guha ubutumwa aba pasiteri baka amaturo abayobike babo ko RIB itazabarebera izuba – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga ubwo yavugaga ku ifatwa rya Apôtre Yongwe, yagaragaje ko abanyamadini badakwiriye gufatirana abaturage mu myemerere yabo ngo bashake kubakuraho utwabo.

    Yavuze ko ibyo bifatwa nk'ubwambuzi bushukana kandi ari icyaha gihanwa n'amategeko Leta itazihanganira.

    Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga yagarutse ku ifatwa rya Apôtre Yongwe, agaragaza ko abanyamadini badakwiriye gufatirana abaturage mu myemerere yabo ngo bashake kubakuraho utwabo, kuko ibyo bifatwa nk’ubwambuzi bushukana kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko pic.twitter.com/0O4rkj8r7L

    — IGIHE (@IGIHE) October 5, 2023

    Source : https://yegob.rw/umunyamabanga-mukuru-wa-rib-yagarutse-ku-ifatwa-rya-apotre-yongwe-maze-aboneraho-guha-ubutumwa-aba-pasiteri-baka-amaturo-abayobike-babo-ko-rib-itazabarebera-izuba-videwo/?utm_source=rss=rss=umunyamabanga-mukuru-wa-rib-yagarutse-ku-ifatwa-rya-apotre-yongwe-maze-aboneraho-guha-ubutumwa-aba-pasiteri-baka-amaturo-abayobike-babo-ko-rib-itazabarebera-izuba-videwo

  • Bwambere umuherwekazi Judith wahoze ari umugore wa Safi yatangaje izina ry’umukobwa we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bwambere umuherwekazi Judith wahoze ari umugore wa Safi yatangaje izina ry'umukobwa we.

    Judith uzwi nka Judy Bosslady aherutse kwibaruka mu kwezi gushize, uyu umuherwekazi we n'umugabo we Dustin bibarutse umwana w'umukobwa.

    Judy n'umugabo we Dustin batangaje ko umwana wabo bahisemo kumwita Zoey. Zoey ni izina rihabwa umwana w'umukobwa rikaba risobanuye ubuzima.

    Source : https://yegob.rw/bwambere-umuherwekazi-judith-wahoze-ari-umugore-wa-safi-yatangaje-izina-ryumukobwa-we/?utm_source=rss=rss=bwambere-umuherwekazi-judith-wahoze-ari-umugore-wa-safi-yatangaje-izina-ryumukobwa-we

  • Urukundo rw’umubyeyi n’umwana we! Umuhanzikazi Babo yongeye kugaragaza urukundo akunda mama we ku buryo basomaniye ku rubyiniro ndetse ashimira The Ben bataramanye mu Burundi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Babo yongeye kugaragaza urukundo akunda mama we umubyara ku buryo batatinye gusomanira ku rubyiniro ubwo Babo yataramiraga Abarundi.

    Hari mu gitaramo The Ben yataramiye Abarundi, cyabaye mu mpera z'icyumweru gishize, ubwo Babo yageraga ku rubyiniro mama we yahamusanze maze barasomana.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Babo yashimiye Mama we ndetse na The Ben. Yagize ati 'Mama wanjye, buri byose byanze.'

    Yakomeje ashimira The Ben kubwibi bihe byiza bagiranye mu Burundi. Babo mama we umubyara ni umunyarwandakazi mu gihe Papa we akomoka mu Budage.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rwumubyeyi-numwana-we-umuhanzikazi-babo-yongeye-kugaragaza-urukundo-akunda-mama-we-ku-buryo-basomaniye-ku-rubyiniro-ndetse-ashimira-the-ben-bataramanye-mu-burundi/?utm_source=rss=rss=urukundo-rwumubyeyi-numwana-we-umuhanzikazi-babo-yongeye-kugaragaza-urukundo-akunda-mama-we-ku-buryo-basomaniye-ku-rubyiniro-ndetse-ashimira-the-ben-bataramanye-mu-burundi

  • Ntabwo bisanzwe! Umuhanzikazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda yasomanye na mama we muruhame -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntabwo bisanzwe! Umuhanzikazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda yasomanye na mama we muruhame.

    Umuhanzikazi Babo wamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo nk'iyo yakoranye na Bruce Melodie bise 'Yoghurt' yakunzwe cyane hano muri Afurika y'iburasirazuba ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucaracara ifoto ari gusomana na mama we umubyara imbere y'imbaga y'abantu.

