Blog

  • MTN na Inkomoko batangije Level Up Your Biz… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023, MTN Rwanda ifatanije na kompanyi y’Inkomoko bongeye gutangiza ku mugaragaro gahunda ya ‘Level Up Your Biz’ ku nshuro ya Gatatu. Iyi ikaba yarashyizweho kugira ngo hatezwe imbere ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, mu kurubyarira inyungu no gutanga akazi ku bandi.

    Hasobanuwe ko 'Level Up Your Biz' ari gahunda ya MTN Rwanda igamije gufasha urubyiruko rufite imishinga irimo udushya. Abafashijwe umwaka ushize binyuze muri iki gikorwa, n’ubu baracyakorana n’ibi bigo kandi bazakomeza kubafasha no muri iki cyiciro cya Gatatu.

    Alain Numa umwe mu bayobozi muri MTN Rwanda, niwe wayoboye iki gikorwa

    Abitabiriye iki gikorwa barimo Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, Umuyobozi wa Inkomoko, Rwagasore Aretha, abakozi baje bahagarariye MTN Rwanda, ndetse na Ismael Kubwubuntu uherutse gutsinda mu cyiciro cya Kabiri cya ‘Level Up Your Biz’.

    Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda, kompanyi  iri imbere mu z’itumanaho mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1998, yatangaje ko bishimiye cyane ko bongeye gutangiza iki gikorwa ku nshuro ya Gatatu ndetse ko cyizanye udushya tugamije gufasha urubyiruko.

    Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze byinshi kuri iyi gahunda

    Yagize ati: ”Iki gikorwa ntabwo MTN igikora igamije inyungu yayo ku giti cyabo ahubwo ni igikorwa cyigamije guha inyungu urubyiruko rufite imishinga ihamye. Twishimiye cyane ko kuva iyi gahunda yatangiye ari igitekerezo, ko ubu imaze gufasha ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko 12 kandi nubu tugarukanye udushya kugirango Level Up Your Biz igere kure”.

    Aretha Rwagasore uyobora kompanyi ya Inkomoko ifatanije na MTN Rwanda muri iki gikorwa yatangarije InyaRwanda byinshi kubyo igarukanye ku nshuro ya Gatatu. Yagize ati: ”Umwihariko nuko tuzafasha imishinga y’urubyiruko rugera kuri batandatu (6), kandi iyi mishinga igomba kuba ikora hifashishijwe ikoranabuhanga. 

    Uretse inkunga tuzabaha, tubaha n’amahugurwa agamije kubigisha uko ubucuruzi bukorwa n’ibyo bakwiye gukoramo imishinga yababyarira inyungu ikanafasha sosiyete nyarwanda”.

    Aretha Rwagasore, umuyobozi wa Inkomoko ifatanije na MTN muri iyi gahunda

    Ismael Kubwubuntu umuyobozi wa Vuga Ukire Initiative ikigo gifite ikoranabuhanga ryifashwishwa mu buvuzi cyane cyane bwo mu mutwe, akaba ari nawe uherutse gutsinda mu kiciro cya Kabiri cya ‘Level Up Your Biz’ yatangarije InyaRwanda ko iyi gahunda ya MTN na Inkomoko yafashije umushinga we cyane.

    Ismael Kubwubuntu watsinze mu cyiciro cya kabiri cya ‘Level Up Your Biz’

    Mu magambo ye yagize ati: ”Nk’urubyiruko twari dufite umushinga wafasha abandi barimo abakeneye ubuvuzi bwo mu mutwe bitabateye ipfunwe, iyi gahunda yaradufashije. Inkomoko yaduhaye amahugurwa kuburyo tugomba gukora kandi  tugasobanukirwa isoko turi gukoreraho. MTN yatubaye hafi iduha amayinite na interineti by’ubuntu mu gihe cy’amezi 6 byatufashije gukora neza”.

    Yasoje agira inama urubyiruko rugenzi rwe yo kutitinya ndetse no kugana iki gikorwa cya ‘Level Up Your Biz’ kije ku nshuro ya Gatatu, aho kirajwe inshinga gufasha no guha inkunga urubyiruko rufite imishinga myiza ndetse ikanazaha abandi akazi.

