Blog

  • Amaze imyaka 20 akijijwe! Rev. Nshimiyimana C… – #rwanda #RwOT

    Rev Nshimiyimana Christophe wari usanzwe ari umushumba wa Paruwasi ya Kimironko muri Diyoseze ya Gasabo ho mu mujyi wa Kigali, niwe watorewe kuba Umwepisikopi mushya wa Diyoseze ya Butare yatangijwe mu 1975.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, ni bwo Itorero rya Angilikani ry'u Rwanda ryatangaje ko Inama y'Abepisikopi yateraniye mu nama cy'inama cy'ibiro bikuru by'iri torero yahaye inshingano nshya Rev. Nshimiyimana Chistophe nk'umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare, mu itangazo ryashyizweho umukono na Umwepisikopi Mukuru wa Angilikani mu Rwanda, The Most Rev. Dr. Laurent Mbanda.

    Uyu mugabo w'umugore umwe n'abana batatu, yatangiriye imirimo y'itorero muri Diyoseze ya Shyira, nk'umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by'amashuri y'iyi Diyoseze mu 2010.Nyuma y'imyaka isaga itandatu yamaze muri izi nshingano yagiye ahabwa inshingano mu bigo bitandukanye by'amashuri.

    Ibyo bigo harimo kaminuza ya East African Christian College (EACC), Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC), ishuri ribanza rya Sonrise Primary School n'ahandi hanyuranye cyane ko afite impamyabumenyi zitandukanye mu bwarimu harimo n'iy'ikirenga yitegura gukura muri Kaminuza ya Gikristu ya Uganda (UCU).

    Rev. Nshimiyimana yanakoze mu Biro Bikuru by’Itorero Anglikani ry’u Rwanda akaba yari Umuhuzabikorwa wa gahunda yo Kwigira Bibiliya mu matsinda (Community Bible Study). 

    Yanakoze umurimo wa gishumba muri Diyoseze ya Gasabo; muri Katederali ya Holy Trinity kuva mu 2018 kugeza mu 2021. Nyuma yaje guhabwa inshingano zo Kuyobora Paruwase ya Kimironko kugeza uyu munsi wa none.

    Yakijijwe mu 2003, muri 2009 aba umudiyakoni ndetse abona n'impamyabumenyi y'ibya Theology ayikuye mu ishuri ry'Abangilikani rya Theology rya Kigali, aho muri 2013 yaje gukura indi mpamyabumenyi muri Bishop Barham University College (BBUC).

    Rev. Nshimiyimana yaje kugirwa umupasiteri mu 2011, bisobanuye ko inshingano za gishumba azimazemo imyaka isaga 11 n'igice. Kugeza ubu ni Pasiteri mukuru muri Paruwasi ya Kimironko kandi akora nk'umuyobozi w’ishami ry’Uburezi akaba n’umwalimu wungirije muri kaminuza ya gikirisitu ya East Africa (EACC).

    Nk'uko itangazo ryashyizwe hanze ribigaragaza, biteganijwe ko uyu mwepisikopi mushya watowe azarobanurwa kandi akicazwa mu ntebe y'Ubwepisikopi ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023.


    Rev. Nshimiyimana Christophe umaze imyaka 20 akijijwe yagizwe Umwepisikopi mushya wa EAR Diyoseze ya Butare

    Rev. Nshimiyimana yagizwe Musenyeri nk’uko byemejwe n’Itangazo ryashyizweho umukono na Archbishop Laurent Mbanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135095/amaze-imyaka-20-akijijwe-rev-nshimiyimana-christophe-yagizwe-umwepisikopi-wa-ear-diyoseze–135095.html

  • Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka 3 ka Grand Prix Chantal Biya ibera muri Cameroon #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2023 nibwo umukinnyi w'umunyarwanda Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka Gatatu k'isiganwa ry'amagare rya Grandi Prix Chantal Biya riri kubera muri Cameroun.

    Grand Prix Chantal Biya Ni irushanwa ryo gusiganwa ku magare risanzwe riba buri mwaka rikabera mu gihugu cya Cameroon.

    Kuri uyu munsi nibwo hakinwaga agace ka Gatatu k'iri rushanwa kaje kwegukanywa n'umunyarwanda Niyonkuru Samuel.

