Blog

  • Nyuma ya Perezida Paul Kagame, Ambasadeli w’u Rwanda yarebye umukino wa Arsenal yigisha umupira Manchester City yigize umwami wa ruhago muri iyi myaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Perezida Paul Kagame, Ambasadeli w'u Rwanda yarebye umukino wa Arsenal yigisha umupira Manchester City yigize umwami wa ruhago muri iyi myaka

    Ambasaderi w'u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye yarebye umukino w'ishiraniro wahuje Arsenal na Manchester City ari kuri 'Emirates Stadium'.

    Ni umukino Arsenal yatsinze Man City 1-0.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-ya-perezida-paul-kagame-ambasadeli-wu-rwanda-yarebye-umukino-wa-arsenal-yigisha-umupira-manchester-city-yigize-umwami-wa-ruhago-muri-iyi-myaka/?utm_source=rss=rss=nyuma-ya-perezida-paul-kagame-ambasadeli-wu-rwanda-yarebye-umukino-wa-arsenal-yigisha-umupira-manchester-city-yigize-umwami-wa-ruhago-muri-iyi-myaka

  • Umuziki ntukibamo umufungo! Umuhanzi ukunzwe n’Abanyarwanda agiye kujya mu bindi bishya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuziki ntukibamo umufungo! Umuhanzi ukunzwe n'Abanyarwanda agiye kujya mu bindi bishya.

    Umuhanzi Mbosso agiye kujya gukina filime naramuka abonye abo bakorana.

    Umuhanzi Mbwana Yusuf Kilungi uzwi ku mazina ya Mbosso yavuze ko ubu yifuza gukina film nk'uwabigize umwuga.

    Mu kiganiro Mbosso yagiranye na Mo Radio Fm ikorera muri Kenya, yatangaje ko aramutse abonye kampani yamufasha gukina filime ndetse inamwishyura amafaranga yaba yifuza nta kibazo kirimo yakwemera ubwo busabe.

     

    Source : https://yegob.rw/umuziki-ntukibamo-umufungo-umuhanzi-ukunzwe-nabanyarwanda-agiye-kujya-mu-bindi-bishya/?utm_source=rss=rss=umuziki-ntukibamo-umufungo-umuhanzi-ukunzwe-nabanyarwanda-agiye-kujya-mu-bindi-bishya

  • Luvumbu yatanze ubutumwa bukemura bagenzi be #rwanda #RwOT

    Umunye-Congo ukinira ikipe ya Rayon Sports, Heritier Nzinga Luvumbu yatanze ubutumwa asa n’ukebura bagenzi be abibutsa ko umupira w’amaguru ari umukino w’ikipe atari uw’umuntu umwe wikinana.

    Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023, hari nyuma y’uko ku wa Gatandatu bari banganyije na Marines FC 2-2 mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona.

    Luvumbu yavuze ko umuntu ukeneye gukina wenyine yajya gukina Tennis kubera ko umupira w’amaguru ari umukino w’ikipe.

    Ati “mu mupira w’amaguru, niba ushaka gukina wenyine, jya gukina tennis kubera ko umupira w’amaguru ni umukino w’ikipe.”

    Nubwo atigeze avuga izina ry’umukinnyi yabwiraga, gusa bivugwa ko ari ubutumwa yageneye umwe mu bakinnyi bakinana bikekwa ko ari Umugande Ojera Joackiam.

    Bivugwa ko uyu mukinnyi akinisha nabi bagenzi be aho afata umupira aho kuwutanga akawugumana umwanya munini rimwe na rimwe bakawumwaka, ibintu bamusabye ko yajya akinana na bagenzi be ariko akaba yaranze.

    Luvumbu yatanze ubutumwa ko umukinnyi ukina umupira w’amaguru yiharira ashatse yajya gukina Tennis

    Ojera Joackiam bivugwa imikinire ye ibangamira bagenzi be kubera kwiharira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/luvumbu-yatanze-ubutumwa-bukemura-bagenzi-be

  • Hatoranyijwe abakinnyi 30 bazahagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatatu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation), ryamaze gutoranya abakinnyi 30 bazahagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatatu (Africa Aquatics Zone 3).