    Hafashwe ifoto y’urwibutso kubitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikiciro cya Gatatu cya ‘Level Up Your Biz’ igamije gufasha imishinga y’urubyiruko

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135093/mtn-na-inkomoko-batangije-level-up-your-biz-ku-nshuro-ya-gatatu-igamije-gufasha-imishinga–135093.html

  • Tom Close yatanze umucyo ku bibazo byibazwa… – #rwanda #RwOT

    Iyo utanze amaraso, ashobora kugabanywamo ibice bitandukanye birimo nk'insoro zitukura z'amaraso (Red blood cells), 'Plasma', 'Platelets' ndetse na 'Fibrinogene' byose bishobora bikenerwa bitandukanye bitewe n'uburwayi umuntu afite.

    Ukoresha izina rya 'Umusore wibana' ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter yibajije icyo bisaba kugira ngo amaraso ahabwe umurwayi nyuma y'uko hari abayatanze. 

    Ni ikibazo gikunze kwibazwa na benshi, ndetse hari abataratera intambwe yo gutanga amaraso, kandi ari igikorwa cyiza kinafasha umubiri wawe.

    Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, Dr. Muyombo Thomas [Tom Close] yasubije ko amaraso atangwa n'abantu banyuranye atagurishwa, kandi ko abarwayi bayakenera bayabona ku buntu nta kiguzi batanze.

    Yavuze ati 'Mu Rwanda amaraso ntabwo agurishwa. Abarwayi bayakeneye bayabona ku buntu nta kiguzi batanze. Gusa hari ibizame bitandukanye abarwayi bakorerwa n’ibitaro kugira ngo harebwe ingano hamwe n’ubwoko bw’amaraso bafite mbere yo kuyahabwa, ibi byo si ubuntu.'

    Mu gushaka kumenya byinshi birushijeho mu bijyanye na gahunda yo gutanga amaraso n'icyo umuntu asabwa, InyaRwanda yagiranye ikiganiro cyihariye na Tom Close.

    InyaRwanda: Ni inde ufite ubushobozi bwo gutanga amaraso?

    Tom Close: Gutanga amaraso bisaba mbere na mbere kugira ubushake. Kuba ufite: Iibiro 50, uri hagati y'imyaka 18 — 65. Kuba uri muzima muri wowe nta ndwara wumva ufite. Kuba nta bwandu bw’indwara zandurira mu maraso nka Hiv, Hepatitis B, Hepatitis C na Syphilis.

    Kuba utarwaye Umwijima, impyiko, umutima, umuviduko ukabije w’amaraso cyangwa muke, igicuri, ibisazi n’izindi. Kuba utanywa ibiyobyabwenge cyangwa ubyitera mu mitsi.

    InyaRwanda: Buri muntu wese ashobora gutanga amaraso?

    Tom Close: Oya! By’umwihariko ku bagore kuba udatwite, utonsa umwana utarageza ku mwaka cyangwa uri mu mihango.

    Iyo wikuje iryinyo, urwaye igisebe cy’umifunzo, wishyirishijeho tatoo cyangwa wipfumuje amatwi utegereza amezi atandatu. Iyo wikingije cyangwa ukirutse Marariya utegereza ibyumweru bibiri.

    Iyo ufata imiti kubera uburwayi runaka nabwo hari igihe utegereza nyuma yo kunywa ikinini cya nyuma (ibisobanuro bitangwa hagendeye ku miti wanyoye n’impamvu wayinyoye).

    Ibindi bisobanuro byose wakenera bitari muri ibi biri haruguru, ubihabwa n’umukozi ubishinzwe uba uri aho batangira amaraso.

    Ibi byose byashyiriweho kurengera ubuzima b’utanga amaraso hamwe n’ubwumurwayi uzayahabwa.

    InyaRwanda: Nyuma y’uko amaraso atanzwe, ni irihe suzuma abaganga bakora?

