Blog

  • Rayon yatsinzwe ‘Derby y’Amabuye’, APR FC yibutswa ko atari yo nyir’Umujyi #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru zasize amakipe abiri akunzwe mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports nta n’imwe ibashije gutsinda, Police FC ikomeza kwidegembya ku mwanya wa mbere.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 yari yakomeje hakinwa umunsi umunsi wa 12 n’ubwo APR FC na Rayon Sports zakinaga umunsi wa 11.

    Shampiyona yakinwe guhera ku wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025 aho Rutsiro FC yatsinze Amagaju 2-1 mu gihe Al Hilal itsinda Bugesera FC 3-1.

    Ku wa Gatanu, Police FC inayoboye urutonde rwa shampiyona yatsinze Gasogi United 1-0, cya Ani Alejah.

    Ku wa Gatandatu, APR FC yari imaze iminsi ititwara neza, benshi bakekaga ko iza kwiyunga n’abakunzi bayo itsinda Gorilla, gusa byaje kugorana kuko umukino warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

    Kuri uwo munsi kandi AS Muhanga yanganyije na AS Kigali 0-0, Etincelles itsinda Musanze FC 3-1.

    Ku Cyumweru, Rayon Sports yari yasuye Bugesera FC mu Bugesera aho yaherukaga gutsindirwq 2-1 mu mukino waranzwe n’imvuru aho abafana bateye amabuye mu kibuga.

    Benshi bibazaga niba Rayon Sports igiye kwihorera muri iyi ‘Derby y’Amabuye’ nk’uko yiswe, gusa yaje kongera kuhatsindirwa ibitego 2-1.

    Indi mikino yabaye ku Cyumweru, Marines FC yatsinze Kiyovu 1-0 , Mukura VS itsinda Gicumbi FC 2-0, Al Merreikh itsinda Amagaju 1-0.

    Uyu munsi shampiyona irakomeza Al Hilal yakira Rutsiro FC.

    Kugeza ubu Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 26, Marines FC 21, APR FC 20, Gasogi United 18, Rayon Sports 17 mu gihe AS Kigali ari iya nyuma n’amanota 10.

    Rayon Sports yongeye gutsindirwa mu Bugesera

    APR FC imbere ya Gorilla FC byaranze

    Source : http://isimbi.rw/rayon-yatsinzwe-derby-y-amabuye-apr-fc-yibutswa-ko-atari-yo-nyir-umujyi.html

  • Tariki ya 1 Mutarama nzapfukama nshime Imana – Muyango Claudine #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango Claudine yavuze ko nabona uyu mwaka urangiye azapfukama agashima Imana kuko yamukoreye ibikomeye.

    Ibi uyu mugore wa Kimenyi Yves yabitangarije abanyamakuru ubwo yari yitabiriye imurikwa ry’Igitabo ‘More Than Crown’ cya Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie.

    Ubwo yari abajijwe uko umwaka wa 2025 wamugendekeye, Muyango Claudine yavuze ko wamusigiye isomo rikomeye cyane.

    Ati “Uyu mwaka rero kuri njyewe waranzwe n’amasomo menshi, narize cyane, waranzwe n’amasomo menshi, narize cyane meze nk’umuntu uvuye ku ikosi. Warimo imigisha myinshi ariko urimo ibibazo ntitukabeshye, ndashimira abantu banshyigikiye, haba kuri YouTube channel n’ahandi hose ndabashimiye cyane.”

    Yakomeje avuga ko tariki ya 1 Mutarama 2026 azapfukama agasenga Imana kuko yamukoreye ibikomeye.

    Ati “Ni uko umuntu aba avuga isomo ariko amasomo ni menshi umuntu aba yarize, niba hari umwaka… Tariki ya mbere z’ukwa mbere, nzapfukama mvuge nti Mana urakoze.”

    “Hari akantu njya mbona bavuga ngo nta kintu ushobora kunyishyura ngo nsubire muri uyu mwaka, nanjye ayo mafaranga ntabaho.”