    Ifoto:

     

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-bisanzwe-umuhanzikazi-ukunzwe-cyane-hano-mu-rwanda-yasomanye-na-mama-we-muruhame-ifoto/?utm_source=rss=rss=ntabwo-bisanzwe-umuhanzikazi-ukunzwe-cyane-hano-mu-rwanda-yasomanye-na-mama-we-muruhame-ifoto

  • Ikipe ya Rayon Sports yashimiye Hertier Luvumbu Nzinga Kubera impamvu ikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yashimiye Hertier Luvumbu Nzinga Kubera impamvu ikomeye ariko ikora ikosa imugira uwa mbere mu Rwanda umwe mu bafana ahita atangaza umukinnyi ukomeye w'iyi kipe uteye ubwoba n'abafana bakunda kurusha Luvumbu

    Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ishimira rutahizamu Heritier Luvumbu Nzinga Kubera uko amaze iminsi yitwara ariko ihita itangaza ko ari we mukinnyi wa mbere hano mu Rwanda gusa ntibyavuzweho rumwe.

    Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports ndetse n'abandi ntibumva kimwe nibyo iyi kipe yakoze ishimira uyu rutahizamu ibinyujije kumbuga nkoranyambaga kubera ko ngo atari we gusa Rayon Sports ifite ukomeye. Benshi bagarutse kuri Joachim Ojera ndetse banamushimira ubwabo uko arimo kwitwara.

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umukino ifitanye na Marine FC kuri uyu wa gatandatu, uzabera mu karere ka Rubavu aho ikipe ya Marine FC isanzwe yakirira imikino yayo.

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yashimiye-hertier-luvumbu-nzinga-kubera-impamvu-ikomeye/?utm_source=rss=rss=ikipe-ya-rayon-sports-yashimiye-hertier-luvumbu-nzinga-kubera-impamvu-ikomeye

  • Amagare: Umunyarwanda yabaye umukinnyi mwiza… – #rwanda #RwOT

    Irushanwa ngarukamwaka ry’amagare rya Grand Prix Chantal Biya riri kubera muri Cameroon, abanyarwanda banze kurekura ndetse bari gucungira hafi bamwe mu bakinnyi bahanganye. Kuri uyu wa Gatatu, hakinwaga agace ka kabiri, aho abakinnyi bahagurutse i Younde, banyura Ebolowa, basoreza Nkolandom.

    Yari intera ingana na Kilometero 165.2. Hamza Yacine ukomoka muri Algeria niwe wabaye uwa mbere, akoresheje amasaha imota 46 n’amasegonda 46. Chren Martin yabaye uwa kabiri akoresheje ibihe bingana n’iby’uwa mbere. Tuyizere Etienne niwe munyarwanda waje hafi, aho yaje ku mwanya wa 7 akoresheje ibihe bimwe n’uwa mbere.

    Muhoza Eric yabaye uwa kabiri mu banyarwanda, aba uwa 9 muri rusange nawe akoresheje ibihe bimwe n’uwa mbere. Nyuma y’aka gace ka kabiri, Muhoza Eric yambaye umwenda w’umukinnyi uzi guterera agasozi.

    Ku rutonde rusange nyuma y’uduce tubiri tumaze gukinwa, Hamza Yacine ni uwa mbere, aho amaze gukoresha amasaha 6 iminota 20 n’amasegonda 26. Muhoza Eric niwe munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange aho ari ku mwanya wa 13 akaba anganya ibihe n’uwa mbere.

    Kuri uyu wa Kane, abasigwa barakina agace ka 3, kaza guhaguruka Ebolowa kagasoreza Mengong, ku ntera ya Kirometero 104.2

    Iri rushanwa riri ku rwego rwa 2.2, uyu mwaka rigizwe n'uduce dutanu gusa aho rizasozwa ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukwakira.

    Ryitabiriwe n'amakipe y'ibihugu bya Cameroun, Burkina Faso, Bénin, Algérie, Maroc, u Rwanda na Côte d'Ivoire. Hari kandi n'amakipe asanzwe yo mu Bufaransa [Team France Defense], Slovakia [Banská Bystrica] na SNH yo muri Cameroun.


    Muhoza Eric niwe wambaye umwenda w’umuzamutsi mwiza 


    Amza Yacine niwe kuri ubu uyoboye itsinda muri rusange

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135080/amagare-umunyarwanda-yabaye-umukinnyi-mwiza-uterera-umusozi-mu-gace-ka-kabiri-ka-grand-pri-135080.html

  • Urugendo rwa Uwamahoro Delphine, umuhangamide… – #rwanda #RwOT

    Iyo muganira agaragaza ko afite icyizere cy'ubuzima bw'ejo hazaza uko byagenda kose. Iyi ni imwe mu nkuru z'abakobwa bagiye bava mu miryango asangiye n'abandi benshi banyura mu buzima nk'ubu bagateseka ku buryo kubona ahazaza habo biba bigoye.