    Tom Close: Nyum y’uko amaraso atanzwe apimwamo ibintu bikurikira: Ubwoko bwayo kugira ngo hamenywe uwo yahabwa bitewe n’ubwoko bw’amaraso ye.

    Ubwandu bw’indwara zandurira mu maraso nka Sida, umwijima wo mu bwoko bwa B n’umwijima wo mu bwoko bwa C hamwe na mburugu.

    Hashobora no gupimwamo indwara itari muri izi hagendewe ku kindi cyorezo cyanwa ubundi bwandu bw’indwara bushya bwagaragara mu gihugu.

    InyaRwanda: Kuki gutanga amaraso ari ingenzi?

    Tom Close: Gutanga amaraso ni ingenzi kuko akoreshwa nk’umuti kwa muganga. Ku isi nta ruganda rukora amaraso ku buryo yagurwa nk’uko indi miti itangwa kwa muganga irangurwa, ikabikwa hanyuma igahabwa uyikeneye ku kigero gikwiriye.  

    Amaraso yo akorwa n’imibiri yacu kandi buriya iyakora mu buryo buhoraho no kubatayatanga. Umubiri uhora ukora amaraso mashya ndetse wangiza amaraso ashaje ukayakura mu yandi kugira ngo amashya ayakozwe abone uko atembera.

    Gutanga amaraso rero nibwo buryo bwonyine butuma amaraso aboneka kwa muganga, abarwayi bayakeneye bakayahabwa.

    InyaRwanda: Umurwayi ugiye uhabwa amaraso habanza kurebwa iki?

    Tom Close: Umurwayi ugiye guhabwa amaraso habanza kurebwa niba koko ayakeneye. Ibyo bishingira ku bipimo by’ingano y’amaraso ye, iyo iri hasi y’igipimo cyagenwe, kandi bigaragara ko umubiri we udafite ubushobozi bwo gukora andi vuba, aba agomba guhita ahabwa amaraso kugira ngo atazahara akaba yanabura ubuzima.

    Ikindi gihe umuntu ahabwa amaraso ni igihe arimo kuva cyane nk’igihe yakoze impanuka cyangwa yabyaye akava cyane.

    InyaRwanda: Muri Gashyantare 2023, u Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika mu gutanga amaraso, mwesheje uyu muhigo binyuze mu zihe nzira?

    Tom Close: U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitatu bifite serivise yo gutanga amaraso yujuje ubuziranenge ku rwego rwa mbere hagendewe ku mabwiriza y’ikigo nyafurika cyo gutanga amaraso (AfSBT). 

    Ibindi ni Namibia hamwe na Tanzania. Uru rwego u Rwanda rwarugezeho muri 2018, twongera kurushimangira muri 2022.

    Ubu buziranenge ni ubureba uko amaraso afatwa ku bayatanga, uko atwarwa, uko apimwa, uko akorwamo ibice biyagize, abikwa ndetse n'uko ahabwa ibitaro n’uko aterwa abarwayi.

    Ibi ni urugendo ruhoraho kuko ibigize ubuziranenge bihinduka hashingiwe ku iterambere rishya mu byo gutanga amaraso.

    Tom Close avuga ko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), binyuze mu Ishami ryacyo ryo Gutanga Amaraso cyakira abifuza gutanga amaraso buri munsi guhera kuwa mbere kugeza ku wa gatanu, saa moya kugeza saa kumi nimwe ndetse na buri ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi guhera saa tatu kugeza saa kumi ku bantu batabona umwanya mu minsi y’imibyizi.

    Tom Close yasobanuye birambuye ibishingirwaho kugira ngo umuntu ahabwe amaraso ndetse n'uburyo abayakenera bayagezweho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135105/tom-close-yatanze-umucyo-ku-bibazo-byibazwa-ku-itangwa-ryamaraso-mu-rwanda-135105.html

  • Nta kurya indimi Rufonsina yavuze abantu bamusabye ruswa y’igitsina ariko akababera ibamba gusa n’ubundi icyo yashakaga kugera ho birangira akigeze ho ndetse n’abo bamusabaga arabima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nta kurya indimi Rufonsina yavuze abantu bamusabye ruswa y'igitsina ariko akababera ibamba gusa n'ubundi icyo yashakaga kugera ho birangira akigeze ho ndetse n'abo bamusabaga arabima

    Umukinnyikazi wa Filime Uwimpundu Sandrine wamamaye nka [Rufonsina] muri filime 'Umuturanyi' ubwo yabazwaga ku nzitizi ziri muri cinema nyarwanda yavuze ko higanje mo Ruswa zamoko yose.