    Muyango Claudine yavuze ko ibitangazwa ku mbuga nkoranyambaga ababikora bamaze kurengera cyane mu gihe abantu babifashe nk’ibisanzwe kandi byangiza benshi aho yabasabye guhinduka.

    Uwase Muyango Claudine ni umwe ku bantu bavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri 2025.

    Gusa yagarutse cyane mu mitwe y’itangazamakuru ku nkuru zivuga ku itandukana rye n’umugabo we, Kimenyi Yves.

    N’ubwo hari ibimenyetso byinshi byagendaga bihuzwa, nta n’umwe muri bo wigeze abyemeza ko batandukanye.

    Kimenyi Yves amaze iminsi atari mu Rwanda, gusa amakuru avuga ko aba bombi nta kibazo bagifitanye biyunze bigizwemo uruhare n’inshuti n’imiryango.

    Uwase Muyango Claudine yavuze ko atari we uzarota uyu mwaka urangira

    Source : http://isimbi.rw/tariki-ya-1-mutarama-nzapfukama-nshime-imana-muyango-claudine.html

  • Gisagara VC na Police Women VC begukanye BK Arena Volleyball cup 2025 yakinwaga ku ncuro ya mbere #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025 muri BK Arena habereye irushanwa rya Volleyball ryiswe, BK Arena Volleyball Cup2025 risozwa Gisagra Volleyball Club na Police Women Volleyball Club arizo zegukanye ibikombe.

    Ni irushanwa ryakinwe mu minsi ibiri aho ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yaho amakipe ane ya mbere mu Bagabo ndetse n'abagore yari yitabiriye iri rushanwa.

    Amategeko ya BK Arena Volleyball Cup 2025 yemeje ko hazakina amakipe yari yasoje ari ane ya mbere mu gice kibanza cya shampiyona ya Volleyball mu byiciiro byombi.

    Ikipe ya Police Volleyball Club mu bagore yegukanye igikombe nyuma yaho yari yatsinze Kepler WVC muri 1/2 amaseti 3-0 , mu mukino wari wakinwe kuwa Gatanu.

    Iyi kipe ikaba kandi yaregukanye igikombe cyakinwaga bwa mbere itsinze APR Volleyball Club ku mukino wa nyuma amaseti 3-0 (25-21, 26-24, 27-25).

    Police Women Volleyball Club yegukanye igikombe iba iya mbere, yahawe imidali ndetse na sheke ya Miliyoni ebyiri n'igice, ni mu gihe APR yabaye iya Kabiri naho Kepler WVC yegukanye umwanya wa Gatatu itsinze RRA WVC.

    Mu kiciro cy'Abagabo, ikipe ya Gisagara Volleyball Club niyo yegukanye igikombe itsinze APR Volleyball Club ku mukino wa nyuma, amaseti atatu ku busa (25-22, 25-12, 25-10).

    Kimwe na Police WVC, Gisagara VC nayo yegukanye imidali n'igikombe biherekejwe na Moliyoni ebyiri n'igice.

    Kepler Volleyball Club yegukanye umwanya wa Gatatu mu bagabo aho yari yatsinze Police  Volleyball Club, amaseti atatu kuri imwe.

    Source : https://rushyashya.net/gisagara-vc-na-police-women-vc-begukanye-bk-arena-volleyball-cup-2025-yakinwaga-ku-ncuro-ya-mbere/

  • Ibihuha ku kugurwa kwa FC Barcelona na Mohammed bin Salman bikomeje guteza impaka #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru mpuzamahanga hakomeje kuvugwa inkuru ivuga ko Igikomangoma cya Saudi Arabia, Mohammed bin Salman, yaba afite umugambi wo kugura ikipe ya FC Barcelona ku mafaranga angana na Miliyari 10 z'ama-Euro. Iyi nkuru yahise ikurura amarangamutima ya benshi, kuko byaba ari yo kipe iguzwe amafaranga menshi mu mateka y'umupira w'amaguru ku Isi.