    Guverinoma yagiye ishyiraho ingamba zinyuranye mu kwita kuri buri umwe; ariko kandi imiryango ikangurirwa kwita ku burere bw'umwana. Hari abantu ku giti cyabo n'imiryango itegamiye kuri Leta ikoresha ubushobozi bafite mu guhindura ubuzima bw'abakobwa n'abagore.

    Uwimana Delphine afite inkuru itangaje mu rugendo rwe rw'ubuzima. Asanzwe ari umuganga ariko wahisemo kuba rwiyemezamirimo abinyujije mu guteza imbere abakobwa n'abagore mu rwego rwo guharanira ubuzima bw'abo.

    Yize kuvura mu bihugu by'amahanga, agarutse mu Rwanda asanga abakobwa n'abagore bakuranye mu Karere ka Gakenke bugarijwe n'ubukene, bituma yiyemeza gutangiza ishuri ryigisha kudoda ndetse no kwihanganira imirimo.

    Yabanje kwakira abanyeshuri babarizwa mu cyiciro cya mbere 1 n'icya 2 cy'ubudehe, abacikirije amashuli, impfubyi, ababana n'ubumuga n'ababyariye iwabo.

    Bahabwa amahirwe yo kwiga ku buntu mu gihe cy'umwaka bagasoza bafite ubumenyi n'ubushobozi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Uwamahoro yabwiye InyaRwanda ko gutangiza iki kigo byasembuwe n'igihe yamaze akorana na koperative z'abakobwa n'abagore abigisha imyuga mu gihe cy'amezi atatu, akabona bidahagije, ahubwo akiyemeza kubahuriza hamwe kugira ngo bajye banahabwa impamyabumenyi.

    Ibi ariko byanasembuwe n'uko yabonaga hakenewe ko imyuga ihuzwa no guhanga udushya. Ati 'Byongeye nkabona imyuga gusa itavanze na guhanga udushya, bidahagije kugira ngo tureme akazi karambye ku bakobwa dufasha.'

    'Ni bwo nibwiye ko kugira ngo tubafashe mu buryo burambye ari ukubaha inyigisho nibura z’umwaka zabahindurira ubuzima.'

    Avuga ko nyuma yo gushyira ku isoko aba banyeshuri ikigo kinabaherekeza mu buzima bwo gushaka imirimo no kwisanga ku isoko.

    Ati 'Icyo gihe babasha kubona inyungu ihorahora ku buryo byibuze babasha kubona ibyo kubatunga mu buzima bwa buri munsi.'

    Ku wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2023, ishuri ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 63, basanga abandi 52 bahawe izi mpamyabumenyi nyuma y'umwaka umwe wari ushize iri shuri rifunguye.

    Yubakiye ku kugira uruhare mu guteza imbere imideli mu Rwanda

    Uwamahoro avuga ko abakobwa n’abagore yafashije kwiteza imbere akomeza kubagira inama yo kwigirira icyizere ku isoko ry’umurimo, ariko kandi bagakora ibikorwa bifite ireme bituma babasha guhangana n’abandi bahuriye ku isoko.

    Ati “Iyo uzi neza isoko uriho, ukamenya isoko uriho, ugashyiraho igicuruzwa cyawe rero baba barabikoze, icyo tubabwira ni ukwigirira icyizere, kandi bagakomeza gukora ibikorwa bifite ireme, hanyuma tukanabafasha mu gukomeza kubakurikirana.”

    Uwamahoro asobanura ko iri shuri yashinze aribona nk’indorerwamu y'iyaguka ry’uruganda rw’imideli mu Rwanda, ashingiye ku kuba bamwe mu bakora imideli atari ibintu bize, ahubwo babikora kubera ko ari ibintu bakunze.

    Ati “Abanyamideli benshi babikora kubera ko babikunda ntabwo ari ibintu bize. Icya kabiri abandi babikora hari igihe usanga babikunda ariko badafite kubishingiraho mu bushabitsi, kandi guhanga imideli n’ubucuruzi nk’ibindi n’ubwo hazamo igice cy’impano n’ubuhanzi.”

    Asobanura ko abakobwa n’abagore bigishwa gukora imyenda no kudoda kandi bakigishwa uko babihuzwa n’ubucuruzi buteye imbere ku buryo buri munyamideli wese yabyisangamo.