    Ni nyuma y’ijonjora rya nyuma rigamije gutoranya abakinnyi bazahagararira Igihugu mu mikino yo Koga ihuza Ibihugu bigize Akarere ka gatatu (Africa Aquatics Zone 3), iteganyijwe kubera mu Rwanda hagati ya tariki 21 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2023.

    Iri jonjora ryabereye kuri Pisine y’Ishuri rya Green Hills mu Mujyi wa Kigali, ryitabiriwe n’abakinnyi 88 bavuye mu makipe 10 agize iri Shyirahamwe. Iri ryasize hatoranyijwe abakinnyi 30 bahize abandi.

    Aya makipe akaba ari; Aquawave SC, Cercle Sportif de Kigali, Cercle Sportif de Karongi, Rwamagana Canoe and Aquatics Sports, Gisenyi Beach Boys, Rubavu SC, Vision Jeunesse Nouvelle, Rwesero SC na Mako Sharks SC.

    Uko ari 88, 58 barushanyijwe mu cyiciro cy’abagabo, mu gihe 30 barushanyijwe mu cyiciro cy’abagore. Boze Inyogo zirimo; Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly stroke.

    Haba mu bagabo n’abagore, barushanyijwe guhera mu cyiciro cy’abakinnyi bari munsi y’Imyaka 12 n’icyiciro cy’abakuru.

    Iri jonjora ryakozwe kuri uyu wa 07 Ukwakira 2023, rije rikurikira iryabaye tariki ya 09 Nzeri 2023, iri rikaba ryaritabiriwe n’abakinnyi 128. Iri jonjora ryabaye mu kwa Cyenda (Nzeri), ryasize hatoranyijwe abakinnyi 88, aba nibo bakuwemo 30.

    Ubusanzwe iri rushanwa ryari kuzabera mu gihugu cya Sudani, ariko bitewe n’ikibazo cy’Umutekano muke iki gihugu gihugu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatatu mu mukino wo Koga, bwahisemo ko ryakakirwa n’u Rwanda, bitewe n’uko ari Igihugu gitekanye kandi giteza imbere siporo.

    Umwaka ushize ubwo iyi mikino yaberaga i Dar es Salaam muri Tanzaniya, u Rwanda rwahagarariwe n’abakinnyi batanu bagizwe na; Dusabe Claude, Iradukunda Eric, Maniraguha Eloi, Nyirabyenda Neema, Ishimwe Claudette na Niyomugabo Jackson nk’umutoza.

    Icyo gihe, U Rwanda rwegukanye Imidali itanu, rwakumuye muri Open Water 'Amarushanwa yo mu Mazi'.

    Nyuma yo gutoranya aba bakinnyi, biteganyijwe ko bazatangazwa mu Cyumweru gitaha, bakazatangira Umwiherero biteganyijwe ko uzabera i Nyamata.

    Inyogo zizogwa muri iyi mikino, zirimo; Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly, mu gihe Intera ari Metero 50, 100, 200 na 400.

    Akarere ka Gatatu k’Umukino wo Koga muri Afurika, kagizwe n’Ibihugu bya; Uganda, Ethiopia, Uburundi, Rwanda, Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzaniya, Uganda, Sudan, Eritrea, Djibouti na Afurika y’Epfo.

    Irushanwa ry’Akarere ka gatatu ryaherukaga mu Rwanda mu 2016, rikaba ryarabareye mu Karere ka Bugesera.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hatoranyijwe-abakinnyi-30-bazahagararira-u-rwanda-mu-mikino-y-akarere-ka-gatatu-amafoto

  • Yamen Zelfani agiye gatanya n’abakinnyi yararangiye, umutoza udafite ibyangombwa ni we uzabyimba Rayon? #rwanda #RwOT

    Byari ikibazo cy’igihe gusa, n’aho byari bizwi ko isaha n’isaha umutoza wa Rayon Sports, umunya-Tunisia, Yamen Zelfani azatandukana na Murera, ni nyuma yo gushwana n’abakinnyi bakuru mu ikipe.