    Niyonkuru Samuel yatwaye aka gace abigezehi nyuma yaho yakoresheje amasaha abiri iminota makumyabiri n'ibiri n'amasegonda mirongo itatu n'ane (2h22'34').

    Muri ka gace kanone undi Munyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Tuyizere Étienne waje ku mwanya wa Gatandatu muri aka gace ka Gatatu.

    Ubwo iri rushanwa ryatangiraga ku munsi wo kuwa kabiri, Mugisha Moise niwe wabaye uwa hafi mu banyarwanda aho yabaye uwa Cumi na karindwi.

    Kuri uyu munsi kandi umukinnyi wahembwe nk'umukinnyi mwiza uzi kuzamuka yabaye Manizabayo Eric uzwi nka Radiyo watahukanye amanota 12, uyu yakurikiwe kandicna Tuyizere Etienne.

    The post Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka 3 ka Grand Prix Chantal Biya ibera muri Cameroon appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/niyonkuru-samuel-yegukanye-agace-ka-3-ka-grand-prix-chantal-biya-ibera-muri-cameroon/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=niyonkuru-samuel-yegukanye-agace-ka-3-ka-grand-prix-chantal-biya-ibera-muri-cameroon

  • Birasekeje! Rutahizamu wa FC Barcelona yataye bagenzi be mu kibuga ajya mu bwiherero amarayo iminota irenga 9 abandi bari gukina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birasekeje! Umukinnyi wa FC Barcelona yasize bagenzi be mu kibuga ajya mu bwiherero amarayo iminota irenga 9 abandi bari gukina.

    Mu mukino wa UEFA Champions League wahuzaga FC Barcelone na FC Porto, Lamine Yamal yasize bagenzi be mu kibuga ajya mu bwiherero bituma hashira iminota icyenda iyi kipe yo muri Espagne ikina ituzuye.

    Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 4 Ukwakira 2023, ni bwo haklinwaga imikino y'umunsi wa kabiri w'amatsinda y'irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza ku mugabane w'i Burayi (UEFA Champions League).

    FC Barcelone yari yerekeje muri Portugal ku kibuga Estadio do Dragao cyakirirwaho imikino ya FC Porto biri mu itsinda rimwe mu mukino wari uhanzwe amaso na benshi.

    Lamine Yamal Nasraoui Ebana ukina asatira izamu anyuze iburyo ari mu bakinnyi 11 babanjwe mu kibuga n'umutoza wa FC Barcelone, Xavier Hernández.

    Uyu mukinnyi ukiri muto yandikiwe ko yakinnye iminota 80 mu kibuga ariko mu by'ukuri si ko byagenze kuko icyenda muri yo yayimaze hanze y'ikibuga ntawamenye ikibazo afite.

    Mu gihe abakinnyi bari bafashe akaruhuko gato ku munota wa 70, Lamine yagiye gukoresha ubwiherero agumayo ndetse ntiyasimbuzwa mu gihe cy'iminota icyenda FC Barcelone iri gukina ituzuye.

    Ku wa 81 nibwo yasimbujwe Marcos Alonso ariko nyuma biza kumenyekana ko yagize ikibazo cy'uburwayi butuma atagaruka mu kibuga.

    Nubwo byamugendekeye bityo mu mukino, Lamine yanditse amateka yo kuba umukinnyi muto ukinnye Champions League ku myaka 16 n'iminsi 83 akuyeho agahigo ka Celestine Babayaro ko mu 1994-95.

    Lamine Yamal w'imyaka 16 kandi amaze igihe gito yongereye amasezerano muri FC Barcelona azamugeza mu 2026 aho uzashaka kugura amasezerano ye azatanga miliyari 1$.

    Gusohoka mu kibuga abakinnyi bagasigara ari 10 ntacyo byangije ku mukino kuko n'ubundi iyi kipe yo muri Espange yirwanyeho kugeza yegukanye amanota atatu y'umukino ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Ferran Torres mu mpera z'igice cya mbere.

    Torres yafashije FC Barcelone yinjiye mu kibuga asimbuye rutahizamu, Robert Lewandowski, wavuye mu kibuga hakiri kare cyane kubera imvune yagize itamwemerera gukomeza.

    Muri uyu mukino kandi Pablo Martín Páez Gavira 'Gavi' yahawe ikarita itukura ku munota wa nyuma amaze kubona iya kabiri y'umuhondo mu mukino.

