Blog

  • Nyuma y’uko Manchester City itsinzwe na Arsen… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru saa kumi n’imwe n’iminota 30, mu gihugu cy’u Bwongereza habaga umukino ukomeye Arsenal yari yakiriyemo Manchester City kuri Emirates Stadium. 

    Uyu mukino warangiye ikipe y’Abarashi yitwaye neza itsinze igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 86 gitsinzwe na Gabriel Martinelli wari winjiye mu kibuga asimbuye.

    Nyuma y’uko Arsenal ikoze ibintu itaherukaga gukora mu myaka 8, umukino urangiye abakinnyi ba Manchester City barimo Erling Haaland na Kayle Walker bashatse gukubita umwe mu ba batoza ba Arsenal.

    Byatangiye umutoza witwa Nicolas Jovar wahoze ari mu batoza bungirije ba Manchester City ariko Mike Arteta muri 2021 akamutwara avuga amagambo atari meza areba aho abasimbura n’abatoza ba Manchester City bari bicaye maze birabarakaza bituma Erling Haaland na Kayle Walker ari bo bishobora bashaka kumukubita ariko abashinzwe umutekano baratabara.

    Uburakari bwakomereje no ku bandi bakinnyi barimo Jack Grealish ubwo berekezaga mu rwambariro ariko abashinzwe umutekano bakomeza kumuba hafi naho Bukayo Saka we ubwo yari yahuye n’akazi gakomeye ko guturisha umutoza we Nicolas Jovar wari warakaye cyane nyuma y’uko yarakubuswe.

    Ubwo Pep Guardiola yarari mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe ku kuba abakinnyi be bari barwanye maze avuga ko azi icyabaye ariko we ntacyo ashaka kubivugaho naho umutoza wa Arsenal, Mike Arteta we abibajijweho yavuze ko atabibonye neza uko byagenze.

    Kuva muri 2018 ni ubwa mbere ikipe ya Manchester City itsinzwe imikino 2 yikurikiranya muri Premier League nyuma y’uko itsinzwe uwa Wolverhampton Wanderers ndetse ikaba yanatsinzwe uwa Arsenal.

    Kayle Walker na Erling Haaland bari bakuse umutoza wungirije muri Arsenal ariko abashinzwe umutekano baratabara

    Kayle Walker byasabye ko bamwitambika bitewe n’uburakari yari afite

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135204/nyuma-yuko-manchester-city-itsinzwe-na-arsenal-yashatse-no-kurwana-135204.html

  • Canada: Massamba yataramiye abarenga 300 bazi… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyabereye ahitwa The Gladstone Theatre Ottawa mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023, cyaririmbyemo abahanzi bari barangajwe imbere n'umunyamuziki wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Massamba Intore.

    Umwe mu bitabiriye iki gitaramo cyo kuzirikana ubuzima bw’uriya muhanzi, yabwiye InyaRwanda ko cyaririmbyemo abahanzi b’impano bakomoka mu Rwanda gusa. Ati “Ni igitaramo cyari kiyobowe n’abanyarwanda, kitabiriwe n’abanyarwanda ku bwinshi, aho bagera kuri 300.”

    Avuga ko ku rubyiniro, Massamba yabanjirijwe n’abahanzi barimo umukirigitananga Deo Munyakazi, KG Boy, Furaha, Kelly, Michael n’abandi baririmba indirimbo zinyuranye, bafasha abanyarwanda kuzirikana ubuzima bwa Young C.K wabarizwa mu itsinda rya 'Prime' biri mu byatumye iki gitaramo cyitwa 'Prime Sunday Luminisce Rwanda'.

    Yavuze ko iki gitaramo cyatangiye abantu abantu bakonje, ariko Massamba Intore ageze ku rubyiniro ibintu byahindutse abantu barizihirwa, bataramira gitore Young C.K.

    Jean-Louis Kagahe, Se Wa Young C.K aherutse kubwira The New Times ko mu gitondo cyo ku wa 18 Nzeri 2023 aribwo yamenye ko umwana we yitabye Imana, ayibwiwe na Muramu we uba muri Canada.