    Iyo nkuru ivuga ko mu gihe uyu mushinga waba ushyizwe mu bikorwa, FC Barcelona yahita iva mu bibazo bikomeye by'imari imazemo imyaka, birimo amadeni akabakaba Miliyari nyinshi z'ama-Euro, byatumye igorwa no kugura no kwandikisha abakinnyi uko bikwiye. Abasesenguzi b'imari ya siporo bavuga ko ishoramari ringana gutyo ryahindura amateka y'iyi kipe yo muri Espagne, rigasubiza Barça ku rwego rwo guhatana n'amakipe akomeye ku Mugabane w'u Burayi.

    Gusa nubwo ayo makuru akomeje gukwirakwira, benshi mu bakurikiranira hafi imikorere ya FC Barcelona bagaragaza ko bigoye cyane ko byaba impamo. Ibi bishingira ku mategeko n'amahame agenga iyi kipe, aho FC Barcelona ari iy'abanyamuryango (socios) batari ba nyiri imigabane ku giti cyabo, bigatuma kugurishwa kwayo ku muntu umwe byaba binyuranyije n'imiterere yayo ishingiye ku muco n'amateka.

    Kugeza ubu, ubuyobozi bwa FC Barcelona ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro kuri ayo makuru, bikomeza kugaragara nk'ibihuha bishobora kuba bigamije gusa gutuma izina ry'iyi kipe rikomeza kuvugwa cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga.

    Ibihuha ku kugurwa kwa FC Barcelona na Mohammed bin Salman bikomeje guteza impaka

    Source : https://kasukumedia.com/ibihuha-ku-kugurwa-kwa-fc-barcelona-na-mohammed-bin-salman-bikomeje-guteza-impaka/

  • Uko gukorana na The Ben na Diamond byahombeje bikomeye Jullien Bmjizzo (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Jullien Bmjizzo yahishuye uburyo kuba ari we watunganyije amashusho y’indirimbo 'WHY’ ya The Ben na Diamond Platnumz byamuzaniye amahirwe aherekejwe n’igihombo gikomeye mu buryo nawe atigeze atekereza.

    Ibi Irankunda Julien wamamaye nka Julien Bmjizzo yabitangarije mu kiganiro yagiranye na ISIMBI aho yerekanye ko kuba ari we watunganyije amashusho y’indirimbo 'Why’ ya The Ben na Diamond byamuzaniye inyungu iherekejwe no kwikumirira abandi bakiriya .

    Aho yagize ati 'Kuba ari njyewe watunganyije ariya mashusho byangizeho ingaruka mbi ndetse n’inziza gusa iyi ndirimbo yirukanye abakiriya banjye bose, ibyo rero mbifata nk’ingaruka mbi yangizeho.'

    Uyu mugabo wamamaye mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda akaba ari na we nyir’ikiganiro cyo gushaka abakunzi gitambuka kuri youtube kizwi nka 'Magic Match Pop The Ballon’ yasobanuye ko iyo hagiraga nk’umuntu umurangirwa ngo bakorane yahitaga yiyumvisha ko ashobora kuba asaba amafaranga menshi kubera gukorana n’aya mazina manini mu muziki w’akarere.

    Ati 'Nakoze 'Why’ maze igihe nkunzwe cyane kuko narimaze gukora indirimbo yitwa 'Kamwe' ya The Cat Babalao mfite abakiriya benshi, ariko maze gukora na Diamond buri muntu yahitaga yikanga ko ndibumuce amafaranga menshi kandi ari njye muntu udahenda hano ku Isi.'

    Jullien Bmjizzo yanagaragaje ko urugendo rukomeye yanyuranyemo na The Ben ari rwo rwamaze guhindura imiterere y’umubano wabo ukava ku bushuti ukagera ku kuba nk’abavandimwe.

    Yanavuze ku cyubahiro agomba The Ben nk’umuhanzi wambere wamwizereyemo akamuha amahirwe yo kumukorera indirimbo ya mbere yatunganirije amashusho mu mwuga we.

    'The Ben twatangiye nkoresha kamera za kera zahoraga zizunguza iyo wabaga uri kuzikoresha aramfata ampa icyizere cye mukorera indirimbo ye yise 'Only You’ ari nayo yatumye menyekana. The Ben twabanye mu inzu imyaka myinshi ubwo twabaga turi mu mahanga, rero iyo umwatatse uba unyatatse rwose.'