    FC Barcelone iyoboye Itsinda H n'amanota atandatu, igakurikirwa na FC Porto ifite atatu inganya na Shakhtar Donetsk mu gihe Royal Antwerp itarabona inota iri ku mwanya wa nyuma.

    Source : https://yegob.rw/birasekeje-rutahizamu-wa-fc-barcelona-yataye-bagenzi-be-mu-kibuga-ajya-mu-bwiherero-amarayo-iminota-irenga-9-abandi-bari-gukina/?utm_source=rss=rss=birasekeje-rutahizamu-wa-fc-barcelona-yataye-bagenzi-be-mu-kibuga-ajya-mu-bwiherero-amarayo-iminota-irenga-9-abandi-bari-gukina

  • Uwacyirigiswe na benshi ntamenya uwamusekeje! Miss Uwase Raissa wirutse mu basore kugeza n’aho yambikwa impeta y’urukundo akaza kuyamburwa, yazinutswe ibyo gukirigitwa na buri wese (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwacyirigiswe na benshi ntamenya uwamusekeje! Miss Uwase Raissa wirutse mu basore kugeza n'aho yambikwa impeta y'urukundo akaza kuyamburwa, yazinutswe ibyo gukirigitwa na buri wese.

    Miss Uwase Raissa Vanessa wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda, kuva ubwo akaba umwe mu bagarukwaho ku mpapuro z'imbere mu binyamakuru byandika imyidagaduro kubera inkuru z'urukundo rwe, yahishuye ko yamaze guhurwa ibyo gukundana.

    Ni amagambo uyu mukobwa yatangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari ahaye umwanya abamukurikira ngo bamubaze ibibazo bashaka.

    Mu bibazo yabajijwe harimo abakomoje ku bijyanye n'urukundo rwe, bamubaza niba hari umusore waba yarigaruriye umutima we.

    Mu kubasubiza uyu mukobwa yagize ati 'Nta mukunzi mfite nta n'uwo nshaka. Nishimiye uku meze.'

    Hari uwamubajije niba yizeye neza ko atazongera gukunda ukundi, amusubiza agira ati 'Kereka Imana ninzanira umugabo ku ngufu.'

    Uretse ibijyanye n'urukundo rwe, ikindi uyu mukobwa yahishuye ni uko atakinywa inzoga, aha akaba yasubizaga uwari umubajije igihe bazasangirira divayi.

    Muri Werurwe 2023 nibwo Miss Vanessa yeruye ko yatandukanye n'umusore bari bamaze igihe bakundana, ahamya ko kuva ubwo nta mukunzi afite.

    Iby'uko yatandukanye n'uyu musore, Miss Vanessa nabyo yabigarutseho mu minsi ishize ubwo yaganiraga n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Miss Vanessa wari wavuzwe cyane mu nkuru z'urukundo yamamaye mu Irushanwa rya Miss Rwanda 2015 aho yegukanye ikamba ry'Igisonga cya Mbere akurikiye Kundwa Doriane watowe nka Nyampinga w'u Rwanda uwo mwaka.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/uwacyirigiswe-na-benshi-ntamenya-uwamusekeje-miss-uwase-raissa-wirutse-mu-basore-kugeza-naho-yambikwa-impeta-yurukundo-akaza-kuyamburwa-yazinutswe-ibyo-gukirigitwa-na-buri-wese-amafoto/?utm_source=rss=rss=uwacyirigiswe-na-benshi-ntamenya-uwamusekeje-miss-uwase-raissa-wirutse-mu-basore-kugeza-naho-yambikwa-impeta-yurukundo-akaza-kuyamburwa-yazinutswe-ibyo-gukirigitwa-na-buri-wese-amafoto

  • Umwiryane watangiye gututumba muri Murera! Yamen Zelfani utoza Rayon Sports yagiranye amakimbirane n’umwe mu bakinnyi none abakinnyi bacitsemo ibice kuko hari abashyigikiye umutoza abandi bagashyigikira mugenzi wabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa na Al Hilal, muri Rayon Sports ntabwo bimeze neza kuko umutoza wayo, Yamen Zelfani yagiranye amakimbirane n'umwe mu bakinnyi none abakinnyi bacitsemo ibice kuko hari abashyigikiye umutoza abandi bagashyigikira mugenzi wabo.