    K’umugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023 nibwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana Yamen Zelfani wari umutoza mukuru w’iyi kipe ku bwumvikane.

    Iki cyemezo kibaye nyuma y’uko n’abakinnyi ubwabo babanaga umunsi ku munsi bari baramaze kumutera icyizere bigendanye n’imyitwarire kuri bo n’uburyo akinishamo ikipe batishimira.

    Zelfani kuva yagera mu Rwanda yatoje iyi kipe imikino 9 aho yatsinzwemo 1, atsinda 3 anganya imikino itanu.

    Ntabwo wari umusaruro mwiza ku ikipe nka Rayon Sports ihatanira ibikombe, cyane ko mu mikino yatakaje harimo no gusezererwa na Al Hilal Benghazi yo muri Libya bituma itagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    Gatanya ya Zelfani n’abakinnyi yabaye mbere

    Bivugwa ko uyu mutoza iherezo rye muri Rayon Sports ryatangiye ubwo yatangiraga guterwa icyizere n’abakinnyi bakuru muri iyi kipe kandi bavuga rikumvikana.

    Ubusanzwe muri Rayon Sports, kapiteni wayo Rwatubyaye Abdul, umunyekongo, Heritier Nzinga Luvumbu, abarundi babiri Mvuyekure Emmanuel na Aruna Moussa Madjaliwa kongeraho na Mitima Isaac ni abakinnyi bavuga abandi bakabumva ndetse n’umutoza yajyaga abagisha Inama.

    Byatangiye ubundi ubwo biteguraga imikino ya CAF Confederation Cup ya Al Hilal yose bakiniye mu Rwanda (tariki ya 24 na 30 Nzeri 2023), yaje gufata umwanzuro yirukana Iraguha Hadji mu mwiherero ntiyamukinisha kuri iyi mikino.

    Ni icyemezo abakinnyi bagenzi be batishimiye ndetse amakuru avuga ko bamwe muri aba bakinnyi bagiye kumusaba ko yamugarura mu bandi kuko babonaga bamukeneye ababera ibamba.

    Umubano we n’aba bakinnyi bakuru wongeye kuzamo agatotsi tariki ya 30 Nzeri 2023 ku mukino wa Al Hilal Benghazi ubwo mu minota ya nyuma yasimbuje umutima w’ubwugarizi bwe (Mitima Isaac na Rwatubyaye Abdul) agashyiramo Aimable NSabimana na Mugisha François Master.

    Umutoza wabonaga ko abazanye ngo bamufashe gutera penaliti ntabwo byaje kumuhira kuko Master yarayihushije ndetse n’ikipe iza gusezererwa itageze mu matsinda.

    Ubwo yasimbuzaga aba bakinnyi, abakurikiranye uyu mukino babonye Luvumbu uburyo yitotombye mu kibuga ndetse ahamagara umutoza asa nushaka kumubwira ko ibyo akoze atari byo (cyane ko na Mitima Isaac ari umwe mu bakinnyi bazi gutera penaliti ikipe ifite), ariko uyu mukinnyi wari usanzwe unagishwa inama mu byemezo bimwe na bimwe, umutoza yaramwihoreye.

    No mu gutoranya abakinnyi batera penaliti, bivugwa ko abakinnyi batabyishimiye, nyuma yo gusezererwa atageze mu matsinda ndetse bamwe bamubwije ukuri ko ari we usezereye ikipe.

    Nyuma yo gusezererwa na Al Hilal nibwo noneho bamwe muri aba bakinnyi babwiye ubuyobozi ko umutoza batazashobokana, ni nyuma yo gukomeza kugenda basoma ibimenyetso by’ibihe.

    Ikosa yakoze ku mukino wa Al Hilal ni naryo yongeye gukora ku mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona yanganyijemo na Marines FC mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu ubwo amakipe yombi yanganyije 2-2.