    Uretse 'Why’ na 'Kamwe’ yahurijemo abahanzi benshi, uyu mugabo yanakoze ku yindi mishinga nka 'Only you’ ya Ben Kayiranga na The Ben, Ndabazi, Warokoso na Madede za Marina, Aba People ya Kevin Mbanda, Katerina ya Bruce Melodie, Bombe ya DJ Lenzo&Phil Peter n’izindi.

    Julien Bmjizzo yavuze ko gukora indirimbo ya The Ben na Diamond byamwunguye ariko bikanamutera igihombo

    Ni we wakoze indirimbo ya Diamond na The Ben

    Source : http://isimbi.rw/uko-gukorana-na-the-ben-na-diamond-byahombeje-bikomeye-jullien-bmjizzo-video.html

  • Jamus ya Muhire Kevin yaba yarariye ‘Seen’ Rayon Sports? #rwanda #RwOT

    Kugeza uyu munsi, Rayon Sports itegereje igisubizo cyaba cyiza cyangwa kibi ku cyifuzo yagejeho Jamus FC yo muri Sudani iyitira Muhire Kevin.

    Muhire Kevin yerekeje muri iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-26, hari nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports yari abereye kapiteni.

    Ntabwo umuntu yavuga ko batandukanye neza kuko mu mpera z’umwaka w’imikino uyu mukinnyi yashinjwe kutitwara neza ndetse na we nyuma yo kuyivamo arayirega kubera ibyo yagombwaga atahawe.

    Yaje kwerekeza muri Sudani muri Jamus FC, ubu Rayon Sports nyuma y’uko ubuyobozi buhindutse ikaba yarandikiye iyi kipe ibatira Muhire Kevin.

    ISIMBI yamenye amakuru ko ku wa Kabiri w’iki cyumweru ari bwo ibaruwa yageze mu buyobozi bwa Jamus ariko nayo ikaba itarabasubiza cyane ko ari umukinnyi bigoye kurekura.

    Amakuru avuga ko na Muhire Kevin atumva neza uburyo yagaruka muri iyi kipe n’uburyo batandukanye, gusa mu ngingo Rayon yashyize ku meza ni uko bamubwira ko ubuyobozi buriho ubu (buyoboye inzibacyuho) nta kibazo bamufiteho ubwo bagiranye ikibazo bwagiye.

    Mu gihe bategereje igisubizo cya Jamus FC ni nako n’urugamba rwo kumvisha uyu mukinnyi ko yagaruka muri Rayon rukomeje.

    Rayon Sports irifuza kugarura Muhire Kevin

    Source : http://isimbi.rw/jamus-ya-muhire-kevin-yaba-yarariye-seen-rayon-sports.html

  • Ntabwo washimisha buri wese witabiriye irushanwa – Mustapha Kiddo (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Mashariki African filims Awards bwatangaje ko butigeze butungurwa n’impaka zuje ugukemangwa kwakurikiye itangwa ry’ibihembo by’uyu mwaka ndetse bitigeze bibaca intege.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Mustapha Kiddo usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imigendekere myiza y’ibikorwa ndetse n’iyamamaza bikorwa muri Mashariki Filims Awards yagaragaje ko impaka nk’izakurikiye ibihembo by’uyu mwaka ari ibintu bisanzwe mu marushanwa ahubwo ko bo barangamiye gukomeza kwimika indagaciro zo gukora kinyamwuga no kwirinda maguyi.

    Ati 'Twebwe turabizi ko irushanwa ari irushanwa icyo twirinda ni maguyi cyangwa itekinika, turabizi buri muntu wese atanyurwa n’ibyemezo byavuye mu irushanwa, ni yo mpamvu twe tuzakomeza kuba abanyamwuga uwatsinze agahembwa.'