    Yamen Zelfani ashinja Iraguha Hadji ko hari abanyamakuru ashyira amakuru y'ibyavugiwe mu ikipe bigatuma bikwirakwira harya no hino.

    Byatumye abakinnyi bacikamo ibice, kuko hari abashyigikiye Iraguha Hadji, abandi bakaba bari inyuma y'umutoza.

    Nta gikozwe muri Gikundiro ibintu bishobora kurushaho kuba bibi kuko ubu mu rwambariro umwuka simwiza mu bakinnyi n'umutoza kubera icyo kibazo.

    Source : https://yegob.rw/umwiryane-watangiye-gututumba-muri-murera-yamen-zelfani-utoza-rayon-sports-yagiranye-amakimbirane-numwe-mu-bakinnyi-none-abakinnyi-bacitsemo-ibice-kuko-hari-abashyigikiye-umutoza-abandi-bagashyigik/?utm_source=rss=rss=umwiryane-watangiye-gututumba-muri-murera-yamen-zelfani-utoza-rayon-sports-yagiranye-amakimbirane-numwe-mu-bakinnyi-none-abakinnyi-bacitsemo-ibice-kuko-hari-abashyigikiye-umutoza-abandi-bagashyigik

  • Rayon Sports izabyibuka! Mvukiyehe Juvenal nyuma yo kwamburwa Kiyovu Sports ntaratuza yongeye kujomba ibikwasi ikipe ya Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports izabyibuka! Mvukiyehe Juvenal nyuma yo kwamburwa Kiyovu Sports ntaratuza yongeye kujomba ibikwasi ikipe ya Rayon Sports

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company, Mvukiyehe Juvenal yatangaje amagambo akomeye yongera gukomeretsa ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi irimo kugarukwaho cyane.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Kane, Mvukiyehe Juvenal yatangaje ko ibyo yakoze kuri Kiyovu Sports ntibatabyika n'abakunzi b'iyi kipe ngo ntabwo ikipe ya Rayon Sports izabyibagirwa.

    Yagize Ati' Imyaka ibiri n'igice ishize muri Kiyovu Sports, ibyishimo twatanze ku bafana b'iyi kipe abafana ntibatabyibuka abakunzi ba Rayon Sports bazabyibuka.'

    Uyu muyobozi uheruka kwamburwa ikipe ya Kiyovu Sports, ibi yabitangaje ari nko kwibutsa abafana b'ikipe ya Rayon Sports ko igihe yamaze afite Kiyovu Sports ntabwo iyi kipe yapfaga kumutsinda uko yishakiye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-izabyibuka-mvukiyehe-juvenal-nyuma-yo-kwamburwa-kiyovu-sports-ntaratuza-yongeye-kujomba-ibikwasi-ikipe-ya-rayon-sports/?utm_source=rss=rss=rayon-sports-izabyibuka-mvukiyehe-juvenal-nyuma-yo-kwamburwa-kiyovu-sports-ntaratuza-yongeye-kujomba-ibikwasi-ikipe-ya-rayon-sports

  • Rufonsina ukina mu Umuturanyi, mu mpamvu za… – #rwanda #RwOT

    Rufonsina wakunzwe na benshi binyuze mu kuvuga ururimi rw'igikiga, yishimiye intambwe amaze gutera muri uyu mwuga, avuga ku mbogamizi yahuye nazo muri sinema.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Rufonsina yatangaje ko abakinnyi benshi ba filime bavunika cyane cyane mu ntangiriro ariko bigafata ubusa, bitewe no kubura ababatiza amaboko.

    Yakomoje ku rugendo rwe rwo kwinjira muri sinema nyarwanda na bimwe yagiye abona bibangamira abari muri uyu mwuga birimo no gusabwa ruswa y'igitsina kugira ngo bafashwe.

    Ubwo yatondaguraga izo mbogamizi yagize ati: 'Imbogamizi zo ntizabura kuba kuko wumva ko ushoboye, ariko ubushobozi wiyumvamo ukabura aho ubunyuza bityo bikakudindiza'.

    Yavuze ko kenshi bipfira mu majonjora, aho witabira ukagaragaza impano yawe bakakubwira ko bazaguhamagara ugatekereza ugaheba amaso agahera mu kirere.