    Ku munota wa 82 yakuyemo Youssef Rharb na Mitima Isaac yinjizamo Eid Mugadam na Master. Ni ibintu byababaje cyane Master kugeza aho yashatse kujya kumufata mu mashati. Uyu musore bivugwa ko mbere yo gukurwa mu kibuga yabwiraga umutoza ko Youssef yarushye kandi atarimo gukina ibyo bumvikanye, umutoza ahitamo kubakuramo bombi.

    Nyuma yo gukuramo Mitima ni nabwo Gitego Arthur yaje gutsindira Marines igitego cya kabiri ku munota wa 86, ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Ibi noneho byatumye noneho bamukaraba.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports nabwo bwatangiye gutekereza uburyo bwasezerera uyu mutoza ariko babanza gutinya urubanza ko ashoboraga kujya kubarega.

    Amakuru yaje kugera ku mutoza Zelfani Yamen wari wamaze kubona ko abakinnyi bamukarabye kandi n’umubano kuwuzanzahura bitagishobotse, yicaranye na Rayon Sports birangira batandukanye. Igisiagaye ni ukumenya niba koko bumvikanye cyangwa azabajyana mu nkiko nk’uko byagiye biba ku bandi.

    Zelfani Yamen wari wamaze kubona ko abakinnyi bamukarabye kandi n’umubano kuwuzanzahura bitagishobotse ahitamo gusaba ko batandukana aho yanavuze ko atabasha kwihanganira ko abafana bamutuka ngo ko ntacyo amaze.

    Umwungiriza wa Rayon Sports udafite ibyangombwa ni we ugiye kubyimba ikipe?

    Nyuma yo gutandukana na Yamen Zelfani, umwungiriza we, Umunya-Mauritania Mohamed Wade ni we ugiye gusigarana iyi kipe mu gihe hagishakwa undi mutoza. Uyu mutoza akaba nta byangombwa afite bimwemerera kuba umutoza mukuru muri shampiyona y’u Rwanda.

    Nta license B y’ubutoza ya CAF afite cyane ko ari yo isabwa kugira ngo umutoza yemererwe gutoza icyiciro cya mbere mu Rwanda. Ntabwo yigeze agaragara ku ntebe y’ubutoza ubwo Rayon Sports yari mu mikino Nyafurika kuko ntabyangombwa afite.

    Yamen Zelfani yatandukanye na Rayon Sports

    Luvumbu ni umwe mu bakinnyi bavuga rikijyana muri Rayon Sports, yari yaramaze gushwana n’umutoza

    Mitima Isaac ni umwe mu bakinnyi bari baramaze gushwana na Yamen Zelfani

    Kapiteni Rwatubyaye Abdul na we ntabwo yemeraga ibyemezo bimwe na bimwe by’umutoza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yamen-zelfani-agiye-gatanya-n-abakinnyi-yararangiye-umutoza-udafite-ibyangombwa-ni-we-uzabyimba-rayon

  • Nyuma y’uko Manchester City itsinzwe na Arsenal yashatse no kurwana iya Hitler – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko ikipe ya Manchester City itsinzwe na Arsenal mu mikino wo ku munsi wa 8 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza, abakinnyi bayo bashatse gukubita bamwe mu batoza ba Arsenal.

    Kuri iki cyumweru saa kumi n'imwe n'iminota 30, mu gihugu cy'u Bwongereza habaga umukino ukomeye Arsenal yari yakiriyemo Manchester City kuri Emirates Stadium.

    Uyu mukino warangiye ikipe y'Abarashi yitwaye neza itsinze igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 86 gitsinzwe na Gabriel Martinelli wari winjiye mu kibuga asimbuye.

    Nyuma y'uko Arsenal ikoze ibintu itaherukaga gukora mu myaka 8, umukino urangiye abakinnyi ba Manchester City barimo Erling Haaland na Kayle Walker bashatse gukubita umwe mu ba batoza ba Arsenal.