    Yavuze ati 'Ubwo nitabaga telefone itunguranye ya muramu wanjye nagize igishyika cyinshi nsesa urumeza. Yambwiye ko muri iryo joro, Nikita (nk'uko twamwitaga mu rugo) yatashye ari kumwe n'inshuti ye wabonaga ko yasinze, amaze kuyigeza mu rugo, asubirayo, ariko ntiyigeze avuga aho agiye. Hashize akanya, mukuru we Kevin agerageza kumuhamagara kuri telefone ariko ntiyamwitaba.'

    Akomeza ati 'Abapolisi bahageze bahise babafasha gushakisha umwana, hashize umwanya bamusanga aho yari ari yashizemo umwuka. Niko guhita bajya gupima umurambo ngo bamenye intandaro y'urupfu rwe. Kugeza ubu turacyategereje ko ubuyobozi butugezaho amakuru kuri ako kaga katugwiriye. Bishobora gutwara iminsi ibiri cyangwa itatu.'

    Yavuze ko umwana we yakomoraga inganzo kuri we (Se) ndetse na Nyirarume Massamba Intore. Avuga ati 'Asohora indirimbo ye ya mbere yitwa 'Umugabo' nahise menya ko na we afite umuhamagaro wo kuririmba.'

    Kagahe Ngabo Calvin [Young CK] yitabye Imana ku wa 17 Nzeri 2023 nyuma y'igihe cyari gishize yigaragaje cyane mu ndirimbo zitandukanye byumwihariko mu ndirimbo 'Umugabo' yasubiwemo n'abaraperi Bull Dogg, Diplomate, Young Grace, Ish Kevin na Mazimpaka Prime. 

    Iyi ndirimbo yamuhaye igikundiro atari yiteze mu muziki. Mu 2019, ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Get the bag' ahanini ivuga ku gukorera amafaranga. Ni imwe mu ndirimbo ze yakundaga cyane, kuko yavugaga ko 'yampaye umurava wo gukomerezaho'.

    Young CK yinjiye mu muziki bimutunguye kuko ubwo yari aherekeje inshuti ye muri studio yaririmbye Producer akamubwira ko afite impano ashatse nawe yatangira gukora umuziki ku giti cye. 

    Young yari bucura mu muryango w'abana batatu. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, aho yize amashuri abanza kuri St Charles Lwanga ayisumbuye yiga muri IPRC Kicukiro asoreza muri St Pius muri Canada.

    Yavuye mu Rwanda mu 2017 ajya gutura muri Canada aho, yabarizwaga mu Mujyi wa Ottawa. Uyu musore yatangiye umuziki aririmba mu rurimi rw'Icyongereza, abafana bagenda biyongera bizagutuma ahitamo no gutangira kuririmba mu Kinyarwanda. 

    Abifashijwemo na Mukuru we Kevin Kagahe umutunganyiriza amashusho y'indirimbo ze, Young Ck yasize akoze indirimbo zirimo 'Umugabo', 'Umurava', 'Doubts' n'izindi.

    Kuva mu mashuri yisumbuye, Young Ck yakoraga ibijyanye no kwivuga ibizwi nka “Freestyles”, rimwe na rimwe ku ishuri agasubiramo n'indirimbo z'abandi bahanzi. Biteganyijwe ko azashyingurwa mu Rwanda mu cyumweru kiri imbere.    

    Massamba yataramiye abanyarwanda barenga 300 bazirikana ubuzima ba Young C.K abereye Nyirarume

    Massamba ari kumwe na Gentille baherutse gufatanya basubiramo indirimbo ‘Sindagira’
     

    Massamba aherutse gusubika kuririmba mu iserukiramuco “Roots&Drums Festival Canada” mu rwego rwo kwibuka umwisengeneza we Kagahe Ngabo Calvin (Young C.K) watabarutse

    Prime Luminisce Rwanda, umuryango w’Abahanzi Nyarwanda babarizwa muri Canada bakiriye Massamba Intore
     

    Amagana y’Abanyarwanda yahuriye mu mugoroba wo kuzikana ubuzima bwa C.K wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Umugabo’, ‘Umurava’ n’izindi



     

    Binyuze ku rubuga rwa GO Fund Me hari gukusanywa $50.000 azifashishwa mu guhekereza Young C.k









    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135205/canada-massamba-yataramiye-abarenga-300-bazirikana-ubuzima-bwa-young-ck-amafoto-135205.html