    Rufonsina yatangaje ko abakinnyi benshi ba filime bavunika cyane cyane mu ntangiriro ariko bigafata ubusa, bitewe no kubura ababatiza amaboko ngo kuko abalakuzamuye baba bashaka ruswa y'igitsina cg iyamafaranga.

    Cyane Cyane yavuze ko ibi bikorwa nabiyita ko bazamura impano zigiye zitandukanye ndetse avuga ko kugira ngo aba naguhite mo banyura inyuma bakaza ku kwaka ruswa kugira ngo bagire aho bagutambutsa, ngo kd mu byukuri biba ari ubuntu.

    Yavuze ko yabangamiwe no kwakwa ruswa y'igitsina ndetse n'amafaranga kugira ngo azamurwe, ariko akihagararaho akizera Imana ikamuzamura ku gihe gikwiye.

    Source : https://yegob.rw/nta-kurya-indimi-rufonsina-yavuze-abantu-bamusabye-ruswa-yigitsina-ariko-akababera-ibamba-gusa-nubundi-icyo-yashakaga-kugera-ho-birangira-akigeze-ho-ndetse-nabo-bamusabaga-arabima/?utm_source=rss=rss=nta-kurya-indimi-rufonsina-yavuze-abantu-bamusabye-ruswa-yigitsina-ariko-akababera-ibamba-gusa-nubundi-icyo-yashakaga-kugera-ho-birangira-akigeze-ho-ndetse-nabo-bamusabaga-arabima

  • Rayon Sports yazuye umugara nyuma y’ibyo bari kuyishinja nayo ihita yandikira FERWAFA iyisaba kurenganura amakipe yo mu Rwanda arimo guhohoterwa bikomeye n’abiyise abafasha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yazuye umugara nyuma y'ibyo bari kuyishinja nayo ihita yandikira FERWAFA iyisaba kurenganura amakipe yo mu Rwanda arimo guhohoterwa bikomeye n'abiyise abafasha

    Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi icecetse cyane kubera gutsindwa mu buryo benshi batumva n'ikipe ya Al Hilal Benghazi yo mu gihugu cya Libya ikabasezerera muri CAF Confederations Cup.

    Mbere y'uyu mukino havuzwe byinshi harimo intambara iyi kipe yarwanye kubera kompanyi isanzwe igurisha amatike y'imikino hano mu Rwanda nyuma yaho iyi kipe yagurishije uyu mukino yakinnye na Al Hilal Benghazi ku giti cyayo iyi Kampanyi ntibyishimire.

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kurwana iyo ntambara ikayitsinda bakaba bakomeje kuyishinja ko yagurishije amatike arengeje ingano, kuri uyu wa kane yandikiye FERWAFA isaba ko baha amahirwe andi ma kompanyi nayo agasaba kugurisha amatike nyuma yaho amakipe menshi yemeje ko iyi kompanyi isanzwe ibikora ibarenganya cyane ndetse ikabateza ubukene budakwiye.

    Bikomeje kugorana cyane iby'iyi kompanyi ndetse na Rayon Sports ariko bisa nkaho andi makioe yatinye kugira icyo abitangazaho ariko bisa nkaho itoboye ikibyimba cyari kimaze igihe, dushobora kubona nandi makipe agira icyo abitangazaho.