    Umunyarwenya Rufonsina yakomeje avuga ko muri uyu mwuga hataburamo ikimenyane ukaba wapfukiranwa kandi ufite impano kuko nta muntu ufite wakuzamura.

    Yavuze ko yabangamiwe no kwakwa ruswa y'igitsina ndetse n'amafaranga kugira ngo azamurwe, ariko akihagararaho akizera Imana ikamuzamura ku gihe gikwiye.


    Yagize ati 'Bakubwira ko bazaguhamagara ugaheba kandi ubona ko wabikoze neza ariko ikimenyane cyigakora, cyangwa bakagusaba ruswa ishingiye ku gitsina cyangwa se n’amafaranga kugira ngo ukunde ugaragare muri filme zikomeye'.

    Yagize ati: 'Rero navuga ko ariyo mbogamizi nahuye nayo igatuma ntinda no kumenyekana kandi nshoboye, ku bwo kwihagararaho nkumva ko isaha n’isaha bizacamo bidaturutse kuri ruswa, ari nayo mpamvu namenyekanye ntinze ku bwo guhangana n’izo mbogamizi nkazitsinda'.


    Rufonsina avuga ko hari bamwe b’inyangamugayo bafasha abandi nta zindi nyungu babashakaho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135085/rufonsina-ukina-mu-umuturanyi-mu-mpamvu-zatumye-atinda-kumenyekana-harimo-no-kwakwa-ruswa–135085.html

  • Haherukayo Ingabire Grace: Ba Nyampinga 5 baz… – #rwanda #RwOT

    Irushanwa ry'ubwiza rya Miss World ryatangiriye mu Bwongereza mu 1951, ryatangiye kwitabirwa mu 2016 ubwo Miss Mutesi Jolly yahagarariraga u Rwanda. Nyuma yaho, ukuyemo Miss Nishimwe Naomie utarabashije kuryitabira kubera icyorezo cya Covid-19 muri 2020 na Miss Muheto Divine ucyambaye ikamba kugeza n'ubu, abandi ba nyampinga bose babashije kwitabira iri rushanwa nubwo bose nta washoboye kuryegukana. Muri abo harimo aba bakurikira:

    1.     Mutesi Jolly


    Nyampinga w'u Rwanda wambitswe ikamba muri 2016 Miss Mutesi Jolly, niwe wanditse amateka yo kubimburira abandi mu kwitabira irushanwa rya Miss World ya mbere u Rwanda rwari rwemerewe kwitabira mu 2016. Mu bakobwa 24 baturutse impande n'impande ku Isi yose batoranijwe nka ba nyampinga bakoze ibikorwa bifitiye rubanda akamaro, Miss Mutesi Jolly nawe yisanze ku rutonde ariko ku bw'amahirwe make ntiyabashije gukomeza ngo agire ikamba akura muri iri rushanwa ryari ryabereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    2.     Iradukunda Elsa


    Miss Iradukunda Elsa nyampinga w'u Rwanda 2017 niwe wakurikiye Mutesi Jolly mu kwitabira irushanwa rya Miss World kuva Miss Rwanda yatangira kubaho mu 1951. Nubwo atabashije kugira ikamba yegukana muri iri rushanwa ryabereye ku Mugabane w'i Burayi, Elsa yabwiye Inyarwanda ko yishimiye kuba umwe mu bitabiriye Miss World 2017 cyane ko yigiyemo byinshi akagira amahirwe yo gusura ibihugu bitandukanye bibarizwa kuri uwo mugabane nk'u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage n'ahandi ari nako aganiriza abanyarwanda bahatuye.

    3.     Iradukunda Liliane


    Nyampinga w'u Rwanda wa 2018, Miss Iradukunda Liliane nawe yagize amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Miss World 2018 ryabereye mu Bushinwa. Uyu mukobwa ntiyabashije kugira ikamba yegukana muri iri rushanwa ryegukanwe n'uwari uhagarariye Mexique icyo gihe.

    4.     Nimwiza Meghan


    Miss Nimwiza Meghan wambwitswe ikamba rya nyampinga w'u Rwana muri 2019 yiyongereye kuri bagenzi be maze azamura  Ibendera ry'u Rwanda mu Bwongereza ahagombaga kubera irushanwa rya Miss World muri 2019. 