  • Baburiwe irengero: Bamwe mu bahanzi Nyarwanda… – #rwanda #RwOT

    Ese ni iki kibitera? Umuziki ni ubucuruzi nk'ubundi, iyo ibihangano byawe byakunzwe biragutunga mu buryo bushimishije, ariko mu myaka yatambutse washoboraga gusohora igihangano kigakundwa ariko ntikigutunge kubera ko nta mafaranga menshi washoboraga kwishyurwa binyuze ku mbuga zicuruza amashusho nka Youtube n'izindi. Aba bahanzi 10 bazimiye usanga abakunzi babo bakibatekereza ariko bo nta bushake bigeze bagira bwo guhindukirira muzika.

    Iyo witegereje neza usanga buri mwaka hazamuka abahanzi bakamenyekana, abari kuvugwa icyo gihe bakaba bibagiranye gato. Kugira ngo ukomeze wigarurire imitima ya benshi muri muzika, ibanga ni iri 'Gukora cyane no gutanga ubutumwa bwiza, umuziki ubyinitse kandi uryoheye amatwi'.

     Aba bahanzi barabikoze mu gihe cyabo ariko bagera aho bacika barabireka ku mpamvu zitandukanye. Aba bahanzi kandi usanga bakunze kugarukwaho na benshi bakunda umuziki nyarwanda bagaragaza ko babakumbuye.

    Aba ni bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda mu myaka yatambutse batakiwubarizwamo ubu gusa bakumbuwe n’abafana:

    1. Miss Jojo

    Umuhanzikazi Uwineza Josiane wamamaye mu myaka ya kera nka Miss Jojo, ari mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi mu gihe cye, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe na benshi harimo nka 'Mbwira' , 'Ndi nde', Bereterida n'izindi. Umuziki yakoraga wagize ingufu kuva mu mwaka wa 2007 kugera muri 2012 ari nabwo yari amaze gushyira ahagaragara Album ebyiri, iyitwa “Genesis” n'iyitwa “Woman”. Kuri ubu ari mu bahanzi baburiwe irengero mu muziki badasiba kusabwa n’abafana ko bakongera kuwugarukamo bitewe n’uko bakumbuwe.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda , Miss Jojo   yemeje ko yavuye muziki ndetse atangazimwe mu mpamvu  zatumye awureka.

    2. Miss Shanel

    Umuhanzikazi Nirere Ruth uzwi cyane nka Miss Shanel ku mazina y'ubuhanzi, ni umwe mu bakanyujijeho mu myaka yatambutse mu ndirimbo z'urukundo. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka; 'Ndarota', “Ngukunda Byahebuje”, “Nakutaka” n'izindi. Kuri ubu ntacyumvikana cyane mu muziki nk’uko byahoze. Miss Shanel nawe kandi ari mu bakunze gusabwa ko yagaruka mu muziki cyangwa se nibuze agasohora indirimbo imwe yo kwiyibutsa abafana.

    3. Makonikoshwa

    Iyo uvuze izina Makonikoshwa, abenshi bahita bumva indirimbo ze bafashe mu mitwe. Uyu muhanzi yagize umuriri ukomeye mu Rwanda mu myaka ya 2005. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Agaseko', 'Bonne Anne', 'Nkunda kuragira' n'izindi nyinshi. Uko iminsi ihita indi igataha ni ko arushaho kwibagirana kandi yarakundwaga n'abantu b'ingeri zose.

    4. Dr Claude

    Urubyiruko cyane cyane wasangaga baririmba indirimbo z'uyu muhanzi, Dr. Claude kubera uburyo zari zikunzwe cyane. Iyamuremye Jean Claude wamamaye nka Dr. Claude yabaye umuhanzi ukomeye cyane aho yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; ‘Igikara’ (Niyo yamugize uwo ariwe)  ‘Terefone’, ‘Contre Succes', 'Baramujyanye', 'Yebaba we', n'izindi. Uyu muhanzi magingo aya ntabwo akigaragara mu muziki gusa nawe ntibimubuza gukumburwa.