     

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yazuye-umugara-nyuma-yibyo-bari-kuyishinja-nayo-ihita-yandikira-ferwafa-iyisaba-kurenganura-amakipe-yo-mu-rwanda-arimo-guhohoterwa-bikomeye-nabiyise-abafasha/?utm_source=rss=rss=rayon-sports-yazuye-umugara-nyuma-yibyo-bari-kuyishinja-nayo-ihita-yandikira-ferwafa-iyisaba-kurenganura-amakipe-yo-mu-rwanda-arimo-guhohoterwa-bikomeye-nabiyise-abafasha

  • Rayon Sports yashyizeho umuyobozi mushya uzanye ingamba zikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yashyizeho umuyobozi mushya uzanye ingamba zikomeye

    Kuri uyu wa Kane nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze guha akazi umunyamabanga uhoraho w'ikipe y'abagore.

    Iyi kipe ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko Benie Axella Kana agizwe umunyamabanga uhoraho w'ikipe y'abagore ya Rayon Sports ( Rayon Sports Woman FC).

    Hari hashize igihe uyu mwanya warashyizwe ku isoko ariko kugeza ubu wamaze kubona nyirawo.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yashyizeho-umuyobozi-mushya-uzanye-ingamba-zikomeye/?utm_source=rss=rss=rayon-sports-yashyizeho-umuyobozi-mushya-uzanye-ingamba-zikomeye

  • Israel Mbonyi yakuriyeho agahu abagande nyuma y’ibihuha byari bikomeje gukwirakwizwa ndetse bamwe bari batangiye kubyemera  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Israel Mbonyi yakuriyeho agahu abagande nyuma y'ibihuha byari bikomeje gukwirakwizwa ndetse bamwe bari batangiye kubyemera

    Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko nta gitaramo afite muri Uganda muri uyu mwaka nyuma yo kubona iki gihuha gikomeje gukwirakwizwa ku bwinshi.

    Mu butumwa yatanze yagize ati' bantu bo muri Uganda, nta gitaramo mfite aho Kampala muri uyu mwaka rero mureke kwita ku bihuha bikomeje kuzenguruka.'

    Ibi yabivuze nyuma yo kubona ko iyi nkuru ikomeje kugera kure ndetse hakaba hari n'abari batangiye kubyizera.

    Source : https://yegob.rw/israel-mbonyi-yakuriyeho-agahu-abagande-nyuma-yibihuha-byari-bikomeje-gukwirakwizwa-ndetse-bamwe-bari-batangiye-kubyemera/?utm_source=rss=rss=israel-mbonyi-yakuriyeho-agahu-abagande-nyuma-yibihuha-byari-bikomeje-gukwirakwizwa-ndetse-bamwe-bari-batangiye-kubyemera

  • Umu Ex wa Elon Musk yajyanye uyu mukire mu nkiko nyuma yo kunanirwa gukomeza guhishira ibibi amukorera (dore icyo ari kumuziza)  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umu Ex wa Elon Musk yajyanye uyu mukire mu nkiko nyuma yo kunanirwa gukomeza guhishira ibibi amukorera (dore icyo ari kumuziza)

    Uwahoze akundana na Elon Musk yitwa Grimes, ku mazina yubuhanzi ndetse banabyaranye abana batatu, gusa uyu muhanzikazi utakibana na n'uyu mukire yamaze kugeza mu nkiko uyu muherwe amushinja kumwima umwana umwe mu bo babyaranye.

    Claire Elise Boucher(Grimes), wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Oblivion', Night Music', n'izindi yatanze ikirego gisaba uburenganzira ku bana batatu yabyaranye na Elon Musk.

    Gusa nubwo uyu muhanzikazi yamureze ntabwo amakuru arambuye kuri iki kirego aratangazwa neza dore ko impande zombi zitaragira icyo zibivugaho.

    Source : https://yegob.rw/umu-ex-wa-elon-musk-yajyanye-uyu-mukire-mu-nkiko-nyuma-yo-kunanirwa-gukomeza-guhishira-ibibi-amukorera-dore-icyo-ari-kumuziza/?utm_source=rss=rss=umu-ex-wa-elon-musk-yajyanye-uyu-mukire-mu-nkiko-nyuma-yo-kunanirwa-gukomeza-guhishira-ibibi-amukorera-dore-icyo-ari-kumuziza

  • Mu Rwanda hagiye gufungurwa akabyiniro k’abar… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe akabyiniro (Night club) ntabwo abarokore bajyaga babyumva kimwe n’abajya muri utu tubyiniro kubera ibikorwa bitari byiza bivugwa ko bikorerwa muri utwo tubyiniro harimo ubusinzi ndetse n’ubusambanyi.