    Byatangiye umutoza witwa Nicolas Jovar wahoze ari mu batoza bungirije ba Manchester City ariko Mike Arteta muri 2021 akamutwara avuga amagambo atari meza areba aho abasimbura n'abatoza ba Manchester City bari bicaye maze birabarakaza bituma Erling Haaland na Kayle Walker ari bo bishobora bashaka kumukubita ariko abashinzwe umutekano baratabara.

    Uburakari bwakomereje no ku bandi bakinnyi barimo Jack Grealish ubwo berekezaga mu rwambariro ariko abashinzwe umutekano bakomeza kumuba hafi naho Bukayo Saka we ubwo yari yahuye n'akazi gakomeye ko guturisha umutoza we Nicolas Jovar wari warakaye cyane nyuma y'uko yarakubuswe.

    Ubwo Pep Guardiola yarari mu kiganiro n'itangazamakuru yabajijwe ku kuba abakinnyi be bari barwanye maze avuga ko azi icyabaye ariko we ntacyo ashaka kubivugaho naho umutoza wa Arsenal, Mike Arteta we abibajijweho yavuze ko atabibonye neza uko byagenze.

    Kuva muri 2018 ni ubwa mbere ikipe ya Manchester City itsinzwe imikino 2 yikurikiranya muri Premier League nyuma y'uko itsinzwe uwa Wolverhampton Wanderers ndetse ikaba yanatsinzwe uwa Arsenal.

    Kayle Walker na Erling Haaland bari bakuse umutoza wungirije muri Arsenal ariko abashinzwe umutekano baratabara

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yuko-manchester-city-itsinzwe-na-arsenal-yashatse-no-kurwana-iya-hitler/?utm_source=rss=rss=nyuma-yuko-manchester-city-itsinzwe-na-arsenal-yashatse-no-kurwana-iya-hitler

  • Izina niryo muntu! Ihere ijijo ubwiza n’imiterere by’umuhanzikazi uherutse gufungirwa konte ye ya Instagram kubera amashusho y’urukozasoni yashyizweho arimo akora iby’abakuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize konti ya Instagram y'umuraperi kazi Sexxy Red wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarafunzwe kubera amashusho y'urukozasoni yasangijwe kuri story ya Instagram ye.

    Ayo mashusho yagaragazaga uyu mukobwa arimo atera akabariro, gusa yavuze ko konti ye yari yinjiriwe kuko we atatinyuka gukora ibintu nk'ibyo, uyu muhanzi asanzwe akurikiranwa n'abantu bagera kuri million 3.

    Amafoto.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/izina-niryo-muntu-ihere-ijijo-ubwiza-nimiterere-byumuhanzikazi-uherutse-gufungirwa-konte-ye-ya-instagram-kubera-amashusho-yurukozasoni-yashyizweho-arimo-akora-ibyabakuru/?utm_source=rss=rss=izina-niryo-muntu-ihere-ijijo-ubwiza-nimiterere-byumuhanzikazi-uherutse-gufungirwa-konte-ye-ya-instagram-kubera-amashusho-yurukozasoni-yashyizweho-arimo-akora-ibyabakuru

  • The Ben yabaciye mu rihumye? Abarundi bafunze uwajyanye The Ben mu gihugu cyabo akahakorera ibitaramo bidasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    The Ben yabaciye mu rihumye? Abarundi bafunze uwajyanye The Ben mu gihugu cyabo akahakorera ibitaramo bidasanzwe.

    Nishishikare Jean De Dieu uyobora Sosiyete 'Now Now' iherutse gutumira The Ben i Burundi, yafunguwe nyuma y'umunsi umwe atawe muri yombi na Polisi ubwo yari mu nzira yerekeza i Kigali.

    Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ifite ni uko nyuma y'ibitaramo The Ben yakoreye i Bujumbura, Nishishikare wari watumiye uyu muhanzi yifuje kumutungurana n'ikipe y'i Kigali yabafashije mu bitaramo ngo abashimirire mu Rwanda akazi bakoze i Burundi.

    Ku wa Gatandatu, tariki 7 Ukwakira 2023, ubwo Nishishikare yari mu nzira yerekeza i Kigali, yatawe muri yombi na Polisi y'i Burundi.