    5.  Elion Victory

    Elion Victory, yakoze amateka akomeye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, gusa kuri ubu nawe amaze kwibagirana kandi yari ari mu bahanzi b'abahanga ndetse bakunzwe cyane. Yari afite umwihariko wo kuririmba anicurangira ibicurangisho by'umuziki birimo Gitari n'ibindi. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka 'Marita' (yakoranye n'umuhanzi Kamichi), 'Amafaranga', 'Mbwiza ukuri' n'izindi nyinshi.

    6.  Young Junior

    Young Junior yaje kwinjira muzi muzika mu mwaduko wa Diplomate ndetse n’indirimbo yumvikanye mo bwa mbere ni uyu muraperi.  Ubwo yari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda. Yumvikanye cyane mu ndirimbo yitwa 'Umucakara w'ibihe’.  Icyo gihe benshi batangariye impano ye byumwihariko bavugaga ko ijwi rye ryenda kumera nk’irya Akon. Yakomeje akundwa mu ndirimbo ye yise ‘Rosalinda’ gusa ntiyatinze mu muziki. Kuri ubu Young Junior ari mu bahanzi baburiwe irengero mu muziki.

    7. Ciney

    Umuhanzikazi Uwimana Aisha uzwi ku izina rya Ciney nawe ntakibarizwa mu muziki wa none. Ciney yari yarigarurye imitima ya benshi mu ijwi ryiza cyane no mu ndirimbo zibyinitse kandi zuje ubutumwa. Yamenyekanye mu ndirimbo yise 'Igire', aho agira inama abakobwa n'abandi b'igitsinagore batwawe n'irari ryo kurarikira iby'abahungu cyangwa abagabo. Yamenyekanye kandi mu ndirimbo nka; ‘Ngwino Nkwereke’, ‘Tuma Bavuga’, ‘Dogini’ n'izindi.

    8. Puff G

    Umuziki w'uyu muhanzi warakundwaga cyane. Puff G yari umuhanga mu buryo bwo gutwara ijwi rye bamwe babyita 'guhogoza', twavuga ko we yaburiwe irengero mbere na kare, kuko tuvuze ko amaze hafi imyaka irenga 10 azimiye muri muzika ntabwo twaba duhabanye n'ukuri. Puff G yigeze no kwinjira mu gutunganya amajwi n’amashusho gusa nabyo ntiyabikomeza.

    9. Sandra Miraj

    Umuhanzikazi, Sandra Miraj, ni umwe mu bahanzikazi b'Abaraperi bari bakomeye mu myaka ya 2015 mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop na Afro Hip Hop. Mu gihe cy'imyaka isaga 6 ishize uyu muhanzikazi ntabwo ari kwigaragaza mu muziki. 

    Ari mu bahanzikazi batinyutse injyana ya Hiphop kuko mu gihe cye iyi njyana yakorwaga n'umugabo igasiba undi. Umukobwa wayigaragaragamo benshi baratungurwaga. Sandra yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa 'Brenda' yakoranye na Bruce Melody, Isezerano yakoranye na Knowless hamwe na Urwibutso yakoranye n’umuraperi Green P.

    10. FearLess

    Niyonsenga Keza Amina wamamaye nka Fearless ni umuraperikazi wari utangiye kwerekana imbaraga zidasanzwe muri muzika. Ni umwe mu bagiye bakangaranya benshi mu bihe bitandukanye mu gihe yari akiri mu bagezweho mu muziki mu myaka yashize nyuma y’uko  yaramaze no kumenyekana nk’umu ‘Vixen’ wifashwishwa mu mashusho y’abahanzi. Mu 2020 Fearless yatangaje ko yagarutse mu muziki gusa ntiyagira igihangano gishya asohora kugeza nubu.

    Abahanzi bakunzwe cyane mu myaka yashize batakivugwa mu ruhando rwa muzika ni benshi ariko twagarutse kuri aba 10 nubwo hari abandi bahanzi benshi cyane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135213/baburiwe-irengero-bamwe-mu-bahanzi-nyarwanda-bakumbuwe-na-benshi-135213.html

  • Ak'abanyereza inyongeramusaruro kashobotse,61 bamaze gutabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Kuva umwaka ushize abaturage basaga 61 bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza inyongeramusaruro, bakajya kuzigurisha no mu bihugu by'abaturanyi.