    N’ubwo havugwa iyo mico itari myiza, benshi mu bajyayo bavuga ko utubyiniro tubafasha kuruhuka mu mutwe bakabyina bakishima bakiyibagiza ibibazo baba bafite cyane ko muri iyi minsi ibibazo bimaze kuba byinshi. 

    Amakuru ducyesha Tv10 ni uko hagiye kubakwa akabyiniro k’abarokore aho bazajya bahurira bakaganira bakabyina indirimbo zo guhimbaza Imana, bakishimana bagasangira bakirengagiza ibibazo.

    Umwe mu bategura uyu mushinga, yavuze ko impamvu yo gutegura uyu mushinga ari ukugira ngo abarokore babone aho nabo bazajya bahurira bakaganira bakishimana mu rwego rwo kubarinda kugira agahinda gakabije.

    Ati 'Abantu bo mu rusengero iyo bavuyeyo nta handi bagira ho gusohokera bigatuma bifata ntibagire ubundi busabane. Akenshi ni ho haturuka agahinda gakabije (Depression) kandi twitwa abizera, rero ni umwanya mwiza wo kugira ngo bahure basangire ariko banaramya Imana.'

    Nyamara n’ubwo mu tundi tubyiniro abantu basanzwe banywa inzoga z’amoko yose, muri aka kabyiniro kazaba kitwa Gospel Club nta bisindisha bizajya biharangwa cyangwa se ibindi bintu byose byaba bitandukanye n’amahame y’amadini y’abarokore nk’uko umwe mu babitegura yabyemeje.

    Yagize ati 'Buri rugo rugira amahame yarwo, twebwe ntabwo tuzanywa inzoga cyangwa ibindi bisindisha, tuzajya tunywa imitobe, icyayi, ibyo kunywa byoroheje bizatuma abantu basangira bagasabana.'

    Biteganyijwe ko aka kabyiniro kazajya gafungura buri wa Gatanu wa mbere w'ukwezi, kuri Saint Paul mu mujyi rwagati. Kuri uyu wa Gatanu nta gihindutse, abarokore bararara mu kabyiniro.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135096/mu-rwanda-hagiye-gufungurwa-akabyiniro-kabarokore-135096.html

  • Bruce Melodie yashyizwe mu bahataniye igikomb… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bizatangirwa i Kigali ku wa 20 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Ni ubwa mbere bigiye gutangirwa mu Rwanda, kandi bizaba hizihizwa imyaka 20 ishize Televiziyo Trace Africa igira uruhare mu guteza imbere abahanzi bo ku migabane itandukanye.

    Umuyobozi wa Trace Africa akaba n’umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez aherutse kubwira itangazamakuru ko iki cyiciro cya EAC bacyongeyemo mu rwego rwo gufasha abahanzi bo mu Rwanda kwisanga ku isoko ry'umuziki Mpuzamahanga.

    Yavuze ko Trace Africa bashaka ko izaba ikiraro gihuza abahanzi b'imico inyuranye. Bruce Melodie niwe muhanzi wenyine wo mu Rwanda uhatanye muri iki cyiciro. Bibaye icyiciro cya kabiri ahatanyemo, kuko ari no mu cyiciro cy'abahanzi bo mu Rwanda gusa ahuriyemo na Kenny Sol, Bwiza, Ariel Wazy na Chriss Eazy.

    Mu cyiciro 'Best East African' ahanganye na Diamond, umunyamuziki wo muri Tanzania uri mu muziki kuva mu 2006. Arazwi cyane uhereye ku ndirimbo ze zirimo ‘Number One’ yakoranye na Davido. Imyaka amaze mu muziki imushyira imbere mu bahanzi bo muri Afurika, kandi yitaye cyane ku kuririmba injyana ya Bongo Flava.