    Mustapha yanagaragaje ko nubwo izi mpaka n’ukwinuba bikunze gukurikira ibi bihembo bidasiba kwiharira imitwe y’ibitangazamakuru by’imyidagaduro buri mwaka hano mu Rwanda, Mashariki yizera ko buri mukinnyi w’amafilime wese uzakomeza gukora neza azagerwaho agahabwa ibihembo uko irushanwa rizakomeza kuba mu myaka iri mbere.

    Ati 'Ariko kubera ko tutagiye guhagarara, twebwe tubara ko abakomeje bagakora kandi neza bose bazatsindira ibihembo mu bihe bitandukanye. Ntabwo wafata abantu bagera ku ijana bahatanye mu irushanwa hanyuma ngo bose ubahereze ibikombe nta byakunda.'

    Ku nshuro ya 11 haba Mashariki African Film Festival yaranzwe n’udushya twatangaje benshi, cyane cyane mu cyiciro cya People’s Choice Award ahanini cyibera kuri murandasi.

    Asubiza ku by’abakinnyi ba sinema bitabiriye ibikorwa bya 'Mashiriki Film Festival’ byamaze iminsi bizenguruka u Rwanda, bagaragaje ko batishimiye iby’amatora, Kiddo yirinze guheza inguni avuga ko bateganya kuzicara bakaganira ku buryo umwaka utaha byaba byiza kurushaho.

    Ati 'Turateganya ko nyuma y’iri serukiramuco tuzahurira hamwe, yaba twe abakinnyi ndetse namwe banyamakuru twagendanye, tukaganira tukareba igikwiye. Ni ubwa mbere twari tugiye gutanga igihembo cy’imodoka ebyiri. Ntekereza ko ubutaha nitubikora bizarushaho kuba byiza.'

    Muri uyu mwaka ku ruhande rw’abagabo, Bamenya yegukanye umwanya wa mbere ku majwi 80,748, mu gihe Boss Rukundo yabonye 14,320.

    Mu cyiciro cy’abagore, Kecapu yagize amajwi 70,208, akurikirwa na Intare y’Ingore wagize 32,317. Amajwi yose mu cyiciro cy’abagore yari 126,948, angana n’agaciro ka 25,389,600 Frw.

    Source : http://isimbi.rw/ntabwo-washimisha-buri-wese-witabiriye-irushanwa-mustapha-kiddo-video.html

  • Bacca wa Police FC yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain Bacca, yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we bitegura kurushinga.

    Ku mugoraga w’ejo hashize ku wa Gatanu ni bwo hagiye hanze amafoto ya Bacca yambitse umukunzi we impeta y’urudashira.

    Nubwo nta byinshi biramenyekana kuri iyi nkumi yigaruriye umutima wa Bacca cyane ko nta byinshi ashaka kubivugaho, ISIMBI yamenye ko aba bombi bahisemo gutangira urugendo rubaganisha kuzabana iteka n’iteka nyuma y’imyaka 5 gakundana.

    Urukundo rwabo bakaba barahisemo kurugira ibanga kugeza umunsi babonye ko igihe kigeze cyo kibitangaza, gusa inshuti zabo za hafi zo zari zibizi.

    Kwitonda Alain Bacca ubu ni umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Police FC yagezemo avuye muri APR FC yari yasinyiye avuye muri Bugesera FC.

    Bacca yari amaze imyaka 5 akundana n’iyi nkumi yambitse impeta

    Urukundo rwabo barugize ibanga

    Yamwambitse impeta ya fiançailles

    Source : http://isimbi.rw/bacca-wa-police-fc-yambitse-umukunzi-we-impeta-ya-fiancailles-amafoto.html

  • Police yahaye isomo rikomeye APR (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Police Handball Club yatsinze APR HC iyirusha ibitego 34-28 mu mukino wa shampiyona.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, shampiyona ya Handball yari yakomeje.

    Hakinwe umukino umwe rukumbi w’umunsi wa 7 wahuje amakipe abiri y’amakeba mu rw’Imisozi 1000, Police HC na APR HC.

    Uyu mukino ukaba wabereye muri Petit Stade i Remera saa 19h, aho iyi sitade nto abantu bari baje ari benshi baje kureba uyu mukino.