    Mu mirima hirya no hino abahinzi barangije gutera imbuto z'ubwoko butandukanye, hamwe byamaze kumera ku buryo bagiye kugera mu gihe cyo kubagara.

    Gusa hari abandi bagitera imbuto, hari abavuga ko bategereje kubona inyongeramusaruro barazibura hakaba n'abazihawe bahabwa izitujuje ubuzirange, bafata icyemezo cyo gutera imbuto bari barahunitse ku buryo batazabona umusaruro bari biteze.

    Abatuye mu Turere duhana imbibe n'imipaka bo ntibahwema kugaraza ko izi nyongeramusaruro zijya gucuruzwa mu bihugu by'abaturanyi.

    Abatungwa agatoki ni abacuruzi b'inyongeramusaruro bazwi nk'abagrodealer.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yavuze ko kuva umwaka ushize hari abamaze gufatirwa mu cyuho banyereza izi nyongeramusaruro.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri yavuze ko kuba inyongeramusaruro zitangwa na leta zitagera ku muhinzi uko byagenwe biri mu bituma igihugu cyitihaza ku musaruro bikagira ingaruka ku baturage ibi bikaba bitakwihaganirwa.

    Buri mwaka leta itanga amafaranga asaga miliyari 35 Frw muri gahunda yo kunganira abaturage ku bijyanye n'imbuto n'ifumbire.

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko abaturage bagerwaho n'imbuto y'indobanure mu gihugu hose ari 37% mu gihe umusaruro uboneka kuri hegitari ukiri kuri 4%.

    The post Ak'abanyereza inyongeramusaruro kashobotse,61 bamaze gutabwa muri yombi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/09/akabanyereza-inyongeramusaruro-kashobotse61-bamaze-gutabwa-muri-yombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=akabanyereza-inyongeramusaruro-kashobotse61-bamaze-gutabwa-muri-yombi

  • Israel – Hamas: Abapfuye bamaze kurenga 1,000: Menya intambara ya Israel na Hamas #rwanda #RwOT

    Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere intambara irakomeje hagati y'igisiriare cya Israel na Hamas, abamaze gupfa ku mpande zombi bararenga 1,100 kuva kuwa gatandatu mu gitondo Hamas itangira igitero kuri Israel.

    Amwe mu makuru wamenya ubu:

    • Igisirikare cya Israel cyatangaje muri iki gitondo ko ahantu harindwi mu majyepfo y'igihugu kirimo kurasana n'abarwanyi ba Hamas
    • Mu masaha 36 nyuma y'uko imirwano itangiye, ibisasu bya rokete biracyaturuka muri Gaza bikagwa mu majyepfo ya Israel
    • Mu kwihimura, ibisasu bya Israel bimaze gutuma abasivile barenga 123,000 bava mu byabo muri Gaza aho abagera ku 74,000 bahungiye mu mashuri nk'uko ONU ibivuga
    • Ibitaro byo muri Gaza biruzuriranye kandi bigowe no gukora kubera gucikagurika kw'amashanyarazi. ONU iravuga ko ahantu hamwe Gaza ikura amashanyarazi hasigaranye iminsi micye yo gukora
    • Ibihugu bitandukanye bimaze gutangaza ko abaturage babyo bishwe cyangwa bashimuswe na Hamas
    • Leta zunze ubumwe za Amerika zigije hafi ya Israel ubwato rutura bwazo bugwaho indege kandi zivuga ko zizoherezayo izindi ntwaro — Ibyo Hamas yise 'ubushotoranyi'
    • Abategetsi ba Amerika biteze ko mu masaha 48 Israel ikora igitero cyo ku butaka ikinjira muri Gaza
    • Igiciro cy'ibitoro cyazamutse muri ako karere kubera impungenge ko iyi mirwano iza guhungabanya ubucuruzi bw'ibitoro mu burasirazuba bwo hagati

    Ubwato bw'intambara bwa Amerika yohereje hafi ya Gaza muri Mediterane bwitwa USS Gerald R. Ford, bureshya na metero 337 na 71 z'ubujyejuru

    Washington ivuga kandi ko igiye guha Israel izindi ntwaro n'amasasu.

    Buri mwaka Amerika yoherereza Israel miliyari z'amadorari z'inkunga, kandi kuva mu ntambara ya II y'isi Israel nicyo gihugu cyakira inkunga nini ya Amerika.