    Aherutse i Kigali aho yaririmbye mu iserukiramuco ‘Giants of Africa’. Ni we washinze Label yise WCB, ibitangazamakuru nka Wasafi Media, yanakoze ishoramari muri Wasafi Bet n’ibindi.

    Bruce Melodie kandi ahatanye na Zuchu, umuhanzikazi watangiye guca ibintu kuva mu 2020. Uyu mukobwa wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Hakuna Kulala’ ntasiba mu itangazamakuru avugwa mu rukundo na ‘Boss’ we Diamond.

    Ni umukobwa w’ikimero witaye cyane ku kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afro-Pop, R&B na Bongo Flava.

    Afite ubuhanga mu kubyina, bituma benshi mu bareba indirimbo ze badakuraho ijisho. Muri iki cyiciro kandi harimo umuhanzikazi Nadia Mukani. Ni umukobwa wo muri Kenya, wabonye izuba ku wa 9 Ugushyingo 1996. Muri 2017 yashyize hanze indirimbo yise ‘Kesi’ yatumye benshi batangira kumuhanga ijisho. Imbaraga ze mu gukora indirimbo zubakiye ku mudiho wa ‘Afro-Po’ zituma benshi batamushidikanyaho. Afite impano nyinshi, kandi afite Label yise ‘Sevens Creative Hub’.

    Umuraperi Khaligraph nawe ari ku rutonde rw’abahataniye iki gikombe. Yongeye kwisanga ahatanye na Bruce Melodie, kuko bigeze guhatanira mu irushanwa rya Coke Studio mu 2017. Ni umwe mu baraperi beza Kenya yagize wavutse yitwa Brian Ouko Omollo.

    Arazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Mazishi’ ‘Yego’ n’izindi. Mu rugendo rwe yegukanye ibikombe byakomeje izina rye. Bruce Melodie anafitanye indirimbo Khaligraph bise 'Sawa Sawa'.

    Umuhanzikazi Azawi witegura gushyira hanze album ye yahuriyemo n’abarimo Mike Kayihura nawe ari kuri uru rutonde. Uyu mukobwa akora cyane indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afrobeats, Soul ndetse na R&B.

    Mu 2019 yasohoye indirimbo ‘Quinamino’ yakomeje izina rye. Aherutse guca agahigo aba umukobwa wa mbere wagaragaye ku byapa bya ‘Times Square’ mu Mujyi wa Los Angeles.

    Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, by'umwihariko abo muri Afurika.

    Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban…] ifite itsinda ry’abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n’itabirikwiye.

    Ni ku nshuro ya mbere bigiye gutangwa bihatanyemo abo mu Rwanda. Ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by’umwihariko abubakiye inganzo y’abo ku muziki wa Afrobeat.

    U Rwanda nirwo ruzakira umuhango wo gutanga ibi bihembo. Byatumye hongerwamo icyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda cyiswe ‘Best Rwandan Artist'.

    Diamond wo muri Tanzania uheruka gutaramira i Kigali, ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo [Best Male], n’icyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza [Best Music Video].

    Ni mu gihe Azawi, Levixone na Ghetto Kids aribo bahagarariye Uganda muri ibi bihembo byahujwe n’iserukiramuco rya ‘Trace Awards&Festival’ byateguwe ku bufatanye na Visit Rwanda, Sosiyete ya RwandAir, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) n'abandi.

    Kuva mu Majyepho, u Burasirazuba n’u Burengerazuba, Umugabane wa Afurika urahagarariwe muri ibi bihembo binyuze mu bahanzi bakora injyana nka Afrobeat, Genge, Kizomba, R&B, Rumba, Dancehall n’izindi.

    Bahatanye mu byiciro 22. Kandi ni abo mu bihugu birimo birimo Amerika y'Amajyepfo, Caribbean, Uburayi, Algeria, Angola, Brazil, Cameroon, Cape Verde, Comoros, DRC, France, French Guiana, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Ivory Coast, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Mauritius, Morocco, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Senegal, South Africa, Swaziland, Tanzania, Tunisia, U Bwongereza na Uganda.