    Ni umukino watangiranye imbaraga n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi, yaba APR yari yakiriye cyangwa Police.

    Mu gihe Mbesutunguwe Samuel yarimo afasha Police HC, umuvandimwe we Nshimiyimana Alexis yarimo akora ibishoboka byose ngo agumishe APR mu mukino.

    Iri hangana ryatumye amakipe yombi ajya kuruhuka yegeranye mu bitego ari 18-16 bya APR HC.

    Abasore b’umutoza Ntabanganyimana Antoine wa Police HC, bagarutse mu gice cya kabiri barakaye cyane.

    Uyu mutoza wari wifitiye iturufu yibikiye atakoresheje cyane mu gice cya mbere kuko byasaga n’ibyanze, Yves Kayijamahe ni we wabaye itandukaniro muri iki gice ni mu gihe Bagirishya Anaclet wa APR we umukinnyi yari afite ushobora gukora ikinyuranyo ni Muhumure umaze iminsi atameze neza, yaje no kujya mu kibuga ahita agira ikibazo baramugonga ubona ko ababaye cyane na jersey iracika, yaje kugaruka mu kibuga mu minota ya nyuma.

    Yves Kayijamahe yazonze APR bishoboka cyane ko muri iki gice yatsinzemo ibitego 8. Umukino warangiye ari ibitego 34-28.

    Mbesutunguwe Samuel wa Police ni we watsinze ibitego byinshi 13 mu gihe Kayijamahe Yves yatsinze 8.

    Wari umukino utoroshye

    Ibyishimo byari byose ku mutoza Antoine

    Mbesutunguwe (14) ni we watsinze ibitego byinshi muri uyu mukino

    Amayeri yabaye make kuri APR HC

    Source : http://isimbi.rw/police-yahaye-isomo-rikomeye-apr-amafoto.html

  • Ihereje ijisho uko byari byifashe umuramyi Divine Muntu asezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuramyi Divine Nyinawumuntu uzwi nka Divine Muntu yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bitegura kurushinga, Uwizera Benjamin.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 ukuboza 2025 ahagana saa cyenda z’amanywa ni bwo basezeranye imbere y’amategeko, ni ibirori byabereye ku biro by’umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

    Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’uyu muryango mushya. Nyuma y’ibi birori hakurikiyeho gusangira n’inshuti zabaherekeje

    Uwizera Benjamin yavuze ko yishimiye intambwe nshya aba bombi bateye.

    Ati”Zari inzozi zanjye kwitwa umugabo mu buryo bw’amategeko, iyi ntambwe ni ikindi ikimenyetso kigaragaza ko Uwiteka ashyigikiye imishinga yacu yose iri imbere.”

    Divine Muntu mu magambo make akaba yashimiye inshuti n’imiryango bitabiriye ibi birori aboneraho no kubatumira mu bukwe bwabo buteganyijwe tariki ya 10 Mutarama 2025 aho aba bombi bazasezerana imbere y’Imana mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Gatenga mu gihe ibindi birori bisigaye bizabera I Gikondo ahitwa kwa Maronko haruguru ya RWACOF.

    Divine Muntu ni umwe mu baramyi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba akunzwe cyane mu ndirimbo nka Urugendo, Irembo, Lahayiroyi ndetse na Hozana aherutse gusohora.

    Uyu muramyi ufashwa na Trinity For Support anabereye ambassador anabarizwa mu itsinda ryo kuramya Imana rya Kingdom of God rizwi mu ndirimbo nka Nzamuhimbaza, Sinzava aho uri n’izindi rikaba ribarizwamo abandi banyamuziki nka Sharon Gatete n’abavandimwe be.

    Benjamin yarahiriye kuzabana akaramata na Divine Muntu

    Divine Muntu yemeye kuzatandukanywa n’urupfu na Benjamin

    Bari bamaze igihe bakundana

    Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’igihe bakundana

    Umugabo wa Divine Muntu yavuze ko uyu munsi yari awutegereje cyane

    Source : http://isimbi.rw/ihereje-ijisho-uko-byari-byifashe-umuramyi-divine-muntu-asezerana-imbere-y.html