    Meghan nawe ntiyabashije kwegukana ikamba na rimwe muri iri rushanwa.Avuye  i Londres, yahishuye ko impamvu nta mukobwa w'umunyarwanda wegukana ririya kamba aruko abanyarwanda baba batamushyigikiye mu gutora nk'uko bikwiye. Iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 69, ryegukanwe na Toni-Ann Singh wari uhagarariye Jamaica.

    5.     Ingabire Grace


    Nyampinga w'u Rwanda wa 2021, Ingabire Grace uzwiho impano idasanzwe yo kubyina yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World mu 2021 ryabaga ku nshuro yaryo ya 70 rikabera  mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico.

    Iri rushanwa ryari ryasubitswe mu Ukuboza 2021 nyuma y'uko abakobwa 17 basanzwemo Coronavirus. Muri 2020 ryagombaga kuba ariko kubera iki cyorezo na bwo ntiryaba, bituma Umunya-Jamaica Toni-Ann Singh akomeza kwambara ikamba yegukanye mu 2019.

    Miss Ingabire yasezerewe rugikubita, maze Umunya-Pologne Karolina Biewleska aba ariwe wegukana ikamba rya Miss World 2021.

    Iri ni rimwe mu marushanwa y'ubwiza atanu akomeye ku Isi arimo na Miss Earth, Miss Universe, Miss Supranational na Miss International. Iry'uyu mwaka biteganijwe ko rigiye kubera mu gihugu cy'u Buhinde ku nshuro yaryo ya 71, uzaryegukana akaba azamenyekana ku ya 16 Ukuboza.

    Kimwe na bagenzi be, Nyampinga ucyambaye ikamba rya Miss Rwanda  Nshuti Muheto Divine nawe yagombaga kwitabira iri rushanwa ariko nyuma haza gutangazwa ko yakuwe ku rutonde rw'abakobwa bagombaga kuryitabira kuko yagombaga kwitabira abifashijwemo na sosiyete yari isanzwe itegura iri rushanwa ya Rwanda Inspiration Back Up, ariko ikaba yarambuwe ubwo burenganzira kubera ibibazo by'umuyobozi wayo Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] wari uri mu manza kubera ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa gukorera bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135087/haherukayo-ingabire-grace-ba-nyampinga-5-bazamuye-ibendera-ryu-rwanda-muri-miss-world-135087.html

  • Nyuma ya Juno na Kenny, Kade na Yampano basho… – #rwanda #RwOT

    Ku wa  Gatanu w'Icyumweru gishize , ubwo yari mu kiganiro Breakfast With Stars gitambuka kuri Radio Kiss FM, kigakorwa na Sandrine Isheja, Andy Bumuntu n'Umunyarwenya Rusine Patrick, Umuhanzi Bruce Melodie yahishuye ko we n'abo bakorana bashobora gutangira gufasha abandi bahanzi.

    Mu kiganiro cyamaze isaha irengaho iminota mike, uyu muhanzi yakomoje kuri gahunda ya 1.55 AM Entertainment yo gutangira kureberera inyungu z'abahanzi nyarwanda batandukanye, ndetse no kwinjiza abahanga mu gufata no gutunganya amajwi y'indirimbo [Producers] muri Studio nshya bamaze iminsi batangije.

    Bruce Melodie ubwo yabazwaga impinduka zamubayeho nyuma yo kubona Sosiyete bakorana ikacunga ibikorwa bye bya muzika, yasubije avuga ko icya mbere cyahindutse ari ikijyanye n'amafaranga, kugabanuka kw'imvune yahuraga nazo ndetse n'uburyo iyo ibibazo bije bahuza imbaraga bakirwanaho.

    Uyu muhanzi kandi yongeyeho ko nyuma yo kuzuza Studio nshya, iri kubarizwamo Producer Element umaze igihe ahetse umuziki nyarwanda, bafite gahunda yo kwinjizamo abandi bahanzi n'abahanga mu gufata no gutunganya amajwi y'indirimbo [Producers].

    Yagize ati 'Akazi kari kugenda neza ugereranyije n'uburyo twakoraga mbere, mu bijyanye n'amafaranga, no kubona uburyo bwiza bwo gukora kuko ubu dufite studio nziza irimo Element, turimo no kwinjizamo abandi bahanzi n'aba-Producers.'