    Buri umwe uzatsinda azahabwa igikombe cyahanzwe n’umunye-Congo, Dora Prevost watanze ishusho y’uburyo kigomba kuba kigaragara.

    Nigeria n’iyo ya mbere ifite abahanzi benshi bagera kuri 40 bahatanye muri ibi bihembo. Harimo nka Davido, Wizkid, Tiwa Savage, Ayra Starr, Burna Boy, YemiAlade, Fireboy DML na Rema.

    Icyiciro cy’umuhanzikazi w’umugore (Best Female Artist) gihatanyemo Soraira Ramos wo muri Cape Verde, Josey wo muri Côte d’Ivoirem, Viviane Chidid wo muri Senegal, Nadia Mukami wo muri Kenya, Tiwa Savage na Ayra Starr bo muri Nigeria.

    Umuraperi K.O ahatanye mu byiciro bitatu birimo Best Male, Song of The year ndetse na Best Collaboration. Musa Keys uherutse gukorana indirimbo ‘Who is Your Guy?’ na Tiwa Savage ahatanye muri Best Live, Best Collaboration ndetse na Best Music Video.

    Ni mu gihe umuhanzi Pabi Cooper ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mushya (Best NewComer). Dj Uncles Waffles wo muri Swaziland ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Dj’. 

    Ibi bihembo byitezweho kuzakurikirwa n’abantu barenga Miliyoni 500 mu bihugu 190 byo ku Isi. Kandi amatora ahesha amahirwe buri muhanzi yatangiye kuva kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023.

    KANDA HANOUBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MURI ABA BAHANZI


    Umunyamuziki Diamond ahataniye igikombe mu byiciro byinshi muri ibi bihembo


    Bruce Melodie niwe munyarwanda rukumbi washyizwe muri iki cyiciro cyahariwe EAC


    Umuraperi Khaligraph Jones ahataniye igikombe muri Trace Awards


    Umuhanzikazi Zuchu yisanze muri batandatu bahatanira igikombe


    Azawi witegura gushyira hanze album ye ahataniye igikombe n'abakomeye mu muziki


    Nadia Mukami wo muri Kenya yongeye kwisanga muri ibi bihembo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135091/bruce-melodie-yashyizwe-mu-bahataniye-igikombe-mu-cyiciro-cya-eac-muri-trace-awards-135091.html

  • Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka Gatatu ka… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, nibwo isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya ryakomezaga, hakinwa umunsi wa Gatatu. Ni umunsi abasiganwa bavuye mu gace ka Ebolowa, berekeza muri Mengong Sangamelima.

    Aka gace kagiye gukinwa, Muhoza Eric ariwe munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange aho yari ku mwanya wa 13 anganya ibihe n’uwa mbere.

    Niyonkuru Samuel nawe utari kure ku rutonde rusange, niwe wageze ku murongo ari uwa mbere. Ibirometero bigera ku 104.2, Samuel yakoresheje amasaha abiri, iminota 22 n’amasegonda 34 anganya n’umunya- Moroc, Khafi Oussama wabaye uwa Kabiri. Tuyizere Etienne yaje ku mwanya wa 6 Muhoza Eric aza ku mwanya wa 10, bose barushwa amasegonda icyenda na Niyonkuru Samuel.

    Ku rutonde rusange, Rovder Pavol niwe wa mbere, akaba amaze gukoresha amasaha 8 iminota 43 n’amasegonda 5. Niyonkuru Samuel yageze ku mwanya wa 3, aho arushwa amasegonda 2 n’uwa mbere. Kuri uyu wa Gatanu, abasiganwa bazakora agace ka Kane, kazava Sangamelima kerekeza Avebé-Nvomeka, ku ntera y’Ibilometero 96.3.

    Niyonkuru Samuel niwe mu nyarwanda wa mbere wegukanye agace muri iri siganwa ry’uyu mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135099/niyonkuru-samuel-yegukanye-agace-ka-gatatu-ka-grand-prix-chantal-biya-2023-135099.html