    Imibare y'abapfuye ishobora kwiyongera — Igisirikare

    Imibare y'abapfuye muri Israel irakomeza kwiyongera kuko abakomeretse bikomeye ari benshi, nk'uko igisirikare kibuvuga.

    Jonathan Conricus, umuvugizi wa Israel Defense Forces (IDF), yabivuze muri video yo ku cyumweru nijoro, ko uwo ari 'umunsi mubi mu mateka ya Israel kurusha kure indi yose'. Ibi ni bimwe mu byo yavuze:

    • 'Nta na rimwe mbere twigeze tugira umubare w'Abisiraheli benshi gutya bishwe n'igitero kimwe, igikorwa cy'umwanzi ku munsi umwe'
    • Yagereranyije igipimo cy'ibyangijwe na Hamas 'n'ibitero bya 9/11 na Pearl Harbour ubishyize hamwe'
    • IDF ivuga ko 'yazahaje bikomeye' ubushobozi bwa Hamas mu bitero byo mu kirere kuri Gaza byakomeje mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere
    • Iki gisirikare cyateguye abasirikare b'inkeragutabara bagera ku 110,000 mu majyepfo ya Israel biteguye urugamba

    Iran yahakanye gufasha Hamas muri ibi bitero

    Iran 'ntabwo iri muri ibi' bitero byakozwe na Hamas muri Israel, nk'uko byavuzwe n'abayihagarariye mu Muryango w'Abibumbye.

    Mu itangazo basohoye ku cyumweru bavuze ko 'duhagaze ku ruhande rwa Palestine; ariko, ntabwo turi mu bikorwa byayo, kuko birimo gukorwa na Palestine ubwayo'.

    Hamas mbere yari yatangaje ko ubufasha bwa Iran bwatumye ibasha gukora ibi bitero byo muri weekend.

    Ibisasu bya Hamas kuva kuwa gatandatu mu buryo butunguranye bimwe birabasha guca ku bwirinzi bwo mu kirere bwa Israel buzwi nka Iron Dome.

    Igisirikare cya Israel cyemeje ko nubwo ubu bwirinzi bwakoze 'akazi gakomeye' mu majyepfo ya Israel, ibisasu ibihumbi bya Hamas byabashije kubucaho.

    Harabura iminsi Gaza igacura umwijima — UN

    Ahantu hamwe gusa hava amashanyarazi acanira Gaza mu minsi micye hashobora kubura ibitoro ntihongere gukora, nk'uko ONU yabitangaje mu itangazo ryo ku cyumweru nijoro.

    Kubura kw'amashanyarazi gushobora gushyira ubuzima mu kaga bw'abantu benshi bari muri Gaza — ahantu hatuye abaturage bagera kuri miliyoni 2.3.

    Gaza itunzwe ahanini n'amashanyarazi ava muri Israel. Ubusanzwe, igura megawati 120 z'umuriro ku munsi muri Israel mu gihe uruganda rwayo rumwe gusa rw'amashanyarazi rutanga izindi megawati 60, nk'uko abategetsi babivuga.

    Kuva ku cyumweru Israel yahagaritse ibyo guha Gaza amashanyarazi nyuma y'itegeko ryatanzwe na minisitiri w'intebe wayo.

    Yewe na mbere y'iyi mirwano, abatuye Gaza bari basanzwe bagowe no kubona amashanyarazi.

    Hamas ni iki?

    Ni umutwe w'abarwanyi biyitirira idini ya Isilamu wo muri Palestine utegeka Gaza kuva mu 2007. Hamas ivuga ko iri mu ntambara ihoraho na Israel.

    Israel, Amerika, Ubwongereza n'Ubumwe bw'Uburayi bifata Hamas nk'umutwe w'iterabwoba. Hamas ifashwa na Iran mu kuyiha intwaro, amahugurwa n'amafaranga.

    Hamas ivuga ko iharanira kurwanya akarengane ku banyapalestine ko kuba Israel ikomeza kwigarurira ubutaka bwa Palestine.

    Gaza ni iki?

    Ni agace k'ubutaka kegereye inyanja ya Mediterane gafite uburebure bwa 41km n'ubugari bwa 10km gatuwe na miliyoni 2.3 z'abaturage. Uretse inyanja iri mu burengerazuba, kazengurutswe na Israel hamwe na Misiri mu majyepfo.