    Amakuru yakwirakwiriye ni uko yari akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka gutoroka adatanze umusoro ku mafaranga yakuye mu bitaramo.

    Icyakora nyuma y'umunsi umwe atawe muri yombi, ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 8 Ukwakira 2023, Nishishikare yaje kurekurwa.

    Umwe mu bantu ba hafi ba Nishishikare twaganiriye yatubwiye ko ubu ameze neza ndetse nyuma yo kurekurwa yatangiye gutekereza gukomeza ibikorwa bye uko yari yabiteguye.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Nishishikare, akirekurwa yagaragaje ko yishimye ndetse atazigera acibwa intege n'ibyamubayeho.

    Yagize ati 'Imana ni Imana, abanzi banjye ndacyahari! Burundi munyizere ntabwo nzigera mpagarara kuko ubu ni bwo buzima bwanjye.'

    Nishishikare ni we wateguye ibitaramo bibiri The Ben aherutse gukoreramo amateka mu Mujyi wa Bujumbura harimo icya VIP cyabaye ku wa 30 Nzeri 2023 ndetse n'icya rusange cyo ku wa 1 Ukwakira 2023.

    Source : https://yegob.rw/the-ben-yabaciye-mu-rihumye-abarundi-bafunze-uwajyanye-the-ben-mu-gihugu-cyabo-akahakorera-ibitaramo-bidasanzwe/?utm_source=rss=rss=the-ben-yabaciye-mu-rihumye-abarundi-bafunze-uwajyanye-the-ben-mu-gihugu-cyabo-akahakorera-ibitaramo-bidasanzwe

  • RIP Clement! Umugabo yafashe icyemezo cy’ububwa nyuma yo kunanirwa umugore we yabyaje abana batanu – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP Clement! Umugabo yafashe icyemezo cy'ububwa nyuma yo kunanirwa umugore we yabyaje abana batanu.

    Mbarubukeye Clément w'imyaka 43, wo mu Karere ka Karongi, yasanzwe mu mugozi yapfuye bigakekwa ko yiyahuye kubera amakimbirane ashingiye ku mutungo yari afitanye n'uwo bashakanye.

    Byabereye mu Mudugudu wa Nyabikati, Akagari ka Ruhinga, Umurenge wa Gitesi, mu Karere ka Karongi.

    Uyu mugabo ku wa Gatandatu, tariki 7 Ukwakira 2023, yabyutse saa Cyenda z'ijoro, ajya ahantu bari bafite inzu ku isambu, ari naho bamusanze yiyahuriye akoresheje ikiziriko.

    Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko umugore we yari yaramwambuye ijambo ku mikoreshereze y'umutungo w'urugo ndetse ko hari igihe byajyaga bimurenga, akava mu rugo ahunze ibyo bibazo akazongera akagaruka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Ruhinga, Mbarubukeye Jean Damascène, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kumenya aya makuru bitabaje inzego z'umutekano n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.

    Ati 'Amakuru twari dufite ni uko urwo rugo hari igihe babanaga mu makimbirane. Hari igihe cyageraga umugabo yabona bitameze neza akajya gutembera akazagaruka, ariko akagenda nyine bitewe n'amakimbirane ashingiye ku mutungo yari afitanye n'umugore'.

    Yasabye abaturage ko uwajya agira ibibazo yajya yegera ubuyobozi bukamufasha aho kugira ngo afate icyemezo cyo kwiyambura ubuzima kuko nta cyiza cyabyo.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushingurwa.

    Mbarubukeye yasize umugore n'abana batanu, barimo umusore mukuru wujuje inzu ugiye gushinga urugo.

    Source : https://yegob.rw/rip-clement-umugabo-yafashe-icyemezo-cyububwa-nyuma-yo-kunanirwa-umugore-we-yabyaje-abana-batanu/?utm_source=rss=rss=rip-clement-umugabo-yafashe-icyemezo-cyububwa-nyuma-yo-kunanirwa-umugore-we-yabyaje-abana-batanu