    Ni bande bahanzi bahanzwe ijisho muri iyi gahunda?

    Nyuma y'uko Bruce Melodie ahishuye ibyo gutangira kwinjizamo abahanzi bashya, byatumye ntera akajijsho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yaba iz'abahanzi nyarwanda, izikoreshwa na 1.55 AM ndetse n'iza Producer Element n'abandi baba hafi y'iyi sosiyete.

    Nyuma yo kugenzura ibiri kujya mbere ku mbuga nkoranyambaga, nasanze abahanzi barimo Kevin Kade na Yampano uri kuzamuka neza mu muziki ari abo kwibazwaho cyane, kubera umubano udasanzwe bari kugaragaza hagati yabo na Studio ya 1.55 AM ndetse n'abayiyobora.

    Abakurikirana aba bahanzi ku mbuga nkoranyambaga, ntekereza ko aho tugeze turi kumwe kuko mpereye ku muhanzi Kevin Kade amaze igihe agaragara ari kumwe n'Umushoramari Karomba Gael uzwi nka Coach Gael, mu tubyiniro dutandukanye ndetse akagaragara kenshi ari kumwe na Producer Element muri Studio ya 1.55 AM.

    Uretse ibyo  imbuga nkoranyambaga za  1.55 AM Entertainment zikurikira abantu 320, baherutse kongeramo uno muhanzi Kevin Kade, bakarenzaho gutanga ibitekerezo ku byo atangaza ku mbuga nkoranyambaga ze bwite. Ni urukundo rutagarukira aho gusa kuko Kevin Kade na Coach Gael uyobora 1.55 AM  inshuro nyinshi bakomeje kwerekana ubushuti buhambaye kugeza aho bitana abavandimwe.

    Birumvikana ko Kevin Kade ashobora kuba ari umwe mu bahanzi bari imbere ku rutonde rw'abashobora kwinjizwa muri 1.55 AM Studio. Yampano ugezweho i Kigali abikesheje indirimbo nshya yise 'Ndikwikubita' nawe amaze igihe agaragara kuri Studio ndetse ku mbuga nkoranyambaga agahishura ko yifuza gukorana n'abayibarizwamo.

    Uyu musore ukiri muto nyuma yo gusohora indirimbo 'Ndikwikubita', yifashishije urubuga rwa Instagram yatangaje ko kubera uburyo iyi ndirimbo ari nziza, Bruce Melodie akwiye kuyiha umugisha bakayisubiranamo kandi ko yizeye ko byagira ingaruka nziza ku mwuga we.

    Ubu butumwa bwarasakaye cyane bugera kuri Kenny Mugarura uri mu bayobozi bakuru ba 1.55 AM, asaba abantu ku mbuga nkoranyambaga kubutangaho ibitekerezo ubundi bakareba icyakorwa, nyuma ntawamenye aho uwo mushinga ugeze niba waremewe cyangwa utaremewe.

    Nyuma y'uko Yampano atanze iki cyifuzo, umubano wakomeje kwiyongera kugeza aho imbuga nkoranyambaga za 1.55AM zimwongeye mu bo zikurikira kuri Instagram, ndetse uyu musore yakomeje gushyira hanze amafoto n'amashusho agaragaza ari muri iyi studio inshuro nyinshi.

    Ni iki 1.55 AM ivuga kuri iyi gahunda yo gusinyisha abahanzi bashya?

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, bwana Kenny Mugarura uri mu bayobozi bakuru ba 1.55AM yavuze ko ari ukuri ko bafite iyo gahunda yo gusinyisha abahanzi bashya, yemeza ko iyi Sosiyete yakoze urutonde ruriho abahanzi bifuza gukorana nabo kandi ko abo twagarutseho haruguru bariho.

    Yavuze ko ibiganiro biri gukorwa hagati y'iyi Sosiyete ndetse na bamwe mu bahanzi bazinjizwamo ariko ko batarafata gahunda ihamye yo kubishyira hanze, cyane ko ibiganiro bari kugirana n'aba bahanzi bigiye byihariye bitewe n'uburyo abo bahanzi bifuza gukoranamo na 1.55 AM.