    Israel niyo igenzura ikirere cya Gaza hamwe n'inkombe zayo ku nyanja kandi igenzura ibyinjira n'ibisohoka ku mipaka yose ya Gaza. Misiri nayo igenzura ibyinjira ku mupaka wayo na Gaza.

    Abadashyigikiye Israel bavuga ko Gaza ariyo gereza nini cyane ku Isi.

    Kuki Israel na Hamas barwana?

    Nyuma y'imyaka y'ubushyamirane no gufunga Gaza, kuwa gatandatu Hamas yarashe ibisasu ibihumbi muri Israel ndetse abarwanyi bayo babasha kumenera mu ruzitiro binjira muri Israel.

    Hafi 80% by'abatuye muri Gaza batunzwe n'imfashanyo mpuzamahanga, nk'uko ONU ibivuga. Kandi abarenga miliyoni buri munsi barya ari uko bahawe imfashanyo.

    Agace ka West Bank na Gaza, bizwi nk'ubutaka bwa Palestine, kimwe na Yeruzalemu y'Uburasirazuba na Israel byose bigize ubutaka buzwi nka Palestine kuva mu gihe cy'Abaromani.

    Aha ariko kandi Bibiliya ivuga ko ari ubutaka bw'ubwami bw'Abayahudi, kandi abo aho hose bahafata nk'iwabo kuva cyera.

    Israel yatangajwe nk'igihugu mu 1948, nubwo ubutaka iriho bugifatwa nka Palestine n'abatemera kuberaho kwa Israel.

    Hagati ya Israel na Hamas hahora ubushyamirane bushingiye kuri ayo mateka.

    Inkuru ya BBC/Gahuza

    The post Israel — Hamas: Abapfuye bamaze kurenga 1,000: Menya intambara ya Israel na Hamas appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/10/09/israel-hamas-abapfuye-bamaze-kurenga-1000-menya-intambara-ya-israel-na-hamas/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=israel-hamas-abapfuye-bamaze-kurenga-1000-menya-intambara-ya-israel-na-hamas

  • Nyuma yo kwirukana Yamen Zelfani, abafana ba Rayon Sports mwakirane urugwiro umutoza ugiye gusigara akubita amakipe hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwirukana Yamen Zelfani, abafana ba Rayon Sports mwakirane urugwiro umutoza ugiye gusigara akubita amakipe hano mu Rwanda

    Nyuma ya Yamen Zelfani wamaze gutandukana n'ikipe ya Rayon Sports, iyi kipe igiye gusigaranwa n'umutoza wari wungirije.

    Ibi byafashweho umwanzuro ku munsi wejo hashize ko umutoza wungirije Mohamed Wade ari we ugiye gusigarana ikipe ya Rayon Sports ndetse yanatangiye gukoresha imyitozo.

    Ku munsi wejo ku cyumweru ikipe ya Rayon Sports yasubukuraga imyitozo, ariko kubera ko umutoza Yamen Zelfani yari yamaze guhagarikwa ni Mohamed Wade wayikoresheje ndetse ni nawe ugiye gukomeza mu gihe iyi kipe itarazana undi.

     

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kwirukana-yamen-zelfani-abafana-ba-rayon-sports-mwakirane-urugwiro-umutoza-ugiye-gusigara-akubita-amakipe-hano-mu-rwanda/?utm_source=rss=rss=nyuma-yo-kwirukana-yamen-zelfani-abafana-ba-rayon-sports-mwakirane-urugwiro-umutoza-ugiye-gusigara-akubita-amakipe-hano-mu-rwanda

  • Urampa magana tanu warangiza ngo nibuke umuryango wawe, ayo ntabwo nayafata kuko ntanubwo yavamo Esanse y’imodoka yange cyeretse ari Moto Pasiteri yanze ituro ry’umukirisito ndetse anarenzaho utugambo tutari twiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Urampa magana tanu warangiza ngo nibuke umuryango wawe, ayo ntabwo nayafata kuko ntanubwo yavamo Esanse y'imodoka yange cyeretse ari Moto' Pasiteri yanze ituro ry'umukirisito ndetse anarenzaho utugambo tutari twiza.