    Yavuze ati “Twiteguye guhaza isoko ry’inaha ntibibe ko ibintu byiza byose bituruka i Kigali.”

    Uwamahoro asobanura ko mu rugendo rwo gufasha abakobwa n’abagore gutera imbere, agihura n’imbogamizi aho usanga bamwe mu bakobwa batifitiye icyizere ndetse ntibiyumvishe ko ibyo bagiye gushyira ku isoko bizakundwa n’abantu.

    Ngo hari bamwe mu bajijinganya bavuga ko ababyeyi babo batazaborohera. Uwamahoro avuga ko bamwe mu banyeshuri yigisha harimo ababyariye iwabo n’abandi bafashwe ku ngufu.

    Avuga ko binyuze muri iri shuri bigisha abakobwa ibijyanye n’imyororokere kugirango buri wese arusheho kumenya ubuzima bwe.

    Ati “Twigisha abakobwa kumenya umubiri wabo. Bakamenya izo ngaruka, bakamenya kuba uri umukobwa bivuze iki? Noneho bakamenya icyo bakora bisunze gukoresha amategeko abagenga ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bakabimenya kandi bakaba basaba n’ubufasha ku mavuriro igihe bibaye ngombwa.”

    Uwamahoro yavuze ko banahanze ikoranabuhanga ribafasha kugera ku bakobwa benshi bo muri Gekenke. Iyi ‘Application’ bahanze iriho ‘video’ zinyuranye zifasha abakobwa kumenya birushijeho ubuzima bw’imyororokere.


    Uwamahoro Delphine avuga ko urugendo yatangiye arwitezeho kwagura uruganda rw’imideli mu Rwanda. Asanzwe ari umuganga wahisemo kubihuza no gufasha abakobwa n’abagore 

    Uwamahoro Delphine avuga ko inzozi ze ari ugukora uko ashoboye Gakenke igatera imbere-Aha ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Nzabonimpa Emmanuel


     

    Abanyamideli banyuranye bagaragajwe imyambaro yahanzwe nk’imwe mu ntego bihaye yo kuzamura uruganda rw’imideli mu Rwanda 




    Bamwe mu banyamideli baracyagaragaza imbogamizi z’irimo ibikoresho bakoresha





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135082/urugendo-rwa-uwamahoro-delphine-umuhangamideli-wagaruriye-ubuzima-abakobwa-muri-gakenke-135082.html

  • Ukuboko k'ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw'abajenosideri Twahirwa na Basabose #rwanda #RwOT

    Nk'uko bikubiye mu itangazo rya Ambasade y'Ububiligi mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, i Buruseli mu Bubiligi, Urukiko rw'Abaturage rwatangiye urubanza rw'Abanyarwanda , Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa, bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba barageze mu Bubiligi mu buryo budasobanutse.

    Pierre Basabose akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, akaba yarigeze no kuba mu mutwe w'aba'GP' , abasirikari barindaga Perezida Yuvenali Habyarimana .Yaje kuba umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Kigali, aho yari afite ibiro bikomeye by'ivunjisha(bureau de change), dore ko yari yihariye hafi amasoko hafi ya yose yo kuvunjira Leta.

    Ubu bukire buherekejwe no kuba'umunyakazu ntayegayezwa' byatumye aba umwe mu bikomerezwa byashinzwe radio rutwitsi ya RTLM, yifashishijwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Basabose Akurikiranyweho kandi guha Interahamwe imyitozo n'ibikoresho.

    Séraphin Twahirwa uzwi ku izina rya 'Chihebe', we akomoka mu yahoze ari komini Giciye muri Gisenyi. Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umukuru w'Interahamwe muri Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali ari naho yari atuye, izo Nterahamwe ze zikaba zarishe Abatutsi batagira ingano aho i Gikondo hafi ya MAGERWA, no mu tundi duce twa Kigali.

    Biteganyijwe ko kuva tariki 09 z'uku kwezi kugeza mu mpera z'Ukuboza 2023 hazumvwa abatangabuhamya, barimo ababarirwa muri 40 bazava mu Rwanda.

    Kugeza ubu mu Bubiligi hateguwe imaza 5 ziregwamo abantu 9.

    The post Ukuboko k'ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw'abajenosideri Twahirwa na Basabose appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ukuboko-kubutabera-ntikuzabaha-amahwemo-i-buruseli-mu-bubiligi-hatangiye-urubanza-rwabajenosideri-twahirwa-na-basabose/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ukuboko-kubutabera-ntikuzabaha-amahwemo-i-buruseli-mu-bubiligi-hatangiye-urubanza-rwabajenosideri-twahirwa-na-basabose