    Yagize ati ' Mu by'ukuri rero icyemezo tugifata turi abantu benshi, ntabwo navuga ngo ni uyu cyangwa uriya. Ariko hakozwe urutonde rw'abahanzi kandi n'abo wavuze bariho. Ni abahanzi benshi ntabwo ari babiri bonyine.'

    Mugarura yongereyeho  ko ibiganiro bigeze ahashimishe, ariko ko byihariye kuri buri muhanzi bitewe n'uburyo yifuza gukoramo, inshingano afite zisanzwe ndetse n'aho yifuza kugeza ibikorwa bye. Kugeza ubu 1.55 AM ibarizwamo abahanzi batatu aribo Bruce Melodie, Ross Kana na Producer Element uri kwinjira mu mwuga wo kuririmba.

    Si ubwa mbere Bruce Melodie n'abo bakorana bagiye gufasha abandi bahanzi, aba mbere bari he?

    Mu 2019 irangira umuhanzi Bruce Melodie n'abo bakoranaga batangiye gahunda yo gufasha abahanzi bakizamuka ariko bafite impano ikeneye akaboko. Icyo gihe bahereye kuri Kenny Sol wari umaze iminsi atandukanye n'Itsinda rya Yemba Voice, ndetse na Juno Kizigenza wari urangije amashuri yisumbuye.

    Iki gihe aba bahanzi bakoze indirimbo zakunzwe zirimo 'Mpa Formula' ya Juno Kizigenza, 'Agafire' ya Kenny Sol, n'izindi zatumye bahangwa amaso n'abakunzi b'umuziki nyarwanda kugeza mu 2021 irangira batandukanye na Igitangaza Music.

    Kugeza ubu abo bahanzi batewe ingabo mu bitugu na Bruce Melodie  bageze ku rwego rushimishe ku buryo bahanganira ibihembo bikomeye, bagahigana kuyobora intonde z'imiziki hirya no hino mu gihugu ndetse bagahurira ku rubyiniro mu bitaramo bitandukanye.

    Birumvikana ko hari amahirwe menshi, yo kuba aba bahanzi bagiye gutizwa umurindi bashobora kugera ku rwego rushimishije nk'urwo abandi bafashijwe mbere byagenze. Bruce Melodie aherutse gutangaza ko yishimira urwego amaze kugeraho nyuma yo gutangira gukorana na 1.55 AM.

    Bivuze ko aba bahanzi bashya bagiye kwinjizwa muri 1.55 AM bashobora kugwa ahashashe nk'aha Bruce Melodie, ho kudahangayikira ibibazo by'ubushobozi bwo gukora umuziki, kubaho ndetse no kugenderera ibindi bihugu mu rwego rwo kwagura imbibe z'ibikorwa bye.

    Mvuze ko Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yihariye uyu muco mu bahanzi bafite ibigwi mu Rwanda, wo gucira inzira abahanzi bakizamuka, ntawantera amabuye kuko byamusaba kunyereka ibindi bimenyetso bitari ibyo nagarutseho muri iyi nkuru.

    Kevin Kade afitanye umubano udasanzwe n'abayobozi ba 1.55 AM, bishimangira ko ashobora kuba mu ba mbere bazaterwa iteka

    Kevin Kade na Coach Gael uyobora 1.55 AM bitana abavandimwe ku mbuga nkoranyambaga

    Imbuga Nkoranyambaga za 1.55 AM zikurikira abantu bake, ziherutse kongeramo Kevin Kade

    Yampano aherutse kugaragaza icyifuzo cyo gukorana na Bruce Melodie, ibintu byongereye umubano n'Ubuyobozi bwa 1.55 AM

    Yampano amaze igihe agaragara muri Studio ya 1.55 AM, ari kumwe na Producer Element Eleeeh

    Imbuga nkoranyambaga za 1.55 AM zikurikira abantu bake, ziherutse kumwongeramo

    Bruce Melodie niwe uherutse guhishura ko Studio abarizwamo igiye gusinyisha abandi bahanzi bashya

    Kenny Mugarura aganira na InyaRwanda yahamije ko abo bahanzi twagarutseho  bari ku rutonde rw'abagomba kwegerwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135088/nyuma-ya-juno-na-kenny-kade-na-yampano-bashobora-kwicazwa-mu-bakomeye-binyuze-muri-155-am–135088.html