    Pasiteri yatunguye abantu ubwo yanganga umuntu wari utanze ituro rya 500 ngo amufashe gusengera umuryango we.

    Uyu mukozi w'Imana witwa James Maina Ng'ang'a usanzwe ashumbye itorero ryitwa Neno ( Ijambo) yatunguye abantu ubwo yavugaga ko adakwiriye guhabwa ituro rya 500 kuko ngo hatarimo na Esanse y'imodoka ye.

    Muri video yasohotse, yerekana uwo mukozi w'Imana yanga ituro ringana n'amashilingi 500 yari ahawe ngo asengere umuryango we.

    Yagize ati' urampa magana tanu warangiza ngo nibuke umuryango wawe, ayo ntabwo nayafata kuko ntanubwo yavamo Esanse y'imodoka yange cyeretse ari Moto'.

    Abantu banenze uyu mukozi w'Imana bavuga ko ari umwiyemezi n'umwirasi.

    Igitangaje ngo nuko uyu mu Pasiteri aherutse kunenga Leta, avuga ko ubuzima bukakaye kuburyo harimo abantu batabona icyo bashyira mu nkono ngo bateke bitewe nuko ubukungu bwa Kenya bwasubiye inyuma., ariko batungurwa no kubona yanga magana tanu ngo ntacyo amaze.

    Source : https://yegob.rw/urampa-magana-tanu-warangiza-ngo-nibuke-umuryango-wawe-ayo-ntabwo-nayafata-kuko-ntanubwo-yavamo-esanse-yimodoka-yange-cyeretse-ari-moto-pasiteri-yanze-ituro-ryumukirisito-ndetse-anarenzaho-ut/?utm_source=rss=rss=urampa-magana-tanu-warangiza-ngo-nibuke-umuryango-wawe-ayo-ntabwo-nayafata-kuko-ntanubwo-yavamo-esanse-yimodoka-yange-cyeretse-ari-moto-pasiteri-yanze-ituro-ryumukirisito-ndetse-anarenzaho-ut

  • Muri iki gitondo Musanze imodoka ya Bralirwa yari itwaye inzoga na fanta ikoze impanuka iteye ubwoba – Videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo Musanze imodoka ya Bralirwa yari itwaye inzoga na fanta ikoze impanuka iteye ubwoba.

    Ahagana 6h50 imodoka itwara ibicuruzwa BRALIRWA yafashwe n'inkongi y'umuriro igeze rwagati mu Mujyi wa Musanze hafi y'isoko rya GOICO.

    Iyo modoka yari yikoreye inzoga ivuye i Rubavu, igice cyayo cy'inyuma ni cyo cyafashwe n'umuriro wahereye mu mapine.-videwo

    Source : https://yegob.rw/muri-iki-gitondo-musanze-imodoka-ya-bralirwa-yari-itwaye-inzoga-na-fanta-ikoze-impanuka-iteye-ubwoba-videwo/?utm_source=rss=rss=muri-iki-gitondo-musanze-imodoka-ya-bralirwa-yari-itwaye-inzoga-na-fanta-ikoze-impanuka-iteye-ubwoba-videwo

  • Umuhanzi Racine umaze igihe adashyira hanze indirimbo yongeye kubura umutwe abanza gutungura abakunzi be ababwira amagambo yuzuyemo amarangamutima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi ukomeye cyane akaba akunzwe n'abatari bake mu gihugu cy'u Rwanda uzwi kw'izina rya Racine yagize umunsi udasanzwe mu buzima bwe.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ibarirwa ishimira abafana be muri rusange bagiye bamuba.

    Iyo baruwa yayishize ubwo yizihizaga isabukuru ye y'amavuko Kuri uyu munsi tariki ya 8 Ukwakira 2023.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-racine-umaze-igihe-adashyira-hanze-indirimbo-yongeye-kubura-umutwe-abanza-gutungura-abakunzi-ababwira-amagambo-yuzuyemo-amarangamutima/?utm_source=rss=rss=umuhanzi-racine-umaze-igihe-adashyira-hanze-indirimbo-yongeye-kubura-umutwe-abanza-gutungura-abakunzi-ababwira-amagambo-yuzuyemo-amarangamutima